{"id":18971,"date":"2017-01-20T08:01:45","date_gmt":"2017-01-20T06:01:45","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=18971"},"modified":"2017-01-20T08:01:45","modified_gmt":"2017-01-20T06:01:45","slug":"iyo-france-yakoresheje-operation-turquoise-idatabara-abanyarwanda-tuba-twarashize","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyo-france-yakoresheje-operation-turquoise-idatabara-abanyarwanda-tuba-twarashize\/","title":{"rendered":"Iyo \u201cFrance\u201d yakoresheje \u201cOp\u00e9ration Turquoise\u201d idatabara, abanyarwanda tuba twarashize!"},"content":{"rendered":"<p>\u201cOp\u00e9ration Turquoise\u201d, ni uburyo bwashyizweho na \u201cGouvernement\u201d ya \u201cFrance\u201d, ubwo yazaga gutabara mu Rwanda muri 1994, ubwo genocide yakorerwaga abatutsi yari ikaze! Muri icya gihe, abafaransa bafashe iya mbere mu kuza gutabara abanyarwanda bari muri \u201czone\u201d abafaransa bise \u201cTurquoise\u201d.<!--more--><\/p>\n<p>Iyo \u201czone\u201d(akarere) yari igizwe na Pr\u00e9f\u00e9ctures 3 arizo: Gikongoro, Cyangugu ndetse na Kibuye. Ako karere, kari karimo cyane cyane abanyarwanda bo mu bwoko bw\u2019abahutu, bariho basunikwa n\u2019ubwicanyi burenze kamere, FPR na Kagame bakoreraga abanyarwanda bo muri ubwo bwoko, byari bimaze kugaragara ko nta handi bari bafite bagombaga kujya, uretse gupfa bagashira bishwe na FPR, cyangwa se bajugunywe mu kiyaga cya Kivu, nk\u2019uko byabonekaga ko ariwo mugambi Kagame na FPR bari bafite!<\/p>\n<p>Bamaze kubona ko ibintu ari uko byari bimeze, abafaransa biyemeje kuza mu Rwanda, gutabara abo banyarwanda bari basumbirijwe. Ni muri urwo rwego France yasabye ONU kuza gutabara mu Rwanda, kugirango abanyarwanda bari bibasiwe na FPR yariho ifata u Rwanda ishyizeho umwete, nabo basubizwe uburenganzira bwabo bw\u2019ibanze bwo kubaho (droit fondamental), bwahungabanyijwe kuva tariki ya 1 Ukwakira 1990!<\/p>\n<p>Abafaransa babonye nta bushake ONU yari ifite bwo gutabara mu Rwanda icyo gihe (manqu\u00e9 de volont\u00e9 politique), nibwo biyemeje kujya gutabara mu Rwanda ku ngufu! ONU ibonye abafaransa biyemeje (d\u00e9termination), nibwo yabemereye kuza gutabara mu Rwanda, maze abasirikare b\u2019icyo guhugu baza bari mu butumwa bwa ONU batyo. Muri icyo gihe, abafaransa bageze mu Rwanda, ntabwo batabaye abanyarwanda bo mu bwoko bw\u2019abahutu gusa. Batabaye n\u2019abatutsi ndetse n\u2019abatwa, nk\u2019uko tugiye kubibona muri ino nyandiko.<\/p>\n<p><strong>Abafaransa barokoye Abahutu.<\/strong><\/p>\n<p>Abahutu, nibo banyarwanda ba mbere, babanje kwibasirwa n\u2019intambara yatewe na FPR Inkotanyi ku itariki ya 1 Ukwakira 1990. Nk\u2019uko abanyarwanda twese tubizi ndetse n\u2019abanyamahanga, kuri iyo tariki, FPR yateye ivuye Uganda, yinjirira Kagitumba, imanuka u Mutara wose yica abanyarwanda bose ihuye nabo bo mubwoko bw\u2019Abahutu. Ibi ikaba yaragiye ibikora, uko yagendaga ifata akarere kanini ku butaka bw\u2019u Rwanda, uko yabaga irwana na Ex FAR (Abahoze ari ingabo z\u2019u Rwanda).<\/p>\n<p>Ntibyahagarariye aho, kuko uko FPR yagendaga irushaho gufata ubutaka bunini bw\u2019u Rwanda, ni nako abo banyarwanda b\u2019Abahutu bagendaga bayihunga, bitewe n\u2019uko kuntu bari bamaze kuyimenya, mu gihe nyamara abari bashyigikiye FPR Inkotanyi bo, batahwemaga kuvuga abo Bahutu babaga bahunga baringa! Ibi bakaba barabiterwaga rutaziguye cyangwa ruziguye babaga bafitiye FPR, bityo ntibifuze ko ubwo n\u2019urukundo bwicanyi FPR yakoreraga abahutu icyo gihe bumenyekana, kugirango FPR idafatirwa ibihano n\u2019amahanga!<\/p>\n<p>Muri icyo gihe nk\u2019uko byaje kugaragara FPR imaze gufata Byumba, Kibungo, igice kinini cya Kigali kigizwe n\u2019ubugesera, ndetse na Ruhengeri, byagaragaraga ko Abanyarwanda benshi, cyane cyane abahutu, bahungaga berekera mu burengerazuba bw\u2019u Rwanda, muri Pr\u00e9f\u00e9ctures za Gikongoro, Cyangugu, Kibuye ndetse na Gisenyi.<\/p>\n<p>Muri ibyo bihe, nibwo Guverinoma ya France, yasabye ONU kuza gutabara mu Rwanda, kuko byabonekaga ko hashoboraga gupfa abantu benshi cyane, mu gihe nyamara ONU yatsetaga ibirenge mu gufata umwanzuro wo kwemeza ko habaho \u201cintervention\u201d yo gutabara abicwaga mu Rwanda muri 1994. Guverinoma ya France, ibonye ko ONU itseta ibirenge mu buryo butumvikanaga, kandi abantu bariho bapfa ku bwinshi, nibwo yahise ifata icyemezo cya kigabo cyo kujya gutabara abicwaga mu Rwanda! ONU ibonye ko France yari yiyemeje kugenda, ihera ko yemera ko abafaransa bajya gutabara mu Rwanda.<\/p>\n<p>Abafaransa bageze mu Rwanda icyo bahise bakora, bahise babuza FPR gukomeza kujya muri Pr\u00e9f\u00e9ctures za Gikongoro, Cyangugu na Kibuye, maze ako karere bakita \u201cZone Turquoise\u201d. Muri ako karere, uwabaga yagezemo wese, yaba umuhutu, umututsi cyangwa umutwa, yabaga arokotse icumu ryavuzaga ubuhuha rya FPR Inkotanyi ku ruhande rumwe, ndetse n\u2019iry\u2019interahamwe ku rundi ruhande. Icyagaragaraga icyo gihe, ni uko FPR yari ifite umugambi wo gusunikira abahutu mu kiyaga cya kivu! Ibi bikemezwa n\u2019uko Pr\u00e9sident Kagame akiri Vice Pr\u00e9sident wa Repubulika, kandi akaba ari na we mu by\u2019ukuri wari ufite ubutegetsi, yavuze ko ababajwe no kuba atarashoboye kumara abahutu, mu ijambo yigeze kuvugira ahitwa i Murambi ku Gikongoro. Icyo gihe, yari ababajwe no kuba abahutu bari bamaze guhungira mu cyahoze ari Zaire ariyo RD Congo ku bwinshi. Muribuka ko bitagarukiye aho, kuko nyuma y\u2019uko abafaransa basubiye iwabo bavuye mu Rwanda muri Kanama 1994, FPR itatinze gukurikira abahutu aho bari barahungiye muri Congo, ubwo yabasenyeraga amakambi guhera muri 1996, maze ikabica umugenda kugera i Kinshasa, mu rugendo rwa kilometero zirenga 3.000 bagenze n\u2019amaguru, amahanga yose arebera!<\/p>\n<p>Ibi bivuga ko iyo abafaransa bataza muri \u201coperation Turquoise\u201d, Kagame na FPR baba baramaze abanyarwanda bo mu bwoko bw\u2019abahutu, kuko kuba yararinze kwirengagiza amasezerano ku mpunzi (The 1951 UN Convention of Refugees) ivuga ko impunzi zamaze kwambuka umupaka w\u2019igihugu cyazo, zijya hakurya, nta wufite uburenganzira bwo kuzitera yo, ndetse ngo anazice. Ibi byerekana ko na mbere hose nta mugambi mwiza Kagame yari afitiye abaturage b\u2019abahutu, kuko n\u2019uko yagiye ategeka mu myaka yakurikiyeho kugeza magingo aya, nta cyiza abifuriza, uretse kubamara; binagaragarira muri \u201cpolicies\u201d zisharira yagiye abashyiriraho kandi akomeje kubashyiriraho, zigamije kubica buhoro buhoro, kuko byitwa ubu ko mu Rwanda ari amahoro, kandi ari ikinyoma! Mwibuke kandi ko Kagame na FPR ye, bamaze abahutu bari mu nkambi ya Kibeho, aho abafaransa baviriye mu Rwanda!<\/p>\n<p>Kimwe mu bigaragara, ni uko igituma Pr\u00e9sident Kagame yibasira abafaransa muri iki gihe, ni uko abafaransa bamubujije kumara abahutu nk\u2019uko bigaragara ko ari byo yifuzaga, noneho akabahimbira ibyaha kugirango abasebye. Impamvu y\u2019ibi, ni uko leta ya Kagame ibyutsa gukorera abafaransa ama \u201cdossiers\u201d, ibabeshyera ko bakoze g\u00e9nocide, iyo abafaransa bavuze ko bagiye gukora iperereza ku warashe indege ya Pr\u00e9sident Habyarimana. Mbere y\u2019uko abafaransa batangira kuvuga ko bagiye gukora iryo perereza, Pr\u00e9sident Kagame ntiyabavugaga. Bivuga ko ibyo avuga byo gukurikirana abasilikare babo, ari nta shingiro bifite, ahubwo bikaba ari nko kubakanga ngo bareke gukora iryo perereza ku wahanuye iriya ndege, benshi bamaze kwemeza ko ari we watanze itegeko ryo kuyihanura, maze ikaba imbarutso ya genocide yakorewe abatutsi.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo ariko ukuri kwagiye kwirengagizwa muri iyi myaka 22 irenga Kagame na FPR bamaze ku butegetsi, bivuye ku nyungu z\u2019abo nyine bari ku butegetsi, hari byinshi byagiye bitangazwa byabaye ubwo genocide yakorewe abatutsi yabaga, bitari ukuri. Urugero rw\u2019ukuri kwagiye kwirengagizwa kuko bariya bategetsi batashatse ko gutangazwa, ni uko ku ruhande rumwe, Kagame yabaye uwa mbere mu gutangaza muri Mata 1994 ko nta munyamahanga ugomba kuza gutabara mu Rwanda, kugirango inyungu ze zidahungabana. Izo nyungu ze, zari ugufata ubutegetsi, abikesha ko yashoboye kwemeza abazungu ko abahutu aribo bamaze abatutsi. Mwibuke ko icyo gihe muri Mata 1994, abahutu bishe abatutsi, bari batari bageza ku mubare w\u2019abatutsi benshi Kagame yifuzaga, kugirango akunde yemeze abazungu ko abahutu bakoze genocide yibasiye abatutsi, byose ari ukugirango akunde ajye ku butegetsi. Ibi byabaye, mu gihe abatutsi bo babaga bibaza impamvu FPR itarimo kwihutira kubatabara, kandi bari basumbirijwe, nyamara batazi ko uwo ngo bari bazi ko yaje kubakiza ari we Kagame, ari we wari yarangije kubatanga ngo bashire kuri za nyungu ze navuze haruguru! Mbega ubugambanyi, mbega ubugome! Nibyo koko \u201cakamasa kazaca inka kazivukamo koko\u201d! Sinigeze numva umuntu wagambaniye abantu bo mu bwoko bwe, bene kariya kageni !<\/p>\n<p>Muri icyo gihe kandi, intumwa za FPR zabaga zibisikana n\u2019abari bagize Gouvernement y\u2019abatabazi i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, zirimo gusaba ko nta muntu ugomba gutabara (intervention), mu gihe noneho ku rundi ruhande, intumwa za Gouvernement y\u2019abatabazi bo ibintu byari byabarenze, bajya kwinginga abazungu ngo batabare, bongere ingabo za MINUAR. Ibi babikoraga batazi ko ahubwo abategetsi b\u2019ino si bo bari bategetse ko n\u2019ingabo za MINUAR zari ziri mu Rwanda zagombaga gutahuka! Ibi bikaba byari ukugirango ngo hatagira uza mu Rwanda, akabona neza uko abatutsi bicwaga, bityo akaba ahubwo yabuza Kagame gufata ubutegetsi, kandi kuri we yari yaramaze kwemeza ko n\u2019iyo abatutsi bashira, we yagombaga gufata ubutegetsi nta gisibya! Nimwiyumvire namwe ibyago by\u2019abanyarwanda! Ibi bikaba bisobanura ko iyo abafaransa badatabara, atari abahutu gusa bari gushira. Abatutsi nabo, baba barashize!<\/p>\n<p><strong>Abafaransa barokoye Abatutsi.<\/strong><\/p>\n<p>Abafaransa bamaze kugera mu Rwanda mu karere kagizwe na Pr\u00e9f\u00e9ctures za Gikongoro, Cyangugu na Kibuye, ntabwo batabaye abaturage bo mu bwoko bw\u2019Abahutu gusa. Icyo gihe, batabaye n\u2019abaturage bo mu bwoko bw\u2019Abatutsi. Abo batutsi, bari bagiye bahungana n\u2019Abahutu, biturutse ku kuba bari barashakanye na bo, kuba bari amacuti yabo, cyangwa se no kuba harimo abahungaga intambara ubwabyo, cyane cyane abatari baratanze imisanzu ya FPR, kuko nabo bafatwaga nk\u2019abahutu, bityo bakicwa na FPR. Si abo gusa bakijijwe, kuko n\u2019abari batuye muri ako karere nabo abafaransa barabakijije. Aba bose, bagiye batabarwa n\u2019abasilikare b\u2019abafaransa, kuko babaga basumbirijwe n\u2019interahamwe ku ruhande rumwe, ndetse na FPR ku rundi ruhande nk\u2019uko byagaragaye.<\/p>\n<p>Abatutsi bari barahungiye mu nkambi ya Nyarushishi muri Cyangugu, nabo baratabawe. Mu gihe abafaransa bari bataraza mu karere, abatutsi bo muri iyo nkambi bahoranaga ubwoba bwinshi, bibaza uko bizabagendekera, nyuma y\u2019uko abatutsi b\u2019ahandi mu gihugu batangiye kwicwa, nyuma yiraswa ry\u2019indege y\u2019uwari umukuru w\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda Nyakwigendera Juv\u00e9nal Habyarimana. Iyo abafaransa bataza muri kariya karere, abatutsi barokowe ntibaba bararokotse, kuko uko FPR yarwanaga na Ex FAR, ikanica n\u2019abaturage bo mu bwoko bw\u2019abahutu, ni nako byarushagaho kurakaza abahutu muri rusange, ku buryo ibyari gukurikiraho byari kuba ibindi bindi.<\/p>\n<p>Ibi bigatuma umuntu arushaho kubona ko kuba Kagame yarangiye abanyamahanga gutabara (intervention), maze abasilikare ba MINUAR bakagabanywa aho kwongerwa, byabonekaga ko abo batutsi bo mu nkambi ya Nyarushishi, no muri \u201czone Turquoise\u201d muri rusange, nabo bashoboraga kwibasirwa bagashira, kuko nabo yari yabatanze! Bivuga ko iyo abafaransa badatabara, abatutsi baba barashize.<\/p>\n<p>Ahubwo ni uko byabaye gukorera indashima, ubundi Pr\u00e9sident Kagame yagombye gushimira abafaransa, kuko aribo bamufashije Pr\u00e9sident Habyarimana, bityo akaba ari ku butegetsi ubu! None se, iyo Pr\u00e9sident Mitterant wariho icyo gihe mu bufaransa, atumvisha Pr\u00e9sident Habyarimana ko yagombaga kwemera amashyaka menshi (multipartisme) mu ntambara, Kagame na FPR se bari gushobora bate Habyarimana? Ko batari kubona aho banyuza umwiryane bashyize mu mashyaka yavutse muri icyo gihe yaje guha FPR icyanzu cyo gufata igihugu! Iyo Habyarimana agumishaho MRND gusa, buri wese arabona ko FPR itari kuyihangara, iyo MRND igumaho yonyine nk\u2019ishyaka rimwe rukumbi. Icyo gihe, abantu bayivuyemo, ntibaba barashyizeho andi mashyaka yabereyeho gusa kuryanisha abanyarwanda bari mu gihugu, maze ngo Kagame waje amara ndetse akamarisha abanyarwanda abone icyanzu atyo, cyo gufata ubutegetsi. Yewe! None ngo abafaransa bakoze genocide! Ndi Kagame nashimira abafaransa, kuko iyo Habyarimana ahitamo kuba ikinani nk\u2019uko yabivuze ntabikore, aba yarabaye nka Kagame umaze kugama (kunanira abantu bose). Bivuga ko na n\u2019ubu Kagame na FPR baba bakirwana, cyangwa barataye urugamba bagasubira Uganda badafashe u Rwanda, iyo Pr\u00e9sident Mitterant atumvisha Pr\u00e9sident Habyarimana ibyaje kumukoraho!<\/p>\n<p><strong>Abafaransa barokoye Abatwa.<\/strong><\/p>\n<p>Abafaransa, ntibatabaye abahutu n\u2019abatutsi gusa. Ahubwo, batabaye n\u2019abatwa. Ibi bikaba byaragaragaye, ubwo mu bantu bahungaga imirwano hagati y\u2019ingabo zari zihanganye, ndetse n\u2019icumu rya FPR ryibasiraga abaturage bo mu bwoko navuze haruguru, byagaragaye ko mu bahungaga icyo gihe harimo n\u2019abatwa nabo baganaga mu karere ka Turquoise. Uko ubwicanyi bwa FPR n\u2019imirwano muri rusange byagendaga bisunika abantu, ni nako abantu bagendaga barushaho kwibaza uko imitegekere ya FPR izaba imeze, bivuye ku kuba abantu hafi ya bose barahungaga ubugome babaga bamaze kuyibonana! Wasangaga abantu bibaza impamvu intambara y\u2019u Rwanda itagize ishusho imwe nk\u2019iy\u2019izindi zagiye zibaho muri Afrika, aho abarwanaga barwanaga, barangiza, utsinze agafata ubutegetsi, agatanga ihumure, maze abantu bakisubirira mu bintu byabo mu buzima busanzwe. Mu Rwanda ntibyagenze bityo, kuko utarahungaga yagombaga gupfa. Icyabaga kinatangaje kurushaho, ni uko hari n\u2019abiyemezaga gusubira inyuma bacyeka ko bashoboraga kuyoboka ubutegetsi bushyashya nk\u2019uko ahandi bigenda, maze noneho ingabo za leta nshya, arizo za FPR zikabica! Icyarushijeho gutangaza abantu mu ntambara y\u2019u Rwanda, ni uko na nyuma y\u2019imyaka 22 yose leta nshya yiyise iy\u2019ubumwe bw\u2019abanyarwanda (kandi atari byo), yanze gutanga ihumure, maze ndetse, igakurikirana abanyarwanda bayihunze, baba abayihungiye mu mahanga ya hafi, ndetse n\u2019aya kure, nk\u2019uko bimaze kugaragara ahatari hacye ku isi !<\/p>\n<p>Muri 1994, wasangaga abanyarwanda bo mu bwoko bw\u2019abatwa, bavuga bati:\u201dAriko se abahutu n\u2019abatutsi bazahora barwana kugeza ryari?\u201d \u201cKuki badahana amahoro ngo babane mu mahoro, none bakaba batuma twese dushira tuzira akamama?!\u201d Ibi nashoboye kubibona ntyo, mu kwezi kwa Gicurasi 1994, ubwo nari ngeze ahantu bita ku Buhanda hafi ya Gitwe, mu cyahoze ari Pr\u00e9f\u00e9cture ya Gitarama! Icyo gihe, nibwo abandi banyarwanda bo mu bundi bwoko butari abatwa, twatangazwaga n\u2019ukuntu nyamara abatwa babaga bari kuvuga ukuri gusa gusa! Icyo gihe abandi banyarwanda babaga barenzwe no gushwiragira, biruka bahunga ubwicanyi ndenga kamere inkotanyi n\u2019interahamwe zari zagiye zikora. Ubu bwicanyi bukaba bwari bwakajije umurego, kuva tariki ya 7 Mata 1994, ubwo Nyakwigendera Pr\u00e9sident Habyarimana yari amaze kwitaba Imana, aguye mu ndege, bivugwa ko yahanuwe ku itegeko ryatanzwe n\u2019uwari kandi akaba akiri umugaba mukuru w\u2019ingabo za FPR inkotanyi, ari we G\u00e9n\u00e9ral Major Paul Kagame Pr\u00e9sident wa Republika y\u2019u Rwanda muri iki gihe, akaba muri 1994 yari afite ipeti rya Major muri izo ngabo nyine yayoboraga kandi n\u2019ubu akiyobora. Abatwa, nabo bari mu banyarwanda bagaragaye muri \u201cZone Turquoise\u201d. Bivuga ko iyo abafaransa badatabara, abatwa nabo baba barashize!<\/p>\n<p>Mbere yo kurangiza ariko, umuntu akaba yakwibaza kino kibazo:\u201dEse, ko bigaragara ko Kagame yashakaga kumaraho abanyarwanda yasanze mu gihugu (abatwa, abahutu n\u2019abatutsi), u Rwanda Kagame yarwaniraga, yashakaga kurutegeka rutuyemo ba nde?\u201d Yaba yarashakaga se ko ruturwa n\u2019abavuye i Bugande, n\u2019i Burundi gusa? Aba se nibo banyarwanda bonyine yarwaniye?! Yashakaga se ko ruturwa n\u2019abanyamahanga gusa se, nk\u2019uko biboneka ahatari hacye? Ahaaa! Imana ishimwe ko abafaransa babaye abagabo, bakirengagiza ubushake bucye bwariho muri ONU (manque de volont\u00e9 politique), maze bagatabara abanyarwanda! Kuko iyo bitaba ibyo, abanyarwanda baba barazimye!<\/p>\n<p>Mu gusoza, nyuma yo kwerekana ko abanyarwanda bose, baba Abahutu, Abatutsi ndetse n\u2019Abatwa bose bakijijwe n\u2019Abafaransa, nagirango ngaragaze ko President Kagame yagombye kureka kuba indashima, ahubwo agashimira abafaransa ku mugaragaro, kuko aribo batumye ashobora kugera ku butegetsi. Nk\u2019uko bigaragara, President Kagame yikoreye abafaransa, kuko bamubujije kumara abanyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw\u2019abahutu. Ikindi kigaragara, ni uko ibyaha Pr\u00e9sident Kagame ashinja abafaransa ntaho bishingiye, kuko abibashinja buri gihe, iyo abafaransa bavuze ko bagiye kubyutsa i \u201cdossier\u201d y\u2019uwahanuye indege ya Pr\u00e9sident Habyarimana. Bigaragara rero ko, iyo batabivuze, Pr\u00e9sident Kagame yicecekera, ntagire icyo abashinja. Bivuga ko Pr\u00e9sident Kagame atifuza ko abafaransa bavuga ibijyanye n\u2019iriya \u201cdossier\u201d, kuko azi icyo yishinja ku birebana nayo. Kwicecekera, ni ugutiza umurindi Kagame, wahisemo kwihisha inyuma yo guceceka kuko azi ko ari byo bimufasha! Ibifasha Kagame ntibifasha abanyarwanda na gato, kuko bitaba mu nyungu ze. Birababaje cyane, kubona aho twagashimiye abafaransa uruhare rukomeye bagize mu kuturokora nk\u2019abanyarwanda, ahubwo usanga dutinyuka kwicecekera, twemerera Kagame kubeshya nk\u2019uko tumenyereye ko ingoma ye mu byayiranze iyi myaka 22 yose, huzuyemo ibinyoma gusa gusa!<\/p>\n<p>Abanyarwanda twagombye kwisubiraho, tukavugisha ukuri dushimira abafaransa ku mugaragaro, maze tukaboneraho no gusaba ko ukuri ku iraswa ry\u2019indege yabaye intandaro ya g\u00e9nocide yakorewe abatutsi kwashyirwa ahagaragara, abahamwe n\u2019icyo cyaha abo aribo bose bagahanwa, abagaragaweho ko barengana bakezwa n\u2019inkiko. Bityo abanyarwanda twese tukabana mu mahoro twubahana.<\/p>\n<p>\u201cKuvugisha ukuri ntibyica umutumirano\u201d.<\/p>\n<p><strong>Niyomugaba Jean de la Paix<\/strong><\/p>\n<p>Kigali \u2013 Rwanda.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>\u201cOp\u00e9ration Turquoise\u201d, ni uburyo bwashyizweho na \u201cGouvernement\u201d ya \u201cFrance\u201d, ubwo yazaga gutabara mu Rwanda muri 1994, ubwo genocide yakorerwaga abatutsi yari ikaze! Muri icya gihe, abafaransa bafashe iya mbere mu kuza gutabara abanyarwanda bari muri \u201czone\u201d abafaransa bise \u201cTurquoise\u201d.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":18972,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-18971","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Iyo \u201cFrance\u201d yakoresheje \u201cOp\u00e9ration Turquoise\u201d idatabara, abanyarwanda tuba twarashize! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyo-france-yakoresheje-operation-turquoise-idatabara-abanyarwanda-tuba-twarashize\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Iyo \u201cFrance\u201d yakoresheje \u201cOp\u00e9ration Turquoise\u201d idatabara, abanyarwanda tuba twarashize! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"\u201cOp\u00e9ration Turquoise\u201d, ni uburyo bwashyizweho na \u201cGouvernement\u201d ya \u201cFrance\u201d, ubwo yazaga gutabara mu Rwanda muri 1994, ubwo genocide yakorerwaga abatutsi yari ikaze! Muri icya gihe, abafaransa bafashe iya mbere mu kuza gutabara abanyarwanda bari muri \u201czone\u201d abafaransa bise \u201cTurquoise\u201d.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyo-france-yakoresheje-operation-turquoise-idatabara-abanyarwanda-tuba-twarashize\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-01-20T06:01:45+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/01\/Turquoise-027.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"600\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"400\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"12 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyo-france-yakoresheje-operation-turquoise-idatabara-abanyarwanda-tuba-twarashize\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyo-france-yakoresheje-operation-turquoise-idatabara-abanyarwanda-tuba-twarashize\/\",\"name\":\"Iyo \u201cFrance\u201d yakoresheje \u201cOp\u00e9ration Turquoise\u201d idatabara, abanyarwanda tuba twarashize! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyo-france-yakoresheje-operation-turquoise-idatabara-abanyarwanda-tuba-twarashize\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyo-france-yakoresheje-operation-turquoise-idatabara-abanyarwanda-tuba-twarashize\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/01\/Turquoise-027.jpg\",\"datePublished\":\"2017-01-20T06:01:45+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyo-france-yakoresheje-operation-turquoise-idatabara-abanyarwanda-tuba-twarashize\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyo-france-yakoresheje-operation-turquoise-idatabara-abanyarwanda-tuba-twarashize\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyo-france-yakoresheje-operation-turquoise-idatabara-abanyarwanda-tuba-twarashize\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/01\/Turquoise-027.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/01\/Turquoise-027.jpg\",\"width\":600,\"height\":400},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyo-france-yakoresheje-operation-turquoise-idatabara-abanyarwanda-tuba-twarashize\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Iyo \u201cFrance\u201d yakoresheje \u201cOp\u00e9ration Turquoise\u201d idatabara, abanyarwanda tuba twarashize!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Iyo \u201cFrance\u201d yakoresheje \u201cOp\u00e9ration Turquoise\u201d idatabara, abanyarwanda tuba twarashize! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyo-france-yakoresheje-operation-turquoise-idatabara-abanyarwanda-tuba-twarashize\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Iyo \u201cFrance\u201d yakoresheje \u201cOp\u00e9ration Turquoise\u201d idatabara, abanyarwanda tuba twarashize! - Umunyarwanda","og_description":"\u201cOp\u00e9ration Turquoise\u201d, ni uburyo bwashyizweho na \u201cGouvernement\u201d ya \u201cFrance\u201d, ubwo yazaga gutabara mu Rwanda muri 1994, ubwo genocide yakorerwaga abatutsi yari ikaze! Muri icya gihe, abafaransa bafashe iya mbere mu kuza gutabara abanyarwanda bari muri \u201czone\u201d abafaransa bise \u201cTurquoise\u201d.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyo-france-yakoresheje-operation-turquoise-idatabara-abanyarwanda-tuba-twarashize\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-01-20T06:01:45+00:00","og_image":[{"width":600,"height":400,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/01\/Turquoise-027.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"12 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyo-france-yakoresheje-operation-turquoise-idatabara-abanyarwanda-tuba-twarashize\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyo-france-yakoresheje-operation-turquoise-idatabara-abanyarwanda-tuba-twarashize\/","name":"Iyo \u201cFrance\u201d yakoresheje \u201cOp\u00e9ration Turquoise\u201d idatabara, abanyarwanda tuba twarashize! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyo-france-yakoresheje-operation-turquoise-idatabara-abanyarwanda-tuba-twarashize\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyo-france-yakoresheje-operation-turquoise-idatabara-abanyarwanda-tuba-twarashize\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/01\/Turquoise-027.jpg","datePublished":"2017-01-20T06:01:45+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyo-france-yakoresheje-operation-turquoise-idatabara-abanyarwanda-tuba-twarashize\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyo-france-yakoresheje-operation-turquoise-idatabara-abanyarwanda-tuba-twarashize\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyo-france-yakoresheje-operation-turquoise-idatabara-abanyarwanda-tuba-twarashize\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/01\/Turquoise-027.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/01\/Turquoise-027.jpg","width":600,"height":400},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/iyo-france-yakoresheje-operation-turquoise-idatabara-abanyarwanda-tuba-twarashize\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Iyo \u201cFrance\u201d yakoresheje \u201cOp\u00e9ration Turquoise\u201d idatabara, abanyarwanda tuba twarashize!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18971","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=18971"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18971\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":18973,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18971\/revisions\/18973"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/18972"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=18971"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=18971"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=18971"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}