{"id":18954,"date":"2017-01-19T11:03:10","date_gmt":"2017-01-19T09:03:10","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=18954"},"modified":"2017-01-19T11:03:10","modified_gmt":"2017-01-19T09:03:10","slug":"twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\/","title":{"rendered":"Twige iki ku itabarizwa rya Kigeli V Ndahindurwa"},"content":{"rendered":"<p><strong>NIKO BIHORA YOKEREJE UMUSEREBANYA MU NZU!<\/strong><\/p>\n<p>Sinkunda kuvuga kuri politike ariko uyu munsi ndashaka kuvuga ku isomo ntekereza ko abanyarwanda twese dukwiriye gukura ku buryo nyakwigendera Umwami w\u2019u Rwanda Kigeli V yazanywe mu Rwanda n\u2019uko yatabarijwe. Nyuma y\u2019amacakubiri yavutse hagati mu muryango w\u2019Umwami, iburana ku by\u2019umugogo habayeho kuwuzana mu Rwanda. Uko wakiriwe mwarabibonye sinirirwa mbisubiramo. Ukwo watabarijwe i Mwima nabyo mwarabibonye sinirirwa mbisubiramo. Ndashaka kwibanda ku ngingo imwe gusa muri iyi nyandiko. Biriya byabaye bivuze iki ku banyarwanda? Ese kunamira umwami no kumuha icyubahiro gikwiriye umuntu wigeze kuyobora igihugu byajyaga gutwara iki Kagame n\u2019ubutegetsi bwe?<!--more--><\/p>\n<p>Mpereye kuri iki kibazo cya kabiri, nsanga ntacyo byajyaga gutwara Kagame n\u2019ubutegetsi bwe ahubwo byajyaga kubahesha icyubahiro kiruta icyo baba barakuye mu gusuzugura umugogo w\u2019umwami utibagiwe ibikorwa byose yakoreye abanyarwanda n\u2019iminsi ye y\u2019ubuyobozi bw\u2019iki gihugu. Wenda uri Kagame watinya uti hato hatagira ugaragaza urukundo ku mwami n\u2019ubwami ejo bikavaho bihungabanya ingoma yanjye- dore ko burya bwaba ubugome akorera abantu byaba n\u2019agasuzuguro nka kariya byose bishingiye ku bwoba. Kagame niwe munyabwoba wambere ariko ubwo bwoba abwambika ikote ry\u2019igitugu, gusuzugura kwica no gukanga abanyarwanda noneho bakabugira kumurusha.<\/p>\n<p>Umwe mu banya politike w\u2019inararibonye mzee Twagiramungu Faustin avugana na BBC yagize ati \u201c Muri kiriya gihugu igituma abantu bahora barwana n\u2019ukutubahana. Ni bubahane kandi bamenye amateka yabo\u201d. Aya ni amagambo arimo ukuri cyane kabone niyo waba utavuga rumwe na Twagiramungu muri politike.<\/p>\n<p>Nanjye ndabaza: Ese Kagame umunsi azaba ariwe uryamye muri iriya Sanduku kandi bizaba kuko ari umuntu. Ese yakwifuza gushyingurwa nguko Kigeli yashyinguwe? Koko? Yifuza ko yakwamburwa icyubahiro cy\u2019uwigeze kuyobora igihugu? Ko perezida waba ariho yatanga umusanzu wo kumushyingura gusa yarangiza ntahaboneke? Ko nta kumwunamira byabaho mu gihugu cyangwa kuzamura ibendera igice? Ese koko buriya kujya muri hotel kuvuga iby\u2019amabuye y\u2019agaciro ntaherekeze umwami w\u2019u Rwanda harya ngo n\u2019ukwanga icyubahiro kuko icyubahiro ari icya kagame gusa? Bantu ba nyagasani koko mwasubije agatima impembero? Mujye mutinya umuntu utagira isoni zo guhemuka!<\/p>\n<p>Ese koko bariya bagiye gutegura amasengesho muri hotel bazi ko umwami w\u2019igeze gutegeka u Rwanda ari bushyingurwe bumvaga koko ku mutima wabo niba koko ari aba Kristo nta rubanza bafitanye n\u2019umutima nama wabo? Harya muzi abahowe imana icyo babaga bakoze? Niba utinya gukora igikwiriye kuko utinya kagame, ugakoresha izina ry\u2019imana mu nyungu zawe zishingiye ku bwoba no gutinya umuntu, Niba utinya kagame wowe Rutayisire n\u2019abandi bari muri icyo giterane mbabaze- Niba mutinya kagame ari umuntu mukemera gukora amafuti, dayimoni muzamuhangara mute? Abanyamadini bo mu Rwanda bahinduka ibikoresho by\u2019ubutegetsi murimo kutwangisha iby\u2019inzira z\u2019amatorero muhagarariye!<\/p>\n<p>Ngarutse rero ku cyo ibyabaye bivuze ku banyarwanda, nsanga bivuze ko u Rwanda rwagushije ishyano kandi abanyarwanda bamwe barimo gushimagiza ibibi nkabatazi ko bizabagiraho ingaruka. Reka rero mbabwire mwa bantu mwe: Tuvugishe ukuri ibintu uko biri, buri munyarwanda akwiriye guterwa ipfunwe na biriya bintu Kagame yakoze. Guha icyubahiro umugogo w\u2019umwami agaherekezwa nk\u2019umuyobozi wigeze kuyobora u Rwanda ntacyo byari bitwaye na mba! Buriya umusaza mpyisi yaravuze nuko yavugiye mu Kinyarwanda kijimije! Abo yavugaga batahaye Kigeli agaciro ntimugirengo ni abandi! Abo yavugaga bamusuzugura ntimugirengo ni abandi! Ni abataramuhaye ibyo yari akwiriye guhabwa nk\u2019umwami akiri muzima, yanamara gutanga bakima umugogo we icyubahiro kiwukwiriye! Mwongere mwumve ijambo rya Mzee Mpyisi. Ntiyigeze avuga ku banyarwanda bahungiye i Burundi, Tanzania, Congo cyangwa ahandi. Yatunze agatoki abahungiye Uganda, avuga inka batunze n\u2019uko bigeye Ubuntu. Ubwo se abo yavugaga basuzuguye umwami ni bande?<\/p>\n<p>Nkuko nabivuze haruguru, Kagame yarwaye indwara y\u2019ubwoba arangije ayanduza abanyarwanda none barayirwaye baramurusha. Kagame atinya umuntu wese wakundwa na rubanda cyangwa wakubahwa na rubanda kurusha we ubwe. Ibyo rero akabihinduramo agasuzuguro nka kariya yakoreye kigeli. Gusuzugura umwami kuri ya ariko jye mbona yarisuzuguye. Umuntu aratinya agatinya n\u2019utakiriho?<\/p>\n<p>Nsoza igitekerezo cyanjye rero, nkeka ko buri munyarwanda yari akwiriye kurebera ibyabaye mu mateka akamenya aho ikibazo kiri. Harya abantu bose bahinduka abanyamafuti uretse Kagame wenyine? Ninde muntu w\u2019umunyacyubahiro wigeze akorana na kagame ngo arangize amahoro (uretse kaberuka wasohotse hakiri kare)? Ninde muntu kuri iyi se kagame yubaha cyangwa agirira impuhwe? Duhere kuri ba Patrick mazimpaka, Musoni Protais Alexis Kanyerengwe, Pasteur Bizimungu, Seth Sendashonga, Faustin Twagiramungu, n\u2019andi mazina yose muzi yari yubashwe muri politiki y\u2019u Rwanda. Dore uko yabagize! Nkubito Alphonse Marie, Karugarama Tharcisse, Dr. David Himbara, Dr.Gasakure, Dr Romain Murenzi, Dr Patrick Habamenshi, Joseph Sebarenzi, Ba Roza Kabuye, ba Gen Kayumba, ba Gen. Rusagara, ba Col Karegeya ba Col. Lizinde,Col. Tom Byabagamba Major Furuma bande yande benshi ntarondora urutonde ni rurerure! Utarapfuye yarahunze utarahunze apfukiranywe nk\u2019utarigeze agira agaciro nta n\u2019uburenganzira afite bwo gusohoka mu Rwanda. Reba abasirikare bakuru bose barwanye urugamba rwo muri 1990-94. Utarishwe yarafunzwe, utarafunzwe yakuwe mu gisirikare ku gahato ahirikirwa hirya iyo ntawe ukibuka ibikorwa bye! N\u2019ugutegereza ibirori byo muri stade aho bizazira akajya muri demob akicara. Harya aba bose niko baba \u201cibigarasha?\u201d Harya ngo niko banga igihugu? Harya igihugu n\u2019iki? N\u2019umuntu ugitegeka cyangwa n\u2019igihugu nyine \u2013 ubutaka n\u2019ababutuyeho, umuco imigenzo n\u2019imiziririzo byacyo? Harya umuntu yanga igihugu apfuye iki nacyo? Harya urutonde rw\u2019abo banyacyubahiro bose n\u2019abandi ntavuze niko baba abanyabyaha niko baba abanyanda nini hagasigara kagame wenyine gusa ariwe malayika?<\/p>\n<p>Namwe musangira nawe uyu munsi muri mu bucuruzi bwe cyangwa mu bamushagaye mwari mukwiriye gushishoza. Uyu munsi biri ku bandi ejo bizakugeraho! \u201cNiko bihora yokereje umuserebanya mu nzu\u201d Nti muzi aho Rujugiro yari ageze se? Siwe wari umujyanama we? Rujugiro se nawe yabaye igisambo ra? Nawe yibye aya leta? Ntimuzi imitungo yari afite mu Rwanda se tutavuze iyo afite I mahanga? Ubwo se wowe ukiruka inyuma y\u2019uyu mugabo, Uzaba umukire urushe Rujugiro na Rwigara? Uzagira icyubahiro se ukirushe umwami w\u2019u Rwanda Kigeli V? ariko reba uko yamufashe kugeza atanze n\u2019uko umugogo we utabarijwe. Uzaba umutoni se urushe Col. Tom Byabagamba cyangwa Dr. Gasakure bari bashinzwe ubuzima bwa Kagame? Ariko reba uko filime yabo yarangiye! Uzitwararika se Urushe abanyarwanda benshi ntarondoye mwese muze urwo bapfuye? Ntibishoboka! Ikitaragera gusa n\u2019igihe naho byanga bikunda nawe bizakugeraho.<\/p>\n<p>Kuko kuri kagame ntawundi muntu numwe ufite icyo avuze kuri we uretse we ubwe. Ntakindi kintu aha agaciro uretse we ubwe. Ntacyiza wakora ngo umunezeze kandi ntawe umunezeza ku buryo buhoraho. Ntawe babana ngo barangizanye neza kandi uko umushyeshya umugirira neza niko uba w\u2019iroha mu mwobo w\u2019ibibazo kuko buri kintu cyose kibaho ku isi kimutera ubwoba. Ubwo bwoba nibwo ahinduramo agasuzuguro n\u2019ubugome akanabikwiza ku bandi bose. Nibyo byoretse igihugu kandi abanyarwanda benshi ntabyo babona. Banyarwanda, tubyange!<\/p>\n<p><strong>Mwene<\/strong> <strong>Kigeli<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>NIKO BIHORA YOKEREJE UMUSEREBANYA MU NZU! Sinkunda kuvuga kuri politike ariko uyu munsi ndashaka kuvuga ku isomo ntekereza ko abanyarwanda twese dukwiriye gukura ku buryo nyakwigendera Umwami w\u2019u Rwanda Kigeli V yazanywe mu Rwanda n\u2019uko yatabarijwe. Nyuma y\u2019amacakubiri yavutse hagati mu muryango w\u2019Umwami, iburana ku by\u2019umugogo habayeho kuwuzana mu Rwanda. Uko wakiriwe mwarabibonye sinirirwa mbisubiramo. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":18934,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-18954","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Twige iki ku itabarizwa rya Kigeli V Ndahindurwa - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Twige iki ku itabarizwa rya Kigeli V Ndahindurwa - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"NIKO BIHORA YOKEREJE UMUSEREBANYA MU NZU! Sinkunda kuvuga kuri politike ariko uyu munsi ndashaka kuvuga ku isomo ntekereza ko abanyarwanda twese dukwiriye gukura ku buryo nyakwigendera Umwami w\u2019u Rwanda Kigeli V yazanywe mu Rwanda n\u2019uko yatabarijwe. Nyuma y\u2019amacakubiri yavutse hagati mu muryango w\u2019Umwami, iburana ku by\u2019umugogo habayeho kuwuzana mu Rwanda. Uko wakiriwe mwarabibonye sinirirwa mbisubiramo. [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-01-19T09:03:10+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/01\/maxresdefault-5.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1280\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"720\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Twige iki ku itabarizwa rya Kigeli V Ndahindurwa\",\"datePublished\":\"2017-01-19T09:03:10+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\\\/\"},\"wordCount\":1083,\"commentCount\":3,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/01\\\/maxresdefault-5.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\\\/\",\"name\":\"Twige iki ku itabarizwa rya Kigeli V Ndahindurwa - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/01\\\/maxresdefault-5.jpg\",\"datePublished\":\"2017-01-19T09:03:10+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/01\\\/maxresdefault-5.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/01\\\/maxresdefault-5.jpg\",\"width\":1280,\"height\":720},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Twige iki ku itabarizwa rya Kigeli V Ndahindurwa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Twige iki ku itabarizwa rya Kigeli V Ndahindurwa - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Twige iki ku itabarizwa rya Kigeli V Ndahindurwa - Umunyarwanda","og_description":"NIKO BIHORA YOKEREJE UMUSEREBANYA MU NZU! Sinkunda kuvuga kuri politike ariko uyu munsi ndashaka kuvuga ku isomo ntekereza ko abanyarwanda twese dukwiriye gukura ku buryo nyakwigendera Umwami w\u2019u Rwanda Kigeli V yazanywe mu Rwanda n\u2019uko yatabarijwe. Nyuma y\u2019amacakubiri yavutse hagati mu muryango w\u2019Umwami, iburana ku by\u2019umugogo habayeho kuwuzana mu Rwanda. Uko wakiriwe mwarabibonye sinirirwa mbisubiramo. [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-01-19T09:03:10+00:00","og_image":[{"width":1280,"height":720,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/01\/maxresdefault-5.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Twige iki ku itabarizwa rya Kigeli V Ndahindurwa","datePublished":"2017-01-19T09:03:10+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\/"},"wordCount":1083,"commentCount":3,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/01\/maxresdefault-5.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\/","name":"Twige iki ku itabarizwa rya Kigeli V Ndahindurwa - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/01\/maxresdefault-5.jpg","datePublished":"2017-01-19T09:03:10+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/01\/maxresdefault-5.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/01\/maxresdefault-5.jpg","width":1280,"height":720},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twige-iki-ku-itabarizwa-rya-kigeli-v-ndahindurwa\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Twige iki ku itabarizwa rya Kigeli V Ndahindurwa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18954","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=18954"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18954\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":18955,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18954\/revisions\/18955"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/18934"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=18954"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=18954"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=18954"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}