{"id":186,"date":"2012-07-18T20:54:43","date_gmt":"2012-07-18T18:54:43","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=186"},"modified":"2012-07-18T22:54:05","modified_gmt":"2012-07-18T20:54:05","slug":"uratinya-nturamba-kandi-ngo-wima-igihugu-cyawe-amaraso-akazanyobwa-nimbwatwagiramungu-faustin","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uratinya-nturamba-kandi-ngo-wima-igihugu-cyawe-amaraso-akazanyobwa-nimbwatwagiramungu-faustin\/","title":{"rendered":"\u201cUratinya nturamba\u201d, kandi ngo \u201cWima igihugu cyawe amaraso akazanyobwa n\u2019imbwa\u201d:Twagiramungu Faustin"},"content":{"rendered":"<p>Guceceka, gutanga amatangazo y\u2019amaganya cyangwa y\u2019ibihozo ndetse no guhungira mu masesengura y\u2019urudaca, ntabwo ari bwo buryo bukwiye bwo guhangana n\u2019\u00ab Ikinyoma mpuzamahanga \u00bb kirusha uburiganya ibindi binyoma byose byo mu kinyejana cya 21. Amaherezo ariko kizaba nka kimwe cya Semuhanuka kinyagisha !<!--more--><\/p>\n<p>1. Iki kinyoma cyemeza ko Abahutu bishe Perezida Habyarimana cyahimbwe n\u2019ubutegetsi bw\u2019i Kigali, maze Ministri Luwiza Mushikiwabo yishingira kukinyanyagiza mu mahanga, mu masosiyete y\u2019itangazamakuru (agences), mu ibinyamakuru binyuranye byo hirya no hino ku isi no mu bacurabinyoma b\u2019abanyamahanga babigize umwuga bakabihemberwa.<br \/>\n2. Igisubizo si amagambo gusa, igisubizo ni ibikorwa. Igisubizo cy\u2019ibanze ni ukujya mu muhanda. Nimuhaguruke dukore MANIFESTATION iruta incuro eshanu iyabereye i Paris kuri 14 Nzeri 2011, twereke Abafaransa n\u2019Abagenzacyaha babo ko dushaka ukuri ku byabaye mu gihugu cyacu.<br \/>\n3. \u00ab DOMAINE MILITAIRE \u00bb (twakwita isambu yahariwe ibya gisirikare) iri muri Komine yahoze yitwa KANOMBE, uko yakabaye, Ministri Mushikiwabo yayihunduye\u00ab Camp militaire \u00bb y\u2019i Kanombe ! Yemeje, nta soni, ko igisasu cyahanuye indege ya Habyarimana ariho cyaturutse. Ati niba cyarahaturutse ubwo cyarashwe n\u2019Abahutu (yita intagondwa). Perezida Habyarimana warashwe, ubu ubutegetsi busigaye bumwita \u00ab moder\u00e9 \u00bb. Ndetse ngo burashakisha Abahutu bamwishe. Nta rwenya dushaka mu bintu bibabaje.<br \/>\n4. Kuba Luwiza Mushikiwabo yarasomye macuri \u00ab Raporo \u00bb y\u2019impuguke mbere y\u2019uko ijya ahagaragara ku itariki ya 10 Mutarama 2012, ntibimuha uburenganzira bwo KUBESHYA. Ibyo yatangarije amahanga si byo \u00ab Raporo \u00bb ivuga. Ntaho ivuga ko Habayrimana yishwe n\u2019Abasirikare b\u2019Abahutu bamurindaga.<br \/>\n5. Iyi huti huti y\u2019ubutegetsi bw\u2019i Kigali yerekana ko iki kinyoma gishingiye ku bintu byo gupapira, kuyobya uburari, kujijisha abanyamahanga no gukanga Abanyarwanda kugira ngo bucye kabiri.<br \/>\n6. Nyamara ni ay\u2019ubusa. Tugiye guhagurukana ingoga, ubushake, n\u2019amatwara yo gushyira hamwe, maze iki kinyoma tukirwanye, kandi aho bigeze tuzagitsinda, uko bizagenda kose. Kuba Abanyamahanga, bo batazi gutandukanya Kanombe na \u00ab Camp militaire de Kanombe \u00bb si byo byatuma abashinjabinyoma ba Leta ya Kigali bavuga ko Perezida Habyarimana yishwe n\u2019Abahutu ! Ntabwo ubwoko bw\u2019abishe Perezida Habyarimana ari cyo kibazo nyamukuru. Ikibazo ni ukumenya neza uwamwishe: Uretse abaryoherwa no gusebanya bishingikirije ubwoko bwabo (complexe de sup\u00e9riorit\u00e9), umwicanyi ni umwicanyi gusa, nta bwoko agira! Ubwoko bwe ni umugiziwanabi. Erega muri \u00ab domaine militaire de Kanombe \u00bb nta munyarwanda wari ubujijwe kuhajya, cyangwa kuhanyura. Kuba igisasu cyararashwe giturutse i Kanombe, ntibyatuma umusirikare w\u2019Inkotanyi waba akirashe ari muri \u00ab domaine militaire \u00bb ahinduka, nko mu buryo bwa maji, uw\u2019Inzirabwoba (umuFAR), cyangwa ngo ahinduke Umuhutu yari Umutusti kubera ko arashe Umuperezida w\u2019umuhutu ! Imvugo nk\u2019iyi igamije gucengeza mu mitima y\u2019abato no mu mitwe y\u2019abanyamahanga ko Abahutu aribo bicanyi gusa.<br \/>\n7. Iyi politiki ishingiye ku bwoko ni mbi, yashenye u Rwanda kandi iracyakomeza kurusenya. Igihe kirageze ngo tuyange, icike burundu mu Rwagasabo. \u201cU Rwanda ruzubakwa n\u2019amaboko y\u2019abana barwo bose\u201d, nk\u2019uko Habyarimana yakundaga kubivuga.<br \/>\n8. Igisubizo cy\u2019Abanyarwanda bose kuri iki kinyoma cya Leta y\u2019Urwanda iriho ubu, ni uko twashyira hamwe tugaharukira rimwe nka \u00ab Benemugabumwe \u00bb tugakora \u00ab manifestation mvuguruzakinyoma \u00bb, bikabera abanyamahanga, abacurabinyoma, n\u2019abafatanije n\u2019abo bacancuro ikimenyetso kibereka ko dushaka UKURI ku Banyarwanda bapfuye muri jenoside. Turashaka kumenya umugizi wa nabi (yaba Umuhutu, Umututsi,Umutwa cyangwa se umunyamahanga) wakomye imbarutso yabaye \u00ab Nyirabayazana \u00bb, yatumye twomongana mu mashyamba ya Congo, aho twasize abacu batabarika banitse ku gasi. Nta wundi muti w\u2019amahano keretse tumenye uwarashe indege ya Habyarimana.<br \/>\n9. Nta kindi kizarangiza ibibazo Urwanda rufite niba tudashatse ukuri. Abubakira politiki yabo ku binyoma ni abashaka kongera gukurura amahano mu Rwanda. UKURI niko kuzaca burundu agasuzuguro, ubwibone, ubwirasi, agashinyaguro, no gutesha abandi agaciro. Niba tutabonye UKURI, tuzakomeza duhangane. UKURI niwo musingi (fondation) w\u2019amahoro n\u2019ubumwe bw\u2019Abanyarwanda. Ukuri, niko shingiro ry\u2019amateka y\u2019 Abanyarwanda n\u2019ubutabera mu Rwanda no kubaturarwanda bose.<br \/>\nUmwanzuro<br \/>\n10. Igihe cyo kwibohora kirageze kandi u Rwanda ruzabohorwa n\u2019amaboko y\u2019Abana barwo nibashyira hamwe.<br \/>\nAbazungu bavugira ubutegetsi buriho mu Rwanda, ntabwo ari uko bakunda u Rwanda. Barashaka indoke bavana yo, muri make ni abacancuro. Ibyo bavuga kuri TV barushanwa gusakuza no kubeshya barabihemberwa.Nabo dukwiye guhaguruka tugahangana nabo ndetse byaba ngombwa tukabageza imbere y\u2019inkiko. Nta burenganzira na buke bafite bwo gukina Abanyarwanda ku mubyimba, biha guteta mu bikomeye.<br \/>\n11. Amashyirahamwe y\u2019Abanyarwanda bari mu mahanga nahaguruke afate iya mbere, bitarenze ukwezi kwa Gashyantare 2012, atumire Abanyarwanda bose ataretse amashyaka n\u2019abayoke bayo, twese twamagane ubutegetsi buri mu Rwanda muri iki gihe, maze, twese twumve ko tugomba kugira uruhare kugira ngo Manifestation dushaka yo kurwanya IKINYOMA itegurwe neza .Udashaka kumenya ukuri ni uko azi ibyo yakoze.<br \/>\n12. \u201cUratinya nturamba\u201d, kandi ngo \u201cWima igihugu cyawe amaraso akazanyobwa n\u2019imbwa\u201d.<br \/>\nBanyarwanda, Banyarwandakazi mukunda ukuri, nidukomeza kwigira agatebo tuzayora ivu.<br \/>\nNimuhaguruke rero dushoze urugamba rudasesa amaraso rwo kwibohora ku ngoma y\u2019ikinyoma kandi tujye duhora twibuka ko gushyira hamwe ari byo bizasezerera politike y\u2019irondakoko n\u2019ivangurabwoko yahawe intebe mu Rwanda.<\/p>\n<p><strong>F.Twagiramungu<\/strong><br \/>\nPerezida wa RDI Rwanda Rwiza.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Guceceka, gutanga amatangazo y\u2019amaganya cyangwa y\u2019ibihozo ndetse no guhungira mu masesengura y\u2019urudaca, ntabwo ari bwo buryo bukwiye bwo guhangana n\u2019\u00ab Ikinyoma mpuzamahanga \u00bb kirusha uburiganya ibindi binyoma byose byo mu kinyejana cya 21. Amaherezo ariko kizaba nka kimwe cya Semuhanuka kinyagisha !<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":152,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62,63],"tags":[],"class_list":["post-186","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki","category-ubutabera"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>\u201cUratinya nturamba\u201d, kandi ngo \u201cWima igihugu cyawe amaraso akazanyobwa n\u2019imbwa\u201d:Twagiramungu Faustin - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uratinya-nturamba-kandi-ngo-wima-igihugu-cyawe-amaraso-akazanyobwa-nimbwatwagiramungu-faustin\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"\u201cUratinya nturamba\u201d, kandi ngo \u201cWima igihugu cyawe amaraso akazanyobwa n\u2019imbwa\u201d:Twagiramungu Faustin - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Guceceka, gutanga amatangazo y\u2019amaganya cyangwa y\u2019ibihozo ndetse no guhungira mu masesengura y\u2019urudaca, ntabwo ari bwo buryo bukwiye bwo guhangana n\u2019\u00ab Ikinyoma mpuzamahanga \u00bb kirusha uburiganya ibindi binyoma byose byo mu kinyejana cya 21. Amaherezo ariko kizaba nka kimwe cya Semuhanuka kinyagisha !\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uratinya-nturamba-kandi-ngo-wima-igihugu-cyawe-amaraso-akazanyobwa-nimbwatwagiramungu-faustin\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-07-18T18:54:43+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2012-07-18T20:54:05+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uratinya-nturamba-kandi-ngo-wima-igihugu-cyawe-amaraso-akazanyobwa-nimbwatwagiramungu-faustin\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uratinya-nturamba-kandi-ngo-wima-igihugu-cyawe-amaraso-akazanyobwa-nimbwatwagiramungu-faustin\/\",\"name\":\"\u201cUratinya nturamba\u201d, kandi ngo \u201cWima igihugu cyawe amaraso akazanyobwa n\u2019imbwa\u201d:Twagiramungu Faustin - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uratinya-nturamba-kandi-ngo-wima-igihugu-cyawe-amaraso-akazanyobwa-nimbwatwagiramungu-faustin\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uratinya-nturamba-kandi-ngo-wima-igihugu-cyawe-amaraso-akazanyobwa-nimbwatwagiramungu-faustin\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-07-18T18:54:43+00:00\",\"dateModified\":\"2012-07-18T20:54:05+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uratinya-nturamba-kandi-ngo-wima-igihugu-cyawe-amaraso-akazanyobwa-nimbwatwagiramungu-faustin\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uratinya-nturamba-kandi-ngo-wima-igihugu-cyawe-amaraso-akazanyobwa-nimbwatwagiramungu-faustin\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uratinya-nturamba-kandi-ngo-wima-igihugu-cyawe-amaraso-akazanyobwa-nimbwatwagiramungu-faustin\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"300\",\"height\":\"218\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uratinya-nturamba-kandi-ngo-wima-igihugu-cyawe-amaraso-akazanyobwa-nimbwatwagiramungu-faustin\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"\u201cUratinya nturamba\u201d, kandi ngo \u201cWima igihugu cyawe amaraso akazanyobwa n\u2019imbwa\u201d:Twagiramungu Faustin\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"\u201cUratinya nturamba\u201d, kandi ngo \u201cWima igihugu cyawe amaraso akazanyobwa n\u2019imbwa\u201d:Twagiramungu Faustin - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uratinya-nturamba-kandi-ngo-wima-igihugu-cyawe-amaraso-akazanyobwa-nimbwatwagiramungu-faustin\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"\u201cUratinya nturamba\u201d, kandi ngo \u201cWima igihugu cyawe amaraso akazanyobwa n\u2019imbwa\u201d:Twagiramungu Faustin - Umunyarwanda","og_description":"Guceceka, gutanga amatangazo y\u2019amaganya cyangwa y\u2019ibihozo ndetse no guhungira mu masesengura y\u2019urudaca, ntabwo ari bwo buryo bukwiye bwo guhangana n\u2019\u00ab Ikinyoma mpuzamahanga \u00bb kirusha uburiganya ibindi binyoma byose byo mu kinyejana cya 21. Amaherezo ariko kizaba nka kimwe cya Semuhanuka kinyagisha !","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uratinya-nturamba-kandi-ngo-wima-igihugu-cyawe-amaraso-akazanyobwa-nimbwatwagiramungu-faustin\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-07-18T18:54:43+00:00","article_modified_time":"2012-07-18T20:54:05+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uratinya-nturamba-kandi-ngo-wima-igihugu-cyawe-amaraso-akazanyobwa-nimbwatwagiramungu-faustin\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uratinya-nturamba-kandi-ngo-wima-igihugu-cyawe-amaraso-akazanyobwa-nimbwatwagiramungu-faustin\/","name":"\u201cUratinya nturamba\u201d, kandi ngo \u201cWima igihugu cyawe amaraso akazanyobwa n\u2019imbwa\u201d:Twagiramungu Faustin - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uratinya-nturamba-kandi-ngo-wima-igihugu-cyawe-amaraso-akazanyobwa-nimbwatwagiramungu-faustin\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uratinya-nturamba-kandi-ngo-wima-igihugu-cyawe-amaraso-akazanyobwa-nimbwatwagiramungu-faustin\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-07-18T18:54:43+00:00","dateModified":"2012-07-18T20:54:05+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uratinya-nturamba-kandi-ngo-wima-igihugu-cyawe-amaraso-akazanyobwa-nimbwatwagiramungu-faustin\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uratinya-nturamba-kandi-ngo-wima-igihugu-cyawe-amaraso-akazanyobwa-nimbwatwagiramungu-faustin\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uratinya-nturamba-kandi-ngo-wima-igihugu-cyawe-amaraso-akazanyobwa-nimbwatwagiramungu-faustin\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"300","height":"218"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uratinya-nturamba-kandi-ngo-wima-igihugu-cyawe-amaraso-akazanyobwa-nimbwatwagiramungu-faustin\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"\u201cUratinya nturamba\u201d, kandi ngo \u201cWima igihugu cyawe amaraso akazanyobwa n\u2019imbwa\u201d:Twagiramungu Faustin"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/186","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=186"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/186\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=186"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=186"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=186"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}