{"id":213,"date":"2012-07-18T23:30:29","date_gmt":"2012-07-18T21:30:29","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=213"},"modified":"2012-07-18T23:30:29","modified_gmt":"2012-07-18T21:30:29","slug":"ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\/","title":{"rendered":"Ministre Mushikiwabo akabije gusebya abanyarwanda"},"content":{"rendered":"<p>Mu magambo uwo mu Ministre yavugiye Addis Abeba muri Ethiopia mu muhango wo gusoza Inama y\u2019abakuru b\u2019ibihugu bigize Ubumwe bw\u2019Afrika, yavuze ko u Rwanda rutigeze ruhindura aho ruhagaze ku kibazo cya Libiya. Uwo mudamu mu izina rya Shebuja Perezida Kagame yavuze ko ngo u Rwanda rwashyigikiye abaturage ba Libiya igihe bari bahanganye n\u2019ubutegetsi bw\u2019igitugu bwa Kadhafi.<!--more--><\/p>\n<p>U Rwanda ngo rwagiye ku ruhande rw\u2019abaturage ba Libiya kuko ngo mu ntambara yabo bari bahanganye n\u2019umuntu umwe, u Rwanda ngo rwabonaga ko ntawe wari ukizeye Kadhafi kubera ibibi yakoreraga abaturage be, aho ngo niho u Rwanda rwari ruhagaze ni naho ruhagaze ubu. Akomeza yemeza ko ngo Kadhafi yakoresheje umutungo w\u2019abaturage ba Libiya mu nyungu ze bwite!<\/p>\n<p>Nyuma yo kumva aya magambo yuzuye ubugwari y\u2019uyu mudamu ngo yari yatumwe na Shebuja Kagame, twibajije byinshi.<\/p>\n<p>-Mu muco nyarwanda iyo ufite inshuti cyangwa umugiraneza wagufashije, umwitura ineza yakugiriye, ahubwo byaba ngombwa ukamutabara mu byago yaba arimo. Leta ya Kagame rero yo yahisemo guhemuka yibagirwa ineza Kadhafi yagiriye abanyarwanda, aho kujya ku ruhande rw\u2019abashyigikiye Kadhafi cyangwa bakifata, u Rwanda rwari mu ba mbere mu gushyigikira ba rugigana (abazungu) mu kurasa Libiya.<\/p>\n<figure id=\"attachment_214\" aria-describedby=\"caption-attachment-214\" style=\"width: 300px\" class=\"wp-caption alignright\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/rtsg.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-full wp-image-214 \" title=\"rtsg\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/rtsg.jpg\" alt=\"\" width=\"300\" height=\"298\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/rtsg.jpg 300w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/07\/rtsg-150x150.jpg 150w\" sizes=\"auto, (max-width: 300px) 100vw, 300px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-214\" class=\"wp-caption-text\"><em>Kagame yagiye guhakwa kwa Kadhafi<\/em><\/figcaption><\/figure>\n<p>Kadhafi yafashije u Rwanda cyane natanga urugero:<\/p>\n<p>-Umusigiti witiriwe Kadhafi i Nyamirambo ndetse n\u2019ishuri ryaho<br \/>\n-Umuhanda uva kuri uwo Musigiti kugera Nyabugogo<br \/>\n-Hotel yahoze yitwa Merdien nayo iriya nzu ni ishoramali rya Libiya<br \/>\n-Abanyeshuri benshi b\u2019abanyarwanda bagiye kwiga muri Libiya<br \/>\n-Amapingu Kagame yirirwa afungisha abanyarwanda amenshi yavuye kwa Kadhafi!<br \/>\n-N\u2019ibindi bikorwa byinshi by\u2019ishoramari biri mu Rwanda..<\/p>\n<p>Kandi si mu Rwanda gusa kuko nta gihugu na kimwe cya Afrika utasangamo igikorwa cya Kadhafi.<\/p>\n<p>Kadhafi niwe washyize ingufu mu ishingwa ry\u2019ubumwe bwa Afrika igihe uwo muryango wasimburaga OUA, yifuzaga ko Afrika yakwigenga nyabyo ikazagera aho iba nk\u2019ibihugu byiyunze by\u2019uburayi(Union Europ\u00e9enne\/European Union).<\/p>\n<p>Ntiduhakanye ko Kadhafi hari ibibi yaba yarakoze, ariko yashyize imbere abaturage be n\u2019abanyafurika muri rusange mu byo yakoraga byose.<\/p>\n<p>Kuba ari u Rwanda rwafashe iya mbere mu kumurwanya no gushyigikira abamurwanyaga ni ibintu biteye isoni. Duhereye kubyo twavuze haruguru Kadhafi yakoreye u Rwanda, abategetsi ba Libiya bashya u Rwanda rubona bazarumarira iki? Rubona bazagira umutima ufasha nk\u2019uwa Kadhafi?<\/p>\n<p>Perezida Kagame akunze kuvuga ngo twihe agaciro, ariko hariya nta gaciro u Rwanda rwihesheje ahubwo rwarahemutse! Perezida Kagame yirirwa atuka abazungu ngo nibo bica ibintu byose, ngo baradukandamiza, ngo bashaka kudutegeka ibyo dukora. Ariko aha yagaragaje ko ibyo avuga aba ari ikinamico, ahubwo niwe MUGARAGU wabo wa mbere! Hariya iyo u Rwanda ruryumaho rukibuka ineza Kadhafi yarugiriye, rukifata cyangwa cyaba ngombwa rukavuga ko rutabishyigikiye byari kurutwara iki? Ntabwo amahanga yari akeneye uruhushya rw\u2019u Rwanda ngo atere Libiya.<\/p>\n<p>Ngo bazizaga Kadhafi ngo gukoresha amafaranga y\u2019abayalibiya iko yishakiye mu nyungu ze! None se we ko byibura yibukaga abaturage be, ubuzima bariho mu gihe cye bazongera kububamo? Iyaba ibyo gukoresha umutungo w\u2019abaturage mu nyungu z\u2019umuyobozi uriho, byari bivuzwe n\u2019undi bitavuzwe na Perezida Kagame we usahura u Rwanda ntagire icyo asigira abo ashinzwe kuyobora kandi u Rwanda rukennye rutunzwe n\u2019imfashanyo z\u2019amahanga, abana barwaye bwaki!<\/p>\n<p>Perezida Kagame yakagombye kutaba uwambere mu gutera Kadhafi ibuye kuko nawe ruriye abandi rutamwibagiwe! Niba umuntu wari ukunzwe nka Kadhafi yarapfuye urwagashinyaguro kuriya, Perezida Kagame we abona azapfa uruhe?<\/p>\n<p>Igisekeje muri ibi byose, ni uko ibintu biteye isoni nk\u2019ibi burigihe yohereza uriya mudamu akaba ariwe ujya gusobanura ibipfuye amaso byose, ngaho ngo impaka zirakemutse uwahanuye indege ya Habyalimana yamenyekanye! Ngaho ngo Kadhafi yari akwiye gupfa! Impamvu Perezida Kagame akunze kwigira mu ngendo ku giti cye ntatumeyo uriya mudamu, n\u2019uko yamugeneye kujya ajya kuvuga amangambure Kagame atatinyuka kuvuga imbere y\u2019abagabo!<\/p>\n<p><strong>Matabaro Mariko<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu magambo uwo mu Ministre yavugiye Addis Abeba muri Ethiopia mu muhango wo gusoza Inama y\u2019abakuru b\u2019ibihugu bigize Ubumwe bw\u2019Afrika, yavuze ko u Rwanda rutigeze ruhindura aho ruhagaze ku kibazo cya Libiya. Uwo mudamu mu izina rya Shebuja Perezida Kagame yavuze ko ngo u Rwanda rwashyigikiye abaturage ba Libiya igihe bari bahanganye n\u2019ubutegetsi bw\u2019igitugu bwa [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":215,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[67,62],"tags":[],"class_list":["post-213","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amahanga","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ministre Mushikiwabo akabije gusebya abanyarwanda - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ministre Mushikiwabo akabije gusebya abanyarwanda - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu magambo uwo mu Ministre yavugiye Addis Abeba muri Ethiopia mu muhango wo gusoza Inama y\u2019abakuru b\u2019ibihugu bigize Ubumwe bw\u2019Afrika, yavuze ko u Rwanda rutigeze ruhindura aho ruhagaze ku kibazo cya Libiya. Uwo mudamu mu izina rya Shebuja Perezida Kagame yavuze ko ngo u Rwanda rwashyigikiye abaturage ba Libiya igihe bari bahanganye n\u2019ubutegetsi bw\u2019igitugu bwa [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-07-18T21:30:29+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Ministre Mushikiwabo akabije gusebya abanyarwanda\",\"datePublished\":\"2012-07-18T21:30:29+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\\\/\"},\"wordCount\":621,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Amahanga\",\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\\\/\",\"name\":\"Ministre Mushikiwabo akabije gusebya abanyarwanda - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-07-18T21:30:29+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"300\",\"height\":\"200\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ministre Mushikiwabo akabije gusebya abanyarwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ministre Mushikiwabo akabije gusebya abanyarwanda - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ministre Mushikiwabo akabije gusebya abanyarwanda - Umunyarwanda","og_description":"Mu magambo uwo mu Ministre yavugiye Addis Abeba muri Ethiopia mu muhango wo gusoza Inama y\u2019abakuru b\u2019ibihugu bigize Ubumwe bw\u2019Afrika, yavuze ko u Rwanda rutigeze ruhindura aho ruhagaze ku kibazo cya Libiya. Uwo mudamu mu izina rya Shebuja Perezida Kagame yavuze ko ngo u Rwanda rwashyigikiye abaturage ba Libiya igihe bari bahanganye n\u2019ubutegetsi bw\u2019igitugu bwa [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-07-18T21:30:29+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Ministre Mushikiwabo akabije gusebya abanyarwanda","datePublished":"2012-07-18T21:30:29+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\/"},"wordCount":621,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Amahanga","Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\/","name":"Ministre Mushikiwabo akabije gusebya abanyarwanda - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-07-18T21:30:29+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"300","height":"200"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ministre-mushikiwabo-akabije-gusebya-abanyarwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ministre Mushikiwabo akabije gusebya abanyarwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/213","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=213"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/213\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=213"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=213"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=213"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}