{"id":1991,"date":"2012-10-15T00:51:55","date_gmt":"2012-10-14T22:51:55","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=1991"},"modified":"2012-10-15T00:51:55","modified_gmt":"2012-10-14T22:51:55","slug":"ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\/","title":{"rendered":"Ubwongereza bwabaye isibaniro rya FPR na RNC"},"content":{"rendered":"<p>Conventry mu Bwongereza hateraniye inama yo gushakisha uburyo abanyarwanda batuye ubwongereza batera inkunga leta y\u2019iwabo, bakishakaho udufaranga bohereza mu isanduku bise Agaciro Fund. Iyi sanduku imaze igihe gito ishinzwe ikomeje kureba ukuntu yateza igihugu imbere ariko kandi benshi bakaba batemera uburyo ayo mafaranga ashakishwamo kuko ngo benshi babahata kuyatanga. Abandi nabo ngo ntibumva uburyo ayo mafaranga azakoreshwamo, abanyarwanda rero bari babukereye maze bahurira Conventry ahitwa Willenhall Social Club, Robin Hood Road, Coventry CV3 3BB.<\/p>\n<p>Abantu bagera hafi ku ijana barahahuriye maze biga kukibazo kyugarije u Rwanda kirebana numutungo, amafaranga hafi ibihumbi \u00a310,000 abanyarwanda bemeye kuyatanga ariko ntakizere kyuko azaboneka kuko benshi mu bari bahateraniye bari ababyeyi bamwe muribo badakora. Ambassaderi Rwamucyo ubwe yasabye abanyarwanda gutanga imfashanyo bivuye inyuma kugirango igihugu cyabo kibashe guhangana n\u2019ikibazo cy\u2019ubukungu cyugarije u Rwanda nyuma yaho imfashanyo z\u2019amahanga zihagarariye, ati tugomba gukora competition kuko ububirigi bwatanze menshi. Kwinjira mu cyumba bahuriyemo yari ama pound \u00a310 ubundi kandi abanyarwanda bari baje kureba umucuranzi wicyamamare Kitoko Ambassade yatumiye kugirango barebe ko abanyarwanda babyitabira, hari umunyarwanda watanze umushahara we w\u2019ukwezi naho Ambassaderi Rwamucyo yatanze \u00a33000. Ariko kandi abandi banyarwanda kubera imibereho y\u2019ibihugu by\u2019uburayi, ndetse no guhenda kw\u2019ubuzima muri rusange kw\u2019isi ukwo bimeze, abanyarwanda benshi ntabwo babashije gutanga agatubutse.<\/p>\n<p>Mu banyarwanda twavuganye bari bahateraniye babazaga impamvu president yateje ubwumvikane buke n\u2019amahanga, imfashanyo zigahagarikwa none akaba abeshya ko ngo abanyarwanda bashyira hamwe bakitunga, ati ntibishoboka ko twabona million z\u2019ama pound zirenga \u00a3100 kuko ntaho twayakura. Undi nawe ati haracyari kare Nyakubahwa President akwiye kwegera abandi bayobozi bakamugira inama ubundi ikibazo kigakemuka, ati ntabwo dushobora kubona amafaranga yo gufasha igihugu kidafite amikoro kandi gifite abayobozi basesagura aho bidakenewe.<\/p>\n<figure style=\"width: 250px\" class=\"wp-caption alignright\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" src=\"http:\/\/www.inyenyerinews.org\/wp-content\/uploads\/2012\/10\/Musonera_J..jpg\" alt=\"\" width=\"250\" height=\"188\" \/><figcaption class=\"wp-caption-text\">Bwana Jonathan Musonera<\/figcaption><\/figure>\n<p>aho kandi abayoboke ba Rwanda National Congress (RNC), Ihuriro nyarwanda rikorera hose kw\u2019isi ariko kandi bakaba bafite n\u2019ikicaro m\u2019 ubwongereza, nabo bari bahuriye ahitwa Leeds mu majyaruguru y\u2019ubwongereza. Inama ya RNC yari igizwe n\u2019abayoboke bari hagati ya 18-22 baganiriye nabo kuri bimwe mu bibazo byugarije igihugu cyabo. Umwe mu bakangurambaga ba RNC Jonathan Musonera ati duhuye turi bake ariko bazima, ati impamvu iduhuje ahanini niyo kureba uburyo twashaka umuti wo kurangiza ibibazo biri mu rugo, ati ubu tuganira mu gihugu cyacu tuyobowe n\u2019umuyobozi utakigira uwo bumvikana kw\u2019isi. Akomeza asobanura ko n\u2019abazungu bafashaga Kagame bamuha amafaranga mu buryo butazwi nabo barimwo gukurikiranwa. Ati rero igihe kirageze kugirango dukandagire accelerator kuko Paul Kagame yagaragaye, ati mwese muteraniye hano turabashimira ubwitange mwagaragaje mukugaragariza amahanga uwo Kagame ariwe n\u2019agatsiko ke. Ushinzwe imari muri RNC Madame Allen Munyemana yashimiye abanyarwanda bari bateraniye aho kubera inkunga bakomeje gutanga yo guteza imbere ibikorwa bya RNC, ati igishimishije n\u2019uko inkunga yanyu itangwa ntawugombye kuza kuyaka kuko muzi impamvu ikenewe.<\/p>\n<p>Ati ntabwo ari nka FPR ikata imishahara y\u2019abakozi ntaruhushya ibifitiye. tugomba kwisuganya tugakomeza kugaragaza ibibazo biri mu gihugu iwacu. Akomeza asaba abanyarwanda kwirinda amacakubiri akomeje kubibwa n\u2019ingoma y\u2019igitugu. Mubaraho umusore umwe we yagize ati Paul Kagame ni nk\u2019igiti cyacitse imizi ariko kikaba gitegereje ko bagisunika kugirango kigwe. Cyakora akomeza avuga ko mbere yo kugisunika bagomba kureba ko nta muntu uhagaze munsi cyagwira. Ati nubwo bwose Kagame agomba kuvaho tugomba kureba ko nta muntu ahitanye bitewe natwe, kuko ahiga abayobozi bacu hirya no hino kandi no mugihugu hose huzuye imiborogo nkuko urupapuro the Daily Mail rwo mu bwongereza rwo kuya 12.10.12 rwabitangaje. Ati abantu bishyize hamwe ntakibananira iyo bashyize imbere ukuri.<\/p>\n<p>Abayobozi ba RNC hirya no hino kw\u2019isi barakora igishoboka cyose kugirango bahagarike amafuti ya Kagame umaze gushyira u\u2019 Rwanda ku ikarita y\u2019isi, cyakora kubera impamvu mbi gusa ziganjemo guhonyora uburenganzira bw\u2019 ikiremwamuntu, kumena amaraso no kwenderanya n\u2019ibihugu bituranye n\u2019u Rwanda, ndetse no gusuzugura ibihugu byahoze bimufashisha amafaranga byamuhakaniye. Nubwo bwose kandi abamagana aba anagerageza kubateranya n\u2019abanyarwanda bose muri rusange. Inama yarangiye mu neza n\u2019urugwiro abayoboke bose bahoberana bifotoza banahererekanya numero za terefone, n\u2019ukuntu bakomeza umugambi wo gukomanyiriza Kagame. Igitandukanije izi nama zombi nuko iya FPR yasabaga imfashanyo ku ngufu nkuko bigaragara kurupapuro bahaga abitabiriye iyo nama, naho RNC yari inama yiganjemo uburyo bwo gushaka umuti wo gukomeza guhata Kagame urufaya rw\u2019ibibazo kugeza arundutse.<br \/>\nNGIYI FORM BAHATIRAGA ABANTU KUZUZA BEMEZA KO BAZATANGA UMUSANZU WOGUFASHA LETA YA KAGAME.<\/p>\n<p>Sam Baguma Conventry UK<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.inyenyerinews.org\/amakuru-2\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\/\">Inyenyerinews<\/a><\/p>\n<p style=\"text-align: center\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"aligncenter\" src=\"http:\/\/www.inyenyerinews.org\/wp-content\/uploads\/2012\/10\/IMG_11311-e1350226847898-764x1024.jpg\" alt=\"\" width=\"688\" height=\"922\" \/><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Conventry mu Bwongereza hateraniye inama yo gushakisha uburyo abanyarwanda batuye ubwongereza batera inkunga leta y\u2019iwabo, bakishakaho udufaranga bohereza mu isanduku bise Agaciro Fund. Iyi sanduku imaze igihe gito ishinzwe ikomeje kureba ukuntu yateza igihugu imbere ariko kandi benshi bakaba batemera uburyo ayo mafaranga ashakishwamo kuko ngo benshi babahata kuyatanga. Abandi nabo ngo ntibumva uburyo ayo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":1992,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[67,64],"tags":[],"class_list":["post-1991","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amahanga","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ubwongereza bwabaye isibaniro rya FPR na RNC - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ubwongereza bwabaye isibaniro rya FPR na RNC - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Conventry mu Bwongereza hateraniye inama yo gushakisha uburyo abanyarwanda batuye ubwongereza batera inkunga leta y\u2019iwabo, bakishakaho udufaranga bohereza mu isanduku bise Agaciro Fund. Iyi sanduku imaze igihe gito ishinzwe ikomeje kureba ukuntu yateza igihugu imbere ariko kandi benshi bakaba batemera uburyo ayo mafaranga ashakishwamo kuko ngo benshi babahata kuyatanga. Abandi nabo ngo ntibumva uburyo ayo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-10-14T22:51:55+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Ubwongereza bwabaye isibaniro rya FPR na RNC\",\"datePublished\":\"2012-10-14T22:51:55+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\\\/\"},\"wordCount\":711,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Amahanga\",\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\\\/\",\"name\":\"Ubwongereza bwabaye isibaniro rya FPR na RNC - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-10-14T22:51:55+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"488\",\"height\":\"699\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ubwongereza bwabaye isibaniro rya FPR na RNC\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ubwongereza bwabaye isibaniro rya FPR na RNC - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ubwongereza bwabaye isibaniro rya FPR na RNC - Umunyarwanda","og_description":"Conventry mu Bwongereza hateraniye inama yo gushakisha uburyo abanyarwanda batuye ubwongereza batera inkunga leta y\u2019iwabo, bakishakaho udufaranga bohereza mu isanduku bise Agaciro Fund. Iyi sanduku imaze igihe gito ishinzwe ikomeje kureba ukuntu yateza igihugu imbere ariko kandi benshi bakaba batemera uburyo ayo mafaranga ashakishwamo kuko ngo benshi babahata kuyatanga. Abandi nabo ngo ntibumva uburyo ayo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-10-14T22:51:55+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Ubwongereza bwabaye isibaniro rya FPR na RNC","datePublished":"2012-10-14T22:51:55+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\/"},"wordCount":711,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Amahanga","Amakuru"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\/","name":"Ubwongereza bwabaye isibaniro rya FPR na RNC - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-10-14T22:51:55+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"488","height":"699"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubwongereza-bwabaye-isibaniro-rya-fpr-na-rnc\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ubwongereza bwabaye isibaniro rya FPR na RNC"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1991","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1991"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1991\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1991"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1991"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1991"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}