{"id":18526,"date":"2016-12-04T21:04:43","date_gmt":"2016-12-04T19:04:43","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=18526"},"modified":"2016-12-04T21:04:43","modified_gmt":"2016-12-04T19:04:43","slug":"ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais\/","title":{"rendered":"Ni Rukokoma cyangwa Dialogue Inter-Rwandais!"},"content":{"rendered":"<p>Iyi nyandiko nayikomoje ku gitekerezo Padiri Thomas Nahimana yatangaje mw\u2019itangazamakuru cyerekeranye no gutumira inama Rukokoma yahuza abahagarariye abanyarwanda b\u2019ingeri zose, baba bari mu Rwanda cyangwa mu mahanga.<!--more--><\/p>\n<p>Mu gihe cy\u2019amashyaka menshi mu Rwanda muri za 90 ubwo n\u2019inkotanyi zari zirigutera u Rwanda zishaka gufata ubutegetsi, ijambo Rukokoma nibwo ryadutse rizanywe n\u2019umunyapolitiki Faustin Twagiramungu. Uburyo ryasobanuwe cyangwa ryumvikanye icyo gihe nuko iyo Rukokoma yifuzwaga, yagombaga kwiga ku bibazo byose byari byugarije igihugu icyo gihe ikanerekana icyerekezo cy\u2019ibisubizo byabyo byumvikanweyo na benshi.<\/p>\n<p>Icyo abakukiranira hafi politiki nyarwanda kuva mur\u2019ibyo bihe bazi, nuko iyo Rukokoma itigeze iba kugeza uyu munsi. Ibi bigasa nibigaragazako wenda cyangwa ni n\u2019ukuri koko, ko mu banyapolitiki cyangwa n\u2019abandi banyarwanda berekana ko bababajwe n\u2019ibibazo by\u2019igihugu, haba harimo abungukira mu kudakemura ibibazo bibangamira benshi. Ibi bikaba mu gihe abafite ingufu zituma ntagihinduka, bakomeza kuzikoresha, abapfa bose n\u2019ibipfa byose bigakomeza gutikira ntacyo bikanga.<\/p>\n<p>Ariko abapfa n\u2019ibipfa ntibikwiye gukomeza. Niyo mpamvu nanjye nshyigikiye rwose iki gitekerezo cya Padiri Thomas Nahimana cy\u2019inama yahuza abanyarwanda b\u2019ingeri zose zishoboka, bahura bakaganira ku bibazo by\u2019igihugu cyabo, bakabihera mu mizi kugeza uko bimeze mur\u2019ibi bihe, noneho bakumvikana ku bisubazo bikwiye byanyura benshi. Mu mwanzuro, ndibuze gutanga uko mbona iyo nama yakorwa.<\/p>\n<p><strong>Rukokoma uko Padiri Thomas Nahimana ayivuga<\/strong><\/p>\n<p>Mu mutwe w\u2019inyandiko ndibaza nti ni Rukokoma yifuzwa cyangwa ni Dialogue Inter-Rwandais. Dore uko Padiri Thomas Nahimana yatangaje iyo nama mu nyandiko yasohotse tariki 30\/11\/16 mu <a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2016\/11\/30\/bruxelles-hakenewe-inama-rukokoma-ya-opozisiyo-nyarwanda\/\">kinyamakuru therwandan<\/a>. Aragira ati:<\/p>\n<p><strong><em>\u201cIkigamijwe ni ugutegura no guhamagaza inama ihuza amashyaka yose ya opozisiyo, ari mu gihugu n\u2019ari hanze y\u2019u Rwanda, abahagarariye sosiyete sivile, abahagarariye amadini, \u2026. Iyo nama yabera mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.\u201d<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Agakomeza agira ati:<\/p>\n<p><strong><em>\u201cMuriyo nama havugwa ibibazo byose by\u2019ingenzi bibangamiye ubumwe bw\u2019abanyarwanda, hakerekanwa uko abanyarwanda bafatanya kubaka ibisubizo bikwiye\u2026 Iyo nama iramutse ibayeho yazahura u Rwanda mu buryo bwinshi.\u201d<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Ibyo bibazo byakwigwa mu nama Rukokoma Padiri Thomas Nahimana yifuza ntabwo yabishyize ahagaragara neza mu buryo burambuye ngo abanyarwanda babimenye, wenda ngo bagire n\u2019icyo babivugaho cyangwa banungure ibitekerezo abayijyamo, babereka bimwe mu bibazo n\u2019ibisubizo bashobora kwibagirwa.<\/p>\n<p><strong>Igitekerezo cya Colonel Patrick Karegeya<\/strong><\/p>\n<p>Mu rwego rw\u2019ibiganiro bikenewe hagati y\u2019abanyarwanda, na Colonel Patrick Karegeya mw\u2019izina ry\u2019ishyaka RNC, mbere yuko prezida Paul Kagame amuhitana ku ya 01\/01\/2014, hari <a href=\"http:\/\/www.blackstarnews.com\/global-politics\/africa\/karegeya-rwanda-needs-an-inclusive-national-reconciliation-dialogue.html\">ibarwa<\/a> yandikiye Mr. Douglas E. Coe uyobora The Fellowship yari yise <strong><em>\u201cGuhagarika umutekano mucye mu Rwanda no mu karere k\u2019ibiyaga bigali hakoreshejwe ibiganiro.\u201d<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Iyo <a href=\"http:\/\/www.blackstarnews.com\/global-politics\/africa\/karegeya-rwanda-needs-an-inclusive-national-reconciliation-dialogue.html\">barwa<\/a> irasesengura imitegekere y\u2019ubutegetsi bwa FPR na prezida Paul Kagame, ikanasaba ubufasha bwo gutegura ibiganiro byahuza abanyarwanda kugirango ibibazo biterwa n\u2019iyo mitegekere itari myiza na busa bibonerwe umuti.<\/p>\n<p>Hari nkaho iyo barwa igira iti:<\/p>\n<p><strong><em>\u201cUrugero rw\u2019ubwoba n\u2019iterabwoba biganje mu Rwanda ntibituma abanyarwanda bashobora kungurana ibitekerezo ku bibazo bikomereye igihugu ngo babe banabibonera ibisubizo.\u201d<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Mbere ya Padiri Thomas Nahimana na Colonel Patrick Karegeya, wenda n\u2019abandi ntibuka, hari ibitekerezo, yewe n\u2019inzego nyinshi zagerageje guhuza abanyarwanda kugirango baganire ku bibazo by\u2019igihugu cyabo. Mur\u2019ibyo bitekerezo, harimo na Dialogue Inter-Rwandais.<\/p>\n<p><strong>Dialogue Inter-Rwandais yo n\u2019iki?<\/strong><\/p>\n<p>Igitekerezo cya Dialogue Inter-Rwandais cyakunze kuvugwaho cyane mu myaka icumi irengaho gato ishize ya nyuma ya 2000, ubwo amashyaka yari ari gukorera hanze y\u2019igihugu yasaga najandajanda cyane (nubwo uko imyaka yakomeje kugenda, ayo mashyaka yagiye yikosora buhoro buhoro, ariko inzira ikaba nanone ikiri ndende).<\/p>\n<p>Dialogue Inter-Rwandais yaje kongerwaho ko iri \u201cHautement Inclusif,\u201d mu magambo ahinnye iza kwitwa DIRHI; ikaba yari igamije ibikurikira:<\/p>\n<ul>\n<li>Guha ijambo umunyarwanda ukandamijwe uruhari rugaragara mu miyoborere y\u2019igihugu cye imubereye;<\/li>\n<li>Gufasha abanyarwanda gushyiraho inzego bitoreye zihamye, zizewe na bose zatuma hatongera kubaho impunzi cyangwa inyeshyamba zizikomokamo;<\/li>\n<li>Kubona ibisubizo by\u2019ibibazo bijyanye n\u2019umutekano wa buri munyarwanda watuma bose babana mu mahoro, ndetse bagashobora no kubana n\u2019ibihugu by\u2019ibituranyi, cyane cyane Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo. Kubera ko iyo ubirebye neza usanga u Rwanda ruri nyirabayazana mu ntugunda ziri mu karere k\u2019ibiyaga bigari.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Uwamenya kundusha aho igitekerezo cya DIRHI gihagaze muri ibi bihe yaba ashubije abashishikajwe n\u2019imibanire mwiza hagati y\u2019abanyarwanda ubwabo, ndetse no hagati y\u2019igihugu cyabo n\u2019amahanga.<\/p>\n<p>Ntawavuga ku biganiro hagati y\u2019abanyarwanda, maze ntagire icyo akomoza ku masezerano y\u2019Arusha yasinywe hagati y\u2019Inkotanyi na Leta y\u2019u Rwanda kuya 04\/08\/1993.<\/p>\n<p><strong>Amasezerano y\u2019Arusha<\/strong><\/p>\n<p>Hari abanyarwanda batari bake bemezako amasezerano y\u2019Arusha hagati y\u2019Inkotanyi na Leta y\u2019u Rwanda kiriya gihe ari kimwe mu byatumye igihugu yewe n\u2019akarere kose bigwa mu makuba muri 94, ndetse na nyuma yaho. Akaba yarakoreshejwe mu rwego rw\u2019ubuhanga bwo kurwana intambara no kwigarurira ibihugu.<\/p>\n<p>Icyagaragaye nuko amasezerano yagabanyaga ubutegetsi by\u2019u Rwanda hagati y\u2019abantu n\u2019imitwe ya politiki na gisilikari batigeze batorwa n\u2019abaturage. Bikumvikana rero ko abayungukiyemo, ari abari bahangayikishijwe no kugera ku butegetsi gusa, ntaho bahuriye n\u2019inyungu z\u2019abaturage uretse wenda mu magambo gusa.<\/p>\n<p>Isomo aha rikaba ryaba gutandukanya abaharanira gutegeka u Rwanda byanze bikunze, n\u2019abaturage batanga ubwo butegetsi dukurikije uko itegekonshinga ribivuga. Mu nama zaba ziteganyijwe, byaba ngombwako abaharanira gutegeka batakomatanya kwitwako bahagarariye abaturage, mu gihe batatoye n\u2019abo ngo babahagararire. Inyungu z\u2019abaturage zahagararirwa na sosiyete civile iba itagamije ubutegetsi. Bijyo n\u2019amasezerano yashyirwaho umukono nyuma y\u2019ibiganiro yatandukana, mu gihe abitwako batagamije gutegeka, bagira ibyo basaba abashaka ubutegetsi.<\/p>\n<p><strong>Umwanzuro<\/strong><\/p>\n<p>Padiri Thomas Nahimana atangaza iki cyifuzo cyo gutumiza Rukokoma, we n\u2019Ishyaka Ishema bari bamaze guhura n\u2019insaganya idasanzwe i Nairobi abanyarwanda benshi, yewe n\u2019amahanga menshi, biboneye cyangwa bumvise, ubwo prezida Paul Kagame yamwangiraga gukandagira mu Rwanda. Nahimana yatangaje ko Ishema ryari risanzwe rifite uwo mushinga, ariko ibihe u Rwanda rurimo bikaba bisaba ko wenda wakwitabwaho kurushaho. Abagize iki gitekerezo cy\u2019ibiganiro bakakigeza ku banyarwanda, bakagira n\u2019icyo bagikoraho ngo gitere intambwe, ubwo wenda Nahimana yareba uko agira icyo abasaba mur\u2019urwo rwego.<\/p>\n<p>Amatora yo muri 2017 ni igihe ubundi prezida Paul Kagame yagombye kuva k\u2019ubutegetsi bw\u2019u Rwanda. Ariko nkuko yabyerekanye iyi myaka yose ishize, &#8211; n\u2019igikorwa cyo gukumira Padiri Nahimana kikabishimangira -, ntabwo yiteguye kuburekura ku neza, ngo areke abanyarwanda ngo bamwerekeko batamukunze. Bimushobokeye ahubwo ngo yageza no muri 2034.<\/p>\n<p>Gutumiza inama yafasha guhindura ubutegetsi bubi buriho mu Rwanda, birakenewe koko cyane. Ikidakenewe ni inama yo kugabana ubutegetsi hagati y\u2019abanyarwanda batatowe. Ubutegetsi butangwa n\u2019abaturage. Inama ikenewe yaba iyo guhuza abanyapolitiki bashaka gutegeka u Rwanda kugirango bahuze umugambi wo guhindura imitegekere mibi iriho, bitababujije kubupiganira hagati yabo, na cyane cyane mu gihe amatora yo kububahesha yashoboka.<\/p>\n<p>Ariko mur\u2019uko gutumiza inama nk\u2019iriya, gutandukanya abaharanira ubutegetsi n\u2019ababutanga nabyo birakwiye cyane. Niyo mpamvu, mu gihe abanyapolitiki baba bajya umugambi umwe, mu rwego rw\u2019inama yatumirizwa igihe kimwe, byanashoboka ahantu hamwe, ariko ibyigwaho bitandukanye kuberako abatumirwa baba batandukanye, abahagarariye sosiyeye sivili: amadini, abacuruzi, abakozi ba leta barimo abasirikari, abapolisi, abarimu, abaganga, abacamanza, n\u2019abandi, abahinzi, abanyeshuli, abagore, urubyiruko, abakozi bo mu bigo bw\u2019igenga, n\u2019abandi, nabo bakwigira hamwe ibibazo igihugu gifite, bakumvikana ku bisubizo bihuriweho na benshi, maze bakabigeza ku banyarwanda bose, ndetse n\u2019amahanga hamwe n\u2019imiryango ifasha u Rwanda.<\/p>\n<p>Yaba Rukokoma cyangwa Dialogue Inter-Rwandais rero, uko ariko kose abantu bahitamo kuyita, kimwe muri byo kiracyenewe cyane vuba, ubu noneho wenda kurusha uko byaribikenewe muri za 90, kubera ibibi byinshi byabaye hagati aho, bikangiza ubunyarwanda n\u2019ejo hazaza h\u2019abanyarwanda. Ibyo bibi bidatekerejweho mu bwisanzure ngo bibonerwe umuti, amateka yazabibaza abanyarwanda turiho mur\u2019iki gihe, adushinjako ntacyo twamaze.<\/p>\n<p><strong>Ambrose \u00a0Nzeyimana<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Iyi nyandiko nayikomoje ku gitekerezo Padiri Thomas Nahimana yatangaje mw\u2019itangazamakuru cyerekeranye no gutumira inama Rukokoma yahuza abahagarariye abanyarwanda b\u2019ingeri zose, baba bari mu Rwanda cyangwa mu mahanga.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":14075,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-18526","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Ni Rukokoma cyangwa Dialogue Inter-Rwandais! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ni Rukokoma cyangwa Dialogue Inter-Rwandais! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Iyi nyandiko nayikomoje ku gitekerezo Padiri Thomas Nahimana yatangaje mw\u2019itangazamakuru cyerekeranye no gutumira inama Rukokoma yahuza abahagarariye abanyarwanda b\u2019ingeri zose, baba bari mu Rwanda cyangwa mu mahanga.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-12-04T19:04:43+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/06\/nzaramba.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"987\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"555\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais\/\",\"name\":\"Ni Rukokoma cyangwa Dialogue Inter-Rwandais! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/06\/nzaramba.jpg\",\"datePublished\":\"2016-12-04T19:04:43+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/06\/nzaramba.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/06\/nzaramba.jpg\",\"width\":987,\"height\":555},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ni Rukokoma cyangwa Dialogue Inter-Rwandais!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ni Rukokoma cyangwa Dialogue Inter-Rwandais! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ni Rukokoma cyangwa Dialogue Inter-Rwandais! - Umunyarwanda","og_description":"Iyi nyandiko nayikomoje ku gitekerezo Padiri Thomas Nahimana yatangaje mw\u2019itangazamakuru cyerekeranye no gutumira inama Rukokoma yahuza abahagarariye abanyarwanda b\u2019ingeri zose, baba bari mu Rwanda cyangwa mu mahanga.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-12-04T19:04:43+00:00","og_image":[{"width":987,"height":555,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/06\/nzaramba.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais\/","name":"Ni Rukokoma cyangwa Dialogue Inter-Rwandais! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/06\/nzaramba.jpg","datePublished":"2016-12-04T19:04:43+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/06\/nzaramba.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/06\/nzaramba.jpg","width":987,"height":555},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ni Rukokoma cyangwa Dialogue Inter-Rwandais!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18526","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=18526"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18526\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":18527,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18526\/revisions\/18527"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/14075"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=18526"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=18526"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=18526"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}