{"id":18531,"date":"2016-12-04T21:54:29","date_gmt":"2016-12-04T19:54:29","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=18531"},"modified":"2016-12-04T21:54:29","modified_gmt":"2016-12-04T19:54:29","slug":"ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\/","title":{"rendered":"Ngufashe gutegura umwaka mushya wa 2017"},"content":{"rendered":"<p>Umwaka wa 2016 usigaje iminsi mike. Bityo buri wese akaba yitegura uko ashoboye guhimbaza iminsi mikuru isoza umwaka, hamwe n\u2019umuryango we. Ikindi cy\u2019ingenzi kizakorwa na benshi ni ugukora gahunda y\u2019umwaka wa 2017.<!--more--><\/p>\n<p>Mu buzima ni ingenzi kugira gahunda. Dufata ajenda zacu tukandikamo imigambi n\u2019ibyemezo binyuranye twafashe. Muri iki gitekerezo cyange hari ibyo nshaka kukubwira utagombye kwibagirwa niba uri umuntu wuzuye.<\/p>\n<ul>\n<li><strong>Umuntu wuzuye agira amateka<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Bimaze kuba akamenyero ka benshi guhimbaza isabukuru y\u2019amavuko yabo n\u2019ababo. Nibyo koko umunsi wo kwinjira mu buzima bwo kuri iyi si ni uwo kwibuka. Bityo tukumva uburemere bw\u2019ubuzima, bw\u2019amagara yacu. Ajenda yacu irimo iminsi tuzizihizaho ayo masabukuru.<\/p>\n<p>Ikindi tutagombye kwibagirwa nk\u2019abanyarwanda ni amateka ya buri muryango. Nta muryango n\u2019umwe utarabuze umuntu mu mahano yatugwiriye. None se nutibuka abo mu muryango wawe, ni nde uzabibuka? Amateka yawe se ni wowe agarukiraho cyangwa ashamikiye no ku bandi? Aho waba wibuka itariki ababyeyi bawe, abavandimwe bawe cyangwa inshuti zawe biceweho, n\u2019aho baguye. Byaba byiza unageragageje kumenya uko byagenze. Ni amateka y\u2019umuryango. Bityo aho baguye wabishobora ukahasura ubazirikana, uzirikana n\u2019ubwo bumwe mwari mufitanye. Bakurimo, nawe ubarimo. Hari byinshi mwasangiye, ibyishimo n\u2019imibabaro. Hari byinshi ubibukiraho: Ifoto, umwambaro, igitabo, inyandiko,ibikoresho binyuranye, indirimbo, ahantu ndetse n\u2019ibindi byinshi bigusubiza mu bihe mwabanyemo, byongera kukwereka ishusho yabo muri wowe. Ishusho yabo nta handi iri ni muri wowe. Ibyo byose bibakwibutsa aho bishoboka ni ukubibika nk\u2019ibanga rikomeye ryubakiyeho amateka y\u2019umuryango wawe.<\/p>\n<p>Ni ngombwa ko ubasha gusobanurira abana n\u2019abuzukuru amateka y\u2019umuryango wabo. Mbere yo kumenya amateka y\u2019igihugu n\u2019ay\u2019isi nibamenye amateka y\u2019umuryango wabo.<br \/>\nByaba bibabaje rero utazi amatariki abawe biciweho n\u2019aho biciwe n\u2019uko bishwe. Ayo matariki ni ukuyahimbaza ku buryo bunyuranye bijyanye n\u2019imyemerere yawe.<\/p>\n<ul>\n<li><strong>Ntuzibagirwe<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Mu buzima bw\u2019abantu hari byinshi bibamo, bikaba byagira uruhare rukomeye mu mibereho yabo. Aha sinshaka kuvuga ibisanzwe tuzi: kuvuka, gushyingirwa, kwinjira mucyiciro runaka, gutsinda ikizami n\u2019ibindi bihamya icyerekezo cy\u2019imibereho yacu. Ibyo mwarabyanditse kandi ndumva mubyibuka uko mushoboye.<\/p>\n<p>Na none ndashaka kwigarukira ku byatubayeho nk\u2019abanyarwanda. Kwibuka umunsi intambara yagereye iwanyu. Kwibuka uko mwahunze bwa mbere. Kwibuka igihe inkambi yanyu bayisenyeye n\u2019uko byari bimeze. Kwibuka igihe wagereye mu buhungiro niba ukiburimo. Kwibuka ibihugu wanyuzemo uhunga. Kwibuka umunsi warokokeyeho, mu gihe wibwiraga ko wpfuye byarangiye. Kwibuka abagushishe. Kwibuka abakurokoye. Kwibuka igihe watahukiye.<\/p>\n<p>Ni byinshi ushyira muri ajenda yawe nashakaga kukwibutsa iki gice kireba amateka kandi ni ingirakamaro. Ntiwabaho urangamiye iyo ujya gusa utazirikana iyo uva. Ni ukubura ubumuntu kwibwira ko hari abandi bazabigukorera. Ni amateka yawe nabo bazareba abo mu miryango yabo. Agahomamunwa kaba kwibwira ko hari abafite uburenganzira bwo kwibuka ababo, abandi batabyemerewe. Aha ariko ntawe wabeshyera kuko ndumva ntawe uza kwandika muri ajenda yawe. Nta nukubuza gusobanurira abana bawe amateka y\u2019umuryango wanyu. Ndumva nta muhanga mu mateka waza kwandika amateka y\u2019umuryango wanyu uwo ntabaho. Kutagira amateka ni ukutabaho.Ntuzagire uwo witwaza; nta wakubujije kwandika, kubika no kwibuka amateka yawe n\u2019ay\u2019umuryango wawe.<\/p>\n<p>Muzagire umwaka mwiza wa 2017 muzirikana kandi mwibuka amateka y\u2019imiryango yanyu.<\/p>\n<p><strong>Emmanuel Musangwa<\/strong><\/p>\n<hr \/>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umwaka wa 2016 usigaje iminsi mike. Bityo buri wese akaba yitegura uko ashoboye guhimbaza iminsi mikuru isoza umwaka, hamwe n\u2019umuryango we. Ikindi cy\u2019ingenzi kizakorwa na benshi ni ugukora gahunda y\u2019umwaka wa 2017.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":18532,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-18531","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ngufashe gutegura umwaka mushya wa 2017 - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ngufashe gutegura umwaka mushya wa 2017 - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umwaka wa 2016 usigaje iminsi mike. Bityo buri wese akaba yitegura uko ashoboye guhimbaza iminsi mikuru isoza umwaka, hamwe n\u2019umuryango we. Ikindi cy\u2019ingenzi kizakorwa na benshi ni ugukora gahunda y\u2019umwaka wa 2017.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-12-04T19:54:29+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/happy_new_year.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1280\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"853\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Ngufashe gutegura umwaka mushya wa 2017\",\"datePublished\":\"2016-12-04T19:54:29+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\\\/\"},\"wordCount\":510,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/12\\\/happy_new_year.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\\\/\",\"name\":\"Ngufashe gutegura umwaka mushya wa 2017 - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/12\\\/happy_new_year.jpg\",\"datePublished\":\"2016-12-04T19:54:29+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/12\\\/happy_new_year.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/12\\\/happy_new_year.jpg\",\"width\":1280,\"height\":853},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ngufashe gutegura umwaka mushya wa 2017\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ngufashe gutegura umwaka mushya wa 2017 - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ngufashe gutegura umwaka mushya wa 2017 - Umunyarwanda","og_description":"Umwaka wa 2016 usigaje iminsi mike. Bityo buri wese akaba yitegura uko ashoboye guhimbaza iminsi mikuru isoza umwaka, hamwe n\u2019umuryango we. Ikindi cy\u2019ingenzi kizakorwa na benshi ni ugukora gahunda y\u2019umwaka wa 2017.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-12-04T19:54:29+00:00","og_image":[{"width":1280,"height":853,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/happy_new_year.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Ngufashe gutegura umwaka mushya wa 2017","datePublished":"2016-12-04T19:54:29+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\/"},"wordCount":510,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/happy_new_year.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\/","name":"Ngufashe gutegura umwaka mushya wa 2017 - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/happy_new_year.jpg","datePublished":"2016-12-04T19:54:29+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/happy_new_year.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/happy_new_year.jpg","width":1280,"height":853},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngufashe-gutegura-umwaka-mushya-wa-2017\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ngufashe gutegura umwaka mushya wa 2017"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18531","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=18531"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18531\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":18533,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18531\/revisions\/18533"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/18532"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=18531"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=18531"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=18531"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}