{"id":19181,"date":"2017-02-07T08:05:09","date_gmt":"2017-02-07T06:05:09","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=19181"},"modified":"2017-02-07T08:05:09","modified_gmt":"2017-02-07T06:05:09","slug":"ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\/","title":{"rendered":"Ibihe turimo: \u00abNa Semana koko w\u2019umuseminari nka Nahimana\u00bb !"},"content":{"rendered":"<p>Aya ni amagambo umunyapolitiki w\u2019umunyarwanda yanyandikiye kuri email yanjye \u00abpriv\u00e9\u00bb. Siniriwe muvuga izina, kuko ariyizi. Uyu munyapolitiki yakoraga \u00aballusion\u00bb ku kiganiro umunyamakuru Tharcisse Semana yagiranye na mugenzi we, Saidati Mukakibibi, ukorera itangazamakuru mu Rwanda.<!--more--><\/p>\n<p>Uyu munyapolitiki kandi, nubwo mbona ko atagombaga kunyandikira, kubera ko atari jyewe wari wahitishije icyo kiganiro, yansabaga ko ngomba kubwira mugenzi wanjye Semana ngo ntazongere guhitisha \u00abamateshwa\u00bb yagiranye na Mukakibibi.<\/p>\n<p>Ibi yise \u00abamateshwa\u00bb, ni byo bitumye nanirwa kwihangana. Ibyo Semana yahitishije ntabwo mbibona mo \u00abamateshwa\u00bb; ni amakuru atarangwa mo isebanya, ahubwo y\u2019ukuri kwambaye ubusa; ni ukuri umunyamakuru akeneye kumenya, akagutangariza n\u2019abamwumva. Abarakariye ibyavuzwe muri icyo kiganiro bakaba bafite uburenganzira bwo kubinyomoza. Byitwa \u00abd\u00e9menti\u00bb mu rurimi rw\u2019igifaransa. Aho ikosa ryaturuka ni uko wenda uwahitishije icyo kiganiro, atahitisha n\u2019iyo \u00abd\u00e9menti\u00bb. Aha yaba akoze ishyano, kandi Semana sinkeka ko yakora iryo shyano, kuko azi neza amategeko agenga umwuga we.<\/p>\n<p><strong>\u00abNa Semana w\u2019umuseminari koko\u00bb!<\/strong> Ngarutse kuri uyu mutwe w\u2019inkuru, uyu munyapolitiki yashakaga kunyibutsa ko Semana, kubera ko na we yize mu iseminari nka padiri Nahimana, ngo yari kunyonga ibyamuvuzweho byose. Kuba Padiri yarize mu iseminari na Semana akigayo, sinkeka ko bihanagura amategeko agenga umwuga w\u2019itangazamakuru. Padiri ni umunyapolitiki na Semana ni umunyamakuru. Ni ibintu bibiri bitandukanye, bitanashobora kugira aho bihurira. Ntihagire unyumva nabi, kuko sindi umuvugizi wa Semana cyangwa uwa Mukakibibi; icyo ndwanaho ni amategeko abakora uyu mwuga bahuriyeho; amategeko abarengera.<\/p>\n<p>Padiri Nahimana ubu ni we munyapolitiki ugezweho, utavuga rumwe n\u2019ubutegetsi bw\u2019i Kigali. Ni we \u00absujet d\u2019actualit\u00e9\u00bb, kuko yubatse amateka muri politiki y\u2019u Rwanda rw\u2019iki gihe. Ni we munyapolitiki wagaragaje (kimwe n\u2019abandi bake) ubutwari bwo gushaka kugamburuza ingoma y\u2019igitugu ya Kagame, uyu na we amwereka ko atari agafu k\u2019imvugwa rimwe, ko aho kugirango amuzengereze ageze mu gihugu, ibiruta ari uko atakinjira mo.<\/p>\n<p>Nahimana atandukanye cyane n\u2019abandi banyapolitiki bamubanjirije. Muri aba hari abo ubutegetsi bwahise bujugunya mu magereza yabwo (nta cyaha bafite), abandi ubu bakaba bagitegereje uko bizabagendekera ubwo ihangana mu matora rizaba ritangiye. Aba bo ubutegetsi bw\u2019i Kigali bwarabaretse binjira mu gihugu nta nkomyi, kubera ko ahari bwabonaga ntacyo babutwaye. Ibi binasa n\u2019aho ari ko bimeze, kuko iyo uhanganye n\u2019uwo ushaka gusimbura ku butegetsi, ntumusingiza kugirango wenda niyongera gutsinda amatora azakuvungurire ku bisigazwa by\u2019ubutegetsi yari amaranye imyaka n\u2019imyaniko.<\/p>\n<p>Ubu butegetsi, bukoresheje abamotsi babwo, bwakomeje kuririmba ko Nahimana nagera i Kigali, buzamuta muri yombi (kandi nta cyaha afite). Iri terabwoba bwari bwamushyizeho, bwakekaga ko rizatuma adatinyuka kwinjira mu gihugu. Aho buboneye ko ntacyo atinya, bwahisemo kumukumira hakiri kare. Ngiyo inkuru idasanzwe yari itegerejwe na benshi. Inkuru si uko Nahimana yari atashye iwabo, ahubwo inkuru ni uko yabujijwe gutaha iwabo. Iyo nkuru ni yo Tharcisse Semana yatangaje, afatanyije na mugenzi we Saidati Mukakibibi.<\/p>\n<p><strong>Inkuru ni iki? Inkuru si uko imbwa yariye umuntu; inkuru ni uko umuntu yariye imbwa!<\/strong><\/p>\n<p>Uretse uyu munyapolitiki navuze haruguru, hari n\u2019undi wanyandikiye ariko we adafite ubukana nk\u2019ubwa mugenzi we. Ngo Semana yari kubaza padiri Nahimana icyo atekereza kuri guverinoma yenda gushingira mu buhungiro, atabibajije Mukakibibi. Kuri jyewe, nta mpamvu yari ihari yo kubaza Nahimana iby\u2019iyo guverinoma kuko nyirubwite yari yamaze gutangaza ibyayo. Kuba Mukakibibi yarasobanuye uko abari mu Rwanda batekereza kuri iyo guverinoma ya Nahimana, ni yo nkuru yari ikenewe.<\/p>\n<p>Inkuru si uko imbwa yariye umuntu, ahubwo inkuru ni uko umuntu yariye imbwa; kuko kuba imbwa yarya umuntu ni ibisanzwe, naho kuba umuntu yarya imbwa, ni ibintu bitamenyerewe. Ibi bivuze ko inkuru atari uko Nahimana yatangaje ko agiye gushyiraho guverinoma yo mu buhungiro, ahubwo inkuru ni ukumenya uko abantu babona iyo guverinoma. Semana nta handi yari gukura inkuru ifatika uretse ku munyamakuru uri kuri \u00abterrain\u00bb, utagira ubwoba bwo kuvuga ibivugirwa mu gihugu. Nkaba mbona ko yaba Semana, yaba na Mukakibibi, nta n\u2019umwe wagombye kubatera ibuye, kuko bakoze akazi kabo, batitaye ku marangamutima, ku nyungu cyangwa ku gitugu cy\u2019abanyapolitiki.<\/p>\n<p><strong>Demukarasi y\u2019ahandi ikwiye kugira icyo yigisha abanyapolitiki bacu<\/strong><\/p>\n<p>Mu matora abanziriza itorwa ry\u2019umukuru w\u2019igihugu cy\u2019Ubufaransa, amatora azaba muri gicurasi uyu mwaka wa 2017, uhagarariye ishyaka ry\u2019aba \u00abR\u00e9publicains\u00bb yari yamaze kumenyekana. Fran\u00e7ois Fillon, nyuma gato y\u2019uko yarimo kwitegura guhangana na mugenzi we utaramenyekana neza mu ishyaka ry\u2019aba \u00absocialistes\u00bb, ikinyamakuru gikomeye cyo mu Bufaransa \u00abLe Canard Encha\u00een\u00e9\u00bb cyatangaje ko umugore wa Fillon, P\u00e9n\u00e9lope Fillon, yahembwe umushahara atari afitiye uburenganzira, umushahara w\u2019akazi katamenyekanye neza (emploi fictif), umushahara ungana n\u2019ama euro arenga ibihumbi 800. Ibi bibazo bikaba bigikururana hagati y\u2019abanyapolitiki n\u2019abaturage batora bo mu gihugu cy\u2019Ubufaransa.<\/p>\n<p>Nubwo Fillon yari yamaze kwemezwa nk\u2019umudandida uzahangana n\u2019uw\u2019aba \u00absocialistes\u00bb, bigaragara ko iki kinyamakuru cyabineye mo. Kugirango azahite muri ayo matora,\u00a0 cyangwa ishyaka rye rizemere kumwamamaza, sinshidikanya ko bizagorana; ibi kubera gutinya rubanda itora, inafite uburenganzira bwo guhana abanyapolitiki bashobora kumenyekana ho ubuhemu, aho bwaturuka hose, haba mbere cyangwa nyuma y\u2019amatora.<\/p>\n<p>Ibi byabaye kuri \u00abfamille\u00bb ya Fillon, byaba byo cyangwa bitagize aho bihuriye n\u2019ukuri, ntibyigeze bibabaza uyu munyapolitiki w\u2019inararibonye. Yabifashe nk\u2019ibisanzwe; bivuze ko yizera agaciro k\u2019itangazamakuru ryigenga, ridakorera ku gitsure cy\u2019ubutegetsi cyangwa cy\u2019abanyapolitiki.<\/p>\n<p>Nubwo agitsimbaraye k\u2019ugushaka kuyobora Ubufaransa mu myaka itanu iri imbere, bigaragara ko Fillon asa n\u2019uwemeye icyaha, ndetse yemeje ko iki cyaha kiramutse gihamye umugore we, nta mpamvu n\u2019imwe yo kuziyamamaza mu matora ataha y\u2019umukuru w\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Aha nkaba nakwibaza nti kuki abakandida b\u2019iwacu bo ibi bitabaha isomo, ngo bumve ko niba hari amakosa wenda ababonetseho, bagomba kuyafata uko ameze, uko bayumvise, ahubwo wenda bakisobanura, aho guterana amagambo n\u2019abashyize ahagaragara ibisa n\u2019ayo makosa ? Icyaha kiba icyaha iyo cyaguhamye, iyo kitaraguhama, urisobanura, wagirwa umwere ugakomeza kwidegembya.<\/p>\n<p>Ibi bikaba bivuze ko niba Nahimana aba banyamakuru baramuharabitse cyangwa baramubeshyeye, yagombye kugira \u00abcourage\u00bb yo kubibeshyuza kugirango abumvise kiriya kiganiro batazagifataho ukuri. Niba akomeje guceceka, abanyamakuru cyangwa abagombaga kumutora, babifate bate, kandi ko bigaragara ko ari we mukandida wari umaze kubaka izina no kwizerwa n\u2019imbaga nyarwanda muri ibi bihe bikomeye u Rwanda rugeze mo?<\/p>\n<p>Ibyo ari byo byose umuntu witeguye kwiyamamariza kuyobora imbaga y\u2019abanyarwanda barenga miliyoni icumi, kumumenya neza no kumukoraho amaperereza ahagije, biri mu nyungu z\u2019abanyarwanda bazamutora, kuko igihugu ntikigomba gukomeza kuyoborwa n\u2019inyeshyamba, zikibeshya ko gutegeka u Rwanda ari uko zigomba kuba zarishe benshi kurusha abatazi n\u2019ubwoko bw\u2019imbunda zica.<\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-thumbnail wp-image-13581\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza-150x150.jpg\" alt=\"\" width=\"150\" height=\"150\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza-150x150.jpg 150w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza-300x300.jpg 300w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza-696x696.jpg 696w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza-420x420.jpg 420w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza-20x20.jpg 20w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg 747w\" sizes=\"auto, (max-width: 150px) 100vw, 150px\" \/><\/p>\n<p><strong>Amiel Nkuliza, Sweden.<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Aya ni amagambo umunyapolitiki w\u2019umunyarwanda yanyandikiye kuri email yanjye \u00abpriv\u00e9\u00bb. Siniriwe muvuga izina, kuko ariyizi. Uyu munyapolitiki yakoraga \u00aballusion\u00bb ku kiganiro umunyamakuru Tharcisse Semana yagiranye na mugenzi we, Saidati Mukakibibi, ukorera itangazamakuru mu Rwanda.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":19182,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-19181","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibihe turimo: \u00abNa Semana koko w\u2019umuseminari nka Nahimana\u00bb ! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibihe turimo: \u00abNa Semana koko w\u2019umuseminari nka Nahimana\u00bb ! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Aya ni amagambo umunyapolitiki w\u2019umunyarwanda yanyandikiye kuri email yanjye \u00abpriv\u00e9\u00bb. Siniriwe muvuga izina, kuko ariyizi. Uyu munyapolitiki yakoraga \u00aballusion\u00bb ku kiganiro umunyamakuru Tharcisse Semana yagiranye na mugenzi we, Saidati Mukakibibi, ukorera itangazamakuru mu Rwanda.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-02-07T06:05:09+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/02\/ishema.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1600\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"900\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Ibihe turimo: \u00abNa Semana koko w\u2019umuseminari nka Nahimana\u00bb !\",\"datePublished\":\"2017-02-07T06:05:09+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\\\/\"},\"wordCount\":1047,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/02\\\/ishema.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\\\/\",\"name\":\"Ibihe turimo: \u00abNa Semana koko w\u2019umuseminari nka Nahimana\u00bb ! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/02\\\/ishema.jpg\",\"datePublished\":\"2017-02-07T06:05:09+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/02\\\/ishema.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/02\\\/ishema.jpg\",\"width\":1600,\"height\":900},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibihe turimo: \u00abNa Semana koko w\u2019umuseminari nka Nahimana\u00bb !\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibihe turimo: \u00abNa Semana koko w\u2019umuseminari nka Nahimana\u00bb ! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibihe turimo: \u00abNa Semana koko w\u2019umuseminari nka Nahimana\u00bb ! - Umunyarwanda","og_description":"Aya ni amagambo umunyapolitiki w\u2019umunyarwanda yanyandikiye kuri email yanjye \u00abpriv\u00e9\u00bb. Siniriwe muvuga izina, kuko ariyizi. Uyu munyapolitiki yakoraga \u00aballusion\u00bb ku kiganiro umunyamakuru Tharcisse Semana yagiranye na mugenzi we, Saidati Mukakibibi, ukorera itangazamakuru mu Rwanda.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-02-07T06:05:09+00:00","og_image":[{"width":1600,"height":900,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/02\/ishema.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Ibihe turimo: \u00abNa Semana koko w\u2019umuseminari nka Nahimana\u00bb !","datePublished":"2017-02-07T06:05:09+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\/"},"wordCount":1047,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/02\/ishema.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\/","name":"Ibihe turimo: \u00abNa Semana koko w\u2019umuseminari nka Nahimana\u00bb ! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/02\/ishema.jpg","datePublished":"2017-02-07T06:05:09+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/02\/ishema.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/02\/ishema.jpg","width":1600,"height":900},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-na-semana-koko-wumuseminari-nka-nahimana\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibihe turimo: \u00abNa Semana koko w\u2019umuseminari nka Nahimana\u00bb !"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19181","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19181"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19181\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":19183,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19181\/revisions\/19183"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/19182"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19181"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19181"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19181"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}