{"id":18492,"date":"2016-11-30T09:29:51","date_gmt":"2016-11-30T07:29:51","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=18492"},"modified":"2016-11-30T09:29:51","modified_gmt":"2016-11-30T07:29:51","slug":"igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\/","title":{"rendered":"Igisubizo kuri Seburanga Jean L\u00e9onard: \u00ab Politiki ya MWAMBONYE, ubwirasi no kwiyemera ntaho ishobora kugeza abayikina, abo ari bo bose \u00bb."},"content":{"rendered":"<p>Mpere kw\u2019ifoto washyize kuri <a href=\"https:\/\/muriho.blogspot.no\/2016\/11\/ibaruwa-ifunguye-kuri-nyakubahwa-amb.html\">muriho.blogspot.be<\/a> umbaza ibibazo: Iriya foto iriho jye na mugenzi wanjye Minisitiri Aloyiziya Inyumba turamukanya na perezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame. Wenda waketse cyangwa se wibwiye ko iri buntere ipfunwe ushaka kuyikoresha nka intimidation, nka bullying strategy ariko wibeshye cyane.<!--more--><\/p>\n<p>Iriya foto ntingwa nabi habe na busa kuko inyibutsa Imberabose mugenzi wanjye Nyakwigendera Minisitiri Aloyiziya Inyumba twabanye muri guverinoma kuva muri Nyakanga 1994 kugeza muri Mutarama 2003. Twari twarahujwe twembi n\u2019ibitekerezo bya politiki twari dusangiye\/duhuriyeho byubakiye ku ngengabitekerezo y\u2019ubworoherane, ubwihanganirane n\u2019ubwubahane bikenewe hagati y\u2019abatutsi n\u2019abahutu we akaba yararangwaga no kuba imberabose y\u2019umututsi jye nkaba imberabose y\u2019umuhutu.<\/p>\n<p>Mu nama y\u2019igihugu y\u2019umushyikirano ku bumwe n\u2019ubwiyunge mu 2000 i Kigali (nari nyirimo si inkuru mbarirano) Aloyiziya Inyuma icyo gihe wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y\u2019Igihugu y\u2019Ubumwe n\u2019Ubwiyunge(NURC) mw\u2019ijambo rye yavugiye aho atanga raporo yagize ati: \u201cIkibazo cy\u2019abahutu n\u2019abatutsi mu Rwanda kirakomeye cyane, ni ingorabahizi, kuko abahutu bavuga ko ari abatutsi bagiteye bityo ko ari nabo bari bakwiye kukirangiza\u201d.<\/p>\n<p>Gutyo. Yashakaga ko tukijya mu mizi tukakirandura n\u2019imizi yacyo kuva kw\u2019iyicwa ry\u2019Abami b\u2019abahutu bishwe n\u2019Abami b\u2019abatutsi kugeza ubu. Kuva uwo munsi, FPR yahise imwikoma imuziza ko yakojeje agati aho atagombaga kugakoza nk\u2019umututsikazi; ko atagomba kubusanya na propaganda narratives za FPR zivuga ko mu Rwanda nta moko akihaba ko ubumwe n\u2019ubwiyunge ari munangi; ko rero abangamiye ingoma y\u2019Abega, ko agomba kuyibisa. Ni uko byamugendekeye, Imana imwakire iteka mu bayo.<\/p>\n<p>Icya kabiri: Urambajije uti: \u201cnifuza kumenya niba uzi impamvu Boniface Twagirimana yiyita umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta kandi agakomeza kuba mu Rwanda\u201d. None se Padiri Nahimana ko ari umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, yari agiye kuba hehe? Si mu Rwanda se, nkuko Boniface Twagirimana ahaba! Kuki se urenga ku by\u2019umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta witwa Nahimana wari ugiye kuba mu Rwanda, uko kuba mu Rwanda ukabihakanira mugenzi we Boniface Twagirimana!<\/p>\n<p>Uravuga ko \u201cyiyita\u201d umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta uhereye hehe? Ngaha aho Boniface Twagirimana afitiye ukuri aho avuga ubwirasi n\u2019ubwiyemezi bwanyu ngo ni mwe banyapolitiki ba nyabo mu kutavuga rumwe na Leta abandi ari \u201cukubyiyita\u201d.<\/p>\n<p>Icya gatatu, Uti: \u201cNizera ko igisubizo uzampa kizatuma nsobanukirwa impamvu wahisemo gushyigikira ibyo Boniface Twagirimana avuga anenga Padiri Nahimana n\u2019abari bamuherekeje ashingiye ku byamubayeho i Nairobi ubwo bageragezaga kujya gukorera politiki mu Rwanda\u201d.<\/p>\n<p>Imwe mu ntego z\u2019ishyaka Nyarwanda ry\u2019Imberabose PRM\/MRP-ABASANGIZI mbereye umwe mu bayobozi bakuru ni \u201cgushakashaka, kuvuga no kuvugisha ukuri\u201d kuko ibinyoma, kubeshya, kubeshyerana uburyarya n\u2019ubuhendanyi ari byo bigejeje u Rwanda n\u2019abanyarwanda aha habi buri wese ushaka kubona, abona.<\/p>\n<p>Boniface Twagirimana yavugishije ukuri. Nta munyapolitiki n\u2019utari umunyapolitiki usoma ibyanditse kuri murandasi (internet), wumva amaradiyo, wakurikiye Padiri Nahimana Thomas uyobowe ko ari umuntu w\u2019umwirasi w\u2019umwiyemezi. Ibyo ni ikimenyabose.<\/p>\n<p>Niba Boniface yatoboye we akabivuga ukuri, akabivuga uko biri, nta nka yaciye amabere! Yari agiye mu Rwanda gukora politiki se ni we wa mbere wari ugiye yo? Dr. Niyitegeka Theoneste wari umuganga i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we wabaye uwambere mu kuva mu mahanga mu 2003 agiye gukorera politiki mu Rwanda aho yagiye agiye kwiyamamariza kuba perezida w\u2019u Rwanda kuko ari uburenganzira bwe.<\/p>\n<p>Kagame na FPR ye baramufunze muri gereza ubu amazemo imyaka 13. Wigeze wumva Padiri Nahimana mu byo avuga muri iyi minsi bisa no kwiyamamaza imburagihe hari aho avuga ku byabaye kuri mugenzi we w\u2019umunyapolitiki Dr. Niyitegeka ngo nibura asabe ku mugaragaro ko yafungurwa?<\/p>\n<p>Mu 2003 abanyarwanda Ntakirutinka Karoli na Bizimunugu Pasteur bashinze ishyaka ritavuga rumwe na FPR bise Parti Democratique du Renouveau PDR-UBUYANJA bagamije gukorera mu Rwanda politiki itandukanye n\u2019iya FPR. Kagame na FPR ye bahise babata muri gereza 1930 imyaka 10 nyuma yayo ubu bakaba bafungiye mu ngo zabo badashobora no kujya hanze kwivuza kandi byitwa ngo barangije igihano cyabo cy\u2019igifungo!<\/p>\n<p>Wigeze wumva muri iyi minsi y\u2019ukwiyamamaza imburagihe kwa Padiri Nahimana hari aho avuga aba banyarwanda b\u2019abanyapolitiki nkawe ibyo bagerageje, n\u2019urwo bapfuye na n\u2019ubu bagipfa hariya i Kigali ngo asabe leta ya Kigali n\u2019ubwo byaba symbolique gusa, ko bareka gufungirwa mu ngo zabo ?<\/p>\n<p>Mu 2010, Ingabire Umuhoza Victoire Perezida wa Forces D\u00e9mocratiques Unifi\u00e9es (FDU-Inkingi) yagiye kwandikisha ishyaka rye no kwiyamamariza kuba perezida wa Repubulika kuko ari uburenganzi bwe na we. Kagame na FPR bamuta muri gereza 1930 bamukatira imyaka 15 y\u2019igifungo cy\u2019urugomo.<\/p>\n<p>Mu magambo Padiri Nahimana Thomas amaze iminsi avuga, hari aho wumvise asaba irekurwa ry\u2019umunyapolitiki mugenzi we Victoire Ingabire? Mu 2015 Colonel Byabagamba Tom wari umuyobozi umukuru w\u2019abasilikare barinda Perezida Kagame yarezwe n\u2019ubushinjacyaha bwa gisilikare ko yavuze ngo \u201c abategetsi bo mu Rwanda ni abicanyi; ese bazunamura icumu ryari\u201d.<\/p>\n<p>Iri jambo rirakomeye, cyane cyane iyo rivuzwe n\u2019umuntu nkuriya uzi byinshi wabonye byinshi. Colonel Byabagamba ntawabimutumye ngo abivuge, ni we wiyemeje kuba inyangamugayo yiyemeza kuvuga no kuvugisha ukuri ku byo azi, arakuvuga.<\/p>\n<p>Wigeze wumva muri iyi minsi Padiri Nahimana amaze yiyamamaza muri politiki ye ya \u201cmwambonye\u201d hari icyo avuga ku butwari n\u2019ubunyangamugayo bwa Colonel Tom Byabagamba wavuze ukuri akakuzira agakatirwa igifungo cy\u2019urugomo cy\u2019imyaka 20 ya gereza. Colonel Byabagamba yanze kuripfana ahitamo kurikocora, ariko Padiri Nahimana habe no gupfa kujijisha nibura ngo amubarire mu \u201cbataripfana\u201d be n\u2019ubwo atari we!<\/p>\n<p>Icya kane: Ikibazo cyawe ku bufatanye: Kizwi nawe ubwawe wivugiye\/wanditse ko wanyumvise kuri Radiyo Ijwi rya Rubanda mpamagarira\/nshishikariza abantu UBUFATANYE. Na n\u2019ubu ni ko bikimeze kuko biri mu mahame remezo y\u2019ishyaka ryacu Nyarwanda ry\u2019Imberabose PRM\/MRP-ABASANGIZI rishyira imbere politiki yubakiye ku ndangagaciro z\u2019ubworoherane, ubwihanganirane, ubwubahane n\u2019ubufatanye hagati y\u2019abanyarwanda b\u2019amoko yose kandi mu buryo nyakuri buri genuine butari ukuryaryana no kubeshyana.<\/p>\n<p>Ntaho jyewe n\u2019abo dukorana twigeze twivuga ibigwi ko twabibashije, ariko umugambi uracyari wawundi. Twe tuzi neza ko u Rwanda ari igihugu cy\u2019imisozi igihumbi nkuko abantu bakita kikaba n\u2019igihugu cy\u2019ibibazo miliyari na miliyari. Tuzi rero ko nta muntu umwe cyangwa agatsiko k\u2019abantu kashobora gukemura biriya bibazo by\u2019umurundo u Rwanda n\u2019abanyarwanda bafite.<\/p>\n<p>Twe uko tubibona, niba biriya bibazo byose bigomba gukemurwa mu nyungu z\u2019abanyarwanda bose, kuki umuntu yajya kwikorera urwo rusyo wenyine aho kurwikorera arufatanije n\u2019abandi niba inyungu zizavamo ziteganijwe kuba n\u2019izabo bandi! Kuki! Niyo mpamvu twe turwanya politique de l\u2019exclusion de l\u2019autre iyo ari yo yose n\u2019icyo yaba ishingiyeho cyose harimo na biriya mushingiraho ngo ni mwe kamara mu ibyo mwise nouvelle generation versus ancienne generation(abakiri bato\/abasheshe akanguhe), mu bwenge bwanyu bwinshi cyane no kwiyemera kwanyu mukibagirwa ko namwe ari yo mugana, ariko cyane cyane mukibagirwa ko mu kinyarwanda cyanyu, cyacu twese, baca umugani ngo \u201cUKIZE UBUSORE ARABUBAGIRA\u201d.<\/p>\n<p>Uri umwalimu muri Kaminuza uri n\u2019umushakashatsi, nushaka kumenya byinshi kuri uyu mugani uzanage akajisho kuri Koreya ya Ruguru urebe uko iyobowe n\u2019urungano rwanyu nyuma uzaba umbwira!<\/p>\n<p>Icya gatanu, Uti: \u201cUrugendo rwa Padiri Nahimana Thomas rwatumye iby\u2019uko Kagame adashaka la vraie opposition mu Rwanda bigaragara kurushaho\u201d. Ntabwo ari byo. Twari dusanzwe tubizi, ntawe bitagaragariye uretse mwebwe. N\u2019abaturage bo mu Rwanda batagize amahirwe yo kugera mw\u2019ishuli barabizi neza cyane.<\/p>\n<p>Nkuko nabivuze haruguru, tuzi uko byagendekeye umunyapolitiki Dr. Niyitegeka Theoneste ufunze kuva 2003, uko byagendekeye abanyapolitiki Ntakirutinka na Bizimungu ubu bafungiye mu ngo zabo, uko byagendekeye Andrea Kagwa Rwisekera Perezida w\u2019ishyaka Green Party wishwe n\u2019aba DMI ba FPR bamukase umutwe, uko byagendekeye umunyapolitiki Victoire Ingabire Perezida wa FDU Inkingi wakatiwe imyaka y\u2019igifungo cy\u2019urugomo 15 ;<\/p>\n<p>Uko umwaka ushize byagendekeye Colonel Tom Byabagamba wo muri FPR wagerageje kuzamura ijwi ritandukanye cyangwa se ribusanyije n\u2019irya Kagame agakatirwa imyaka 20 y\u2019igifungo cy\u2019urugomo rw\u2019ubutegetsi bubi bw\u2019igitugu buri mu Rwanda. Kwiyongera kuri iyi liste ndende bihagije kwanyu, ni ukwiyamamaza imburagihe no gukora politiki ya \u201cmwambonye ko ari jye ushoboye kurusha abandi\u201d kandi murimo musubiramo iby\u2019abandi bakoze.<\/p>\n<p><strong><em>Harakabaho Demokarasi mu Rwanda ishingiye ku mashyaka ya politiki n\u2019amashyirahamwe yigenga atavuga rumwe na FPR na Leta yayo.<\/em><\/strong><\/p>\n<p><strong><em>Bikorewe i Savannah muri Leta Zunze ubumwe za Amerika talili ya 29\/11\/2016;<\/em><\/strong><\/p>\n<p><strong><em>Dr. Gasana Anastase, <\/em><\/strong><em>Perezida w\u2019Ishyaka Nyarwanda ry\u2019Imberabose PRM\/MRP-ABASANGIZI, ishyaka rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by\u2019igihugu cyabo n\u2019ubutegetsi bwacyo ntawe uhejejwe inyuma y\u2019urugi, ntawe ubundikiye ipfunwe, ntawe ugaragiye undi, ntawe uherekeje undi, ntawe uragiye undi nk\u2019uragiye inka, ihene cyangwa intama, ntawaje kuvumba iwabo; ntawica undi.<\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mpere kw\u2019ifoto washyize kuri muriho.blogspot.be umbaza ibibazo: Iriya foto iriho jye na mugenzi wanjye Minisitiri Aloyiziya Inyumba turamukanya na perezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame. Wenda waketse cyangwa se wibwiye ko iri buntere ipfunwe ushaka kuyikoresha nka intimidation, nka bullying strategy ariko wibeshye cyane.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":11705,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[47],"tags":[],"class_list":["post-18492","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-abanyapolitiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Igisubizo kuri Seburanga Jean L\u00e9onard: \u00ab Politiki ya MWAMBONYE, ubwirasi no kwiyemera ntaho ishobora kugeza abayikina, abo ari bo bose \u00bb. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Igisubizo kuri Seburanga Jean L\u00e9onard: \u00ab Politiki ya MWAMBONYE, ubwirasi no kwiyemera ntaho ishobora kugeza abayikina, abo ari bo bose \u00bb. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mpere kw\u2019ifoto washyize kuri muriho.blogspot.be umbaza ibibazo: Iriya foto iriho jye na mugenzi wanjye Minisitiri Aloyiziya Inyumba turamukanya na perezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame. Wenda waketse cyangwa se wibwiye ko iri buntere ipfunwe ushaka kuyikoresha nka intimidation, nka bullying strategy ariko wibeshye cyane.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-11-30T07:29:51+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/10\/gasana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"900\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"779\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Igisubizo kuri Seburanga Jean L\u00e9onard: \u00ab Politiki ya MWAMBONYE, ubwirasi no kwiyemera ntaho ishobora kugeza abayikina, abo ari bo bose \u00bb.\",\"datePublished\":\"2016-11-30T07:29:51+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\\\/\"},\"wordCount\":1386,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/10\\\/gasana.jpg\",\"articleSection\":[\"Abanyapolitiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\\\/\",\"name\":\"Igisubizo kuri Seburanga Jean L\u00e9onard: \u00ab Politiki ya MWAMBONYE, ubwirasi no kwiyemera ntaho ishobora kugeza abayikina, abo ari bo bose \u00bb. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/10\\\/gasana.jpg\",\"datePublished\":\"2016-11-30T07:29:51+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/10\\\/gasana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/10\\\/gasana.jpg\",\"width\":900,\"height\":779,\"caption\":\"Ambasaderi Dr Anastase Gasana\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Igisubizo kuri Seburanga Jean L\u00e9onard: \u00ab Politiki ya MWAMBONYE, ubwirasi no kwiyemera ntaho ishobora kugeza abayikina, abo ari bo bose \u00bb.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Igisubizo kuri Seburanga Jean L\u00e9onard: \u00ab Politiki ya MWAMBONYE, ubwirasi no kwiyemera ntaho ishobora kugeza abayikina, abo ari bo bose \u00bb. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Igisubizo kuri Seburanga Jean L\u00e9onard: \u00ab Politiki ya MWAMBONYE, ubwirasi no kwiyemera ntaho ishobora kugeza abayikina, abo ari bo bose \u00bb. - Umunyarwanda","og_description":"Mpere kw\u2019ifoto washyize kuri muriho.blogspot.be umbaza ibibazo: Iriya foto iriho jye na mugenzi wanjye Minisitiri Aloyiziya Inyumba turamukanya na perezida w\u2019u Rwanda Paul Kagame. Wenda waketse cyangwa se wibwiye ko iri buntere ipfunwe ushaka kuyikoresha nka intimidation, nka bullying strategy ariko wibeshye cyane.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-11-30T07:29:51+00:00","og_image":[{"width":900,"height":779,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/10\/gasana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Igisubizo kuri Seburanga Jean L\u00e9onard: \u00ab Politiki ya MWAMBONYE, ubwirasi no kwiyemera ntaho ishobora kugeza abayikina, abo ari bo bose \u00bb.","datePublished":"2016-11-30T07:29:51+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\/"},"wordCount":1386,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/10\/gasana.jpg","articleSection":["Abanyapolitiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\/","name":"Igisubizo kuri Seburanga Jean L\u00e9onard: \u00ab Politiki ya MWAMBONYE, ubwirasi no kwiyemera ntaho ishobora kugeza abayikina, abo ari bo bose \u00bb. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/10\/gasana.jpg","datePublished":"2016-11-30T07:29:51+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/10\/gasana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/10\/gasana.jpg","width":900,"height":779,"caption":"Ambasaderi Dr Anastase Gasana"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/igisubizo-kuri-seburanga-jean-leonard-politiki-ya-mwambonye-ubwirasi-no-kwiyemera-ntaho-ishobora-kugeza-abayikina-abo-ari-bo-bose\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Igisubizo kuri Seburanga Jean L\u00e9onard: \u00ab Politiki ya MWAMBONYE, ubwirasi no kwiyemera ntaho ishobora kugeza abayikina, abo ari bo bose \u00bb."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18492","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=18492"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18492\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":18493,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18492\/revisions\/18493"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/11705"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=18492"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=18492"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=18492"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}