{"id":19809,"date":"2017-04-07T11:27:39","date_gmt":"2017-04-07T09:27:39","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=19809"},"modified":"2017-04-07T12:44:21","modified_gmt":"2017-04-07T10:44:21","slug":"twibuke-ku-nshuro-ya-23-jenoside-yakorewe-abatutsi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twibuke-ku-nshuro-ya-23-jenoside-yakorewe-abatutsi\/","title":{"rendered":"TWIBUKE KU NSHURO YA 23 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU BWUBAHANE"},"content":{"rendered":"<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Kuri uyu munsi taliki ya 7 Mata 2017, u Rwanda n\u2019amahanga baribuka ku nshuro ya 23, jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye mu Rwanda mu mwaka w\u20191994. Muri uwo mwaka, u Rwanda rwari rutuwe n\u2019abaturage bagera kuri miliyoni indwi n\u2019igice. Abasaga miliyoni barishwe muri jenoside, biganjemo Abatutsi ariko kandi harimo n\u2019Abahutu ndetse n\u2019abanyamahanga bari baramaganye ku mugaragaro ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana cyangwa se bagerageje guhisha no kurengera Abatutsi bari bibasiwe.<\/p>\n<p>Iyi jenoside yabaye hashize imyaka hafi itatu n\u2019igice ingabo z\u2019u Rwanda z\u2019icyo gihe zirwana n\u2019ingabo za FPR-Inkotanyi zavugaga ko zigamije kubaka igihugu kigendera ku mategeko no gucyura impunzi z\u2019Abatutsi bari barameneshejwe mu mvururu zaranzwe n\u2019ubwicanyi n\u2019inkongi mu bihe bya revolisiyo yo 1959 na Repulika ya 1 n\u2019iya 2.<\/p>\n<p>Amasezerano y\u2019amahoro y\u2019Arusha (Tanzaniya) yari yashyizweho umukono n\u2019impande zombi zarwanaga muri Kanama 1993, amasezerano yateganyaga gushyiraho guverinoma y\u2019inzibacyuho ihuriweho n\u2019amashyaka menshi kandi irimo n\u2019abahagarariye FPR-Inkotanyi no kuvanga ingabo, ntabwo yubahirijwe kuko buri ruhande rwari rufite inyota yo kwikubira ubutegetsi.<\/p>\n<p>Iyicwa rya Perezida Habyarimana na mugenzi we Ntaryamira w\u2019u Burundi ku wa gatatu tariki ya 6 Mata 1994 mu saa mbiri z\u2019ijoro, ubwo indege yari ibavanye mu nama i Dar es Salaam muri Tanzaniya yaraswaga, ryakomye imbarutso ya jenoside yakorewe Abatutsi.<\/p>\n<p>Kuva muri iryo joro, agatsiko k\u2019intagondwa z\u2019Abahutu zirimo abasirikare bakuru n\u2019abanyapolitiki bari mu cyiswe \u2018Hutu Power\u2019, gafatanyije n\u2019imitwe y\u2019urubyiruko rw\u2019amashyaka ya MRND na CDR (Interahamwe n\u2019Impuzamugambi), katangije jenoside y\u2019Abatutsi bazira gusa ko ari Abatutsi, ngo ni ibyitso by\u2019Inkotanyi zishaka kumara Abahutu. Aka gatsiko kishe kandi Abahutu kakekaga ko bashobora kubangamira umugambi wako mubisha\u00a0; kanashishikarije Abahutu muri rusange guhiga Abatutsi. Ibi byatumye umubare munini w\u2019Abahutu witabira ubwicanyi.<\/p>\n<p>Ubushakashatsi bwerekana ko jenoside yakorewe Abatutsi yitabiriwe cyane kandi igahitana abantu benshi mu gihe gito. Umubare w\u2019abazize jenoside watangajwe muri 2002 na Minisiteri y\u2019ubutegetsi bw\u2019igihugu y\u2019u Rwanda ni 1.074.017. Iyo usesenguye uyu mubare, usanga buri munsi haricwaga abantu ibihumbi cumi na magana arindwi na mirongo ine (10.740). Imibare yavuye mu Nkiko Gacaca yerekana ko ibyaha byahamye abantu miliyoni imwe n\u2018ibihumbi magana atandatu mirongo irindwi n\u2019umunani na magana atandatu na mirongo irindwi na babiri (1.678.672) kuri miliyoni 3.400.000 bari bujuje imyaka y\u2019ubukure muri 1994, ni ukuvuga abari barengeje imyaka 18. Nubwo iyi mibare itafatwa nk\u2019ihame kuko hagikenewe gukorwa ubushakashatsi bwimbitse bukozwe n\u2019impuguke zidafite aho zibogamiye kandi mu bwisanzure, nta Munyarwanda ushyira mu gaciro wari mu Rwanda muri 1994 wahakana ko habayeho ubwitabire bukabije bwo guhiga no kwica Abatutsi mu mezi 3 yakurikiye iyicwa rya Perezida Habyarimana.<\/p>\n<p>Muri Nyakanga 1994, Ingabo za FPR-Inkotanyi zatsinze urugamba, zimenesha ingabo z\u2019u Rwanda na Leta y\u2019Abatabazi yari yagiyeho kuva ku ya 09 Mata 1994, jenoside yakorerwaga Abatutsi ihagarara ityo. \u00a0Abahutu bagera kuri miliyoni ebyiri bahunze ingabo z\u2019Inkotanyi, bajya mu bihugu bituranyi. Bamwe bahunze ubwicanyi bw\u2019izi ngabo, abandi bahatirwa guhunga n\u2019ingabo za Leta y\u2019u Rwanda na guverinoma y\u2019Abatabazi, babizezaga ko bagiye kwisuganya ngo bagaruke kumaraho Inkotanyi n\u2019ibyitso byazo.<\/p>\n<p>Impuguke zivuga ko abarenga kimwe cya kabiri cy\u2019izi mpunzi bagarutse mu Rwanda, abenshi bagacyurwa ku ngufu n\u2019ingabo za FPR-Inkotanyi mu ntambara ya 1 n\u2019iya 2 ya Kongo-Kinshasa (Zayire y\u2019icyo gihe). Impunzi z\u2019Abahutu zisaga ibihumbi magana abiri zarishwe nk\u2019uko bivugwa muri raporo yiswe \u201c<em>Rapport du Projet Mapping concernant les violations les plus graves des droits de<\/em> <em>l\u2019homme et du droit international humanitaire commises entre mars 1993 et juin 2003 sur<\/em> <em>le territoire de la R\u00e9publique d\u00e9mocratique du Congo<\/em>\u00a0\u00bb yasohotse muri Kanama 2010.<\/p>\n<p><strong><em>Ese kwibuka byakorwa bite\u00a0?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukwibuka mbere na mbere abo yahitanye, ni uguhumuriza no gufata mu mugongo abacitse ku icumu bibuka ababo bishwe kiriya gihe n\u2019inzira y\u2019umusaraba banyuzemo. Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubugome ndengakamere\u00a0: nko kubatwikira mu nzu ari bazima, kubajugunya mu misarani ari bazima, kubaca ingingo zimwe na zimwe z\u2019umubiri bakabasigaho ngo bazapfe buhoro buhoro, kubicisha imipanga n\u2019impiri zikwikiyemo imisumari, kubicisha inzara n\u2019inyota kugera banogotse, kubaroha mu migezi no mu biyaga baziritse amaboko n\u2019amaguru, gucuza intumbi no kuzisiga ku gasozi zambaye ubusa ngo zizarimbwe n\u2019imbwa, gufata ku ngufu abari n\u2019abategarugori bashinyagurirwa bibi, kwica nabi abana b\u2019ibitambambuga imitwe igahondwa ku nkuta n\u2019andi mahano y\u2019agahoma munwa. Ubu bugome ndengakamere bwakorwaga akenshi n\u2019abaturanyi b\u2019abicwaga. Ubugome, urwango n\u2019inzigo bingana gutya, ntabwo byarangira abantu baticaye ngo basase inzobe bavuge ukuri kose ku byabaye.<\/p>\n<p>Ku italiki ya 7 Mata ndetse n\u2019iya 6 Mata, Abanyarwanda benshi batuye hanze y\u2019u Rwanda, by\u2019umwihariko abatuye mu Bubiligi, bakunze kwibaza impamvu batibukira hamwe Abanyarwanda bose b\u2019inzirakarengane bishwe, baba barazize jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa ubundi bwicanyi bwabaye mu Rwanda cyangwa muri Kongo-Kinshasa butarahabwa inyito n\u2019inzego zibifitiye ububasha, ndashaka kuvuga inkiko mpuzamahanga. Ibi byongeye kugarukwaho mu nyandiko yanyuze ku rubuga, \u201e<strong><em>Umunyamakuru.com<\/em><\/strong>\u201c, mu mpera z\u2019ukwezi gushize, ifite umutwe \u201e <a href=\"http:\/\/umunyamakuru.com\/rwandajenoside-bamwe-bazibuka-bose-abandi-bibuke-bamwe-uburyo-kwibuka-bikorwa-mu-bubiligi-biratanga-sura-ki\/\"><strong><em>Rwanda\/Jenoside : Bamwe bazibuka bose, abandi bibuke bamwe. Uburyo \u201eKwibuka\u201c bikorwa mu Bubiligi biratanga sura ki, somo rihe<\/em><\/strong>?\u201c\u00a0<\/a><\/p>\n<p>Icyo nifuza kuvuga kuri iyi ngingo ni uko \u201e<strong>ijoro ribara uwariraye<\/strong>\u201c. Igikorwa cyo kwibuka abishwe muri jenoside cyangwa mu bundi bwicanyi butarahabwa inyito n\u2019inzego zibifitiye ububasha, kireba mbere na mbere abiciwe. Aba nibo bakwiye kugena uko bifuza kwibuka ababo bishwe, italiki bashaka kubibukiraho n\u2019aho bashaka kubibukira. Abakiriho mu miryango yiciwe ni bo bakwiye guhabwa urubuga mu kugena gahunda yo kunamira ababo. Bashobora guhitamo kubikora ku giti cyabo mu miryango yabo cyangwa gushinga \u00a0ishyirahamwe bahuriyemo nk\u2019abantu basangiye amateka y\u2019ubwicanyi bakorewe, bagategurira hamwe igikorwa cyo kwibuka no kunamira ababo uko babyifuza.<\/p>\n<p>Ntabwo ari Leta y\u2019u Rwanda cyangwa amashyaka ya politiki atavuga rumwe na yo bakwiye gufata iya mbere mu gutegura ibikorwa byo kwibuka no kugena uko bigomba gukorwa. Iyo bigenze gutyo, habaho guha isura ya politiki igikorwa cyo kwibuka, ugasanga igihe cy\u2019icyunamo gihindutse umwanya wo kwivuga ibigwi bya politiki, wo kugoreka amateka no gutanga ubutumwa bugamije guhangana n\u2019abo mutavuga rumwe.<\/p>\n<p>Ningombwa ko abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi bahabwa ubwisanzure bwo gutegura gahunda y\u2019icyunamo bibukamo ababo kandi bakagitumiramo abo bumva ko babafata mu mugongo. Ningombwa ko abacitse ku icumu ry\u2019ubwicanyi bwakorewe Abahutu na bo bahabwa ubwisanzure bwo gutegura gahunda y\u2019icyunamo bibukamo ababo kandi bakagitumiramo abo bumva ko baje kubafata mu mugongo. Buri Munyarwanda wiciwe akwiye kugira ubwisanzure mu kwibuka abe bishwe, agatumira muri uwo muhango abo yumva ko bakwiye kumufata mu mugongo no kumuba hafi. Akagena niba uwo muhango ufunguye ku bantu bose babyifuza cyagwa se utumiwemo gusa abo yahisemo.<\/p>\n<p>Leta y\u2019u Rwanda kimwe n\u2019amashyaka ya politiki atavuga rumwe na yo icyo agomba gukora ni ugushyiraho ingamba zifasha abiciwe bose kugira urubuga rwo kwibuka ababo bishwe mu bwisanzure kandi bigakorwa ku buryo buboneye, budahungabanya umutekano cyangwa ngo buhembre urwango n\u2018amacakubiri mu Banyarwanda. Bafatanyije n\u2019abiciwe bose, bakagena imirongo migari y\u2019uko ibikorwa byo kwibuka bikwiye kugenda.<\/p>\n<p>Kwibukira hamwe no kwibuka bose si ugukomatanya imihango yo kwibuka no kunamira inzirakarengane zishwe mu bihe bitandukanye, zishwe n\u2019abantu batandukanye, ziciwe ahantu hatandukanye kandi zizira impamvu zitandukanye. Kwibukira hamwe no kwibuka bose ni ukwibuka abishwe bose ariko bose mu gihe cyabo. Bishatse kuvuga ko mu gihe Abahutu bibuka ku italiki ya 6 Mata ubwicanyi bwakorewe ababo (ni urugero), Abatutsi babishoboye bakwitabira uwo muhango igihe utabaheza kandi bakubahiriza gahunda y\u2019abawuteguye. Mu gihe Abatutsi bibuka ku italiki ya 7 Mata jenoside yabakorewe, Abahutu babishoboye kandi badahejwe muri uwo muhango bakajya kubatabara no kubafata mu mugongo.<\/p>\n<p>Iyo muntu yibuka uwe wapfuye, aramuvuga, akibutsa ibyaranze ubuzima bwe, ibyo yakundaga, ibyo yangaga, uko yapfuye, abana yasize, umugabo cg umugore yasize, umurage yasize, ubutabera kuri we no ku be, n\u2019ibindi yakundaga. Bishatse kuvuga ko umugenera umwanya we, ukamwibuka koko, ukamuvuga uko bikwiye. Reka mfate urugero rwa vuba aha ubwo twibukaga nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya; twamwibutse turi hamwe Abahutu n\u2019Abatutsi, ariko muri uwo muhango ni we wenyine twavuze : twakoze misa yo kumusabira, twateze matwi ubuhamya bw\u2019umwana we, twumvise ubuhamya bw\u2019abo mu ishyaka rye n\u2018ubw\u2019inshuti ze. None se Colonel Patrick Karegeya, niwe wenyine wishwe mu ishyaka rye? Oya. Ariko uriya munsi wari wagenewe kumwibuka.<\/p>\n<p>N\u2019ibindi rero ni uko byagakwiye gukorwa. Ubwicanyi twifuza ko bwibukwa bufite ababukoze, igihe babukoreye, uko bwagenze n\u2019abagize amahirwe yo kuburokoka. Habura iki ngo buri bwose bwibukirwe ku italiki ifite aho ihuriye nabwo kandi ngo icyo gikorwa gitegurwe n\u2019abo bwakorewe, muri cadre bifuza.<\/p>\n<p>Reka nsoze iyi nyandiko mvuga ko nta Munyarwanda ukwiriye guhatirwa kwibukana n\u2019uwo atibonamo cyangwa yumva badahuje intimba. Nta n\u2019ukwiye guterwa ipfunwe no guhezwa mu muhango runaka wo kwibuka. Icyangombwa ni ubwubahane, mu gihe utatumiwe mu gikorwa cyo kwibuka ukirinda kuvundira no kugutobera abagiteguye. Ibi kandi birasanzwe mu muco nyarwanda, iyo umuntu apfushije uwe abikira abavandimwe n\u2019inshuti yibonamo, yumva ko bamufata mu mugongo.<\/p>\n<p>Mu gusoza iyi nyandiko, mbatuye indirimbo y\u2019umuhanzi Kizito Mihigo \u201e Ijoro ribara uwariraye\u201c :<\/p>\n<p><iframe loading=\"lazy\"  id=\"_ytid_21849\"  width=\"640\" height=\"480\"  data-origwidth=\"640\" data-origheight=\"480\" src=\"https:\/\/www.youtube.com\/embed\/D1WiNvgNTgs?enablejsapi=1&#038;autoplay=0&#038;cc_load_policy=0&#038;cc_lang_pref=&#038;iv_load_policy=1&#038;loop=0&#038;modestbranding=0&#038;rel=1&#038;fs=1&#038;playsinline=0&#038;autohide=2&#038;theme=dark&#038;color=red&#038;controls=1&#038;\" class=\"__youtube_prefs__  epyt-is-override  no-lazyload\" title=\"YouTube player\"  allow=\"accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture\" allowfullscreen data-no-lazy=\"1\" data-skipgform_ajax_framebjll=\"\"><\/iframe><\/p>\n<p><strong>KABALISA Pacifique<\/strong><\/p>\n<p>Umuyobozi w\u2019Ikigo giharanira gukumira ibyaha byibasira inyoko-muntu.<\/p>\n<p>(Centre pour la Pr\u00e9vention des Crimes contre l\u2019Humanit\u00e9)<\/p>\n<p>Le 7\/4\/2017<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>&nbsp; Kuri uyu munsi taliki ya 7 Mata 2017, u Rwanda n\u2019amahanga baribuka ku nshuro ya 23, jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye mu Rwanda mu mwaka w\u20191994. Muri uwo mwaka, u Rwanda rwari rutuwe n\u2019abaturage bagera kuri miliyoni indwi n\u2019igice. Abasaga miliyoni barishwe muri jenoside, biganjemo Abatutsi ariko kandi harimo n\u2019Abahutu ndetse n\u2019abanyamahanga bari baramaganye [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":19810,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-19809","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>TWIBUKE KU NSHURO YA 23 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU BWUBAHANE - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twibuke-ku-nshuro-ya-23-jenoside-yakorewe-abatutsi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"TWIBUKE KU NSHURO YA 23 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU BWUBAHANE - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"&nbsp; Kuri uyu munsi taliki ya 7 Mata 2017, u Rwanda n\u2019amahanga baribuka ku nshuro ya 23, jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye mu Rwanda mu mwaka w\u20191994. Muri uwo mwaka, u Rwanda rwari rutuwe n\u2019abaturage bagera kuri miliyoni indwi n\u2019igice. Abasaga miliyoni barishwe muri jenoside, biganjemo Abatutsi ariko kandi harimo n\u2019Abahutu ndetse n\u2019abanyamahanga bari baramaganye [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twibuke-ku-nshuro-ya-23-jenoside-yakorewe-abatutsi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-04-07T09:27:39+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2017-04-07T10:44:21+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/04\/kabalisa.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1246\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"946\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twibuke-ku-nshuro-ya-23-jenoside-yakorewe-abatutsi\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twibuke-ku-nshuro-ya-23-jenoside-yakorewe-abatutsi\/\",\"name\":\"TWIBUKE KU NSHURO YA 23 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU BWUBAHANE - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twibuke-ku-nshuro-ya-23-jenoside-yakorewe-abatutsi\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twibuke-ku-nshuro-ya-23-jenoside-yakorewe-abatutsi\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/04\/kabalisa.jpg\",\"datePublished\":\"2017-04-07T09:27:39+00:00\",\"dateModified\":\"2017-04-07T10:44:21+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twibuke-ku-nshuro-ya-23-jenoside-yakorewe-abatutsi\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twibuke-ku-nshuro-ya-23-jenoside-yakorewe-abatutsi\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twibuke-ku-nshuro-ya-23-jenoside-yakorewe-abatutsi\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/04\/kabalisa.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/04\/kabalisa.jpg\",\"width\":1246,\"height\":946,\"caption\":\"Pacifique Kabalisa\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twibuke-ku-nshuro-ya-23-jenoside-yakorewe-abatutsi\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"TWIBUKE KU NSHURO YA 23 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU BWUBAHANE\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"TWIBUKE KU NSHURO YA 23 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU BWUBAHANE - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twibuke-ku-nshuro-ya-23-jenoside-yakorewe-abatutsi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"TWIBUKE KU NSHURO YA 23 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU BWUBAHANE - Umunyarwanda","og_description":"&nbsp; Kuri uyu munsi taliki ya 7 Mata 2017, u Rwanda n\u2019amahanga baribuka ku nshuro ya 23, jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye mu Rwanda mu mwaka w\u20191994. Muri uwo mwaka, u Rwanda rwari rutuwe n\u2019abaturage bagera kuri miliyoni indwi n\u2019igice. Abasaga miliyoni barishwe muri jenoside, biganjemo Abatutsi ariko kandi harimo n\u2019Abahutu ndetse n\u2019abanyamahanga bari baramaganye [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twibuke-ku-nshuro-ya-23-jenoside-yakorewe-abatutsi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-04-07T09:27:39+00:00","article_modified_time":"2017-04-07T10:44:21+00:00","og_image":[{"width":1246,"height":946,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/04\/kabalisa.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twibuke-ku-nshuro-ya-23-jenoside-yakorewe-abatutsi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twibuke-ku-nshuro-ya-23-jenoside-yakorewe-abatutsi\/","name":"TWIBUKE KU NSHURO YA 23 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU BWUBAHANE - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twibuke-ku-nshuro-ya-23-jenoside-yakorewe-abatutsi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twibuke-ku-nshuro-ya-23-jenoside-yakorewe-abatutsi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/04\/kabalisa.jpg","datePublished":"2017-04-07T09:27:39+00:00","dateModified":"2017-04-07T10:44:21+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twibuke-ku-nshuro-ya-23-jenoside-yakorewe-abatutsi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twibuke-ku-nshuro-ya-23-jenoside-yakorewe-abatutsi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twibuke-ku-nshuro-ya-23-jenoside-yakorewe-abatutsi\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/04\/kabalisa.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/04\/kabalisa.jpg","width":1246,"height":946,"caption":"Pacifique Kabalisa"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twibuke-ku-nshuro-ya-23-jenoside-yakorewe-abatutsi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"TWIBUKE KU NSHURO YA 23 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU BWUBAHANE"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19809","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19809"}],"version-history":[{"count":4,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19809\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":19818,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19809\/revisions\/19818"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/19810"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19809"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19809"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19809"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}