{"id":20217,"date":"2017-05-13T04:53:42","date_gmt":"2017-05-13T02:53:42","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=20217"},"modified":"2017-05-13T04:57:35","modified_gmt":"2017-05-13T02:57:35","slug":"ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\/","title":{"rendered":"IKIGERERANYO CYA DIANE RWIGARA NA PAUL KAGAME"},"content":{"rendered":"<p><em>Ibi bihe ni ibyo kwitondamo no kunyaruka mu bikorwa. Abantu nitumenye igikenewe. Kugeza ubu hari abagihwihwisa ko Diane yaba nawe ari mu itekinika rya FPR na Kagame: reka ibyo twoye kubitindaho muri uyu mwanya, buri wese atekereze uko ashaka cyangwa se uko ashoboye, ariko ntibitubuze kujya mbere no gutinda mu bitugaragarira kugeza ubu, kandi twiyumvamo ko nta cyaturindagiza ngo tubyemere. <\/em><\/p>\n<p><strong>Icyitonderwa:<\/strong> Iri gereranya turikoze mu buryo bwo kurigira n\u2019isooko y\u2019inama kuri buri wese muri aba bakandida, mu gihe yaba afite umutima umwemerera kwakira, kubabarana n\u2019abanyagihugu benshi bababaye no kwifuza icyazanira abantu umunezero n\u2019ineza cyose n\u2019aho cyaturuka hose.<\/p>\n<table>\n<tbody>\n<tr>\n<td width=\"35\"><\/td>\n<td width=\"271\"><strong>Pawulo Kagame<\/strong><\/td>\n<td width=\"298\"><strong>Diane Rwigara<\/strong><\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">1.<\/td>\n<td width=\"271\">Kugeza ubu ntacyo yakoze uroye, haba mu mvugo cyangwa se mu igenamigambi, ngo ahindure, bitari impuha, <em>imibereho ya mwarimu<\/em>.<\/td>\n<td width=\"298\">Aratekereza cyane ku buryo umushahara wa mwarimu wazamurwa, bitari impuha, kandi mu buryo bwihuse<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\"><\/td>\n<td width=\"271\">Kugeza ubu byaramunaniye kuba yagira imvugo nziza ihumuriza, kandi ibanisha abantu n\u2019abandi, ibihugu n\u2019ibindi, amadini n\u2019ayandi, \u2026<\/td>\n<td width=\"298\">Kugeza ubu avugana ikinyabupfura cyumvikanira buri wese, ari nawo muco twifuza ko wadukwiramo twese, imvugo ye ihumura (parfum) ihumure, ikaba itatse ukureshya ab\u2019ahandi ngo baze basanga u Rwanda ko ari igihugu gikunda abagisanga. Aratanga icyizere cyo wifuza kubanisha abantu n\u2019abandi, amadini n\u2019ayandi, \u2026<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">3.<\/td>\n<td width=\"271\">Imvugo yumvikanamo kwica, kwihorera, kurwana, kurasa no kwica abanyagihugu n\u2019abandi, ikwirakwiza byacitse<\/td>\n<td width=\"298\">Imvugo yumvikanamo kunyuza ibintu mu mategeko, aho atari agashyirwaho hubahirijwe inyungu z\u2019abaturage; imvugo yumvikanamo ukutihorera, ugukiza aho kwica, ukwirinda byacitse no kwimakaza ituze<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">4.<\/td>\n<td width=\"271\">Ashimangira gukomeza ibyiza byagezwe, ariko ntacyo avuga ku bibi byakozwe bikinakorwa<\/td>\n<td width=\"298\">Arashimangira gukomeza ibyiza byagezweho, ndetse agatera intambwe yo kongeraho guhagarika no kwirinda ibibi bikorwa byose kandi bizengereza igihugu n\u2019abanyagihugu<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">5.<\/td>\n<td width=\"271\">Aratinda ku mashyi akomerwa n\u2019amahanga mu gushyira abagore benshi mu myanya n\u2019uko u Rwanda rwavugwa ko rufite abagore benshi mu nteko, kabone n\u2019iyo nta mbaraga nta n\u2019ijambo baba bafite mu by\u2019ukuri. Kuvugwa neza n\u2019abavamahanga yumva bimuhagije kuko aba ategereje ibyo bazamuha, akibagirwa guha icyizere n\u2019imbaraga abanyagihugu<\/td>\n<td width=\"298\">Aratinda mu gukura abagore mu bukene no mu bwigunge, ku bo bireba, aratinda mu gushyigikira ko abagore bahabwa agaciro n\u2019ijambo, kandi ko batagomba kuba ibikoresho cyangwa se imitako mu nteko z\u2019abafata ibyemezo. Aha twavuga tuti: Ak\u2019imuhana kaza imvura ihise, nta guharanira gushimwa n\u2019abavamahanga gusa muri twe dushira.<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">5.<\/td>\n<td width=\"271\">Ubukene bw\u2019abaturage ntacyo abukoraho, ahubwo akwirakwiza hose ko nta bukene buri mu gihugu, ibyo bigatuma indwara y\u2019umuze w\u2019ubukene idashobora kubonerwa umuti<\/td>\n<td width=\"298\">Avuga atabiciye ku ruhande ko abaturage benshi bugarijwe n\u2019ubukene bukabije mu gihe amafaranga y\u2019igihugu aganishwa mu bindi bidakomeye kurusha icyo kibazo. Arashimangira ko iki kibazo kimubabaje kandi kigomba gushakirwa umuti byanze bikunze<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">6.<\/td>\n<td width=\"271\">Aravuga ko hari abanyarwanda adashobora kuvugana nabo n\u2019iyo Imana zaba amagana<\/td>\n<td width=\"298\">Aravuga ko mu migambi afitiye abanyagihugu harimo ko nta mwenegihugu n\u2019umwe utagomba gushakirwa uburyo yabana n\u2019abandi mu bwumvikane, ko imibanire no kubaka ubumwe ari ikintu gikomeye cyane<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">7.<\/td>\n<td width=\"271\">Nta gisubizo kiboneka ku bana abo ku mihanda (mayibobo), dore ko banatwikirwa mu mugi rwagati<\/td>\n<td width=\"298\">Aratekereza ku bana abo ku mihanda kandi abafitiye impuhwe n\u2019umutima\/ubushake bwo kubona igisubizo ku mibereho mibi yabo, no ku mutekano wabo muri rusange<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">8.<\/td>\n<td width=\"271\">Abaturage barasenyerwa nta kindi, bagatabwa ku gasi kandi ari imiryango<\/td>\n<td width=\"298\">Abaturage bagomba kubahirizwa ntibapfe kwimurwa, kandi bibaye ngomwa ko bibaho, bagaherekezwa bikwiye muri ibyo bihe byo kwimurwa, ntibatereranwe bagahabwa uko babyivanamo nta uhungabanye<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">9.<\/td>\n<td width=\"271\">Abaganga, abasilikali, abarimu, \u2026 bari mu bahembwa nabi cyane mu gihugu ukurikije akazi bakora n\u2019ukutaruhuka bagira n\u2019ubwitange bahorana<\/td>\n<td width=\"298\">Abaganga, abasilikali, abarimu, \u2026 bagomwa guhembwa bijyanye n\u2019akazi bakora n\u2019ukutaruhuka bagira n\u2019ubwitange bahorana, kandi n\u2019abandi banyarwanda bose batirengagijwe<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">10.<\/td>\n<td width=\"271\">Amashyaka ajyanwa muri forum, bituma agenzurwa n\u2019ishyaka rimwe muri yo, rikayatsikamira, agatakaza ubwisanzure. Urubuga rwa politiki rurafunze cyane kandi nta gahunda yo kurufungura ihari<\/td>\n<td width=\"298\">Urubuga rwa politiki rugomba gufungurwa byanze bikunze, noneho igihugu kigatera intambwe mu miyoborere, hakabaho n\u2019impaka zubaka no kuzuzanya muri byinshi<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">11.<\/td>\n<td width=\"271\">Nta tangazamakuru ryigenga riboneka mu gihugu<\/td>\n<td width=\"298\">Itangazamakuru rigomba kuvanwa ku biziriko rimazaho imyaka, rigatezwa imbere, ubwisanzure rikabuhabwa, abarikora bagahugurwa, ubunyamwuga mu itangazamakuru bugatezwa imbere atari mu magambo gusa<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">12.<\/td>\n<td width=\"271\">Kunenga, kuvuga ibitagenda, byahindutse icyaha gihanirwa bikomeye<\/td>\n<td width=\"298\">Kunenga, kuvuga ibitagenda, ni imwe mu nkunga ubuyobozi bw\u2019igihugu buba bukeneye kugirango bukomeze kugenda burushaho gutungana no gutunganya ibintu<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">13.<\/td>\n<td width=\"271\">Nta yubahirizwa ry\u2019amategeko, kandi inteko ishinga amategeko ntiyigenga<\/td>\n<td width=\"298\">AMategeko agomba kubahirizwa, kandi inteko ishinga amategeko igomba kwigenga<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">14.<\/td>\n<td width=\"271\">Nta ugomba kugenzura ibikorwa by\u2019Ubutegetsi Nyubahirizategeko (guverinoma) n\u2019umwe, kuko ubigerageje yabizira<\/td>\n<td width=\"298\">Inteko ishinga amategeko igomba guhabwa ububasha bwo kugenzura ibikorwa bya guverinoma mu nyungu z\u2019abaturage ibereye ijambo<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">15.<\/td>\n<td width=\"271\">Ikibazo cy\u2019amazi, ikibazo cy\u2019ingufu\/energie (harimo n\u2019amashanyarazi, amavuta atwara ibinyabiziga, \u2026), cyarananiranye kugeza ubu. Gukwirakwiza amashanyarazi n\u2019amazi byaranze kugeza ubu n\u2019ubwo bivugwa mu nama gusa ariko ntihagire igikorwa<\/td>\n<td width=\"298\">Ikibazo cy\u2019amazi, ikibazo cy\u2019ingufu\/energie (harimo n\u2019amashanyarazi, amavuta atwara ibinyabiziga, \u2026), kigomba gushakirwa inzira yo gukemurwa byanze bikunze. Ingufu (energie) n\u2019amazi bibuze ubuzima burahagarara. Amashanyarazi agomba gukwirakwizwa mu buryo bushoboka ndetse aho uburyo ari buke hagashakishwa uko bwakwiyongera, kandi birashoboka. N\u2019amazi ni uko.<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">16.<\/td>\n<td width=\"271\">Ubutegetsi aho kubuvaho habaho gusubira mu ishyamba (mu ndaki). Muri make agaragaza ko yabwifatiye.<\/td>\n<td width=\"298\">Ubutegetsi uko abaturage bagennye ko buhindurwa bigomba kubahirizwa. Avuga ko yemera ko atsinze amatora ataba abwifatiwe ahubwa yaba abuhawe n\u2019abaturage, maze akagomba kubahiriza inyungu n\u2019ugushaka kwabo, ndetse igihe cyagera akaborohereza anabafasha\u00a0 mu guhitamo uko bongera kubutanga. Avuga ko ibyo azakora byosa ari ku neza y\u2019abaturage.<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">17.<\/td>\n<td width=\"271\">Abantu baricwa, inzego zibishinzwe ntizikore igenzura n\u2019iperereza (investigation), ngo ukuri kugaragazwe n\u2019ibindi bigomba gukurikira bikurikire. Habaho ko inzego za polisi n\u2019abashinzwe umutekano bahimba ibitari ukuri ku rupfu abantu baba bapfuye.<\/td>\n<td width=\"298\">Ukwicwa mu gihugu bigomba kurwanywa, bikavaho rwose, kandi byaba bibayeho inzego zibishinzwe zigakurikirana bitari ukwikiza, amakuru y\u2019ibyabaye akamenyekana. Ntabwo ibyo abyemera, ndetse n\u2019iyo atewe ubwoba ku byabaye ku we, agaragaza ko uwe yazize ubugizi bwa nabi ababishinzwe ntibagaragaze inyungu mu gufasha umuryango gusobanukirwa. Ntatinya kuvuga koi bi byabaye ku banyagihugu benshi. Umwe mu migambi afite ni ugukora ibishoboka byose ibi bintu bigacika burundu.<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">18.<\/td>\n<td width=\"271\">Harabaho gusebya umugore mu gihugu inzego za leta ayoboye zikicecekera, ahubwo hakabaho igisa no gukwirakwiza ingeso nk\u2019iyo bikozwe na bamwe mu bakorera ubutegetsi by\u2019umwihariko. Ibi birasa nuburyo bwo guhatanira kuyobora igihugu.<\/td>\n<td width=\"298\">Ntiyemera ihohoterwa iryo ariryo ryose, ntiyemera ko umugore ahohoterwa, byaba mu gutonekwa hakwirakwizwa amagambo n\u2019amafoto cyangwa se mu bundi buryo. Aragumana ikinyabupfura, kandi ntagire uwo asebya, ahubwo agakomeza umugambi we wo guharanira ko ibintu byahinduka bikaba byiza uko abantu babyifuza.<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">19.<\/td>\n<td width=\"271\">Hari ivangura rikabije kandi ry\u2019ingeri nyinshi mu gihugu. Amoko, uturere, amadini, n\u2019utundi dutsiko duto duto cyangwa tunini tunini tubangamira imigendekere myiza y\u2019imiyoborere y\u2019igihugu\u2026\u00a0 Ibi bituma abantu batareshya imbere y\u2019amategeko<\/td>\n<td width=\"298\">ABantu bagomba kureshya bose imbere y\u2019amategeko, kandi bakarengerwa nayo kimwe. Umuco wo kudahana ukwiye gucika kandi nta muntu ugomba gusumba amategeko n\u2019umwe.<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">20.<\/td>\n<td width=\"271\">Ibigo bya Leta byinshi ntibikora umurimo byagombye kuba bikora uko bikwiye, ibi bikadindiza igihugu cyose.<\/td>\n<td width=\"298\">Hagomba kubaho ivugurura ry\u2019ibigo bya Leta, hakarebwa impamvu nta musaruro\/umukamo abaturage babikuramo, ibivanwaho bikaba byavanwaho, ibivugururwa bikavugururwa, ibyongerwaho bikongerwaho. Aha birumvikana ko n\u2019imiterere y\u2019inzego n\u2019ibigo muri rusange bishobora kuba imbogamizi, bityo byose bikaba byagombye kongera kunozwa.<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">21.<\/td>\n<td width=\"271\">Ibidukikije no kubungabunga ibidukikije biracyafite ikibazo cy\u2019uko intambwe iterwa ari ntoya cyane<\/td>\n<td width=\"298\">Avuga ko azakora ibishoboka byose, ibirebana n\u2019inyungu z\u2019abaturage byose bikitabwaho, byumvikane ko harimo n\u2019ibidukikije (by\u2019umwihariko)<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">22.<\/td>\n<td width=\"271\">Hari agahinda k\u2019abaturage katajya kagera ku buyobozi bukuru bw\u2019igihugu, gahera iyo hagati mu nzego zuzuyemo abakaniga. Cyangwa se kakamenyekana byararenze igihe.<\/td>\n<td width=\"298\">Hazashyirwaho uburyo bwo gutuma ubuyobozi bukuru bw\u2019igihugu kandi bw\u2019abaturage, bugezwaho agahinda n\u2019igiteye impungenge uwo ariwe wese mu baturage nta handi binyujijwe ku buryo hatazabaho ababuza umuturage gushyikirana n\u2019abayobozi bakuru b\u2019igihugu. Urugero ni nk\u2019uburyo bwa\u00a0 uburyo bwa mudasobwa. Aha byumvikane ko atayobewe ko abanyarwanda bo hasi benshi batabasha gukoresha za mudasobwa ku mpamvu zitari imwe, bikaba bitabuza ko hashyirwaho nk\u2019umurongo wa telefoni uzwi n\u2019abaturage bose kandi wo muri perezidansi y\u2019igihugu, ushatse wese yahamagaraho nta handi anyuze, amakuru ikibazo cye kikagera aho kigera nta handi kinyuze. Ubu bushake bushobora gutuma hashyirwaho na radiyo y\u2019ubuyobozi bukuru bw\u2019igihugu aho abaturage bazajya bahamagara bakinigura bibaye ngombwa kandi ubuyobozi bukuru bw\u2019igihugu ntiburangarane gukurikirana ibyavuzwe no gushaka ibisubizo. Birumvikana kandi byanoroha kurushaho hashyizweho ikiganiro cya buri minsi n\u2019itatu mu cyumweru cyamara nk\u2019iminota 45 cyangwa se isaha, kuri radiyo y\u2019igihugu-Rwanda, kibereyeho kuganira n\u2019abaturage ku bibazo bumva bageza ku mukuru w\u2019igihugu baramutse bamubonye. N\u2019ibindi byinshi byakorwa.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">23.<\/td>\n<td width=\"271\">Urubuga rwa politiki rurafunze cyane kandi nta gahunda yo kurufungura ihari<\/td>\n<td width=\"298\">Urubuga rwa politiki rugomba gufungurwa byanze bikunze<\/td>\n<\/tr>\n<tr>\n<td width=\"35\">24.<\/td>\n<td width=\"271\">Ubutegetsi bw\u2019igihugu uko ari butatu ntibwigenga, bubohewe mu gushaka k\u2019umuntu umwe gusa wica agakiza muri byose.<\/td>\n<td width=\"298\">Ubutegetsi bwose bw\u2019igihugu ni ubw\u2019abaturage, bushyirwaho n\u2019abaturage kandi bugomba gukurwaho n\u2019abaturage. Bugomba kwigenga rero kugira ngo habashe kubaho ubwuzuzanye n\u2019imikoranire inoze itagendeye ku gahato ako ariko kose.<\/td>\n<\/tr>\n<\/tbody>\n<\/table>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><strong>Bamara<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ibi bihe ni ibyo kwitondamo no kunyaruka mu bikorwa. Abantu nitumenye igikenewe. Kugeza ubu hari abagihwihwisa ko Diane yaba nawe ari mu itekinika rya FPR na Kagame: reka ibyo twoye kubitindaho muri uyu mwanya, buri wese atekereze uko ashaka cyangwa se uko ashoboye, ariko ntibitubuze kujya mbere no gutinda mu bitugaragarira kugeza ubu, kandi twiyumvamo [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":20218,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[77],"tags":[],"class_list":["post-20217","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-isesengura"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>IKIGERERANYO CYA DIANE RWIGARA NA PAUL KAGAME - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"IKIGERERANYO CYA DIANE RWIGARA NA PAUL KAGAME - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ibi bihe ni ibyo kwitondamo no kunyaruka mu bikorwa. Abantu nitumenye igikenewe. Kugeza ubu hari abagihwihwisa ko Diane yaba nawe ari mu itekinika rya FPR na Kagame: reka ibyo twoye kubitindaho muri uyu mwanya, buri wese atekereze uko ashaka cyangwa se uko ashoboye, ariko ntibitubuze kujya mbere no gutinda mu bitugaragarira kugeza ubu, kandi twiyumvamo [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-05-13T02:53:42+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2017-05-13T02:57:35+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/05\/rwika.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"640\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"350\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"IKIGERERANYO CYA DIANE RWIGARA NA PAUL KAGAME\",\"datePublished\":\"2017-05-13T02:53:42+00:00\",\"dateModified\":\"2017-05-13T02:57:35+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\\\/\"},\"wordCount\":1460,\"commentCount\":2,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/05\\\/rwika.jpg\",\"articleSection\":[\"Isesengura\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\\\/\",\"name\":\"IKIGERERANYO CYA DIANE RWIGARA NA PAUL KAGAME - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/05\\\/rwika.jpg\",\"datePublished\":\"2017-05-13T02:53:42+00:00\",\"dateModified\":\"2017-05-13T02:57:35+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/05\\\/rwika.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/05\\\/rwika.jpg\",\"width\":640,\"height\":350},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"IKIGERERANYO CYA DIANE RWIGARA NA PAUL KAGAME\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"IKIGERERANYO CYA DIANE RWIGARA NA PAUL KAGAME - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"IKIGERERANYO CYA DIANE RWIGARA NA PAUL KAGAME - Umunyarwanda","og_description":"Ibi bihe ni ibyo kwitondamo no kunyaruka mu bikorwa. Abantu nitumenye igikenewe. Kugeza ubu hari abagihwihwisa ko Diane yaba nawe ari mu itekinika rya FPR na Kagame: reka ibyo twoye kubitindaho muri uyu mwanya, buri wese atekereze uko ashaka cyangwa se uko ashoboye, ariko ntibitubuze kujya mbere no gutinda mu bitugaragarira kugeza ubu, kandi twiyumvamo [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-05-13T02:53:42+00:00","article_modified_time":"2017-05-13T02:57:35+00:00","og_image":[{"width":640,"height":350,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/05\/rwika.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"IKIGERERANYO CYA DIANE RWIGARA NA PAUL KAGAME","datePublished":"2017-05-13T02:53:42+00:00","dateModified":"2017-05-13T02:57:35+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\/"},"wordCount":1460,"commentCount":2,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/05\/rwika.jpg","articleSection":["Isesengura"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\/","name":"IKIGERERANYO CYA DIANE RWIGARA NA PAUL KAGAME - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/05\/rwika.jpg","datePublished":"2017-05-13T02:53:42+00:00","dateModified":"2017-05-13T02:57:35+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/05\/rwika.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/05\/rwika.jpg","width":640,"height":350},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigereranyo-cya-diane-rwigara-na-kagame\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"IKIGERERANYO CYA DIANE RWIGARA NA PAUL KAGAME"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20217","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=20217"}],"version-history":[{"count":3,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20217\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":20221,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/20217\/revisions\/20221"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/20218"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=20217"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=20217"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=20217"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}