{"id":19722,"date":"2017-04-01T18:54:48","date_gmt":"2017-04-01T16:54:48","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=19722"},"modified":"2017-04-01T18:55:09","modified_gmt":"2017-04-01T16:55:09","slug":"rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\/","title":{"rendered":"Rwanda\/Jenoside: Bamwe bazibuka bose, abandi bibuke bamwe. Uburyo \u00ab kwibuka \u00bb bikorwa mu Bubiligi biratanga sura ki, isomo rihe?"},"content":{"rendered":"<p>Kuki abanyarwanda bakomeje kubusanya ku Mateka bahuriyeho ? U Rwanda ruzategereza igisekuru cy\u2019ubutaha, kugira ngo abana barwo bavuge Amateka amwe ku gihugu cyabo? Kuki bidashoboka uyu munsi? Ni kuki isura y\u2019ikibazo nyirizina ijya ku karubanda by\u2019umwihariko mu gihugu cy\u2019Ububiligi? Mbere yo kwinjira mu ngingo ikubiye mu mutwe w\u2019iyi nyandiko, ni byiza kubanza kwibukiranya ibintu by\u2019ingenzi bifite aho bihuriye na jenoside cyane cyane ku gihugu nk\u2019u Rwanda. Ni ngombwa gusobanukirwa neza icyo jenoside bivuga. Jenoside ireba abanyarwanda yemejwe ryari yemejwe na nde?\u00a0 Byagenze bite ngo yongererwe icyuzuzo cyangwa indango (le qualificatif)? Impaka cyangwa ibyo abanyarwanda batavugaho rumwe muri iki gihe bishingiye kuki? Ukuri ni ukuhe?<\/p>\n<p><strong>Jenoside ni iki?<\/strong><\/p>\n<p>Nk\u2019uko inzobere, ndetse <a href=\"http:\/\/www.ohchr.org\/FR\/ProfessionalInterest\/Pages\/CrimeOfGenocide.aspx\">n\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye, LONI, ubisobanura<\/a>, jenoside ni icyaha cy\u2019ubwicanyi bugambiriwe, bukibasira abantu bitewe n\u2019icyo baricyo, hagamijwe kubarimbura bose cyangwa igice cyabo, byaba bishingiye ku bwoko, idini, cyangwa aho bakomoka. Jenoside iba igamije kuvanaho (gutsemba), cyangwa se kubuza abantu runaka kongera kororoka bitewe gusa n\u2019icyo baricyo. Ubwo bwicanyi buhitana abakuru n\u2019abana, bukanahitana ibitsina byombi. Nk\u2019uko bigaragargara, ni icyaha gikubiyemo ubugome bw\u2019indengakamere, aho igice cy\u2019abantu runaka gicirirwa gukenyuka kubera gusa ziriya mpamvu zivuzwe hejuru bahuriyeho. Mu gisobanuro cya jenoside, hanongerwamo ko ari igikorwa gitegurwa (planification).<\/p>\n<p>Mu rwego rwo gukumira iki cyaha ndengakamere, Umuryango LONI, warushijeho kwerekana ibimenyetso bikiranga mu <a href=\"http:\/\/www.ohchr.org\/FR\/ProfessionalInterest\/Pages\/CrimeOfGenocide.aspx\">masezerano mpuzamahanga yo ku itariki ya 9 Ukuboza 1948<\/a>, mu ngingo ya kabiri hagira hati\u00a0:<\/p>\n<p>\u00ab\u00a0jenoside irangwa n\u2019igikorwa cyose kigamije kurimbura hashingiwe ku cyo abantu bahuriyeho (ubwoko, idini, inkomoko, \u2026) kabone n\u2019iyo byaba ari ukurimbura igice kimwe cy\u2019abo bantu. Jenoside igerwaho binyuze mu bikorwa bikurikira\u00a0byibasira igice cy\u2019abantu runaka:<\/p>\n<p>-Ubwicanyi<\/p>\n<p>\u2013 Kuzahaza umubiri, cyangwa iyozabwonko ritesha abantu gutekereza, ntibabashe gukoresha neza ubwenge bwabo<\/p>\n<p>-Gupyinagaza no gutuma bantu bakurikira buhumyi ugira ngo ubakoreshe icyo wishakiye<\/p>\n<p>-Kugira abantu ingumba cyangwa kubabuza kubyara bitewe n\u2019icyo baricyo<\/p>\n<p>\u2013 Kwigarurira abana b\u2019igice runaka, bakagabirwa abandi<\/p>\n<p>Cyakora hari impaka hagati y\u2019inzobere mu mategeko ku gisobanuro cyagutse cy\u2019ijambo jenoside, ndetse hari n\u2019abatemera ibisobanuro bijya kure y\u2019inyito ihinnye. Ni ho usanga, abantu badashyira mu rwego rwa jenoside, ubwicanyi bwakozwe na\u00a0ba Staline, Mao, Pol Pot cyangwa ba Mengistu kuko ngo ubwo bwicanyi ndengakamere bwari bushingiye ku bakora politiki, abakoraga mu nzego izi n\u2019izi cyangwa ngo bikaba byari bishingiye ku mibereho runaka y\u2019abantu. Hagati aho, byakwitwa jenoside, bitakwitwa yo, byose ni ibikorwa by\u2019ubunyamaswa bidakwiye ikiremwamuntu.<\/p>\n<p><strong>Jenoside yemezwa ite\u00a0? Yemezwa na nde\u00a0?<\/strong><\/p>\n<p>Nk\u2019uko bisobanurwa n\u2019<a href=\"http:\/\/www.un.org\/french\/millenaire\/law\/1.htm\">amasezerano mpuzamahanga<\/a> yo gukumira no guhana icyaha cya jenoside, Urukiko rubifitiye ububasha ni rwo rushobora kwemeza ko icyaha runaka ari jenoside. LONI ubwayo, si yo yemeza jenoside, dore ko nta n\u2019imirimo muri LONI igenewe kwemeza ikintu nk\u2019icyo. Cyakora hari inzego zishyirwaho na LONI zishobora kugira icyo zivuga ku bibazo nk\u2019iki, nk\u2019uko bishobora no gukorwa n\u2019inzego z\u2019ubutabera mu gihugu iki n\u2019iki ariko zigashingira ku mahameremezo yavuzwe na LONI. Ni muri ubwo buryo LONI yashyizeho Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI, Cour p\u00e9nale internationale) rufite icyicaro i La Haye mu Buholande. Uretse uru rukiko, ni no muri ubwo buryo hari ibihugu bifite inkiko zifite ububasha bwo gukurikirana ibyaha ndengakamere nk\u2019icya jenoside. Umuntu yavuga nk\u2019Ubufaransa, Ububiligi, Ubusuwisi, Ubuholandi, Kanada n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Ariya masezerano mpuzamahanga avuzwe hejuru, asobanura ko kubera uburemere bwa jenoside, nta muntu n\u2019umwe ufite ubudahangarwa, yaba umuyobozi, yaba uyoborwa, kandi kiriya cyaha, ni icyaha kidasaza.<\/p>\n<p>Ku bireba u Rwanda, mu rwego mpuzamahanga, jenoside yavuzweho na Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri LONI tariki ya 28 Kamena 1994. By\u2019umwihariko, iyo jenoside yemejwe n\u2019Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda, <a href=\"http:\/\/www.un.org\/fr\/documents\/view_doc.asp?symbol=S\/RES\/955(1994)\">rwashyizweho na LONI mu mwanzuro N\u00b0955<\/a>watowe n\u2019Akanama ka LONI gashinzwe umutekano ku isi ku itariki ya 08 Ugushyingo 1994. Uru rukiko ni na rwo rwashimangiye icyaha cya jenoside cyakorewe mu Rwanda, mu <a href=\"http:\/\/www.un.org\/press\/fr\/1998\/19980903.afr94.html\">rubanza rwa Jean Paul Akayezu<\/a>, tariki ya 2 Nzeli 1998, ubwo rwamuhamyaga jenoside. Cyakora byafashe igihe kinini kugira ngo mu rwego mpuzamahanga bive ku nyito ya jenoside nyarwanda (g\u00e9nocide rwandais), bigere kuri jenoside yakorewe abatutsi (G\u00e9nocide perp\u00e9tr\u00e9 contre les Tutsi). <a href=\"http:\/\/www.un.org\/fr\/documents\/view_doc.asp?symbol=S\/RES\/2150(2014)\">Mu mwanzuro N\u00b02150 <\/a>wo ku itariki ya 16 Mata 2014 (ni ukuvuga nyuma y\u2019imyaka isaga 20), nibwo LONI yatangiye gukoresha inyito y\u2019iki gihe. Hagati aho, ubutegetsi bw\u2019u Rwanda na bwo, bwahindaguye kenshi inyito y\u2019iki cyaha, bikaba bituma abantu babibona nk\u2019ikimenyetso cy\u2019imyumvire iteye urujijo. Habanje gukoreshwa \u00ab\u00a0Itsembatsemba n\u2019itsembabwoko\u00a0\u00bb, nyuma abategetsi basaba ko hakoreshwa ijambo \u00ab\u00a0Itsembabwoko\u00a0\u00bb,\u00a0 bidateye kabiri bati dukoreshe \u00ab\u00a0jenoside\u00a0\u00bb, noneho ahagana mu w\u20192009, bemeza ko hakoreshwa inyito: \u00ab\u00a0jenoside yakorewe abatutsi\u00a0\u00bb. Hari abavuga ko, uko inyito yagiye ihindurwa, byatanze isura kuri bamwe ko hari inzirakarengane zishwe zavanywe mu nyito nyrizina. Ibintu nk\u2019ibi na byo bifite uburemere, ku buryo kumenya ukuri kwabyo, no kukumvikanaho, bisaba ko abanyarwanda bicarana bagasasa inzobe.<\/p>\n<p><strong>Umuhakanyi wa jenoside (n\u00e9gationniste) arangwa ni iki? Gupfobya jenoside byo bivuga iki?<\/strong><\/p>\n<p>Uhakana jenoside ni uwemeza ko itabaye kandi yarabaye. Gupfobya jenoside ni ukatayiha uburemere ikwiye. Urugero, nk\u2019uwashaka kuyigereranya n\u2019urupfu rw\u2019abagwa ku rugamba bahanganye mu ntambara. Hagati aho, hari abibutsa ko, hari igihe abanditsi cyangwa abatanga ibitekerezo batwerererwa kuba \u00ab\u00a0n\u00e9gationnistes\u00a0\u00bb bitewe gusa no kutabona ibintu kimwe n\u2019abanyabubasha bari ku butegetsi. Ni gute umuntu wemera ko habayeho jenoside yakorewe abatutsi, bahindukira bakamwita \u00ab\u00a0n\u00e9gationniste\u00a0\u00bb? Abakurikiranira hafi ibikorwa by\u2019ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abanyarwanda bigambiriwe (barimo umubiligi <a href=\"https:\/\/www.google.fr\/amp\/s\/mulijeanclaude.wordpress.com\/2014\/11\/08\/la-verite-quon-avait-pas-encore-dite\/amp\/\">Filip Reyntjens<\/a>) bemeza ko \u00ab\u00a0n\u00e9gationistes\u00a0\u00bb ari abahakana jenoside yakorewe abatutsi ikozwe n\u2019intagondwa z\u2019interahamwe na bamwe mu basirikare ba ex-FAR. Abo kandi, banongeraho ko iyo nyito (n\u00e9gationistes) ikwiye no guhabwa abahakana ubwicanyi bwibasiye inyokomuntu, ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abahutu bigambiriwe haba mu Rwanda haba no muri Kongo, bikozwe n\u2019ingabo za APR zari zikuriwe na Jenerali Paul Kagame. Ubu bwicanyi \u00ab\u00a0<a href=\"http:\/\/www.ohchr.org\/Documents\/Countries\/CD\/DRC_MAPPING_REPORT_FINAL_FR.pdf\">mapping report\u00a0\u00bb<\/a> ya LONI ikaba ivuga ko Urukiko rubifitiye ububasha rushobora kwemeza ko ari jenoside ruhereye ku bimenyetso bitangwamo.<\/p>\n<p>Komeza usome inkuru yose <a href=\"http:\/\/umunyamakuru.com\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki\/\">hano &gt;&gt;&gt;&gt;&gt;&gt;&gt;&gt;&gt;&gt;<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuki abanyarwanda bakomeje kubusanya ku Mateka bahuriyeho ? U Rwanda ruzategereza igisekuru cy\u2019ubutaha, kugira ngo abana barwo bavuge Amateka amwe ku gihugu cyabo? Kuki bidashoboka uyu munsi? Ni kuki isura y\u2019ikibazo nyirizina ijya ku karubanda by\u2019umwihariko mu gihugu cy\u2019Ububiligi? Mbere yo kwinjira mu ngingo ikubiye mu mutwe w\u2019iyi nyandiko, ni byiza kubanza kwibukiranya ibintu by\u2019ingenzi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":19723,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[77],"tags":[],"class_list":["post-19722","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-isesengura"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rwanda\/Jenoside: Bamwe bazibuka bose, abandi bibuke bamwe. Uburyo \u00ab kwibuka \u00bb bikorwa mu Bubiligi biratanga sura ki, isomo rihe? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rwanda\/Jenoside: Bamwe bazibuka bose, abandi bibuke bamwe. Uburyo \u00ab kwibuka \u00bb bikorwa mu Bubiligi biratanga sura ki, isomo rihe? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kuki abanyarwanda bakomeje kubusanya ku Mateka bahuriyeho ? U Rwanda ruzategereza igisekuru cy\u2019ubutaha, kugira ngo abana barwo bavuge Amateka amwe ku gihugu cyabo? Kuki bidashoboka uyu munsi? Ni kuki isura y\u2019ikibazo nyirizina ijya ku karubanda by\u2019umwihariko mu gihugu cy\u2019Ububiligi? Mbere yo kwinjira mu ngingo ikubiye mu mutwe w\u2019iyi nyandiko, ni byiza kubanza kwibukiranya ibintu by\u2019ingenzi [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-04-01T16:54:48+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2017-04-01T16:55:09+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/04\/maxresdefault5-777x437.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"777\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"437\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Rwanda\\\/Jenoside: Bamwe bazibuka bose, abandi bibuke bamwe. Uburyo \u00ab kwibuka \u00bb bikorwa mu Bubiligi biratanga sura ki, isomo rihe?\",\"datePublished\":\"2017-04-01T16:54:48+00:00\",\"dateModified\":\"2017-04-01T16:55:09+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\\\/\"},\"wordCount\":980,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/04\\\/maxresdefault5-777x437.jpg\",\"articleSection\":[\"Isesengura\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\\\/\",\"name\":\"Rwanda\\\/Jenoside: Bamwe bazibuka bose, abandi bibuke bamwe. Uburyo \u00ab kwibuka \u00bb bikorwa mu Bubiligi biratanga sura ki, isomo rihe? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/04\\\/maxresdefault5-777x437.jpg\",\"datePublished\":\"2017-04-01T16:54:48+00:00\",\"dateModified\":\"2017-04-01T16:55:09+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/04\\\/maxresdefault5-777x437.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/04\\\/maxresdefault5-777x437.jpg\",\"width\":777,\"height\":437,\"caption\":\"Jonathan Musonera (ibumoso), Amb. Olivier Nduhungirehe (hagati), Joseph Matata (iburyo). Ifoto yateguwe ihereye ku zisanzwe kuri internet\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rwanda\\\/Jenoside: Bamwe bazibuka bose, abandi bibuke bamwe. Uburyo \u00ab kwibuka \u00bb bikorwa mu Bubiligi biratanga sura ki, isomo rihe?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rwanda\/Jenoside: Bamwe bazibuka bose, abandi bibuke bamwe. Uburyo \u00ab kwibuka \u00bb bikorwa mu Bubiligi biratanga sura ki, isomo rihe? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rwanda\/Jenoside: Bamwe bazibuka bose, abandi bibuke bamwe. Uburyo \u00ab kwibuka \u00bb bikorwa mu Bubiligi biratanga sura ki, isomo rihe? - Umunyarwanda","og_description":"Kuki abanyarwanda bakomeje kubusanya ku Mateka bahuriyeho ? U Rwanda ruzategereza igisekuru cy\u2019ubutaha, kugira ngo abana barwo bavuge Amateka amwe ku gihugu cyabo? Kuki bidashoboka uyu munsi? Ni kuki isura y\u2019ikibazo nyirizina ijya ku karubanda by\u2019umwihariko mu gihugu cy\u2019Ububiligi? Mbere yo kwinjira mu ngingo ikubiye mu mutwe w\u2019iyi nyandiko, ni byiza kubanza kwibukiranya ibintu by\u2019ingenzi [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-04-01T16:54:48+00:00","article_modified_time":"2017-04-01T16:55:09+00:00","og_image":[{"width":777,"height":437,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/04\/maxresdefault5-777x437.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Rwanda\/Jenoside: Bamwe bazibuka bose, abandi bibuke bamwe. Uburyo \u00ab kwibuka \u00bb bikorwa mu Bubiligi biratanga sura ki, isomo rihe?","datePublished":"2017-04-01T16:54:48+00:00","dateModified":"2017-04-01T16:55:09+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\/"},"wordCount":980,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/04\/maxresdefault5-777x437.jpg","articleSection":["Isesengura"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\/","name":"Rwanda\/Jenoside: Bamwe bazibuka bose, abandi bibuke bamwe. Uburyo \u00ab kwibuka \u00bb bikorwa mu Bubiligi biratanga sura ki, isomo rihe? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/04\/maxresdefault5-777x437.jpg","datePublished":"2017-04-01T16:54:48+00:00","dateModified":"2017-04-01T16:55:09+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/04\/maxresdefault5-777x437.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/04\/maxresdefault5-777x437.jpg","width":777,"height":437,"caption":"Jonathan Musonera (ibumoso), Amb. Olivier Nduhungirehe (hagati), Joseph Matata (iburyo). Ifoto yateguwe ihereye ku zisanzwe kuri internet"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki-somo-rihe\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rwanda\/Jenoside: Bamwe bazibuka bose, abandi bibuke bamwe. Uburyo \u00ab kwibuka \u00bb bikorwa mu Bubiligi biratanga sura ki, isomo rihe?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19722","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19722"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19722\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":19725,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19722\/revisions\/19725"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/19723"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19722"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19722"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19722"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}