{"id":19703,"date":"2017-03-30T14:24:04","date_gmt":"2017-03-30T12:24:04","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=19703"},"modified":"2017-03-30T14:24:04","modified_gmt":"2017-03-30T12:24:04","slug":"jonathan-musonera-ararengana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jonathan-musonera-ararengana\/","title":{"rendered":"JONATHAN MUSONERA ARARENGANA"},"content":{"rendered":"<p>Yego unyereye arinyagambura, ariko kandi ntimugashake kugera mw&#8217;ijuru mudapfuye.<\/p>\n<p>Ni byo koko screenings zari nyinshi hari n&#8217;izo Musonera atibutse nk&#8217;iza Bujumbura n&#8217;i Mushiha, zari zishinzwe kujonjora abasore baturukaga i Rwanda, twagera Nakivale kwa &#8220;Rose wacu&#8221;, ahitwaga mu Miyenzi, iryo zina ndyibutse Musonera yari yaryibagiwe, twese tukaba kimwe, nta murundi nta munyarwanda, twese tukitwa ba Jean Claude. Warokoka Rose, ukagwa mu maboko ya Dan Munyuza, we mukamarana igihe cyose uzamara mu myitozo.<\/p>\n<p>Rero ngo inkuru ibara utashye, kumurokoka bihwanye no kurama. Musonera rero, twahagurukanye i Burundi dukora amafunzo hamwe, jye nagiye muri Gahinga na Muhabura, Musonera asigara kuri training wing.<\/p>\n<p>Gusigara yo rero ntibivuga ko wabaga wizewe ahubwo wabaga ukiri kwigwaho cyane! Natwe abagendaga imbere ku rugamba, babaga badukurikije ingenza ukarwana uri nk&#8217;umucakara, bakugerageza, wakwibeshya no kw&#8217;ijambo cyangwa ugifite ya miteto wakuye iwanyu, ugapfa.<\/p>\n<p>Waba uri kumwe nabo bashaka kubwirana ko bari kumwe na adui, umwe akaguhamagara ati bite Jean claude!!! Ubwo bikakwibutsa amateka wahunze.<\/p>\n<p>Ibyo ni ibintu bicye cyane si n&#8217;ibyanjye kubivuga. Jyewe icyo nshaka kuvuga ni uko nemera ibyo Musonera yavuze, ni ba abeshya, musome ibyo umuhanuzi Obadiya yavuze, biri hano hasi, umunyarwanda uzanyura muri iyi screening\/ijonjora, ni we uzatura mu Rwanda rwa nyuma ya Kagame.<\/p>\n<p>Kwirirwa mwanjama Musonera muturutse impande zose, ni ikigaragaza ububi bwanyu. Erega n&#8217;iyo bitavugwa na Musonera, n&#8217;undi wese yabivuga kuko nta cyahishwe kitazahishurwa.<\/p>\n<p>Musonera yavuze ukuri, nta muhutu yaburaniye, ahubwo yabahaye urugero rwiza bakwiye gukurikiza rwo kwambika ubusa bene wabo bamaze abantu izuba riva bakaba bakibakingiye ikibaba. Nta n&#8217;ubwo kuvuga ngo jenoside yakorewe abahutu hari icyo bimariye abahutu.<\/p>\n<p>Nkuko izina jenoside yakorewe abatutsi ntacyo imariye abayirokotse. Abatutsi bayiriraho bayiriyemo umuvumo, none mbona hari abahutu nabo babona ko abo bene wacu hari icyo bababarushije.<\/p>\n<p>Rero mbabwire icyo mwisabira muzakibona! Ntabwo ubwicanyi bwakorewe abahutu bumeze nk&#8217;ubwakorewe abatutsi, n&#8217;iyo haba harapfuye abahutu benshi cg se ubwo bwicanyi bukaba bwujuje ibyangombwa bibugira jenoside.<\/p>\n<p>Mwese murabizi uretse kwirengagiza, musome hasi aha Umuhanuzi Obadia arabibutsa n&#8217;ibyo mwibagiwe kuko hashize igihe ntawe ubibazwa. Buri wese arenzaho yibwira ko Iyaturemye nayo yibagirwa.<\/p>\n<p>Ndangije mvuga rwose ko nta opposition Musonera yaciye intege, ahubwo yamanuye ba batutsi bishyize mubushorishori, abaringaniza na babahutu bagenzi babo b&#8217;abicanyi baragenda baba umwe. Abicanyi ni ubwoko bumwe, ababarokoka n&#8217;ubundi bwoko, ni yo mpamvu mu Rwanda nta moko azongera kuhaba, nyuma y&#8217;urubanza rw&#8217;intabera mugiye mwese kuzatanga mo ubuhamya, buri wese akanyura muri iri jonjora rya Obadiya.<\/p>\n<p>Kandi ntihazagire ugirango ibi nabivuganye na Musonera kuko mperuka kuvugana na Musonera mu mwaka wa 2000 yaje Uganda, kuva icyo gihe kugeza uno munsi nta contact ngirana na Musonera kandi iyaza kugira icyo abeshya, mba munyomoje. Mujye mwubaha umuntu uvuga ukuri yiboneye n&#8217;amaso.<\/p>\n<p>Obadiya<\/p>\n<p>Imana izahana Edomu ibahoye kurenganya Isirayeli<br \/>\n1.<br \/>\nIbyo Obadiya yeretswe. Ibi ni byo Uwiteka Imana ivuga kuri Edomu:<br \/>\nTwumvise ubutumwa buvuye ku Uwiteka, kandi intumwa yatumwe mu mahanga ati \u201cNimuhaguruke kandi natwe duhaguruke dutere ubwo bwoko.<br \/>\n2.<br \/>\nDore mu yandi mahanga nakugize ishyanga rito, urahinyurwa cyane.<br \/>\n3.<br \/>\nUbwibone bw\u2019umutima wawe bwaragushutse, weho utuye mu bisate by\u2019urutare, ukaba mu buturo bwo hejuru cyane ukibwira mu mutima wawe uti \u2018Ni nde wamanura akangeza hasi?\u2019<br \/>\n4.<br \/>\nNaho watumbagira hejuru nk\u2019igisiga, icyari cyawe ukacyarika hagati y\u2019inyenyeri, aho na ho nzahakumanura ugwe hasi. Ni ko Uwiteka avuga.<br \/>\n5.<br \/>\n\u201cAbajura iyo baguteye cyangwa abambuzi baguteraniyeho mu ijoro (ukaba waraciwe), aho ntibakwiba kugeza ubwo b\u012bhaza? Abasaruzi b\u2019imizabibu baje iwawe, ntibagira imizabibu basiga yahumbwa?<br \/>\n6.<br \/>\nYemwe, Esawu ko yasatswe! Ubutunzi bwe bwari buhishe, ko bwahishuwe!<br \/>\n7.<br \/>\nAbafatanyaga nawe bose barakwirukanye bakugeza ku rubibi, abuzuraga nawe baragushutse none barakunesheje, abo wagaburiraga baguteze umutego, ariko ntiwabimenya.\u201d<br \/>\n8.<br \/>\nUwiteka arabaza ati \u201cMbese uwo munsi sinzarimbura abanyabwenge bo muri Edomu, ngatuma kumenya gushira ku musozi wa Esawu?<br \/>\n9.<br \/>\nTemani we, intwari zawe zizahagarika umutima, bitume umuntu wese wo ku musozi wa Esawu yicwa n\u2019icyorezo.<br \/>\n10.<br \/>\n\u201cUrugomo wagiriye mwene so Yakobo ni rwo ruzagutera gukorwa n\u2019isoni cyane, kandi kurimbuka kwawe kuzaba ukw\u2019iteka ryose.<br \/>\n11.<br \/>\nWa munsi wihagarariraga ureb\u0113ra gusa, igihe abanzi bajyanaga ubutunzi bwe, abanyamahanga bakinjira mu marembo ye bagafindira i Yerusalemu, wari umeze nk\u2019uwo muri bo.<br \/>\n12.<br \/>\nAriko ntukareb\u0113re ku munsi wa mwene so, umunsi yabonyemo amakuba, kandi ntukishime ku Bayuda ku munsi barimbutsemo, kandi ntukababwirane ubwibone ku munsi bagizemo amakuba.<br \/>\n13.<br \/>\nNtukajye mu irembo ry\u2019ubwoko bwanjye ku munsi w\u2019ibyago byabo. Ni ukuri ntukareb\u0113re amakuba yabo ku munsi w\u2019ibyago byabo, kandi ntugasahure ubutunzi bwabo ku munsi w\u2019ibyago byabo.<br \/>\n14.<br \/>\nNtugahagarare mu mahuriro y\u2019inzira kuhicira impunzi ze, kandi ntugatange abe bacitse ku icumu ku munsi w\u2019amakuba yabo.<br \/>\n15.<br \/>\n\u201cKuko umunsi w\u2019Uwiteka uri hafi uziye amahanga yose, uko wagenje ni ko uzagenzwa, ibyo wagize bizagusubira ku mutwe.<br \/>\n16.<br \/>\nUko mwanywereye ku musozi wanjye wera, ni ko abanyamahanga bose bazajya banywa iteka. Ni ukuri bazanywa bagotomere, kandi bazamera nk\u2019abatigeze kubaho.<br \/>\n17.<br \/>\n\u201cAriko ku musozi wa Siyoni hazaba abarokotse kandi hazaba ahera, ab\u2019inzu ya Yakobo bazasubirana ibyabo.<br \/>\n18.<br \/>\nKandi ab\u2019inzu ya Yakobo bazaba umuriro, n\u2019ab\u2019inzu ya Yosefu babe ikirimi cyawo, n\u2019ab\u2019inzu ya Esawu bazaba nk\u2019umurama, bazabatwika bakongoke, ndetse ab\u2019iyo nzu nta wuzasigara, kuko byavuzwe n\u2019Uwiteka.<br \/>\n19.<br \/>\n\u201cKandi ab\u2019ikusi bazigarurira umusozi wa Esawu, n\u2019abatuye mu gisiza bahind\u016bre igihugu cy\u2019Abafilisitiya. Bazigarurira igihugu cya Efurayimu n\u2019igihugu cy\u2019i Samariya, n\u2019Ababenyamini bazahind\u016bra i Galeyadi.<br \/>\n20.<br \/>\nKandi abo muri izo ngabo z\u2019Abisirayeli bagiye mu Banyakan\u0101ni ari imfate, bazigarurira igihugu kugeza i Sarefati, n\u2019ab\u2019i Yerusalemu bajyanywe ari imbohe bakaba i Sefaradi, bazigarurira imidugudu y\u2019ikusi.<br \/>\n21.<br \/>\nKandi abarokozi bazazamuka bajye ku musozi wa Siyoni gucira urubanza umusozi wa Esawu kandi ubwami buzaba ubw\u2019Uwiteka.\u201d<\/p>\n<p><strong>Thomas Sankara Habyalimana<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yego unyereye arinyagambura, ariko kandi ntimugashake kugera mw&#8217;ijuru mudapfuye. Ni byo koko screenings zari nyinshi hari n&#8217;izo Musonera atibutse nk&#8217;iza Bujumbura n&#8217;i Mushiha, zari zishinzwe kujonjora abasore baturukaga i Rwanda, twagera Nakivale kwa &#8220;Rose wacu&#8221;, ahitwaga mu Miyenzi, iryo zina ndyibutse Musonera yari yaryibagiwe, twese tukaba kimwe, nta murundi nta munyarwanda, twese tukitwa ba Jean [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":16407,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-19703","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>JONATHAN MUSONERA ARARENGANA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jonathan-musonera-ararengana\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"JONATHAN MUSONERA ARARENGANA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yego unyereye arinyagambura, ariko kandi ntimugashake kugera mw&#8217;ijuru mudapfuye. Ni byo koko screenings zari nyinshi hari n&#8217;izo Musonera atibutse nk&#8217;iza Bujumbura n&#8217;i Mushiha, zari zishinzwe kujonjora abasore baturukaga i Rwanda, twagera Nakivale kwa &#8220;Rose wacu&#8221;, ahitwaga mu Miyenzi, iryo zina ndyibutse Musonera yari yaryibagiwe, twese tukaba kimwe, nta murundi nta munyarwanda, twese tukitwa ba Jean [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jonathan-musonera-ararengana\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-03-30T12:24:04+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/10\/Sankara.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"960\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"960\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jonathan-musonera-ararengana\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jonathan-musonera-ararengana\/\",\"name\":\"JONATHAN MUSONERA ARARENGANA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jonathan-musonera-ararengana\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jonathan-musonera-ararengana\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/10\/Sankara.jpg\",\"datePublished\":\"2017-03-30T12:24:04+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jonathan-musonera-ararengana\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jonathan-musonera-ararengana\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jonathan-musonera-ararengana\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/10\/Sankara.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/10\/Sankara.jpg\",\"width\":960,\"height\":960,\"caption\":\"Thomas Sankara Habyalimana\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jonathan-musonera-ararengana\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"JONATHAN MUSONERA ARARENGANA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"JONATHAN MUSONERA ARARENGANA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jonathan-musonera-ararengana\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"JONATHAN MUSONERA ARARENGANA - Umunyarwanda","og_description":"Yego unyereye arinyagambura, ariko kandi ntimugashake kugera mw&#8217;ijuru mudapfuye. Ni byo koko screenings zari nyinshi hari n&#8217;izo Musonera atibutse nk&#8217;iza Bujumbura n&#8217;i Mushiha, zari zishinzwe kujonjora abasore baturukaga i Rwanda, twagera Nakivale kwa &#8220;Rose wacu&#8221;, ahitwaga mu Miyenzi, iryo zina ndyibutse Musonera yari yaryibagiwe, twese tukaba kimwe, nta murundi nta munyarwanda, twese tukitwa ba Jean [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jonathan-musonera-ararengana\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-03-30T12:24:04+00:00","og_image":[{"width":960,"height":960,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/10\/Sankara.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jonathan-musonera-ararengana\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jonathan-musonera-ararengana\/","name":"JONATHAN MUSONERA ARARENGANA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jonathan-musonera-ararengana\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jonathan-musonera-ararengana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/10\/Sankara.jpg","datePublished":"2017-03-30T12:24:04+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jonathan-musonera-ararengana\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jonathan-musonera-ararengana\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jonathan-musonera-ararengana\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/10\/Sankara.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/10\/Sankara.jpg","width":960,"height":960,"caption":"Thomas Sankara Habyalimana"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jonathan-musonera-ararengana\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"JONATHAN MUSONERA ARARENGANA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19703","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19703"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19703\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":19704,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19703\/revisions\/19704"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/16407"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19703"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19703"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19703"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}