{"id":18708,"date":"2016-12-28T21:16:07","date_gmt":"2016-12-28T19:16:07","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=18708"},"modified":"2016-12-28T21:16:22","modified_gmt":"2016-12-28T19:16:22","slug":"itekinika-ku-nkundura-yo-kwegura-kwabyobozi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itekinika-ku-nkundura-yo-kwegura-kwabyobozi\/","title":{"rendered":"Itekinika ku nkundura yo kwegura kw&#8217;abayobozi"},"content":{"rendered":"<p><em>Inkundura y\u2019ibyitwa kwegura ku bushake kw\u2019abakozi, cyane cyane Abanyamabanga Nshingwabikorwa b\u2019utugari n\u2019imirenge, ubu noneho yageze mu karere ka Bugesera aho ba gitifu b\u2019utugari 24 n\u2019ababungirije begujwe ku mirimo yabo, hakirukanwa n\u2019abandi benshi barimo abavuzi b\u2019amatungo (veternaires) basaga 10, abashinzwe imibereho myiza y\u2019abaturage, abashinzwe ubuhinzi n\u2019abandi batandukanye. Ubuyobozi bw\u2019akarere bavuga ko beguye ku bushake bwabo bwite, nyamara hari abahamya ko bahuye n\u2019akaga bagahatirwa kwegura mu buryo batari biteguye.<\/em><!--more--><\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko abakozi bose beguye kubera impamvu zabo bwite, n\u2019ubwo atabasha gusobanura neza uburyo aba bakozi bose baba baragiriye rimwe igitekerezo cyo kwegura kandi n\u2019impamvu zanditswe mu mabaruwa yabo zatumye begura nazo zitandukanye.<\/p>\n<p>Umwe mu begujwe, mu butumwa yagejeje kuri City Radio asobanura uko byabagendekeye, yasobanuye uburyo babihatiwe ndetse bakaba baranandikiwe amabaruwa bagategekwa kuyasinya. Yagize ati: <i>&#8220;Baduhaye SMS saa moya bucya twitaba, tugezeyo baba bateguye Salle badushyiramo babanje kutwaka telefone, Meya n\u2019ikipe ayoboye yiganjemo abayobozi b\u2019ingabo ba Polisi na ba Visi Meya batubwira ko tugiye gukorerwa Evaluation, ko buri wese agenda aca imbere y\u2019iyo kipe yiswe inama y\u2019umutekano itaguye, akabwirwa imyitwarire ye. Niko byagenze, ku ruhande rwa Salle hari icyumba cyari cyateguwe, iyo kipe yicayemo, buri wese akanyura imbere yayo abwirwa ibye. Baba bafite Printer na machine (Mudasobwa n\u2019icyuma gisohora impapuro), uwirukanwe bamwemprimira (bamusohorera) amabaruwa abiri, imwe ivuga ko yanditse ahagarika akazi mu gihe kitazwi, indi ivuga ko bayakiriye bamwemereye. Umukozi asabwa gusinya gusa, ntacyo avuga kubyo ashinjwe byaba ukuri cyangwa ibinyoma&#8221;<\/i><\/p>\n<p>Undi wari umukozi ushinzwe imibereho myiza y\u2019abaturage mu murenge ariko utashatse ko amaze ye atangazwa, mu gusobanura uko byamugendekeye we yagize ati: <i>&#8220;Uko twagenze, twabonye baduhamagara mu nama umusibo ejo, tuhageze dusanga icyari inama ntabwo ari inama, ahubwo ngo ni evaluation y\u2019abakozi muri rusange. Ubwo hari ba gitifu b\u2019imirenge, abashinzwe imibereho myiza y\u2019abaturage, aba veterineri b\u2019imirenge, abagitifu b\u2019utugari n\u2019abashinzwe iterambere mu tugari, noneho hakajya hinjira umukozi umwe bamuha ibaruwa ivuga ko ngo yanditse asezera ku kazi, n\u2019indi ivuga ko gusezera kwe kwemewe, agasinya yemera ko yayakiriye&#8230; Nkanjye ntacyo nishinja kandi n\u2019ibyo bavuga nshinjwa sinzi aho byavuye&#8230; Impamvu bavuga ngo ni ugukererwa akazi, ngo ni ugusuzugura inzego zinkuriye&#8230; Icyo nazize ntabwo nakimenya, cyane ko imyaka nari maze mu kazi yose nta n\u2019ibaruwa inyihangiriza cyangwa isaba ibisobanuro kubera amakosa naba narakoze mu kazi.&#8221;<\/i><\/p>\n<dl class=\"spip_document_4985 spip_documents spip_documents_center\">\n<dt><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" src=\"https:\/\/ukwezi.com\/local\/cache-gd2\/31\/cebe496ee25204829cfe1dc9eb57a1.jpg?1482910141\" alt=\"JPEG - 116.9\u00a0kb\" width=\"740\" height=\"536\" \/><\/dt>\n<\/dl>\n<p><strong>Umuyobozi w\u2019akarere ka Bugesera, Bwana Nsanzumuhire Emmanuel<\/strong><\/p>\n<p>Ibi ariko umuyobozi w\u2019akarere ka Bugesera, Nzansumuhire Emmanuel, yabihakanye yivuye inyuma mu kiganiro yagiranye n\u2019ikinyamakuru Ukwezi.com, avuga ko amakuru y\u2019ukuri adakwiye gushakirwa mu byo abaturage bavuga cyangwa mu buhamya bw\u2019ababa beguye. Yagize ati: <i>&#8220;Ibyo sinzi ubikubwiye, ariko icyabayeho cyo ni uko ibaruwa twakiriye ari zo bo biyandikiye, bagasinyaho&#8230; Ugomba kuba hari ahantu wavanye amakuru, amakuru atari nayo, ariko ubundi wagombye gufata amakuru uhawe n\u2019umuntu wabikurikiranye. Kuko ugiye ugendera ku makuru abaturage baguhaye cyangwa se ayo abo beguye baguhaye, akenshi ntabwo aba ari yo.&#8221;<\/i><\/p>\n<p><strong>Hari ibanga bivugwa ko ari ryo rituma bategekwa kwandika basezera ku kazi<\/strong><\/p>\n<p>Hari umwe mu bakozi b\u2019akarere gaherutse gusezerera abanyamabanga Nshingwabikorwa benshi b\u2019imirenge n\u2019utugari, watangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko impamvu basigaye basabwa kwandika bavuga ko beguye ku bushake, ari ukugirango batazashora Leta mu manza bakayica amafaranga, bitwaje ko yabirukanye mu buryo budakurikije amategeko.<\/p>\n<p>Ubusanzwe umukozi aba agomba guhabwa integuza mbere yo kwirukanwa ku kazi, agahabwa imperekeza igihe yirukanywe ndetse hakaba n\u2019ibindi ahabwa amategeko agenga umurimo mu Rwanda ateganya. Kumwirukanwa nabyo, bisaba ko hari ibibanza gushingirwaho kuburyo utabyubahirije ashobora gushora Leta mu manza igacibwa amafaranga, bityo iyo umukozi yiyandikiye ibaruwa avuga ko yasezeye akazi ku bushake bwe, ntaba afite icyo yashingiraho arega Leta.<\/p>\n<p>Iki cyemezo ngo cyaba cyarafashwe na bamwe mu bayobozi nyuma yo gushora Leta mu manza igacibwa akayabo nk\u2019uko byagaragajwe na raporo iherutse gushyirwa ahagaragara. Komisiyo y\u2019Abakozi ba Leta iherutse kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko, Raporo y\u2019Ibikorwa by\u2019umwaka wa 2015-2016, ari nabwo yagaragaje ko hari amafaranga y\u2019u Rwanda\u00a0arenga miliyoni 524\u00a0yaciwe Leta ku karengane kakorewe abakozi mu myaka itatu ikurikirana kuva mu 2012 kugeza muri 2015.<\/p>\n<p>Muri iyo myaka Leta yashowe mu manza, iterwa igihombo kubera ibyemezo bidakurikije amategeko byafatiwe abakozi birimo kudashyirwa mu kazi baratsinze ibizamini, kwirukanwa nta mpamvu zifatika, kubahagarika by\u2019agateganyo hadakurikijwe amategeko, ibirarane by\u2019imishahara bitatangiwe igihe n\u2019ibindi byakozwe mu buryo bunyuranyije n\u2019ibiteganywa n\u2019amategeko agenga umurimo n\u2019abakozi.<\/p>\n<p>Source: <a href=\"https:\/\/ukwezi.com\/mu-rwanda\/3\/Abakozi-benshi-mu-karere-ka-Bugesera-beguye-bamwe-basobanuye-akaga-bahuye-nako\"><strong>Ukwezi<\/strong><\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Inkundura y\u2019ibyitwa kwegura ku bushake kw\u2019abakozi, cyane cyane Abanyamabanga Nshingwabikorwa b\u2019utugari n\u2019imirenge, ubu noneho yageze mu karere ka Bugesera aho ba gitifu b\u2019utugari 24 n\u2019ababungirije begujwe ku mirimo yabo, hakirukanwa n\u2019abandi benshi barimo abavuzi b\u2019amatungo (veternaires) basaga 10, abashinzwe imibereho myiza y\u2019abaturage, abashinzwe ubuhinzi n\u2019abandi batandukanye. Ubuyobozi bw\u2019akarere bavuga ko beguye ku bushake bwabo bwite, [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":18709,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[36],"tags":[],"class_list":["post-18708","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-umuturage"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Itekinika ku nkundura yo kwegura kw&#039;abayobozi - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itekinika-ku-nkundura-yo-kwegura-kwabyobozi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Itekinika ku nkundura yo kwegura kw&#039;abayobozi - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Inkundura y\u2019ibyitwa kwegura ku bushake kw\u2019abakozi, cyane cyane Abanyamabanga Nshingwabikorwa b\u2019utugari n\u2019imirenge, ubu noneho yageze mu karere ka Bugesera aho ba gitifu b\u2019utugari 24 n\u2019ababungirije begujwe ku mirimo yabo, hakirukanwa n\u2019abandi benshi barimo abavuzi b\u2019amatungo (veternaires) basaga 10, abashinzwe imibereho myiza y\u2019abaturage, abashinzwe ubuhinzi n\u2019abandi batandukanye. Ubuyobozi bw\u2019akarere bavuga ko beguye ku bushake bwabo bwite, [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itekinika-ku-nkundura-yo-kwegura-kwabyobozi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-12-28T19:16:07+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2016-12-28T19:16:22+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/bugesera.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"640\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"467\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itekinika-ku-nkundura-yo-kwegura-kwabyobozi\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itekinika-ku-nkundura-yo-kwegura-kwabyobozi\/\",\"name\":\"Itekinika ku nkundura yo kwegura kw'abayobozi - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itekinika-ku-nkundura-yo-kwegura-kwabyobozi\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itekinika-ku-nkundura-yo-kwegura-kwabyobozi\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/bugesera.jpg\",\"datePublished\":\"2016-12-28T19:16:07+00:00\",\"dateModified\":\"2016-12-28T19:16:22+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itekinika-ku-nkundura-yo-kwegura-kwabyobozi\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itekinika-ku-nkundura-yo-kwegura-kwabyobozi\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itekinika-ku-nkundura-yo-kwegura-kwabyobozi\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/bugesera.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/bugesera.jpg\",\"width\":640,\"height\":467},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itekinika-ku-nkundura-yo-kwegura-kwabyobozi\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Itekinika ku nkundura yo kwegura kw&#8217;abayobozi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Itekinika ku nkundura yo kwegura kw'abayobozi - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itekinika-ku-nkundura-yo-kwegura-kwabyobozi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Itekinika ku nkundura yo kwegura kw'abayobozi - Umunyarwanda","og_description":"Inkundura y\u2019ibyitwa kwegura ku bushake kw\u2019abakozi, cyane cyane Abanyamabanga Nshingwabikorwa b\u2019utugari n\u2019imirenge, ubu noneho yageze mu karere ka Bugesera aho ba gitifu b\u2019utugari 24 n\u2019ababungirije begujwe ku mirimo yabo, hakirukanwa n\u2019abandi benshi barimo abavuzi b\u2019amatungo (veternaires) basaga 10, abashinzwe imibereho myiza y\u2019abaturage, abashinzwe ubuhinzi n\u2019abandi batandukanye. Ubuyobozi bw\u2019akarere bavuga ko beguye ku bushake bwabo bwite, [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itekinika-ku-nkundura-yo-kwegura-kwabyobozi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-12-28T19:16:07+00:00","article_modified_time":"2016-12-28T19:16:22+00:00","og_image":[{"width":640,"height":467,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/bugesera.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itekinika-ku-nkundura-yo-kwegura-kwabyobozi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itekinika-ku-nkundura-yo-kwegura-kwabyobozi\/","name":"Itekinika ku nkundura yo kwegura kw'abayobozi - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itekinika-ku-nkundura-yo-kwegura-kwabyobozi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itekinika-ku-nkundura-yo-kwegura-kwabyobozi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/bugesera.jpg","datePublished":"2016-12-28T19:16:07+00:00","dateModified":"2016-12-28T19:16:22+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itekinika-ku-nkundura-yo-kwegura-kwabyobozi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itekinika-ku-nkundura-yo-kwegura-kwabyobozi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itekinika-ku-nkundura-yo-kwegura-kwabyobozi\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/bugesera.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/12\/bugesera.jpg","width":640,"height":467},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itekinika-ku-nkundura-yo-kwegura-kwabyobozi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Itekinika ku nkundura yo kwegura kw&#8217;abayobozi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18708","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=18708"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18708\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":18711,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18708\/revisions\/18711"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/18709"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=18708"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=18708"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=18708"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}