{"id":19648,"date":"2017-03-27T16:17:51","date_gmt":"2017-03-27T14:17:51","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=19648"},"modified":"2017-03-27T16:17:51","modified_gmt":"2017-03-27T14:17:51","slug":"ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\/","title":{"rendered":"Ibyo GREX yatangaje mu gihe tariki ya 23\/03\/17 yarenga nta gikozwe"},"content":{"rendered":"<p>GREX ni Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro mu magambo ahinnye y\u2019igifaransa. Iyo guverinoma ikaba iyobowe na Padiri Thomas Nahimana. Yagiriyeho i Paris tariki 20\/02\/17.<\/p>\n<p>Mu mwanzuro w\u2019itangazo ryari rigenewe abanyamakuru n\u2019abanyarwanda ryashyizwe ahagaragara kur\u2019iriya tariki, rigashyirwaho kandi umukono na Bwana Chaste Gahunde, Ministri w\u2019Itangazamakuru muri GREX, hari ibikorwa bikomeye byatangajwe, n\u2019uburyo bizakurikirana.<\/p>\n<p>Ngirango byaba byiza ibyo bikorwa abantu babigarutseho, kugirango barebe niba ibyo GREX yatangaje hari ibiri kujya mu bikorwa uko byavuzwe, cyangwa se niba ari kwa kundi kw\u2019abanyapolitiki bizeza abantu ibi n\u2019ibi nuko bigaherera iyo.<\/p>\n<p>Dore ibyari biteganyijwe nkuko ririya tangazo ryavuzwe haruguru ribivuga:<\/p>\n<ol>\n<li><em>Kwemera no kwihutira kuganira na Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro.<\/em><\/li>\n<li><em>Gufungura amarembo bitarenze tariki ya 23\/03\/2017, abanyarwanda bose bari hanze y\u2019u Rwanda babyifuza bagataha mu mahoro, imfungwa za politiki zigafungurwa, amashyaka ya opozisiyo ashaka kugira uruhare mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama 2017 akandikwa nta mananiza.<\/em><\/li>\n<\/ol>\n<p><strong>Mu gihe byarenga tariki ya 23\/03\/2017 nta gikozwe<\/strong><em> :<\/em><\/p>\n<ol start=\"3\">\n<li><em>Kwimura gahunda y\u2019amatora ya Perezida wa Repubulika yari ateganyijwe muri Kanama 2017 agashyirwa muri Kanama 2019, naho amatora y\u2019intumwa zarubanda agashyirwa mu Ugushyingo 2019.<\/em><\/li>\n<li><em>Gushyiraho Guverinoma y\u2019inzibacyuho ihuriweho n\u2019amashyaka menshi, igahabwa manda y\u2019amezi 24, akaba ariyo itegura amatora y\u2019umukuru w\u2019igihugu n\u2019ay\u2019intumwa za rubanda mu buryo bunyuze mu mucyo.<\/em><\/li>\n<\/ol>\n<p>Kubijyanye na kiriya gikorwa cya mbere cyasabwaga guverinoma ya FPR, ubwo GREX yazamenyesha abanyarwanda ibyaba byarakozwe, n\u2019igisubizo yaba yarahawe. Aha ariko umuntu yanakwibaza ku buryo ibi byarikugerwaho, n\u2019uburyo buboneye bwo kubikora ngo bigerweho. Habaye hari ubwakoreshejwe, GREX nibumenyekanisha, abantu bazibaza niba aribwo bwari buboneye kurusha ubundi bwarigukoreshwa.<\/p>\n<p>Naho kubireba igikorwa cya kabiri, icyo abantu bakurikira bamenye nuko taliki 23\/03\/17 umwe mu banyapolitiki warukiburanira mu Rwanda, ariko atarakatirwa burundu, ariwe <a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2017\/03\/23\/karongi-urukiko-rwagize-umwere-umubitsi-wa-fdu-inkingi-gasengayire-leonille\/\">Leonille Gasengayire<\/a>\u00a0 wo muri FDU-Inkingi &#8211; yafunguwe. Byaba byaratewe se n\u2019ubusabe bwa GREX? Ni ukubyibazaho. Naho kubindi byasabwaga mur\u2019iyo ngingo byo gutaha kw\u2019impunzi (hagati aho izo muri <a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/fr\/les-refugies-rwandais-vivant-en-republique-du-congo-brazzaville-lancent-un-cri-dalarme\/\">Congo Brazzaville<\/a> zaratewe) no gukingurira amarembo amashyaka ya politiki ashaka kujya mu matora yo mu kwa munani 2017, benshi ntacyo babiziho.<\/p>\n<p>Abanyapolitiki batavuga rumwe na FPR bafunze kandi bamaze imyaka mwinshi muri gereza, abo ni nka Dr Theoneste Niyitegeka, Victoire Ingabire Umuhoza na Deogratias Mushayigi n\u2019abandi, iby\u2019ugufungwa cyangwa gufungurwa kwabo ntacyahindutse hagati aho. Ariko kubireba Victoire, umuntu yakwibutsa gusa yuko mu rubanza yarafitanye na leta ya FPR rwagombaga kubera Arusha muri Tanzaniya tariki ya <a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2017\/03\/21\/arusha-leta-yu-rwanda-yatinye-kuburana-na-victoire-ingabire\/\">22\/03\/17<\/a>, Kigali yarwivanyemo.<\/p>\n<p>Mu gihe rero ntabizwi bifatika ubuyobozi bw\u2019u Rwanda bwakozwe bijyanye n\u2019ibyo GREX yasabaga, none itariki ntarengwa ya 23\/03\/17 yariyatanzwe ikaba yarahise, Padiri Thomas Nahimana n\u2019abo barikumwe muri GREX baba bagiye se guhagurukira uburyo bwose bushoboka ngo imfungwa za politiki zifungurwe cyangwa ngo amatora yarateganyijwe uyu mwaka yigizweyo?<\/p>\n<p>Ibyerekeye gahunda y\u2019amatora byo, kuri benshi ntakigaragarako yaba yarahindutse. Nkuko Kigali yatangajeko azaba mu kwa munani, ubwo GREX yazatubwira aho ibigeze ihinduza iyo gahunda, mu gihe amashyaka amwe akomeje gukumirwa nta mpamvu ifatika. Inzira ishobora kuba ikiri ndende, nubwo ishobora kwihuta bitewe n\u2019imyitwarire y\u2019abashaka bose impinduka mu Rwanda.<\/p>\n<p>Naho ku byo gushyiraho Guverinoma y\u2019inzibacyuho ihuriweho n\u2019amashyaka menshi, nubwo bamwe mu banyarwanda dusanga <a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2017\/02\/26\/nahimana-na-kagame-barasa-nkabatekereza-kimwe-ku-byerekeye-ikibazo-cyinzibacyuho\/\">igitekerezo cyayo cyaba kinyuranyije n\u2019ihame rya demokrasi<\/a> rigira riti ubutegetsi ni ubw\u2019abaturage, abayobozi bashyirwaho nabo, n\u2019ubutegetsi bukayoborera koko abaturage baba babwishyiriyeho mu bwisanzure bwose, simbona ukuntu hatangira gutekerezwa urundi rwego runyuranye na GREX, mu gihe nayo itaragira icyo yerekana ko yagezeho.<\/p>\n<p><strong>Umwanzuro<\/strong><\/p>\n<p>Hari byinshi abategetsi bizeza abo bayobora, cyangwa bifuza kuyobora. Iyo abaturage baba babwira badakurikiye ngo bahoze ku nkeke ababizeza isi n\u2019ijuru, nta gikorwa. Ubwo ababitwaje ngo bagere ku nyungu zabo, bakomeza gukoresha akarimi keza, ibipfa bigakomeza gupfa.<\/p>\n<p>Mu mpinduka abanyarwanda duharanira, twaridukwiye guca abanyapolitiki k\u2019umuco wo kwizeza abo bifuza kuyobora ibidashoboka, nko kuvugango uzafunguza mu kwezi kumwe imfungwa za politiki Leta ya FPR imaze imyaka myinshi ifunze, utarerekana cyangwa udakoresha nibura imbaraga nk\u2019izo yashyizeho izifunga.<\/p>\n<p>Nubwo GREX ari indi ntambwe yatewe mu rwego rw\u2019impinduka ikenewe cyane mu mitegekere y\u2019u Rwanda, biragaragara ko hagikenewe byinshi kugirango iyo ntambwe, n\u2019izindi ziriguterwa n\u2019abanyarwanda banyuranye hirya no hino, zigire icyo zigeraho mu kurenganura rubanda rubabaye igihe kirekire mu buryo bwinshi bw\u2019imibereho yarwo.<\/p>\n<p><strong>Ambrose Nzeyimana<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>GREX ni Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro mu magambo ahinnye y\u2019igifaransa. Iyo guverinoma ikaba iyobowe na Padiri Thomas Nahimana. Yagiriyeho i Paris tariki 20\/02\/17. Mu mwanzuro w\u2019itangazo ryari rigenewe abanyamakuru n\u2019abanyarwanda ryashyizwe ahagaragara kur\u2019iriya tariki, rigashyirwaho kandi umukono na Bwana Chaste Gahunde, Ministri w\u2019Itangazamakuru muri GREX, hari ibikorwa bikomeye byatangajwe, n\u2019uburyo bizakurikirana. Ngirango byaba [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":19282,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-19648","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibyo GREX yatangaje mu gihe tariki ya 23\/03\/17 yarenga nta gikozwe - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibyo GREX yatangaje mu gihe tariki ya 23\/03\/17 yarenga nta gikozwe - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"GREX ni Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro mu magambo ahinnye y\u2019igifaransa. Iyo guverinoma ikaba iyobowe na Padiri Thomas Nahimana. Yagiriyeho i Paris tariki 20\/02\/17. Mu mwanzuro w\u2019itangazo ryari rigenewe abanyamakuru n\u2019abanyarwanda ryashyizwe ahagaragara kur\u2019iriya tariki, rigashyirwaho kandi umukono na Bwana Chaste Gahunde, Ministri w\u2019Itangazamakuru muri GREX, hari ibikorwa bikomeye byatangajwe, n\u2019uburyo bizakurikirana. Ngirango byaba [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-03-27T14:17:51+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/02\/gov.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"2766\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"1224\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Ibyo GREX yatangaje mu gihe tariki ya 23\\\/03\\\/17 yarenga nta gikozwe\",\"datePublished\":\"2017-03-27T14:17:51+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\\\/\"},\"wordCount\":688,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/02\\\/gov.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\\\/\",\"name\":\"Ibyo GREX yatangaje mu gihe tariki ya 23\\\/03\\\/17 yarenga nta gikozwe - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/02\\\/gov.jpg\",\"datePublished\":\"2017-03-27T14:17:51+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/02\\\/gov.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/02\\\/gov.jpg\",\"width\":2766,\"height\":1224},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibyo GREX yatangaje mu gihe tariki ya 23\\\/03\\\/17 yarenga nta gikozwe\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibyo GREX yatangaje mu gihe tariki ya 23\/03\/17 yarenga nta gikozwe - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibyo GREX yatangaje mu gihe tariki ya 23\/03\/17 yarenga nta gikozwe - Umunyarwanda","og_description":"GREX ni Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro mu magambo ahinnye y\u2019igifaransa. Iyo guverinoma ikaba iyobowe na Padiri Thomas Nahimana. Yagiriyeho i Paris tariki 20\/02\/17. Mu mwanzuro w\u2019itangazo ryari rigenewe abanyamakuru n\u2019abanyarwanda ryashyizwe ahagaragara kur\u2019iriya tariki, rigashyirwaho kandi umukono na Bwana Chaste Gahunde, Ministri w\u2019Itangazamakuru muri GREX, hari ibikorwa bikomeye byatangajwe, n\u2019uburyo bizakurikirana. Ngirango byaba [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-03-27T14:17:51+00:00","og_image":[{"width":2766,"height":1224,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/02\/gov.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Ibyo GREX yatangaje mu gihe tariki ya 23\/03\/17 yarenga nta gikozwe","datePublished":"2017-03-27T14:17:51+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\/"},"wordCount":688,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/02\/gov.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\/","name":"Ibyo GREX yatangaje mu gihe tariki ya 23\/03\/17 yarenga nta gikozwe - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/02\/gov.jpg","datePublished":"2017-03-27T14:17:51+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/02\/gov.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/02\/gov.jpg","width":2766,"height":1224},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyo-grex-yatangaje-mu-gihe-tariki-ya-230317-yarenga-nta-gikozwe\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibyo GREX yatangaje mu gihe tariki ya 23\/03\/17 yarenga nta gikozwe"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19648","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19648"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19648\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":19649,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19648\/revisions\/19649"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/19282"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19648"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19648"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19648"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}