{"id":21416,"date":"2017-08-04T12:24:22","date_gmt":"2017-08-04T10:24:22","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=21416"},"modified":"2017-08-07T12:50:37","modified_gmt":"2017-08-07T10:50:37","slug":"imizi-yukuri-padiri-athanase-mutarambirwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imizi-yukuri-padiri-athanase-mutarambirwa\/","title":{"rendered":"Imizi y&#8217;ukuri :Padiri Athanase Mutarambirwa"},"content":{"rendered":"<p>Banyarwanda banyarwandakazi mbere na mbere ndagirango mbaramutse mbwira buri wese nti Humura. Humura ni ijambo riherutse gukoreshwa n\u2019abantu bishyize hamwe ngo batekereze , bajye inama maze begerane kandi begeranye abantu bose b\u2019ubushake cyanecyane abakora politike ngo bafate ingamba zo kugamburuza FPR na Kagame maze bakureho ubutegetsi bwe bubi, kandi ngo bategure ejo heza h\u2019u Rwanda. Humura rero yaje kuba izina ry\u2019ishyirahamwe aba bantu bahuriyemo kugirango barusheho guha ikizere abakurikirana ibikorwa \u00a0byabo n\u2019abanyarwanda bose muri rusange.<\/p>\n<p>Koko rero iki ni igihe cyo kubwira Umunyarwanda aho ari hose ngo Humura kuko ibihe turimo biteye ubwoba. Nyamara ariko nk\u2019uko bivugwa ngo ahari abagabo ntihapfa abandi, ndagirango mbibutseko ibintu bishobora guhinduka kuburyo ibitera ubwoba umuntu ibyo aribyo byose akwiye kubitsindisha indangagaciro nyazo kuko burya umuntu agumana agaciro ke ndetse na nyuma yo gupfa, \u00a0kuko nubundi urupfu rudafite ijambo rya nyuma ku mibereho yacu. None rero turebeye ku bantu nka Rwanyonga ahangana na Rwabugiri, nka Rukara rwa Bishingwe n\u2019abazungu, umukobwa Ndabaga, Padiri Kagame Alex wanditse amateka atabogamye ntana marangamutima amurangwamo\u00a0; hari abantu nka ba Gitera watumye umwami Rudahigwa yibaza yumva ikibimutera, hari ba Kayibanda na bagenzibe bagize ubushishozi bwo gukangurira rubanda gutsinda ubuhake bwa cyami no gutsimbura gikoronize y\u2019abazungu\u00a0! Ndongera kandi ngatekereza abagabo nka Makuza( ndavuga Anastase si Bernard) bagiye batanga ibitekerezo by\u2019indakemwa kuburyo budasubirwaho (mwibuke imvugo yogeye ngo\u00a0\u00ab\u00a0 \u00e0 ce que Makuza a dit je n\u2019ajoute rien \u00a0\u00bb ndetse ikiba yarabaye ikinyarwanda kuburyo ivugwa na buri wese n\u2019aho yaba atavuga igifaransa).<\/p>\n<p>Hari n\u2019abandi benshi bagiye baza \u00a0mu mateka yacu nka ba Padiri Siliviyo Sindambiwe, depite Nyiramutarambirwa Felicula cyangwa se na ba Magayane batwibutsa abandi bahanuzi bakera,\u00a0 hakaza na ba Rwigema rwari rwiyemeje gutaha nta rwango\u00a0 amaherezo akaniyicirwa n\u2019abo yarwaniraga rwose mu manzaganya. Mu mbabarire nekubitindaho ntavugako Kagame ariwe wamwicishije kandi adashakako hari uwabivuga n\u2019ubwo bizwi na benshi.<\/p>\n<p>Banyarwandakazi, Banyarwanda nubwo abantu nk\u2019aba tutabazi bose kandi n\u2019abo tuzi tukaba tutabava imuzingo ndagirango nsabe buri wese abumbure amaso arebe ko cyanecyane muri bya bihe bikomeye mu ntambara na jenoside\u00a0; murasanga iyo batabaho ntawari kurokoka nubwo Kagame ibyiyitirira akanabigira igikangisho. Ku dusozi n\u2019imirenge hose habaye intwali muguhisha\u00a0 no gutabara abahigwaga, abatutsi cyangwa abahutu ndetse n\u2019abatwa tutabibagiwe. Habayeho intwali nyuma mu kutihora cyangwa kubeshya muri gacaca ariko cyanecyane habaye intwali z\u2019abatutsi nemera cyane\u00a0; bamwe babonye kare ibya FPR kandi wenda koko ari nayo yabarokoye bakitandukanya nayo rugikubita bagasubira ku mirenge iwabo, bakaremesha abaturanyi babo.<\/p>\n<p>Aha by\u2019umwihariko ndashimira abatutsi bose basohotse mbere mu makambi Fpr yari yarabarunzemo ngo irabarokoye bakanga kujyana n\u2019ibyo babonaga, bagasubira iwabo batiyibagije ingorane bari bahagiriye kugirango babashe kujya barengera abarenganaga. Ndabarahiye abo bantu iyo batagaruka ku mirenge twari dushize,\u00a0 hari gukira soryo. Ndongera kuzirikana abasirikare \u00a0n\u2019abandi bavukiye hanze bakabwirwa byinshi bitari byiza ku u Rwanda nyamara bahagera bakitsinda ntibarangwe n\u2019urwango ahubwo bakiyumva iwabo bakanarengera bose, ndetse ubu bamwe bakaba barongeye guhunga kuko ibyo barwaniye atari byo babonye. Abari bategereje ubwisanzure n\u2019ubutabera\u00a0 ntabyo babonye, amahoro yavugwaga i Rwanda ntibayasanze, abandi nta mutuzo nta majyo, basigaye bicwa busazi bagahigwa nk\u2019impongo\u00a0!<\/p>\n<p>Muri aba nshima, ndagaruka kuri madamu Umuhoza Victoire, Bwana Mushayidi Deogratias, Dogiteri Niyitegeka Th\u00e9oneste, na Bernard Ntaganda bashatse guhiga Kagame izuba riva\u00a0; abasirikari nka Frank Rusagara, ba Rugigana Ngabo na bagenzi babo\u00a0: ngeze kuri aba basirikare nibuka uwambwiye ngo \u00ab\u00a0sha \u00bb ngo \u00ab\u00a0bariya bahungu nabo ngo bagomba kuba ari intwali ngo kubona umuntu barinze igihe kingana kuriya bemera akabagaraguza agati \u00a0umwe kuwundi bafite imbunda hakaba ntawuratinyuka nibura kuyimutunga ngo ucukiraho kubica urw\u2019imbwa\u00a0\u00bb! Ngo\u00ab\u00a0ariko ubu uwamurasa na we yaba intwali\u00a0\u00bb.<\/p>\n<p>Mu kwita iyi nyandiko <strong>\u00ab\u00a0Imizi y\u2019ukuri<\/strong>\u00a0\u00bb, nagirango mbahumurize mpereye ku ngero zifatika z\u2019Abanyarwanda bo mu bihe binyuranye n\u2019amoko anyuranye, bahisemo kugendera kundangagaciro bakavuga ukuri kandi ntibatinye kwerekana uko ibintu bigomba kugenda batitaye ku ngorane n\u2019imibabaro \u00a0bashobara guhura nabyo. Izi ngero kandi ziratwerekako no mu bihe nk\u2019ibi u Rwanda ruri mu gihirahiro, aho benshi babonako noneho rwenda kugwa mu rwobo rutagira indiba, haba nabwo hariho abantu b\u2019abagabo tutari tuzi bagira gutya bagahaguruka bagahagarara kugirango gusa amazi atarenga inkombe kand ko buri wese ashobora kuba mwabo. Abo bose rero ni bariya nagarutseho bamwe bagira gutya ukabona utazi uko bigenze barahagurutse ibintu bigahindura inzira n\u2019isura kabone n\u2019aho bitabahira ahubwo akenshi ugasanga nta nyungu nimwe babikuyemo. Bakoresha gusa za ndangagaciro zigize muntu by\u2019ukuri ari nazo nyine zimuhesha icyubahiro kimutandukanya n\u2019inyamaswa. Burya kabone n\u2019aho inyamaswa yaba inkazi kugezahe iyo ipfuye ibyayo biba birangiye. Byumvuhore ati\u00a0:\u00a0\u00ab\u00a0Ese waba usize nkuru ki imusozi\u00a0\u00bb\u00a0? Burya uzagende ari ntawe ubishaka kuko\u00a0 nuba waragize neza bazahora bakwibuka naho burya\u00a0 ba ruvumwa abo, \u00a0barazima bakibagirana pe\u00a0!<\/p>\n<p>Tutiriwe tugereranya ibihe cyane biragaragara ko Abanyarwanda benshi bishimiye\u00a0 cyane umukobwa Diane Rwigara ari nawe watumye nsobanukirwako Ukuri kugira imizi ihambaye kandi igira gutya igaturikira aho ishaka kugirango gusa igiti cy\u2019ubuzima gishingiye ku kwizera kitazuma. None se nyuma yo gutekinika no kubeshyera rubanda ngo yasabye Kagame gufata manda ya gatatu ninde wari gutekerezako intwali izamuhemuza riva, izaturuka kwa Rwigara wari umaze kwicwa byagashinyaguro\u00a0? Nimvuga Diane twumve na Mwenedata n\u2019abandi bose bagerageza nta bwoba kwerekanako na nyina w\u2019undi abyara umuhungu kandi ko Kagame atari icyatwa nk\u2019uko abyibeshya.<\/p>\n<p>Bityo rero Banyarwandakazi, Banyarwanda ukuri nk\u2019uko byavuzwe, niko kubohora abantu kukabaha kwigenga kandi uwigenga yibeshaho. Nkaba rero murugero rwa bariya bantu navuze n\u2019abandi namwe muzi, nsaba buri munyarwanda ngo yikebuke yirebe yumve igikwiye gukorwa\u00a0: kuyoboka buhumyi gusa se dushaka indonke nk\u2019imwe ya mutamu\u00a0? cyangwa gushyira mu gaciro tukagena neza amateka y\u2019ibihe bizaza\u00a0? Nti turi inyamaswa bajugunyira intongo cyangwa ubwatsi bazishakiye, \u00a0yewe ntituri na bya bibwana birigata utuvungukira twaba shebuja\u00a0; kandi ndahamyako nuwabihitamo atabishobora. Byongeye dufite n\u2019ubwenge bwo gusesengura ibyo tubwirwa, akenshi dusabwa kudatekereza ku byabaye byose mu mateka yacu\u00a0; none na n\u2019ubu hakaba hari abibwirako aribo bagomba kugena iminsi y\u2019ubuzima bwacu. Kubona Kagame atinyuka kuvuga ngo hari igihe u Rwanda rutabagaho\u00a0? Ese ahubwo ntiyibukako Repubulika yitwako ayoboye ubu, yaharaniwe muri icyo gihe we ashaka kubeshyako nta Rwanda rwabagaho\u00a0? Ko avuga za Universit\u00e9 se ngo yubatse nubwo adasiba no kuzifunga, ntaziko Universit\u00e9 yambere yatangiye muri iyo myaka\u00a0?\u00a0 Ntaziseko u Rwanda rwigenga ariho rwanditswe muri loni\u00a0? Apfa kuvuga ibyo yiboneye gusa\u00a0? Biriya ubwabyo, birahagije kugirango agaragaze we ubwe ko adashoboye atanakwiye kuba umukuru w\u2019igihugu kuko uretse no kuba byerekana ubujiji \u00a0yifitemo bwo kutamenya igihugu n\u2019amateka yacyo, ni na gihamyako uriya mugabo ari umubeshyi cyane n\u2019umunyamanyanga n\u2019amahugu. Umuntu wiyitirira ibikorwa by\u2019abandi, ntibyadutangaza tubonye yigaruriye imitungo y\u2019abandi\u00a0; kimwe nuko kuba adatinya kuvugako ibyo atakoze bitabaho, bitwerekako ntacyamubuza gusenyera abatamwemererako yigarurira ibyo bihahiye cyangwa ibyo biyubakiye. Burya ngo akuzuye umutima niko gasesekara ku munwa. Ni ukuli\u00a0; Kagame avuga kuriya mu \u00a0kwiyamamaza, nagera kubutegetsi azaba gica, azasenya kahave, azarimbura imbaga.<\/p>\n<p>Kubera iyo mpamvu, reka ngire n\u2019icyo mvuga ku matora muri rusange doreko hari abagiye bambaza icyo mbitekerezaho nkaba nari nararindiriye ko igihe cyegereza ngo tube tubireba neza. Muguhitamo abakandida, byagaragayeko hajemo amarangamutima ku rwego rwa komisiyo y\u2019amatora ndetse n\u2019akarengane n\u2019igitugu kurwego rwa Leta. Ubwabyo kuvuga ngo Diane ntiyujuje imikono y\u2019abamusinyira ndagirango mbibutseko uretse n\u2019abamuzi n\u2019abamukorera\u00a0 n\u2019imiryango y\u2019abasilikare se yajyanye mu nkotanyi ihagije kugirango Diane yuzuze iyo mikono mukanya gato. Mboneyeho no kwibutsa abo basirikare ko Rwigara atabafashirije kuba abagaragu b\u2019umuntu runaka. Ntagombye kurondora ibyabaye kuri buri mukandida mwibukelo\u00a0 nta na rimwe Kagame yigeze avuga abarenganura nka Perezida, ahubwo yararenze abavugaho nabi igihe bari bahuye na bambasaderi kandi ahubwo icyo gihe ariho yagombaga guceceka kuko nawe yari yaramaze gutanga candidature ye.<\/p>\n<p>Hari abemezako Frank akorera Kagame\u00a0; ariko ndebye uko ibintu biri, nasaba abanyarwa nibura mu rwego rwo guhinyuza \u00a0bagatora Frank noneho tukareba uko bizagenda .Bityo ndasaba opposition yo hanze yose kubwira abantu babo bo mu gihugu no hanze gutora Frank kandi bakitegura gukurikirana ibarura nibura tukabanza tugahinyuza Kagame. Nihabaho resistance y\u2019abaturage barengera amajwi yabo nyayo atari byabindi byo muri referendum, rubanda yose izahagurukire rimwe tugaragaze ikinyoma cya Kagame na FPR bagize ubwoba none bakaba barazanye imvugo yo kugendera ku mikono basinyishije abantu ku ngufu ngo aha amatora yarangiranye n\u2019iyo ngirwa referendum kubera kutizera amajwi bazabona.<\/p>\n<p>Amashyaka nka PSD, PL n\u2019andi nkayo, FPR yabatwariye abayoboke kungufu maze abayobozi iberekera kukazi yari yarabahaye ngo bajye bayisinyira ko ahaha mu Rwanda hari amashaka menshi. Amashyaka nyabaki se adashobora guhura ngo akore inama n\u2019abaturage bayayobotse, ntabashe kwigaragambya ngo yamagane amabi Leta ikorera rubanda ntanabashe kuburizamo imigambi mibisha ya FPR mu manama bagirana na yo. Ubu se imvugo ngo \u00ab\u00a0ku iturufu y\u2019ishyaka runaka\u00a0\u00bb ikoreshwa iyo FPR yatanze umuntu ugomba gufata umwanya mu izina ry\u2019ayo mashyaka hari utayizi\u00a0? Ni amashyaka ya balinga gusa kuburyo ngo abayari ku isonga basanga nta numwe washobora kuyobora igihugu. Muri politike iyo udashoboye kugira icyo ukora, uricecekera ishyaka ryawe ukaribika mu mpapuro nawe ukihisha ukabura kuko uba usigaye gusa uri umushyushya mitwe\u00a0; naho iyo wabaye inkomamashyi nka ba Makuza (aha ndavuga Bernard) na Biruta ntuba uri ahandi uba uri munda y\u2019ishyaka wamamaza. Reka ngaruke gato kumvugo y\u2019iterabwoba Kagame na FPR bakoresha mu kwiyamamaza kwabo ngo niba umuntu ataje muri mitingi yabo ngo baravugako ari interahamwe. Ibyobintu byo gukomeza gufungirana abantu mu mwijima m\u2019ibihe bibi byahise wuzuyemo ubugome bukabije bushobora kubangamira abaturage no guhungabanya umutekano muri rusange. Uzi nk\u2019iyo bavuze ngo kwiyamamaza kwa Diane yabitewe no gushaka kwihorera, maze se Kagame ko yirirwa atoteza afunga asenya akanica abatagize icyo bamutwaye\u00a0! Erega iyo tuvuze ngo abantu bose barareshya nibyo\u00a0; niba Kagame afite ububasha bwo kwica amenye ko n\u2019abandi bazagira uburenganzira bwo kwihorera\u00a0; gusa Diane we yivugiye ko mu kwemerakwe guhora ari iby\u2019Imana, tumusabire ahubwo atazahinduka bizakorwe n\u2019abandi. Mbere yuko mva kuri iyi ngingo Banyarwandakazi, Banyarwanda, ndagirango mbiutse ngendeye kumpa nuro za Obama ko tudakeneye abategetsi bibihangange ahubwo ko dukeneye inzego zihamye. Kagame ntakwiye gusubira kuba Perezida wacu kuko igihugu nticyubakwa n\u2019ibikenya, bya gica, by\u2019ibihanyaswa byica bikarimbura\u00a0; u Rwanda rwacu rugizwe n\u2019imfura, n\u2019abagabo b\u2019inyangamugayo bakunda ubutabera n\u2019amahoro kandi bataryamira ukuri ngo bajye aho bimike ikinyoma bajye bogeza ibibi kandi ibyiza ariwo mukiro.<\/p>\n<p>Banyarwandakazi, Banyarwanda rwose ndagirango nsoze mbinginga ngo muhagurukire icyarimwe mureke ba Kagame n\u2019agatsiko, bariya bakurahubusoni biva mu cyongereza \u00ab\u00a0corruption\u00a0\u00bb, abantu ikinyoma cyahindurije none ikibi akaba aricyo bita ikiza. Umuntu wica umuvandimwe akidoga mwibazako hari amahano arenze ayo\u00a0? Mwibaze niba hagati ya Gahini na Abeli tugomba guhitamo Gahini, \u00a0Abeli akadutera ipfunwe, Gahini\u00a0 akaba ariwe witwa intore isumba izindi. Ndabarahiye imizi y\u2019ukuri naho wayitabika kure hangana iki izatinda izamuke isanishe umuhutu n\u2019umututsi, umukiga n\u2019umunyenduga kugirango bivugwe ko Gahini ariwe mubi, ko uwishe Karegeya ariwe watatiye igihugu, ko uwatojwe kubaka atariwe wagasenyeye Rwigara, ko atariwe wagahiritse Hotel Top Tower, ko ukunda demukarasi atariwe utobanga itegekonshinga, ko ukunda igihugu atariwe ugisahura, ko ukunda abaturage atabicisha inzara, ko uwahanuye indege ariwe watangije jenocide, ko utoza urubyiruko kwica ari umugome n\u2019ibindi n\u2019ibindi buri wese yongere kuri liste ukuri kugomba kugaragara kandi areke uwo muzi umuzamukemo maze duhurize hamwe mukuri ntaburyarya tugarukire igihugu bubi na bwiza\u00a0; hari umugabo twiganye ukunda kuvuga ngo\u00a0\u00ab\u00a0manu militari\u00a0\u00bb.<\/p>\n<p>Koko rero ubutwali ntibugira ubwoko. Umutusi yaba umugabo kimwe nuko umuhutu yaba umugabo muri ayo moko yombi kandi hashobora kuva n\u2019ibisambo. Ikinyoma rero kiri mu Rwanda kitubwirako igisambo cy\u2019igihutu n\u2019igitutsi byafatanya bigakunda ariko ngo imfura y\u2019umuhutu ntibaho. Oya n\u2019imfura y\u2019umuhutu ibaho\u00a0;\u00a0 kandi nitwiyaka ikinyoma izo mfura zombi zigahura tuzatsimbura bya bisambo ubu bihuriye kungoma maze u Rwanda rutengamare aho gutembagara. Ngaho mu mashyaka mutaretse umwihariko wanyu kuko Demokarasi itanga ubwinshi bw\u2019ibitekerezo n\u2019amashyaka menshi, muhure muganire murebe ingingo zibahuza maze nkuko nigeze kubikomozaho mu minsi ishize muhuze imvugo muhamye ingiro. Leta yanze imishyikirano itaziguye, yahinduye itegekonshinga mu buriganya none n\u2019ingabo zabaye nyamujya iyo bijya, zanga kurirengera, zinanirwa\u00a0 kurinda repubulika none irimo iracuranguka izuba riva\u00a0; ntabindi tubasaba, turabatumye kandi tubari inyuma, ntabindi byo kwigaho nimujye hamwe mutegure ingabo zihashye izo zataye inshingano zigatatira igihugu na Leta yazo, maze mushyireho Leta nziza iyobora igihugu mu byifuzo n\u2019ineza ya rubanda muri rusange.<\/p>\n<p><strong><em>Ukuri n\u2019amahoro biganze iwacu\u00a0kandi Imana irinde u Rwanda<\/em><\/strong>.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p style=\"text-align: left;\">\u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 \u00a0 Padiri Athanase MUTARAMBIRWA<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwanda banyarwandakazi mbere na mbere ndagirango mbaramutse mbwira buri wese nti Humura. Humura ni ijambo riherutse gukoreshwa n\u2019abantu bishyize hamwe ngo batekereze , bajye inama maze begerane kandi begeranye abantu bose b\u2019ubushake cyanecyane abakora politike ngo bafate ingamba zo kugamburuza FPR na Kagame maze bakureho ubutegetsi bwe bubi, kandi ngo bategure ejo heza h\u2019u Rwanda. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":21418,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"video","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-21416","post","type-post","status-publish","format-video","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo","post_format-post-format-video"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Imizi y&#039;ukuri :Padiri Athanase Mutarambirwa - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imizi-yukuri-padiri-athanase-mutarambirwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Imizi y&#039;ukuri :Padiri Athanase Mutarambirwa - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwanda banyarwandakazi mbere na mbere ndagirango mbaramutse mbwira buri wese nti Humura. Humura ni ijambo riherutse gukoreshwa n\u2019abantu bishyize hamwe ngo batekereze , bajye inama maze begerane kandi begeranye abantu bose b\u2019ubushake cyanecyane abakora politike ngo bafate ingamba zo kugamburuza FPR na Kagame maze bakureho ubutegetsi bwe bubi, kandi ngo bategure ejo heza h\u2019u Rwanda. [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imizi-yukuri-padiri-athanase-mutarambirwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-08-04T10:24:22+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2017-08-07T10:50:37+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/08\/sddefault.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"640\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"480\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"10 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imizi-yukuri-padiri-athanase-mutarambirwa\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imizi-yukuri-padiri-athanase-mutarambirwa\/\",\"name\":\"Imizi y'ukuri :Padiri Athanase Mutarambirwa - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imizi-yukuri-padiri-athanase-mutarambirwa\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imizi-yukuri-padiri-athanase-mutarambirwa\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/08\/sddefault.jpg\",\"datePublished\":\"2017-08-04T10:24:22+00:00\",\"dateModified\":\"2017-08-07T10:50:37+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imizi-yukuri-padiri-athanase-mutarambirwa\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imizi-yukuri-padiri-athanase-mutarambirwa\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imizi-yukuri-padiri-athanase-mutarambirwa\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/08\/sddefault.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/08\/sddefault.jpg\",\"width\":640,\"height\":480},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imizi-yukuri-padiri-athanase-mutarambirwa\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Imizi y&#8217;ukuri :Padiri Athanase Mutarambirwa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\",\"name\":\"therwd\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Imizi y'ukuri :Padiri Athanase Mutarambirwa - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imizi-yukuri-padiri-athanase-mutarambirwa\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Imizi y'ukuri :Padiri Athanase Mutarambirwa - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwanda banyarwandakazi mbere na mbere ndagirango mbaramutse mbwira buri wese nti Humura. Humura ni ijambo riherutse gukoreshwa n\u2019abantu bishyize hamwe ngo batekereze , bajye inama maze begerane kandi begeranye abantu bose b\u2019ubushake cyanecyane abakora politike ngo bafate ingamba zo kugamburuza FPR na Kagame maze bakureho ubutegetsi bwe bubi, kandi ngo bategure ejo heza h\u2019u Rwanda. [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imizi-yukuri-padiri-athanase-mutarambirwa\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-08-04T10:24:22+00:00","article_modified_time":"2017-08-07T10:50:37+00:00","og_image":[{"width":640,"height":480,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/08\/sddefault.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwd","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd","Est. reading time":"10 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imizi-yukuri-padiri-athanase-mutarambirwa\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imizi-yukuri-padiri-athanase-mutarambirwa\/","name":"Imizi y'ukuri :Padiri Athanase Mutarambirwa - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imizi-yukuri-padiri-athanase-mutarambirwa\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imizi-yukuri-padiri-athanase-mutarambirwa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/08\/sddefault.jpg","datePublished":"2017-08-04T10:24:22+00:00","dateModified":"2017-08-07T10:50:37+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imizi-yukuri-padiri-athanase-mutarambirwa\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imizi-yukuri-padiri-athanase-mutarambirwa\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imizi-yukuri-padiri-athanase-mutarambirwa\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/08\/sddefault.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/08\/sddefault.jpg","width":640,"height":480},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/imizi-yukuri-padiri-athanase-mutarambirwa\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Imizi y&#8217;ukuri :Padiri Athanase Mutarambirwa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03","name":"therwd","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/21416","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=21416"}],"version-history":[{"count":3,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/21416\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":21457,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/21416\/revisions\/21457"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/21418"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=21416"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=21416"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=21416"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}