{"id":21406,"date":"2017-08-01T10:03:40","date_gmt":"2017-08-01T08:03:40","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=21406"},"modified":"2017-08-01T10:03:40","modified_gmt":"2017-08-01T08:03:40","slug":"ikigo-cyigihugu-cyitangazamakuru-rba-igikoresho-cya-fpr-mu-gupfobya-abakandida-bahanganye-na-kagame","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigo-cyigihugu-cyitangazamakuru-rba-igikoresho-cya-fpr-mu-gupfobya-abakandida-bahanganye-na-kagame\/","title":{"rendered":"Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Itangazamakuru (RBA), Igikoresho cya FPR mu gupfobya abakandida bahanganye\u00a0 na Kagame"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na <a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/franksteven.ruta\"><strong>Frank Steven Ruta<\/strong><\/a><\/p>\n<p>Kuva igihe cyo kwiyamamaza cyatangira,Ofisi y\u2019igihugu y\u2019Amatangazo ya Leta ORINFOR, ubu isigaye yitwa Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Itangazamakuru (RBA), ntiyahwemye gusebya mu buryo bwose bushoboka abakandida bahanganye na Pawulo Kagame uhagarariye ishyaka FPR-Inkotanyi.<\/p>\n<p>Mu minsi yabanjirije itangwa rya kandidatire, abateganyaga kuba abakandida bose nta n\u2019umwe TVR, Radio y\u2019u Rwanda n\u2019ibindi bigo bishamikiye kuri ORINFOR\/RBA byigeze bikurikiranira amakuru ngo biyatangarize Abanyarwanda, ariko ntibyanahwemye gutumira abiyita impuguke n\u2019inzobere bakorera amaco y\u2019inda ngo bajye gukerensa imigabo n\u2019imigambi, imishinga n\u2019ibyifuzo abo Bakandida bifuzaga kugeza ku Banyarwanda.<\/p>\n<p>Ni muri uru rwego nta gikorwa na kimwe cya Dr Frank Habineza (DGPR), Diane Shima Rwigara (MSP), Mwenedata Gilbert na Mpayimana Philippe iki kigo cya FPR mu mwambaro wa Leta cyigeze gitangariza amakuru.<\/p>\n<p>Mu gihe cyo kwakira kandidatire zabo, nabwo RBA yahageraga nk\u2019irangiza umuhango wo kubitangaza mu izina rya Komisiyo y\u2019Igihugu y\u2019Amatora yabaga yabatumiye, ariko mu gutangaza ko batanze kandidatire zabo, bakabikurikiranya n\u2019abavuga amagambo asesereza abakandida cyangwa se ay\u2019ababita \u201cAbataye umutwe\u201d,\u00a0 abatekamutwe, abashonji, ibipinga, n\u2019ayandi nkayo.<\/p>\n<p>Ibi kandi ni nako byakorwaga n\u2019ibindi bitangazamakuru bya FPR, nka IGIHE.com, New Times, Izuba Rirashe, Kigali Today, KT Press, n\u2019amaradio yose y\u2019icyama.<\/p>\n<p>Aho ibikorwa byo kwiyamamaza bitangiye, nubwo itegeko risaba itangazamakuru rya Leta guha abakandida bose umwanya ungana n\u2019amahirwe angana byo kwiyamamaza, siko byagenze, kuko n\u2019ibyo RBA yakomeje gukora byagaraga mu murongo wo kubapfobya no kubatesha agaciro kuruta uwo kubamamaza nyirizina koko.<\/p>\n<p>Ingero ni nyinshi, nko kuba hari abatanze Video zibamamaza kandi zishyuwe, ariko ntizitambutswe, ubuyobozi bwa Green Party ya Dr Frank Habineza bwo bukaba bwarategereje igisubizo cya RBA ku mpamvu yo kudatambutsa publicit\u00e9 yishyuwe yo kwiyamamaza kwabo, amaso yaheze mu kirere, none iminsi yo kwiyamamaza irinze irangira batayitambukije.<\/p>\n<p>Umwe mu bayobozi ba Green Party yadutangarije ko bakeka ko FPR yanze guseba RBA igaragaza iyamamaza ririmo abayoboke ibihumbi bakurikirana kwiyamamaza kwa Dr Frank Habineza, mu gihe yo idahwema kuvuga ko aba yitabiriwe n\u2019abantu babarirwa ku mitwe y\u2019intoki. Ku ruhande rwa Kandida Mpayimana Philippe, Video ye yarakiriwe, ariko ngo yongewemo umwijima, ngo igaragare itanogeye amaso, ijye itera ubute bwo kuyikurikira.<\/p>\n<p>Ibi bigahura no kuba iyo RBA ikora inkuru ku kwiyamamaza kwa Kagame, ikoresha amafoto meza ashoboka, igahitamo kandi agaragaza ahatsindagiye abantu benshi.\u00a0 Ku rundi ruhande, iyo RBA ikora inkuru z\u2019umukandida utari Kagame, igaragaza amafoto aba yafashwe kare abantu batarahagera ngo igikorwa nyirizina gitangire, cyangwa se igahitamo aharunze abana bato biganjemo abazereraga, ngo igaragarize Abanyarwanda n\u2019Isi yose ko gahunda z\u2019abandi bakandida zititabirwa kandi\u00a0 rubanda rutazitayeho.<\/p>\n<p>Umu-Cameraman umwe wa RBA waganiriye na The Rwandan ariko ntiyifuze ko izina rye ritangazwa, ubwo twahuriraga hamwe mu\u00a0 ho abakandida bahanganye na Kagame biyamamariza yatubwiye ko bategekwa gufata amashusho y\u2019urucantege, akaba ari yo akoreshwa mu nkuru. Ati: <strong><em>\u201cNk\u2019ubu nibeshye nkajyana ariya mafoto \u00a0y\u2019ikivunge cyangwa se y\u2019aba bose bafite morale, ntibayakoresha, ahubwo nanjye nasabwa ibisobanuro, mbazwa niba naje muri gahunda yo kumwamamaza aho gukora inkuru!\u201d<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Uyu munyamakuru kandi yatubwiye ko mu gihe kandidatire zari zitaremerwa, ibiganiro byose byakoreshwaga n\u2019abateganyaga kuba abakandida, uretse no kuba bitaratambutse kuri RBA, n\u2019umunyamakuru wa RBA wari guhirahira akahagera yitambukira cyangwa se by\u2019amatsiko, ngo yari guhita asezererwa nta zindi mpaka. Ati: \u201cBari baraduhaye briefing ikomeye man, nta wari kwibeshya ngo abirengeho, kuko akazi karanabuze, bakwirukanye wahobagira\u201d.<\/p>\n<p>Hejuru y\u2019ibi byose hiyongeraho ikindi gikorwa cy\u2019urugomo RBA ikorera abakandida batari Kagame, kuko iyo we yiyamamaje bamuvuga ibigwi n\u2019imyato, ntihagire icyo babaza abaturage, banagira uwo babaza bagahitamo uvuga ko ari Kagame bazatora nta wundi, cyangwa se abavuga ko bari barapfuye Kagame akabazura.<\/p>\n<p>Nyamara iyo bakoze inkuru y\u2019undi mukandida, ya minota agenerwa yitwa ko ingana n\u2019iya FPR, igikorwa cye kivugwa mu masegonda make, undi mwanya wose ugahabwa intore ziba zatumweyo zikavuga zibasebya, zibapfobya, zivuga ngo barizeza abantu ibidashoboka, ngo amafaranga yo gukoresha gahunda zabo bazayavana he, bakaniyibagiza ko na Kagame adakoresha ayo avana mu mufuka we, ahubwo akoresha ava mu mitsi ya Rubanda.<\/p>\n<p>Tubibutse ko iyi ORINFOR \/RBA igaraguza agati abakandida Frank Habineza na Mpayimana Philippe iyoborwa na Arthur Asiimwe, Umugande ufite ubumenyi buke cyane mu itangazamakuru, ariko akaba ari n\u2019umukada ukomeye cyane muri FPR-Inkotanyi, igisata gishinzwe itumanaho n\u2019isakazamakuru.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Frank Steven Ruta Kuva igihe cyo kwiyamamaza cyatangira,Ofisi y\u2019igihugu y\u2019Amatangazo ya Leta ORINFOR, ubu isigaye yitwa Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Itangazamakuru (RBA), ntiyahwemye gusebya mu buryo bwose bushoboka abakandida bahanganye na Pawulo Kagame uhagarariye ishyaka FPR-Inkotanyi. Mu minsi yabanjirije itangwa rya kandidatire, abateganyaga kuba abakandida bose nta n\u2019umwe TVR, Radio y\u2019u Rwanda n\u2019ibindi bigo bishamikiye [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":21407,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[30],"tags":[],"class_list":["post-21406","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-rwanda"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Itangazamakuru (RBA), Igikoresho cya FPR mu gupfobya abakandida bahanganye\u00a0 na Kagame - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigo-cyigihugu-cyitangazamakuru-rba-igikoresho-cya-fpr-mu-gupfobya-abakandida-bahanganye-na-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Itangazamakuru (RBA), Igikoresho cya FPR mu gupfobya abakandida bahanganye\u00a0 na Kagame - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Frank Steven Ruta Kuva igihe cyo kwiyamamaza cyatangira,Ofisi y\u2019igihugu y\u2019Amatangazo ya Leta ORINFOR, ubu isigaye yitwa Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Itangazamakuru (RBA), ntiyahwemye gusebya mu buryo bwose bushoboka abakandida bahanganye na Pawulo Kagame uhagarariye ishyaka FPR-Inkotanyi. Mu minsi yabanjirije itangwa rya kandidatire, abateganyaga kuba abakandida bose nta n\u2019umwe TVR, Radio y\u2019u Rwanda n\u2019ibindi bigo bishamikiye [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigo-cyigihugu-cyitangazamakuru-rba-igikoresho-cya-fpr-mu-gupfobya-abakandida-bahanganye-na-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-08-01T08:03:40+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/08\/asiimwe.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"717\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"538\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigo-cyigihugu-cyitangazamakuru-rba-igikoresho-cya-fpr-mu-gupfobya-abakandida-bahanganye-na-kagame\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigo-cyigihugu-cyitangazamakuru-rba-igikoresho-cya-fpr-mu-gupfobya-abakandida-bahanganye-na-kagame\/\",\"name\":\"Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Itangazamakuru (RBA), Igikoresho cya FPR mu gupfobya abakandida bahanganye\u00a0 na Kagame - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigo-cyigihugu-cyitangazamakuru-rba-igikoresho-cya-fpr-mu-gupfobya-abakandida-bahanganye-na-kagame\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigo-cyigihugu-cyitangazamakuru-rba-igikoresho-cya-fpr-mu-gupfobya-abakandida-bahanganye-na-kagame\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/08\/asiimwe.jpg\",\"datePublished\":\"2017-08-01T08:03:40+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigo-cyigihugu-cyitangazamakuru-rba-igikoresho-cya-fpr-mu-gupfobya-abakandida-bahanganye-na-kagame\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigo-cyigihugu-cyitangazamakuru-rba-igikoresho-cya-fpr-mu-gupfobya-abakandida-bahanganye-na-kagame\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigo-cyigihugu-cyitangazamakuru-rba-igikoresho-cya-fpr-mu-gupfobya-abakandida-bahanganye-na-kagame\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/08\/asiimwe.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/08\/asiimwe.jpg\",\"width\":717,\"height\":538,\"caption\":\"Arthur Asiimwe, umuyobozi w'Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Itangazamakuru (RBA)\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigo-cyigihugu-cyitangazamakuru-rba-igikoresho-cya-fpr-mu-gupfobya-abakandida-bahanganye-na-kagame\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Itangazamakuru (RBA), Igikoresho cya FPR mu gupfobya abakandida bahanganye\u00a0 na Kagame\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Itangazamakuru (RBA), Igikoresho cya FPR mu gupfobya abakandida bahanganye\u00a0 na Kagame - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigo-cyigihugu-cyitangazamakuru-rba-igikoresho-cya-fpr-mu-gupfobya-abakandida-bahanganye-na-kagame\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Itangazamakuru (RBA), Igikoresho cya FPR mu gupfobya abakandida bahanganye\u00a0 na Kagame - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Frank Steven Ruta Kuva igihe cyo kwiyamamaza cyatangira,Ofisi y\u2019igihugu y\u2019Amatangazo ya Leta ORINFOR, ubu isigaye yitwa Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Itangazamakuru (RBA), ntiyahwemye gusebya mu buryo bwose bushoboka abakandida bahanganye na Pawulo Kagame uhagarariye ishyaka FPR-Inkotanyi. Mu minsi yabanjirije itangwa rya kandidatire, abateganyaga kuba abakandida bose nta n\u2019umwe TVR, Radio y\u2019u Rwanda n\u2019ibindi bigo bishamikiye [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigo-cyigihugu-cyitangazamakuru-rba-igikoresho-cya-fpr-mu-gupfobya-abakandida-bahanganye-na-kagame\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-08-01T08:03:40+00:00","og_image":[{"width":717,"height":538,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/08\/asiimwe.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigo-cyigihugu-cyitangazamakuru-rba-igikoresho-cya-fpr-mu-gupfobya-abakandida-bahanganye-na-kagame\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigo-cyigihugu-cyitangazamakuru-rba-igikoresho-cya-fpr-mu-gupfobya-abakandida-bahanganye-na-kagame\/","name":"Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Itangazamakuru (RBA), Igikoresho cya FPR mu gupfobya abakandida bahanganye\u00a0 na Kagame - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigo-cyigihugu-cyitangazamakuru-rba-igikoresho-cya-fpr-mu-gupfobya-abakandida-bahanganye-na-kagame\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigo-cyigihugu-cyitangazamakuru-rba-igikoresho-cya-fpr-mu-gupfobya-abakandida-bahanganye-na-kagame\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/08\/asiimwe.jpg","datePublished":"2017-08-01T08:03:40+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigo-cyigihugu-cyitangazamakuru-rba-igikoresho-cya-fpr-mu-gupfobya-abakandida-bahanganye-na-kagame\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigo-cyigihugu-cyitangazamakuru-rba-igikoresho-cya-fpr-mu-gupfobya-abakandida-bahanganye-na-kagame\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigo-cyigihugu-cyitangazamakuru-rba-igikoresho-cya-fpr-mu-gupfobya-abakandida-bahanganye-na-kagame\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/08\/asiimwe.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/08\/asiimwe.jpg","width":717,"height":538,"caption":"Arthur Asiimwe, umuyobozi w'Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Itangazamakuru (RBA)"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikigo-cyigihugu-cyitangazamakuru-rba-igikoresho-cya-fpr-mu-gupfobya-abakandida-bahanganye-na-kagame\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ikigo cy\u2019Igihugu cy\u2019Itangazamakuru (RBA), Igikoresho cya FPR mu gupfobya abakandida bahanganye\u00a0 na Kagame"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/21406","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=21406"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/21406\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":21408,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/21406\/revisions\/21408"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/21407"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=21406"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=21406"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=21406"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}