{"id":20132,"date":"2017-05-07T21:44:43","date_gmt":"2017-05-07T19:44:43","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=20132"},"modified":"2017-05-07T21:44:43","modified_gmt":"2017-05-07T19:44:43","slug":"ari-kagame-na-diane-ni-nde-ufite-imyifatire-idakwiye-umukuru-wigihugu","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-na-diane-ni-nde-ufite-imyifatire-idakwiye-umukuru-wigihugu\/","title":{"rendered":"ARI KAGAME NA DIANE NI NDE UFITE IMYIFATIRE IDAKWIYE UMUKURU W\u2019IGIHUGU?"},"content":{"rendered":"<p>Nyuma yaho umwari Diane Shima RWIGARA atangarije icyemezo cye cyo guhatanira umwanya w\u2019umukuru w\u2019igihugu byaragaragaye ko leta y\u2019amabandi yishyize ku butegetsi nta mpamvu na ntoya yatuma ikumira uriya mwari nk\u2019uko yabigenje ikora ibishoboka byose ngo iheze Nyakubahwa Padiri Thomas NAHIMANA ibuza Kompanyi z\u2019indege kumugeza kubutaka bw\u2019u Rwanda. Diane rero yaje ari nk\u2019ihwa rihandana ubukana mu kirenge cy\u2019umwicanyi n\u2019abambari be kuko we noneho yatangaje icyemezo cye ari mugihugu kuburyo ku mubuza kukinjiramo bitashoboka.<\/p>\n<p>Byaragaragaye ko mu makinamico yitwa amatora yabanjirije iringiri, abagerageje guhatanira umwanya w\u2019umukuru w\u2019igihugu byagiye byoroha kubahimbira ibyaha bitewe n\u2019ubwoko baturukamo bityo bakagerekwaho ingengabitekerezo ya jenoside hanyuma abanyarwanda n\u2019amahanga bakabiha umugisha, Ni uko Faustin TWAGIRAMUNGU yibwa amajwi cyakora we aba umurame asubira ibwotamasimbi mugihe Madame INGABIRE Victoire umuhoza na Dr Th\u00e8oneste NIYITEGEKA bakomeje gukorerwa iyicarubozo mu munyururu.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019uko Nyakubahwa Padiri Thomas NAHIMANA yangiwe Kwinjira muri gakondo ye Imana yagaragaje ko ntawe uhiga nayo maze ihagurutsa umwari batabashaga no kurota ko yagira ubutwari bwo gufata icyemezo gikomeye nka kiriya kuko bibwiraga ko we n\u2019umuryango we babaciye umutwe bakora ibikorwa bya giterahamwe byo gukomeza jenoside ikorerwa abatutsi birimo kwica no gusenyera umuryango wa Nyakwigendera RWIGARA ASSINAPOL.<br \/>\nREKA DUSHYIRE KUMUNZANI INENGE MPIMBANO ZA DIANE TUGERERANYE N\u2019INENGE MPAMO Z\u2019UMWICANYI PAUL KAGAME:<\/p>\n<p>1. Reka mpere kuri Diane :<br \/>\nKugeza ubu haragaragara inenge imwe gusa nayo y\u2019impimbano kuko abahanga mu ikoranabuhanga bakomeje kugenda bagaragaza ko ariya mafoto ari amahimbano ndetse n\u2019impamvu zateye abayakoze zikaba zumvikana ko ari ubwoba abicanyi ba FPR bafite bwo guhangana nawe mumatora dore ko kumurega ingengabitekerezo cyangwa se gukorana na FDLR bitabashobokera.<\/p>\n<p>2. Turebe Inenge za KAGAME<br \/>\nNk\u2019uko twese tubizi ibyaha bya Kagame ni byinshi cyane ariko kandi kugiranga inyandiko itarushaho kuba ndende ndibanda gusa kubikorwa by\u2019ubwicanyi yagiriye abanyarwanda b\u2019ingeri zinyuranye ntirengagije abanyamahanga. Bimwe muri ibyo bikubiye murutonde Guvernoma y\u2019abaturage ikorera mubuhungiro yashyize mu itangazo risyishyiraho ryo kuwa 20\/02\/2017 Mumwiherero wabereye i Paris mu bufaransa. Kanda hano usome iryo tangazo :<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2017\/02\/20\/guverinoma-yo-mu-buhungiro-perezida-padiri-nahimana-ministre-wintebe-abdallah-akishuli\/\" target=\"_blank\" rel=\"nofollow noopener noreferrer\">http:\/\/www.therwandan.com\/\u2026\/guverinoma-yo-mu-buhungiro-per\u2026\/<\/a><\/p>\n<p>KAGAME NI UMWICANYI WARENZE URWEGO RWA RUHARWA :<\/p>\n<p>N\u2019ubwo twe tuzi ko Diane yaharabitswe mu mafoto ariko kandi haramutse habayeho amahitamo aho gutora umwicanyi nahitamo uwifotoje kuriya kuko ifoto n\u2019iyo yaba ari iy\u2019ukuri itavusha amaraso, idatera ubupfubyi, idatera ubupfakazi ninatere n\u2019ubuhunzi. Nongere kandi nanababwire ko uwabikoze yakwihana mugihe uwanyoye inkaba ahora ashaka indi ndetse bikaba binagaragara ko Kagame n\u2019abambari be barenze ihaniro.<\/p>\n<p>Nibutse ko n\u2019iyo Kagame n\u2019abambari be bakihana abacu yaducuuje batagaruka ngo twongere dutaramane nabo nk\u2019uko byahoze atarabambura ubugingo.<br \/>\nNKWIBARIZE !<\/p>\n<p>Wa mututsi we wavuye hanze, wibagiwe abawe yatsinze kurugamba kumpamvu zidasobanutse ?<\/p>\n<p>Wibagiwe abawe bakomeje kuborera mugihome ? ariko nako anakomeza kubica uruhongohongo ?<\/p>\n<p>Wa mututsi we babeshya ko warokotse kubwabo wibagiwe ko ubu ari wowe ugezweho kongera gukorwa mubikomere ?<\/p>\n<p>Wa muhutu we nkubwire iki ? Mpere he ngeze he ?<\/p>\n<p>Mpere i byumba, cyumba Kiyombe Kisaro, Mukarange Butaro, Rutare, Manyagiro, I Kibeho, mubuvumo bwo mubirunga, Ndondore Zaire yose ? Tingitingi Mugunga Katale \u2026 ? Njye muri za gereza aho benewanyu bashengukira ?<br \/>\nNone ndabona benshi muri mwe mwasizoye murangazwa n\u2019ifoto y\u2019impimbano mwibagirwa ubugingo bw\u2019abanyu mwambuwe mukibakunze ndetse bamwe muri mwe mukaba mutanabasha no kubunamira.<\/p>\n<p>Ntawe ushobora kurondora abishwe bose kimwe n\u2019ibikorwa by\u2019urukozasoni byibasiye inyoko muntu byakozwe na FPR byose ngo birangire niyo mpamvu nifuje kubamurikira amazina ya bake cyane muri abo banyarwanda FPR-Inkotanyi iyobowe n\u2019umukandida wanyu Paul KAGAME yagizemo uruhare.<\/p>\n<p>Nibutse ko uru rutonde ari nk\u2019igitonyanga mu nyanja ukurikije ubwinshi bw\u2019abantu bahitanywe na FPR- Inkotanyi.<\/p>\n<p>1. Gen-Maj Fred Gisa Rwigema (Tutsi) yazize inyota y\u2019ubutegetsi ya Kagame n\u2019ishyari kubera igikundiro Imana yari yaramwihereye haba mubasirikari cyangwa mubasivire ndetse no mubanyamahanga.<\/p>\n<p>2. Lt-Col Adam Waswa (Tutsi)<br \/>\n3. Maj Dr Peter Bayingana (Tutsi) yazize kurusha Kagame amashuli.<\/p>\n<p>4. Maj Chris Bunyenyezi (Tutsi) izi ntwari uko ari enye zazize ko arizo zahabwaga amahirwe yo kuba zayobora igihugu FPR iramutse igeze ku ntsinzi naho Kagame akaza mumyanya ya kure.<\/p>\n<p>5. Senior-Officer Edison Mico (Tutsi), wayoboraga 21st Combined Mobile Force.<\/p>\n<p>6. Senior-Officer Kayitare Intare batinya (Tutsi), wayoboraga 101 Combined Mobile Force yahawe uburozi.Kayitare yari yarigeze kuba umwe mubarindaga Gen-Maj Fred Gisa Rwigema akaba n\u2019inkoramutima ye. Kagame yamwishe kubera gutinya ko yazamuryoza urupfu rwa Rwigema.<\/p>\n<p>7. Senior officer Ngumbayingwe (Tutsi) Yaguye I Kabuga bamurashe na machine gun bamuturutse inyuma babeshya ko ari haduyi wamurashe ariko ari Kagame watanze itegeko ryo kumwica. Yazize ubutwari bwe no kuba yari inkoramutima ya Kayitare Intare batinya. Nyuma yo kumwica hari hatahiwe Col Kazintwari Kadafi na Majoro kwikiriza Imana ikomeza kubahagararaho nabo bagombaga kuzira ibyo Ngumbayingwe yazize.<\/p>\n<p>8. S\/Lt Charles Ngomanziza (Tutsi) wabaye muri Lukaga batayo ya magana atandatu yari ikambitse muri CND. Umucikacumu wenyine wari warabonye ako gapeti muri icyo gihe , yari yarize ku ishuli rya APACOPE. Bamwiciye i Kigali azira ko yari mu gikorwa cyo guhungisha imiryango y\u2019abatutsi ngo abatabare rugikubita kandi G\u00e9n\u00e9ral Charles Karamba wari IO wa Lukaga na G\u00e9n\u00e9ral Charles Kayonga bari bafite amabwiriza yo kureka abapfa bagapfa ndetse ko n\u2019uziha gutabara ari ugupfa nawe.<\/p>\n<p>9. Senior-Officer Gakuba (Tutsi), wari ushinzwe amahugurwa y\u2019ingabo.<\/p>\n<p>10. Col Nduguteye alias Karisoriso (Tutsi) yakokomokaga mubugesera mubo bita abamere ariko akaba yarinjiranye n\u2019inkotanyi baturutse Uganda. Uyu nawe yabaye muri High commande mugihe cy\u2019urugamba. FPR imaze kugera kuntebe imuhemba kumwicisha uburozi.<\/p>\n<p>11. Col Alex kanyarengwe (Hutu) yakoranye na FPR ari perezida wayo igeze kubutegetsi imuta hanze nyuma imuha uburozi aratabaruka.<\/p>\n<p>12. Col Cyiza Augustin (Hutu), Ex FAR, wishwe Leta ya FPR ikabeshya ko yatorotse igihugu imodoka ye bayisanze ku mupaka wa Cyanika mu Ruhengeri aho Maneko za DMI zari zayijyanye nyuma yo kumwivugana. Aha twakwibutsa ko kumuhitana byageragejwe gatatu avuye kwigisha ULK buri gihe bagasanga hari umuntu yahaye lift bakabisubika, ariko ubwa nyuma hagatangwa itegeko ryo kumwicana n\u2019uwo yari yahaye lift w\u2019 umunyamulenge.<\/p>\n<p>13. Col Nzabanita Alias Dictionnaire (Hutu), Ex FAR, yarahotowe hakwizwa ibihuha ko yafashe ishati ye akayizingamo umugozi akayiyahurisha yimanitse.<\/p>\n<p>14. Col Lizinde Theoneste Mugabushaka (Hutu) wicanywe n\u2019umucuruzi Bugirimfura.<\/p>\n<p>15. Seth Sendashonga (Hutu), Umuhutu wakoranye na FPR Inkotanyi akaba yaranabaye Ministiri wayo mbere yo kuzinukwa ibibi bya leta akiyemeza guharanira inyungu za bose. Umwicanyi Lt Mbayire Alphonse wari uzwi ku kazina ka Professor, (Tutsi), wahoze akora mu Kigo cy\u2019Ubutasi cya DMI.afatanije n\u2019ibiro by\u2019ubutasi bya external, niwe wakoreshejwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa urupfu rwa Seth Sendashonga, Lizinde na Bugirimfura bapfiriye igihe kimwe mu buhungiro, icyo gihe uyu mwicanyi yari Umunyamabanga wa mbere wa Ambassade y\u2019u Rwanda i Na\u00efrobi muri Kenya. Aka kazi k\u2019ubuhotozi yagatunganyije nk\u2019uko abari bamutumye babyifuzaga. Hanyuma arangije uwo murimo w\u2019urukozasoni n\u2019ubugome butagira urugero, agarurwa mu Rwanda ku kicaro cya DMI ahembwa gukubitirwa amasasu ku Kicukiro aho yari avuye mu kabari gufata rimwe.<\/p>\n<p>16. FPR yiciye mu ishyamba abasirikari b\u2019abafrancophone batabarika bazira ko bize kurusha abanglophone, abandi ngo niba sintabeba, n\u2019ubundi bugome bubabaje.<\/p>\n<p>17. FPR yishe abasirikari benshi kuva Kigali yafatwa kugeza n\u2019ubu bakicwa, aba demob (abavuye ku rugerero) bahotowe nta kivugira bakazimira burundu, abasabwe kujya mu dutsiko tw\u2019amabandi bakwanga bagahigwa na General Karake Karenzi ndetse na General Karimba; abacitse ku icumu ry\u2019aba bagabo bakabuzwa kubaho mu gihugu, bikaba ngombwa ko baba impunzi mu bindi bihugu, abandi bagafungirwa mu byobo byuzuyemo amazi mu Kigo cya Miltary Police i Kanombe n\u2019ahandi.<\/p>\n<p>18. FPR inkotanyi yicishije abatutsi benshi mu Rwanda ahagana za Ruhango, Gisenyi, Bigogwe n\u2019ahandi hirya no hino mugihugu. Aho bategaga ibisasu bigahitana amamodoka atwara abagenzi benshi., maze bikitirirwa ibyitso, abatutsi bo muri utwo duce bakabyishyura bicwa banafungirwa ubusa, kandi ari abacengezi ba RPF babitegaga kugira ngo batere akajagari mugihugu nk\u2019uko bari kubikora muri iyi minsi mumugi wa Kigali.<\/p>\n<p>19. Gapyisi Emmanuel, (Hutu), yari umunyapolitiki wakomokaga ku Gikongoro, akaba umukwe wa Perezida Kayibanda yishwe na FPR igamije guteza umwiryane hagati y\u2019abayoboke ba MDR na MRND .<\/p>\n<p>20. Nyungura Emile n\u2019umufasha we (ababyeyi b\u2019umucuranzi w\u2019ikirangirire Corneille Nyungura ubarizwa muri Canada) umunyapolitiki wa PSD nabo bishwe na FPR, bari batuye ku Kicukiro.<\/p>\n<p>21. Gatabazi Felisiyani (Hutu) yishwe n\u2019inkotanyi kunyungu za politique. Inkotanyi zamwishe kugira ngo zitere urujijo n\u2019umwiryane mumashyaka y\u2019imbere mugihugu, noneho abakombozi bo bahita bumva ko ari MRND na CDR bishe umukuru wabo, ni uko Bucyana anyuze iya Butare atararenga i Mbazi baramutangira baramucocagura kubera umujinya w\u2019urupfu rwa Gatabazi.<\/p>\n<p>22. Bugirimfura (Hutu), umucuruzi wicanywe na Col Lizinde Theoneste.<\/p>\n<p>23. Col Ngoga (Tutsi), wiciwe Nasho hagakwizwa impuha ko yiyahuye.<\/p>\n<p>24. Col Cyiza (Tutsi), wahoze ayobora Charlie Combined Mobile Force, uzwi cyane mu birunga no mu majyaruguru, wishwe nyuma gato y\u2019uko Kigali ifatwa amaze kwamburwa amapeti akagirwa S\/Liyetona kubera ibibazo yagiranye na Kagame ku giti cye.<\/p>\n<p>25. Maj Rutayisire Wilson alias Shaban (Tutsi), wayoboraga ORINFOR, akaba yariciwe i Goma hagakwiza impuha ko yiyahuye.<\/p>\n<p>26. Maj Alex Ruzindana (Tutsi), wishwe na Maj Butera wa DMI muli 2003, amuhotoreye muli Nyungwe akoresheje imbunda ya masotera(pistol) yari yatwaye mu ngofero yari yambaye.<\/p>\n<p>27. Maj Birasa (Tutsi), wicanywe na Capt Eddy batezwe ambush (embuscade), dore ko bo banamenye abari bayoboye icyo gico, umwe agasakuza ahamagara umwe mu bicanyi (tudatangaje izina rye muri iyi Nyandiko) abaza ati [Afande nimwe mudukoreye ibi?] mbere yo kududubizwaho urufaya. Ni uko Leta ikwiza impuha ko ari abacengezi babasanze muri Kigali-Ngari.<\/p>\n<p>28. Cpt Eddy (Tutsi), wari ushinzwe Artillary i Byumba, akaba yarapfanye na Mjr Birasa batezwe ambush (embuscade) nk\u2019uko bimaze kuvugwa haruguru.<\/p>\n<p>29. Cpt Donat Muvunanyambo (HUTU), Umuhutu wahoze mu Ngabo za Ex-FAR, nyuma akaza kujya mu Nkotanyi. Yarashwe amasasu y\u2019urufaya n\u2019Inkotanyi ku itegeko rya Kagame, kandi yari mu bayobozi bakuru bazo.<\/p>\n<p>30. Cpt Hurbert Kamugisha (Tutsi), wiciwe i bugesera ahawe masotera ngo yirase kuko yari yaciriwe urwa pilato n\u2019ibukuru. Uyu yari umwe mu bayobozi b\u2019inzego z\u2019ubutasi mu gihugu, akaba yari yararongoye umucikacumu w\u2019inyamirambo.<\/p>\n<p>31. Lt Claude Ruraza (Tutsi), umututsi w\u2019umugogwe wishwe azira kwanga guhohotera abahutu no kuba yari ashinzwe imirimo y\u2019iperereza muri DMI byatumye akurikiranira hafi iyicwa ry\u2019abagogwe benewabo ritari rimushimishije kandi rikorwa ku mabwiriza y\u2019abari bamukuriye abireba n\u2019amaso ye kandi abyumva n\u2019amatwi ye.<\/p>\n<p>32. Cpt Seruada (Hutu), wavuye Uganda bamurasiye i Gabiro mu mutara hamwe n\u2019aba escorts be biganjemo abatutsi bakwiza impuha ko ngo bari bagiye gutangiza r\u00e9bellion. Uyu n\u2019ubwo yari yaravuye Uganda ntibyamubujije kuzira ko yari umuhutu wari ufite inkomoko i Butare kandi wari warabonye ibyo FPR yakoreye bene wabo bagatinya ko ashobora kuzihorera akaba yari yaranorongoye umucikacumu nawe wakomokaga I Butare bari bamaze kubyarana umwana umwe w\u2019umuhungu witwa Mike. Bakaba bari batuye inyuma ya Cosmos i Nyamirambo. Bamaze kumwica urugo rwe rwahise rutahwa na Nyakwigendera Claude Dusayidi wahoze ari umujyanama wa Kagame.<\/p>\n<p>33. Cpl Jimmy (Tutsi), uvuka i Nyamirambo wabarizwaga muli 21st Batallion (akaba yari ashinzwe iby\u2019itegwa n\u2019itegurwa ry\u2019ibisasu byo mu bwoko bwa mines, kandi yari yarize amashuli ya Normal Technique kera mu Rwanda), waciwe umutwe nk\u2019itungo mu ibagiro, abamuzi bagasanga igihimba haliya no gushaka aho umutwe uherereye ntibyorohe, kandi nta aduyi wari hafi y\u2019aho yaciriwe umutwe (mu gitero cyaje kwitwa icyo ku ya munani) dore ko n\u2019iyo riba isasu ry\u2019umwanzi byari kugaragara. Isasu ntirikerera umutwe ngo riwukureho riwushyire ukwawo. Uyu muhungu ufite icyo apfana cya hafi cyane na perezida wa FPR ubwe yari azwiho kutavugirwamo no kuvugisha ukuri mu kwamagana ivangura ryakorwaga n\u2019ubuyobozi bwa gisilikali rigirirwa bamwe mu bana b\u2019u Rwanda batavukaga aho ibutware bashaka, cyangwa baziraga ubujijuke bwabo. Ibyo akabigaya yewe n\u2019imbere ya Nduguteye na Kagame ubwe iyo habaga habaye impamvu ituma bahura n\u2019abasilikari muri rusange.<\/p>\n<p>34. Cpt Richard Isoke (Tutsi), wari Director of Criminal Investigation muri DMI, wishwe urw\u2019agashinyaguro mu Burundi n\u2019umurambo we ntugarurwe amaraso ye akaba yaramenwe na Lt-Col Karangwa John ubu ukora muli DMI. Yari yarashakanye n\u2019umucikacumu rya jenoside kandi yari yarabanje kugirana ibibazo bikomeye cyane na G\u00e9n\u00e9ral Karenzi Karake ndetse na Patrick Nyamvumba kubera umucuruzi (izina rye ntituritangaza kubera umutekano wa benshi) bari barahejeje mu buroko nkana, maze bagataha n\u2019urugo rwe ku gitsure cy\u2019Inkota n\u2019Isasu (iterabwoba). Capt Richard Isoke rero wari umaze kuvumbura amabanga y\u2019ubusambo n\u2019ubutindi bwari bwihishe inyuma y\u2019ibi n\u2019ibindi byinshi yari atangiye kurwanya, abigwamo.<\/p>\n<p>35. Lt-Col Karangwa Kadogo (Tutsi)<\/p>\n<p>36. Capt Rwapapa (Tutsi), wari mu bayobozi b\u2019ingabo, akaza gufungwa Kigali igifatwa akarinda apfira mu munyururu nyuma y\u2019imyaka irenga 15 nta rubanza nta no kwisobanura. Umuryango we warababaye urihanagura na n\u2019ubu agahinda watewe na FPR-Inkotanyi karacyawuzonga.<\/p>\n<p>37. Sgt Gahima Olivier (Tutsi), uvuka mu Bugesera akaba yarahoze akora muli CID, wicanywe n\u2019umugore we i Kigali mu Kiyovu, hanyuma hagakwizwa impuha ko yarashe umugore we nawe akirasa. Uyu musore yari yabanje kugira ubwoba bwa Gacinya bari barakoranye arahunga, nyuma aza kugaruka anashyikirana na Gacinya wahoze ali shebuja mbere yo kwivuganwa n\u2019inzego z\u2019umutekano hafi (muri metero nkeya cyane) y\u2019urugo rwa G\u00e9n\u00e9ral Ibingira n\u2019Urugo rw\u2019Umukuru w\u2019Igihugu.<br \/>\n38. Assiel Kabera (Tutsi), wabaye perefe wa Kibuye nyuma akagirwa umujyanama muri pr\u00e9sidence kugeza ubu akaba nta anketi yigeze ikorwa ku rupfu rwe kubera amabanga yari afitanye na FPR- Inkotanyi.<\/p>\n<p>39. Pierre Claver Rwangabo (Hutu), wapfanye n\u2019umuhungu we w\u2019imfura n\u2019umushoferi we mu ijoro ry\u2019uwa 4 rishyira5 werurwe 1995, umuhutu wabaye Prefet wa mbere wa Butare Inkotanyi zigifata ubutegetsi, maze zigahita zimwivugana atamaze kabiri ahagana i Mbazi.<\/p>\n<p>40. Andr\u00e9 Kagwa Rwisereka (Tutsi), wari Visi-Perezida wa green party, waciwe umutwe nk\u2019itungo mu ibagiro azira kutavuga rumwe na FPR.<\/p>\n<p>41. Munyandamutsa (Hutu), Burugumesitiri wa Komine Rushashi uzwi cyane ko yagiye mu nama y\u2019umwiherero y\u2019ababurugumesiri ba MRND muri 1992 bakababwira gahunda yo kwica abatutsi n\u2019abahutu batavugaga rumwe na MRND noneho Burugumesitiri Munyandamutsa bikamwanga mu nda akabavamo akabitangaza akanabyamagana kumugaragaro. Nyuma ya 1994, yakomeje kuba Burugumesitiri ariko FPR\/APR iza kumutegera mu nzira iramwica.<\/p>\n<p>42. Rugambage Jean L\u00e9onard (Tutsi), Umunyamakuru w\u2019Ikinyamakuru Umuvugizi yazize gushyira ukuri ahagaragara;<br \/>\n43. Charles Ingabire (Tutsi), Umunyamakuru w\u2019ikinyamakuru Inyenyeri.<\/p>\n<p>44. Dr Ndamage Francois (Tutsi), umucikacumu wa jenocide wahoze muri TRAC. Bamutsinze munsi y\u2019urugo rwa Perezida mu Kiyovu ahantu harinzwe kurusha ahandi mu Rwanda babanje kumwambura imyenda yose hanyuma bamurekera mu modoka barayihirika igonga igiti cyo ku muhanda, hakwizwa impuha ko yazize impanuka.<\/p>\n<p>45. Dr Claude Sibomana (imvange)(Gynecologue) wo mu bitaro bya kaminuza i Butare; wapfuye arozwe agaturika umutima; maze bikitirirwa ngo umunaniro (surmenage). Yavukaga ku babyeyi badahuje ubwoko, akaba yarabarirwaga mu bacikacumu ba jenoside yakorewe abatutsi.<\/p>\n<p>46. Bwana Theog\u00e8ne (Tutsi), umusivili ufite nyina uba ku mugabane w\u2019 i burayi kuva kera, akaba yariciwe mu mujyi wa Kigali kuri Rond-Point mumwaka w\u2019 2007, azize ko yari yabonye aba GP (garde pr\u00e9sidentielle) ba Kagame bica umu-demob wavuye i Buganda witwa Eric wari utuye hafi ya Peyaje i Kigali.<br \/>\nAbo ba GP bahise bahabwa amabwiriza yo kwica uwo mucikacumu witwa Theog\u00e8ne wari wabonye ayo marorerwa bamugongesheje imodoka ya Ambulance nyuma y\u2019iminsi mike itageze ku cyumweru iyicwa ry\u2019uwo mu-demob ribaye.<br \/>\nNta perereza Polisi y\u2019igihugu yigeze ikora kuri ubu bwicanyi, kandi abaturage batuye aho hafi y\u2019inzu y\u2019umukuru w\u2019igihugu benshi barabihagazeho imbonankubone. Abategetsi b\u2019ingabo zirinda umukuru w\u2019igihugu bamaze gukora ayo mahano kandi bohereje umuntu wo gufata ku ngufu (viol) umukobwa wari fianc\u00e9e wa Nyakwigendera Eric, ni uko ahita amutera n\u2019inda n\u2019ubundi burwayi maze umukobwa abura aho aregera kuko abigize bene igihugu alibo bamwiciye fianc\u00e9 bakanamufata ku ngufu.<\/p>\n<p>47. Ihotorwa riteye isoni ry\u2019abasenyeri 3 n\u2019abandi bihayimana benshi; ryakorewe i Gakurazo muli Gitarama ku mategeko aturutse ku buyobozi bukuru bw\u2019ingabo zari ziyobowe na G\u00e9n\u00e9rali Kagame, muli kamena 1994. Aba basenyeri b\u2019abahutu barimo na Archeveque w\u2019Urwanda ni: Nyiricyubahiro Vincent Nsengiyumva, Archev\u00eaque wa Kigali, Nyiricyubahiro Thadd\u00e9e Nsengiyumva, Musenyeri wa Kabgayi, Joseph Ruzindana, Musenyeri Umushumba wa Byumba, hamwe n\u2019abapadiri icyenda, Innocent Gasabwoya, Jean-Marie-Vianney Rwabilinda, Emmanuel Uwimana, Silvestre Ndaberetse, Bernard Ntamugabumwe, Fran\u00e7ois-Xavier Mulingo, Alfred Kayibanda, Fid\u00e8le Gahonzire na Jean-Baptiste.<\/p>\n<p>48. Musenyeri Phocas Nikwigize, (Hutu), Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri FPR Inkotanyi zishe ahungutse mu 1996 avuye muri Congo (ex-Zaire).<\/p>\n<p>49. Claude Simard, umunya Canada wihaye Imana wishwe mu ijoro ryo ku wa 17 ukwakira 1994 kuli Paroisse ye ya Ruyenzi.<\/p>\n<p>50. Padiri Mudashimwa Gaspard (Hutu), wari uzwiho kuba yarahimbye indirimbo yitwa Inzirabwoba y\u2019ingabo za kera; wahohotowe na DMI mu iseminari yo ku Rwesero Kigali itarafatwa. (Lt Col Rwahama jackson na col Mupenzi bari mu buyobozi bwa DMI nibo babazwa iby\u2019urupfu rw\u2019uyu musaza). Col Mupenzi uyu ubu yakuweho ikizere maze ajya kwihisha mubarokore.<\/p>\n<p>51. Ernest Werabe (Hutu), umuhungu wabo wa perezida Gregoire Kayibanda, wishwe nyuma yo gufungirwa ahantu habi (hagizwe ibanga) hatari ubuhumekero, nyuma gahunda Leta ya FPR yari imufititiye ikarangizwa no kumuhotora bunyamaswa.<\/p>\n<p>52. Capt Francois (Tutsi), Umucikacumu wa jenocide warashwe n\u2019 umu escort wa Ministiri HARERIMANA Musa Fazil, akaba yarishwe akiva kwihugura mu bushinwa, akaba yari ashinzwe Pharmacie y\u2019ibitaro bya Kanombe.<br \/>\n53. Umucuruzi Nzovu (Tutsi), Umututsi w\u2019i Kibungo w\u2019umucikacumu rya jenoside. Yazize ko yari yatsindiye isoko rikomeye cyane rya za stations za Essence yapiganwaga na FPR ikaba itari yiteguye ko haba hari umunyarwanda wagira amafaranga ahita ashyiraho ako kanya akegukana iryo soko.<\/p>\n<p>54. Umucuruzi Mathias Myasiro, (Hutu) wacuruzaga ibikoresho byose by\u2019ubwubatsi mu mugi wa Kigali mbere ya 1994 akaba yari afite amafaranga miliyoni 900 muri banki y\u2019Ubucuruzi i Kigali FPR ikamwica ahungutse ngo ibone uko itwara ayo mafanga ye.<\/p>\n<p>55. Abana b\u2019i Nyange ku Kibuye bishwe n\u2019ingabo za FPR-Inkotanyi hagamijwe gutesha agaciro r\u00e9vendications za FDLR no kugirango bigaragare ko ari umutwe w\u2019iterabwoba koko n\u2019amahanga abyikirize, bityo ntihazigere habaho imishyikirano ihuza impande zombi. FPR igahita ibipfurika ibagira intwari ngo hatazava aho hagira n\u2019uwasaba ko hakorwa iperereza.<\/p>\n<p>56. Abana b\u2019abanyeshuli b\u2019i Muramba ku Gisenyi bishwe na FPR ku mpamvu zimwe n\u2019iz\u2019ab\u2019 i Nyange no kugirango FPR ibone uko yica Umuyobozi w\u2019iryo shuli, umubikira w\u2019umuzungukazi ukomoka mu Bubiligi (Belgique) bamuziza ko yari amaze kubona ubwicanyi bwinshi Inkotanyi zakoraga mu Rwanda ko yazaba umutangabuhamya w\u2019impamo mu mahanga.<\/p>\n<p>57. FPR yiciye mu Rubirizi abana babiri b\u2019abahungu b\u2019imicuko (enfats mineurs) (Kadafi na Murumunawe) b\u2019umugabo witwa Karangwa wari utuye kumumena ibaziza ko se yari umuyoboke wa MRND.<\/p>\n<p>58. FPR yishe umugabo w\u2019umuhutu wari utuye ku mumena munsi yo kwa honorable Byabarumwanzi witwaga Jean Pi\u00e8rre (papa Yannick) imuhoye isura ye gusa. Umubare munini w\u2019abacikacumu bari baturanye ukaba wararokokeye iwe.<\/p>\n<p>59. FPR yishe umugabo w\u2019umuhamya wa Yehova witwaga Karori (Hutu) wari kavukire yo mu Rwampara hafi ya CESIK wambutsaga abatutsi abajyana ku irebero aho inkotanyi zari zikambitse akigarukira zirangije zibeshya ko ari interahamwe za mwishe.<\/p>\n<p>60. FPR yishe umugabo Bahufite Modeste w\u2019umuhutu w\u2019umunyacyangugu wari utuye mu Rwampara iruhande rwa CESIK imuhora ko yakoraga akazi ka Rujigo kandi yaminuje mu mategeko ndetse akaba ataratinyaga kugaragaza ibyo atekereza.<\/p>\n<p>61. N\u2019ubwo ibitero by\u2019abacengezi byabayeho, abanyarwanda n\u2019amahanga bagomba kumenya ko FPR yagiye ibyitwaza igakora ikinamico ryo kwigabaho ibitero ubwayo kugirango ibonereho uko yica abahutu n\u2019abanyamahanga yabaga yagambiriye kwica ahantu runaka nk\u2019i Muramba n\u2019ahandi henshi.<\/p>\n<p>62. Iyicwa ry\u2019abahutu ibihumbi mu nkambi z\u2019impunzi I Kibeho nyuma y\u2019intambara ya 1994, ubu ntirikiri ibanga. Bitinde bitebuke G\u00e9n\u00e9ral Ibingira na G\u00e9n\u00e9ral Kagame bagomba kulibazwa.<\/p>\n<p>63. Iyicwa riteye isoni muri Kibuye ry\u2019abatutsi bacitse ku icumu bicwaga n\u2019Inkotanyi kugira ngo bivugwe ko ari Ingabo z\u2019abafaransa zabivuganye cyangwa zatumye bicwa. FPR yakurikijeho gutoteza abanyakibuye birenze urugero. Aho abafaransa batageraga vuba Inkotanya zahabatanze basangaga zabamaze. Ibi ni Inkuru abacikacumu b\u2019abanyakibuye bazi neza arko bakicecekera kubera gukurwa umutima na FPR-Inkotanyi. Abantu bagendaga bazisanga basakuza ngo Inkotanyi zije kudutabara bazigera imbere zikabica umusubizo, bakabura aho bahungira handi.<\/p>\n<p>64. Iyicwa ry\u2019abacikacumu b\u2019i Rukumberi bishwe na FPR kugirango ibone impamvu zo kwikiza abantu yari yagambiriye kwica ibeshya ngo irabarengera.<\/p>\n<p>65. Abaturage benshi b\u2019abahutu bishwe na FPR Inkotanyi muri Superefegitura ya Kinihira igihe cy\u2019imishyikirano ya Arusha intambara yarabaye ihagaze (mu kitwaga \u201cZone Tampon\u201d).<\/p>\n<p>66. Iyicwa ry\u2019Aba-ofisiye n\u2019aba-sous-ofisiye b\u2019abahutu batahukaga bwangu muri 1994 bagahita bashyirwa mu rwakiriro(camp de transit) nyuma bakerekezwa iya Kami gukubitwa agafuni aho gusubizwa mu ngabo nk\u2019uko byabaga biteganyijwe.<\/p>\n<p>67. FPR yashoye abanyarwanda n\u2019abanyekongo mu intambara idafite icyo ibamariye igamije gusahura umutungo w\u2019igihugu cy\u2019inshuti no gutsembereyo impunzi z\u2019abanyarwanda bo mu bwoko bw\u2019abahutu kugera kurwego rwa jenoside nk\u2019uko byagaragajwe na raporo y\u2019umuryango w\u2019abibumbye yiswe mapping.<\/p>\n<p>68. FPR yateje umwiryane mubwoko bw\u2019abatutsi b\u2019abagogwe, abanyamasisi n\u2019abanyejomba yakoreshaga mubitero byayo byo muri Congo kugeza ubwo basubiranyemo baramarana maze ntiyaha umwanya imiryango yabo ngo ibunamire irangije ihemba umukozi wayo G\u00e9n\u00e9ral Ntaganda kumutanga I Lahay ngo ayibere igitambo.<\/p>\n<p>69. Leta ya FPR ikomeje guteza umutekano muke mu gihugu imbere imisha ama grenade mubana b\u2019u Rwanda igamije gutera ubwoba abanyarwanda n\u2019amashyaka RDI na PDP yahagurukiye kuyirwanya amaze iminsi atangaza ko yiteguye kujya gukorera mugihugu imbere. Izo grenades ziterwa na DMI ifatanyije n\u2019umutwe wa Special Forces ndetse n\u2019uw\u2019aba GP barinda umukuru w\u2019igihugu. Ibi bikaba bimaze kuba akamenyerewe ko grenade n\u2019ibisasu biterwa n\u2019inzego za Leta abaturage bagapfa abandi bakaba ibimuga, bikaba nta munyarwanda n\u2019umwe ushobora gutinyuka kwigaragambya cyangwa kubaza FPR amahano ikorera abanyarwanda n\u2019impamvu yayo.<\/p>\n<p>70. Nyuma y\u2019intambara gato ubuyobozi bwa FPR bwatanze itegeko ryo kurasa abasore b\u2019abasirikari barenga 40basagutse kubandi batagira ingano bari bamaze kwicirwa mu ibohero ryo kumurindi aho bari bafungiye bakajyanwa kurasirwa i Gabiro bazira ko bagerageje kugaragaza akarengane bari barimo icyo gihe ko gufungirwa ubusa mugihe abanyabyaha nyakuri bafungurwa kubera amasano bafitanye n\u2019abidishyi.<\/p>\n<p>71. FPR yiciye abasore b\u2019abasirikare 70 i Nasho mu mwaka w\u2019 1998 bazira ko Atari abega nka Kagame bazize gusa ko ari abanyiginya, ubwo bugome bukaba bwarashyizwe mu bikorwa na G\u00e9n\u00e9ral de Brigade Bagabo mu bufatanye bwa Colonel Zigira wigeze kuyobora Military Police.<\/p>\n<p>72. FPR yohereje abasirikari bayo benshi bafite isura nk\u2019iy\u2019abahutu bacengera mu nterahamwe bambara n\u2019imyenda yazo bakorana nazo ibikorwa bya jenoside n\u2019ibindi byose zakoraga kuko amasura yabo yatumaga ntawabakeka. Maze si ukwica abatutsi benewabo biva inyuma kugirango byose bitwererwe MRND n\u2019abahutu bose muri rusange.<br \/>\nIkibabaje ni uko rimwe na rimwe nyuma y\u2019intambara iyo habaga nk\u2019umucikacumu ugize uwo amenya muri abo bakoreshejwe amahano amwibutse nko mubitero byagabwe kubatutsi bahitaga bamurigisa ubuziraherezo maze bakazatangaza ko yaguye kurugamba.<br \/>\nIbyo byagaragaye cyane mugisirikari aho abana b\u2019abacikacumu babonaga abantu bibuka nko mubitero byarimbuye imiryango yabo induru bakayiha umunwa maze igikuba kigacika mugisirikari.<\/p>\n<p>73. FPR ikomeje kubeshya ko yahagaritse G\u00e9nocide y\u2019abatutsi kandi yaramaze abatutsi barokotse jenocide cyane cyane abagogwe bicwaga ku mugaragaro mu gihe kirekire inka zabo zigashimutwa maze zigataha inzuri z\u2019aba G\u00e9n\u00e9ral mu Mutara. Ntibyagarukiye aho kuko bishe n\u2019abatutsi b\u2019abanyamulenge babasanze i Minembwe babaziza ko G\u00e9n\u00e9ral Masunzu yanze kwifatanya na FPR mu gusahura Congo, barangiza bakishushanyamo abacunguzi b\u2019abanyekongo bavuga ikinyarwanda.<\/p>\n<p>74. FPR yakenesheje nkana abacitse ku icumu rya jenocide y\u2019abatutsi ibarangariza mu bikorwa byo gusabiriza mu bigega by\u2019ivangura no gushinja abahutu ibinyoma igamije kubaheza mu bucakara no kubateranya n\u2019abahutu kugirango badatahura ibikorwa bibi byayo.<\/p>\n<p>75. Leta ya FPR yashyize mu bikorwa umugambi mubisha wo kumara abatutsi b\u2019abacikacumu rya jenoside ibyitirira abahutu FPR ibeshya ko bagamije GUSIBANGANYA IBIMENYETSO (killing evidence).<br \/>\nInkotanyi nizo ziyiciye hafi 100% by\u2019aba batutsi b\u2019abacikacumu nyuma y\u2019uko ifata ubutegetsi.<br \/>\nIbyo byacogojwe n\u2019uko amahanga yashakuje abona ko ari ibintu bidasanzwe, abaza Leta ya FPR ukuntu yananiwe kurinda umutekano w\u2019abacikacumu, mu gihe ivuga ko ifite ingabo zikaze zijya no kuwurinda mu mahanga. Ndetse bamwe (barimo abanyamakuru banyuranye b\u2019abanyarwanda n\u2019abanyamahanga) bakanifuza ko niba iyo Leta idashoboye kurinda abacikacumu yabivuga, amahanga akabirindira.<br \/>\nAha tuboneyeho kumenyesha abanyarwanda n\u2019isi yose ko Leta ya FPR-Inkotanyi yabeshye amahanga ngo ishoboye gufasha mu gukemura ikibazo cya jenoside ibera Darfour muri Sudan yoherezayo abasilikare b\u2019u Rwanda (RDF). Abasilikare bakoze jenoside ku benegihugu babo b\u2019abahutu n\u2019abatutsi bahagarika jenoside ya Darfour bate ikorwa na Bashir Perezida wa Sudan inshuti magara ya Perezida Kagame akingiye ikibaba ngo Urukiko mpuzamahanga mpana-byaha byo byibasira inyokomuntu rutamufata.<\/p>\n<p>76. DMI (Department of Military Intelligence) igihe yayoborwaga na Rwahama Jackson nk\u2019Umuyobozi Mukuru Wungirije yaremye umutwe w\u2019abajura bitwaje intwaro ugizwe n\u2019umubare munini w\u2019abana b\u2019abacikacumu rya jenocide, abavuye i Burundi ndetse na Congo (ex-Za\u00efre) bakayogoza imiryango itegamiye kuri Leta (ONG) yari yaraje gufasha abanyarwanda mu kaga igihugu cyacu cyari kivuyemo, abacuruzi bikorera kugiti cyabo n\u2019ama Banki hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu bihugu duturanye yarangiza ikabahemba kubica.<\/p>\n<p>Ingero nkeya cyane mu zindi nyinshi:<\/p>\n<p>\u2013 Nyakwigendera Sgt Kapiteni wari waravuye I Burundi.<\/p>\n<p>\u2013 Nyakwigendera PteKabano wakomokaga I Nyamata.<\/p>\n<p>\u2013 Nyakwigendera Sgt Mugabo Jules wakomokaga i Nyange ya Mugesera i Kibungo<\/p>\n<p>\u2013 Cpl Aimable wakomokaga I Burundi.<\/p>\n<p>\u2013 Sgt Sandy wakomokaga I Bugande.<\/p>\n<p>\u2013 Cpl Maye wakomokaga i Goma ya Za\u00efre wari ikirangirire mu kwiba amamodoka ahenze ya za ONG n\u2019abacuruzi.<\/p>\n<p>\u2013 SGT Gashumba wari uzwiho kutagira ubwoba.<\/p>\n<p>\u2013 Pte TOTO wari waravuye iburundi ababyeyi be bakaba bari batuye ku Kimironko.<\/p>\n<p>\u2013 n\u2019abandi tutarondoye;<br \/>\nAka gatsiko k\u2019amabandi y\u2019igihugu gifite guverinoma ibeshya ko ihagarariye abanyarwanda, kakaba kali gahagarikiwe kandi kanahabwa amabwiriza by\u2019umwihariko na G\u00e9n\u00e9rali Karake Karenzi (KK) [Ubu ukuriye Urugaga rw\u2019Inzego z\u2019Iperereza zose zo mu gihugu \u2013 NSS] wari ukuriye DMI icyo gihe, ndetse na G\u00e9n\u00e9rali Dr Karimba wayoboraga Ishami ry\u2019Ubuvuzi mu gisirikari (DMS), [ubu uhagarariye u Rwanda mu Ngabo z\u2019Amahanga].<\/p>\n<p>77. FPR yashinze amagereza ya gisirikari atemewe n\u2019amategeko agafungirwamo inzirakarengane zidaciye mu butabera; kandi nabwo wakwitegereza abayafungirwamo ugasanga ari bamwe gusa:<br \/>\nIngero:<br \/>\n\u2013 Gereza ya gisirikari yo ku Murindi,<br \/>\n\u2013 Gereza ya gisilikali ya Kibungo,<br \/>\n\u2013 i Kami mu kigo cya Gisilikari ahakubitirwaga udufuni na DMI,<br \/>\n\u2013 ku Biro Bikuru bya DMI ahazwi ku izina ryo ku Kabindi aho abantu bafungirwaga ntawe uzi iherezo n\u2019impamvu, akenshi bakahava berekezwa i Kami guhotorwa,<br \/>\n\u2013 abafungirwaga mu Kigo cya Camp GP ku Kimihurura,<br \/>\n\u2013 mu Kigo cya Military Police I Kanombe,<br \/>\n\u2013 n\u2019ahandi henshi, harimo amazu aboneka nk\u2019asanzwe mu ma quartiers atuwe, yakodeshwaga na DMI kugira ngo ijye inigiramo abantu, iri banga rikamenywa na Nyumbakumi gusa n\u2019abandi bayobozi bake, akenshi babaga barakoze cyangwa se ari abakozi ba DMI na Camp GP (Republican Guard).<\/p>\n<p>78. FPR yishe abantu bo mubwoko bw\u2019abahutu batagira ingano kuri za stade zitandukanye babatumiye munama n\u2019abo biciye muri za casho zitandukanye mugihugu.<\/p>\n<p>79. FPR yishe Abantu benshi ibabeshya ko ibajyanye gusarura umuceri i Byumba.<\/p>\n<p>80. FPR yiciye abantu benshi I Ndera abandi batwikirwa mumazu y\u2019I Masaka na Gasogi ibavanye kuri stade amahoro ibabeshya ko ibarokoye.<\/p>\n<p>81. Colonel Patrick KAREGEYA (Tutsi)<\/p>\n<p>82. Docteur GASAKURE (Tutsi)<\/p>\n<p>83. MAZIMPAKA Richard (Tutsi)<\/p>\n<p>84. Umunyamategeko Me Willie Kimani, umukiriya we Josphat Mwenda n\u2019umushoferi wabo Joseph Muiruri.<\/p>\n<p>85. Umunyamategeko Me Nzamwita Toy<\/p>\n<p>86. Umucuruzi RWIGARA Assinapol (Tutsi)<\/p>\n<p>87. Nyakwigendera Alphonse Rutagarama.<\/p>\n<p>88. Imam Munyengango.<\/p>\n<p>89. Abatawe mukiyaga cya Rweru.<\/p>\n<p>90. Itwikwa ry\u2019abana bo mumuhanda.<\/p>\n<p>91. Amarorerwa aherutse kubera mumurenge wa Bugarama kuwa 12 Werurwe 2017.<\/p>\n<p>92. Majoro Kayitare<\/p>\n<p>93. Leutena BUGINGO Fidel, sinasoza uru rutonde Ntibukije abantu bakomje gufungirwa ubusa bazira imbamvu zidasobanutse kubera zirimo no gutinya demokarasi:<\/p>\n<p>1. Mme Ingabire Victoire UMUHOZA<\/p>\n<p>2. D\u00e9ogratias Mushayidi<\/p>\n<p>3. Dr Th\u00e8oneste NIYITEGEKA<\/p>\n<p>4. KIZITO MIHIGO<\/p>\n<p>5. G\u00e9n\u00e9ral Rusagara<\/p>\n<p>6. Colonel BISERUKA<\/p>\n<p>7. Colne Tom Byabagamba<\/p>\n<p>8. Lieutena Joel MUTABAZI<\/p>\n<p>9. Sgt KALISA Innocent<\/p>\n<p>10. Muhdi BYUMVUHORE<\/p>\n<p>11. Abafungiye muri gereza zitazwi<\/p>\n<p>12. Abafunze nta madosiye<\/p>\n<p>13. Abarangije ibihano ntibarekurwe<\/p>\n<p>14. Abanyamuryango ba FPR bose bafungishije ijisho.<\/p>\n<p>Ngaho namwe nimugereranye aba bakandida bacu mumbwire mubyukuri udakwiye guhagararira abanyarwanda.<\/p>\n<p>UMWANZURO:<\/p>\n<p>Nk\u2019uko Imana yakoresheje ukuboko kwa Dawudi akica Goriath ninako Imana izahagurutsa n\u2019undi munyarwanda uwo ariwe wese kugirango u Rwanda Ruhozwe amarira.<br \/>\nBanyarwanda bavandimwe ndabasaba ko twashira ubwoba, tugasenyera umugozi umwe, tukirinda ibiturangaza maze dushakire hamwe uko twarandura ubutegetsi bubi butubangamiye twese.<\/p>\n<p>Ikigaragara ni uko buriya butegetsi busigaye kumanegeka yimanga, agahenge bugifite ni uko twananiwe guhuza imbaraga zacui ngo tubusezerere.<\/p>\n<p>Imana ifashe u Rwanda n\u2019abaruvuka bose.<br \/>\nBikorewe i Paris mu bu Faransa kuwaa 7 Gicurasi 2017.<\/p>\n<p><a class=\"profileLink\" href=\"https:\/\/www.facebook.com\/aakishuli1\" data-hovercard=\"\/ajax\/hovercard\/user.php?id=100000544830604\" data-hovercard-prefer-more-content-show=\"1\">Abdallah Akishuli<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma yaho umwari Diane Shima RWIGARA atangarije icyemezo cye cyo guhatanira umwanya w\u2019umukuru w\u2019igihugu byaragaragaye ko leta y\u2019amabandi yishyize ku butegetsi nta mpamvu na ntoya yatuma ikumira uriya mwari nk\u2019uko yabigenje ikora ibishoboka byose ngo iheze Nyakubahwa Padiri Thomas NAHIMANA ibuza Kompanyi z\u2019indege kumugeza kubutaka bw\u2019u Rwanda. Diane rero yaje ari nk\u2019ihwa rihandana ubukana mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":7088,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[77],"tags":[],"class_list":["post-20132","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-isesengura"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>ARI KAGAME NA DIANE NI NDE UFITE IMYIFATIRE IDAKWIYE UMUKURU W\u2019IGIHUGU? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-na-diane-ni-nde-ufite-imyifatire-idakwiye-umukuru-wigihugu\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"ARI KAGAME NA DIANE NI NDE UFITE IMYIFATIRE IDAKWIYE UMUKURU W\u2019IGIHUGU? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma yaho umwari Diane Shima RWIGARA atangarije icyemezo cye cyo guhatanira umwanya w\u2019umukuru w\u2019igihugu byaragaragaye ko leta y\u2019amabandi yishyize ku butegetsi nta mpamvu na ntoya yatuma ikumira uriya mwari nk\u2019uko yabigenje ikora ibishoboka byose ngo iheze Nyakubahwa Padiri Thomas NAHIMANA ibuza Kompanyi z\u2019indege kumugeza kubutaka bw\u2019u Rwanda. Diane rero yaje ari nk\u2019ihwa rihandana ubukana mu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-na-diane-ni-nde-ufite-imyifatire-idakwiye-umukuru-wigihugu\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-05-07T19:44:43+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/akishuli.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"634\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"516\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"22 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-na-diane-ni-nde-ufite-imyifatire-idakwiye-umukuru-wigihugu\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-na-diane-ni-nde-ufite-imyifatire-idakwiye-umukuru-wigihugu\/\",\"name\":\"ARI KAGAME NA DIANE NI NDE UFITE IMYIFATIRE IDAKWIYE UMUKURU W\u2019IGIHUGU? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-na-diane-ni-nde-ufite-imyifatire-idakwiye-umukuru-wigihugu\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-na-diane-ni-nde-ufite-imyifatire-idakwiye-umukuru-wigihugu\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/akishuli.jpg\",\"datePublished\":\"2017-05-07T19:44:43+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-na-diane-ni-nde-ufite-imyifatire-idakwiye-umukuru-wigihugu\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-na-diane-ni-nde-ufite-imyifatire-idakwiye-umukuru-wigihugu\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-na-diane-ni-nde-ufite-imyifatire-idakwiye-umukuru-wigihugu\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/akishuli.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/akishuli.jpg\",\"width\":634,\"height\":516,\"caption\":\"Abdallah Akishuli\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-na-diane-ni-nde-ufite-imyifatire-idakwiye-umukuru-wigihugu\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"ARI KAGAME NA DIANE NI NDE UFITE IMYIFATIRE IDAKWIYE UMUKURU W\u2019IGIHUGU?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"ARI KAGAME NA DIANE NI NDE UFITE IMYIFATIRE IDAKWIYE UMUKURU W\u2019IGIHUGU? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-na-diane-ni-nde-ufite-imyifatire-idakwiye-umukuru-wigihugu\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"ARI KAGAME NA DIANE NI NDE UFITE IMYIFATIRE IDAKWIYE UMUKURU W\u2019IGIHUGU? - Umunyarwanda","og_description":"Nyuma yaho umwari Diane Shima RWIGARA atangarije icyemezo cye cyo guhatanira umwanya w\u2019umukuru w\u2019igihugu byaragaragaye ko leta y\u2019amabandi yishyize ku butegetsi nta mpamvu na ntoya yatuma ikumira uriya mwari nk\u2019uko yabigenje ikora ibishoboka byose ngo iheze Nyakubahwa Padiri Thomas NAHIMANA ibuza Kompanyi z\u2019indege kumugeza kubutaka bw\u2019u Rwanda. Diane rero yaje ari nk\u2019ihwa rihandana ubukana mu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-na-diane-ni-nde-ufite-imyifatire-idakwiye-umukuru-wigihugu\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-05-07T19:44:43+00:00","og_image":[{"width":634,"height":516,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/akishuli.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"22 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-na-diane-ni-nde-ufite-imyifatire-idakwiye-umukuru-wigihugu\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-na-diane-ni-nde-ufite-imyifatire-idakwiye-umukuru-wigihugu\/","name":"ARI KAGAME NA DIANE NI NDE UFITE IMYIFATIRE IDAKWIYE UMUKURU W\u2019IGIHUGU? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-na-diane-ni-nde-ufite-imyifatire-idakwiye-umukuru-wigihugu\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-na-diane-ni-nde-ufite-imyifatire-idakwiye-umukuru-wigihugu\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/akishuli.jpg","datePublished":"2017-05-07T19:44:43+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-na-diane-ni-nde-ufite-imyifatire-idakwiye-umukuru-wigihugu\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-na-diane-ni-nde-ufite-imyifatire-idakwiye-umukuru-wigihugu\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-na-diane-ni-nde-ufite-imyifatire-idakwiye-umukuru-wigihugu\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/akishuli.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/akishuli.jpg","width":634,"height":516,"caption":"Abdallah Akishuli"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ari-kagame-na-diane-ni-nde-ufite-imyifatire-idakwiye-umukuru-wigihugu\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"ARI KAGAME NA DIANE NI NDE UFITE IMYIFATIRE IDAKWIYE UMUKURU W\u2019IGIHUGU?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20132","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20132"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20132\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":20133,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20132\/revisions\/20133"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7088"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20132"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20132"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20132"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}