{"id":18504,"date":"2016-11-30T16:35:17","date_gmt":"2016-11-30T14:35:17","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=18504"},"modified":"2016-11-30T16:39:17","modified_gmt":"2016-11-30T14:39:17","slug":"bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\/","title":{"rendered":"BRUXELLES: Hakenewe inama RUKOKOMA ya Opozisiyo nyarwanda !"},"content":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019ibyabereye i Nayirobi , aho Leta y\u2019u Rwanda\u00a0 yasohoye\u00a0 ABATARIPFANA mu ndege ikatubuza\u00a0\u00a0 kwinjira mu gihugu cyacu ngo tujye kwandikisha ishyaka ISHEMA<!--more--><\/p>\n<p>no kwiyamamaza mu matora yegereje, ubu twatangiye ingendo zo kuganira n\u2019abanyarwanda b\u2019inzego zinyuranye kugira ngo dupange <em><strong>\u00ab\u00a0gahunda\u00a0 yihutirwa kandi idasanzwe\u00a0\u00bb<\/strong><\/em> yo guharanira uburenganzira bwa buri munyarwanda ku gihugu cye.<\/p>\n<p>Ejo kuwa kabiri taliki ya 29\/11\/2016 twasuye abo mu mujyi wa Bruxelles . Twari dufite ibikorwa bine kuri gahunda :<\/p>\n<p>1.Twabanje gusuhuza impirimbanyi z\u2019uburenganzira bwa kiremwamuntu\u00a0 zari kuri <strong>SIT-IN\u00a0<\/strong>imbere ya Ambasade y\u2019u Rwanda i Buruseli. Twamaranye nk\u2019isaha imwe\u00a0. Batwakiriye neza , tuganira ku gikorwa cyiza bamaze imyaka irindwi yose bakora cyo gushinga ihema imbere y\u2019Ambasade yacu y\u2019i Buruseli , bamagana ihohoterwa rikabije Leta ikorera abaturage banyuranye. Ku mahema agize iyo SIT-IN handitse mu nyuguti zigaragara ngo <strong><em>\u00ab\u00a0Au Rwanda le Droit est mort\u00bb.<\/em><\/strong><\/p>\n<p>None se koko wa mugani, Leta ya FPR igeze aho isohora abantu mu ndege, igakuraho uburenganzira bwacu nk\u2019abenegihugu bwo gutaha iwacu , murumva koko itaribagiwe burundu\u00a0icyo \u00ab\u00a0Le Droit\u00a0\u00bb aricyo ?<\/p>\n<p>2.Nyuma yo gusezera ku bari kuri SIT-IN byabaye ngombwa ko njya gusuhuza Ambasaderi Nduhungirehe, ngamije kumushyikiriza ubutumwa bwanditse twise \u00ab\u00a0Declaration de Nairobi <em><strong>: \u00a0Nous ne voulons pas la guerre, nous pr\u00e9f\u00e9rons rassembler pour moderniser le Rwanda\u00a0\u00bb. <\/strong><\/em>Ariko iyo ngira amahirwe yo kumubona nifuzaga no kumubwiza \u00ab\u00a0inani na rimwe\u00a0\u00bb ko tugaya byimazeyo uko Leta ahagarariye yitwaye \u00ab\u00a0mu kibazo cya Nayirobi\u00a0\u00bb. Icyakora hari ikintu cyantangaje : ninjiye mu gipangu cya Ambasade nitwaje urupapuro gusa mu ntoki, nifitiye umutuzo mu mutima no ku mubiri. Ariko uko abagabo bari bahari babyitwayemo byanyeretse ko igihugu cyacu kigifite ibibazo bikomeye. Abagabo bankubise amaso\u00a0barihinda, bahindura isura, babura aho bakwirwa, icyuya kirabarenga, birukira gufunga inzungi za Ambasade ngo ntabona uko ninjira\u00a0! Ubwo kandi nibwo batangiye kutubwira amagambo mabi, ngo ntaburenganzira dufite bwo kugeza ikirenge muri \u00ab\u00a0Rwanda House\u00a0\u00bb ! Tukitwa Abanyarwanda ariko ngo nta burenganzira bwo gukandagiza ikirenge iwacu! Byatumye mbwira abo basore batwukaga inabi , ari nako bagaragaza imijinya y\u2019akataraboneka\u00a0nti : <em>ese aho mu Rwanda haracyaba IMFURA cyangwa zisigaye muri bitabo\u00a0by\u2019amateka gusa !<\/em><\/p>\n<p>Twahise tuhava kuri Ambasade, twikomereza urugendo. Muri make kuri Ambasade twahamaze nk\u2019iminota itageze kuri itatu. Ariko ubwoba nabonye mu maso y\u2019abo bagabo bwanteye kwibaza, kubabara mu mutima no kubagirira impuhwe\u00a0! Abanyarwanda bazabaho bashyize umutima mu gitereko ryari koko ? Icyerekana ko abo bagabo (nyamara ngo ni abasilikari !) bari bafite ubwoba ni uko twapfuye kuhatirimura ikirenge, polisi y\u2019ababiligi ihuruzwa by\u2019igitaraganya ngo \u00ab\u00a0Padiri Thomas agabye igitero muri Ambasade\u00a0\u00bb !<\/p>\n<p>Erega bararushywa n\u2019ubusa, \u00ab\u00a0ndi umunyarwanda\u00a0\u00bb, \u00ab\u00a0turi abanyarwanda\u00a0\u00bb! Nta leta n\u2019imwe yo ku isi ishobora kubinyambura, kubitwambura\u00a0! Utubuza \u00ab\u00a0kujya iwacu\u00a0\u00bb niwe ufite icyaha kitazabura kugira ingaruka ku mateka y\u2019igihugu cyacu. Kereka ako karengane gakosowe mu maguru mashya, abana bose b\u2019u Rwanda bakiyumvamo ko bose bafite \u00ab\u00a0amahirwe angana\u00a0\u00bb ku gihugu cyabo. <em><strong>Politiki y\u2019ivangurabanyarwanda icyuye igihe,<\/strong><\/em> ikwiye gusimburwa na politiki yo <em>\u00ab\u00a0Kunga abenegihugu kugira ngo dufatanye kwiyubakira u Rwanda moderne\u00a0\u00bb!<\/em>Mbabariye abatabona ko ibintu birimo guhinduka mu buryo bwihuse cyane kuko bashobora kuzasigara ku ruhu nk\u2019ikirondwe\u2026.!<\/p>\n<p>3.Nyuma yo gusura Ambasade, twagiye gutanga \u00ab\u00a0Memo\u00a0\u00bb yacu muri za Ambasade zinyuranye z\u2019ibihugu by\u2019amahanga bifite inyungu mu Rwanda no mu Muryango wunze ubumwe w\u2019ibihugu by\u2019Ubulayi (Union Europ\u00e9enne). Aho hose batwakiriye neza cyane\u2026..aho tutakirwa ni iwacu gusa ! Biteye agahinda.<\/p>\n<p>4.Nyuma y\u2019ibyo twagiye ahantu hitwa mu GISAZA tuhahurira n\u2019Abanyarwanda benshi bifuzaga ko tuganira . Nibwo bwambere naganiriye n\u2019abanyarwanda banyuranye, numva agashyuhe keza kanzamutse mu mutima, niyumvamo ishema ridasanzwe ryo kuba mvuka muri abo bantu bafite umutima wa kimuntu, bifuriza u Rwanda amahoro n\u2019iterambere rirambye kandi risangiwe. Ni ubwambere nicaranye n\u2019abanyarwanda batuje, bavuga badakebaguzwa, bakampa icyizere ko hariho <strong>\u00ab\u00a0ABAREVOLISIYONERI\u00a0\u00bb<\/strong> nyakuri bifuza ko mu Rwanda habaho impinduka nziza,\u00a0yubaka, ifasha rubanda kubaho bafite ishema ryo kwitwa abanyarwanda.<\/p>\n<p>Muri icyo gitaramo cyabereye aho ku GISAZA hatanzwe ibitekerezo byinshi byiza. Muri byo , abanyarwanda twari kumwe baduhaye misiyo itoroshye yo \u00ab\u00a0kugarura ku meza y\u2019ibiganiro\u00a0\u00bb umushinga wo guhamagaza <strong><u>\u00ab\u00a0Inama RUKOKOMA ya opozisiyo nyarwanda yose\u00a0\u00bb.<\/u><\/strong><\/p>\n<p>Mu by\u2019ukuri icyo gitekerezo si gishya, cyagizwe n\u2019abantu banyuranye ndetse amashyaka hafi ya yose yagize uko akigerageza. Natwe mu Ishema icyo gitekerezo twarakigize ndetse tugikoramo\u00a0umushinga turawandika, tubara n\u2019ikiguzi cy\u2019ibyakenerwa. Muri uwo mushinga iyo nama twari twarayihaye\u00a0 akazina ka <strong>\u00ab\u00a0L<em>ES ETATS GENERAUX DE L\u2019OPPOSITION RWANDAISE\u00a0\u00bb<\/em> .<\/strong><\/p>\n<p>Ikigamijwe ni ugutegura no guhamagaza inama ihuza amashyaka yose ya opozisiyo, ari mu gihugu n\u2019ari hanze y\u2019u Rwanda, abahagarariye sosiyete sivile, abahagarariye impunzi z\u2019Abanyarwanda, abanyamakuru, abahagarariye amadini\u2026.iyo nama yabera mu mujyi wa Paris ho mu Bufaransa.<\/p>\n<p>Gusa rero kugira ngo iyo nama ishobore kubaho\u00a0 kandi igire icyo igeraho bisaba ubushobozi Abataripfana bonyine batibitseho\u00a0bwo kugurira amatiki y\u2019indege abatumirwa bose, kubarihira aho bacumbika no kubatunga, kuriha icyumba cy\u2019inama\u2026.. Iyo nama yahuza abantu nibura 150 kandi ikamara iminsi itanu(5). Iyo nama yatumirwamo abahagarariye ibihugu bifite inyungu mu Rwanda kandi na Leta y\u2019u Rwanda ntiyahezwa, ahubwo\u00a0 yahabwa ijambo. Muri iyo nama havugwa ibibazo byose by\u2019ingenzi bibangamiye ubumwe bw\u2019abanyarwanda, hakerekanwa uko abanyarwanda bafatanya kubaka ibisubizo bikwiye\u2026.Iyo nama iramutse ibayeho yazahura u Rwanda mu buryo bwinshi. Turashishoza tugasanga nta muntu n\u2019umwe wabona ko iyi nama ari igihombo keretse umwanzi w\u2019Abanyarwanda wenyine.<\/p>\n<p>Igikenewe muri iki gihe ni uko haboneka \u00ab\u00a0Abaterankunga\u00a0\u00bb b\u2019iki gitekerezo bityo kigashobora gushyirwa mu bikorwa bidatinze. Niba wumva mu mutima wawe ko wifitemo ubushobozi bwo kugira icyo ubikoraho, wizarira, bitumenyeshe.<\/p>\n<p><strong>Umwanzuro<\/strong><\/p>\n<p>Igihe kirageze ngo poliki y\u2019iterabwoba yahawe intebe mu Rwanda ihabwe akato bidasubirwaho\u00a0. Leta y\u2019u Rwanda niyugurure amarembo, abana bose b\u2019u Rwanda biyumvemo ko bahabwe amahirwe angana. Amahoro azasakara i Rwanda.<\/p>\n<p><em><strong>\u00ab\u00a0Imizi y\u2019amacakubiri ni ukutagira ubwigenge\u2026\u00a0\u00bb(Kizito Mihigo)<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Impinduka nziza ngiyi yaje kandi ntakigishoboye kuyihagarika\u2026.<\/p>\n<p><strong><em>Gusa nta wundi ubitubereyemo .<\/em><\/strong><\/p>\n<p><strong><em>Twese hamwe tuzatsinda.<\/em><\/strong><\/p>\n<p><em>\u00a0<\/em><\/p>\n<p><strong>Padiri Thomas Nahimana<\/strong><\/p>\n<p><strong>ISHEMA ry\u2019 u Rwanda.<\/strong><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019ibyabereye i Nayirobi , aho Leta y\u2019u Rwanda\u00a0 yasohoye\u00a0 ABATARIPFANA mu ndege ikatubuza\u00a0\u00a0 kwinjira mu gihugu cyacu ngo tujye kwandikisha ishyaka ISHEMA<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":10603,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[47],"tags":[],"class_list":["post-18504","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-abanyapolitiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>BRUXELLES: Hakenewe inama RUKOKOMA ya Opozisiyo nyarwanda ! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"BRUXELLES: Hakenewe inama RUKOKOMA ya Opozisiyo nyarwanda ! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma y\u2019ibyabereye i Nayirobi , aho Leta y\u2019u Rwanda\u00a0 yasohoye\u00a0 ABATARIPFANA mu ndege ikatubuza\u00a0\u00a0 kwinjira mu gihugu cyacu ngo tujye kwandikisha ishyaka ISHEMA\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-11-30T14:35:17+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2016-11-30T14:39:17+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/06\/nahimana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"264\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"191\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"BRUXELLES: Hakenewe inama RUKOKOMA ya Opozisiyo nyarwanda !\",\"datePublished\":\"2016-11-30T14:35:17+00:00\",\"dateModified\":\"2016-11-30T14:39:17+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\\\/\"},\"wordCount\":948,\"commentCount\":1,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/06\\\/nahimana.jpg\",\"articleSection\":[\"Abanyapolitiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\\\/\",\"name\":\"BRUXELLES: Hakenewe inama RUKOKOMA ya Opozisiyo nyarwanda ! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/06\\\/nahimana.jpg\",\"datePublished\":\"2016-11-30T14:35:17+00:00\",\"dateModified\":\"2016-11-30T14:39:17+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/06\\\/nahimana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/06\\\/nahimana.jpg\",\"width\":264,\"height\":191,\"caption\":\"Padiri Thomas Nahimana\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"BRUXELLES: Hakenewe inama RUKOKOMA ya Opozisiyo nyarwanda !\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"BRUXELLES: Hakenewe inama RUKOKOMA ya Opozisiyo nyarwanda ! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"BRUXELLES: Hakenewe inama RUKOKOMA ya Opozisiyo nyarwanda ! - Umunyarwanda","og_description":"Nyuma y\u2019ibyabereye i Nayirobi , aho Leta y\u2019u Rwanda\u00a0 yasohoye\u00a0 ABATARIPFANA mu ndege ikatubuza\u00a0\u00a0 kwinjira mu gihugu cyacu ngo tujye kwandikisha ishyaka ISHEMA","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-11-30T14:35:17+00:00","article_modified_time":"2016-11-30T14:39:17+00:00","og_image":[{"width":264,"height":191,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/06\/nahimana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"BRUXELLES: Hakenewe inama RUKOKOMA ya Opozisiyo nyarwanda !","datePublished":"2016-11-30T14:35:17+00:00","dateModified":"2016-11-30T14:39:17+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\/"},"wordCount":948,"commentCount":1,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/06\/nahimana.jpg","articleSection":["Abanyapolitiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\/","name":"BRUXELLES: Hakenewe inama RUKOKOMA ya Opozisiyo nyarwanda ! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/06\/nahimana.jpg","datePublished":"2016-11-30T14:35:17+00:00","dateModified":"2016-11-30T14:39:17+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/06\/nahimana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/06\/nahimana.jpg","width":264,"height":191,"caption":"Padiri Thomas Nahimana"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"BRUXELLES: Hakenewe inama RUKOKOMA ya Opozisiyo nyarwanda !"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18504","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=18504"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18504\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":18505,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18504\/revisions\/18505"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/10603"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=18504"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=18504"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=18504"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}