{"id":19294,"date":"2017-02-21T12:36:22","date_gmt":"2017-02-21T10:36:22","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=19294"},"modified":"2017-02-21T12:36:22","modified_gmt":"2017-02-21T10:36:22","slug":"jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame\/","title":{"rendered":"JMV Minani ati: Nahimana Tomasi nawe aratekinika nka FPR ya Kagame:"},"content":{"rendered":"<p>Itangazo no 001\/OP.F\/02\/17 ry&#8217; Umuryango ISANGANO-FPP ryamagana imyitwarire idahwitse ya Nahimana Tomasi w\u2019Ishema Party yo guca inyuma ISANGANO-FPP ashyira Madame Sp\u00e9ciose Mujawayezu muri Leta ye. Turatanga kandi igitekerezo cy\u2019uburyo andi mashyaka yaha ikizere gishya abanyarwanda mu bufatanye.<!--more--><\/p>\n<p>Banyarwanda, ncuti z&#8217;u Rwanda,<\/p>\n<p>Nyuma yo kubona urutonde rw\u2019abagize ikitwa Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro iyobowe na Nahimana na Akishuli. Kuri urwo rutonde hakaba hariho na Madame Sp\u00e9ciose Mujawayezu wari, guhera tariki ya 10 Gashyantare 2014 Umunyamabanga Mukuru w\u2019ishyaka ISANGANO-ARRDC ryaje guhinduka Umuryango ISANGANO-FPP nyuma y\u2019ukwibumbira hamwe n\u2019umutwe w\u2019ingabo Force pour la Protection du Peuple (FPP).<\/p>\n<p>1) Dukurikije ko Madame Sp\u00e9ciose Mujawayezu ari umwe muri batanu bari bagize Pr\u00e9sidium ni ukuvuga urwego rukuru rw\u2019umuryango ISANGANO-FPP akaba yari afite ishingano zitoroshye umuryango wamushinze harimo nko kubika amabanga y&#8217;umuryango, inyandiko z\u2019imbere mu muryango, inyandiko-mvugo z&#8217;inama za Bureau Central by&#8217;umuryango, amabaruwa y&#8217;ibanga, amatangazo rusange n&#8217;ibindi bifitiye umuryango akamaro (Ref: 009\/ISAN-BC 02\/14),<br \/>\n2) Dukurikije ko ikifuzo cya Nahimana n\u2019ishyaka rye Ishema cyo gushyiraho Leta twacyumvise mu bitangazamakuru nk\u2019abandi bose umuryango ISANGANO-FPP ukaba nta butumire, nta mikoranire ya hafi cyangwa ubundi bufatanye runaka hagati y\u2019ISHEMA n\u2019umuryango wacu,<\/p>\n<p>3) Dushingiye ko ku munsi wejobundi hashize tariki 19\/02\/2017 aribwo Madame Sp\u00e9ciose Mujawayezu yandikiye Umuyobozi Mukuru w\u2019ISANGANO-FPP ubutumwa bugufi kuri Watsapp amumenyesha icyemezo cye cyo gusezera ku Bunyamabanga Bukuru bw\u2019ISANGANO,<\/p>\n<p>4) Dushingiye kandi ko inama y&#8217;i Paris ya Nahimana yatangiye tariki 17\/02\/2017 biragaragaza ko Madame Sp\u00e9ciose Mujawayezu yayitabiriye akiri mu buyobozi mw\u2019ISANGANO-FPP, akajya muri iyo nama rwihishwa abyumvikanyeho na Nahimana,<\/p>\n<p>5) Dushingiye ku mpamvu yuko abandi mu bagize Pr\u00e9sidium y\u2019umuryango ISANGANO-FPP bari batarabasha kubona umwanya wo kuganira no kwemeza burundu ugusezera kwa Madame Sp\u00e9ciose Mujawayezu ku mwanya w&#8217;ubuyobozi mw&#8217;ISANGANO-FPP, Mujawayezu we huti huti akamera nka wa wundi wabonye isha itamba,<\/p>\n<p>Umuryango ISANGANO-FPP uratangariza abanyarwanda n&#8217;incuti z&#8217;u Rwanda ibi bikurikira:<\/p>\n<p>-Turagaya bikomeye imikorere, ikinyoma n\u2019itekinika, guhuzagurika no guca inyuma andi mashyaka bya Nahimana Tomasi bigamije kurangaza no gushaka gutesha agaciro abayobora amashyaka batumva ibintu kimwe na Nahimana,<\/p>\n<p>Iyi ngeso ya Nahimana yo guca inyuma amashyaka yizeza bamwe mu bayoboke bayo ubuhendabana si iya none kuko hari n&#8217;ubundi Nahimana yigeze kugerageza imikino nk&#8217;iyi biramupfubana.<\/p>\n<p>&#8211; Turagaya kandi igitekerezo cya Leta itazanarenga umutaru kandi tugasaba ko yamaganirwa kure n\u2019abanyarwanda benshi kuko iyi mikorere nk&#8217;iyi ya Nahimana ntaho itandukaniye n\u2019imikorere y&#8217;ikinyoma n&#8217;itekinika biranga ingoma ya FPR-Inkotanyi,<br \/>\n-Umuryango ISANGANO-FPP uramenyesha abanyarwanda ko Madame Sp\u00e9ciose Mujawayezu adahagarariye na gato inyungu z&#8217;Umuryango ISANGANO-FPP, we yagiye muri Leta ya Nahimana ku nyungu ze bwite nta nshigano namba yahawe n\u2019 Umuryango ISANGANO-FPP,<\/p>\n<p>Kujya mu rindi shyaka ni uburenganzira bwa Madame Sp\u00e9ciose Mujawayezu ariko icyo Umuryango ISANGANO-FPP ugayaho Madame Sp\u00e9ciose Mujawayezu ni uburyo n\u2019igihe abikozemo.<\/p>\n<p>-Umuryango ISANGANO-FPP urongera kwibutsa abanyarwanda ko aho duhagaze ku bijyanye n\u2019ingirwamatora itegurwa na Leta ya FPR muri uyu mwaka wa 2017 bitahindutse nkuko twabitangaje mu itangazo no 005\/OP. F\/05\/15 ryo kuwa 5\/05\/2015.<\/p>\n<p>-Umuryango ISANGANO-FPP uributsa kandi Nahimana Tomasi ko mbere yo gukatisha amatike y\u2019indege no kujya mu matora na Kagame yabanza agasubiza amaso inyuma akibuka ibyo FPR-Inkotanyi yakoreye inzirakarengane z\u2019abasenyeri n&#8217;abapadiri baboneye izuba padiri Tomasi,<\/p>\n<p>-Umuryango ISANGANO-FPP ukamusaba ko yarekeraho gukina amakinamico yose arimo gukinira ku banyarwanda, ndetse byaba byiza Nahimana akemera gusaba imbabazi ku makosa yose n&#8217;ibihimbano byose ari gukora muri politiki,<\/p>\n<p>-Ikindi kintu gikomeye dusaba abari mu mashyaka n&#8217;imiryango ikora politiki muri opposition ni ukudaha agaciro no kutarangazwa niyi mikino yose ya Nahimana bayitaho igihe cyabo. Twe mu ISANGANO-FPP dunafite ibimenyetso ku magambo Nahimana we yivugiye ubwe abwira umwe mu nkoramutima ze mu ntangiriro za Mata 2014 ko we (Nahimana) mu by&#8217;ukuri atazajya mu Rwanda kwiyamamaza,<\/p>\n<p>Banyarwanda ncuti, mumenye ko biriya byose Nahimana arimo akora byo gukatisha amatike y&#8217;indege, kugarukira za Nayirobi na Bruxelles byose ni amacenga ya Nahimana,<\/p>\n<p>&#8211; Ku banyarwanda basanzwe batari muri politiki mumenye neza ko niba umuntu nka Nahimana akomeje gukina iyi mikino ngo yo kujya mu matora ubwo nyine we yemera ko nayo matora abaho!? Biteye kwibaza byinshi ku muntu nkawe wiyitirira kuba muri opposition,<br \/>\n-Umuryango ISANGANO-FPP usanga ntacyo bimaze guhagararana na Kagame mu matora y\u2019igitugu we ubwe azi neza ikizayavamo mu gihe Abenegihugu baboshywe nta bwinyagamburiro n\u2019uruvugiro bafite ariko umupadiri witwa Nahimana we yumva ko azabakuriraho Kagame akoresheje gusoma misa no kujya kuryama mu bibuga by&#8217;indege. Ibi byitwa ubutesi buvanze n\u2019icyo abanyarwanda bita ubupfayongo. Nta muntu n&#8217;umwe ushyira mu kuri wese wakwiyumvisha ko gukuraho Kagame ari ukujya gutera imbabazi mu bibuga by&#8217;indege Nayirobi cyangwa Brusseli: Rwanda wagushije ishyano!<\/p>\n<p>-Umuryango ISANGANO-FPP urongera kwibutsa abanyarwanda ko igishishikaje abayobozi b\u2019ISANGANO-FPP atari imyanya ya politiki ko ahubwo icyo dushyize imbere ya byose ari ukubanza kubohora u Rwanda n\u2019abanyarwanda ku butegetsi bubi bwa FPR-Inkotanyi hakaboneka uruvugiro,<\/p>\n<p>-Umuryango ISANGANO-FPP nta na rimwe wigeze wanga gufatanya n\u2019andi mashyaka mu gihe byakorwa mu bwubahane nta gushaka kwishyira hejuru nka Nahimana Tomasi,<\/p>\n<p>-Umuryango ISANGANO-FPP urasaba andi mashyaka ya opposition kwamaganira kure iriya ngirwa Leta ya Nahimana kuko nta kindi igamije uretse kurangaza no kwerekana ko ntacyo andi mashyaka amaze cyangwa ashoboye.<\/p>\n<p>&#8211; Umuryango ISANGANO-FPP usanga umushinga wo kubohora u Rwanda n\u2019abanyarwanda nta shyaka na rimwe cyangwa agatsiko k\u2019abantu bake bashobora uwo mushinga bonyine hatabayeho ubufatanye n&#8217;ubwuzuzanye mu bikorwa bw\u2019abantu b\u2019ingeri zitandukanye,<\/p>\n<p>&#8211; Umuryango ISANGANO-FPP urasanga byihutirwa guhura kw\u2019andi mashyaka hagashakwa ubwumvikane mu gushyiraho Inama y\u2019igihugu y\u2019abaharanira impinduka mu 2017 na nyuma yaho (National Assemby on what to be done in 2017 and beyond). Iyi nama y\u2019igihugu yatumirwamo abakuru b\u2019amashyaka ya politiki yifuza kugira icyo akora gifatika mu 2017, imiryango idaharanira inyungu za politiki, abapolitiki batari mu mashyaka, abihayimana n\u2019abayobora amadini, abashakashatsi, abanyeshuri mu mashuri makuru atandukanye, abasirikari, abakozi bakora mu bigo bitandukanye, urubyiruko, abanyamahanga bifuza gufasha abanyarwanda kwibohora, n\u2019abandi bifuza impinduka mu 2017 na nyuma yaho,<\/p>\n<p>-Umuryango ISANGANO-FPP usanga guhuriza hamwe aba bantu b\u2019ingeri zitandukanye muri iyo nama yaguye ariyo nzira yatuma ijwi rya politiki na diplomasi rya oppositiom byumvikana neza mu mahanga.<\/p>\n<p>-Umuryango ISANGANO-FPP urangije wizeza abanyarwanda ko uri gukora ibishoboka byose kandi ko nta kabuza muri uyu mwaka 2017 uzabagaragariza igikorwa gikomeye mu guhangana niriya Leta ya FPR.<\/p>\n<p>-Umuryango ISANGANO-FPP ukaba urangije unasaba abari mu gisirikare cy\u2019u Rwanda bifuza guhagarara ku ruhande rwo kurengera abanyarwanda kubigaragaza inzira zikigendwa.<\/p>\n<p>Bikozwe tariki ya 21\/02\/2017<\/p>\n<p><strong>Jean Marie Vianney Minani,<\/strong><\/p>\n<p>Umuyobozi Mukuru w\u2019ISANGANO-FPP<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Itangazo no 001\/OP.F\/02\/17 ry&#8217; Umuryango ISANGANO-FPP ryamagana imyitwarire idahwitse ya Nahimana Tomasi w\u2019Ishema Party yo guca inyuma ISANGANO-FPP ashyira Madame Sp\u00e9ciose Mujawayezu muri Leta ye. Turatanga kandi igitekerezo cy\u2019uburyo andi mashyaka yaha ikizere gishya abanyarwanda mu bufatanye.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":9451,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[45],"tags":[],"class_list":["post-19294","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amatangazo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>JMV Minani ati: Nahimana Tomasi nawe aratekinika nka FPR ya Kagame: - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"JMV Minani ati: Nahimana Tomasi nawe aratekinika nka FPR ya Kagame: - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Itangazo no 001\/OP.F\/02\/17 ry&#8217; Umuryango ISANGANO-FPP ryamagana imyitwarire idahwitse ya Nahimana Tomasi w\u2019Ishema Party yo guca inyuma ISANGANO-FPP ashyira Madame Sp\u00e9ciose Mujawayezu muri Leta ye. Turatanga kandi igitekerezo cy\u2019uburyo andi mashyaka yaha ikizere gishya abanyarwanda mu bufatanye.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-02-21T10:36:22+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/01\/Minani.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"709\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"1063\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame\/\",\"name\":\"JMV Minani ati: Nahimana Tomasi nawe aratekinika nka FPR ya Kagame: - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/01\/Minani.jpg\",\"datePublished\":\"2017-02-21T10:36:22+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/01\/Minani.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/01\/Minani.jpg\",\"width\":709,\"height\":1063,\"caption\":\"JMV Minani, umukuru wa ISANGANO FPP\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"JMV Minani ati: Nahimana Tomasi nawe aratekinika nka FPR ya Kagame:\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"JMV Minani ati: Nahimana Tomasi nawe aratekinika nka FPR ya Kagame: - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"JMV Minani ati: Nahimana Tomasi nawe aratekinika nka FPR ya Kagame: - Umunyarwanda","og_description":"Itangazo no 001\/OP.F\/02\/17 ry&#8217; Umuryango ISANGANO-FPP ryamagana imyitwarire idahwitse ya Nahimana Tomasi w\u2019Ishema Party yo guca inyuma ISANGANO-FPP ashyira Madame Sp\u00e9ciose Mujawayezu muri Leta ye. Turatanga kandi igitekerezo cy\u2019uburyo andi mashyaka yaha ikizere gishya abanyarwanda mu bufatanye.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-02-21T10:36:22+00:00","og_image":[{"width":709,"height":1063,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/01\/Minani.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame\/","name":"JMV Minani ati: Nahimana Tomasi nawe aratekinika nka FPR ya Kagame: - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/01\/Minani.jpg","datePublished":"2017-02-21T10:36:22+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/01\/Minani.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/01\/Minani.jpg","width":709,"height":1063,"caption":"JMV Minani, umukuru wa ISANGANO FPP"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jmv-minani-ati-nahimana-tomasi-nawe-aratekinika-nka-fpr-ya-kagame\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"JMV Minani ati: Nahimana Tomasi nawe aratekinika nka FPR ya Kagame:"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19294","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19294"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19294\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":19295,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19294\/revisions\/19295"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/9451"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19294"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19294"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19294"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}