{"id":18437,"date":"2016-11-28T19:37:51","date_gmt":"2016-11-28T17:37:51","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=18437"},"modified":"2016-11-28T19:37:51","modified_gmt":"2016-11-28T17:37:51","slug":"ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\/","title":{"rendered":"ISHYAKA RDI RIRAGAYA KANDI RIKAMAGANA INGESO MBI YA FPR-KAGAME YO KWAMBURA ABANYARWANDA UBURENGANZIRA BWO GUKORA POLITIKI MU GIHUGU CYABO."},"content":{"rendered":"<p>Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza riragaya cyane kandi riramagana byimazeyo icyemezo giteye isoni cya leta ya Kigali cyo kwangira intumwa z\u2019ishyaka Ishema kugera mu Rwanda ku italiki ya 23\/11\/2016 nk\u2019uko abayobozi b\u2019iryo shyaka babiteganyaga.<!--more--><\/p>\n<p>Koko rero, ni agahomamunwa kubona Umunyamabanga Mukuru w\u2019ishyaka Ishema, Padiri Thomas Nahimana, n\u2019abandi bayobozi babiri harimo Madame Claire Nadine Kasinge wari uhetse uruhinja rw\u2019amezi 7, barahejejwe ku kibuga cy\u2019indege i Na\u00efrobi muri Kenya, bakabuzwa kwinjira mu ndege yagombaga kubajyana i Kigali. Nk\u2019uko babisobanuriwe n\u2019ubuyobozi bwa kompanyi y\u2019indege ya \u00abKenya Airways\u00bb, ngo Ubutegetsi bw\u2019u Rwanda bwari bwihanangirije iyo kompagni ko itagomba kwemerera Padiri Nahimana n\u2019abo bari kumwe, kwinjira mu ndege yari yerekeje i Kigali.<\/p>\n<p>Ishyaka RDI rikaba riboneyeho umwanya wo gushimira ishyaka Ishema n\u2019abayobozi baryo igikorwa cya kigabo bagaragaje biyemeza kujya mu Rwanda, bagamije gupiganwa mu matora ateganyijwe mu minsi iri imbere, cyane cyane itora rya Perezida wa repubulika ryo mu mwaka w\u20192017. Kuba intumwa z\u2019ishyaka Ishema zarangiwe gukandagira ku butaka bw\u2019igihugu cyazo bikozwe n\u2019abategetsi b\u2019i Kigali, ni igikorwa giteye inkeke n\u2019isoni, dore ko kibangamiye bikomeye uburenganzira bwo kwishyira ukuzina kwa muntu, kitaretse no guhonyora demokarasi Abanyarwanda banyotewe.<\/p>\n<p>Iyo migirire mibisha ya FPR-Kagame, yongeye kwerekana bidasubirwaho intege nke z\u2019ubutegetsi bw\u2019i Kigali, n\u2019ubwoba ubwo butegetsi buterwa n\u2019uko FPR-Kagame idashobora gutsinda andi mashyaka mu marushanwa ya politiki yaba akozwe mu mucyo. Si ubwa mbere kandi FPR-Kagame yerekana ko itinya amatora nyayo, kuko ari yo mpamvu yatumye Madame Victoire Ingabire atabwa muri yombi, agafungwa ubwo yari aje mu Rwanda ashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa repubulika mu matora yo mu mwaka w\u20192010. Gutinya abanyapolitiki bo muri opposition byongeye kugaragara mu mwaka w\u20192013, ubwo ubutegetsi bw\u2019i Kigali bwimaga Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza, pasiporo y\u2019u Rwanda ndetse bakamwima na visa yo kwinjira mu gihugu, ku mpamvu zo kwandikisha ishyaka no gukorera politiki imbere mu gihugu, mu buryo butavuga rumwe n\u2019ubutegetsi buriho mu Rwanda.<\/p>\n<p>Ishyaka RDI riboneyeho umwanya wo kongera gushimagiza ubutwari Madame Victoire Ingabire akomeje kugaragaza, no kumushyigikira mu rugamba rwa politiki yiyemeje, dore ko ukwihangana kwe no gutsimbarara ku bitekerezo bye bikomeje gutitiza ubutegetsi bw\u2019umunyagitugu Paul Kagame n\u2019agatsiko kamugaragiye. Birakwiye kandi gukurira ingofero Madame Kasinge, kubw\u2019ubutwari n\u2019ukwigomwa bihambaye nawe yagaragaje, ubwo yiyemezaga kujya gukorera politiki mu Rwanda, kandi bizwi neza ko FPR ariyo yarimbuye umuryango we wose mu mwaka w\u20191994; nubwo Madame Kasinge afite ibyo bikomere, bigakubitiraho n\u2019uko yonsa uruhinja rw\u2019amezi 7, ntibyamubujije gufata icyemezo kiremereye cyo kujya mu Rwanda gukorerayo politiki itavuga rumwe na FPR, atitaye ku ngaruka yazahura nazo, nk\u2019umunyepolitiki wese utari inkomamashyi ya FPR.<\/p>\n<p>Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rirashimagiza ubutwari bw\u2019abayobozi b\u2019ishyaka Ishema kandi rikamagana FPR-Kagame ikomeje kuniga demokarasi no kuvutsa Abanyarwanda uburenganzira bwabo. Mu kurangiza, ishyaka RDI risanga byaba byiza amashyaka arenga 20 akorera hanze y\u2019u Rwanda, yakwiyemeza bidatinze kugirana imishyikirano igamije kugena uburyo nyabwo bwo guhuza imbaraga no kunononsora gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda, bigakorwa ku buryo abanyapolitiki bose batavuga rumwe na Kigali bagendera rimwe,nta kuba nyamwigendaho.<\/p>\n<p>Nta gushidikanya ko abo banyepolitiki bahagurukiye rimwe kandi bahuje umugambi, byarushaho guhindisha imishyitsi umunyagitugu Paul Kagame, agacika ku ngeso ye mbi yo gusuzugura no gupinga abanyepolitiki b\u2019Abanyarwanda batavuga rumwe nawe, dore ko noneho atatinda kubona ko yibeshya ; iyo aca imigani abatemera ubutegetsi bwe bw\u2019igitugu nk\u2019uko yabivugiye mu gihugu cy\u2019Ububiligi ko \u00abnta nzira bazanyuramo yaba iya demokarasi cyangwa iy\u2019intambara\u00bb ; nyamara ubutegetsi bwe bukaba bwarahinze imishyitsi imbere y\u2019amahanga, bumaze kumenya ko abanyarwanda 3 n\u2019uruhinja rw\u2019amezi 7 bageze i Na\u00efrobi bashaka kujya mu Rwanda.<\/p>\n<p>Bikorewe i Buruseli kuwa 28 Ugushyingo 2016<br \/>\n<strong>Faustin Twagiramungu<\/strong><br \/>\nPrezida wa RDI-Rwanda Rwiza<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza riragaya cyane kandi riramagana byimazeyo icyemezo giteye isoni cya leta ya Kigali cyo kwangira intumwa z\u2019ishyaka Ishema kugera mu Rwanda ku italiki ya 23\/11\/2016 nk\u2019uko abayobozi b\u2019iryo shyaka babiteganyaga.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":6950,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[45],"tags":[],"class_list":["post-18437","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amatangazo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>ISHYAKA RDI RIRAGAYA KANDI RIKAMAGANA INGESO MBI YA FPR-KAGAME YO KWAMBURA ABANYARWANDA UBURENGANZIRA BWO GUKORA POLITIKI MU GIHUGU CYABO. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"ISHYAKA RDI RIRAGAYA KANDI RIKAMAGANA INGESO MBI YA FPR-KAGAME YO KWAMBURA ABANYARWANDA UBURENGANZIRA BWO GUKORA POLITIKI MU GIHUGU CYABO. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza riragaya cyane kandi riramagana byimazeyo icyemezo giteye isoni cya leta ya Kigali cyo kwangira intumwa z\u2019ishyaka Ishema kugera mu Rwanda ku italiki ya 23\/11\/2016 nk\u2019uko abayobozi b\u2019iryo shyaka babiteganyaga.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-11-28T17:37:51+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/twagiramungu-2.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"230\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"178\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"ISHYAKA RDI RIRAGAYA KANDI RIKAMAGANA INGESO MBI YA FPR-KAGAME YO KWAMBURA ABANYARWANDA UBURENGANZIRA BWO GUKORA POLITIKI MU GIHUGU CYABO.\",\"datePublished\":\"2016-11-28T17:37:51+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\\\/\"},\"wordCount\":621,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/04\\\/twagiramungu-2.jpg\",\"articleSection\":[\"Amatangazo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\\\/\",\"name\":\"ISHYAKA RDI RIRAGAYA KANDI RIKAMAGANA INGESO MBI YA FPR-KAGAME YO KWAMBURA ABANYARWANDA UBURENGANZIRA BWO GUKORA POLITIKI MU GIHUGU CYABO. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/04\\\/twagiramungu-2.jpg\",\"datePublished\":\"2016-11-28T17:37:51+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/04\\\/twagiramungu-2.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/04\\\/twagiramungu-2.jpg\",\"width\":230,\"height\":178},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"ISHYAKA RDI RIRAGAYA KANDI RIKAMAGANA INGESO MBI YA FPR-KAGAME YO KWAMBURA ABANYARWANDA UBURENGANZIRA BWO GUKORA POLITIKI MU GIHUGU CYABO.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"ISHYAKA RDI RIRAGAYA KANDI RIKAMAGANA INGESO MBI YA FPR-KAGAME YO KWAMBURA ABANYARWANDA UBURENGANZIRA BWO GUKORA POLITIKI MU GIHUGU CYABO. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"ISHYAKA RDI RIRAGAYA KANDI RIKAMAGANA INGESO MBI YA FPR-KAGAME YO KWAMBURA ABANYARWANDA UBURENGANZIRA BWO GUKORA POLITIKI MU GIHUGU CYABO. - Umunyarwanda","og_description":"Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza riragaya cyane kandi riramagana byimazeyo icyemezo giteye isoni cya leta ya Kigali cyo kwangira intumwa z\u2019ishyaka Ishema kugera mu Rwanda ku italiki ya 23\/11\/2016 nk\u2019uko abayobozi b\u2019iryo shyaka babiteganyaga.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-11-28T17:37:51+00:00","og_image":[{"width":230,"height":178,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/twagiramungu-2.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"ISHYAKA RDI RIRAGAYA KANDI RIKAMAGANA INGESO MBI YA FPR-KAGAME YO KWAMBURA ABANYARWANDA UBURENGANZIRA BWO GUKORA POLITIKI MU GIHUGU CYABO.","datePublished":"2016-11-28T17:37:51+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\/"},"wordCount":621,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/twagiramungu-2.jpg","articleSection":["Amatangazo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\/","name":"ISHYAKA RDI RIRAGAYA KANDI RIKAMAGANA INGESO MBI YA FPR-KAGAME YO KWAMBURA ABANYARWANDA UBURENGANZIRA BWO GUKORA POLITIKI MU GIHUGU CYABO. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/twagiramungu-2.jpg","datePublished":"2016-11-28T17:37:51+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/twagiramungu-2.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/twagiramungu-2.jpg","width":230,"height":178},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-rdi-riragaya-kandi-rikamagana-ingeso-mbi-ya-fpr-kagame-yo-kwambura-abanyarwanda-uburenganzira-bwo-gukora-politiki-mu-gihugu-cyabo\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"ISHYAKA RDI RIRAGAYA KANDI RIKAMAGANA INGESO MBI YA FPR-KAGAME YO KWAMBURA ABANYARWANDA UBURENGANZIRA BWO GUKORA POLITIKI MU GIHUGU CYABO."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18437","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=18437"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18437\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":18438,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18437\/revisions\/18438"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/6950"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=18437"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=18437"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=18437"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}