{"id":19047,"date":"2017-01-25T11:52:03","date_gmt":"2017-01-25T09:52:03","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=19047"},"modified":"2017-01-25T11:52:03","modified_gmt":"2017-01-25T09:52:03","slug":"ibihe-turimo-ni-nde-uzajya-muri-guverinoma-ya-nahimana-uzayiyobora-ni-nde","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-uzajya-muri-guverinoma-ya-nahimana-uzayiyobora-ni-nde\/","title":{"rendered":"Ibihe turimo: Ni nde uzajya muri guverinoma ya Nahimana, uzayiyobora ni nde?"},"content":{"rendered":"<p>Thomas Nahimana ni umusore w\u2019umupadiri wavukiye, anakorera akazi k\u2019ubusaserdoti muri Diyosezi ya Cyangugu. Mu myaka ibarirwa ku mashyi, ni bwo yashinze Ishyaka rye rya politiki, aryita \u00abIshema ry\u2019u Rwanda\u00bb. Ni ishyaka risa n\u2019irishingiye ku matwara y\u2019impinduka zihuta cyane, dore ko abarigize ari abasore n\u2019inkumi bakiri bato, ugereranyije n\u2019abandi bamutanze gushinga amashyaka ya politiki, na yo avuga ko arwanya ubutegetsi bwo mu Rwanda.<!--more--><\/p>\n<p>Nyuma y\u2019aho atangarije ko yiyemeje kuzajya kwandikisha iryo shyaka mu Rwanda, hari ababifashe nk\u2019urwenya, ndetse abenshi \u2013 baba abakurikiranira hafi politiki y\u2019u Rwanda, ndetse na bagenzi be b\u2019abanyapolitiki \u2013 batangira guhwihwisa ko abeshya, atazajyayo, ibyo kubera ko abamubanjirije, ubutegetsi bwabataye mu kagozi (intwari madame Victoire Ingabire Umuhoza, D\u00e9o Mushayidi, Dr Th\u00e9oneste Niyitegeka&#8230;).<\/p>\n<p>Icyo cyemezo Nahimana yaje kugishyira mu bikorwa, ubwo ku wa 23 ugushyingo 2016, abanyagitugu ba Leta y\u2019u Rwanda bategekaga indege ya Kenya Airways kutamwemerera kuyinjirimo, iyi ndege ikaba ari yo yari kumugeza i Kigali uwo munsi. Nahimana n\u2019abari bamuherekeje, barimo n\u2019umwana w\u2019uruhinja, nyuma y\u2019iminsi ibiri mu myigaragambyo \u00abpacifique\u00bb yo ku kibuga cy\u2019indege i Nairobi, bahise bahambira utwangushye, basubira iyo bari bateye baturutse, iyo mu Bufaransa, Canada n\u2019ahandi.<\/p>\n<p>Ku wa 23 mutarama 2017, Padiri Nahimana yongeye kugerageza indi \u00abchance\u00bb isa n\u2019aho ari iya nyuma, yo kwinjira ku butaka bw\u2019u Rwanda, ariko na none biba iby\u2019ubusa. Leta ya Kagame yari yamubangamiye ubushize, yongeye kwandikira inzego z\u2019ubuyobozi bw\u2019ikompanyi ya KLM, yari imujyanye i Kigali, kutamwemerera gukandagiza ikirenge muri iyo ndege. Ibyo byabereye ku kibuga cy\u2019indege cya Zaventem i Buruseli, ari na ho urugendo rwo gutaha mu Rwanda rwarangiriye burundu.<\/p>\n<p>Ibi byose bikimara kumubaho, Padiri Nahimana yabaye nk\u2019ubuze byose nk\u2019ingata imennye, noneho ahitamo gufata ikindi cyemezo rubanda yakiranye ikindi gihunga: gushyiraho guverinoma yo mu buhungiro ngo ihuriwemo n\u2019amashyaka menshi, na yo akorera mu buhungiro.<\/p>\n<p><strong>Ni nde uzajya muri iyo guverinoma, ni nde utazayijyamo ?<\/strong><\/p>\n<p>Mbere yo kwibaza iki kibazo, ni byiza ko turebera hamwe uburyo abakorera politiki mu buhungiro bakorana. Mbere y\u2019uko Nahimana yiyemeza kujya mu Rwanda kwandikisha ishyaka rye no kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika mu matora yo muri kanama uyu mwaka, uyu mupadiri yari yaragerageje kuvugana na bagenzi be bahagarariye amashyaka yabo kugirango bazamushyigikire ku cyemezo yari amaze gufata, nyamara abamwemereye n\u2019abamushyigikiye muri urwo rugendo, bakaba babarirwa ku mitwe y\u2019intoki, abandi bakaba baramwitaga umwiyemezi ndetse n\u2019umwiyahuzi.<\/p>\n<p>Ubu bwiyahuzi ngirango bagenzi be babushingiraga ko abari baramubanjirije Kagame yahise abata mu buroko, noneho bakibaza we icyo azaba arushije izo mfungwa bagenzi be, aramutse ageze mu gihugu. Hari n\u2019urundi ruhande rwemezaga ko Nahimana yaguzwe n\u2019ubutegetsi bwa Kagame kugirango azahe umugisha amatora, bigaragara ko Pahulo azayatsinda ijana ku ijana, akoresheje uburiganya asanzwe akoresha muri ayo matora.<\/p>\n<p>Ibi bibazo byose biri hagati y\u2019abanyarwanda bakorera politiki hanze y\u2019igihugu bikaba ari byo bishobora gutuma buri wese yibaza niba Nahimana azabona abamushyigikira muri iki cyemezo yamaze gushyira ahagaragara, cyo gushinga guverinoma ihuriwemo n\u2019aba bavuzwe haruguru.<\/p>\n<p>Aha bikaba ntawabura no kwibaza niba bagenzi be baramuse banze kujya muri iyo guverinoma, azahitamo gushyiraho igizwe n\u2019ishyaka rye rukumbi, cyangwa izaba igizwe n\u2019abo yita \u00abNouvelle g\u00e9n\u00e9ration\u00bb. Niba se ari uku bigenze, iyi guverinoma yaba ifite imbaraga zingana iki, yafatwa ite n\u2019abafatira u Rwanda ibyemezo, ababa bayigize bafite \u00abcalibre\u00bb cyangwa \u00abmaturit\u00e9 politique\u00bb bingana iki, byo kumvikanisha ibibazo bishingiye kuri politiki u Rwanda rurimo kwivurugutamo muri iki gihe kibanziriza amatora y\u2019umukuru w\u2019igihugu ?<\/p>\n<p><strong>Ko umenya Nahimana abatsinze icy\u2019umutwe!?<\/strong><\/p>\n<p>Nyuma y\u2019uko uyu mupadiri abujijwe kwinjira ku butaka bw\u2019u Rwanda inshuro ebyiri zose, bamwe mu banyamashyaka bagenzi be batangiye kwibaza icyatumye Kagame amubuza kwinjira mu gihugu, mu gihe yari yatangarije ba Vuvuzera be ko ntawagombye kumubuza kuza mu Rwanda kugirango akurikiranweho ibyaha ngo by\u2019amacakubiri, yagiye akorera mu nyandiko no mu mvugo ze zitandukanye yatangazaga mu bitangazamakuru bitandukanye.<\/p>\n<p>Abanyamashyaka bongera kwibaza impamvu Kagame atamuretse ngo yinjire mu gihugu, ngo ahite amufunga, nk\u2019uko yari yabivuze, cyane cyane ko na bagenzi be bagerageje gukorera politiki mu gihugu yabataye iwa Kajwiga. Bamwe muri aba banyapolitiki twashoboye kuvugana, bemeza ko uriya mupadiri ashobora kuba yarashoboye gucengera inzego nyinshi z\u2019abafatira ibyemezo n\u2019ibihano Leta y\u2019u Rwanda, ndetse n\u2019abayishyigikiye, aba bose bagenzi ba Nahimana bakaba ngo nta n\u2019umwe wigeze atekereza kubageraho, uretse kubandikira amabaruwa akenshi ngo badasoma.<\/p>\n<p>Hari n\u2019undi munyapolitiki wambwiye ko abenshi mu bagize amashyaka ya politiki akorera mu buhungiro, bakorera politiki mu kwandika amatangazo n\u2019amabaruwa bandikira abayobozi b\u2019ibihugu bikomeye, ngo bakaba mu by\u2019ukuri batabona umwanya wo kujya kubegera ngo barebane amaso ku yandi, ibyo kubera kubura akanya k\u2019uko baba bafite indi mirimo ibatunze n\u2019imiryango yabo. Nahimana ngo we ibyo akaba yari yarabirenze, kuko yigiragayo akabonana n\u2019abo banyabubasha imbonankubone, ariko na none ngo bagenzi be bakibaza aho yakuraga inkunga yo kuzenguruka isi yose ahiga abo bantu, bashyiraho ubutegetsi bwo mu Rwanda, aho bashakiye bakanabukuraho.<\/p>\n<p>Izi \u00abcontacts\u00bb uyu musaserdoti yagiye akusanya isi yose, ngo zikaba ari zo zatumye Kagame annya mu bihu, agatinya kwikorereza uwo mupadiri w\u2019inzanduka. Undi munyapolitiki yanyumvishije ko Padiri Nahimana ngo afite \u00absoutien\u00bb ifatika y\u2019i Vatikani, kubera ko Kiliziya gatolika ngo ari yo nzira y\u2019ubusamo ishigaje yo guhirika ubutegetsi bwa Kagame, bwakunze kuyikoma kuva bwajyaho mu myaka 22 ishize. Atanga urugero, uyu munyapolitiki ntiyatinye kwerekana ko n\u2019uwahoze ari perezida w\u2019Uburundi, Jean-Baptiste Bagaza, na we yahiritswe na Kiliziya gatolika nyuma y\u2019igihe ayitoteza no kwikoma abayoboke bayo. Izi \u00absp\u00e9culations\u00bb z\u2019aba banyapolitiki, zaba zishingiye k\u2019ukuri, cyangwa ku iraguzamutwe, \u00abwait and see\u00bb, ku mugani wa wa wundi!<\/p>\n<p>Ibyo ari byo byose, byaba ukuri, kutaba ko, Padiri Nahimana arasa n\u2019ubakubise icy\u2019umutwe, baba abanyamashyaka bagenzi be, yaba na Leta ya Kigali, ihora ikangata ko ngo uwo mupadiri atari mu bashobora \u00abguhungabanya umutekano w\u2019u Rwanda\u00bb. Uguhungabanya umutekano kuri Kagame ni umuntu uwo ari we wese watinyuka kumuvana ku ntebe y\u2019ubutegetsi akoresheje amatora adafifitse, kuko azi neza ko yemeye ko aya matora akorwa mu mucyo, atayabonamo na 1%, ingaruka yabyo ikaba wenda iy\u2019impinduka zikomeye, zirimo kwibasira aba \u00abdictateurs\u00bb bo mu bihugu bya Afurika muri iki gihe.<\/p>\n<p><strong>Inama isumba izindi: findi findi ngo irutwa na so araroga!<\/strong><\/p>\n<p>Abakora politiki yo gushakisha uburyo bahindura ibintu mu Rwanda, bakwiye kwifatanya na Padiri Nahimana, bakemera bose kwinjira muri guverinoma yifuza ko yakorera mu buhungiro. Iyi guverinoma iramutse yitabiriwe n\u2019abahagarariye amashyaka bose, hagashyirwaho inzego zose, zaba urwa \u00abparlement\u00bb, n\u2019izindi nzego za ngombwa, iyi guverinoma yagira ingufu kuruta ko Nahimana yashyiraho igizwe n\u2019ishyaka rye ryonyine cyangwa yaba afatanije n\u2019abo yita ko bagize \u00abNouvelle g\u00e9n\u00e9ration\u00bb. Ibi, n\u2019ubwo bishobora gusenya ariya mashyaka atanu yari yarishyize hamwe, byagira akamaro kurusha ukwironda kwa bamwe kw\u2019abagize amwe mu mashyaka yo hanze, bumva cyangwa bibeshya ko gushingira ishyaka inyuma y\u2019igihugu bigira perezida uwarishinze, nyamara aba bose bakirengagiza ko perezida w\u2019u Rwanda aba ari umwe rukumbi, kandi ari ufite igihugu.<\/p>\n<p>Nahimana na we, n\u2019ubwo yaba yibwira ko atsinze icy\u2019umutwe bagenzi be cyangwa ari we watekereje iki gitekerezo cyo gushyiraho guverinoma yo mu buhungiro, bagenzi be baramutse bamwemereye kwifatanya na we, yagombye kwemera kwicisha bugufi hakabaho ubuyobozi bwumvikanyweho n\u2019aba bose, batamutorera kuyobora iyo Leta akabyakira atyo, kuko ni yo demukarasi twese turwanira, tunifuza.<\/p>\n<p>Icyo gihe wenda havuka ikindi kibazo cy\u2019ibifi binini bisanzwe bishaka kumira udufi dutoya, mu kurwanira imyanya yo mu bushorishori, nyamara icyaba gikwiye nuko buri wese yarebera hamwe inyungu z\u2019igihugu n\u2019ubushobozi bw\u2019umuyobozi, bushingiye ku bushishozi, uburambe cyangwa ubunyangamugayo. Nguwo umusanzu wange, njye nta myanya nifuza mu butegetsi, bwaba ubwo mu Rwanda cyangwa ubwo hanze yarwo. Ibyo ari byo byose, \u00abbravo\u00bb kuri P. Thomas Nahimana, wanditse amateka mu gutera ubwoba ubutegetsi bw\u2019igitugu, yitwaje Ishapule n\u2019uruhinja rutagira amasasu!<\/p>\n<p><strong>Amiel Nkuliza,<\/strong><\/p>\n<p><strong>Sweden.<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Thomas Nahimana ni umusore w\u2019umupadiri wavukiye, anakorera akazi k\u2019ubusaserdoti muri Diyosezi ya Cyangugu. Mu myaka ibarirwa ku mashyi, ni bwo yashinze Ishyaka rye rya politiki, aryita \u00abIshema ry\u2019u Rwanda\u00bb. Ni ishyaka risa n\u2019irishingiye ku matwara y\u2019impinduka zihuta cyane, dore ko abarigize ari abasore n\u2019inkumi bakiri bato, ugereranyije n\u2019abandi bamutanze gushinga amashyaka ya politiki, na yo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":13581,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-19047","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Ibihe turimo: Ni nde uzajya muri guverinoma ya Nahimana, uzayiyobora ni nde? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-uzajya-muri-guverinoma-ya-nahimana-uzayiyobora-ni-nde\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibihe turimo: Ni nde uzajya muri guverinoma ya Nahimana, uzayiyobora ni nde? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Thomas Nahimana ni umusore w\u2019umupadiri wavukiye, anakorera akazi k\u2019ubusaserdoti muri Diyosezi ya Cyangugu. Mu myaka ibarirwa ku mashyi, ni bwo yashinze Ishyaka rye rya politiki, aryita \u00abIshema ry\u2019u Rwanda\u00bb. Ni ishyaka risa n\u2019irishingiye ku matwara y\u2019impinduka zihuta cyane, dore ko abarigize ari abasore n\u2019inkumi bakiri bato, ugereranyije n\u2019abandi bamutanze gushinga amashyaka ya politiki, na yo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-uzajya-muri-guverinoma-ya-nahimana-uzayiyobora-ni-nde\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-01-25T09:52:03+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"747\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"747\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-uzajya-muri-guverinoma-ya-nahimana-uzayiyobora-ni-nde\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-uzajya-muri-guverinoma-ya-nahimana-uzayiyobora-ni-nde\/\",\"name\":\"Ibihe turimo: Ni nde uzajya muri guverinoma ya Nahimana, uzayiyobora ni nde? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-uzajya-muri-guverinoma-ya-nahimana-uzayiyobora-ni-nde\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-uzajya-muri-guverinoma-ya-nahimana-uzayiyobora-ni-nde\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg\",\"datePublished\":\"2017-01-25T09:52:03+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-uzajya-muri-guverinoma-ya-nahimana-uzayiyobora-ni-nde\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-uzajya-muri-guverinoma-ya-nahimana-uzayiyobora-ni-nde\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-uzajya-muri-guverinoma-ya-nahimana-uzayiyobora-ni-nde\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg\",\"width\":747,\"height\":747,\"caption\":\"Amiel Nkuliza\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-uzajya-muri-guverinoma-ya-nahimana-uzayiyobora-ni-nde\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibihe turimo: Ni nde uzajya muri guverinoma ya Nahimana, uzayiyobora ni nde?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibihe turimo: Ni nde uzajya muri guverinoma ya Nahimana, uzayiyobora ni nde? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-uzajya-muri-guverinoma-ya-nahimana-uzayiyobora-ni-nde\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibihe turimo: Ni nde uzajya muri guverinoma ya Nahimana, uzayiyobora ni nde? - Umunyarwanda","og_description":"Thomas Nahimana ni umusore w\u2019umupadiri wavukiye, anakorera akazi k\u2019ubusaserdoti muri Diyosezi ya Cyangugu. Mu myaka ibarirwa ku mashyi, ni bwo yashinze Ishyaka rye rya politiki, aryita \u00abIshema ry\u2019u Rwanda\u00bb. Ni ishyaka risa n\u2019irishingiye ku matwara y\u2019impinduka zihuta cyane, dore ko abarigize ari abasore n\u2019inkumi bakiri bato, ugereranyije n\u2019abandi bamutanze gushinga amashyaka ya politiki, na yo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-uzajya-muri-guverinoma-ya-nahimana-uzayiyobora-ni-nde\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-01-25T09:52:03+00:00","og_image":[{"width":747,"height":747,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-uzajya-muri-guverinoma-ya-nahimana-uzayiyobora-ni-nde\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-uzajya-muri-guverinoma-ya-nahimana-uzayiyobora-ni-nde\/","name":"Ibihe turimo: Ni nde uzajya muri guverinoma ya Nahimana, uzayiyobora ni nde? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-uzajya-muri-guverinoma-ya-nahimana-uzayiyobora-ni-nde\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-uzajya-muri-guverinoma-ya-nahimana-uzayiyobora-ni-nde\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","datePublished":"2017-01-25T09:52:03+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-uzajya-muri-guverinoma-ya-nahimana-uzayiyobora-ni-nde\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-uzajya-muri-guverinoma-ya-nahimana-uzayiyobora-ni-nde\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-uzajya-muri-guverinoma-ya-nahimana-uzayiyobora-ni-nde\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","width":747,"height":747,"caption":"Amiel Nkuliza"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-uzajya-muri-guverinoma-ya-nahimana-uzayiyobora-ni-nde\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibihe turimo: Ni nde uzajya muri guverinoma ya Nahimana, uzayiyobora ni nde?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19047","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19047"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19047\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":19048,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19047\/revisions\/19048"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/13581"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19047"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19047"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19047"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}