{"id":18332,"date":"2016-11-24T12:20:08","date_gmt":"2016-11-24T12:20:08","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=18332"},"modified":"2016-11-24T13:54:32","modified_gmt":"2016-11-24T13:54:32","slug":"abataripfana-ntibazasohoka-ku-kibuga-cya-nairobi-batabonye-uburenganzira-bwabo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-ntibazasohoka-ku-kibuga-cya-nairobi-batabonye-uburenganzira-bwabo\/","title":{"rendered":"ABATARIPFANA NTIBAZASOHOKA KU KIBUGA CYA NAIROBI BATABONYE UBURENGANZIRA BWABO"},"content":{"rendered":"<p><strong>Paris, 23\/11\/2016.<\/strong><\/p>\n<p><strong>Banyarwanda Banyarwandakazi,<\/strong><\/p>\n<p><strong>Bataripfana Bataripfanakazi bavandimwe,<\/strong><!--more--><\/p>\n<ol>\n<li>Nk\u2019uko mwabikurikiye, ejo tariki ya 23 Ugushyingo 2016 ni bwo intumwa z\u2019ishyaka ISHEMA ry\u2019u Rwanda zirangajwe imbere na Thomas NAHIMANA, umunyamabanga mukuru akaba n\u2019umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2017, zagombaga kugera i Kigali.<\/li>\n<li>Mwakurikiye kandi uko mu gihe bari bamaze gukora ibisabwa byose ngo binjire mu ndege, iva muri Kenya yerekeza i Kigali, Leta y\u2019u Rwanda ibinyujije k\u2019ushinzwe abinjira n\u2019abasohoka, yatanze itegeko ko abo bantu badashobora gukandagira ku butaka bw\u2019u Rwanda, ndetse yongeraho baramutse binjiye muri iyo ndege u Rwanda rutakwemera ko igwa ku butaka bwarwo.<\/li>\n<li>Kubera iyo mpamvu twashatse kumenya icyo ako gasuzuguro gakorerwa Abanyarwanda bagiye iwabo gahatse, ushinzwe abinjira n\u2019abasohoka atubwira ko agiye ku bisuzuma ko bidatinda.<\/li>\n<li>Twafashe icyemezo cyo kwigaraga,bya tukanga gusohoka muri TRANSIT kugeza twemerewe gutaha i Rwanda.<\/li>\n<\/ol>\n<p><strong>Banyarwanda Banyarwandakazi,<\/strong><\/p>\n<p><strong>Bataripfana Bataripfanakazi bavandimwe<\/strong>,<\/p>\n<p>Nibimenyekane ko\u00a0:<\/p>\n<ol start=\"5\">\n<li>Twakoze ibikwiye byose ngo dutahe mu Rwanda twujuje ibisabwa. Ni muri urwo rwego Padiri <strong>Thomas NAHIMANA<\/strong> na bagenzi be <strong>Venant NKURUNZIZA<\/strong>, <strong>KASINGE Nadine Claire <\/strong>na<strong> KEJO Skyler <\/strong>(w\u2019amezi 7) begereye inzego zibishinzwe ngo bahabwe visa.<\/li>\n<li>By\u2019umwihariko Padiri Thomas NAHIMANA yagiye kuri ambasade i Paris abanza gusaba ko bamuhindurira passeport kuko iyo yari afite yari yararengeje igihe. Bamuhaye icyemezo bamubwira ko bazamuhamagara akaza kuyifata.<\/li>\n<li>Twabonye bitinze kandi igihe kihuta, dusaba Padiri Thomas ko noneho yasaba visa nk\u2019umufaransa, dore ko FPR ivuga ko byo ngo bidatinda. Aha naho yakoze ibisabwa yuzuza impapuro za ngombwa, baramubaza ngo kuki ushaka visa nk\u2019umufaransa kandi passeport ye nk\u2019umunyarwanda iri mu nzira. Abasubiza ko abona biri gutinda. Bamubwira ko passeport ye nshyashya azayifatira i Kigali. Ariko na none, na viza nk\u2019umufaransa, ambassade yatinze kuyimuha tubona ko ari amayeri yo kudutinza bwa kabiri kandi twari twarahinduye amatariki kenshi twibwira ko bazagera aho bakemera.<\/li>\n<li>Twashakishije ubundi buryo bwo kugera mu Rwanda kandi tutishe amategeko. Ni muri urwo rwego, Padiri Thomas yasabye ko bamusubiza passeport y\u2019Ubufaransa muri ambasade kuko yari afite izindi ngendo. Barayimuhaye niko gushaka visa igera muri East Africa (Rwanda,Uganda na Kenya).<\/li>\n<li>Intasi za Leta y\u2019u Rwanda ntizigeze zivumbura ko habonetse iyi visa kuko buri munsi twahamagaraga kuri ambasade tubaza aho visa twasabye igeze. Batunguwe no kubona amazina ya Thomas NAHIMANA kuri liste y\u2019abagenzi bagiye kugera i Kigali bahita basaba Kenya Airaways kutwangira kwinjira mu ndege, banongeraho ko nitwinjiramo, batazemera ko iyo ndege ikandagira ku butaka bw\u2019u Rwanda.<\/li>\n<\/ol>\n<p><strong>Bityo rero<\/strong>\u00a0:<\/p>\n<ol start=\"10\">\n<li>Turashimira abantu bose bakomeje kutuba hafi no kugerageza kumvikanisha iki kibazo hose. Turasaba Abataripfana bari mu Rwanda ndetse n\u2019abanyamakuru gukomeza kudutegereza kuko dushirwa dutashye iwacu mu Rwanda.<\/li>\n<li>Turasaba Leta y\u2019u Rwanda gushyira ubwenge ku gihe, ikibuka ko dufite uburenganzira nk\u2019ubw\u2019abanyarwanda bose, ko tubizi, kandi ko tuzakomeza kubuharanira.<\/li>\n<li>Turasaba Abanyarwanda batuye hanze y\u2019u Rwanda cyane cyane abanyapolitiki na sosiyete sivile gukomeza gukwirakwiza amakuru y\u2019ukuri ajyanye n\u2019iki gikorwa kigayitse kandi cyuzuye ubwoba n\u2019ubugwari cya Leta y\u2019u Rwanda. Nibibere isomo buri wese ko rya terabwoba rya FPR Inkotanyi ntaho rishingiye, bisaba kuyitinyuka gusa no gushikama.<\/li>\n<li>Muraza kugezwaho <strong>IGIKORWA<\/strong> gikurikiraho, nibigera kuri uyu mugoroba tariki ya 24 Ugushyingo 2016, Leta y\u2019u Rwanda itatwemereye kwinjira mu gihugu. Mwirinde kandi abashaka kubayobya bakwirakwiza ibihuha, ukenera amakuru y\u2019ukuri ayabaze ubuyobozi bw\u2019ishyaka ISHEMA ku mirongo isanzwe ikoreshwa.<\/li>\n<\/ol>\n<p>Harakabaho Abanyarwanda baharanira uburenganzira bwabo,<\/p>\n<p>Muhorane ISHEMA<\/p>\n<p>Chaste GAHUNDE,<\/p>\n<p>Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru<\/p>\n<p>+33643601311<\/p>\n<p><a href=\"mailto:chaste.gahunde@gmail.com\">chaste.gahunde@gmail.com<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Paris, 23\/11\/2016. Banyarwanda Banyarwandakazi, Bataripfana Bataripfanakazi bavandimwe,<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":18334,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[45],"tags":[],"class_list":["post-18332","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amatangazo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>ABATARIPFANA NTIBAZASOHOKA KU KIBUGA CYA NAIROBI BATABONYE UBURENGANZIRA BWABO - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-ntibazasohoka-ku-kibuga-cya-nairobi-batabonye-uburenganzira-bwabo\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"ABATARIPFANA NTIBAZASOHOKA KU KIBUGA CYA NAIROBI BATABONYE UBURENGANZIRA BWABO - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Paris, 23\/11\/2016. Banyarwanda Banyarwandakazi, Bataripfana Bataripfanakazi bavandimwe,\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-ntibazasohoka-ku-kibuga-cya-nairobi-batabonye-uburenganzira-bwabo\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-11-24T12:20:08+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2016-11-24T13:54:32+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/abataripfana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"540\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"960\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-ntibazasohoka-ku-kibuga-cya-nairobi-batabonye-uburenganzira-bwabo\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-ntibazasohoka-ku-kibuga-cya-nairobi-batabonye-uburenganzira-bwabo\/\",\"name\":\"ABATARIPFANA NTIBAZASOHOKA KU KIBUGA CYA NAIROBI BATABONYE UBURENGANZIRA BWABO - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-ntibazasohoka-ku-kibuga-cya-nairobi-batabonye-uburenganzira-bwabo\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-ntibazasohoka-ku-kibuga-cya-nairobi-batabonye-uburenganzira-bwabo\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/abataripfana.jpg\",\"datePublished\":\"2016-11-24T12:20:08+00:00\",\"dateModified\":\"2016-11-24T13:54:32+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-ntibazasohoka-ku-kibuga-cya-nairobi-batabonye-uburenganzira-bwabo\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-ntibazasohoka-ku-kibuga-cya-nairobi-batabonye-uburenganzira-bwabo\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-ntibazasohoka-ku-kibuga-cya-nairobi-batabonye-uburenganzira-bwabo\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/abataripfana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/abataripfana.jpg\",\"width\":540,\"height\":960},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-ntibazasohoka-ku-kibuga-cya-nairobi-batabonye-uburenganzira-bwabo\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"ABATARIPFANA NTIBAZASOHOKA KU KIBUGA CYA NAIROBI BATABONYE UBURENGANZIRA BWABO\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\",\"name\":\"therwd\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"ABATARIPFANA NTIBAZASOHOKA KU KIBUGA CYA NAIROBI BATABONYE UBURENGANZIRA BWABO - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-ntibazasohoka-ku-kibuga-cya-nairobi-batabonye-uburenganzira-bwabo\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"ABATARIPFANA NTIBAZASOHOKA KU KIBUGA CYA NAIROBI BATABONYE UBURENGANZIRA BWABO - Umunyarwanda","og_description":"Paris, 23\/11\/2016. Banyarwanda Banyarwandakazi, Bataripfana Bataripfanakazi bavandimwe,","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-ntibazasohoka-ku-kibuga-cya-nairobi-batabonye-uburenganzira-bwabo\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-11-24T12:20:08+00:00","article_modified_time":"2016-11-24T13:54:32+00:00","og_image":[{"width":540,"height":960,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/abataripfana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwd","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-ntibazasohoka-ku-kibuga-cya-nairobi-batabonye-uburenganzira-bwabo\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-ntibazasohoka-ku-kibuga-cya-nairobi-batabonye-uburenganzira-bwabo\/","name":"ABATARIPFANA NTIBAZASOHOKA KU KIBUGA CYA NAIROBI BATABONYE UBURENGANZIRA BWABO - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-ntibazasohoka-ku-kibuga-cya-nairobi-batabonye-uburenganzira-bwabo\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-ntibazasohoka-ku-kibuga-cya-nairobi-batabonye-uburenganzira-bwabo\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/abataripfana.jpg","datePublished":"2016-11-24T12:20:08+00:00","dateModified":"2016-11-24T13:54:32+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-ntibazasohoka-ku-kibuga-cya-nairobi-batabonye-uburenganzira-bwabo\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-ntibazasohoka-ku-kibuga-cya-nairobi-batabonye-uburenganzira-bwabo\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-ntibazasohoka-ku-kibuga-cya-nairobi-batabonye-uburenganzira-bwabo\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/abataripfana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/abataripfana.jpg","width":540,"height":960},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-ntibazasohoka-ku-kibuga-cya-nairobi-batabonye-uburenganzira-bwabo\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"ABATARIPFANA NTIBAZASOHOKA KU KIBUGA CYA NAIROBI BATABONYE UBURENGANZIRA BWABO"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03","name":"therwd","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18332","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=18332"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18332\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":18333,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18332\/revisions\/18333"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/18334"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=18332"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=18332"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=18332"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}