{"id":19054,"date":"2017-01-26T18:27:05","date_gmt":"2017-01-26T16:27:05","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=19054"},"modified":"2017-01-26T18:27:05","modified_gmt":"2017-01-26T16:27:05","slug":"duhuze-imvugo-duhamye-ingiro","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\/","title":{"rendered":"Duhuze imvugo, duhamye ingiro."},"content":{"rendered":"<p>Banyarwandakazi, Banyarwanda, namwe nshuti z\u2019u Rwanda<em>,<\/em> ndabaramukije mugire impagarike n\u2019ubugingo\u00a0reka mbonereho mbifurize amahoro muri uyu mwaka dutangiye. Ni umwaka urimo impinduka muri byinshi, kuburyo natwe muri ibi bihe, dukwiye kugaragaza mu manyakuri icyo twemera ku bijyanye n\u2019imibereho y\u2019Abanyarwanda ndetse n\u2019imiyoborere y\u2019igihugu cyacu \u00a0muri rusange, ku girango twirinde ampinduka mbi mu Rwanda, nyuma yirangira rya manda za perezida Kagame.<!--more--><\/p>\n<p>Ndavuga ibi nzirikana amagambo y\u2019umwe mubaperezida ba Amerika witwaga Abraham Lincoln. Yaragize ati\u00a0:\u00a0\u00ab Iki gihugu, ku bw\u2019Imana gisubirane ubusugire n\u2019ubwisanzure, ubutegetsi bwa rubanda, bwashyizweho na rubanda, bukorera rubanda ntibukazimangatane kuri iyi Isi\u00a0<em>\u00bb!\u00a0<\/em><\/p>\n<p>Hari inkuru z\u2019ibinyoma duherutse kumva, ngo Abanyarwanda birengagije ibibazo byose barimo bibeshyera ko bameze neza ngo maze barahaguruka, nta nama bagiye nta nubabwirije, \u00a0nuko bose bandikira Kagame ngo azagume ku butegetsi, ngo ntawundi wabasha gukora ibyiza nk\u2019ibye. Nyamara n\u2019impaka ni nyinshi aho bamwe bagira bati Kagame yarakoze naho abandi bati nagende ahubwo yoretse igihugu.<\/p>\n<p>None rero ndabasabye Banyarwanda nituvugishe ukuli, twerekane neza uko ibintu bimeze mu Rwanda muri iki gihe; muze dushungure, dufatire ku mahame nyayo yatuma buri munyarwanda agira umunezero kandi n\u2019igihugu cyose kikagira ihumure n\u2019umudendezo mu mahoro. Ayo mahame si ayandi, ni Demukarasi. Akenshi dukunze kuvuga tunenga amakosa yabaye ku ngoma zo mu gihe cyahise, ugasanga bimeze nko kwishyurana ndetse bigatuma tubabarira ku buryo bworoshye amakosa yabaye bitewe n\u2019aho tubogamiye. Abibona cyane mu ngoma ya cyami ugasanga barayivugira batanatekereza ibibazo yateye igihugu, kimwe nuko hari abarengera Kayibanda nk\u2019aho we atari umuntu ngo abe yakosa\u00a0; abandi nabo, usanga bakabya guhakana ibibi byabaye ku bwa Habyarimana. Amakosa yarabaye ariko ntakadufateho ngo atubuze kujya imbere\u2026 \u00a0Kurenga amarangamutima yose tukirinda kubogama, bituma tuvuga ibintu bifatika kandi bifite agaciro mu mibereho yose, mu bihe byose n\u2019ahantu hose\u00a0, kuko biba \u00a0bishingiye ku ndangagaciro nyazo zikwiye \u00a0Abanyarwanda kandi ziboneye inyoko muntu yose aho iva ikagera.<\/p>\n<p>Ndasabye ngo buri wese arusheho kwitegura ibihe biri imbere aha, mu gukunda igihugu no kukitangira\u00a0; cyane cyane abanyapolitike abari mu gihugu n\u2019abari hanze, baba bakorana na Leta cyangwa batavuga rumwe na yo\u00a0; ndabasaba ngo \u00a0bashire ubwoba, bavugishe ukuri, bareke kurya indimi no gushaka amaronko maze tumenye neza icyo bahatse n\u2019aho Igihugu cyacu gihagaze kugeza ubu. Tuve mu kinyoma cy\u2019abategetsi berekana uruhande rwiza gusa uboshye hari utwika inzu agahisha umwotsi. Tumenye gusobanura ibintu kimwe, duhuze imvugo kugirango tubashe gutegura impinduka nyayo, tunatekereza ku butegetsi bwiza bwo mu gihe kizaza. Ese koko igihugu gifite abayobozi beza kandi kirajya imbere nk\u2019uko bivugwa\u00a0?<\/p>\n<p>Icyo ni ikibazo shingiro tugomba kwibaza kenshi ariko kireba u Rwanda kuva na kera. Gusa ubundi njye mbona tudakwiye kuveba cyane abategetsi ba kera dushingiye ku myumvire yo mu gihe cyacu n\u2019uko tubona ibintu ubu; hano ariko ndagirango nibutseko\u00a0 ingoma ya cyami nayo yagiye ibamo amahinduka menshi kuko n\u2019abami babaye benshi batandukanye kandi bakagenda basimburana kumpamvu zinyuranye, akenshi abantu bibagirwako n\u2019icyo gihe ibintu bitari shyashya n\u2019imbere mu ngoma, byerekana ko amahame bagenderagaho nabo atari aboneye. Bityo rero kimwe n\u2019izindi ngoma zakurikiye tugiye muri Repubulika, nazo zagiye zigira ibizazane byazo byatubera isomo ariko ntibiduherane. Ubundi muri iki gihe twe dukwiye guhera kubyabaye, tukarushaho kugena inzira iboneye igihugu kigomba kugenderamo. Nituvuge rero ibyo muri iki gihe kandi dufate ingamba nk\u2019abantu ba none. Nituvuga ibitameze neza ubu, ntihakagire uvuga ngo no kwa Habyarimana, ngo kwa Kayibanda cyangwa ngo mu gihe cy\u2019ubwami aho twaraharenze tuhasigire abiga amateka naho muri politike, nimureke tujye mbere.<\/p>\n<p>Dufate rero imvugo ya none iboneye abatwa, abatutsi n\u2019abahutu\u00a0; abato n\u2019abakuru, mbese inogeye Abanyarwanda bose bo muri iki gihe. Ese koko ubutegetsi buri mu Rwanda ni bwiza\u00a0 mugihe budaha Abanyarwanda \u00a0amahirwe angana, kuburyo buri wese yabasha kujya mbere no kugera aho ashaka\u00a0ahereye ku bitekerezo bye no ku mbaraga ze bwite ? Ubu se twatinyuka tukavuga ngo hari ubutegetsi buboneye kandi nta bwisanzure busesuye, rubanda yarahahamutse\u00a0? Hagomba kugaragara uwo muhate wo kugendera k\u2019umugambi\u00a0 umwe no guharanira inyungu rusange. Maze tugaca burundu umususu, ipfunwe, ubusambo n\u2019ubusumbane ubwo aribwo bwose mu moko, mu turere, no mu zindi ngeri zose z\u2019umuryango nyarwanda.<\/p>\n<p>Kubera ibimenytso byinshi byigaragaza, Perezida Kagame ntashobora kwirarira ngo avuge ngo yakoze neza igihe cyose akibwira ko ariwe wenyine wayobobora igihugu, n\u2019uwabimubwira yaba abeshye\u00a0; uwamusaba gukomeza we yaba amushuka nabi, tuvuze mu mvugo y\u2019ubu yaba agaciye. Iyo Kagame aba \u00a0umutegetsi mwiza, mu myaka amaze aba yaramaze kubona uwamusimbura, nabwo atariwe umuhisemo kuko atariwe umurema, ahubwo yaboneka muri benshi baba barabyiteguye kuko babayeho neza bakagira ubwisanzure n\u2019ubushishozi bakomora ku gihugu gihagaze neza. Ndashaka kuvuga ko na we yagombye kuba yemezako hari benshi bayobora igihugu maze buri wese akabigeraho abikwiye\u00a0 kandi abitorewe n\u2019abaturage.<\/p>\n<p>Mu mvugo nziza rero tugomba kugaragaza ko mu Rwanda nta demukukarasi iharangwa kandi buri wese, mu bwisanzure bwe n\u2019ubuhanga agaharanira ko iza.<\/p>\n<p>Tumenye kwamagana\u00a0; twamagane umuperezida w\u2019iki gihe wibeshyako kugundira ubutegetsi hari icyo byamarira igihugu, twamagane guhindura itegeko nshinga no kwishyira imbere cyane kuko gukunda igihugu atari ibya bamwe, ari ibya twese\u00a0; ntihakagire uwibwira ko agikunda kurusha abandi. Kandi demukarasi si ukwirata no kwishongora ahubwo ni ugufasha rubanda yose kwibohora, kugira ubwisanzure, kuko ikigamijwe atari ugukora gusa ibinejeje ahubwo ari ugukora ibikwiye. Kwirirwa umuntu avuga ngo yubatse umujyi ntaho bihuriye no gutegeka abantu neza. Ayo mazu se barasiraho abaturage wavuga ute ko agize imibereho myiza yabo. Naho wakubaka Universit\u00e9 igihumbi ntutangemo ubumenyi bufatika uba usubiza igihugu inyuma. Noneho numva ngo nizikuriye zose ntikibasha no gucana amashanyarazi.Repubulika ntaho ihuriye n\u2019ubwikanyize ahubwo itanga ubwisanzure bwa buri wese ikanarinda ubusugire bw\u2019iguhugu muri rusange.<\/p>\n<p>Demukarasi na Repubulika bishingiye ku mahame nyayo arengera abaturage, abanyagihugu, maze nabo bakubahiriza amategeko yose bahereye ku Itegekonshinga, maze mu mirimo bakora bakacyubaka bataganya. Ayo mategeko kandi ninayo Abanyagihugu bashingiraho bakubaka ingabo zibarindira umutekano, bakitangira Igihugu, bakarengera ubusugire bwacyo n\u2019abaturage bacyo, ureke babandi basigaye bibera mu guhiga rubanda no kwanduranya n\u2019abaturanyi.<\/p>\n<p>Muri make rero aho niho numva twahera, kuburyo gutinya kuvuga ko u Rwanda rukwiye gutabarwa mbona ari ugutiza umurindi ubutegetsi buriho ubu.Ni ukubufasha kugundira ingoma no gusuzugura rubanda. Aho kubaka amahoro bahora bashishikanjwe n\u2019imirwano no kwanduranya kuburyo rwa Rwanda rw\u2019amahoro rwabaye nka gereza aho buri wese yibera mu bwoba.\u00a0 Ntibakemera ko gusimburana kubutegetsi ari byo byiza, amatora ni baringa, ubutegetsi bwose babufite mu kiganza, nshingamategeko, nyubahirizamategeko, n\u2019urwego rw\u2019ubutabera babikomatanya byose bakabikoresha uko bashaka bagamije gusa gukandamiza rubanda. Leta ya Kagame yaranzwe no kwikubira no guheza abandi mu rubuga rwa politiki kugera \u00a0yewe no murw\u2019ibitekerezo, itangazamakuru ryarapfuye hasigara gusa irigengwa na Leta.\u00a0 Ubukungu bwarazambye, uburezi bwarapfuye. Uretse n\u2019imirimo ihemba n\u2019umuturage ntakibasha kubona agahimbazamusyi mubikorwa gakondo by\u2019iwe inzara iranuma abashoboye bagasuhuka. Abaturage bari mu gihirahiro, uvuze barica, uwiyamamaje agafungwa cyangwa agaherezwa kure cyane ngo nta nuburenganzira agifite bwo gutaha iwabo. Ubu Kagame yahinduye itegekonshinga ngo asigare wenyineari umukandida rukumbi, yidegembya, yibagirwako kugera hariya ariko gukuba na zero ibyo yakoze byose. Ntawatinya guhamya ko igihugu gicura imiborogo mu icura burindi ry\u2019ubutegetsi bw\u2019igitugu.Ubonye n\u2019umwami wahogoje amahanga ngo Kagame abure kumushyingura no mu cyubahiro cy\u2019umwami\u00a0? Ukuntu yerekanaga ko ntako atagize ngo atahe\u00a0? Banyapolitike, nimwegerane mwumvikane kubwo butumwa, mubuvugeho rumwe, muhuruze amahanga, muhamagare rubanda muyihe gahunda nziza, erega dore n\u2019igihe kiragiye.<\/p>\n<p>Nimukunde rero \u00a0mukorane, mutumaneho, mubwirane, murekure igitugu gihirime, mugaragaze ubutwari muramire uru Rwanda maze mwe musigare mwemye. Ingabo nazo kandi zibuke ko zitabereyeho umuntu umwe, n\u2019ubwo tuziko hari bamwe mubakuru bazo yigaruriye, muzibutseko ari ingabo z\u2019igihugu; muzibwire muti\u00a0:\u00a0\u00abntimugahuge ngo mwibagirwe rubanda mwubahe umuturage. Mwavuye muri rubanda ariko biratinda mukisanga muri rubanda,\u00a0 kandi aho kubahungabanya mubarinde ni baso, ni banyoko, ni basaza na bashiki banyu\u00a0;\u00a0ahasigaye, uruhare ni urwa rubanda ngo yigobotore ingoma nk\u2019iyi. \u2026ndavuga iya FPR \u00bb.Ibikorwa biruta amagambo kandi ngo kora ndebe iruta vuga numve.<\/p>\n<p><em>\u00ab<\/em><em><a href=\"http:\/\/dicocitations.lemonde.fr\/citation.php?mot=Que\">Que<\/a><\/em> <em><a href=\"http:\/\/dicocitations.lemonde.fr\/citation.php?mot=cette\">cette<\/a><\/em> <em><a href=\"http:\/\/dicocitations.lemonde.fr\/citation.php?mot=nation\">nation<\/a><\/em><em>, <\/em><em><a href=\"http:\/\/dicocitations.lemonde.fr\/citation.php?mot=grace\">gr\u00e2ce<\/a><\/em><em> \u00e0 <\/em><em><a href=\"http:\/\/dicocitations.lemonde.fr\/citation.php?mot=Dieu\">Dieu<\/a><\/em><em>, <\/em><em><a href=\"http:\/\/dicocitations.lemonde.fr\/citation.php?mot=renaisse\">renaisse<\/a><\/em><em> \u00e0 la <\/em><em><a href=\"http:\/\/dicocitations.lemonde.fr\/citation.php?mot=liberte\">libert\u00e9<\/a><\/em><em>, <\/em><em><a href=\"http:\/\/dicocitations.lemonde.fr\/citation.php?mot=que\">que<\/a><\/em><em> le <\/em><em><a href=\"http:\/\/dicocitations.lemonde.fr\/citation.php?mot=gouvernement\">gouvernement<\/a><\/em><em> du <\/em><em><a href=\"http:\/\/dicocitations.lemonde.fr\/citation.php?mot=peuple\">peuple<\/a><\/em><em>, <\/em><em><a href=\"http:\/\/dicocitations.lemonde.fr\/citation.php?mot=par\">par<\/a><\/em><em> le <\/em><em><a href=\"http:\/\/dicocitations.lemonde.fr\/citation.php?mot=peuple\">peuple<\/a><\/em><em>, <\/em><em><a href=\"http:\/\/dicocitations.lemonde.fr\/citation.php?mot=pour\">pour<\/a><\/em><em> le <\/em><em><a href=\"http:\/\/dicocitations.lemonde.fr\/citation.php?mot=peuple\">peuple<\/a><\/em><em> ne <\/em><em><a href=\"http:\/\/dicocitations.lemonde.fr\/citation.php?mot=disparaisse\">disparaisse<\/a><\/em> <em><a href=\"http:\/\/dicocitations.lemonde.fr\/citation.php?mot=pas\">pas<\/a><\/em><em> de <\/em><em><a href=\"http:\/\/dicocitations.lemonde.fr\/citation.php?mot=cette\">cette<\/a><\/em> <em><a href=\"http:\/\/dicocitations.lemonde.fr\/citation.php?mot=terre\">terre<\/a><\/em><em>\u00bb\u00a0<\/em><em>! <\/em><em>\u00abT<\/em><em>his nation, under God, shall have a new birth of freedom-and that government of the people, by the people, for the people shall not perish from the earth\u00bb! (Abraham Lincoln)\u00a0 <\/em><\/p>\n<p><strong>\u00a0 Padiri Athanase MUTARAMBIRWA<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwandakazi, Banyarwanda, namwe nshuti z\u2019u Rwanda, ndabaramukije mugire impagarike n\u2019ubugingo\u00a0reka mbonereho mbifurize amahoro muri uyu mwaka dutangiye. Ni umwaka urimo impinduka muri byinshi, kuburyo natwe muri ibi bihe, dukwiye kugaragaza mu manyakuri icyo twemera ku bijyanye n\u2019imibereho y\u2019Abanyarwanda ndetse n\u2019imiyoborere y\u2019igihugu cyacu \u00a0muri rusange, ku girango twirinde ampinduka mbi mu Rwanda, nyuma yirangira rya manda [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":18789,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-19054","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Duhuze imvugo, duhamye ingiro. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Duhuze imvugo, duhamye ingiro. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwandakazi, Banyarwanda, namwe nshuti z\u2019u Rwanda, ndabaramukije mugire impagarike n\u2019ubugingo\u00a0reka mbonereho mbifurize amahoro muri uyu mwaka dutangiye. Ni umwaka urimo impinduka muri byinshi, kuburyo natwe muri ibi bihe, dukwiye kugaragaza mu manyakuri icyo twemera ku bijyanye n\u2019imibereho y\u2019Abanyarwanda ndetse n\u2019imiyoborere y\u2019igihugu cyacu \u00a0muri rusange, ku girango twirinde ampinduka mbi mu Rwanda, nyuma yirangira rya manda [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-01-26T16:27:05+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/01\/Mutarambirwa.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"600\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"450\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Duhuze imvugo, duhamye ingiro.\",\"datePublished\":\"2017-01-26T16:27:05+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\\\/\"},\"wordCount\":1337,\"commentCount\":1,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/01\\\/Mutarambirwa.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\\\/\",\"name\":\"Duhuze imvugo, duhamye ingiro. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/01\\\/Mutarambirwa.jpg\",\"datePublished\":\"2017-01-26T16:27:05+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/01\\\/Mutarambirwa.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/01\\\/Mutarambirwa.jpg\",\"width\":600,\"height\":450,\"caption\":\"Padiri Athanase MUTARAMBIRWA\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Duhuze imvugo, duhamye ingiro.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Duhuze imvugo, duhamye ingiro. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Duhuze imvugo, duhamye ingiro. - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwandakazi, Banyarwanda, namwe nshuti z\u2019u Rwanda, ndabaramukije mugire impagarike n\u2019ubugingo\u00a0reka mbonereho mbifurize amahoro muri uyu mwaka dutangiye. Ni umwaka urimo impinduka muri byinshi, kuburyo natwe muri ibi bihe, dukwiye kugaragaza mu manyakuri icyo twemera ku bijyanye n\u2019imibereho y\u2019Abanyarwanda ndetse n\u2019imiyoborere y\u2019igihugu cyacu \u00a0muri rusange, ku girango twirinde ampinduka mbi mu Rwanda, nyuma yirangira rya manda [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-01-26T16:27:05+00:00","og_image":[{"width":600,"height":450,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/01\/Mutarambirwa.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Duhuze imvugo, duhamye ingiro.","datePublished":"2017-01-26T16:27:05+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\/"},"wordCount":1337,"commentCount":1,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/01\/Mutarambirwa.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\/","name":"Duhuze imvugo, duhamye ingiro. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/01\/Mutarambirwa.jpg","datePublished":"2017-01-26T16:27:05+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/01\/Mutarambirwa.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/01\/Mutarambirwa.jpg","width":600,"height":450,"caption":"Padiri Athanase MUTARAMBIRWA"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/duhuze-imvugo-duhamye-ingiro\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Duhuze imvugo, duhamye ingiro."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19054","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19054"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19054\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":19055,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19054\/revisions\/19055"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/18789"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19054"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19054"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19054"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}