{"id":19937,"date":"2017-04-24T17:15:46","date_gmt":"2017-04-24T15:15:46","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=19937"},"modified":"2017-04-24T17:15:46","modified_gmt":"2017-04-24T15:15:46","slug":"ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\/","title":{"rendered":"IKIBAZO CY\u2019INYITO YA GENOCIDE GISHOBORA KUBA GIKOMEYE KURUSHA UKO ABANTU BABIKEKA"},"content":{"rendered":"<p>Mu gihe abanyarwanda basa n\u2019abari mu gihirahiro cy\u2019icyerekezo cya politiki, ikibazo cy\u2019ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abanyarwanda mu myaka ya mirongwicyenda gikomeje kuvugisha benshi menshi, harimo no kwivuguruza kwa kenshi.<\/p>\n<p><strong>Reka dutinde <a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=bvOIuszlM_E\">ku kiganiro giherutse guca kuri BBC cyayobowe na Felin Gakwaya<\/a>. <\/strong><\/p>\n<p>Ikiganiro kiratangira humvikanishwa ijambo rya Nyakubahwa Perezida Kagame.\u00a0 Perezida Kagame aratangira agaya abagerageza gutinda ku nyito ya jenocide aho gutinda ku buzima bw\u2019abantu. Arakomeza avuga ko atariwe washyizeho inyito (tuvuge n\u2019ibisobanuro), mbese ko byagombye gukomeza uko byiswe n\u2019ababishinzwe.<\/p>\n<p><strong>Hari igishya cyumvikana\u00a0 mu ijambo rya Nyakubahwa Perezida Kagame Pawulo<\/strong><\/p>\n<p>Nyakubahwa Kagame arasa n\u2019uwumvikanisha ko ibivugwa bya jenoside yakorewe abatutsi byatangiye cyera cyane mu myaka myinshi, arava mu bihe bya mirongurwenda, akajya na mbere yaho cyane. Arasa n\u2019ugaragaza ko jenoside yatangiye cyera, arakomatanya abatutsi bose mu bakorewe jenoside. Ntavuga impamvu adatinda ku bihe LONI ishingiraho isobanura jenoside n\u2019ibyabaye mu Rwanda, akambukiranya ibihe. Iri jambo ry\u2019umukuru w\u2019igihugu ni ryiza muri rusange aho akangurira abantu gutinda cyane ku buzima bw\u2019abanyarwanda aho gutinda mu nyito z\u2019ibyabaye kandi bibi.<\/p>\n<p><strong>Ambasaderi Kimonyo aha arasa n\u2019utavuga ibintu kimwe na Perezida Kagame neza,<\/strong> aho we avuga icyemezo cy\u2019inkiko kivuga ubwicanyi bwakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. Aba ni abatutsi bari imbere mu Rwanda bavugwa.\u00a0 Ntabijyana mu myaka yashize ya za mirongwitanu, mirongwitandatu na mirongwirindwi, nubwo hari aho asa n\u2019ubivugaho amahushuka. Byumvikane ko amahano yabaye muri ibi bihe byose ari urukuzasoni ku banyarwanda twese, kandi ari inshingano za Leta kureba ibyayo no kubyigaho mu nyungu z\u2019igihugu. Niba Ambasaderi Kimonyo agaya abavanga ibintu ntibatomore, natomore, avuge ko jenoside yakorewe abatutsi b\u2019imbere mu gihugu (nkuko hari ababyumva gutya), noneho, abayibakoreye n\u2019abatumye ibakorerwa bibazweho abo aribo bose nta n\u2019umwe ukuwemo, nk\u2019uko ababifata batya babivuga.<\/p>\n<p><strong>Kayigamba Jean Baptiste<\/strong> Arahabwa ijambo. Arasa n\u2019uri ku rugamba rwa politiki rwo kurwanya abumva ibintu mu buryo leta iriho i Kigali itabyifuza wese. Aratangira akora ikintu uwacitse ku icumu adashobora kwemera n\u2019iyo byagenda bite. Arashinja Musonera gupfobya jenoside. Musonera yavuga, Kayigamba ati si ibyo navuze. Mu kanya akongera ngo abapfobya nka ba Musonera. Iyi ni ingeso abantu bagomba gucikaho. Gufata abarokotse jenoside ukabita ko bapfobya jenoside. Kayigamba aravanga politiki no gutanga ibitekerezo. Sinzi niba yarakurikiye ibibera mu Rwanda, ariko amenye ko abantu babujijwe guhamba ababo aho\/uko babyifuza, amagufwa y\u2019ababo akajyanwa ku gahato ka Leta kwanikwa ku gasozi nk\u2019uko Musonera abivuga. Kayigamba arabeshya nkana. Ibyo Musonera avuga niko bimeze kuli iki kibazo. Umucikacumu rya jenoside\u00a0 w\u2019umututsi ababajwe n\u2019ibi, keretse ababivuga ukundi kubera inyungu za politiki. Aratonekwa gusa nta ngufu afite zo kwirengera. Hari aho aho Kayigamba avuga ibyiciro bya jenoside, akagera aho agaragaza ko bigaragara mu Rwanda ati nko gukwirakwiza intwaro mu baturage \u2026 Aha abantu bamubaza bati, ni bande bakwirakwije intwaro\u00a0? None wasanga ari abarwanaga bose bazikwirakwije, wabashinja jenoside bombi\u00a0? Ejo hazaza ukubwira ati inkotanyi zatanze intwaro, undi ati leta ya Kigali yatanze intwaro mu ba sivili, gucengeza abarwanyi mu basivili. Niba ibi ubyita gutegura jenoside, byaba birebire\u00a0! Niba kandi ubyita intambara mu bahanganye nabyo byagira uko bifatwa. Twibuke ko LONI itabashije kwemeza ko abashinjwaga gutegura jenoside bagaragaraho ko bayiteguye.<\/p>\n<p><strong>Musonera Jonathan<\/strong>, aratangira avuga uko abona ibyabaye. Aravuga ibimubabaza. Simbona ikibi kirimo. Hari aho avanga ibitari mu kiganiro, Raporo mapping n\u2019ibindi bishobora kuba ikindi kibazo nacyo gikeneye kwigwaho. Musonera ntatinda gusa ku kibazo kiriho kiganirwaho, ariko nk\u2019uwakuriye mu Rwanda akamarirwa umuryango, akabuzwa gushyingura abe uko abyifuza, ntagomba gutonekwa birenzeho.<\/p>\n<p><strong>Ernest Sagaga<\/strong> yagerageje gusobanura ibintu mu mategeko mu buryo bwumvikana, yafashije benshi, ntiyabogamye. Nk\u2019uwamariwe abe muli jenoside yakorewe abatutsi igahitana n\u2019abahutu batari bayishyigikiye, yahisemo kwibera umunyamategeko utabogamye muri iki kiganiro kuko nicyo yari yahamagariwe. .\u00a0 Naho ubundi nawe yashoboraga gushyiramo sentiments ze n\u2019agahinda k\u2019abe bishwe urubozo. Twamushimira ibisobanuro yatanze byumvikana. Uku kutabogamira ku ruhande uru n\u2019uru no kutavangamo tendance politiki z\u2019icyo buri wese yaba ashyigikiye nibyo bias n\u2019ibyagoye Kayigamba na Musonera, n\u2019ubwo umunyamakuru Gakwaya yageragezaga buri gihe kwibutsa ko icyo bari kuganiraho ari ikintu kimwe, akakibibutsa.<\/p>\n<p><strong>Hari aho twagaya Felin Gakwaya<\/strong>: Ugana ku munota wa 44 w\u2019ikiganiro, hari aho umunyamakuru Felin Gakwaya abwira Musonera ati amagambo ukoresha (aha ahari yavugaga aho yavuze kwanika amagufwa y\u2019abatutsi bishwe muli jenoside), aratoneka abacitse ku icumu rya jenoside. Aha Gakwaya arasa n\u2019ubogamye cyane. Ubundi umunyamakuru ategerejweho kutabigenza atya. Arabwira Musonera gusa kandi n\u2019uwo baganira atoneka bikabije abacitse ku icumu rya jenoside. Ubonye iyo avuga ko buri wese muri bo afite abo atoneka mu bavandimwe be bagombye kuba bahuje ibibazo? Namubaza nti Musonera aratoneka nde? Kayigamba nawe wivugira ko abe bamariwe mu Rwanda kandi yifuza kujya kubashyingura? Cyangwa Ambasaderi Kimonyo?\u00a0 Aratoneka bande? Gakwaya, nakubwira ko ikintu gitoneka abacitse ku icumu cya mbere ari ugutegekwa kujyana amagufwa y\u2019ababo mu birahure, aribyo Musonera yise kwanikwa kw\u2019amagufwa y\u2019abacu. Ibi si ibintu. Si umuco si n\u2019umugenzo. Ari impamvu y\u2019urwibutso no kugerageza kwereka amahanga ibyabaye cyngwa se gusakuma inyungu z\u2019amafaranga ateganyijwe kugira ibyo akoreshwa, hari uburyo byagenzwa. Hashakishwa niba hari abemera ko amagufwa y\u2019ababo yajyanwa mu birahure no ku zuba ry\u2019agasi n\u2019ubwo n\u2019ubundi baguye ku gasi mu miborogo myinshi. Simpakana ko bashobora kuboneka; ndetse nka Kayigamba uyu wari mu kiganiro we asa n\u2019utabyanga. Ariko gushyira agahato ku umuntu ushaka gushyingura uwe, uwarokotse jenoside ukamugerekaho agahato ko nta n\u2019uburenganzira bwo gushyingura uwe uko abyumva, agategekwa kujyana amagufwa aho adashaka, ni ikintu kibi cyane.<\/p>\n<p><strong>Twanzuye, twavuga ko:<\/strong><\/p>\n<p>Inyito ya jenoside uko itangazwa na LONI bikwiye gufatwa bityo mu gihe ariko bikimeze. Leta y\u2019u Rwnda mu ijwi rya Ambasaderi Kimonyo iravuga ko idahakana ubwicanyi bwakorewe abahutu ndetse aratanga n\u2019urugero rw\u2019ukwibuka ko muri Columbia. Ni byiza, rero Leta nishyireho ukwibuka kw\u2019abahutu biciwe mu Rwanda, ishyireho Komisiyo yo kwiga iyicwa ryabo n\u2019izimira ryabatarazize iyicwa bose kuko bivugwa ko hari abaguye mu gihirahiro cy\u2019intambara yariho. Iyicwa ry\u2019abahutu ntirivugwaho rumwe na benshi, ifashe abantu kutagwa mu mutego w\u2019ababivuga uko bashatse. Igihugu kibibuke nk\u2019abandi bose. Musonera n\u2019abo bari kumwe bafite uko barivuga, Leta y\u2019u Rwanda ifite uko irivuga, abahutu babuze ababo bafite uko barivuga, abatutsi babuze ababo bafite uko barivuga, \u2026 Leta niyo ifite uburyo n\u2019inshingano byo gufasha abantu kumenya ukuri. Uburenganzira bwo gushyingura amagufwa ntibugomba kwamburwa abacitse ku icumu. Inyungu za bamwe mu bayoboye Leta ntibigomba kuvanaho uburenganzira bw\u2019ibanze bw\u2019abaturage bayo. Kuganira ku byabaye, haba ku nyito cyangwa ibindi, ntibigomba kwitiranywa no gupfobya jenoside. Simbona icyo bitwaye kuvuga ko <em>jenoside yakorewe abatutsi yaguyemo n\u2019abahutu batari bayishyigikiye<\/em>. Niyo byakwandikwa mu magambo maremare. Ari abumva ko ubwicanyi bwakorewe abahutu burimo ibice bibiri (abaguye mu bwicanyi bw\u2019abatutsi, n\u2019abamariwe ku icumu kubera ubwoko bwabo, iki cyiciro kikaba cyaba jenoside byizwe n\u2019ababifitiye ububasha kandi basanze ari ukuri), ari abumva ko jenoside yakorewe abatutsi bari imbere mu gihugu (mu bayibakoreye cyangwa se abayigizemo uruhare hakaba habamo abahutu yenda n\u2019abandi batutsi), ari abumva ko jenoside yakorewe abatutsi bose muri rusange kuva muli 1959 gukomweza ubudahagarara kugeza muri 1994 ku ndunduro yayo, ari ababyumva ukundi kwabo bakabigaragaza, \u2026 aba bose bagahabwa amahirwe yo gukomeza gusobanura impamvu zabo, kuko wasanga ibyabaye bigeze aho bigacukumburwa neza ndetse bikaba byabonerwa n\u2019inyito yumvikanyweho na bose. Ariko hagati ahabakubahiriza bose ibyemejwe kugeza bihindutse cyangwa se bidahindutse. Aha ndavuga ibyemejwe n\u2019inzego za Loni.<\/p>\n<p>Icya nyuma abanyarwanda twese dukwiye kwemera no kumva, ni uko kuvuga ko abahutu bishwe, yewe n\u2019abavuga ko abahutu bakorewe jenoside, ibyo ari uburenganzira bwabo nkuko natwe bwabaye uburengnzira bwacu kugaragaza ibyadukorewe kugeza amahanga abyumvise n\u2019inyito zigiye zemezwa, ibyo ntaho bihuriye no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi. Ntaho bishingiye gushinja umuntu guhakana jenoside yakorewe abatutsi utanga impamvu z\u2019uko we avuga ko hari n\u2019abandi bishwe.<\/p>\n<p>Muri make: IKI KIBAZO KIRAKOMEYE KURUSHA UKO BENSHI DUSHOBORA KUBA TUBIFATA.<\/p>\n<p><strong>Bamara<\/strong><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu gihe abanyarwanda basa n\u2019abari mu gihirahiro cy\u2019icyerekezo cya politiki, ikibazo cy\u2019ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abanyarwanda mu myaka ya mirongwicyenda gikomeje kuvugisha benshi menshi, harimo no kwivuguruza kwa kenshi. Reka dutinde ku kiganiro giherutse guca kuri BBC cyayobowe na Felin Gakwaya. Ikiganiro kiratangira humvikanishwa ijambo rya Nyakubahwa Perezida Kagame.\u00a0 Perezida Kagame aratangira agaya abagerageza gutinda ku [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":8037,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-19937","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>IKIBAZO CY\u2019INYITO YA GENOCIDE GISHOBORA KUBA GIKOMEYE KURUSHA UKO ABANTU BABIKEKA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"IKIBAZO CY\u2019INYITO YA GENOCIDE GISHOBORA KUBA GIKOMEYE KURUSHA UKO ABANTU BABIKEKA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu gihe abanyarwanda basa n\u2019abari mu gihirahiro cy\u2019icyerekezo cya politiki, ikibazo cy\u2019ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abanyarwanda mu myaka ya mirongwicyenda gikomeje kuvugisha benshi menshi, harimo no kwivuguruza kwa kenshi. Reka dutinde ku kiganiro giherutse guca kuri BBC cyayobowe na Felin Gakwaya. Ikiganiro kiratangira humvikanishwa ijambo rya Nyakubahwa Perezida Kagame.\u00a0 Perezida Kagame aratangira agaya abagerageza gutinda ku [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-04-24T15:15:46+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/bamara.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"477\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"600\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"IKIBAZO CY\u2019INYITO YA GENOCIDE GISHOBORA KUBA GIKOMEYE KURUSHA UKO ABANTU BABIKEKA\",\"datePublished\":\"2017-04-24T15:15:46+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\\\/\"},\"wordCount\":1291,\"commentCount\":2,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/07\\\/bamara.png\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\\\/\",\"name\":\"IKIBAZO CY\u2019INYITO YA GENOCIDE GISHOBORA KUBA GIKOMEYE KURUSHA UKO ABANTU BABIKEKA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/07\\\/bamara.png\",\"datePublished\":\"2017-04-24T15:15:46+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/07\\\/bamara.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/07\\\/bamara.png\",\"width\":477,\"height\":600,\"caption\":\"Prosper Bamara\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"IKIBAZO CY\u2019INYITO YA GENOCIDE GISHOBORA KUBA GIKOMEYE KURUSHA UKO ABANTU BABIKEKA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"IKIBAZO CY\u2019INYITO YA GENOCIDE GISHOBORA KUBA GIKOMEYE KURUSHA UKO ABANTU BABIKEKA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"IKIBAZO CY\u2019INYITO YA GENOCIDE GISHOBORA KUBA GIKOMEYE KURUSHA UKO ABANTU BABIKEKA - Umunyarwanda","og_description":"Mu gihe abanyarwanda basa n\u2019abari mu gihirahiro cy\u2019icyerekezo cya politiki, ikibazo cy\u2019ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abanyarwanda mu myaka ya mirongwicyenda gikomeje kuvugisha benshi menshi, harimo no kwivuguruza kwa kenshi. Reka dutinde ku kiganiro giherutse guca kuri BBC cyayobowe na Felin Gakwaya. Ikiganiro kiratangira humvikanishwa ijambo rya Nyakubahwa Perezida Kagame.\u00a0 Perezida Kagame aratangira agaya abagerageza gutinda ku [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-04-24T15:15:46+00:00","og_image":[{"width":477,"height":600,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/bamara.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"IKIBAZO CY\u2019INYITO YA GENOCIDE GISHOBORA KUBA GIKOMEYE KURUSHA UKO ABANTU BABIKEKA","datePublished":"2017-04-24T15:15:46+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\/"},"wordCount":1291,"commentCount":2,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/bamara.png","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\/","name":"IKIBAZO CY\u2019INYITO YA GENOCIDE GISHOBORA KUBA GIKOMEYE KURUSHA UKO ABANTU BABIKEKA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/bamara.png","datePublished":"2017-04-24T15:15:46+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/bamara.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/bamara.png","width":477,"height":600,"caption":"Prosper Bamara"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikibazo-cyinyito-ya-genocide-gishobora-kuba-gikomeye-kurusha-uko-abantu-babikeka\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"IKIBAZO CY\u2019INYITO YA GENOCIDE GISHOBORA KUBA GIKOMEYE KURUSHA UKO ABANTU BABIKEKA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19937","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=19937"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19937\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":19938,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/19937\/revisions\/19938"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8037"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=19937"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=19937"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=19937"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}