{"id":19748,"date":"2017-04-04T08:53:32","date_gmt":"2017-04-04T06:53:32","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=19748"},"modified":"2017-04-04T08:53:32","modified_gmt":"2017-04-04T06:53:32","slug":"gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\/","title":{"rendered":"Gereza ya Kimironko nta bwo ari gereza; ni \u00abcamp de concentration\u00bb"},"content":{"rendered":"<p>Kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 01 mata 2017, ni bwo gereza ya Kimironko yahiye, ibikoresho by\u2019abagororwa bikongokera mo. Nyuma y\u2019umunsi umwe gusa, ni bwo abanyururu bigaragambije, basaba inzego za gereza ko zabashumbusha ibikoresho byabo. Nyamara ntacyakozwe kuko ubuyobozi bwatumye gereza ishya, si bwo bwari no guhindukira ngo bunashumbushe ibyayihiriyemo.<\/p>\n<p><strong>Amateka ya gereza ya Kimironko<\/strong><\/p>\n<p>Mbere y\u2019uko inkotanyi zifata ubutegetsi, muri 1994, iki kigo cyiswe gereza, cyari icya Onatracom. Kubera ubwinshi bw\u2019abantu abasirikare b\u2019inkotanyi basakumaga ku misozi hose yo mu nkengero z\u2019umugi wa Kigali no mu makomini yegeranye na Kigali, ubwinshi bwabo bwaburiwe umwanya, zibatsindagira muri icyo kigo cya Onatracom, cyaparikwaga mo amabisi, nyuma yo kuvana no kujyana abakozi ku kazi. Leta yagombaga kubona aho ishyira abo bantu, yapfuye kubarundamo gusa, nta byangombwa biteganywa mu magereza y\u2019u Rwanda, birimo. Ni ukuvuga amazi, ibitanda, aho batekera, aho bituma, aho bogera, n\u2019ibindi bikoresho bya ngombwa bisabwa mu magereza yose yari asanzwe mu gihugu.<\/p>\n<p>Mu rwego rwo kugoboka abo bantu, bari bacucitse nk\u2019ibishyimbo, Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (CICR), wihutiye kuzana amahema muri icyo kigo, kugirango abanyururu babone aho bikinga izuba ryamenaga imbwa agahanga muri uko kwezi kwa karindwi. Uyu muryango wahise unamena mo ibiribwa\u00a0: ibishyimbo, ibigori n\u2019amavuta, ariko abafungwa babura amazi yo kubitekesha n\u2019aho babitekera, kubera ko ubuyobozi bwa gereza bwahise bufunga amazi mu ma robinets yose. Kugirango aho bitekerwa haboneke, byafashe byibura ukwezi abanyururu benshi bapfira muri icyo kigo, kubera ko baburaga amazi yo gutekesha n\u2019aho batekera ibyo CICR yari imaze igihe ibagemuriye.<\/p>\n<p>Ku wa 13 gicurasi 1997, ubwo numero 50 y\u2019ikinyamakuru nayoboraga yanyongerwaga mu icapiro ry\u2019igihugu (Imprimerie nationale), procureur Emmanuel Rukangira, yankatiye urwo gupfa, ansangisha abandi muri iyo \u00abcamp de concentration\u00bb. Ubuzima nasanze butangiye kugaruka kuko CICR yari yasabye ubuyobozi bwa gereza ko amazi bayafungura, ari na bwo ama robinets yatangiye kuboneka mo amazi, ariko mu gihe gito n\u2019ubundi ubuyobozi bwa gereza burongera burayafunga. Kugirango babone ayo gutekesha ibyo bigori n\u2019ibishyimbo, abanyururu bajyaga kuvoma amazi hanze ya gereza, ariko n\u2019ubundi ayo bazanaga akababana iyanga.<\/p>\n<p><strong>Umugambi wari uwo kubica<\/strong><\/p>\n<p>Gereza ya Kimironko ubundi yari igenewe abaturage basanzwe b\u2019abahinzi, baturukaga mu makoni yo muri Kigali ngali, arimo Gikomero n\u2019ayegereye inkengero z\u2019iyo komini. Abenshi mu bari bafungiwemo nta madosiye bagiraga. Abasirikari cyangwa abantu ku giti cyabo, bazaga bashoreye imfungwa, bakajugunya muri gereza, bityo bityo. Uwitwa Rutabagirwa, wari burugumesitiri wa komini Gikomero, buri munsi ntiyaburaga nka babiri aheka ku ipikipiki ye, akajugunya muri gereza. Buri gihe ku mugoroba, ntihaburaga na none imfungwa zirigiswa n\u2019abacungagereza, bakajya kuzicira inyuma y\u2019ikigo.<\/p>\n<p>Ibi byaje guhinduka aho CICR isabiye uwari umuyobozi wa gereza (Gatare James) kumuha umubare w\u2019abafungiye muri iyo \u00abcamp de concentration\u00bb, ndetse n\u2019amadosiye yabo akamenyekana. Iri barura ryaje guteza ingorane zikomeye, ndetse bigera kuri minisitiri w\u2019ubutabera w\u2019icyo gihe (Faustin Nteziryayo), na Nkubito Alphonse wa Cladho, bananiwe gukemura icyo kibazo, kuko mu by\u2019ukuri na bo nta bushobozi bari bafite bwo kugikemura.<\/p>\n<p>CICR ibonye ko ibibazo bibaye politiki, aho kuba ikibazo cy\u2019imfungwa zakoze ibyaha, yakoze akazi kayo ko kwinjira muri gereza ku ngufu, no gushyiraho itsinda ry\u2019ababara abo bantu, cyane cyane ko bamwe banyerezwaga ninjoro, bakicirwa inyuma ya gereza. Umwicanyi mukuru wabo yari uwitwa Surveillant-chef Kavunangoma n\u2019uwari umwungirije witwaga Damaseni.<\/p>\n<p>Kugirango CICR imenye abantu banyerezwaga, bakajya kwicirwa inyuma ya gereza, yitabazaga abanyururu bamwe na bamwe, batangaga amakuru mu ibanga. Muri abo, mvuze ko nari mbarimo, ntawanyomoza. Iri banga ryaje kumenyekana, ubwo nyuma y\u2019umwaka umwe gusa, ubuyobozi bwakoresheje imyigaragambyo ngo yo gusaka imbunda muri iyo gereza, ariko bugamije mu by\u2019ukuri gufunga no gukubita abo bakekaga ko batanga amakuru mu bazungu bo muri CICR. Abitwa Dominiko Makeli na Amiel Nkuliza, bafashwe mu b\u2019ikubitiro, bakubitwa nk\u2019iz\u2019akabwana. Urupfu barukijijwe n\u2019abanyururu, bongoreye abagore babo, ubwo bari babagemuriye, ko Amiel na Makeli bapfiriye muri gereza, bazize inkoni.<\/p>\n<p>Umugore wa Makeli n\u2019uwa Amiel, bahise birukira mu muryango wa Nations-Unies urengera uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu, wakoreraga hariya muri Lyc\u00e9e ya Kigali, gutabaza. Abakozi bawo bazindukiye kuri gereza, basaba Gatare James kwerekana aho iyo mirambo yombi iherereye. Uyu muyobozi wa gereza, yahise abwira abo bakozi ba Loni ko abo banyamakuru bombi batigeze bapfa. Nyamara abo bagabo bombi n\u2019umugore umwe, banze kuva kuri gereza, batabonye iyo mirambo. Byaje kunanirana, bitabaza minisitiri Faustin Nteziryayo, n\u2019umuyobozi w\u2019amagereza (Nyirampabwa), basabye Gatare ko izo ntere zisohorwa mu kasho, kugirango zimurikirwe abo bazungu. Nguko uko twasohowe mu kasho turi imirambo. Nguko uko minisitiri Nteziryayo yahise asaba Nyirampabwa na Gatare ko ntawe uzongera no kudukoza urwara. Nguko uko Amiel na Makeli babaye ibitambo by\u2019abashoboraga gukomeza kwicirwa inyuma ya \u00abcamp de concentration\u00bb.<\/p>\n<p><strong>Ugushya kwa gereza ya Kimironko<\/strong><\/p>\n<p>Ugushya kwa gereza nkubona mo impamvu ebyiri: iya mbere ni uko kuva muri 94, iriya \u00abcamp de concentration\u00bb itigeze ikorerwa imirimo iteganywa mu bindi bigo by\u2019amagereza, uko ari cumi na kimwe. Ubucucike bw\u2019abantu bwakomeje kwiyongera, babyiganira muri ayo mahema yo ku Kimironko. Icya kabiri ni uko, uko ibihe byagiye byigira imbere, ubuyobozi bwa gereza bwagiye bworoshya ingoyi, ku buryo abagororwa bemererwaga kwinjiza itabi, bakanarinywera muri ayo mahema. Ugushya kwayo kukaba gushobora kuba kwaratewe n\u2019iryo tabi ryanywerwaga muri ayo mahema, yari amaze igihe, adasimburwa.<\/p>\n<p>Indi ntera yatewe mu magereza y\u2019u Rwanda, yagombye no kwishimirwa, ni uko noneho abanyururu bari basigaye batinyuka kwigaragambya. Ni ukuvuga ko bamaze gutinyuka ubuyobozi, cyane cyane ko iyo harimo abafungiwe ubusa, bamaze imyaka bataburanishwa cyangwa ngo barekurwe, baba bararenze ubwoba bw\u2019urupfu. Hari abo nasizemo barimo nka ing\u00e9nieur Habyarimana, wari Comit\u00e9 central wa MRND mu mugi wa Kigali, waje gufungurwa n\u2019urukiko kubera ko nta dosiye yagiraga, ariko aza gusubizwamo. Si uwo gusa kuko hari n\u2019abandi benshi barimo nka Basile Nsabumugisha, wahoze ari perefe wa Ruhengeri, ubu wamereye mo isharankima, kandi nta dosiye agira. Abo ni abazwi, abatazwi bo murumva urwo bapfuye, nyuma y\u2019imyaka irenga 20.<\/p>\n<p>Ibi byose ni ibimenyetso by\u2019uko ubutegetsi bwa FPR, abo buticaga muri kiriya gihe, bwabaga bubibikiye muri za \u00abcamps de concentration\u00bb nk\u2019iya Kimironko na Ririma, kugirango bujye bubica buhoro buhoro. Uwo Imana itarakuraho amaboko, nguko uko yagiye arusimbuka.<\/p>\n<p><strong>Amiel Nkuliza, Sweden.<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 01 mata 2017, ni bwo gereza ya Kimironko yahiye, ibikoresho by\u2019abagororwa bikongokera mo. Nyuma y\u2019umunsi umwe gusa, ni bwo abanyururu bigaragambije, basaba inzego za gereza ko zabashumbusha ibikoresho byabo. Nyamara ntacyakozwe kuko ubuyobozi bwatumye gereza ishya, si bwo bwari no guhindukira ngo bunashumbushe ibyayihiriyemo. Amateka ya gereza ya Kimironko [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":19749,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-19748","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Gereza ya Kimironko nta bwo ari gereza; ni \u00abcamp de concentration\u00bb - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Gereza ya Kimironko nta bwo ari gereza; ni \u00abcamp de concentration\u00bb - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 01 mata 2017, ni bwo gereza ya Kimironko yahiye, ibikoresho by\u2019abagororwa bikongokera mo. Nyuma y\u2019umunsi umwe gusa, ni bwo abanyururu bigaragambije, basaba inzego za gereza ko zabashumbusha ibikoresho byabo. Nyamara ntacyakozwe kuko ubuyobozi bwatumye gereza ishya, si bwo bwari no guhindukira ngo bunashumbushe ibyayihiriyemo. Amateka ya gereza ya Kimironko [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-04-04T06:53:32+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/04\/gereza.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"628\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"480\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Gereza ya Kimironko nta bwo ari gereza; ni \u00abcamp de concentration\u00bb\",\"datePublished\":\"2017-04-04T06:53:32+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\\\/\"},\"wordCount\":1012,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/04\\\/gereza.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\\\/\",\"name\":\"Gereza ya Kimironko nta bwo ari gereza; ni \u00abcamp de concentration\u00bb - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/04\\\/gereza.jpg\",\"datePublished\":\"2017-04-04T06:53:32+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/04\\\/gereza.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/04\\\/gereza.jpg\",\"width\":628,\"height\":480},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Gereza ya Kimironko nta bwo ari gereza; ni \u00abcamp de concentration\u00bb\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Gereza ya Kimironko nta bwo ari gereza; ni \u00abcamp de concentration\u00bb - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Gereza ya Kimironko nta bwo ari gereza; ni \u00abcamp de concentration\u00bb - Umunyarwanda","og_description":"Kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 01 mata 2017, ni bwo gereza ya Kimironko yahiye, ibikoresho by\u2019abagororwa bikongokera mo. Nyuma y\u2019umunsi umwe gusa, ni bwo abanyururu bigaragambije, basaba inzego za gereza ko zabashumbusha ibikoresho byabo. Nyamara ntacyakozwe kuko ubuyobozi bwatumye gereza ishya, si bwo bwari no guhindukira ngo bunashumbushe ibyayihiriyemo. Amateka ya gereza ya Kimironko [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-04-04T06:53:32+00:00","og_image":[{"width":628,"height":480,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/04\/gereza.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Gereza ya Kimironko nta bwo ari gereza; ni \u00abcamp de concentration\u00bb","datePublished":"2017-04-04T06:53:32+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\/"},"wordCount":1012,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/04\/gereza.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\/","name":"Gereza ya Kimironko nta bwo ari gereza; ni \u00abcamp de concentration\u00bb - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/04\/gereza.jpg","datePublished":"2017-04-04T06:53:32+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/04\/gereza.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/04\/gereza.jpg","width":628,"height":480},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gereza-ya-kimironko-nta-bwo-ari-gereza-ni-camp-de-concentration\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Gereza ya Kimironko nta bwo ari gereza; ni \u00abcamp de concentration\u00bb"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19748","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19748"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19748\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":19750,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19748\/revisions\/19750"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/19749"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19748"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19748"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19748"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}