{"id":18591,"date":"2016-12-18T13:26:29","date_gmt":"2016-12-18T11:26:29","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=18591"},"modified":"2016-12-18T13:26:29","modified_gmt":"2016-12-18T11:26:29","slug":"u-rwanda-ni-urwabanyarwanda-cyangwa-ni-urwintore-za-fpr","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ni-urwabanyarwanda-cyangwa-ni-urwintore-za-fpr\/","title":{"rendered":"U Rwanda ni urw\u2019Abanyarwanda cyangwa ni urw\u2019Intore za FPR?!"},"content":{"rendered":"<p><em>Abantu bakomeje kwibaza impamvu ibihugu bitari u Rwanda, hakubiyemo n\u2019ibyo mu karere biha Padiri NAHIMANA Thomas ibyangombwa by\u2019inzira, nyamara u Rwanda, cyo gihugu cye kavukire, rukabimwima.<!--more--><\/em><\/p>\n<p><em>By\u2019umwihariko, abatari basanzwe bakurikiranira hafi gahunda z\u2019ishyaka ISHEMA ry\u2019u Rwanda bagaragaje ko bifuza kumenya icyatumye leta y\u2019u Rwanda igeza n\u2019aho itegeka ko abuzwa kugera mu Rwanda akoreshe visa yahawe n\u2019igihugu cya Kenya. Ikigaragara, kuri leta ya FPR, ubunyarwanda ni umwihariko w\u2019intore butore zayo n\u2019abo zishimye kubutiza. Abayinenga bo, abo itashyize muri gereza cyangwa ngo ibambure ubuzima, yabaciriye ishyanga.<\/em><\/p>\n<p><strong><em>Yanditswe na Seburanga Jean Leonard*<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Ku itariki ya 22 Ugushyingo 2016 ni bwo umunyamabanga mukuru w\u2019ishyaka ISHEMA ry\u2019u Rwanda Padiri NAHIMANA Thomas yahagurutse ku kibuga cy\u2019indege i Paris mu Bufaransa, maze yerekeza i Kigali anyunze Amsterdam na Nairobi. Mu buryo butari bwitezwe, ku munsi wakurikiyeho ubwo yari i Nairobi agiye kurira indege, abakozi ba kompanyi ya Kenya Airways yo nyir\u2019indege yagombaga kumugeza i Kigali bamumenyesheje ko leta y\u2019u Rwanda yari yatanze amabwiriza ko atemerewe kugera mu Rwanda, maze bamwangira kwinjira mu ndege.<\/p>\n<p>Icyo cyemezo cyo gukumira umwenegihugu akabuzwa gutaha mu rwamubyaye cyababaje kandi cyamaganwa na benshi. Ariko hari na bake bagishyigikiye, cyane cyane abambari ba FPR; abo batanze impamvu zinyuranye, harimo iy\u2019uko UMUNTU UJYANYWE MU RWANDA NO KUHAKORERA POLITIKI ATAKWEMERERWA KURUGERAMO AKORESHEJE VISA Y\u2019UBUKERARUGENDO. Hifashishijwe uburyo bw\u2019ibibazo n\u2019ibisubizo, iyi nkuru iragaragaza ko iyi mpamvu nta shingiro ifite.<\/p>\n<p><strong><em>Mbese umunyarwanda ufite ubwenegihugu bubiri wimwe ibyangombwa by\u2019inzira bitangwa na leta y\u2019u Rwanda, aramutse akoresheje amahirwe ahabwa no kuba afite ubundi bwenegihugu agamije kudasubika urugendo rwe rwo kujya mu Rwanda hari ikosa yaba akoze?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Oya rwose. Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bubiri wimwe ibyangombwa by\u2019inzira bitangwa na leta y\u2019u Rwanda, ashobora gukoresha pasiporo ye yahawe n\u2019igihugu cy\u2019amahanga agasaba visa y\u2019u Rwanda; kandi na yo atayihawe, byaba ari ikimenyetso cy\u2019inyongera ko leta y\u2019u Rwanda yaba igamije gutambamira urugendo rwe. Amaze kubona ko leta y\u2019u Rwanda ntabushake ifite bwo kumushyirira visa muri pasiporo ye y\u2019amahanga, ashobora kwitabaza Kenya cyangwa Uganda akayisaba kumuha visa y\u2019ubukerarugendo mu muryango w\u2019ibihugu by\u2019Afrika y\u2019iburasirazuba (East African Community visa); ayihawe, ariko leta y\u2019u Rwanda ikamwangira kwinjira mu gihugu cye ayikoresheje, ntibyaba bishaka kuvuga ko adafite ibyangombwa by\u2019inzira byuzuye. Ahubwo byaba ari igihamya simusiga ko leta y\u2019u Rwanda yamaramaje kumuheza ishyanga.<\/p>\n<p>Uko ni ko Padiri NAHIMANA Thomas yabigenje. Nk\u2019umunyarwanda usubiye iwabo ntiyari akeneye visa. Gusa kuko pasiporo ye yahawe na leta y\u2019u Rwanda yari yararangije igihe yagenewe, kandi akaba yari yaramaze kumenyeshwa ko yari kuzahabwa pasiporo shya ari uko ageze mu Rwanda, yari akeneye urupapuro rw\u2019inzira yari gukoresha mu rugendo rwe agana i Kigali. Uko bigaragara, urwo rupapuro Padiri NAHIMANA Thomas ntiyaruhawe, akaba ari yo mpamvu yahisemo gusaba iyo ambasade kumuha visa yo kwinjira mu Rwanda akoresheje pasiporo yahawe n\u2019igihugu cy\u2019u Bufaransa. Hari amakuru avuga ko iyo visa atarayihabwa kugeza magingo aya. Nyuma y\u2019igihe kirekire ambasade y\u2019u Rwanda imurerega, Padiri NAHIMANA Thomas yaje kwiyungura inama yo gusaba igihugu cya Kenya kumuha visa y\u2019ubukerarugendo mu bihugu by\u2019Afrika y\u2019iburasirazuba, hakubiyemo n\u2019u Rwanda. Icyo gihugu cyarayimuhaye kandi bidatinze arayikoresha, ari na yo yagenderagaho ubwo ku itariki ya 23 Ugushyingo 2016 yangirwaga kurira indege yari kumugeza mu Rwanda imuvanye i Nairobi.<\/p>\n<p><strong><em>Mbese umunyapolitiki winjiye mu Rwanda akoresheje visa y\u2019ubukerarugendo y\u2019umuryango w\u2019ibihugu by\u2019 Afrika y\u2019iburasirazuba, yaba ashobora kuhakorera politiki?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Yego rwose. Umunyapolitiki winjiye mu Rwanda mu rwego rw\u2019ubukerarugendo akoresheje pasiporo y\u2019amahanga, aramutse anafite ubwenegihugu bw\u2019u Rwanda, nk\u2019uko bimeze kuri Padiri NAHIMANA Thomas, ashobora kuhakorera politiki nk\u2019undi munyarwanda wese, hirengagijwe ko mu gihe yagarukaga mu gihugu yakoresheje urupapuro rw\u2019inzira yahawe n\u2019igihugu cy\u2019amahanga na visa y\u2019ubukerarugendo mu muryango w\u2019ibihugu by\u2019Afrika y\u2019iburasirazuba yahawe na kimwe mu bihugu biwugize.<\/p>\n<p>Uko ni ko Padiri NAHIMANA Thomas yateganyaga kubigenza. Kuba leta yaramwangiye kugera mu Rwanda ishingiye ku bwoko bwa visa yagenderagaho, ntibikwiye gufatwa nk\u2019aho Padiri NAHIMANA Thomas yanyuranyije n\u2019itegeko runaka. Ahubwo bikwiye gufatwa nk\u2019uburyo \u2013BUDAHWITSE\u2013 FPR yahisemo igamije gutambamira gahunda z\u2019ishyaka ISHEMA ry\u2019u Rwanda. N\u2019iyo kandi haza kuba hariho itegeko ribuza umunyarwanda gukorera politiki mu Rwanda mu gihe yaba yahagarutse akoresheje pasiporo yahawe n\u2019ikindi gihugu na visa y\u2019ubukerarugendo, kubera ko byari kuba bikiri muri gahunda, ni ukuvuga bitarashyirwa mu bikorwa, leta y\u2019u Rwanda nta mpamvu yari kuba ifite yo kubifata nk\u2019ibyamaze kuba ngo ibe yabishingiraho ifata icyemezo cyo kumubuza kugera mu rwamubyaye. Ahubwo yagombaga gutegereza kugeza igihe agereye mu Rwanda ikareba niba koko ahakorera politiki nk\u2019uko byari muri gahunda ze; atari ibyo, byari kuba ari wa muco wo guhana icyaha kitaraba. Ibiri amambu, Padiri NAHIMANA Thomas yari azi neza ko iryo tegeko ritariho.<\/p>\n<p><strong><em>Mbese ntibiri mu nshingano za leta y\u2019u Rwanda n\u2019ambasade zayo gufasha umunyarwanda wagirira ikibazo mu ngendo ze mu mahanga, by\u2019umwihariko igihe yagira ikibazo arimo gutaha mu Rwanda?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Leta y\u2019u Rwanda, ibinyujije kuri za ambasade zayo, ifite inshingano ikomeye yo gufasha umunyarwanda wagirira ikibazo mu mahanga, hakubiyemo no kumworohereza gusubira mu rwamubyaye, yaba avuga rumwe na yo cyangwa ari umwe mu bayinenga. Niba rero leta ya FPR yaranze kwakira Padiri NAHIMANA Thomas ku mpamvu z\u2019uko ngo gusabira ahandi visa bitubahisha ambasade z\u2019u Rwanda nk\u2019uko hari uwigeze kubisobanura atyo, ikwiye gusobanura impamvu itari yaramuhaye urupapuro rw\u2019inzira yo ubwayo, ibinyujije kuri ambasade y\u2019u Rwanda i Paris. Yanasobanura impamvu, na nyuma y\u2019aho ifatiye icyemezo cyo kumubuza kurira indege ya Kenya Airways yagombaga kumugeza i Kigali, itamwiseguyeho ku bw\u2019icyo cyemezo cyamushoye mu gihombo kikanamukereza ngo inasabe ambasade y\u2019u Rwanda i Nairobi kumwitaho mu gihe yamaze ku kibuga cy\u2019indege i Nairobi no kumuha urupapuro rw\u2019inzira rwari gutuma akomeza urugendo rwe agana i Kigali nta nkomyi.<\/p>\n<p><strong><em>Mbese mu Rwanda haba hari itegeko rivuga ko mu bihugu bibonekamo ambasade y\u2019u Rwanda, nta munyarwanda wemerewe kuhasabira visa y\u2019umuryango w\u2019ibihugu by\u2019Afrika y\u2019iburasirazuba akoresheje pasiporo yahawe n\u2019igihugu cy\u2019amahanga?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Ubusanzwe, mu gihugu kigendera ku mategeko, umwanzuro wose w\u2019umuyobozi ugira itegeko ushingiraho. Iyo ubutegetsi buriho mu Rwanda buba bugendera ku mategeko, uwatanze amabwiriza yo kubuza Padiri NAHIMANA Thomas kurira indege, yari no kumumenyesha mu nyandiko cyangwa mu bundi buryo \u2013nabwo bwagombye kuba buteganywa n\u2019itegeko\u2013 impamvu yamuvukije uburenganzira ahabwa n\u2019amategeko agenga abinjira n\u2019abasohoka mu muryango w\u2019Afrika y\u2019iburasirazuba. Ibinyuranye n\u2019ibyo, ibinyamakuru <em>Igihe<\/em> na <em>Kigali Today<\/em> mu nkuru zabyo zo ku ya 11 Ukuboza 2016 zitangaza ko Perezida Paul Kagame nawe ubwe yiyemereye ko bitari bikwiye ko Padiri NAHIMANA Thomas yangirwa kwinjira mu Rwanda. Ariko, kugeza ubu nta kimenyetso cyari cyaboneka cy\u2019uko umukuru w\u2019igihugu, yaba we ubwe cyangwa abinyujije ku bafasha be, yaba yarandikiye cyangwa yaraterefonnye Padiri NAHIMANA Thomas ngo amumenyeshe uko leta y\u2019u Rwanda yiteguye gukosora amakosa yakoze no gucyaha abamukumiriye.<sup>1, 2<\/sup><\/p>\n<p>Kubera ko leta ya FPR yahisemo kutabigenza ityo, umuntu yakwibaza icyaba cyihishe inyuma y\u2019icyemezo cyayo cyo gukumira Padiri NAHIMANA Thomas. Uko bigaragara, ku mpamvu za politiki, leta ya FPR ntiyari yiteguye kumwakira ku butaka bw\u2019u Rwanda kuko imufata nk\u2019umunyapolitiki w\u2019umukeba ukunzwe na rubanda, ititeguye guhatana nawe mu matora.<\/p>\n<p><strong><em>Mbese ko Padiri NAHIMANA Thomas adatezuka kuri gahunda y\u2019ishyaka ISHEMA yo kujya gukorera politiki mu Rwanda, amaherezo FPR izava ku izima koko imureke atahe mu rwamubyaye?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Abantu batekerezaga ko ishyaka FPR ari ntakorwaho biboneye ko hari imivuno ya politiki ishobora kuriyobera. Padiri NAHIMANA Thomas n\u2019ishyaka abereye umuyobozi berekanye ko ishyaka FPR rifite ubwoba. Ni koko, berekanye mu buryo bufatika ko nk\u2019uko batahwemye kubyigisha \u201cUBUTEGETSI BW\u2019IGITUGU BUHIMWA NO KUBUTINYUKA\u201d. Uko abantu barushaho gutinyuka ubutegetsi bwa FPR, ni ko burushaho guhinda umushyitsi. Amaherezo, ukwiyongera k\u2019umubare w\u2019ababutinyutse kuzatuma buva ku izima bureke abatavuga rumwe na bwo babyifuza batahe mu rwababyaye mu mudendezo. Erega u Rwanda ni urw\u2019abanyarwanda!<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<figure id=\"attachment_15635\" aria-describedby=\"caption-attachment-15635\" style=\"width: 150px\" class=\"wp-caption alignleft\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-thumbnail wp-image-15635\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/Seburanga-150x150.jpg\" alt=\"\" width=\"150\" height=\"150\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-15635\" class=\"wp-caption-text\">Seburanga Jean Leonard<\/figcaption><\/figure>\n<p><em>*Seburanga J. Leonard ni umwalimu wahindutse impirimbanyi, umwenegihugu wahindutse impunzi, rubanda rugufi wiyemeje gukora politiki. Inyandiko z\u2019ubushakashatsi yakoze zigaragara mu bitangazamakuru mpuzamahanga, birimo ibitangazwa na Elsevier, Springer, Taylor &amp; Francis n\u2019abandi. Yigishaga akanakora ubushakashatsi muri Kaminuza y\u2019u Rwanda kugeza ahunze ubutegetsi bw\u2019igitugu mu Ugushyingo 2015. Ubu aba mu gihugu cy\u2019u Bubiligi.<\/em><\/p>\n<p><sup>1<\/sup>Philbert Girinema, 11 Ukuboza 2016. Perezida Kagame ntiyiyumvisha impamvu Padiri Nahimana yangiwe kwinjira mu Rwanda. Byakuwe kuri: <a href=\"http:\/\/mobile.igihe.com\/amakuru\/u-rwanda\/article\/perezida-kagame-ntiyiyumvisha-impamvu-padiri-nahimana-yangiwe-kwinjira-mu\">http:\/\/mobile.igihe.com\/amakuru\/u-rwanda\/article\/perezida-kagame-ntiyiyumvisha-impamvu-padiri-nahimana-yangiwe-kwinjira-mu<\/a>(accessed 12 December 2016);<\/p>\n<p><sup>2<\/sup>KT Editorial, 11 Ukuboza 2016. Nahimana ntiyari akwiye kubuzwa kwinjira mu gihugu \u2013 Perezida Kagame. Byakuwe kuri: <a href=\"http:\/\/www.kigalitoday.com\/amakuru\/article\/nahimana-ntiyari-akwiye-kubuzwa-kwinjira-mu-gihugu-perezida-kagame\">http:\/\/www.kigalitoday.com\/amakuru\/article\/nahimana-ntiyari-akwiye-kubuzwa-kwinjira-mu-gihugu-perezida-kagame<\/a> (accessed 12 December 2016).<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abantu bakomeje kwibaza impamvu ibihugu bitari u Rwanda, hakubiyemo n\u2019ibyo mu karere biha Padiri NAHIMANA Thomas ibyangombwa by\u2019inzira, nyamara u Rwanda, cyo gihugu cye kavukire, rukabimwima.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":18334,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[47],"tags":[],"class_list":["post-18591","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-abanyapolitiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>U Rwanda ni urw\u2019Abanyarwanda cyangwa ni urw\u2019Intore za FPR?! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ni-urwabanyarwanda-cyangwa-ni-urwintore-za-fpr\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"U Rwanda ni urw\u2019Abanyarwanda cyangwa ni urw\u2019Intore za FPR?! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abantu bakomeje kwibaza impamvu ibihugu bitari u Rwanda, hakubiyemo n\u2019ibyo mu karere biha Padiri NAHIMANA Thomas ibyangombwa by\u2019inzira, nyamara u Rwanda, cyo gihugu cye kavukire, rukabimwima.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ni-urwabanyarwanda-cyangwa-ni-urwintore-za-fpr\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-12-18T11:26:29+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/abataripfana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"540\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"960\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ni-urwabanyarwanda-cyangwa-ni-urwintore-za-fpr\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ni-urwabanyarwanda-cyangwa-ni-urwintore-za-fpr\/\",\"name\":\"U Rwanda ni urw\u2019Abanyarwanda cyangwa ni urw\u2019Intore za FPR?! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ni-urwabanyarwanda-cyangwa-ni-urwintore-za-fpr\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ni-urwabanyarwanda-cyangwa-ni-urwintore-za-fpr\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/abataripfana.jpg\",\"datePublished\":\"2016-12-18T11:26:29+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ni-urwabanyarwanda-cyangwa-ni-urwintore-za-fpr\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ni-urwabanyarwanda-cyangwa-ni-urwintore-za-fpr\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ni-urwabanyarwanda-cyangwa-ni-urwintore-za-fpr\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/abataripfana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/abataripfana.jpg\",\"width\":540,\"height\":960},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ni-urwabanyarwanda-cyangwa-ni-urwintore-za-fpr\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"U Rwanda ni urw\u2019Abanyarwanda cyangwa ni urw\u2019Intore za FPR?!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"U Rwanda ni urw\u2019Abanyarwanda cyangwa ni urw\u2019Intore za FPR?! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ni-urwabanyarwanda-cyangwa-ni-urwintore-za-fpr\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"U Rwanda ni urw\u2019Abanyarwanda cyangwa ni urw\u2019Intore za FPR?! - Umunyarwanda","og_description":"Abantu bakomeje kwibaza impamvu ibihugu bitari u Rwanda, hakubiyemo n\u2019ibyo mu karere biha Padiri NAHIMANA Thomas ibyangombwa by\u2019inzira, nyamara u Rwanda, cyo gihugu cye kavukire, rukabimwima.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ni-urwabanyarwanda-cyangwa-ni-urwintore-za-fpr\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-12-18T11:26:29+00:00","og_image":[{"width":540,"height":960,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/abataripfana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ni-urwabanyarwanda-cyangwa-ni-urwintore-za-fpr\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ni-urwabanyarwanda-cyangwa-ni-urwintore-za-fpr\/","name":"U Rwanda ni urw\u2019Abanyarwanda cyangwa ni urw\u2019Intore za FPR?! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ni-urwabanyarwanda-cyangwa-ni-urwintore-za-fpr\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ni-urwabanyarwanda-cyangwa-ni-urwintore-za-fpr\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/abataripfana.jpg","datePublished":"2016-12-18T11:26:29+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ni-urwabanyarwanda-cyangwa-ni-urwintore-za-fpr\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ni-urwabanyarwanda-cyangwa-ni-urwintore-za-fpr\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ni-urwabanyarwanda-cyangwa-ni-urwintore-za-fpr\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/abataripfana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/abataripfana.jpg","width":540,"height":960},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/u-rwanda-ni-urwabanyarwanda-cyangwa-ni-urwintore-za-fpr\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"U Rwanda ni urw\u2019Abanyarwanda cyangwa ni urw\u2019Intore za FPR?!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18591","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=18591"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18591\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":18592,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18591\/revisions\/18592"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/18334"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=18591"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=18591"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=18591"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}