{"id":1884,"date":"2012-10-06T17:39:26","date_gmt":"2012-10-06T15:39:26","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=1884"},"modified":"2012-10-06T20:48:43","modified_gmt":"2012-10-06T18:48:43","slug":"mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\/","title":{"rendered":"Mu mabanki yo mu Rwanda amafaranga aragenda akendera"},"content":{"rendered":"<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019aho urubuga The Rwandan ruboneye amakuru y\u2019uko hari bombori bombori mu mabanki yo mu Rwanda iterwa na Leta, ndetse hakaba n\u2019igikorwa cyo guhuza ibigo bimwe na bimwe bya Leta nacyo cyabayemo urujijo rwinshi, twitabaje Bwana Peter Urayeneza akaba impuguke mu by\u2019ubukungu ukunda gakurikiranira hafi ibikorwa bijyanye n\u2019ubukungu mu Rwanda no mu mahanga.<!--more--><\/p>\n<p><strong><em>Twumvise ko muri iyi minsi mbese nko mu ntangiriro z\u2019ukwezi kwa Nzeli 2012 hari ikibazo cyo gutanga inguzanyo mu mabanki yo mu Rwanda kandi n\u2019izitanzwe zikaba nkeya. Ese byaba biterwa n\u2019iki? Hari ikindi kibazo kijyanye n\u2019uko Leta irimo gukura amafaranga yayo mu mabanki byo wagira icyo ubitubwiraho?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Murakoze munyamakuru kubaza iki kibazo cyiza cyane. Mu by\u2019ukuri niba kuva mu kwezi kwa Nzeri 2012 hari ikibazo cyo gutanga inguzanyo mu mabanki yo mu Rwanda, iki kibazo kiragutse cyane akaba ari nayo mpamvu cyasubizwa mu byiciro bitatu:<\/p>\n<p><strong>-Icya mbere<\/strong>, niba amafaranga yagurizwaga abanyarwanda yaragabanyutse, ibi byaterwa n\u2019uko wenda kugeza ubu nta mafaranga abitswa mu mabanki ni ukuvuga d\u00e9p\u00f4ts (\u00e9pargne \u00e0 moyen et \u00e0 long terme) amabanki afite ayemerera gutanga izo nguzanyo nyine. Uko kugabanyuka kw\u2019amafaranga abitswa mu mabanki (d\u00e9p\u00f4ts) rero mu Rwanda nako kukaba guterwa n\u2019izamuka ry\u2019ibiciro ku isoko. Ibyo biciro bihanitse rero nabyo bituma abaturage bagabanya ibyo bari bakeneye kubera ko bahendwa (diminution de la demande des biens et services). Aha wakwibaza uti ni gute izamuka ry\u2019ibiciro bituma d\u00e9p\u00f4ts z\u2019amafaranga zigabanyuka ? Aha byasobanuka neza nabyo bisobanuwe mu buryo bubiri (deux th\u00e9ories fondamentales):<\/p>\n<p>a) Tewori ishingiye ku bukungu yakozwe n\u2019umugabo witwa Pigou (effet de la richesse de Pigou) igaragaza ko iyo ibiciro ku isoko bigabanyutse, agaciro k\u2019amafaranga y\u2019abaturage kariyongera ibyo bikongera uburyo bagura ibintu muri rusange (consommation globale). Ibi twabihuza wenda na situation yariho kera ubwo ifaranga ry\u2019umuturage ryabaga rifite agaciro cyane ku isoko ndetse na nyuma y\u2019intambara byarakomeje ho gatoya byaje gusenyuka muri iyi myaka ya nyuma;<\/p>\n<p>b) Igitekerezo cya kabiri ni icyatanzwe n\u2019umugabo witwa KEYNES asobanura ibyerekeranye n\u2019urwunguko (effet du taux d\u2019interet de Keynes). We agira ati iyo ibiciro bigabanyutse ku isoko, abaturage bakenera amafaranga make mu mifuko yabo yo kugura ibintu mu buzima bwabo bwa buri munsi, ikindi gice bakagishyira mu ma banki bakabitsa (\u00e9pargne). Ibyo bituma urwunguko (taux d\u2019int\u00e9r\u00eat) igabanyuka, ibyo nabyo bigatuma ishoramari ryiyongera, ndetse na demande globale ikazamuka muri rusange. Ibi rero bihabanye cyangwa bitandukanye cyane n\u2019ibibera mu Rwanda. Mu Rwanda ubuzima burahenze cyane bikabije ku buryo umuturage na duke ahembwa tutabasha kumuhaza ngo abe yanabona n\u2019 utwo yizigamira. Ibi rero ninabyo bitera ko ishoramari mu Rwanda rifitwe n\u2019abantu mbarwa barangajwe imbere n\u2019abari mu butegetsi hejuru cyangwa abafatanyije na FPR ariko bikubiye muri soci\u00e9t\u00e9 yitwa cristal ventures;<\/p>\n<p><strong>Icya kabiri<\/strong>, niba inguzanyo zaragabanyutse byaterwa n\u2019uko Banki nkuru y\u2019igihugu yaba ishaka kugabanya amafaranga ari kugenda mu baturage kugirango bidatera izamuka ry\u2019ibiciro ku ma soko muri rusange (inflation mon\u00e9taire). Aha rero umuntu yakwibaza ati se ahubwo ibiciro ku masoko yo mu Rwanda bihagaze bite? Muri rusange byarazamutse cyane ku buryo bukabije kandi cyane cyane ku bintu by\u2019ibanze nk\u2019ibyo kurya, kunywa, kwambara, icumbi, ndetse n\u2019ibindi\u2026 Ibi kandi byongeyeho y\u2019uko umukire n\u2019umukene bahurira ku isoko rimwe, wa mukene akahagwa birumvikana. Ibi bikerekana ko politiki z\u2019ubukungu muri rusange zidahagaze neza mu Rwanda na gato.<\/p>\n<p><strong>Icya gatatu<\/strong>, ni uko wenda amabanki yaba yaragabanyije inguzanyo (cr\u00e9dits) yatanganga abyumvikanyeho na Banki Nkuru y\u2019 U Rwanda (BNR) mu rwego rwo kugabanya gukurura za projets za rutura (nini cyane). Ibyo nabyo bikunze gukorwa muri urwo rwego akaba ari nabyo abahanga bita \u00ab la politique de discrimination par le taux d\u2019interet \u00bb . Iyi politiki ituma abasaba inguzanyo barimo babandi bafite udushinga dutoya tutanafite risque nini batabona inguzanyo ahubwo zikabona babandi bafite ibishinga binini cyane kandi bifite risque. Ariko kubera ko taux d\u2019int\u00e9r\u00eat banki iba isaba ba nyiri ibishinga binini ntacyo biba bibabwiye bo bemera gufata inguzanyo n\u2019ubwo iba ihenze. Ibi rero nabyo ubisanga mu Rwanda kuko abaturage bose siko bafite ubushobozi byo gufata inguzanyo mu mabanki ubwo zikiherwa ba nyakubahwa kuko baba bisanga muri za banki basanzwe n\u2019ubundi banafitemo imigabane cyangwa ifitwemo na FPR. Urugero : Banki ya Kigali (BK), etc\u2026<\/p>\n<p>Mu gusubiza akabazo gato ka gatatu k\u2019iki kibazo cya mbere, U Rwanda rugomba gukura amafaranga yarwo mu mabanki amwe n\u2019amwe birumvikana. Impamvu ni nyinshi. Ushingiye kuri raporo ya ONU iherutse gusohoka, ubu URwanda ruri mu ntambara muri Congo, iyo ni impamvu ya mbere. Iya kabiri ubu U Rwanda ruri kuri embargo isa n\u2019aho itoroshye kubera iriya ntambara u Rwanda bivugwa ko rushyigikiyemo umutwe wa M23. Guhagarikirwa inkunga ku gihugu nk\u2019U Rwanda cyari gitunzwe nazo kurusha ibindi bihugu by\u2019Afurika, birumvikana ko rugomba gutangira gukoresha uduke bari barizigamiye.<\/p>\n<p><strong><em>Muri iyi minsi hari ikibazo cy\u2019amadevize gitangiye kwigaragaza ku buryo n\u2019ifaranga ry\u2019u Rwanda rishobora kuhazaharira, icyo kibazo mubona kimeze gute?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>U Rwanda rubona amadevise mu nzira ebyiri ; imfashanyo ziva hanze ndetse n\u2019ava mu byo U Rwanda rucuruje ku masoko mpuzamahanga. Amafaranga ava hanze ni menshi cyane kuruta ava k\u2019ubyo u Rwanda rucuruza hanze. Byongeye kandi U Rwanda ibyo rutumiza hanze (importations) ni byinshi cyane ngirango ubu bikubye inshuro ebyiri ibyo rwohereza hanze. None se niba hari amafaranga y\u2019amadevise menshi twabonaga ava hanze akaba yahagaze kandi tukaba dusa nabatunzwe no guhaha hanze urumva byagenda gute ? Ifaranga rizahazaharira cyane bikomeye kuko imbere mu gihugu n\u2019umusaruro ni mukeya cyane.<\/p>\n<p><em><strong>Mu minsi ishize habayeho ibintu bimeze nk\u2019ivugurura ry\u2019inzego aho hagiye hahuzwa ibigo bimwe na bimwe. Hari abavuga ko harimo byinshi byakozwe muri icyo gikorwa birimo urujijo mwagira icyo mubitubwiraho?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Murakoze munyamakuru. Iki kibazo ni cyiza cyane. Ubundi ivugururwa ry\u2019inzego (institutional reforms) zikorwa cyane cyane hagendewe ku mpamvu eshatu arizo: Kugira umurimo unoze kandi ufite inyungu, korohereza abaturage kubonera services hamwe kandi ku buryo bworoshye ndetse no kugabanya ibitangwa (d\u00e9penses). Ibi byose rero iyo ubyitegereje mu Rwanda usanga bitaragezweho kandi ayo mavugurura yarakozwe. Reka nguhe ingero zinyuranye.<\/p>\n<p>Fata ikigo cy\u2019igihugu gishinzwe iterambere (Rwanda Development Board (RDB) yakozwe hamaze guhuzwa ibigo bigera ku icyenda (9). Ubu Rwanda Development Board (RDB) ni ikigo kirangwa n\u2019akajagari karenze ukwemera mu Rwanda. Ni gute wavanga ubukerarugendo ndetse na privatization cyangwa kwandikisha soci\u00e9t\u00e9 y\u2019ubucuruzi? Ibyo bintu urumva hari aho bihuriye yaba mu miterere ndetse n\u2019imikorere?<\/p>\n<p>Reba imivangire ya Caisse sociale na RAMA(La Rwandaise d&#8217;Assurance Maladie). Ibi ni ibigo bibiri bifite inshingano zitandukanye cyane rwose. Kimwe kibitse amafaranga y\u2019abanyarwanda (ubwiteganyirize) ikindi nacyo gikoresha imisanzu y\u2019abakozi ba Leta kugirango bajye bivuza (iyo ni assurance maladie). Ahubwo se RAMA (La Rwandaise d&#8217;Assurance Maladie) yavanzwe na CSR(Caisse Sociale du Rwanda) byavanzwe ariko ababitangamo amafaranga ari bamwe ? RAMA(La Rwandaise d&#8217;Assurance Maladie) ishyirwamo amafaranga n\u2019abakozi ba Leta gusa naho CSR (Caisse Sociale du Rwanda) ni buri wese ufite umukoresha yaba umukozi wa Leta ndetse n\u2019uwikorera ku giti cye? Ahubwo se kuki RAMA(La Rwandaise d&#8217;Assurance Maladie) itavanzwe na Military Medical Insurance (MMI) kandi ko aribyo bifite inshingano zimwe kandi zisa ? Bitabaye ibyo kuki se MMI (Military Medical Insurance) yo itometswe kuri CSR (Caisse Sociale du Rwanda) ndetse na RAMA (La Rwandaise d&#8217;Assurance Maladie)?<\/p>\n<p>Reba Rwanda Agricultural Board (RAB) yahuje ISAR (Institut des Sciences Agronomiques du Rwanda), RADA (Rwanda Agricultural Development Authority) ndetse na RARDA (Rwanda Animal Resources Development Authority), ni gute wahuza ibigo nk\u2019ibi binini ukanabivana aho byakoreraga mu mazu ya Leta ukabikodeshereza \u00e9tage y\u2019umuntu ku giti cye (Nkubiri Alfred), ese uko guhuzwa ni bwo ufashije Leta kugabanya ibyatangwaga yaba ku bakozi (dore ko bifite aba directors benshi kandi bagenerwa ibya mirenge), ndetse n\u2019ibindi nibindi?<\/p>\n<p>N\u2019ibindi n\u2019ibindi birimo za NAEB (National Agriculture Export Board), Rwanda Medical Board usanga ikigamijwe atari ziriya mpamvu twavuze haruguru ahubwo ari izindi nyungu runaka zitemba zigana mu mifuka y\u2019abategetsi bo hejuru.\u00a0Murakoze.<\/p>\n<p>Ubwanditsi<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>&nbsp; Nyuma y\u2019aho urubuga The Rwandan ruboneye amakuru y\u2019uko hari bombori bombori mu mabanki yo mu Rwanda iterwa na Leta, ndetse hakaba n\u2019igikorwa cyo guhuza ibigo bimwe na bimwe bya Leta nacyo cyabayemo urujijo rwinshi, twitabaje Bwana Peter Urayeneza akaba impuguke mu by\u2019ubukungu ukunda gakurikiranira hafi ibikorwa bijyanye n\u2019ubukungu mu Rwanda no mu mahanga.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":1885,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[69],"tags":[],"class_list":["post-1884","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ubukungu"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Mu mabanki yo mu Rwanda amafaranga aragenda akendera - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Mu mabanki yo mu Rwanda amafaranga aragenda akendera - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"&nbsp; Nyuma y\u2019aho urubuga The Rwandan ruboneye amakuru y\u2019uko hari bombori bombori mu mabanki yo mu Rwanda iterwa na Leta, ndetse hakaba n\u2019igikorwa cyo guhuza ibigo bimwe na bimwe bya Leta nacyo cyabayemo urujijo rwinshi, twitabaje Bwana Peter Urayeneza akaba impuguke mu by\u2019ubukungu ukunda gakurikiranira hafi ibikorwa bijyanye n\u2019ubukungu mu Rwanda no mu mahanga.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-10-06T15:39:26+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2012-10-06T18:48:43+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Mu mabanki yo mu Rwanda amafaranga aragenda akendera\",\"datePublished\":\"2012-10-06T15:39:26+00:00\",\"dateModified\":\"2012-10-06T18:48:43+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\\\/\"},\"wordCount\":1313,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Ubukungu\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\\\/\",\"name\":\"Mu mabanki yo mu Rwanda amafaranga aragenda akendera - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-10-06T15:39:26+00:00\",\"dateModified\":\"2012-10-06T18:48:43+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"250\",\"height\":\"252\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Mu mabanki yo mu Rwanda amafaranga aragenda akendera\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Mu mabanki yo mu Rwanda amafaranga aragenda akendera - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Mu mabanki yo mu Rwanda amafaranga aragenda akendera - Umunyarwanda","og_description":"&nbsp; Nyuma y\u2019aho urubuga The Rwandan ruboneye amakuru y\u2019uko hari bombori bombori mu mabanki yo mu Rwanda iterwa na Leta, ndetse hakaba n\u2019igikorwa cyo guhuza ibigo bimwe na bimwe bya Leta nacyo cyabayemo urujijo rwinshi, twitabaje Bwana Peter Urayeneza akaba impuguke mu by\u2019ubukungu ukunda gakurikiranira hafi ibikorwa bijyanye n\u2019ubukungu mu Rwanda no mu mahanga.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-10-06T15:39:26+00:00","article_modified_time":"2012-10-06T18:48:43+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Mu mabanki yo mu Rwanda amafaranga aragenda akendera","datePublished":"2012-10-06T15:39:26+00:00","dateModified":"2012-10-06T18:48:43+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\/"},"wordCount":1313,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Ubukungu"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\/","name":"Mu mabanki yo mu Rwanda amafaranga aragenda akendera - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-10-06T15:39:26+00:00","dateModified":"2012-10-06T18:48:43+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"250","height":"252"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-mabanki-yo-mu-rwanda-amafaranga-aragenda-akendera\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Mu mabanki yo mu Rwanda amafaranga aragenda akendera"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1884","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1884"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1884\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1884"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1884"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1884"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}