{"id":18577,"date":"2016-12-17T09:04:42","date_gmt":"2016-12-17T07:04:42","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=18577"},"modified":"2016-12-17T09:04:42","modified_gmt":"2016-12-17T07:04:42","slug":"kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\/","title":{"rendered":"Kuki Ministre Nsengimana yahisemo gutwerara Se Genocide?"},"content":{"rendered":"<p>Uriya PHILBERT NSENGIMANA ibyo avuga ni amateshwa ntabwo numva icyo agamije yibeshyera :<\/p>\n<p>1. Kubyerekeranye n\u2019urwango avuga ngo yigishwaga rwo kwanga abatutsi, ntabwo ari byo na mba ni ikinyoma cyambaye ubusa :<!--more--><\/p>\n<p>&#8211; Iwabo mu rugo bari ababyeyi b\u2019inyangamugayo. Se umubyara Bugingo Yozefu yayoboye Commune Gisovu imyaka 16 ( 1976-1992).Yayoboye iyo Komini neza ariko muri 1992 ntabwo yari akiyiyobora. Nta ruhare na mba yagize mu byabaye nti yari agikora no mu Gisovu. Sekuru ubyara Nyina witwaga Rwamuza yabaye umuvugabutumwa w\u2019abadiventiste b\u2019umunsi wa karindwi nyuma aza gutorerwa kuyobora Commune Kagangare ( yaje kuba Mwendo) mu matora ya 1960. Yayoboye Commune neza nta muntu yigeze ahohotera cyangwa yangira ubwoko bwe.<\/p>\n<p>-Nyina umubyara yari umwarimukazi w\u2019inyangamugayo nta we yangaga.<\/p>\n<p>&#8211; Aho yakuriye akahiga amashuri abanza muri commune Gisovu nta batutsi bari bahatuye. Ama secteurs yari atuye mo abatutsi ni Gitabura, Muramba n\u2019agace gato kagana Bisesero. Ariko nta batutsi bari batuye za secteurs Twumba , Gisovu , Ntarutagara n\u2019izindi za ruguru. Kandi abanyeshuri bigaga hafi y\u2019aho batuye nta mwana wazamukaga za Muramba cyangwa Gitabura ngo ajye kwiga Gisovu na Twumba. Murumva rero ko batari kumwigisha kwanga abatutsi kandi nta bo bigana. Ndiyumvisha ko n\u2019iyo buzuzaga amoko ku ma fiches yabo batari bakeneye kubabwira ngo bahaguruke kuko bari bazi ko bose ari abahutu. Aho uruganda rw\u2019icyayi na ISAR biziye mu Gisovu, abatutsi bazaga kuhakora . Bari amacuti ya se ndumva atari kwigisha umwana we kwanga amacuti ye basangira.<\/p>\n<p>&#8211; Arangije amashuri abanza, Nsengimana Jean Philbert yagiye kwiga muri petit seminaire ya Nyundo. Iyo seminaire yari muri Dioc\u00e8se ya Nyundo yayoborwaga n\u2019umututsi w\u2019i Gitarama Musenyeri Karibushi Wenceslas. Abayoboraga n\u2019abigishaga muri iyo seminaire benshi bari abatutsi. Ndumva rero batari kwigisha kwangwa.<\/p>\n<p>2. Ahubwo ndabona uriya musore ari gukina umukino nk\u2019uwa Nkundiye ya Kabego. Ku ngoma ya Rwabugiri u Rwanda rwateye ku Ijdwi maze bica umwami w\u2019abahavu witwaga Kabego ka Mwendo. Bakimara kumwica umuhungu we Nkundiye asaba umwami w\u2019u Rwanda ko yamuhaka akamutwarira Ijdwi, barabimwemerera. Igihe bari mu Gitaramo Nkundiye yigamba ku bandi batware ko ahatswe neza kuri Rwabugiri. Nuko umuntu aramucyurira ati \u00ab ni byo koko uhatswe neza kuko uhakanywe n\u2019ibishahu bya so \u00bb. Ni bwo Nkundiye agize agahinda bucya ajya kugumura Ijdwi . Niho havuye wa mugani ngo \u00ab incyuro mbi yashubije Nkundiye iwabo \u00bb. Rwabugiri yaje kugaba yo igitero maze baramugota , ahunga agana ku Ibinja arohama hafi y\u2019aho bita i Nyakarengo.<\/p>\n<p>Uriya musore rero yahunze muri 1994 maze agera za Tingi Tingi, iwabo babacyurira ku ngufu i Kisangani barokotse ubwicanyi bwahakorewe. Bageze mu Rwanda se Joseph Bugingo baramufunga nta dossier agwa muri gereza.<\/p>\n<p>Buriya rero Philbert ari gusaba imbabazi z\u2019ibyo atakoze kugira ngo batabona ko yaba yararakajwe n\u2019ibyo bakoreye umubyeyi we.<\/p>\n<p>Naho ingengabitekerezo, kwanga abatutsi, .. nta byo mbona kwa Bugingo n\u2019ikimenyimenyi uriya Philbert na barumuna be barongoye abatutsikazi bavuye hanze.<\/p>\n<p>DHR<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Uriya PHILBERT NSENGIMANA ibyo avuga ni amateshwa ntabwo numva icyo agamije yibeshyera : 1. Kubyerekeranye n\u2019urwango avuga ngo yigishwaga rwo kwanga abatutsi, ntabwo ari byo na mba ni ikinyoma cyambaye ubusa :<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":18578,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[77],"tags":[],"class_list":["post-18577","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-isesengura"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Kuki Ministre Nsengimana yahisemo gutwerara Se Genocide? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kuki Ministre Nsengimana yahisemo gutwerara Se Genocide? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Uriya PHILBERT NSENGIMANA ibyo avuga ni amateshwa ntabwo numva icyo agamije yibeshyera : 1. Kubyerekeranye n\u2019urwango avuga ngo yigishwaga rwo kwanga abatutsi, ntabwo ari byo na mba ni ikinyoma cyambaye ubusa :\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-12-17T07:04:42+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/Nsengimana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"720\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"480\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Kuki Ministre Nsengimana yahisemo gutwerara Se Genocide?\",\"datePublished\":\"2016-12-17T07:04:42+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\\\/\"},\"wordCount\":468,\"commentCount\":5,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/12\\\/Nsengimana.jpg\",\"articleSection\":[\"Isesengura\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\\\/\",\"name\":\"Kuki Ministre Nsengimana yahisemo gutwerara Se Genocide? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/12\\\/Nsengimana.jpg\",\"datePublished\":\"2016-12-17T07:04:42+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/12\\\/Nsengimana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/12\\\/Nsengimana.jpg\",\"width\":720,\"height\":480},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kuki Ministre Nsengimana yahisemo gutwerara Se Genocide?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kuki Ministre Nsengimana yahisemo gutwerara Se Genocide? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kuki Ministre Nsengimana yahisemo gutwerara Se Genocide? - Umunyarwanda","og_description":"Uriya PHILBERT NSENGIMANA ibyo avuga ni amateshwa ntabwo numva icyo agamije yibeshyera : 1. Kubyerekeranye n\u2019urwango avuga ngo yigishwaga rwo kwanga abatutsi, ntabwo ari byo na mba ni ikinyoma cyambaye ubusa :","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-12-17T07:04:42+00:00","og_image":[{"width":720,"height":480,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/Nsengimana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Kuki Ministre Nsengimana yahisemo gutwerara Se Genocide?","datePublished":"2016-12-17T07:04:42+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\/"},"wordCount":468,"commentCount":5,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/Nsengimana.jpg","articleSection":["Isesengura"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\/","name":"Kuki Ministre Nsengimana yahisemo gutwerara Se Genocide? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/Nsengimana.jpg","datePublished":"2016-12-17T07:04:42+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/Nsengimana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/Nsengimana.jpg","width":720,"height":480},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kuki-ministre-nsengimana-yahisemo-gutwerara-se-genocide\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kuki Ministre Nsengimana yahisemo gutwerara Se Genocide?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18577","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=18577"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18577\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":18579,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18577\/revisions\/18579"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/18578"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=18577"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=18577"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=18577"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}