{"id":19096,"date":"2017-01-31T15:56:00","date_gmt":"2017-01-31T13:56:00","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=19096"},"modified":"2017-01-31T16:01:21","modified_gmt":"2017-01-31T14:01:21","slug":"guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\/","title":{"rendered":"Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro"},"content":{"rendered":"<p>Guhuriza hamwe ingufu z\u2019abatavugarumwe na Leta y\u2019u Rwanda iyobowe na prezida Paul Kagame byakunze kuba ingorabahizi kuva ubutegetsi bwa FPR bwajyaho muri 1994. Ingero z\u2019ukuntu byagiye bigorana ni nyinshi, keretse kubadakurikira amateka ya politiki nyarwanda yo mur\u2019iyi myaka yose ishize.<!--more--><\/p>\n<p>Cyakora, nyuma y\u2019uko ishyaka Ishema ry\u2019u Rwanda riyobowe na padiri Thomas Nahimana, ryangiwe na Kigali kugera mu gihugu ku ncuro zigira kabiri, igitekerezo cyo kurushaho gushyira hamwe ingufu kw\u2019amashyaka ashaka impinduka kirushijeho noneho kugira impamvu zigaragara. Twibukeko na Faustin Twagiramungu nawe yangiwe gutahuka mu myaka yashize.<\/p>\n<p>Padiri Thomas Nahimana yakomoje ku gitekerezo cya Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro aganira n\u2019umunyamakuru <a href=\"http:\/\/umunyamakuru.com\/kuri-we-ngo-asanga-perezida-paul-kagame-akwiye-kugura-kubera-iki\/\">Jean-Claude Mulindahabi<\/a>. Yongeye no kukigarukaho no mu nyandiko yatangaje ku munsi abanyarwanda benshi bazirikana <a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2017\/01\/29\/twizihize-isabukuru-ya-repubulika-turwanya-ubwikanyize-bwa-perezida-wumunyagitugu\/\">ibyiza bya Republika<\/a> kuya 28\/01\/17. Ariko se impamvu nyamukuru y\u2019iryo shyirwaho ry\u2019urwo rwego mu ruhando rw\u2019impinduka mu Rwanda yaba ari iyihe?<\/p>\n<p><strong>Impamvu<\/strong><\/p>\n<p>Mu migani y\u2019ikinyarwanda, hari henshi hibutswa ibyiza byo gushyira hamwe. \u201cNgo abashyize hamwe bivuna umwanzi.\u201d Kandi ngo \u201cUmugabo umwe agerwa kuri nyina.\u201d Ahandi ngo \u201cUmutwe umwe ntiwifasha gutekereza, ahubwo wifasha gusara.\u201d N\u2019indi mwinshi.<\/p>\n<p>Impamvu z\u2019ingenzi ariko zo kuba abatavugarumwe na Leta ya Kagame bakorera hamwe bashyiraho Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro ziri muri ibi bika bitanu bikurikira:<\/p>\n<ul>\n<li>Abanyamashyaka batari m\u2019ukwaha kwa FPR, n\u2019abanyarwanda bandi bo mu mashyirahamwe adaharanira ubutegetsi, mugukomeza gukora ari intatane, byakomeje kandi bikomeje guha prezida Kagame ingufu atagobye kuba afite mu gihe bahindura imikorere bagashyira hamwe mu rwego nka ruriya;<\/li>\n<li>Guhuza <a href=\"http:\/\/umunyamakuru.com\/aremeza-ko-inzira-ari-imwe-gusa-ku-bashaka-impinduka-nziza-muri-politiki-yo-mu-rwanda\/\">ibikorwa by\u2019ingenzi <\/a>byo gutuma impinduka yifuzwa y\u2019imitegekere y\u2019igihugu bihurizwa hamwe, ingufu zibigendaho ntizipfushwe ubusa, abagira icyo bakora, mu gihe batakomeza kugikora ari intatane;<\/li>\n<li>Kugabanya igitekerezo cy\u2019uko abanyamashyaka benshi bashishikajwe n\u2019inyungu zabo bwite, mbere y\u2019inyungu za benshi mu banyarwanda; ibi bikaba byagaragarira mukudatsimbarara k\u2019ubyo abantu batumvikanaho, ahubwo bakibanda kubyo bahuriyeho; ibi byagabanyako aribo bitekereza gusa;<\/li>\n<li>Kongera ikizere mu bihugu n\u2019imiryango bikorana n\u2019u Rwanda bizi ibibazo u Rwanda rufite, no kubimenyekanisha kubaba batabizi, abanyamashyaka berekana ko bashobora kubikemura kurusha uko FPR yagerageje kubibonera ibisubizo bikayinanira iyi myaka yose;<\/li>\n<li>Kongera ikizere mu Banyarwanda benshi barenganye kandi bakomeza kurenganywa n\u2019ingoma ya Kagame; berekwa ko koko hari intwari zishyize hamwe kandi ziyemeje kubajya imbere m\u2019ukubazirikana by\u2019ukuri, zibitangira kurushaho.<\/li>\n<\/ul>\n<p><strong>Ibyo kwitonderwa mu kuyishyiraho<\/strong><\/p>\n<ul>\n<li>Hari ikigero cy\u2019imyaka ku bantu bashobora kujya mur\u2019iyo Guvernoma gikwiye kw\u2019ubahirizwa. Hakenewe amaraso mashya muri politiki nyarwanda. <a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2016\/08\/19\/urwanda-rukeneye-ubutegetsi-buyobowe-nabagabo-nabagore-bamajigija\/\">Kudashyiramo abantu barengeje imyaka 50 uko bishobotse kose<\/a>, n\u2019abagize uruhari rukomeye mu mitegekere ya FPR mibi igikomeje cyangwa yo hambere, byaba bimwe mu bikwiye kwitabwaho;<\/li>\n<\/ul>\n<p>Impamvu si iyindi, ahubwo ni ukugirango abantu bashobora kuba baragize uruhare mu butegetsi butarangije neza inshingano zabwo mu kwita ku nyungu z\u2019abaturage bose ntakuvangura haba k\u2019ubutegetsi bwabanjirije FPR cyangwa ubwayo bwaminuje mur\u2019iryo vangura ryubakiye ku binyoma no kurimanganya kudasanzwe, batongera kugarura iyo mitegekere n\u2019ibitekerezo bidakwiye;<\/p>\n<ul>\n<li>Birazwiko hari amashyaka ya politiki ya opozisiyo atari amashyaka, ahubwo ashingiye ku bitekerezo by\u2019umuntu umwe, &#8211; baba benshi bakaba batanu gusa -, nta wundi muntu ashobora kugaragaza mu bayagize bayari inyuma; muri rusange nta bikorwa agaragaza bifatika byerekana ko ashyigikiwe;<\/li>\n<\/ul>\n<p>Amashyaka ateye atyo, akunda gutinya demokrasi, akoresha cyane amatangazo rimwe na rimwe; ubona abayari kw\u2019isonga basa nabakora politiki nyuma y\u2019akandi kazi baba bafite cyangwa ibindi babamo; mbese kuvugako bita ku nyungu za rubanda, bisa nkaho ari ikintu bakora nyuma y\u2019ibindi byose bibashishikaza mu buzima; bikerekanako nta bwitange bya buri gihe mur\u2019uko kwita ku karengane k\u2019abanyarwanda;<\/p>\n<ul>\n<li>Nanone hari amashyaka yitwako ari aya opozisiyo, ariko asa nakorera m\u2019ukwaha kwa FPR; ayaba azwi neza mu mikorere nk\u2019iyo, nayo abayari imbere ntibakwiye kwizerwa ngo bashyirwe muri iriya Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro;<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>Ubwoba prezida Kagame akomeje kwerekana akumira (acira ishyamga) abanyapolitiki bifuza kujya gukorera politiki mu Rwanda, burerekanako hadakenewe indi ntambara ngo abanyarwanda bamukureho amaboko; uretse n\u2019ingaruka mbi z\u2019ayo, biragaragarako Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro ikoze neza ishobora kumuvana kw\u2019izima, agahigama, ndetse anakuweho n\u2019abamuri hafi kubera ingaruka mbi zo kwinangira kwe byazabatera;<\/li>\n<\/ul>\n<p>Ikaba ariyo mpamvu, mur\u2019iki gihe, abanyapolitiki bo muri opozisiyo baba bashyigikiye intambara, baba baretse kugira uruhari muri iriya Guverinoma yo mu buhungiro; byanahita byerekanako itandukanye nibyo FPR yakoze muri 1990 itera u Rwanda yica abenegihugu, ingaruka z\u2019iyo ntambara akaba arizo zigejeje Abanyarwanda mu kaga barimo mur\u2019iki gihe;<\/p>\n<ul>\n<li>Uruhari rw\u2019abari, <a href=\"http:\/\/www.rifdp-iwndp.org\/\">abategarugori<\/a> n\u2019<a href=\"http:\/\/www.amahoriwacu.org\/\">urubyiruko <\/a>(aberekana ibikorwa bishimishije barahari) bigomba kwitabwaho mur\u2019iyi Guverinoma y\u2019u Rwanda; bigakorwa hitawe gusa ku bikorwa abatoranywa mur\u2019ibi byiciro baba barerekanye kugeza ubu, baharanira kurenganura abanyarwanda barengana, haba imbere mu Rwanda cyangwa mu buhungiro.<\/li>\n<\/ul>\n<p><strong>Uko yaba iteye<\/strong><\/p>\n<p>Icy\u2019ingenzi aha si umubare bw\u2019ababa bayigize, ahubwo ni ubutwari n\u2019ubupfura baba barerekanye kugeza ubu, kuba inyangamugayo, ndetse no kuba bagaragarako koko bitaye ku nyungu z\u2019abaturage bose mbere y\u2019izabo, mu kwitanga batizigama mu rwego rwa politiki cyangwa urundi rureba imibereho mwiza y\u2019inzirakarengane mu banyarwanda.<\/p>\n<p>Abanyapolitiki bari mu gihugu badafite uburenganzira bwabo bwose bayibera kw\u2019isonga, keretse uwabyanga ku mugaragaro muribo.<\/p>\n<p>Mu bihome bya FPR mu Rwanda hari abanyapolitiki bakurikira bafungiwe akamama, nudafunze nawe nta burenganzira bwe bwose afite:<\/p>\n<ul>\n<li><strong>Victoire Ingabire Umuhoza<\/strong><\/li>\n<li><strong>Deogratias Mushayigi<\/strong><\/li>\n<li><strong>Me Bernard Ntaganda<\/strong><\/li>\n<li><strong>Dr Theoneste Niyitegeka<\/strong><\/li>\n<li><strong>Charles Ntakirutinka<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Mu gihe izi mpirimpanyi z\u2019impinduka z\u2019aba zigize komite nyobozi z\u2019iyi Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro, mu rwego rwo kuyobora iyi komite, abayigize bajya basimburana buri mezi 6 kugeza ibintu bihindutse mu Rwanda; iyi komite yakunganirwa n\u2019abandi banyamashyaka bari mu Rwanda bari muri opozisiyo nyayo, hamwe n\u2019abari hanze.<\/p>\n<p>Izindi nzego iyo Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro yagira, uretse komite nyobozi, zaba zerekeranye n\u2019ibi bikurikira:<\/p>\n<ul>\n<li><strong>Ubukungu n\u2019imali by\u2019abenegihugu n\u2019igihugu<\/strong><\/li>\n<li><strong>Imibereho mwiza y\u2019abaturage n\u2019impunzi<\/strong><\/li>\n<li><strong>Uburere n\u2019uburezi<\/strong><\/li>\n<li><strong>Imibanire n\u2019ubufatanye n\u2019amahanga<\/strong><\/li>\n<li><strong>Amategeko n\u2019uburenganzira bw\u2019ikiremwa muntu<\/strong><\/li>\n<li><strong>Umutekano w\u2019igihugu n\u2019uw\u2019abenegihugu<\/strong><\/li>\n<li><strong>Iterambere rusange<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Buri cyiciro cy\u2019izi nzego iyi Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro igomba kwitaho cyashyirwamo nibura abantu babiri (ubwinshi bw\u2019abo sibwo bwakwemezako hari icyo yageraho kurushaho); baba baturutse mu mashyaka anyuranye, abantu b\u2019igenga ku giti cyabo ndetse no mu <a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2014\/12\/29\/abanyarwanda-bashobora-guteza-indi-ntambwe-impiduka-mu-rwanda\/\">mashyirahamwe<\/a> adaharanira inyungu atabogamiye kuri FPR.<\/p>\n<p><strong>Icyo yaba igamije<\/strong><\/p>\n<ul>\n<li>Kumvikanisha kurushaho ibibazo byose biterwa n\u2019ubutegetsi buriho bwa prezida Paul Kagame, haba imbere mu gihugu, mu karere, ndetse no mu mahanga ya kure hamwe n\u2019imiryango itera inkunga u Rwanda;<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>Kubungabunga umutekano w\u2019abaturage bose, yamaganira kure ibikorwa byose byamena amaraso y\u2019inzirakarengane mu moko yose agize abanyarwanda (abahutu, abatwa, abatutsi);<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>Kwamagana kurushaho ihohoterwa rikomeza gukorwa n\u2019ubutegetsi bwa FPR; uko kwamagana kugakorwa ku buryo bwizweho neza, kugirango kugere ku nshingano zo gushyira prezida Paul Kagame n\u2019agatsiko ke mu kato, imbere y\u2019abanyarwanda n\u2019amahanga atera inkunga u Rwanda;<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>Gukusanya inkunga z\u2019ibitekerezo n\u2019amikoro by\u2019amafranga kugirango ibigamijwe kugerwaho n\u2019iyo Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro bigerweho; mur\u2019ibyo haba harimo no gutegura <a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2016\/12\/04\/ni-rukokoma-cyangwa-dialogue-inter-rwandais\/\">Rukokoma cyangwa Dialogue Inter-Rwandais<\/a>;<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>Gukangurira abanyarwanda kurushaho guharanira uburenganzira bwabo, ibumvishako ko ntawundi ugomba kubibaberamo uretse bo ubwabo mbere na mbere;<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>Gutangira gutekereza ku buryo bwitaweho kurushaho ku mitegekere y\u2019igihugu hitaweho by\u2019umwihariko ku ngamba zose zishoboka zo kurenganura abarenganyijwe bose n\u2019ubutabera bwa FPR, no kongera kubaka ikizere hagati y\u2019abanyarwanda b\u2019amoko yose (abahutu, abatwa, abatutsi);<\/li>\n<\/ul>\n<ul>\n<li>Kurwanya igitekerezo icyariko cyose cyashyigikira ubutegetsi bw\u2019inzibacyuwo, mu gihe mu Rwanda hari itegekonshinga (nubwo rifite ingingo zikocamwe zahindurwa bishobotse) rishimangira demokrasi, mugushyira imbere ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda, kandi bukorera rubanda.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Mu rwego rwo kwibuka abacu (bo mu moko yose &#8211; abahutu, abatutsi, abatwa) iriya Leta ya prezida Paul Kagame yadutwaye tukibakumbuye, kurenganura abo ikomeje kurenganya ibicisha inzara, ibima akazi, ibima ubushobozi bwo kwiga, ibatwara utwabo twashoboraga kubatunga, ibaca imisoro yo kubakenesha kurushaho, ibakoresha nk\u2019abacakara, haba mu gisirikari cyangwa ahandi mu zindi nzego z\u2019ubutegetsi, abanyarwanda twese dushaka ko ibintu bihinduka, dukwiye gushyigikira iriya Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro, mu gihe yaba igiyeho.<\/p>\n<p><strong>Imikorere yayo<\/strong><\/p>\n<p>Birumvikanako, kubera ibisabwa byose iyi Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro bikomeye kandi ari na byinshi, ababa bari kw\u2019isonga ryayo bakwifashisha abahanga benshi bo muri biriya byose bigomba kwitabwaho bari mu banyarwanda, kandi bigaragaje iyi myaka yose bitangira abandi mu nyungu za rusange, nta maronko yandi bakurikiranye. Za komisiyo zinyuranye zashyirwaho kugirango zite kuri buri mugambi ukenewe kugerwaho nayo. Izo komisiyo zajya zitanga za raporo zazo kubyo zashinzwe gukora mu gihe cyumvikanweho.<\/p>\n<p><strong>Umwanzuro<\/strong><\/p>\n<p>Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro si iyo gutegeka u Rwanda. <strong>N\u2019iyo gutegura urubuga ruboneye kugirango abashaka gutegeka igihugu babone uko babyitegura mu mahoro n\u2019umudendezo nta nkomwi<\/strong>. Ni iyo guhangana n\u2019ubutegetsi bubi bwa FPR buyobowe na Prezida Kagame kugirango bukosore ibibi byose bukorera abanyarwanda ndetse n\u2019ibihugu by\u2019abaturanyi, butabishobora noneho ikaba yabuvanishaho ibishoboka byose bitarimo intambara, kugirango habeyo amatora anyuze mu mucyo yashyiraho ubundi butegetsi.<\/p>\n<p>Nubwo navuze haruguru ko ubuyobozi bukuru bw\u2019iyi Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro bwashingwa impirimpanyi zitangiye impinduka mu Rwanda ubu zifungiye mu gihugu, nanjye sinshyigikiye ko padiri Thomas Nahimana yayibera umuvugizi wayo wa mbere hanze; byaba byiza umutegarugori nka Nadine Claire Kasinge n\u2019abandi bantu 5 bakomoka mu mashyaka cyangwa amashyirahamwe binyuranye ku buryo bwasobanuwe, bajya basimburana nka buri mezi 6 kuri uwo mwanya kugeza ubutegetsi bwa FPR na Paul Kagame buvuyeho.<\/p>\n<p>Mu gihe igitekerezo cy\u2019iyi Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro gikomeje gutsindagirwa n\u2019ishyaka Ishema, mw\u2019ijwi rya Padiri Thomas Nahimana, byaba byiza rikomeje guhuza ibikorwa byose bijyanye n\u2019ishyirwaho ryayo ndetse n\u2019imikorere yayo. Si ngombwa ko umuyobozi w\u2019iri shyaka aba umuhuzabikorwa w\u2019iyo Guverinoma kubera impamvu zavuzwe nanone, cyane cyane ko no mu rwego rw\u2019Ishema yaba afite ishingano zihariye zirimo guharanira ubutegetsi.<\/p>\n<p>Uyu ni umuganda wanjye w\u2019ibitekerezo mu mpinduka twese twifuza mu Rwanda. Nta myanya y\u2019ubutegetsi ndiguharanira. Ariko iyo inzu izagirira akamaro abo yubakirwa irikubakwa, buri wese atanga umuganda uko abyumva kandi abishoboye. Rero ndamutse ndugawa kubera iyi nyandiko, singayirwe rero umuganda wanjye, burya ngo umuntu atanga uko yifite. Yaba twese twatangaga umuganda wacu, uko waba ungana kose, nta gahato, tubona neza ibyiza birigukorwa, imbaraga zacu hamwe, zahindura byinshi mu gihugu cyacu.<\/p>\n<p><strong>Ambrose Nzeyimana<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Guhuriza hamwe ingufu z\u2019abatavugarumwe na Leta y\u2019u Rwanda iyobowe na prezida Paul Kagame byakunze kuba ingorabahizi kuva ubutegetsi bwa FPR bwajyaho muri 1994. Ingero z\u2019ukuntu byagiye bigorana ni nyinshi, keretse kubadakurikira amateka ya politiki nyarwanda yo mur\u2019iyi myaka yose ishize.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":7184,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-19096","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Guhuriza hamwe ingufu z\u2019abatavugarumwe na Leta y\u2019u Rwanda iyobowe na prezida Paul Kagame byakunze kuba ingorabahizi kuva ubutegetsi bwa FPR bwajyaho muri 1994. Ingero z\u2019ukuntu byagiye bigorana ni nyinshi, keretse kubadakurikira amateka ya politiki nyarwanda yo mur\u2019iyi myaka yose ishize.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-01-31T13:56:00+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2017-01-31T14:01:21+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"356\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"303\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro\",\"datePublished\":\"2017-01-31T13:56:00+00:00\",\"dateModified\":\"2017-01-31T14:01:21+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\\\/\"},\"wordCount\":1666,\"commentCount\":2,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/06\\\/ambrose-nzeyimana.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\\\/\",\"name\":\"Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/06\\\/ambrose-nzeyimana.jpg\",\"datePublished\":\"2017-01-31T13:56:00+00:00\",\"dateModified\":\"2017-01-31T14:01:21+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/06\\\/ambrose-nzeyimana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/06\\\/ambrose-nzeyimana.jpg\",\"width\":356,\"height\":303,\"caption\":\"Ambrose Nzeyimana\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro - Umunyarwanda","og_description":"Guhuriza hamwe ingufu z\u2019abatavugarumwe na Leta y\u2019u Rwanda iyobowe na prezida Paul Kagame byakunze kuba ingorabahizi kuva ubutegetsi bwa FPR bwajyaho muri 1994. Ingero z\u2019ukuntu byagiye bigorana ni nyinshi, keretse kubadakurikira amateka ya politiki nyarwanda yo mur\u2019iyi myaka yose ishize.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-01-31T13:56:00+00:00","article_modified_time":"2017-01-31T14:01:21+00:00","og_image":[{"width":356,"height":303,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro","datePublished":"2017-01-31T13:56:00+00:00","dateModified":"2017-01-31T14:01:21+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\/"},"wordCount":1666,"commentCount":2,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\/","name":"Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","datePublished":"2017-01-31T13:56:00+00:00","dateModified":"2017-01-31T14:01:21+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg","width":356,"height":303,"caption":"Ambrose Nzeyimana"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19096","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19096"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19096\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":19097,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19096\/revisions\/19097"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7184"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19096"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19096"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19096"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}