{"id":21574,"date":"2017-08-17T16:20:28","date_gmt":"2017-08-17T14:20:28","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=21574"},"modified":"2017-08-17T16:20:28","modified_gmt":"2017-08-17T14:20:28","slug":"ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\/","title":{"rendered":"Ibihe turimo : Amashyaka, amatora, intambara n\u2019urwikekwe: inzira y\u2019inzitane mu guhambiriza Paul Kagame!"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na<strong>\u00a0Amiel Nkuliza<\/strong><\/p>\n<p>Ubwo FPR yateraga u Rwanda, mu mwaka w\u20191990, Perezida Habyarimana yatangaje ko u Rwanda rwatewe rutunguwe. Nyamara mu kuvuga ibyo, Habyarimana yiyibagizaga ko nta mugabo ugutera mu rwawe atabanje kwitegura. Mu gusuzugura ingufu z\u2019ingabo z\u2019inyenzi-inkotanyi, ubutegetsi bwa Muvoma bwanirengagizaga ko Colonel Th\u00e9oneste LIZINDE Mugabushaka, yari yarabyanditse mu gitabo cye yise \u00abLa d\u00e9couverte de Kalinga ou la fin d\u2019un mythe\u00bb. Muri icyo gitabo, uyu mugabo wari ukuriye inzego nkuru z\u2019iperereza ry\u2019u Rwanda, yemezaga ko impunzi z\u2019abanyarwanda zatangiye kwitegura kuzatera u Rwanda, kuva mu mwaka w\u20191975.<\/p>\n<p>Ugutera u Rwanda kw\u2019inyenzi-inkotanyi kwanemejwe muri 1989, ubwo Perezida Museveni yari yakiriwe na mugenzi we perezida Habyarimana, i Butare. Mu kinyankole, Yoweli Kaguta Museveni, yagize ati: \u00abumanyi baringa\u00bb? \u00abWaba uzi icyo bita baringa\u00bb? Ni igisubizo kidatomoye Museveni yahaye Habyarimana, ubwo uyu yamubazaga niba haba hariho umugambi wo gutera u Rwanda ku banyarwanda Museveni yari acumbikiye, aba bakaba ari na bo bari bamaze kumugeza ku butegetsi, mu mwaka w\u20191986.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo Leta ya Habyarimana yakunze kubeshya ko yatewe itunguwe, zimwe mu nzego za Leta zari zizi neza ko hari ibitero by\u2019inyenzi byarimo gutegurwa. Claver Kanyarushoki, wari ambasaderi w\u2019u Rwanda muri Uganda, kugeza inyenzi zifashe ubutegetsi muri 94, yari yaremeje ku mugaragaro kandi atarya iminwa \u00abnoir sur blanc\u00bb ko igihugu cya Uganda cyatozaga, kikanaha intwaro impunzi z\u2019abanyarwanda, ziteguraga gutera u Rwanda.<\/p>\n<p>Ibi byanemejwe na Christophe Mfizi, wayoboraga ikigo cya Leta cy\u2019itangazamakuru (Orinfor), ubwo yaduteranyirizaga hamwe, adusaba guhindura izina rya \u00abgroupe choc\u00bb ya Orinfor. Icyo gihe abenshi muri twe twatunguwe no kumva Mfizi atubwiye ko hari abanyarwanda baba hanze y\u2019igihugu ngo bitwa \u00abinkotanyi\u00bb, benda gutera u Rwanda, ko kubera iyo mpamvu izina rya \u00abgroupe choc\u00bb ya Orinfor \u00abInkotanyi za Muvoma\u00bb rigomba guhindura inyito, byihutirwa. Nguko uko umuhanzi, nyakwigendera Andereya Sebanani, yaduhitiye mo izina rishya \u00abImboni za Orinfor\u00bb, izina twatoye twese, nta n\u2019umwe wifashe.<\/p>\n<p><strong>Igitsina, intwaro nyakuri y\u2019intambara<\/strong><\/p>\n<p>Uretse igihugu cya Uganda cyari gicumbikiye impunzi nyinshi z\u2019abanyarwanda, izi mpunzi zari zinanyanyagiye mu bindi bihugu bihana imbibi n\u2019u Rwanda, nka Zayire, Tanzaniya, Kenya n\u2019Uburundi. Izo mpunzi z\u2019icyo gihe, zitagize aho zitandukaniye n\u2019impunzi z\u2019ubu, zose ntiziyobewe ko ubutegetsi bw\u2019igitugu, aho buva bukagera, buvanwaho n\u2019imbunda. Nguko uko impunzi za cyera zagerageje izo mbunda kuva mu myaka ya za 60, n\u2019ubwo ibitero byazo byagiye bishushubikanwa n\u2019ingabo z\u2019u Rwanda z\u2019icyo gihe.<\/p>\n<p>Nyamara n\u2019ubwo inyenzi zatsindwaga zitarenze umutaru, ntizigeze zicika intege, cyangwa ngo zibe ba \u00abntibindeba\u00bb nk\u2019impunzi z\u2019ubu. Zashakishije uburyo bwose bushoboka bwo gufata igihugu, n\u2019iyo ubwo buryo bwaba burimo ingorane n\u2019ingaruka \u00abrisque\u00bb ka jana. Ni nde wavuze ngo \u00abQui ne risque rien, n\u2019a rien\u00bb? Umunyarwanda ati: \u00aburatinya nturamba\u00bb; akongera ati: \u00abuwo uzaheka ntumwisha urume\u00bb. Mu kurwanira ubwo butegetsi, inyenzi zari zaracengeye mu gihugu hose : muri za minisiteri, mu bigo byigenga, mu miryango mpuzamahanga yakoreraga mu Rwanda, muri za ambasade zakoreraga mu Rwanda, ndetse no mu gisirikare cy\u2019u Rwanda zari zihafite ibyitso. Mu bakomeye b\u2019ingoma ya Habyarimana, nta n\u2019umwe utari ufite inshoreke, \u00abroue de secours\u00bb, cyeretse uwavugiwe mo n\u2019inema za Roho Mutagatifu! Siniriwe mvuga \u00abmunsi y\u2019igitanda\u00bb, aho twanyweraga byeri, kuko hose hari ahazo. Mu Kigaraji no kwa Rasheli i Nyamirambo, bamwe mu basirikare bakuru bari barahatwirukanye burundu. Umwe muri aba \u2013 ntashatse kuvuga izina \u2013 iyo yahadusangaga, yatubazaga icyo turimo kuhakora kandi ngo \u00abyaguze frigo yose \u00bb!<\/p>\n<p>Ubu buryo bwo kurwanisha intambara igitsina ntibujya bumenywa n\u2019ubutegetsi bw\u2019abahutu, kubera kunyurwa manuma \u00abna\u00efvet\u00e9\u00bb, kwabo. Aba bafuhira bashiki babo n\u2019abagore babo, nk\u2019aho aho bahereye, hari n\u2019ibango bigeze \u00abbakuraho\u00bb. Ntibajya bamenya ko igitsina ari nk\u2019igihugu. Ntibigeze batekereza ko gucunga \u00abg\u00e9rer\u00bb igitsina cyangwa igihugu, nta n\u2019umwe ku isi wigeze abishobora. Bose baragerageza, muri \u00abnshimwe, nshimwe\u00bb zabo, bagakubita amahembe n\u2019ibipfukamiro hasi, bakagisiga uko bagisanze, abagifite imbaraga zo kukiyobora, bagakomereza aho abababanjirije bari bagereje. Icyo ni igitsina n\u2019igihugu, ndimo kuvuga.<\/p>\n<p>Intambara y\u2019igitsina yagize imbaraga mu gufata ubutegetsi kwa FPR-Inkotanyi. Ibi Tito Rutaremara yaranabyemeje mu kiganiro n\u2019abanyamakuru, mu ntangiriro z\u2019umwaka w\u20191995. Ati: \u00abIntambara ntirwanywa n\u2019amasasu gusa; twayirwanye ku buryo bwinshi: twatanze abana bacu, dutanga bashiki bacu, dutanga abagore bacu. Aba bose twabatanzeho ibitambo, kugirango tugere ku butegetsi; uzabutwambura ubwo na we azakoresha izo nzira zose\u00bb.<\/p>\n<p>Ni nde muhutu rero uzemera gutanga umugore we cyangwa mushiki we ho igitambo, kugirango agere ku butegetsi? Aba bagore bacu se bo, bamaze kwigishwa no gutegurwa bihagije kugirango babyumve kimwe, nk\u2019uko \u00ababavandimwe\u00bb bacu babigenje? Igisubizo cy\u2019iki kibazo si jyewe ugitanga; kizatangwa n\u2019abashaka ubutegetsi bwo mu Rwanda.<\/p>\n<p><strong>\u00abBatubarize\u00bb!<\/strong><\/p>\n<p>Mu kiganiro nagiranye na Padiri Nahimana, ubwo yari amaze gushyiraho guverinoma yo mu buhungiro, taliki ya 20 gashyantare 2017, yatangaje ko bitarenze taliki ya 05 kanama 2017, azagira icyo akora, niba Perezida Kagame yongeye kwiyimika ku butegetsi. Icyo uyu mupadiri yari gukora, nubwo atagisobanuye neza, abasomyi banjye bagitekerejeho, bakurikije akababaro kabo: intambara y\u2019amasasu.<\/p>\n<p>Nyamara mu itangazo yashyize ahagaragara, taliki ya 10 kanama 2017, Padiri Thomas Nahimana yatomoye neza icyo azakora nyuma y\u2019uko Kagame yongeye kwiyimika nk\u2019umwami uganje. Ati: \u00abMu gihe kitarenze amezi 6, guverinoma ya rubanda ikorera mu buhungiro, izaba imaze guhanga inzira yo gusezerera \u00abikigirwamana cyiyicaje ku ngoma\u00bb. Iyi nteruro y\u2019ishyaka \u00abIshema ry\u2019u Rwanda\u00bb yaba isubije neza ikibazo cy\u2019abansabye kubabariza? Simbikeka.<\/p>\n<p>Kubera ko aba batanyuzwe n\u2019iki gisubizo cyatanzwe na Padiri Nahimana, bansabye noneho kubabariza abandi bavuga ko barwanya ubutegetsi bwa Kagame, bakorera iyo mu Burayi na Amerika. Bati: \u00abtubarize n\u2019abahagarariye ayo mashyaka, akorera iyo iwanyu, ibyo barimo, nyuma yo kubona ko ubutegetsi bwa Kagame buhindutse noneho bwa butegetsi bwa cyami, twiyirukaniye muri Revolisiyo yo muri 59\u00bb. Ngaho nibisubirize, na bo barumva, dore ko nta n\u2019ubarusha gusesengura ibyihishe inyuma ya manda ya gatatu, perezida Kagame yihaye ku ngufu.<\/p>\n<p>Niba aba banyapolitiki bananiwe gusubiza ikibazo cy\u2019abo bavuga ko bakorera, reka jyewe nkibasubirize. Abazirukana ubutegetsi bwa FPR ntabwo ari abagize amashyaka cyangwa abarwanira kubugeraho bakoresheje amatora. Abashaka intambara na bo \u2013 ni byo intambara ni zo zifata ubutegetsi mu Rwanda \u2013 bagomba kumenya ko intambara zitegurwa ( Lizinde yanditse ko FPR yatangiye gutegura gutera u Rwanda kuva mu mwaka w\u20191975).<\/p>\n<p>Iyo bamenya ko inzira zo gufata ubutegetsi mu Rwanda zinyura mu ntambara y\u2019amasasu, baba barateguye iyo ntambara ubwo Twagiramungu yatsindaga amatora yo muri 2003, agahabwa ijwi rimwe n\u2019ibice byaryo. Baba barateguye iyo ntambara ubwo Ingabire yiyemezaga muri 2010 kujya guhangana na Kagame mu matora, uyu akamwumvisha ko urubuga rwa politiki, \u00abespace politique\u00bb \u00abpolitical space\u00bb, arwanira, azarusanga muri 1930.<\/p>\n<div id=\"attachment_1050\" class=\"wp-caption alignnone\" style=\"width: 392px;\"><a href=\"http:\/\/umunyamakuru.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/Paul-Kagame-cotre-attaque-Victoire-Ingabire.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-1050\" src=\"http:\/\/umunyamakuru.com\/wp-content\/uploads\/2016\/11\/Paul-Kagame-cotre-attaque-Victoire-Ingabire.jpg\" alt=\"\" width=\"392\" height=\"591\" \/><\/a><\/p>\n<p class=\"wp-caption-text\"><strong>2010:<\/strong>\u00a0Paul Kagame yeretse Victoire Ingabire n\u2019abandi batekereza nkawe, ko demokrasi mu Rwanda, igomba kugenda no gutegurwa uko we ubwe bwite abyifuza n\u2019uko abigena.<\/p>\n<\/div>\n<p>Guhubukira ibikorwa by\u2019intambara muri iki gihe, ugamije gufata ubutegetsi mu Rwanda, ntaho bitandukaniye no guha imbaraga uwabwihaye, akanabwiyongeza. Gushoza intambara ni ugutiza umurindi no guha impamvu nshingirwaho umunyagitugu Kagame \u00abl\u00e9gitimer\u00bb, kuko we azi neza ko abamurwanya nta kindi bashigaje, uretse inzira yo kumurasaho.<\/p>\n<p>Mu yandi magambo, kumurwanya muri ubwo buryo, ni ukumushyira igorora, kuko azaba abonye impamvu zo kurangaza amahanga, atarashakaga ko yiyongeza izindi manda. Niba iyo ntambara ibaye, biroroshye ko Kagame ayirwana yemye, avuga ko ba bandi basize bamaze abatutsi mu Rwanda, bongeye kubyutsa umutwe n\u2019imipanga yo kumaraho abatutsi barokotse muri jenoside \u00abg\u00e9nocide\u00bb, yo muri 94. Intambara Kagame azarwana n\u2019abamurwanya, nayerekeza muri iyi mvugo, amahanga asanzwe yarasabitswe n\u2019ipfunwe ko atahagaritse jenoside yamaze abatutsi, ntazazuyaza kwemera ibisa n\u2019uku kuri kwa perezida Kagame.<\/p>\n<p>Abarwanya Kagame na bo, \u00a0niba bashaka ubutegetsi koko, ni byiza ko bakorera hamwe, bakumva ko umwanzi barwanya ari umwe rukumbi na politiki mpotozi yashyizeho. Bagomba kumva ko Kagame atazi gutandukanya umuhutu n\u2019umututsi, umunyenduga cyangwa umukiga. Kuri we abamurwanya bose, bo mu moko yose, bo mu turere twose tw\u2019igihugu, ni abanzi be, agomba gutera ifuni, uko byagenda kose.<\/p>\n<p>Birababaje ko abanyarwanda tukigendera ku bitekerezo bishaje, bishingiye kuri kiga-nduga, tutsi-hutu. Biteye ishozi ko tukirebera mu ndorerwamo y\u2019inzika ku bakiga bishe Kayibanda, aba na bo bakaba badakozwa kwemera iki cyaha, ngo nibiba na ngombwa bagisabire imbabazi.<\/p>\n<p>Biteye impungenge ko tugishinze iryinyo ku rindi kuri Twagiramungu, ngo washenye MDR-Parimehutu ya Kayibanda, akimika inyenzi-inkotanyi, ziduhejeje i Shyanga. Twagiramungu na we ntaremera ko abishe sebukwe agomba kubababarira no gukorana na bo. Abishe sebukwe na bo baracyamwita icyitso cy\u2019inkotanyi, nk\u2019aho bamwiyegereje ngo barwanye umwanzi bahuriye ho bose.<\/p>\n<p>RNC na yo, iracyumva ko ari yo yonyine ikwiye kuyobokwa n\u2019abarwanya Kagame kuko ngo ari yo yonyine ifite urufunguzo rwo kwirukana ubutegetsi bwe. Abagendera ku bukirigitwa bw\u2019inzozi, kuri za \u00abillusions\u00bb, bibeshya ko ubwo abayobozi bakuru b\u2019iryo shyaka bahoze mu bushorishori bwa FPR, ngo ari bo bonyine bafite iturufu ifatika yo kwirukana Kagame ku butegetsi, cyane cyane ko ngo bashobora gushoza urugamba, bakanarutsinda, bakaducyura twese.<\/p>\n<p>Amashyaka avukira hanze, ubu arenga 20, na yo yumva ko politiki akorera kuri internet, ari yo yonyine azirukana Kagame ku butegetsi. Umuntu usesengura neza ibitekerezo by\u2019aba banyapolitiki bose, asanga tugifite inzira ndende yo gusohoka muri iki gihirahiro turimo, igihirahiro gishingiye ku mateka n\u2019imyumvire yacu; igihirahiro cy\u2019urwikekwe no kutizerana mu nzira ndende yo gusananira umwanzi uduhigisha uruhindu twese, uko twakabaye.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na\u00a0Amiel Nkuliza Ubwo FPR yateraga u Rwanda, mu mwaka w\u20191990, Perezida Habyarimana yatangaje ko u Rwanda rwatewe rutunguwe. Nyamara mu kuvuga ibyo, Habyarimana yiyibagizaga ko nta mugabo ugutera mu rwawe atabanje kwitegura. Mu gusuzugura ingufu z\u2019ingabo z\u2019inyenzi-inkotanyi, ubutegetsi bwa Muvoma bwanirengagizaga ko Colonel Th\u00e9oneste LIZINDE Mugabushaka, yari yarabyanditse mu gitabo cye yise \u00abLa d\u00e9couverte [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":21575,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-21574","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibihe turimo : Amashyaka, amatora, intambara n\u2019urwikekwe: inzira y\u2019inzitane mu guhambiriza Paul Kagame! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibihe turimo : Amashyaka, amatora, intambara n\u2019urwikekwe: inzira y\u2019inzitane mu guhambiriza Paul Kagame! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na\u00a0Amiel Nkuliza Ubwo FPR yateraga u Rwanda, mu mwaka w\u20191990, Perezida Habyarimana yatangaje ko u Rwanda rwatewe rutunguwe. Nyamara mu kuvuga ibyo, Habyarimana yiyibagizaga ko nta mugabo ugutera mu rwawe atabanje kwitegura. Mu gusuzugura ingufu z\u2019ingabo z\u2019inyenzi-inkotanyi, ubutegetsi bwa Muvoma bwanirengagizaga ko Colonel Th\u00e9oneste LIZINDE Mugabushaka, yari yarabyanditse mu gitabo cye yise \u00abLa d\u00e9couverte [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-08-17T14:20:28+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/08\/Intango-yubumwe-777x437.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"777\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"437\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Ibihe turimo : Amashyaka, amatora, intambara n\u2019urwikekwe: inzira y\u2019inzitane mu guhambiriza Paul Kagame!\",\"datePublished\":\"2017-08-17T14:20:28+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\\\/\"},\"wordCount\":1497,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/08\\\/Intango-yubumwe-777x437.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\\\/\",\"name\":\"Ibihe turimo : Amashyaka, amatora, intambara n\u2019urwikekwe: inzira y\u2019inzitane mu guhambiriza Paul Kagame! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/08\\\/Intango-yubumwe-777x437.jpg\",\"datePublished\":\"2017-08-17T14:20:28+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/08\\\/Intango-yubumwe-777x437.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/08\\\/Intango-yubumwe-777x437.jpg\",\"width\":777,\"height\":437,\"caption\":\"Intango y'ubumwe bw'abanyarwanda k'urugata rwayo: Kuva igihe cya cyami kugeza magingo aya muri Repubulika, yabuze uyobora imihango yayo n'uwayivugira imisango!\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibihe turimo : Amashyaka, amatora, intambara n\u2019urwikekwe: inzira y\u2019inzitane mu guhambiriza Paul Kagame!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibihe turimo : Amashyaka, amatora, intambara n\u2019urwikekwe: inzira y\u2019inzitane mu guhambiriza Paul Kagame! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibihe turimo : Amashyaka, amatora, intambara n\u2019urwikekwe: inzira y\u2019inzitane mu guhambiriza Paul Kagame! - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na\u00a0Amiel Nkuliza Ubwo FPR yateraga u Rwanda, mu mwaka w\u20191990, Perezida Habyarimana yatangaje ko u Rwanda rwatewe rutunguwe. Nyamara mu kuvuga ibyo, Habyarimana yiyibagizaga ko nta mugabo ugutera mu rwawe atabanje kwitegura. Mu gusuzugura ingufu z\u2019ingabo z\u2019inyenzi-inkotanyi, ubutegetsi bwa Muvoma bwanirengagizaga ko Colonel Th\u00e9oneste LIZINDE Mugabushaka, yari yarabyanditse mu gitabo cye yise \u00abLa d\u00e9couverte [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-08-17T14:20:28+00:00","og_image":[{"width":777,"height":437,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/08\/Intango-yubumwe-777x437.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Ibihe turimo : Amashyaka, amatora, intambara n\u2019urwikekwe: inzira y\u2019inzitane mu guhambiriza Paul Kagame!","datePublished":"2017-08-17T14:20:28+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\/"},"wordCount":1497,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/08\/Intango-yubumwe-777x437.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\/","name":"Ibihe turimo : Amashyaka, amatora, intambara n\u2019urwikekwe: inzira y\u2019inzitane mu guhambiriza Paul Kagame! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/08\/Intango-yubumwe-777x437.jpg","datePublished":"2017-08-17T14:20:28+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/08\/Intango-yubumwe-777x437.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/08\/Intango-yubumwe-777x437.jpg","width":777,"height":437,"caption":"Intango y'ubumwe bw'abanyarwanda k'urugata rwayo: Kuva igihe cya cyami kugeza magingo aya muri Repubulika, yabuze uyobora imihango yayo n'uwayivugira imisango!"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-amashyaka-amatora-intambara-nurwikekwe-inzira-yinzitane-mu-guhambiriza-paul-kagame\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibihe turimo : Amashyaka, amatora, intambara n\u2019urwikekwe: inzira y\u2019inzitane mu guhambiriza Paul Kagame!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/21574","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=21574"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/21574\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":21576,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/21574\/revisions\/21576"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/21575"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=21574"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=21574"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=21574"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}