{"id":1974,"date":"2012-10-14T13:16:08","date_gmt":"2012-10-14T11:16:08","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=1974"},"modified":"2012-10-14T13:16:08","modified_gmt":"2012-10-14T11:16:08","slug":"mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\/","title":{"rendered":"Mushikiwabo azarimanganya kugeza ryari?"},"content":{"rendered":"<p>I Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuva tariki 12 kugeza tariki 14 hateraniye inama ya 14 y\u2019ibihugu bikoresha ururimi rw\u2019Igifaransa (Francophonie) n\u2019u Rwanda rukibarizwamo kugeza ubu, aho ruhagarariwe na Louise Mushikiwabo, Minisitiri w\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga ndetse n\u2019izindi ntumwa ayoboye.<!--more--><\/p>\n<p>N&#8217;ubwo bwose umunyamabanga mukuru w&#8217;umuryango w&#8217;ibihugu bivuga igifaransa (Francophonie) Bwana\u00a0Abdou Diouf ntako atagize ngo Perezida Kagame yitabire iyo nama, ariko yaramwangiye kubera wenda impamvu z&#8217;ingenzi zikurikira: Yari kuvuga uruhe rurimi igihe abari aho bose badidibizaga urufaransa? Byari kuba ari agasuzuguro ku baturage b&#8217;abakongomani ku buryo byashoboraga gutera imvururu muri Kinshasa, ikindi n&#8217;uko Perezida Kagame yari kwisanga wenyine muri urwo rugaga rw&#8217;abakoresha igifaransa yateye umugongo dore ko adafitemo inshuti nyinshi aho byari kuba ngombwa ko yisobanura kandi u Rwanda rusa nk&#8217;ururi muri uyu muryango bya nyirarureshwa.<\/p>\n<p>Madame Mushikiwabo wagowe niwe wari woherejwe gucurangira abahetsi dore ko amahanga amaze kumenya ko abayobozi b&#8217;u Rwanda babeshya nk&#8217;uko bahumeka.\u00a0Mu kiganiro uwo mudamu yagiranye na Radio Mpuzamahanga y\u2019Abafaransa RFI, Minisitiri Mushikiwabo yagarutse ku byatangajwe na Perezida w\u2019u Bufaransa, Francois Hollande ku birebana n\u2019ibibazo by\u2019umutekano muke kuri Congo, agaruka ku kibazo cya Nkunda, raporo ya Loni n\u2019ibindi.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/fr\/louise-mushikiwabo-ministre-des-affaires-etrangeres-du-rwanda-sur-rfi\/\">Ni ikiganiro cyakozwe mu rurimi rw\u2019Igifaransa<\/a>, hano hasi twashyize mu Kinyarwanda ikinyamakuru <a href=\"http:\/\/www.igihe.com\/interviews-1296\/minisitiri-mushikiwabo-yagize-icyo-avuga-ku-byatangajwe-na-perezida-hollande-birebana-na-congo.html\">igihe.com<\/a>.<\/p>\n<p>RFI : Louise Mushikiwabo waramutse<\/p>\n<p>L.M : Waramutse<\/p>\n<p>RFI : \u201cSinihanganira ko imipaka ya Congo ikomeza kwibasirwa n\u2019ibitero bituruka hanze yayo\u201d, nk\u2019uko bimaze gutangazwa na Francois Hollande kuri RFI, ese mwaba mwigeze mwumva ko ari mwe yavugaga ?<\/p>\n<p>L.M : Oya, oya kuko uko bihagaze ni uko u Rwanda rwubaha imipaka ya Congo, kuri iyi ngingo nibajije ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Ni ngombwa ko buri ruhande rurebwa n\u2019iki kibazo rushyirwa aho rwagakwiye kuba.<\/p>\n<p>RFI : Muri make muramagana byimazeyo ibyavuye muri raporo ya Loni yo muri Nyakanga uyu mwaka ivuga ku kuba u Rwanda rutera inkunga M23, ikibazo ni uko ibihugu byinshi byemera ibikubiye muri iyi raporo, harimo ndetse na Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika ; Ese ibi ntabwo bibateye ikibazo ?<\/p>\n<p>L.M : Ikiduteye ikibazo ni uko za leta, ibihugu bifite ubushobozi bwinshi kandi buhambaye bwo kuba byasuzuma neza amakuru yatanzwe, kuba ibyo bihugu bibasha kugendera kuri raporo ya ntayo.<\/p>\n<p>RFI : Mu by\u2019ukuri mwahakanye ibikubiye muri iyi raporo ariko uko bimeze kose ni uko Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika, u Bwongereza, Ibihugu bigize Umuryango w\u2019Ubumwe bw\u2019u Burayi bikomeje kubyirengagiza ndetse byanatangaje ihagarikwa ry\u2019imishinga yabyo y\u2019inkunga zo mu gihe kizaza ; Ese ibi nta kibazo bibateye ?<\/p>\n<p>L.M : Nibaza ko tudakwiye guterwa ikibazo n\u2019ibikomeje kubera muri aka karere, nta muntu n\u2019umwe udafite kwibeshya muri iki kibazo cya Congo ; hari ibihuha byinshi, hari amatsinda menshi afite inyungu zitandukanye, hari n\u2019abantu bafite inyugu za politiki, hari kandi n\u2019uko kureba u Rwanda nk\u2019igihugu gifite icyo gihishe. Ku bijyanye n\u2019imfashanyo igenewe iterambere, murabizi kuri twe nk\u2019u Rwanda inkunga ntituyifata nk\u2019igikoresho cyo kudukangisha. U Rwanda ni igihugu gishobora kuba kiri muri bike byakoresheje inkunga igenewe iterambere neza bifatika. Nta Euro cyangwa Idolari na rimwe ryahawe u Rwanda ritakoreshejwe neza bishoboka\u2026<\/p>\n<p>RFI : Ese mwaba mutumva muri mu bwigunge mu rwego rwa dipolomasi ? (isolement diplomatique)<\/p>\n<p>L.M : Nta na gato (atangaye cyane), u Rwanda ? Oya, Oya !<\/p>\n<p>RFI : Ndavuga kuva mu mezi make ashize.<\/p>\n<p>L.M : Reka reka ! U Rwanda rufite icyo kibazo na Congo, nk\u2019uko nabibabwiye, iki kibazo cyo mu Burasirazuba si gishya, cyari gihari mu mwaka wa 2009, cyari gihari mu mwaka wa 2003, cyari gihari nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo ubwigunge mu bya dipolomasi sinkeka ko buzanabaho.<\/p>\n<p>RFI : Muvuze ku mwaka wa 2009, si ubwa mbere u Rwanda rukekwaho gutera inkunga umutwe w\u2019inyeshyamba muri Kivu y\u2019Amajyaruguru. Ese nta kibazo kirebana n\u2019urujya n\u2019uruza rw\u2019ingabo n\u2019ibikoresho bya gisirikare hagati y\u2019ibihugu byanyu byombi gihari ?<\/p>\n<p>L.M : Hari ikibazo cy\u2019imitwe yitwaje intwaro mu karere kose. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi habayeho kutitwara neza mu bintu ; impunzi zivanze n\u2019abicanyi, kuri ubu dukomeje guhura n\u2019ingaruka zikomoka kuri ibi. Ibiganiro ni ngombwa, icya ngombwa ni ukugira ubushake mu kugana imbere.<\/p>\n<p>RFI : Kuva mu myaka itatu n\u2019igice ishize Laurent Nkunda afungiwe mu Rwanda kandi ari Umukongomani, ese ibye bizagenda bite ?<\/p>\n<p>L.M : Ikizwi neza ni uko u Rwanda rutazakomeza gufunga Laurent Nkunda ibihe byose, gusa ibi biracyaganirwaho n\u2019abategetsi b\u2019i Kinshasa, tuzabibonera igisubizo.<\/p>\n<p>RFI : Ese Kinshasa yaba yarabasabye byeruye ko yoherezwa muri icyo gihugu ?<\/p>\n<p>L.M : Yego, iki ni na cyo cyabaye imbarutso y\u2019ikibazo, kuko u Rwanda ari igihugu kitemera igihano cy\u2019urupfu, ku buryo kuri twe ntibyumvikana ukuntu twakohereza umuntu ahantu icyo gihano kitarakurwaho, aho ni ho havutse ikibazo. Gusa na none ni ikibazo cya politiki, Laurent Nkunda afite abo akomokamo (Abanyekongo bakoresha ururimi rw\u2019Ikinyarwanda) (\u2026), ku buryo harimo n\u2019impamvu za politiki. Iki kibazo nticyoroshye na gato.<\/p>\n<p>RFI : Imishyikirano yaratangiye I Kampala hagati y\u2019abategetsi ba Congo n\u2019inyeshyamba za M23, ese u Rwanda hari uruhare rushobora kubigiramo ?<\/p>\n<p>L.M : U Rwanda nta na rimwe rwigeze rwanga kugira icyo rukora kugira ngo amahoro yongere agaruke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Icyo u Rwanda rukomeje kwamagarana ni uko ikibazo kiri hagati y\u2019Abanyekongo gikomeje kugerekwa ku karere u Rwanda rushyirwa mu majwi cyane, ibi nta na rimwe tuzabyemera. Ahubwo guhera mu kwezi kwa Mata turi mu biganiro n\u2019abayobozi ba Kinshasa mu nzego zose, urabizi ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga abakuru b\u2019ibihugu byombi bahuye inshuro zigera kuri enye. Dukeneye amahoro nk\u2019uko Congo iyakeneye. Ni muri ubu buryo ibiganiro bya Kampala kuri twe ari ingirakamaro, ndetse twiteguye kugira uruhare muri buri cyose cyazana amahoro. Turifuza ko kuri iyi nshuro tubasha kugera ku mahoro arambye, ni yo mpamvu tutemera guca ibintu hejuru ndetse no kubivangavanga, ni yo mpamvu kuri iyi nshuro tutifuza ko hagaragazwa ibimenyetso ariko indwara ntivurwe.<\/p>\n<p>RFI : Ese ishyirwaho ry\u2019 umutwe w\u2019ingabo zidafite aho zibogamiye nticyaba ari igitekerezo cyibeshywaho kuba cyiza ?<\/p>\n<p>L.M : Uyu mutwe udafite aho ubogamiye ni umutwe wa ngombwa kuko muri ICGLR twiyemeje gukemura ikibazo hifashishijwe inzira ya politiki ndetse n\u2019iya gisirikare ; rero mu gihe inzira ya politiki ibashije gukemura ikibazo, ntabwo muri icyo gihe inzira ya gisirikare izaba igikenewe. Gusa ni ngombwa cyane ko twabasha kugira uwo mutwe mu gihe ibiganiro mu rwego rwa politiki bitagize icyo bigeraho. Kubw\u2019ibyo dukeneye gushyigikirwa n\u2019abafatanyabikorwa bacu bo mu bihugu bikize basa n\u2019abatizera ibihugu byo mu karere, ariko mbabwije ukuri ko ikibazo cya Congo kitazakemuka akarere nikatabigiramo uruhare.<\/p>\n<p>RFI : Madamu Minisitiri ndagushimiye.<\/p>\n<p>L.M : Urakoze.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>I Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuva tariki 12 kugeza tariki 14 hateraniye inama ya 14 y\u2019ibihugu bikoresha ururimi rw\u2019Igifaransa (Francophonie) n\u2019u Rwanda rukibarizwamo kugeza ubu, aho ruhagarariwe na Louise Mushikiwabo, Minisitiri w\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga ndetse n\u2019izindi ntumwa ayoboye.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":16551,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[66,64],"tags":[],"class_list":["post-1974","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-akarere","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Mushikiwabo azarimanganya kugeza ryari? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Mushikiwabo azarimanganya kugeza ryari? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"I Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuva tariki 12 kugeza tariki 14 hateraniye inama ya 14 y\u2019ibihugu bikoresha ururimi rw\u2019Igifaransa (Francophonie) n\u2019u Rwanda rukibarizwamo kugeza ubu, aho ruhagarariwe na Louise Mushikiwabo, Minisitiri w\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga ndetse n\u2019izindi ntumwa ayoboye.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-10-14T11:16:08+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Mushikiwabo azarimanganya kugeza ryari?\",\"datePublished\":\"2012-10-14T11:16:08+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\\\/\"},\"wordCount\":1073,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Akarere\",\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\\\/\",\"name\":\"Mushikiwabo azarimanganya kugeza ryari? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-10-14T11:16:08+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Mushikiwabo azarimanganya kugeza ryari?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Mushikiwabo azarimanganya kugeza ryari? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Mushikiwabo azarimanganya kugeza ryari? - Umunyarwanda","og_description":"I Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuva tariki 12 kugeza tariki 14 hateraniye inama ya 14 y\u2019ibihugu bikoresha ururimi rw\u2019Igifaransa (Francophonie) n\u2019u Rwanda rukibarizwamo kugeza ubu, aho ruhagarariwe na Louise Mushikiwabo, Minisitiri w\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga ndetse n\u2019izindi ntumwa ayoboye.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-10-14T11:16:08+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Mushikiwabo azarimanganya kugeza ryari?","datePublished":"2012-10-14T11:16:08+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\/"},"wordCount":1073,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Akarere","Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\/","name":"Mushikiwabo azarimanganya kugeza ryari? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-10-14T11:16:08+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\/#primaryimage","url":"","contentUrl":""},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mushikiwabo-azarimanganya-kugeza-ryari\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Mushikiwabo azarimanganya kugeza ryari?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1974","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1974"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1974\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1974"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1974"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1974"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}