{"id":1954,"date":"2012-10-12T23:37:18","date_gmt":"2012-10-12T21:37:18","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=1954"},"modified":"2012-10-12T23:37:18","modified_gmt":"2012-10-12T21:37:18","slug":"rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\/","title":{"rendered":"Rwanda:Politiki nshya y\u2019ubuhinzi ibangamiye abaturage"},"content":{"rendered":"<p>Ivugururwa ry\u2019ubuhinzi ryatangiye mu 2007 mu Rwanda ryashoboye gutuma umusaruro w\u2019ubuhinzi wiyongera muri rusange mu gihugu ariko abahinzi bose \u00a0ntabwo byabaguye neza. Bamwe mu bahinzi ntabwo bashobora kugurisha umusaruro wabo, abandi bafite ikibazo cy\u2019indyo ituzuye. Kubera gucika intege bamwe ntabwo bashaka gukurikiza amabwiriza ya Leta ajyanye n\u2019ubuhinzi.<!--more--><\/p>\n<p>Abo bahinzi biganjemo abo mu majyaruguru y\u2019u Rwanda bavuga ko bagiye guhebera urwaje ntibazongere guhinga ingano kuko batashoboye kugurisha umusaruro wabo baherutse gusarura ku giciro bifuzaga (420 Frw\/0,8$).<br \/>\nAbo baturage bijujuta bagira bati:<em>\u201dTwajyanye umusaruro wacu ku biro by\u2019akagari aho wagombaga kugurishirizwa. None dore badusabye, nyuma y\u2019icyumweru kuza gutwara umusaruro wacu ngo babuze abawugura!\u201d<\/em><\/p>\n<p>Kubera gucika intege, abo baturage bavuga ko ubu bagiye kwanga amabwiriza ya Leta, baragira bati:<em>\u201dtwafashe icyemezo cyo kugurisha ingano zacu ku giciro icyo ari cyo cyose ngo dushobore kuzikuraho, nyuma tuzahinga ibindi bihingwa bishobora kuduha amafaranga.\u201d<\/em><\/p>\n<p>Kuva Leta y\u2019u Rwanda yatangiza mu 2007, politiki nshya y\u2019ubuhinzi, ibihingwa bimwe na bimwe byabaye byinshi ku isoko ku buryo bitagurishwa cyangwa bigoye kugurishwa. Politiki nshya y\u2019ubuhinzi, ubundi yahisemo uturere tugomba guhingwamo ibihingwa runaka, habaho kwegeranya ubutaka ku buryo hahingwa igihingwa kimwe ku buso bunini. Intego, nk\u2019uko Leta ibivuga ni:ukongera umusaruro, no gutuma abaturage bava mu guhinga ibibatunga gusa ahubwo bagahinga byinshi bagamije guhingira isoko.<\/p>\n<p>Ni mu gikorwa cyiswe icyo kongera no guteza imbere uburyo bwo kongera umusaruro mu buryo burambye, leta y\u2019u Rwanda yashyizemo ingufu. Icyo gikorwa gitwara 80 ku ijana ry\u2019ingengo y\u2019imali igenerwa ubuhinzi, ingengo y\u2019imali igenerwa ubuhinzi na Leta y\u2019u Rwanda ikaba ingana na 6 ku ijana by\u2019ingengo y\u2019imali yose. Gutunganya ibishanga, guteza imbere uburyo bwo kuhira imyaka, uburyo bwo gucunga neza umutungo kamere no gufata neza ubutaka&#8230; Uwo mushinga ni munini cyane. Iyo gahunda igamije kongera kwihaza mu biribwa ku baturage hongerwa umusaruro w\u2019ibihingwa ngangurarugo. 20 ku ijana by\u2019ingengo y\u2019imali ikoreshwa mu kongerera ubumenyi abakora mu by\u2019ubuhinzi n\u2019abandi bakora ibikorwa bigamije inyungu bishingiye ku buhinzi.<\/p>\n<p>Kugira ngo izo ntego zigerweho, buri ntara igomba guhinga ibihingwa byagenwe na Minist\u00e8re ifite ubuhinzi mu nshingano zayo hakurikijwe imiterere y\u2019ubutaka n\u2019ikirere. Abahinzi nabo bagomba kwibumbira mu ma Koperative bagahingira hamwe, ndetse bagahabwa imbuto z\u2019indobanure bishyura gusa \u00bd cy\u2019igiciro cy\u2019izo mbuto.<\/p>\n<p><em>\u201dMu myaka 3 ishize, umusaruro w\u2019ibigori, ingano, imyumbati wikubye inshuro 3, umusaruro w\u2019ubuhinzi w\u2019igihugu cyose wiyongereyeho 14%, nta kibazo cy\u2019inzara kikigaragara mu gihugu<\/em>\u201d: ibyo bitangazwa na Minisitiri w\u2019Ubuhinzi, Agn\u00e8s Kalibata.<\/p>\n<p>Ariko umwe muri uwo musaruro nk\u2019ibigori n\u2019ingano bidakoreshwa cyane n\u2019abanyarwanda, bitinda mu bigega kubera kutagurwa ibyo abaturage ntibabyishimire.<\/p>\n<p>Umuturage umwe wo Kinigi, mu karere ka Musanze yagize ati:<em>\u201dNtabwo bihagije kubwira umuhinzi ngo nahinge igihingwa iki n\u2019iki, ni ngombwa no kumubwira impamvu agomba guhinga icyo gihingwa akareka guhinga ikindi gihingwa yishakiye.\u201d<\/em> Uyu muturage ntabwo yumva ukuntu amasaka, yinjirizaga abaturage amafaranga menshi kuva mu myaka myinshi ishize, kandi akarinda imirire mibi mu miryango, yabujijwe guhingwa. Kuva icyo gihe amasaka yabaye make ku isoko n\u2019abonetse arahenda cyane (350Frw kandi kera yaraguraga 200Frw).<\/p>\n<p>Umuturage witwa Aloys Ujeneza wo ku gasantere ka Gitare muri Burera avuga ko mu tubari tumwe na tumwe, inzoga zisigaye zarabaye mbi cyane: urugero ni inzoga yitwa UMURAHANYONI, yengwa hakoreshejwe kuvanga amasaka, ifumbire, Kanyanga.. ubu iyo nzoga ikaba yarasimbuye urwagwa, ku buryo isindisha cyane kandi ikaba yakwica ubuzima bw\u2019abantu.<\/p>\n<p>Imirire mibi imaze kwigaragaza mu duce tumwe na tumwe. Umuturage wo ku Musanze aragira ati:<em>\u201dMu ngo zose z\u2019uyu Murenge barya ibirayi gusa, kugira ngo umuntu ashobore kugura ibishyimbo cyangwa imboga, umuntu agomba kugenda urugendo rurerure, mu gihe mbere buri muturage yashoboraga kubona uburisho mu kwe. Uretse urugendo rurerure ibyo biribwa birahenda cyane.&#8221;<\/em><\/p>\n<p><em>\u201dIbiciro bw\u2019ibihingwa byabujijwe guhingwa mu karere aka n\u2019aka byarazamutse cyane kuko ababizana babikura mu tundi turere.\u201d<\/em>: ibyo bitangazwa na Jean Pierre Mpakaniye wo mu Rugaga Imbaraga rwibumbiyemo abahinzi n\u2019aborozi bo mu Rwanda.<\/p>\n<p>Ni muri ubwo buryo iterambere ry\u2019ubuhinzi bw\u2019ibigori mu bishanga, byatumye ibiciro by\u2019imboga zari zisanzwe zihingwa mu bishanga bizamuka cyane kuko zabaye nkeya. Abacuruzi bajya kuzirangura ngo bajye kuzigurisha mu maduka y\u2019abifite n\u2019amasoko manini nk\u2019ay\u2019i Kigali.<\/p>\n<p>Niba intego yo kongera umusaruro w\u2019ubuhinzi muri rusange yaragezweho, iyo mpinduka mu mihingire ibangamira cyane imirire n\u2019amafaranga yinjira mu miryango y\u2019abaturage basanzwe b\u2019abanyarwanda bifuza byibura ko niba badashoboye kurya umusaruro wabo wose, igiciro bawugurisha cyaba kingana imvune bagize n\u2019amafaranga baba baratanze bagura ifumbire, imbuto n\u2019ibindi..<\/p>\n<p><em>Inkuru ya Fulgence Niyonagize na Venant Nshimyumurwa yasohotse ku rubuga <a href=\"http:\/\/syfia-grands-lacs.info\/index.php5?view=articles&amp;action=voir&amp;idArticle=2671\">Syfia<\/a>\u00a0<\/em><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ivugururwa ry\u2019ubuhinzi ryatangiye mu 2007 mu Rwanda ryashoboye gutuma umusaruro w\u2019ubuhinzi wiyongera muri rusange mu gihugu ariko abahinzi bose \u00a0ntabwo byabaguye neza. Bamwe mu bahinzi ntabwo bashobora kugurisha umusaruro wabo, abandi bafite ikibazo cy\u2019indyo ituzuye. Kubera gucika intege bamwe ntabwo bashaka gukurikiza amabwiriza ya Leta ajyanye n\u2019ubuhinzi.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":1956,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[69],"tags":[],"class_list":["post-1954","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ubukungu"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rwanda:Politiki nshya y\u2019ubuhinzi ibangamiye abaturage - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rwanda:Politiki nshya y\u2019ubuhinzi ibangamiye abaturage - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ivugururwa ry\u2019ubuhinzi ryatangiye mu 2007 mu Rwanda ryashoboye gutuma umusaruro w\u2019ubuhinzi wiyongera muri rusange mu gihugu ariko abahinzi bose \u00a0ntabwo byabaguye neza. Bamwe mu bahinzi ntabwo bashobora kugurisha umusaruro wabo, abandi bafite ikibazo cy\u2019indyo ituzuye. Kubera gucika intege bamwe ntabwo bashaka gukurikiza amabwiriza ya Leta ajyanye n\u2019ubuhinzi.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-10-12T21:37:18+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Rwanda:Politiki nshya y\u2019ubuhinzi ibangamiye abaturage\",\"datePublished\":\"2012-10-12T21:37:18+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\\\/\"},\"wordCount\":749,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Ubukungu\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\\\/\",\"name\":\"Rwanda:Politiki nshya y\u2019ubuhinzi ibangamiye abaturage - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-10-12T21:37:18+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"500\",\"height\":\"332\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rwanda:Politiki nshya y\u2019ubuhinzi ibangamiye abaturage\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rwanda:Politiki nshya y\u2019ubuhinzi ibangamiye abaturage - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rwanda:Politiki nshya y\u2019ubuhinzi ibangamiye abaturage - Umunyarwanda","og_description":"Ivugururwa ry\u2019ubuhinzi ryatangiye mu 2007 mu Rwanda ryashoboye gutuma umusaruro w\u2019ubuhinzi wiyongera muri rusange mu gihugu ariko abahinzi bose \u00a0ntabwo byabaguye neza. Bamwe mu bahinzi ntabwo bashobora kugurisha umusaruro wabo, abandi bafite ikibazo cy\u2019indyo ituzuye. Kubera gucika intege bamwe ntabwo bashaka gukurikiza amabwiriza ya Leta ajyanye n\u2019ubuhinzi.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-10-12T21:37:18+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Rwanda:Politiki nshya y\u2019ubuhinzi ibangamiye abaturage","datePublished":"2012-10-12T21:37:18+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\/"},"wordCount":749,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Ubukungu"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\/","name":"Rwanda:Politiki nshya y\u2019ubuhinzi ibangamiye abaturage - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-10-12T21:37:18+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"500","height":"332"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandapolitiki-nshya-yubuhinzi-ibangamiye-abaturage\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rwanda:Politiki nshya y\u2019ubuhinzi ibangamiye abaturage"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1954","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1954"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1954\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1954"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1954"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1954"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}