{"id":18613,"date":"2016-12-22T21:50:16","date_gmt":"2016-12-22T19:50:16","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=18613"},"modified":"2016-12-22T21:50:16","modified_gmt":"2016-12-22T19:50:16","slug":"sigaho-rugano-uraroga-abana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sigaho-rugano-uraroga-abana\/","title":{"rendered":"Sigaho Rugano uraroga abana"},"content":{"rendered":"<p>Rugano ntabwo nzi aho wize, ariko imyaka yawe yagombye kugufasha gushyira mu gaciro. Ukamenya ko rwose kuvuga ukuri ari indangagaciro ya mbere. Iyi ndangagaciro ni yo iha izindi agaciro. Kuko izisigaye zose n\u2019iyo wazivuga mu magambo meza ate, n\u2019iyo wazivuga mu mivugo myiza cyangwa ukazitondeka nk\u2019ibisingizo kumwe kwa Rucagu, ntacyo zamara kuko zaba ari ibinyoma. Iyo igihugu cyose kubeshya kibigize umuco, abasaza bakabeshya, abasore bakabigana, abana bagakura bitiranya ikibi n\u2019icyiza. ingaruka zabyo tuzazakiza amaboko yombi.<!--more--><\/p>\n<ul>\n<li><strong>Abafaransa bapfa iki n\u2019Abanyarwanda?<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Rugano wishakira igisubizo cy\u2019ibibazo byacu mu Bafaransa kuko ubwacu ntitwiyoroheye. Birashoboka ko baba baragize uruhare ariko abakurambere bacu bavugaga ko usenya urwe umutiza umuhoro.<\/p>\n<p>None se Rugano uzavuga ko Abafaransa aribo babigishije kubeshya bisigaye byarabaye indangamuntu ya kabiri nako ngo ni ugutekinika, ubwo ikinyoma kikaba \u201ctekinike\u201d. Burya n\u2019iyo imbwa wayambika ikanzu ikomeza kuba imbwa.<\/p>\n<p>Rugano rero reka kugoreka amateka. Bariya Bafaransa warondoye ntabwo kuba bava mu Bufaransa bibagira abanzi b\u2019Abanyarwanda. Baje bafite ubutumwa n\u2019ubu bugikomeza. Umva, ntibaje mu Rwanda gusa hari n\u2019ahandi bagiye. Sinzi icyo bapfaga n\u2019uRwanda (rutari rwakabayeho uko turuzi ubu). U Rwanda rwari rumeze uko rwari rumeze nta kidasanzwe cyarimo nk\u2019uko ushaka kubyumvikanisha. Ntabwo muri Afrika yo hepfo y\u2019Ubutayu bwa Sahara hari u Rwanda gusa, n\u2019ikimenyimenyi babanje kubufatanya n\u2019ibice by\u2019ibindi bihugu: Nyanza Merdional, Rwanda-Urundi n\u2019ibindi. Ibyo byabaye ejobundi kandi byanditse henshi. Buriya nta n\u2019ubwo abaturage b\u2019u Rwanda bageraga nibura kuri miliyoni imwe. U Rwanda rudasanzwe, Abafaransa baje bashaka urukurahe urukurahe? Ubwibone hano. Iyaba wari uziko n\u2019uyu munsi Abafaransa benshi batazi urwo Rwanda uvuga aho ruherereye.<\/p>\n<ul>\n<li><strong>Subiramo ubushakashatsi bwawe<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Icyumweru cya Gihanga cyabayeho kuva ryari? Gihanga uwo yabayeho gihe ki? Urajya ufata imigani (mythes) ariyo urunda mu mitwe y\u2019urubyiruko ngo uravuga amateka. Twubakire ubuzima bw\u2019igihugu kuri migani(mythes).<\/p>\n<p>Izo nka mwavugiraga ntizabaga mu Rwanda honyine. Si namwe mwazivugiraga gusa. Ikindi rero si n\u2019ibyo kurata. Ukagira ngo kubyinira inka wabyita ubuhanga, ntuziko byerekana abantu bakiri inyuma mu mitekerereze (primitifs). Ubwabyo kubyinira inka ukazambika inigi ntubona ko ari uko twari tukiri inyuma. Guha agaciro inka kurusha abantu urabyita gutera imbere. Ubu Perezida Kagame tumushakire inka zijye ziyereka aho yagiye gusura abaturage?<\/p>\n<ul>\n<li><strong>Kumena amaraso mu mateka yacu birimo<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Kugira abakurambere bacu abamalayika sibyo bizavura ibibazo dufite. Rugano niba ugerageza gusoma amateka twagize abami b\u2019abicanyi kabuhariwe bagombye kujya muri CPI. Mazimpaka mu busazi bwe yishe abanyarwanda benshi kugera no ku bana be. Rwabugiri wahoraga yasinze, yishe abo ashoboye. Ubwo u Rwanda rwari paradizo. Inkota y\u2019Imbirima na Matovu uzi icyayikurikiye. Rwabugiri yarishe kugera no kuri base wabo. Wandusha kumenya niba Abafaransa baramuhaye imyitozo cyangwa bakamuha intwaro. Ndahamyako ku Rucunshu hatarimo Abafaransa. Nyamara haguye abanyarwanda benshi kongeraho abaguye mu bwicanyi bwakurikiyeho. Intambara za Basebya na Ndungutse ndemeza ko Abafaransa nta ntwaro batanze.<\/p>\n<p>Rugano reka amateka yacu tuyakire uko ari. Ni ayacu abandi. Kuko Abanyarwanda birwa baraswa ngo bacitse polisi ntituzabeshyera Abanyamerika cyangwa Abongereza, ahubwo ni ugukunda amaraso kw\u2019Abanyarwanda. Twishimira ko amaraso ameneka byarimba tugakoma amashyi. Ibyo ni ibya kera n\u2019abazungu bataraza. Nitudakira iyo ndwara yo gukunda kumena amaraso si abazungu bazayidukiza. Wabonye aho bavuga kumena amaraso abantu bagakoma amashyi. Ukagira ngo abana bazakura batazi ko kwica ari byiza. Niba se umuyobozi yivugiye ko yabanza akakwica uragira ngo uwiba ahetse ntabwiriza uwo mu mugongo. Tuvuge ko na byo ari Abafaransa ko atanabivuga mu gifaransa.<\/p>\n<ul>\n<li><strong>Rugano umuhanga mu mateka<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Rugano ubushakashatsi mu mateka bugira uko bukorwa. Amateka ni ubumenyi (science), bufite umurongo n\u2019inzira (m\u00e9thode) bukoresha. Amateka ntabwo ari ukugerekeranya imikarago mu magambo meza ibyo n\u2019imivugo. Si no gufata ibitekerezo by\u2019abiru bari bashinzwe gucura no kurinda ingengabitekerezo y\u2019ubwami ngo tubyite amateka.<\/p>\n<p>Abiru hari ibyo bagiye bahimba, ibindi bakabikabiriza kugira ngo barinde ubwami kuko aribyo bari bashinzwe. Ntiwaterura inanga z\u2019abacuranzi basingizaga umwami, ngo ugerekeho ibyivugo by\u2019abarwanyi n\u2019ibitekerezo by\u2019abiru ngo ubyite amateka. Ntukihe rubanda batazagira ngo turi abaswa bigeze aho. Ibya \u201c Ndi umunyarwanda\u201d byo nawe urabizi ko ari ingengabitekerezo y\u2019ubutegetsi buriho, ni nk\u2019uko benshi baririmbye \u201cUmugambi n\u2019umwe\u201d. Nta gishya utubwira. Ariko birumvikana igihe.com ni uruganiriro nzi neza ko aho abahanga mu mateka bateraniye utahajyana uru rwenya rwawe . Jya uganirira ku gihe, impungenge ni uko biyobya abakiri bato.<\/p>\n<p><strong>Musangwa Emmanuel<\/strong><br \/>\n<em>musangwae@yahoo.fr<\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Rugano ntabwo nzi aho wize, ariko imyaka yawe yagombye kugufasha gushyira mu gaciro. Ukamenya ko rwose kuvuga ukuri ari indangagaciro ya mbere. Iyi ndangagaciro ni yo iha izindi agaciro. Kuko izisigaye zose n\u2019iyo wazivuga mu magambo meza ate, n\u2019iyo wazivuga mu mivugo myiza cyangwa ukazitondeka nk\u2019ibisingizo kumwe kwa Rucagu, ntacyo zamara kuko zaba ari ibinyoma. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":18614,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[61],"tags":[],"class_list":["post-18613","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amateka"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Sigaho Rugano uraroga abana - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sigaho-rugano-uraroga-abana\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Sigaho Rugano uraroga abana - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Rugano ntabwo nzi aho wize, ariko imyaka yawe yagombye kugufasha gushyira mu gaciro. Ukamenya ko rwose kuvuga ukuri ari indangagaciro ya mbere. Iyi ndangagaciro ni yo iha izindi agaciro. Kuko izisigaye zose n\u2019iyo wazivuga mu magambo meza ate, n\u2019iyo wazivuga mu mivugo myiza cyangwa ukazitondeka nk\u2019ibisingizo kumwe kwa Rucagu, ntacyo zamara kuko zaba ari ibinyoma. [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sigaho-rugano-uraroga-abana\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-12-22T19:50:16+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/Rugano.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"533\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"800\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sigaho-rugano-uraroga-abana\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sigaho-rugano-uraroga-abana\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Sigaho Rugano uraroga abana\",\"datePublished\":\"2016-12-22T19:50:16+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sigaho-rugano-uraroga-abana\\\/\"},\"wordCount\":705,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sigaho-rugano-uraroga-abana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/12\\\/Rugano.jpg\",\"articleSection\":[\"Amateka\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sigaho-rugano-uraroga-abana\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sigaho-rugano-uraroga-abana\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sigaho-rugano-uraroga-abana\\\/\",\"name\":\"Sigaho Rugano uraroga abana - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sigaho-rugano-uraroga-abana\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sigaho-rugano-uraroga-abana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/12\\\/Rugano.jpg\",\"datePublished\":\"2016-12-22T19:50:16+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sigaho-rugano-uraroga-abana\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sigaho-rugano-uraroga-abana\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sigaho-rugano-uraroga-abana\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/12\\\/Rugano.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/12\\\/Rugano.jpg\",\"width\":533,\"height\":800,\"caption\":\"Kalisa Rugano\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/sigaho-rugano-uraroga-abana\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Sigaho Rugano uraroga abana\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Sigaho Rugano uraroga abana - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sigaho-rugano-uraroga-abana\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Sigaho Rugano uraroga abana - Umunyarwanda","og_description":"Rugano ntabwo nzi aho wize, ariko imyaka yawe yagombye kugufasha gushyira mu gaciro. Ukamenya ko rwose kuvuga ukuri ari indangagaciro ya mbere. Iyi ndangagaciro ni yo iha izindi agaciro. Kuko izisigaye zose n\u2019iyo wazivuga mu magambo meza ate, n\u2019iyo wazivuga mu mivugo myiza cyangwa ukazitondeka nk\u2019ibisingizo kumwe kwa Rucagu, ntacyo zamara kuko zaba ari ibinyoma. [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sigaho-rugano-uraroga-abana\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-12-22T19:50:16+00:00","og_image":[{"width":533,"height":800,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/Rugano.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sigaho-rugano-uraroga-abana\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sigaho-rugano-uraroga-abana\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Sigaho Rugano uraroga abana","datePublished":"2016-12-22T19:50:16+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sigaho-rugano-uraroga-abana\/"},"wordCount":705,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sigaho-rugano-uraroga-abana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/Rugano.jpg","articleSection":["Amateka"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sigaho-rugano-uraroga-abana\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sigaho-rugano-uraroga-abana\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sigaho-rugano-uraroga-abana\/","name":"Sigaho Rugano uraroga abana - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sigaho-rugano-uraroga-abana\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sigaho-rugano-uraroga-abana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/Rugano.jpg","datePublished":"2016-12-22T19:50:16+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sigaho-rugano-uraroga-abana\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sigaho-rugano-uraroga-abana\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sigaho-rugano-uraroga-abana\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/Rugano.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/Rugano.jpg","width":533,"height":800,"caption":"Kalisa Rugano"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/sigaho-rugano-uraroga-abana\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Sigaho Rugano uraroga abana"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18613","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=18613"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18613\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":18615,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18613\/revisions\/18615"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/18614"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=18613"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=18613"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=18613"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}