{"id":18460,"date":"2016-11-29T12:58:12","date_gmt":"2016-11-29T10:58:12","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=18460"},"modified":"2016-11-29T12:58:12","modified_gmt":"2016-11-29T10:58:12","slug":"wibaze-nibaze-yibaze-twese-twibaze","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wibaze-nibaze-yibaze-twese-twibaze\/","title":{"rendered":"WIBAZE\u00a0\u00a0 NIBAZE YIBAZE TWESE TWIBAZE."},"content":{"rendered":"<p>Ese intambara yatangiye ryari? Izarangira ryari? Izatsindwa na bande? Bazayitsindisha izihe ntwaro? Ibibazo igihugu cyacu gifite biratureba twese nubwo tutabibona kimwe twese.<!--more--><\/p>\n<p>Impamvu yo kutabibona kimwe twese ni uko ababitera batazi ko nabo bazabona ku ngaruka zabyo. N\u2019ababirwanya ntibamenye intwaro zo kubitsemba; bityo ibibazo byo bigakomeza kwiyongera. Hari igihe mbona ko atari ibibazo dufite byo gushakirwa ibisubizo, ahubwo ari indwara turwaye tugomba gushakira umuti. Ese niba umuntu avuga ibinyoma akumva ari ukuri, ubwo ni ikibazo afite cg ni indwara arwaye? Umuti murangira ukaba ari ukuvugisha ukuri n\u2019ubwo kwamururira kwamuvura. Ese niba umuntu yanga undi icyo ni ikibazo cg ni indwara yifitiye? Abacyemera ko iryinyo rihorerwa irindi ndabibutsa ko urwango rudasenya urundi ahubwo zirahura zikaba zimwe zirushaho kunuka.<\/p>\n<ol>\n<li>INTAMBARA YATANGIYE RYARI?<\/li>\n<\/ol>\n<p>Abenshi numva bavugako yatangiye muri 1959 igakomeza muri 1963, 1967 no muri 1973. Iya karundura nanjye nabonye ikarangira mu 1994. Ariko sinayita karundura kuko iba yararunduye ibibazo none byariyongereye kandi nayo iracyakomeje. Abanyarwanda bemera ko amahoro azagaruka ni bake; keretse abita amahoro kurya no kunywa bagahaga abandi bashonje kandi wenda batanabarusha gukora, ahubwo babarusha uburyarya no kwiba. Hari abemeza ko intambara twayitewe n\u2019abazungu baduteranije baduha amoko tutagiraga. Ibyo akenshi bivugwa n\u2019abanyapolitike. Ariko umuturage wo hasi (niba ariwe ureba kure cg hafi simbizi), yibaza niba hari umuzungu yabonye yongorera umuturanyi we ngo azamuteme bikamuyobera. Umutegetsi byamurenga ati: <em>\u201cnzabyiga muri Guverinoma\u201d<\/em>. Umukecuru wo mu Bugesera ati: <em>\u201cariko abahutu bose ni abicanyi kuko uwo twabashije kubaza yatubwiye ko umuhutu utarajyaga kwica abandi bamwicaga acuritse ku giti\u201d<\/em>. Umutegetsi akumirwa agapfa gusubiza ati: <em>\u201cdufite Leta y\u2019ubumwe\u201d<\/em>. Ese icyo gisubizo kinyura uwo mukecuru? Ku bwanjye mbona ko intambara yatangiye umunsi ikibi kiyita izina, kigahuma abanyarwanda<br \/>\nhanyuma kikabayobora. Numvise ko abazungu baje bazanye ubutumwa bwiza (kandi ndabwemera). Ariko ngo byari nk\u2019urwitwazo ngo babone uko badukoroniza. Ibyo byemezwa n\u2019ababikurikiranira hafi. Ubwo muri make intego yari ugukoroniza, mbese ni nk\u2019uko umuntu yajya kugusengerera akubwira ko agukunda ariko agambiriye kukwiba ayawe umaze gusinda cyangwa akakunigisha ishati yaguhaye.<\/p>\n<p>Kuko ubutumwa bwiza ari ubw\u2019ukuri ndanzura ho gato kuri abo<br \/>\nbantu: niba umuntu akwigishije imibare nabi wagera aho abandi bakora<br \/>\nibizamini ugasanga formules baguhaye Atari zo ntuzavuge ko imibare ari<br \/>\nmibi; ntuzajye no gushaka mwarimu wakubeshye ngo wongere kumubaza, uzashake<br \/>\nuwigishije abo babyumva cg nabo bagusobanurire niba barabyumvise neza. Noneho<br \/>\ndukomeze n\u2019imvano y\u2019ikibi ni uko kiyise izina. Numvise ko umwami<br \/>\nRUDAHIGWA\u00a0 yari atangiye kumva ubukristu (iyo uri umukristo atari ukubyitwa gusa<br \/>\nurahumuka), bamwe babwitwaje babonye agiye kubavumbura, batangira kumurangaza i Burayi ngo agire ngo niryo juru bamwigishaga. Kuko yari<br \/>\nyarangije guhumuka ntiyarebye uko babyina n\u2019uko barisha ibyuma, ahubwo<br \/>\nyirebeye uko bakora n\u2019uburyo ntawigira imana y\u2019undi abona ko buri wese ashaka<br \/>\nicyazamura igihugu. Ndetse ngo yanahamenyeye uburyo igihugu kigira<br \/>\nijambo muri O.N.U. Yaje yiyemeje kwigisha abaturage gukora no<br \/>\ngukundana; ndetse ngo yatangiye no kugabanya abaturage umutungo w\u2019\u2019igihugu ngo babeho ntaburyamirane, bakoresha amaboko n\u2019ubwenge. Ba babwiriza<br \/>\nbati: <em>\u201cyavumbuye ko icyatuzanye atari ubutumwa bwiza\u201d,<\/em> bati: <em>\u201cyamenye ko rwa rukundo<br \/>\ntumubwira ntarwo tugira\u201d<\/em>. Ubwo sinzi uko bamugenje kuko icyo kiganiro<br \/>\nntakirangije nahise njya gusenga. Ariko rero baribeshye kuko bishe umuntu<br \/>\nukuri kugasigara. Bari bataramenya ko ukuri ugushyira mu ziko aho inkwi zishiriye<br \/>\nkukavamo kukiri ukuri! (Imana ibibasobanurire).<\/p>\n<p>Reka mbibutse akantu gato, ntawe ndi kurega ahubwo ndi gushaka<br \/>\nimvano y\u2019ikibi, aho kiba n\u2019imyenda cyambara nucyibona iwawe utakambire YESU<br \/>\nakubohore mu ngoyi zacyo aguhe n\u2019imbaraga zo kukinesha. Ubwo ba<br \/>\nbabwiriza babonye bavumbuwe bashaka ubundi buryo. Barababwira bati: <em>\u201cburya ntimuri abana b\u2019Imana, ahubwo mukomoka ku nguge. Ntabwo muri abana b\u2019u Rwanda ahubwo<br \/>\nab\u2019amazuru maremare ni abana b\u2019abatutsi bakwiriye kuyobora no kumvirwa. Ab\u2019amazuru magufi ni abana b\u2019abahutu bakwiriye kumvira bagategekwa\u201d.<\/em> Ibyo ntimwirirwe mubitekerezaho kuko ari amayobera y\u2019uburyarya. Abasigaye ni abatwa<br \/>\nbo gutwara imitwaro. Uwo yabwirizaga ijambo ry\u2019urufunguzo cg isomo rya<br \/>\nmbere. Ubwo hahagurutse padiri (pasiteri) avuga ivanjiri y\u2019uwo munsi<br \/>\naterura agira ati: <em>\u201cKu byo umusomyi yavuze ndongeraho ko mwebwe rubanda<br \/>\nnyamwinshi mukwiriye gutegeka. Kugira ngo mubigereho ntimwibande ku bitekerezo<br \/>\nbyubaka ahubwo mwibande ku bwinshi bwanyu no ku mihoro mufite kuko bariya<br \/>\nba nyamuke mushobora kubamaraho mugatwara n\u2019inka zabo; ariko nazo<br \/>\nntimuzazorore kuko namwe mwasigara mukize ntimubone uko mudusabhiriza<br \/>\nngo tubakoronize. N\u2019imyaka yo mu mirima muyangize, dusigare tubaha<br \/>\nimpumgure twereke abadutumye ko uburyarya bwacu bwageze ku ntego\u201d<\/em>. Kandi koko utarebye mu kwizera wavuga ko byagezweho. Ariko rero baribeshye bibagirwa<br \/>\numushishozi wavuze ngo: <em>\u201cushobora kubeshya abantu bose igihe gito (twebwe<br \/>\ncyabaye kinini), ushobora kubeshya abantu bake igihe cyose, ariko<br \/>\nntiwabeshya abantu bose igihe cyose\u201d<\/em> (Abraham Lincoln). Ni uko ubwo butumwa bumaze gutangwa abanyarwanda bati: <em>\u201camen (bibe bityo)!\u201d. <\/em>\u00a0Ababwiriza bati ivanjiri yacu yumviswe tubwire abigishwa bacu batahe bajye kuyishyira mu<br \/>\nbikorwa. N\u2019abanyarwanda bati: <em>\u201cnimurekere aho twumvise, ahubwo tugiye gukoresha impano twahawe\u201d<\/em>. Burya koko ngo ntawe unanira umushuka ananira umuhana! Ariko se ko ndenganyije abanyarwanda, uwabahanaga ninde? Bari babwiwe ko<br \/>\ngutekereza ikibi n\u2019ikiza ari amayobera y\u2019uburyarya; bityo ntibiriwe babikora. Ubwo<br \/>\nbabemerera ubwigenge ngo basuzume ko bigishije neza. Iryo jambo<br \/>\nubwigenge bamwe barariririra, abandi bararibyinira. Nyamara uwafata amataratara<br \/>\ny\u2019ukuri wasanga ryari ryanditse mu nyuguti nini<br \/>\nngo: \u201cUBWIGUNGE\u201d. Abanyarwanda bamwe bagiye kwigunga inyuma y\u2019igihugu -sinzi niba baribazaga igihe bazasubirira mu gihugu ngo bashyire mu bikorwa ivanjiri bari<br \/>\nbarumvise. Abandi basigaye bigunze mu gihugu, bicuza icyatumye badashyira mu bikorwa<br \/>\ninyigisho nk\u2019uko bazihawe. Kuri ubwo bwigunge bongeraho ubwihebe bwo<br \/>\nkwibaza niba abigishwa bagiye hanze batazagaruka gukoresha ingabire<br \/>\nbahawe (impano z\u2019uburyarya n\u2019ubugome).<\/p>\n<p>Ibyabereye mu bwigunge nabyo birahambaye. Umushiha warakuze<br \/>\nnoneho ku by\u2019abahutu n\u2019abatutsi hiyongeraho iby\u2019abakiga n\u2019abanyenduga. Ubwo<br \/>\nbababwiriza ba mbere bagaruka guhugura, bashyiraho n\u2019ababasimbura ngo<br \/>\nbadakekwa ko bagarutse gukandamiza. Ubwo bakabagenzura ngo batibeshya bakava<br \/>\nmu binyoma bakajya mu kuri! Bati: <em>\u201ckugira ngo mutere imbere mugomba kumenya<br \/>\nisi, imigabane (amashusho), ibihugu, imirwa mikuru n\u2019abaprezida babiteje<br \/>\nimbere. Ariko ntimutekereze ku buryo bakoresheje mutavaho muzamura ibihugu byanyu. Ahubwo turababwira amahame ya Hitireli yifashishije kugira ngo asohoze<br \/>\nimigambi nk\u2019iyo twabatoje\u201d<\/em>. Abanyarwanda bati: <em>\u201camen (bibe bityo)! Musanze twari<br \/>\ntugiye kugwa mu cyaha cyo kujijuka\u201d<\/em>. Ababwiriza bati: <em>\u201cuburyarya bushimwe<br \/>\nbwarabafashe dushatse twabajyana i Burayi tukabubahuguriramo\u201d<\/em>.Ubwo<br \/>\nab\u2019indobanure bazi gufata mu mutwe (ariko bakubahiriza itegeko ryo<br \/>\nkudatekereza) barabajyana. Kuko abazungu batekerezwaga nk\u2019abavuye mu ijuru, umenya<br \/>\nabigishwa barangaga gutekereza ngo batamenya ibyo batekereza. Ni<br \/>\nagahomamunwa!!<br \/>\nUbwo les \u00e9volu\u00e9s bageze iyo bitiranya n\u2019ijuru babigisha mu<br \/>\nmagambo(th\u00e9orie): physique, chimie, indimi, umuco wabo,&#8230;.ni uko kugira ngo nijoro<br \/>\nbataza kugwa mu gishuko cyo kurota ibyo bize bakabereka ama filmes<br \/>\ny\u2019ababyina bambaye ubusa bananirwa bakajya kuryama bakarara barota ibyo aho<br \/>\nkurota uko chimie bize bayibyaza umuti munyabarasanya basize iwabo cg<br \/>\nuko physique bize ibyara amashanyarazi ku masumo basize iwabo.<br \/>\nUwize iby\u2019ubworozi wagira ngo bamwumvishaga ko inka yasize iwabo<br \/>\nzitatanga umusaruro nawe ntatekereze ko byaterwa n\u2019inzoka cg kutitabwaho. Ubwo bakamushukisha ingweba yamenyereye ubukonje bw\u2019i Burayi yaza<br \/>\nigapfa, kugira ngo adatekereza ko ari ubushyuhe itamenyereye bakamuha indi n\u2019ibinini<br \/>\nbyo kuyivura nabwo igapfa. Yasubira kubabaza, bati: <em>\u201cuyu muntu yazayoba<br \/>\nakamenya ukuri, tumubwire ajye gukina politike acengeze amahame twabasigiye batayibagirwa\u201d<\/em>. Bakamuhugura ko kuyobora abantu ari ukubateranya bajya kuvumbura ko<br \/>\nubabeshya ukavuga mu ndimi (igifaransa), nyuma bakagutinya bati: <em>\u201cnubwo<br \/>\natubeshye\u00a0\u00a0\u00a0 ariko ntacyo atubwiye n\u2019igifaransa!\u201d<\/em>. Ubwo amagambo bamara kuyafata<br \/>\nmu mutwe bakubahiriza rya tegeko ryo kudatekereza bakumvira ya nyigisho<br \/>\nyo kwitandukanya. Umuhanga mubya chimie (mu magambo) akayigisha abandi<br \/>\nbakamubonamo igihangange.<\/p>\n<p>Mu bwigunge hahimbwe indirimbo isebye ibikorwa mu gihugu, igihe cyo<br \/>\nkuyiririmba udahagaze ngo ahamye ibinyoma agakubitwa. Uwubahirije igitambaro<br \/>\nyagera aho abantu batongana cg barwana aho kubaririza icyo bapfa<br \/>\nakareba amazuru, nyuma y\u2019amazuru agaperereza uturere; umwanzuro ukaba kurengera<br \/>\nuwo azi aho kurenganura urengana. Ng\u2019uko uko ikibi cyakomeje kwiyita<br \/>\nizina.<\/p>\n<p>REKA MBAZE IBIBAZO BIKE KUGIRA NGO TUBONE GUKOMEZA:<\/p>\n<ul>\n<li>Umuntu agira ubugome kubera ko ari umuhutu cg ari umututsi?<\/li>\n<li>Umuntu aba umugome kubera ubwoko bwe?<\/li>\n<li>Umukobwa ba indaya kubera ubwoko ubu n\u2019ubu?<\/li>\n<li>Mu ishuri umenya ubwenge, abiterwa n\u2019indeshyo y\u2019izuru rye?<\/li>\n<li>Umuhinzi yeza ibijumba kubera ubwoko ubu n\u2019ubu?<\/li>\n<li>Uwokamwa n\u2019ubunebwe abikura ku bwoko?<\/li>\n<li>Ukwiza amagambo ateranya, iyo ngeso ayikura mu bwoko?<\/li>\n<\/ul>\n<p>Dore bimwe mu byo abanyarwanda twibwira n\u2019ibyo dukwiriye kuba<br \/>\ntwibwira; kuko ibyo twibwira aribyo bituyobya cg bikatuyobora. Gutekereza<br \/>\nntibikibujijwe, buri wese atekereze igice arimo n\u2019icyo akwiriye kubamo:<\/p>\n<ul>\n<li>Kanaka n\u2019ubwo yitonda ariko ni umuhutu (umututsi);<\/li>\n<li>Kanaka n\u2019ubwo ari umuhutu (umututsi), ariko aritonda;<\/li>\n<li>Kanaka n\u2019ubwo ari umwicanyi ariko ni umuhutu (umututsi), ni papa, ni<br \/>\nmukuru wanjye, \u2026<\/li>\n<li>Kanaka n\u2019ubwo ari papa, mukuru wanjye, umuhutu (umututsi), ariko ni<br \/>\numwicanyi;<\/li>\n<li>Kanaka n\u2019ubwo abashyera abantu bagafungwa ariko yacitse ku icumu;<\/li>\n<li>Kanaka n\u2019ubwo yacitse ku icumu, ariko abeshyera abantu bagafungwa;<\/li>\n<li>Uriya mukobwa n\u2019ubwo ari indaya, ariko ni mwiza;<\/li>\n<li>Uriya mukobwa n\u2019ubwo ari mwiza, ariko ni indaya;<\/li>\n<\/ul>\n<p>Abandi ntakwibagirwa ni abafite ikibazo cy\u2019abantu bavuga ko<br \/>\nhariho akarengane aho kugira ikibazo kubarenganya.<br \/>\nMuri <strong>Yeremiya 8, 5-9 hagira hati \u201cNone se, ubu bwoko bw`I Yerusalemu kuki bwasubiye inyuma bukagendanirako, bagundira uburiganya, bakanga kugaruka? Nabateze amatwi numva batavuga ibikwiriye: nta n`umwe wihannye ibyaha bye, ngo avuge ati \u201cMbese ariko nakoze iki?\u201d Umuntu wese aromboreza mu nzira ye, nk`uko ifarashi ivuduka ijya mu ntambara. Ni ukuri, igishondabagabo kigurukira mu kirere kimenya ibihe byacyo; n`intungura n`intashya n`umusambi byitondera ibihe byabyo byo kwimuka; ariko abantu banjye bo ntibazi amategeko y`Uwiteka. Mwavuga mute muti \u201cTuri abanyabwenge, kandi amategeko y`Uwiteka ari hamwe natwe\u201d? Ariko dore, ikaramu ibeshya y`abanditsi yayihinduye ibinyoma. Abanyabwenge baramwaye, barashobewe kandi barafashwe: dore, banze ijambo ry`Uwiteka; ubwenge bubarimo ni bwenge ki se?<\/strong><\/p>\n<p>MURI MAKE DORE IGIHE INTAMBARA YATANGIRIYE:<\/p>\n<ul>\n<li>Igihe batubeshya tukemere, tukanga gutekereza tugira ngo baratureba mu<br \/>\nbwonko;<\/li>\n<li>Igihe umubyeyi abyara umwana akamuraga inzangano n\u2019ibinyoma (mwana<br \/>\nwanjye jya wirinda abantu bameze batya, basa batya, baturuka aha n\u2019aha) nk\u2019aho<br \/>\nyamuraze umurava n\u2019ubushishozi (mwana wanjye jy\u2019ukorana n\u2019abantu bafite<br \/>\numurava wirinde abafite inama mbi).<\/li>\n<li>Igihe tugira ibintu tukabiha agaciro karuta ak\u2019umuntu;<\/li>\n<li>Igihe twisuzugura ko ntacyo twageraho tugatega umukiro kubadushakamo<br \/>\namaronko;<\/li>\n<li>Igihe twitiranya ubwenge no kuvuga indimi zo hanze nkaho buri<br \/>\nmunyarwanda wese amenye Igifransa n\u2019Icyongereza, akamenya n\u2019abaperezida bose yajya abarondora ijoro ryose bugacya ibijumba byeze cg Nyabarongo<br \/>\nikihingamo amasaka;<\/li>\n<li>Igihe umuntu bamwita uwaha n\u2019aha cg abyiyita bikamutera isoni cg<br \/>\nakiyumvamo igitangaza nk\u2019aho imisozi ari yo irema abantu (ubwo aba yubahiriza<br \/>\nitegeko ryo kudatekereza).<\/li>\n<li>Igihe umuntu yiyumva hejuru y\u2019abandi akumva bamukesha ubuzima; uvuga<br \/>\nIcyongereza agahinyura uvuga Igifaransa, utabivuga byose azi gukora imodoka bakamwita injiji;<\/li>\n<li>Igihe tureba isura y\u2019umubiri aho kureba imigambi n\u2019ibitekerezo ngo<br \/>\nbibe ari byo byubaka;<\/li>\n<li>Igihe mu ruhame tuvuga ibyubaka ku meza no ku buriri tukavuga ibisenya;<\/li>\n<li>Igihe umuntu atumvira umutima umuhana cg inshuti nziza (n\u2019ubwo hariho<br \/>\ncyeya cg zashize simbizi). Urugero: ntongana n\u2019inshuti aho gushaka abatwunga ngashaka<br \/>\nabamfasha kuyanga;<\/li>\n<li>Igihe twifurizanya gupfa nk\u2019aho rutadutegereje twese. Upfiriye mu byiza asiga umurage mwiza isi igasigara ihumura. Upfiriye mu<br \/>\nbibi asiga asibye isi. Akarusho ku muzima ni uguhitamo rimwe muri ayo<br \/>\nGusa ni uko abanduye ibibi batamenya ko hariho umuti (umuti<br \/>\nw\u2019ibibi ni ugushaka ibyiza) kandi n\u2019abagifite urukundo ntibamenye ko ari<br \/>\nintungabugingo ngo bikingize n\u2019urushinge rwo kuvugisha ukuri.<\/li>\n<\/ul>\n<p>MBESE INTAMBARA IZARANGIRA RYARI?<\/p>\n<p>Hari abashinyagura ko yarangiye ngo igisigaye ni akabazo gato<br \/>\nk\u2019abacengezi. Ese uwo baraye biciye umuntu nawe arumva ari akabazo gato? Ese<br \/>\numucengezi afunguye icyumba cyo gutekereza ku bibi n\u2019ibyiza ntiyasenya<br \/>\ninzu y\u2019imigambi mibi (ku muntu ntibyumvikana ariko ku Mana byose<br \/>\nbirashoboka). Hari nabafite uburyo bwo kuyirwanya bayongera. None se umuntu<br \/>\nubona ko intambara yarangizwa no guceceka ibibazo nta gisubizo cg ari uko<br \/>\numutegetsi avuze ngo dufite ubumwe atagaragaza isoko yabwo<br \/>\nn\u2019ikibugaragaza ibyo byarangiza intanbara? Nonese igihe tuzitiranya ikosa n\u2019isura cg ubwoko; igihe umuntu acyumva ko abacengezi bishe abantu akabyumva nk\u2019aho ari ibitoki baciye mu rutoki (usibye ko byo bimubabaza); igihe umuntu afungirwa ubusa nk\u2019aho abazi<br \/>\nukuri bamurenganuye wenda ngo babizire (abakora ibibi babikorana umurava<br \/>\nn\u2019ubutwari, abakora ibyiza bagakorana isoni n\u2019ubwoba), ubwo intambara<br \/>\nizarangira ite?<br \/>\nEse Guverinoma yacu, hari aho iteganya kurangura amagrenade<br \/>\ny\u2019urukundo ngo tuzayatere abacengezi bitwa inzangano? Hari iduka muri Amerika<br \/>\nizadutumirizamo ukuri byibura inusu kuri buri munyarwanda hanyuma ngo<br \/>\nibiryo by\u2019amagambo twaryaga cg tukabigaburira abandi twabishiririje<br \/>\nn\u2019ibinyoma tuzashyiremo ako karungo kitwa ukuri?<\/p>\n<p>Ese hari aho izagurira buri wese urutaro rwo kugosora ibibi mu byiza<br \/>\nhanyuma ibibi tukabitwika ibyiza tukabihunika? Ubwo ku umuhindo twajya<br \/>\nkubitabira tukabibagara, ibyiza bikera ari byinshi bikatwibagiza aho bwaki<br \/>\ny\u2019ibibi yari itugeze.<\/p>\n<p>Ese nk\u2019abantu bahenda abandi ku isoko ari uko bamaze kubareba mu<br \/>\nmaso ibyo bizarwanywa na military ivuye he? Ese muganga nabikora gutyo mukuvura azaburanishwa n\u2019uwuhe mucamanza? Ese nabitunganyiriza gutinya guhanwa, ya kanseri y\u2019urwango izabura kumumunga? Keretse niba mwumva ntacyo itwaye!<\/p>\n<ol start=\"2\">\n<li>DORE ABAZATSINDA URUGAMBA N\u2019INTWARO BAZARWANISHA<\/li>\n<\/ol>\n<p>Ibyo maze kuvuga n\u2019ibindi buri wese yatekereza yitonze, byerekana ko<br \/>\nintwaro dutumiza mu mahanga zitazarangiza urugamba rw\u2019ibibazo<br \/>\ndufite. Buri wese yari akwiye kwicara akitekerezaho (n\u2019umucengezi) akabanza<br \/>\nakamenya ko <em>\u201cUgambiriye ibibi aba yayobye\u201d<\/em> (IMIGANI: 14, 22). Buri wese abanze amenye ko mugenzi we bahwanye bakanuzuzanya. Aho kureba<br \/>\namazuru atareshya hanyuma ngo bahangane bicane. Buri wese yibuke kandi<br \/>\nyemere ukuri (gukomeretsa, ariko kwaca mu ziko ntigushye). Hari abanga kuvuga<br \/>\nukuri ngo batiteranya n\u2019abandi, ariko ndabibutsa ko utari umwambari<br \/>\nn\u2019umuvugizi w\u2019ukuri, ari umukunzi n\u2019umwambari w\u2019ibinyoma. (Hasobanure neza gusa).<\/p>\n<p>Ibanga: nubwira umuntu ukuri, ntukamubwire nk\u2019umutonganya; jya<br \/>\numubwira mu rukundo urebe ko yanywa uwo muti. Nawanga<br \/>\nntuzabizira. Intwari Martin Luther King yaravuze ati: <em>\u201cumucakara ugezweho ni utinya<br \/>\nkuvugira abarengana n\u2019abanyantege nke; umucakara ni utemera ko bamwanga<br \/>\nngo bamubeshyere, bamutuke aho kugira ngo yihakane ukuri<br \/>\nkugaragara; umucakara ni uwanga kujya hamwe na babiri cg batatu bari mu kuri\u201d<\/em>.<\/p>\n<p>Hari ibyorezo abantu banduye mu ntambara, ndakuburira wikingize<br \/>\nbitazagufata, niba byaragufashe wivuze bitaraguhitana:<\/p>\n<ul>\n<li>Genocide yaratangiye (1994), abumviye itegeko ryo kudatekereza ku bibi<br \/>\nn\u2019ibyiza bayirohamo. N\u2019ubwo umutima wabibabuzaga, bumvaga ubashuka; nuko<br \/>\nbasahura inzu eshatu, bakaratira ukiri kwibaza niba gusahura ari bibi cg<br \/>\nbyiza, babona atabyumvise bakamukanga, bati: <em>\u201cariko ntabwo uri<br \/>\nInkotanyi?\u201d<\/em> Undi akumva yatanzwe ku gikorwa cy\u2019umugisha. Ubwo undi wari ukiri mu bujiji bwo guhitamo ibyiza bakamubwira, bati: <em>\u201cBourgmestre wize yatanze<br \/>\nuruhushya\u201d<\/em>; atabyumva bakavuga. Pr\u00e9fet yaba agishidikanya akumva impuguro za<br \/>\nSINDIKUBWABO kuri ba <em>\u201cNtibindeba\u201d.<\/em> Iyo akomeza agasuzugura itegeko ryo<br \/>\nkudatekereza yari kumva ko n\u2019iryo zina rimuburira (SINDIKUBWAWE). Ubwo bamaraga kugwiza isahu no kurya ku nyama (nanjye nariyeho); ba bigishwa bashya bakababwira ko hari umubatizo batarabona. Bati: <em>\u201cni ugushaka ba nyir\u2019ibintu<br \/>\nbyariwe baba bakihishe\u201d<\/em>. Umwigishwa yakumva ari ukubatizwa mu bugome bwinshi<br \/>\nbakamuhugura ko aramutse akiriho yazabimuryoza nuko akemera kubatizwa, akaba abaye umwicanyi wuzuye.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Ibyo sibyo byago mvuga cyane n\u2019ubwo nabyo bitoroshye, ahubwo ni uko<br \/>\nmu rubanza ntawatanga iyo mpamvu yabimuteye ngo yemerwe (cyeretse<br \/>\numucamanza nawe yumvira rya tegeko ryo kudatekereza); nta n\u2019ubwo abaza uwa<br \/>\nmwoheje icyo ari bubeshye. Icyakora abajije wa mutima yumvaga umushuka<br \/>\nwamubwira ngo niyihane; yaba acyumvira rya tegeko akumva umushutse bwa kabiri. (Imiburo: ibyo byabereyeho kutwigisha 1 KORINTO 10, 6)<\/p>\n<ul>\n<li>Ese ntiwaba wumvira abakoshya kubeshyera umuntu ngo mumurire<br \/>\ninka, ngo mubeshyere umukozi ngo bamwirukane cg bamufunge?<\/li>\n<li>Ese ntiwiherera wakwibuka abahemutse ugashaka kubigana?<\/li>\n<li>Hari uwari yaramenye ibyiza n\u2019ibibi agahisha mugenzi we, kubera ukuri<br \/>\nn\u2019urukundo byamucengeye, akavuga ati: <em>\u201cmuramuvana hano ari uko<br \/>\nmunyishe\u201d<\/em>. Nguwo uwo dukeneyeho ikitegererezo. Byaba ari agahinda kuba waragize ubwo butwari, ugatwarwa n\u2019ishimwe ry\u2019abantu ukibagirwa ko iyo ntwaro ugomba kuyikoresha ku bandi bazira ubusa kandi ubireba.<\/li>\n<li>Ese kuba uri Bourgmestre ukamenya umubare w\u2019abantu barenganira muri<br \/>\nkasho ya Komini yawe ukinumira ngo imbehe yawe itubama cg ngo utitwa<br \/>\numukozi w\u2019interahamwe; ubwo urumva utacyumvira itegeko ryo kudatekereza?<\/li>\n<li>Ese kuba wararenganye nturagakuramo isomo yuko abarengana baba bari<br \/>\nmu kuri?<\/li>\n<li>Ese uwavuze ko aho kuryamira ukuri yaryamira umuhoro uramuseka<\/li>\n<li>Ari inyungu zawe,a ri iz\u2019idini yawe, ari n\u2019iza Leta; nta n\u2019imwe wari ukwiye<br \/>\ngushyira imbere y\u2019uburenganzira bw\u2019umuntu.<\/li>\n<li>Ese kwica si icyaha keretse kwica udashyigikiwe?<\/li>\n<li>Ese kwiba si icyaha keretse wibye utambaye ikote?<\/li>\n<li>Ese kwanga umuntu si icyaha keretse umwanze akabimenya?<\/li>\n<li>Ese iyo bakubwira ko SIDA ica ibintu ntiwibuka Dogiteri uyirwaye<br \/>\nbikakongerera morale ngo ntacyo umurusha? Nyamara wamurusha kumenya ibibi n\u2019ibyiza ukibuka ko nawe ashobora<br \/>\nkwitwa SINDIKUBWAWE.<\/p>\n<ul>\n<li>Ese ntiwaba uri muri cya gihe abake babonaga abenshi bakora ibibi, kuko ari bake bakibona mu makosa? <strong>\u00a0Mu gitabokiri muri Bibiliya k`Imigani 1,10-19 hagira hati \u201cMwana wanjye, abanyabyaha nibakoshya, ntukemere. Nibavuga bati \u201cNgwino tujyane,twubikirire kuvusha amaraso, ducire ibico abatariho urubanza tubahore ubusa: tubamire bunguli ari bazima, nk`uko imva imira abantu, ndetse ari bataraga, nk`abamanua muri rwa rwobo. Tuzabona ibintu byiza byinshi; kandi tuzuzuza amazu yacu iminyago; uzakubire hamwe natwe; twese tuzagire uruhago rumwe\u201d Mwana wanjye, ntukajyane nabo;urinde ibirenge byawe kujya mu nzira yabo: Kuko ibirenge byabo byirukira gukora ibibi, kandi bihutira kuvusha amaraso. Gutega umutego ikiguruka kiwureba, ni ukurushywa n`ubusa. Amaraso bubikira ni ayabo;ubwabo bugingo nibwo bacira ibico. Uko niko inzira z`urarikira indamu wese zimeze. Iryo rari ryica bene ryo.<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<\/li>\n<li>Ese ntiwaba wanga kuvuga ukuri ngo utakuzira, ejo ukazira<br \/>\nmalaliya (ubwo se ntupfanye umuti wari gukiza igihugu uvuga ko ukunda)? Yesu ni inzira, ukuri n\u2019ubugingo: uko uhakanye ukuri uba uvuye mu nzira y\u2019ubugingo. Niba ukunda umuntu urukundo rukakubuza kubona amafuti<br \/>\nakora ngo umugire inama yikosore, umenye ko utari inshuti ye; ahubwo uri impumyi<br \/>\nye, si we ukunda ahubwo wikundira ibyo musangira<strong><br \/>\nmu Byahishuwe, 9: 20-21 hagira hati \u201cNyamara abantu basigaye, batishwe n`ibyo byago, ntibarakihana imirimo y`intoki zabo, ngo bareke gusenga abadayimoni n`ibishushanyo byacuzwe mu izahabu no mu ifeza no mu miring n`ibyaremwe mu mabuye no mu biti, bitabasha kureba cg kumva cg kugenda:haba ngo bihane ubwicanyi bwabo cg uburozi cg ubusambanyi cg ubujura.<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Dore inzira uzahuriramo n\u2019IMANA : <strong>Zaburi 50,16-23hagira hati \u00ab\u00a0Ariko umunyabyaha Imana iramubaza iti \u2018Wiruhiriza iki kuvuga amategeko yanjye, ugashyira isezerano ryanjye mu kanwa kawe, ubwo uri inyangaguhanwa,ukirenza amagambo yanjye?Uko ubonye umujura wishimira kubana nawe, kandi ufatana n`abasambanyi. \u2018Ushyira ibibi mu kanwa kawe, ururimi rwawe rukarema uburiganya.Wicarauvuga nabi mwene so, ubeshyera mwene nyoko. Ibyo urabikora nkakwihorera, ukibwira yuko mpwanye nawe rwose:ariko nzaguhana, mbishyire imbere y`amaso yawe,uko bikurikirana. \u2018Ni uko mwa bibagirwa Imana mwe, mutekereze ibi, kugirango ne kubashishimura, hakabura ubakiza: Untambira ishimwe wese aba anyubahiriza: kandi utunganya ingeso ze nzamwereka agakiza k`Imana<\/strong>. Aho Imana ntikubwira gutunganya ingeso zawe, ugatunganya imbi ngo zirusheho kuba mbi? Birabe ibyuya!<\/p>\n<p>Dore urugamba ukwiriye kurwana:<\/p>\n<ul>\n<li>Gura indege y\u2019intambara: Kwihana; MATAYO 3,5-8.<\/li>\n<li>Pilote wo kuyitwara\u00a0: Kwizera Umwami YESU; Ibyak.Int4,11-12<\/li>\n<li>Benzine usukamo: Gusenga no gusoma Ijambo ry\u2019Imana (Simvuze ijambo ry\u2019amadini: Yesaya, 44,9-20; Galatiya (3).(6,12); Kolosayi2,16-23).<\/li>\n<li>Amabombe izarashisha: Kuvugisha ukuri, kugira urukundo.<\/li>\n<li>Dore ikibuga izajya igwaho: Ibyiringiro, umunezero.<\/li>\n<li>Garaje uzajya uyikoresherezamo: Kwisuzuma.<\/li>\n<li>Dore aho uzajya uyiraza: Kuburira abandi.<\/li>\n<li>Igiciro cy\u2019ibyo byose: Ubuntu bw\u2019Imana.<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>(Yari)Umuhamya wa YESU: <strong>Uwizeyimana\u00a0\u00a0 Innocent<\/strong> Mob:0788221132\/0728221132\/0730594980<\/li>\n<\/ul>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ese intambara yatangiye ryari? Izarangira ryari? Izatsindwa na bande? Bazayitsindisha izihe ntwaro? Ibibazo igihugu cyacu gifite biratureba twese nubwo tutabibona kimwe twese.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":18461,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-18460","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>WIBAZE\u00a0\u00a0 NIBAZE YIBAZE TWESE TWIBAZE. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wibaze-nibaze-yibaze-twese-twibaze\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"WIBAZE\u00a0\u00a0 NIBAZE YIBAZE TWESE TWIBAZE. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ese intambara yatangiye ryari? Izarangira ryari? Izatsindwa na bande? Bazayitsindisha izihe ntwaro? Ibibazo igihugu cyacu gifite biratureba twese nubwo tutabibona kimwe twese.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wibaze-nibaze-yibaze-twese-twibaze\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-11-29T10:58:12+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/question.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"3500\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"2625\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"15 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wibaze-nibaze-yibaze-twese-twibaze\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wibaze-nibaze-yibaze-twese-twibaze\/\",\"name\":\"WIBAZE\u00a0\u00a0 NIBAZE YIBAZE TWESE TWIBAZE. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wibaze-nibaze-yibaze-twese-twibaze\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wibaze-nibaze-yibaze-twese-twibaze\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/question.jpg\",\"datePublished\":\"2016-11-29T10:58:12+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wibaze-nibaze-yibaze-twese-twibaze\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wibaze-nibaze-yibaze-twese-twibaze\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wibaze-nibaze-yibaze-twese-twibaze\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/question.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/question.jpg\",\"width\":3500,\"height\":2625},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wibaze-nibaze-yibaze-twese-twibaze\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"WIBAZE\u00a0\u00a0 NIBAZE YIBAZE TWESE TWIBAZE.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"WIBAZE\u00a0\u00a0 NIBAZE YIBAZE TWESE TWIBAZE. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wibaze-nibaze-yibaze-twese-twibaze\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"WIBAZE\u00a0\u00a0 NIBAZE YIBAZE TWESE TWIBAZE. - Umunyarwanda","og_description":"Ese intambara yatangiye ryari? Izarangira ryari? Izatsindwa na bande? Bazayitsindisha izihe ntwaro? Ibibazo igihugu cyacu gifite biratureba twese nubwo tutabibona kimwe twese.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wibaze-nibaze-yibaze-twese-twibaze\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-11-29T10:58:12+00:00","og_image":[{"width":3500,"height":2625,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/question.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"15 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wibaze-nibaze-yibaze-twese-twibaze\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wibaze-nibaze-yibaze-twese-twibaze\/","name":"WIBAZE\u00a0\u00a0 NIBAZE YIBAZE TWESE TWIBAZE. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wibaze-nibaze-yibaze-twese-twibaze\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wibaze-nibaze-yibaze-twese-twibaze\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/question.jpg","datePublished":"2016-11-29T10:58:12+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wibaze-nibaze-yibaze-twese-twibaze\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wibaze-nibaze-yibaze-twese-twibaze\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wibaze-nibaze-yibaze-twese-twibaze\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/question.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/question.jpg","width":3500,"height":2625},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wibaze-nibaze-yibaze-twese-twibaze\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"WIBAZE\u00a0\u00a0 NIBAZE YIBAZE TWESE TWIBAZE."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18460","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=18460"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18460\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":18462,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18460\/revisions\/18462"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/18461"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=18460"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=18460"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=18460"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}