{"id":20150,"date":"2017-05-09T21:04:30","date_gmt":"2017-05-09T19:04:30","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=20150"},"modified":"2017-05-09T21:05:23","modified_gmt":"2017-05-09T19:05:23","slug":"myr-smaragde-yagize-ngo-arabwira-abafaratiri-nabanovise","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/myr-smaragde-yagize-ngo-arabwira-abafaratiri-nabanovise\/","title":{"rendered":"Myr Smaragde Mbonyintege yagize ngo arabwira abafaratiri n\u2019abanovise"},"content":{"rendered":"<p>Nyiricyubahiro Myr Smaragde nkugire inama uzareke itangazamakuru. Aho waba uzi ko riri uzajye uceceka. Buri gihe iyo uvuganye n\u2019abanyamakuru ibyo uvuze bitera urujijo (confusion). Imvugo yawe iraducanga. Uraruma ugahuha kandi ibyo ntibikwiriye umwepiskopi.<\/p>\n<p>Burya twese ntitugira impano zimwe. Impano yo kuvuga si iyawe. Impamvu ndacyeka kandi yaba ari ukwiyemera ntusome wibwira ko kwambara ikanzu n\u2019ingofero hari icyo byongera ku byo ufite mu mutwe. Ibyo wabibeshya abigishwa na bo bo hambere.<\/p>\n<p>Hariya wavugiye,\u00a0 si kuri altari, n\u2019ubwo naho ujya uvuga ibyo wiboneye abakristu bakakwihanganira. Wamaze imyaka myinshi mu Nyakibanda. Ibyo wabwiraga abafaratiri ibidasobanutse baracecekaga kuko bari bakurikiranye ubupadiri. Rwose kuvuga si ibyawe. Iyo umuntu yiyizi ubundi aricecekera.<\/p>\n<p>Abapadiri ba Kabgayi bo uko ubatwaye tubibona mu binyamakuru. Uvuze uramwirukana yatinda ukazana polisi; ni byo muri Kiliziya nta demokrasi, ukuri ni Musenyeri. Mu bapadiri abo utirukanye\u00a0 bakizwa n\u2019amaguru bakirukira i Burayi ngo barebe ko baramuka. Wowe ubwawe uzi umubare w\u2019abo ufite hanze. Ndahamyako mu bapadiri ufite uyu munsi ntawashobora kukugira inama cyangwa ngo akuvuguruze mu bitaribyo. Abasaza warabafungishije abandi ubaheza ishyanga; ubundi usigarana insoresore zikishakisha, zifitiye ubwoba ngo utazirukana. Ubundi zigacungana no kwifata neza ngo uzishyire ahari umugati munini. Ubundi ugashorera ukajyana\u00a0 muri \u201cNdi umunyarwanda\u201d , \u201cAgaciro Found\u201d, kakaba gahunda y\u2019ikenurabushyo.<\/p>\n<p>Abanovise n\u2019ababikira bo batera impundu aho ukandagiye. Ibisaba ubwenge no gutekereza mukabyirinda.<\/p>\n<p>Biriya wavuze rero biraremeye. Ntiwabwira abanyarwanda ngo \u00a0Classe na Perraudin bateye amacakubiri mu banyarwanda ngo ariko bakundaga abakristu babo. Uzi neza imbaga y\u2019abanyarwanda yazize ayo macakubiri kugeza uyu munsi. None se urukundo ni uruhe? Simpamya ko ibyo uvuga ubyumva. Abazize jenoside, abazize ubugome bw\u2019Inkotanyi harimo na bagenzi bawe b\u2019abepiskopi i Gakurazo, abo Inkotanyi zatsinze mu mashyamba ya Kongo, \u00a0abamajije isi amaguru, abaraswa izuba riva, abaheze mu mashyamba ya Kongo n\u2019aka kaga turimo, byaturutse kuri ayo macakubiri. Ukabivuga ukina ngo bakundaga abakristu.<\/p>\n<p>Ahubwo se kumenya Ivanjili byatumariye iki nyuma y\u2019abanyarwanda bapfuye na n\u2019ubu bagipfa? Ahubwo se wigisha iki ko wagombye kugendera ku ruherekane rw\u2019abakubanjirije none wowe ubwawe ukaba utubwira ko bigishije amacakubiri?<\/p>\n<p>Ni ukuvuga ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda igikomeza gahunda y\u2019abakoloni n\u2019abamisiyoneri kuko ntaho nzi mwamaganye cyangwa ngo mwitandukanye n\u2019imigenzereze yabo. Ndahamya ko ahubwo nkawe ukurikiza neza inyigisho n\u2019imigenzereze\u00a0 ya Myr Classe. Abakuzi bazamvuguruze.<\/p>\n<p>Ugomba kuzasobanurira abanyarwanda icyo Ivanjili yabamariye niba abayizanye barigishije amacakubiri. Ukababwira icyo wowe ubwawe umaze kuko wasimbuye kandi ukomeza umurongo wa Myr Classe na Myr Perraudin.<\/p>\n<p><strong><em>Kayiranga Alfred.<\/em><\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyiricyubahiro Myr Smaragde nkugire inama uzareke itangazamakuru. Aho waba uzi ko riri uzajye uceceka. Buri gihe iyo uvuganye n\u2019abanyamakuru ibyo uvuze bitera urujijo (confusion). Imvugo yawe iraducanga. Uraruma ugahuha kandi ibyo ntibikwiriye umwepiskopi. Burya twese ntitugira impano zimwe. Impano yo kuvuga si iyawe. Impamvu ndacyeka kandi yaba ari ukwiyemera ntusome wibwira ko kwambara ikanzu n\u2019ingofero [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":20151,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[79],"tags":[],"class_list":["post-20150","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-iyobokamana"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Myr Smaragde Mbonyintege yagize ngo arabwira abafaratiri n\u2019abanovise - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/myr-smaragde-yagize-ngo-arabwira-abafaratiri-nabanovise\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Myr Smaragde Mbonyintege yagize ngo arabwira abafaratiri n\u2019abanovise - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyiricyubahiro Myr Smaragde nkugire inama uzareke itangazamakuru. Aho waba uzi ko riri uzajye uceceka. Buri gihe iyo uvuganye n\u2019abanyamakuru ibyo uvuze bitera urujijo (confusion). Imvugo yawe iraducanga. Uraruma ugahuha kandi ibyo ntibikwiriye umwepiskopi. Burya twese ntitugira impano zimwe. Impano yo kuvuga si iyawe. Impamvu ndacyeka kandi yaba ari ukwiyemera ntusome wibwira ko kwambara ikanzu n\u2019ingofero [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/myr-smaragde-yagize-ngo-arabwira-abafaratiri-nabanovise\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-05-09T19:04:30+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2017-05-09T19:05:23+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/05\/Mbonyintege.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"961\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"597\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/myr-smaragde-yagize-ngo-arabwira-abafaratiri-nabanovise\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/myr-smaragde-yagize-ngo-arabwira-abafaratiri-nabanovise\/\",\"name\":\"Myr Smaragde Mbonyintege yagize ngo arabwira abafaratiri n\u2019abanovise - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/myr-smaragde-yagize-ngo-arabwira-abafaratiri-nabanovise\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/myr-smaragde-yagize-ngo-arabwira-abafaratiri-nabanovise\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/05\/Mbonyintege.jpg\",\"datePublished\":\"2017-05-09T19:04:30+00:00\",\"dateModified\":\"2017-05-09T19:05:23+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/myr-smaragde-yagize-ngo-arabwira-abafaratiri-nabanovise\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/myr-smaragde-yagize-ngo-arabwira-abafaratiri-nabanovise\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/myr-smaragde-yagize-ngo-arabwira-abafaratiri-nabanovise\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/05\/Mbonyintege.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/05\/Mbonyintege.jpg\",\"width\":961,\"height\":597},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/myr-smaragde-yagize-ngo-arabwira-abafaratiri-nabanovise\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Myr Smaragde Mbonyintege yagize ngo arabwira abafaratiri n\u2019abanovise\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Myr Smaragde Mbonyintege yagize ngo arabwira abafaratiri n\u2019abanovise - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/myr-smaragde-yagize-ngo-arabwira-abafaratiri-nabanovise\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Myr Smaragde Mbonyintege yagize ngo arabwira abafaratiri n\u2019abanovise - Umunyarwanda","og_description":"Nyiricyubahiro Myr Smaragde nkugire inama uzareke itangazamakuru. Aho waba uzi ko riri uzajye uceceka. Buri gihe iyo uvuganye n\u2019abanyamakuru ibyo uvuze bitera urujijo (confusion). Imvugo yawe iraducanga. Uraruma ugahuha kandi ibyo ntibikwiriye umwepiskopi. Burya twese ntitugira impano zimwe. Impano yo kuvuga si iyawe. Impamvu ndacyeka kandi yaba ari ukwiyemera ntusome wibwira ko kwambara ikanzu n\u2019ingofero [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/myr-smaragde-yagize-ngo-arabwira-abafaratiri-nabanovise\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-05-09T19:04:30+00:00","article_modified_time":"2017-05-09T19:05:23+00:00","og_image":[{"width":961,"height":597,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/05\/Mbonyintege.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/myr-smaragde-yagize-ngo-arabwira-abafaratiri-nabanovise\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/myr-smaragde-yagize-ngo-arabwira-abafaratiri-nabanovise\/","name":"Myr Smaragde Mbonyintege yagize ngo arabwira abafaratiri n\u2019abanovise - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/myr-smaragde-yagize-ngo-arabwira-abafaratiri-nabanovise\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/myr-smaragde-yagize-ngo-arabwira-abafaratiri-nabanovise\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/05\/Mbonyintege.jpg","datePublished":"2017-05-09T19:04:30+00:00","dateModified":"2017-05-09T19:05:23+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/myr-smaragde-yagize-ngo-arabwira-abafaratiri-nabanovise\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/myr-smaragde-yagize-ngo-arabwira-abafaratiri-nabanovise\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/myr-smaragde-yagize-ngo-arabwira-abafaratiri-nabanovise\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/05\/Mbonyintege.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/05\/Mbonyintege.jpg","width":961,"height":597},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/myr-smaragde-yagize-ngo-arabwira-abafaratiri-nabanovise\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Myr Smaragde Mbonyintege yagize ngo arabwira abafaratiri n\u2019abanovise"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20150","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20150"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20150\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":20153,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20150\/revisions\/20153"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/20151"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20150"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20150"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20150"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}