{"id":18405,"date":"2016-11-27T01:54:46","date_gmt":"2016-11-26T23:54:46","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=18405"},"modified":"2016-11-27T02:03:14","modified_gmt":"2016-11-27T00:03:14","slug":"mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\/","title":{"rendered":"Mvira mu RUGWIRO ibaye mvira mu RWANDA!"},"content":{"rendered":"<p><em>Yanditswe na Seburanga Jean Leonard*<\/em><\/p>\n<p>Hari hashize igihe kitari gito impirimbanyi za demokarasi, abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n\u2019abandi babifitiye ubuhamya bagaragaza ko leta ya FPR idashaka gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda.<!--more--><\/p>\n<p>Ku wa gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016, ishyaka FPR ryiyambikiye ubusa ku karubanda, ubwo ryakumiraga Padiri Nahimana Thomas n\u2019abo bari kumwe rigamije kubabuza kugera mu Rwanda. Muri ubwo buryo, ishyaka FPR ryahaye ikimenyetso simusiga abari bagishidikanya ku mugambi waryo muhanya wo guheza, gucecekesha no gutoteza abatavuga rumwe naryo. Byanatumye abanyarwanda batari bake, cyane cyane abatavuga rumwe naryo n\u2019abari bacyibaza uko ryagamburuzwa, batahura aho rifite imbaraga nke kurusha ahandi. Ni koko, umwanzuro wo gukumira Padiri Nahimana n\u2019abo bari kumwe wagaragaje neza ko umunyapolitiki wese washyira imbere igitekerezo cyo \u201cguha abanyarwanda bose amahirwe angana\u201d (social justice), akaba ari cyo ashingiraho politiki ye, ataba yizeye guhindisha ishyaka rya FPR umushyitsi gusa, ahubwo yanarihatira kwiyambika ubusa ryerekana kurushaho ko ritinya bikabije ijambo \u201cbenshi\u201d (=majority).<\/p>\n<p>Zirikana ko Padiri Nahimana Thomas ari umunyarwanda; aho kumukumira, leta ikwiye kumworohereza no kumufasha gutaha mu rwamubyaye. Kumukumira ni igihamya cy\u2019uko UBUNYARWANDA (ubwenegihugu) nabwo bwashyizwe mu mwihariko wa FPR. Ubwo FPR yigaruriraga VILLAGE URUGWIRO (hashize imyaka irenga makumyabiri) ikahagira igikingi cyayo bwite, abanyarwanda benshi batekerezagako izagarukira aho, ikareka abahinga bagahinga, aborora bakorora n\u2019abakora indi myuga bakayikora mu mudendezo bakwiye nk\u2019abenegihugu. Uko imyaka yagiye ihita byagiye birushaho gusobanuka ko FPR ifite umugambi mutindi wo kwigarurira ikintu cyose cyatuma umuntu abaho yishimye kandi yiyumvamo agaciro \u2013hari inkuru zabanjirije iyi zasobanuye uburyo FPR irimo gushyira mu bikorwa umugambi wayo w\u2019igihe kirekire wo kwambura rubanda amasambu yabo n\u2019uburenganzira bwo guhinga no korora ibyo bashaka. Buhoro buhoro ibyatangiye bitekerezwa ko ari MVIRA MU RUGWIRO byahindutsemo MVIRA MU RWANDA. Ng\u2019uko uko abataripfana n\u2019umuyobozi wabo Padiri Nahimana Thomas kimwe n\u2019ababashyigikiye hamwe n\u2019uwo ari wese mu banyarwanda wiyemeje kutaba \u201ccishwa aha\u201d bambuwe uburenganzira ku gihugu cyabo, maze bafatwa abanyamahanga mu rwababyaye.<\/p>\n<p>Hari nibura amasomo atatu y\u2019ingenzi umuntu yakura ku byabaye ku ishyaka Ishema ry\u2019u Rwanda ku wa gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016.<\/p>\n<ol>\n<li>Ibinyuranye n\u2019uko idasiba gushishikariza abayihunze gutaha, bimaze gusobanuka neza ko iyo leta ya FPR ishishikariza abayihunze gutahuka itaba ibwira impunzi zose z\u2019abanyarwanda; iba yibwirira INKOMAMASHYI na ba MPEMUKENDAMUKE gusa (ni ukuvuga abiteguye kuyigurishaho no kurira ku mugayo) \u2013ubonye nibura iyo bene ibyo byo kuyipfukamira biba bihagije, maze FPR ntizamare kubanyunyuza ngo ibajugunye! Mbese nawe wanze ibyo gutekerereza mu gifu, ahubwo wiyemeza kwiyunga ku zindi mpirimbanyi za demokarasi ugamije guharanira ubunyarwanda budacagase nk\u2019uko abandi babufite?<\/li>\n<li>Leta ya FPR itinya bitagereranywa abiyemeje kutaba abanyarwanda bacagase, n\u2019aho baba ABATARIPFANA batanageze kuri batanu. Umuntu yakwibaza uko ishyaka FPR ryakwifata abanyarwanda bose cyangwa benshi muri bo babaye ari abataripfana. Ni koko amagambo meza atekerezanywe ubuhanga akavugishwa akanwa gashize amanga arahagije kugirango ishyaka rya FPR ricike ururondogoro, maze uwirataga imitutu agata ibaba! Mbese nawe uzatinyuka uvuge? Niwiyemeza kuruca ukarumira se nibura uzashyigikira abiyemeje kuvuga bashize amanga?<\/li>\n<li>Ishyaka Ishema ry\u2019u Rwanda ryeretse abayobozi b\u2019amashyaka atavuga rumwe n\u2019ubutegetsi mu Rwanda, cyane cyane agaragara ku rutonde rw\u2019ikigo cy\u2019igihugu cy\u2019imiyoborere (Rwanda Governance Board) nk\u2019ayemewe mu rwego rw\u2019amategeko, igipimo cy\u2019umurimo wabo; ryanabahaye aho bahera bibaza ku mpamvu ituma bo barahawe agahenge ko kwidegembya mu gihe abandi babuzwa amajyo. Nta gushidikanya ko biboneye igihamya cy\u2019uko bemererwa kwidegembya kandi bakinjira bakanasohoka mu gihugu nta nkomyi kuko bahisemo kwagaza ikibyimba, aho kugikanda. Niba bagamije ineza ya rubanda koko, nibafatire isomo ku byabaye kuri Padiri Nahimana Thomas n\u2019abamuherekeje kuva aho atangarije gahunda yo gucyura ishyaka Ishema ry\u2019u Rwanda ngo rijye gukorera imbere mu gihugu kugeza aho baburijwe kukigeramo.<\/li>\n<\/ol>\n<p>Kwitoza umuco w\u2019ubutaripfana ntibiruhutsa mu mutima gusa, binateza amakimbirane mu bwenge bw\u2019abiyemeje gucecekesha rubanda aho bari hose, mu gihe cya none n\u2019ikizaza. Uko umubare w\u2019abanyarwanda bahitamo kuba abataripfana uzagenda urushaho kuba munini, ni ko FPR izagenda ihungabana, maze amaherezo izarunduke. Ibyo ishyaka FPR rirabizi neza. Gusa ryugarijwe n\u2019ikibazo cy\u2019ingutu kandi ntaho kizajya, kuzageza ubwo kiritembagaje. Amateka mabi ryibitseho, atuma ritizera gutsinda amatora atabogamye. Ni yo mpamvu ryimitse umurongo wa politiki y\u2019ubuvukanambuto. Niba udashyigikiye bene iyo politiki yo kwishyira hejuru, ukaba utemera kuba umunyarwanda ucagase bituma uba witeguye guharanira kugira uburenganzira ku gihugu cyawe nk\u2019uko abandi babufite, nta gushidikanya ko uzanatahura uburyo wakunga imbaraga zawe ku z\u2019abandi banyarwanda biyemeje kubigenza batyo.<\/p>\n<p><em><strong>*Seburanga J. Leonard<\/strong> ni umwalimu wahindutse impirimbanyi, umwenegihugu wahindutse impunzi, rubanda rugufi wiyemeje gukora politiki. Inyandiko z\u2019ubushakashatsi yakoze zigaragara mu bitangazamakuru mpuzamahanga, birimo ibitangazwa na Elsevier, Springer, Taylor &amp; Francis n\u2019abandi. Yigishaga akanakora ubushakashatsi muri Kaminuza y\u2019u Rwanda kugeza ahunze ubutegetsi bw\u2019igitugu mu Ugushyingo 2015. Ubu aba mu gihugu cy\u2019u Bubiligi.<\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Seburanga Jean Leonard* Hari hashize igihe kitari gito impirimbanyi za demokarasi, abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n\u2019abandi babifitiye ubuhamya bagaragaza ko leta ya FPR idashaka gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":15635,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-18405","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Mvira mu RUGWIRO ibaye mvira mu RWANDA! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Mvira mu RUGWIRO ibaye mvira mu RWANDA! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Seburanga Jean Leonard* Hari hashize igihe kitari gito impirimbanyi za demokarasi, abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n\u2019abandi babifitiye ubuhamya bagaragaza ko leta ya FPR idashaka gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-11-26T23:54:46+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2016-11-27T00:03:14+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/Seburanga.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"300\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"276\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Mvira mu RUGWIRO ibaye mvira mu RWANDA!\",\"datePublished\":\"2016-11-26T23:54:46+00:00\",\"dateModified\":\"2016-11-27T00:03:14+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\\\/\"},\"wordCount\":781,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/09\\\/Seburanga.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\\\/\",\"name\":\"Mvira mu RUGWIRO ibaye mvira mu RWANDA! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/09\\\/Seburanga.jpg\",\"datePublished\":\"2016-11-26T23:54:46+00:00\",\"dateModified\":\"2016-11-27T00:03:14+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/09\\\/Seburanga.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/09\\\/Seburanga.jpg\",\"width\":300,\"height\":276,\"caption\":\"Seburanga Jean L\u00e9onard\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Mvira mu RUGWIRO ibaye mvira mu RWANDA!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Mvira mu RUGWIRO ibaye mvira mu RWANDA! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Mvira mu RUGWIRO ibaye mvira mu RWANDA! - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Seburanga Jean Leonard* Hari hashize igihe kitari gito impirimbanyi za demokarasi, abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n\u2019abandi babifitiye ubuhamya bagaragaza ko leta ya FPR idashaka gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-11-26T23:54:46+00:00","article_modified_time":"2016-11-27T00:03:14+00:00","og_image":[{"width":300,"height":276,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/Seburanga.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Mvira mu RUGWIRO ibaye mvira mu RWANDA!","datePublished":"2016-11-26T23:54:46+00:00","dateModified":"2016-11-27T00:03:14+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\/"},"wordCount":781,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/Seburanga.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\/","name":"Mvira mu RUGWIRO ibaye mvira mu RWANDA! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/Seburanga.jpg","datePublished":"2016-11-26T23:54:46+00:00","dateModified":"2016-11-27T00:03:14+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/Seburanga.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/Seburanga.jpg","width":300,"height":276,"caption":"Seburanga Jean L\u00e9onard"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mvira-mu-rugwiro-ibaye-mvira-mu-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Mvira mu RUGWIRO ibaye mvira mu RWANDA!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18405","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=18405"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18405\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":18407,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18405\/revisions\/18407"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/15635"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=18405"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=18405"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=18405"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}