{"id":19187,"date":"2017-02-09T10:12:55","date_gmt":"2017-02-09T08:12:55","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=19187"},"modified":"2017-02-09T10:12:55","modified_gmt":"2017-02-09T08:12:55","slug":"imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\/","title":{"rendered":"IMYITEGURO YO GUSHYIRAHO GUVERINOMA Y\u2019U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO IRAKOMEJE"},"content":{"rendered":"<p>Banyarwandakazi, Banyarwanda<\/p>\n<p>Baturanyi namwe nshuti z\u2019Abanyarwanda,<\/p>\n<p>1.Taliki ya 23 Mutarama 2017, twari twateganyije gufata indege ku ncuro ya kabiri tukerekeza i Kigali tugamije kwandikisha Ishyaka ISHEMA ry\u2019u Rwanda kugira ngo turonke uburenganzira bwo kugira uruhare rugaragara muri politiki yubaka igihugu cyacu.<!--more--><\/p>\n<p>Ibyo ntitwabiterwaga n\u2019inyota y\u2019ibyubahiro cyangwa irari ry\u2019imyanya y\u2019ubutegetsi. Kwitanga tukajya gukorera politiki mu Rwanda\u00a0twabitewe n\u2019uko tuzi neza kandi tukaba tubabazwa n\u2019akaga abaturage b\u2019u Rwanda barimo biturutse ku butegetsi bw\u2019igitugu bwa Perezida Paul Kagame n\u2019Agatsiko ke kigaruriye ishyaka FPR-Inkotanyi, ubu butegetsi bukaba bwarahisemo kwimika ikinyoma, iterabwoba, ivangura\u00a0n\u2019ukwikubira ibyiza byose by\u2019igihugu.\u00a0Nibyo byaduteye\u00a0kubaka umushinga unoze dushaka gushyikiriza Abanyarwanda, umushinga witwa <b><i>\u00ab\u00a0Kunga abenegihugu kugirango dufatanye kwiyubakira u Rwanda rujya mbere\u00a0\u00bb<\/i><\/b>.<\/p>\n<p>2.Nk\u2019uko byagaragariye bose rero, Umunyagitugu Paul Kagame\u00a0n\u2019abambari be bahiye ubwoba kuko bazi neza ko rubanda yiteguye kudushyigikira bityo tugatsinda amatora y\u2019umukuru w\u2019igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama 2017. Niyo mpamvu bahisemo\u00a0kurenga umurongo utukura, bakora amarorerwa,\u00a0biha ububasha burenze ubwo bahabwa n\u2019Itegekonshinga rigenga u Rwanda muri iki gihe, bafata icyemezo kigayitse cyo\u00a0\u00bb kuducira ishyanga \u00a0\u00bb mu gutegeka Kompanyi zose z\u2019indege ko nta n\u2019imwe yemerewe kudutwara ngo itugeze iwacu mu Rwanda .<\/p>\n<p>3.Nyuma yo kwibonera n\u2019amaso yacu urwo rwandiko Leta ya Paul Kagame yanditse itwambura uburenganzira bwacu nk\u2019abenegihugu twafashe imyanzuro ibiri y\u2019ingenzi. Uwambere ni uko twitabaje ubutabera. Uwakabiri ni uko twiyemeje kuganira bwangu n\u2019abenegihugu bifuza impinduka nziza mu Rwanda tukareba uko hashyirwaho \u00ab\u00a0Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro\u00a0\u00bb ifite inshingano yo guharanira ko ingoma y\u2019igitugu iyogoje u Rwanda yasezererwa mu maguru mashya hakajyaho ubutegetsi bwa rubanda, bushyizweho na rubanda kandi bukorera inyungu za rubanda.\u00a0 Reka twibutse ko twari twihaye igihe cy\u2019iminsi 15 yo kuganira n\u2019ababyifuza.<\/p>\n<p>4.Uyu munsi nzinduwe no kubamenyesha ko ibiganiro byagenze neza : hari abashyigikiye igitekerezo cyo gushyiraho Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro ndetse batera intambwe yo kwiyemeza kuyigiramo uruhare. Hari abagaragaje ko igitekerezo bacyemera ariko batiteguye kugira uruhare rugaragara muri iyo Guverinoma. Hari n\u2019abatugaragarije ko basanga ibya Guverinoma atari igitekerezo bashima ko kubera iyo mpamvu batagishyigikiye na gato. Hari n\u2019abifuje ko imishyikarano yakomeza, bakazafata icyemezo bamaze kubona ko iyi Guverinoma ikora neza.<\/p>\n<p>Uko byamera kose, muri demokarasi,\u00a0igetekerezo cya buri wese gikwiye kubahirizwa.<\/p>\n<p>5.Icyo twese duhurizaho ni uko imbaga y\u2019abanyarwanda ibangamiwe cyane n\u2019ubutegetsi bw\u2019igitugu bwa Paul Kagame\u00a0uherutse guhindura\u00a0itegekonshinga kugira ngo azapfire ku butegetsi. Niyo mpamvu gukomeza kwituramira byasa no gutererana igihugu\u00a0mu gihe ahubwo\u00a0gikeneye kurushaho kugobokwa n\u2019ubwenge bwacu n\u2019amaboko\u00a0y\u2019abana bacyo.<\/p>\n<p>6. Mboneyeho rero akanya ko kumenyesha Abenegihugu bose b\u2019u Rwanda kimwe n\u2019abaturanyi bacu n\u2019umuryango mpuzamahanga ko guhera ku mugoroba w\u2019italiki ya 17 kugeza ku ya 19 Gashyantare 2017, i Paris ho mu Bufaransa hazateranira inama idasanzwe izahuza abashyigikiye \u00ab\u00a0umushinga\u00a0\u00bb wo gushyiraho <b>\u00ab\u00a0Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro\u00a0\u00bb<\/b>. Amazina y\u2019abagize iyo Guverinoma na gahunda yayo y\u2019ibikorwa bizatangazwa ku wa mbere taliki ya 20 Gashyantare 2017.<\/p>\n<p>7.Ndasaba Abanyarwanda b\u2019umutima mwiza kuduha icyizere,\u00a0kudushyigikira no gutera inkunga yose ishoboka\u00a0iki gikorwa cy\u2019ingirakamaro. Baca umugani mu kinyarwanda ngo <b><i>\u00ab\u00a0Ak\u2019imuhana kaza imvura ihise\u00a0\u00bb.<\/i><\/b><\/p>\n<p>Nta wundi rero ubitubereyemo.<\/p>\n<p>Harakabaho Repubulika y\u2019u Rwanda,<\/p>\n<p>Harakabaho igihugu giha abana bacyo bose amahirwe angana.<\/p>\n<p>Bikorewe i Paris, taliki ya 8\/2\/2017.<\/p>\n<p><b>Padiri Thomas NAHIMANA,<\/b><\/p>\n<p><b>Umuyobozi w\u2019Ishyaka ISHEMA,<\/b><\/p>\n<p><b>Umukandida mu matora y\u2019umukuru w\u2019igihugu yo mu 2017.<\/b><\/p>\n<p><b>\u00a0<\/b><\/p>\n<p><b>T\u00e9l : 0033652110445<\/b><\/p>\n<p><b>Email : nahimanathom@gmail.com<\/b><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwandakazi, Banyarwanda Baturanyi namwe nshuti z\u2019Abanyarwanda, 1.Taliki ya 23 Mutarama 2017, twari twateganyije gufata indege ku ncuro ya kabiri tukerekeza i Kigali tugamije kwandikisha Ishyaka ISHEMA ry\u2019u Rwanda kugira ngo turonke uburenganzira bwo kugira uruhare rugaragara muri politiki yubaka igihugu cyacu.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":14447,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[45],"tags":[],"class_list":["post-19187","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amatangazo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>IMYITEGURO YO GUSHYIRAHO GUVERINOMA Y\u2019U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO IRAKOMEJE - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"IMYITEGURO YO GUSHYIRAHO GUVERINOMA Y\u2019U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO IRAKOMEJE - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwandakazi, Banyarwanda Baturanyi namwe nshuti z\u2019Abanyarwanda, 1.Taliki ya 23 Mutarama 2017, twari twateganyije gufata indege ku ncuro ya kabiri tukerekeza i Kigali tugamije kwandikisha Ishyaka ISHEMA ry\u2019u Rwanda kugira ngo turonke uburenganzira bwo kugira uruhare rugaragara muri politiki yubaka igihugu cyacu.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-02-09T08:12:55+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/ishema.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"300\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"135\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"IMYITEGURO YO GUSHYIRAHO GUVERINOMA Y\u2019U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO IRAKOMEJE\",\"datePublished\":\"2017-02-09T08:12:55+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\\\/\"},\"wordCount\":566,\"commentCount\":1,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/07\\\/ishema.png\",\"articleSection\":[\"Amatangazo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\\\/\",\"name\":\"IMYITEGURO YO GUSHYIRAHO GUVERINOMA Y\u2019U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO IRAKOMEJE - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/07\\\/ishema.png\",\"datePublished\":\"2017-02-09T08:12:55+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/07\\\/ishema.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/07\\\/ishema.png\",\"width\":300,\"height\":135},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"IMYITEGURO YO GUSHYIRAHO GUVERINOMA Y\u2019U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO IRAKOMEJE\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"IMYITEGURO YO GUSHYIRAHO GUVERINOMA Y\u2019U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO IRAKOMEJE - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"IMYITEGURO YO GUSHYIRAHO GUVERINOMA Y\u2019U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO IRAKOMEJE - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwandakazi, Banyarwanda Baturanyi namwe nshuti z\u2019Abanyarwanda, 1.Taliki ya 23 Mutarama 2017, twari twateganyije gufata indege ku ncuro ya kabiri tukerekeza i Kigali tugamije kwandikisha Ishyaka ISHEMA ry\u2019u Rwanda kugira ngo turonke uburenganzira bwo kugira uruhare rugaragara muri politiki yubaka igihugu cyacu.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-02-09T08:12:55+00:00","og_image":[{"width":300,"height":135,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/ishema.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"IMYITEGURO YO GUSHYIRAHO GUVERINOMA Y\u2019U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO IRAKOMEJE","datePublished":"2017-02-09T08:12:55+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\/"},"wordCount":566,"commentCount":1,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/ishema.png","articleSection":["Amatangazo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\/","name":"IMYITEGURO YO GUSHYIRAHO GUVERINOMA Y\u2019U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO IRAKOMEJE - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/ishema.png","datePublished":"2017-02-09T08:12:55+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/ishema.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/ishema.png","width":300,"height":135},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imyiteguro-yo-gushyiraho-guverinoma-yu-rwanda-ikorera-mu-buhungiro-irakomeje\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"IMYITEGURO YO GUSHYIRAHO GUVERINOMA Y\u2019U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO IRAKOMEJE"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19187","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19187"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19187\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":19188,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19187\/revisions\/19188"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/14447"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19187"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19187"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19187"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}