{"id":21928,"date":"2017-09-08T12:24:50","date_gmt":"2017-09-08T10:24:50","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=21928"},"modified":"2017-09-08T12:24:50","modified_gmt":"2017-09-08T10:24:50","slug":"ivanjili-si-umugani-nukwemera-si-inzozi-ni-ubuzima","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ivanjili-si-umugani-nukwemera-si-inzozi-ni-ubuzima\/","title":{"rendered":"IVANJILI SI UMUGANI N\u2019UKWEMERA SI INZOZI : NI UBUZIMA"},"content":{"rendered":"<p>Banyarwanda mwese ndabaramukije .Ubundi kera mu Rwanda indamukanyo zacu zari\u00a0: \u00ab\u00a0Gira impagarike, gira ubugingo, gira umugabo, mashyo, murakoma, muraho, murakomeye\u00a0? Ariko igihe cyarageze haza ubukirisitu buduha indi ndamukanyo kuko nibwirako twari twahinduye uburyo bwo kubona ibintu n\u2019ubwo kubaho\u00a0; none kenshi dusigaye turamukanya tuti\u00a0: Yezu akuzwe, Yesu ashimwe, Gira Yezu na Mariya. Izo zikaba indamukanyo zerekanako Abanyarwanda bemera Imana kuburyo bwa gikristu kuko bagaruka cyane kuri Yezu ariwe Kristu umwana w\u2019Imana. Indamukanyo imwe ya kera yavugaga Imana ntiyakoreshwaga hose, kuko\u00a0 tuyisanga gusa mu mihango yo guterekera aho bagiraga\u00a0ngo\u00a0: \u00ab\u00a0Gahorane Imana Ryangombe\u00a0\u00bb cyangwa bakeza umwami bati\u00a0: \u00ab\u00a0Kagire Imana Nyagasani\u00a0\u00bb. Reka mbaramutse noneho ngira nti\u00a0: \u00ab\u00a0Muraho, Yezu akuzwe, mugire Yezu na Mariya\u00a0\u00bb.<\/p>\n<p>Ndisobanura: Mu ndamukanyo yange ndagirango mbibutse ko tugomba gukomera yego ku muco wacu ariko ko tutanareka kwakira n\u2019ibyiza by\u2019ahandi bitatubujije kwamaganira kure imico y\u2019ahandi yatsemba uwacu.<\/p>\n<p>Hashize imyaka irenga makumyabiri u Rwanda rubayemo intambara na jenoside byatsembye abantu batagira ingano. None muri ibi bihe usanga umunyarwanda yibera mu bwoba, yarabaye undi doreko byo n\u2019amahanga twayagenze. Ubundi ikibazo cyo kongera kwegeranya Abanyarwanda cyakabaye icya Leta ariko mwese muziko Leta yacu ahubwo ariyo ituma turushaho gutatana no kunyanyagira mu mahanga y\u2019irya n\u2019ino. None rero ndumva buri wese akwiye gushyiraho ake by\u2019umwihariko kugirango u Rwanda rugire ihumure kandi twongere tubane twunze ubumwe.<\/p>\n<p>Ibi rero mwambaza ngo byanjemo bite\u00a0? Ejo bundi nitegereje ifoto ya muka Rwigara madamu Adeline Rwigara ariko atari ukubahuka munyemerere muvuge mu mazina ye bwite madamu Adeline naramwitegereje rero muri ibi bihe umuryango wabo umerewe nabi mbona agenda yikingiye cyangwa yitwaje Bibiliya.<\/p>\n<p>Ngarutse kuri zandamukanyo zacu rero, iza kera usanga ziganisha ku buzima, ubuzima bwiza, gukomera no kudamarara naho izavuba zibanda ku Mana nk\u2019uko nabivuzeho gato hejuru. Gukira ugasenga akenshi ntibyoroha. Ariko uriya mudamu \u2026\u2026\u2026\u2026\u2026\u2026\u2026\u2026. Bakunze kuvuga ko asenga, kuburyo kumubona mubihe nka biriya yitwaje Bibiliya ntawakeka ko hari indi mpamvu itari ukwemera yifitemo, gupima uko kwemera nabyo ntitwabishobora. Turebe gusa ikimenyetso yitwaje turebe niba kuruhande rwacu hari icyo kitubwira.<\/p>\n<p>Ntagoranye rero nge yatumye nongera kwibaza kubukristu bwange no kubukristu muri rusange. Nibajije ku matotezwa\u00a0 y\u2019Abakristu yagiye aba ntekerezako nubwo abakristu badakunze gutabara bahangana n\u2019umwanzi nsanga nibura nk\u2019uko byanabaye kuri Yezu ubwe abantu bagerageza kwifatanya n\u2019utotezwa kabone naho hari abagomba kubigwamo kuko Abakristu bigora bagakora uko bashoboye kose kugirango ikibi kiranduke cyanecyane ikibangamira ubuzimaby\u2019umwihariko. Ubwo rero narakomeje ndatekereza\u00a0 nibuka Amaabonekerwa ya Kibeho n\u2019ubutumwa Bikiramariya yahaduhereye. Abenshi ntibakimuvuga \u00a0gutyo bivugira gusa ngo \u00ab\u00a0Umubyeyi\u00a0\u00bb.<\/p>\n<p>Ibyo byose byanteye nanone kwibaza\u00a0 ku mpamvu uwo mubyeyi yaje iwacu no kuburyo twakiriye ubutumwa bwe ari nabyo rero biduha kumenya uko dutwara ukwemera kwacu.Reka twibuke ubutumwa yaduhaye.<\/p>\n<p>UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA I KIBEHO<\/p>\n<p>1-Abantu nibisubireho bidatinze, bagarukire Imana: \u201cNimwicuze nimwicuze, nimwicuze! Nimuhinduke inzira zikigendwa\u201d.<\/p>\n<p>2-Isi imeze nabi, igiye kugwa mu rwobo: ari byo kuvuga guhora mu byago byinshi kandi bidashira\u201d. Isi yarigometse, nta rukundo n\u2019amahoro yifitemo.<\/p>\n<p>3-Agahinda ka Bikira Mariya\u00a0: Afite ishavu ryinshi kubera abantu b\u2019iki gihe barangwa n\u2019ukwemera guke n\u2019ukutihana.<\/p>\n<p>4-Ukwemera n\u2019ubuhakanyi bizaza mu mayeri.<\/p>\n<p>5-Agaciro k\u2019ububabare mu mibereho y\u2019abantu no mu buzima bwa gikristu.<\/p>\n<p>6-\u201cNimusenge ubutitsa kandi nta buryarya\u201d Bikra Mariya arasaba gusenga tubikuye ku mutima kandi nta buryarya.<\/p>\n<p>7-Kubaha no kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya: Bikira Mariya aratugira inama yo kuvuga Rozari kenshi tubikuye ku mutima.<\/p>\n<p>8-Ishapule y\u2019ububabare burindwi bwa Bikira Mariya.<\/p>\n<p>9-Kubaka shapeli yibutsa Bikira Mariya i Kibeho.<\/p>\n<p>10-Gusenga ubutitsa dusabira Kiliziya kuko amakuba akomeye ayitegereje.<\/p>\n<p>Iyo usesenguye neza ubu butumwa, usanga koko twari dukwiye kuburirwa: Twari twaribagiwe ibyiza by\u2019umuco wacu nko gufashanya tugamije kuzahura abato n\u2019abakene,gutumirana ngo twese turyoherwe dore ko ngo biryoha bisangiwe, gutabarana umuntu agize ingorane,erega ntibatabara gusa iyo umuntu yavuyemo umwuka, n\u2019iyo akaruru kavuze buri wese akora kuri nangagasaku, nkundamahoro cyangwa ikibamfasha maze akajya guhashya inyangabirama.<\/p>\n<p>Ubu rero ikibabaje ni uko tutigeze duhinduka. N\u2019ubwo usanga benshi bahimbaza uko kuza kwa Bikira Mariya nk\u2019umunsi w\u2019ibyishimo, twari dukwiye kuzirikanako cyane cyane yazanywe n\u2019impuruza no kutuburira: Nimwicuze, nimwicuze ni ukuvuga ngo nimuhinduke muhindure imikorere.<\/p>\n<p>Gusenga ntiyigeze abitindaho ahubwo yongeyeho ati nimusenge mubikuye kumutima. Ati muvuge Rozari n\u2019Ishapule y\u2019ububabare kandi musabire Kiliziya yugarijwe n\u2019amakuba. Aha narazirikanye numva ko tugomba kuzirikana cyane ubuzima bwa Yezu tukabucengera; nonese iyo tuvuga ishapule si imibereho ye tuba dutondagura haba mu ishavu cyangwa mu byishimo kukamukuza, tukamusaba n\u2019urumuli? Nonese kuri buri yibukiro ntidusaba n\u2019inema arizo mbaraga zidushoboza ubundi ibigora mwenemuntu?<\/p>\n<p>Nibyo koko, nk\u2019uko Elizabeti mutagatifu yabivuze ati: \u201cmbikesha iki kkugirango nyina w\u2019umutegetsi wange angenderere?\u201d natwe tugomba gushimishwa n\u2019uko Umubyeyi Bikiramariya Nyina wa Jambo yaje iwacu ariko tujye tunibukako yatubwiye no kumenya guha agaciro ububabare buba mu buzima bwacu,tukirinda uburyarya kugirango twubake Isi irimo urukundo n\u2019amahoro.<\/p>\n<p>Ubwo rero nitegereje madamu\u00a0 Adeline Rwigara ukuntu yitwaje Bibiliya numva tugomba kumwitaho nk\u2019uwacu rwose abemera Kristu. Hari uwabaza ati ese dukore iki? Nabonye amatangazo agira ati twifatanye dusabire umuryango wa Rwigara ni byiza, ariko nge iriya Bibiliya Adeline atwaye, yatumye nibukako inatubwira intwaro tugomba kugira,nk\u2019uko Pahulo izitubwira mu banyefezi umutwe wa gatandatu, kuva ku murongo wa cumi kugera kuwa cumi n\u2019umunani.(Eph 6,10-18)<\/p>\n<p>Aragira ati:\u201dahasigaye rero, nimugire ubutwali muri Nyagasani, mugire imbaraga zibashoboza byose. Nimwambare intwaro zikomoka ku Mana, kugirango mubashe guhangara imitego ya Sekibi.Erega abanzi turwana si abantu, ahubwo abo turwana ni Ibikomangoma, n\u2019Ibihangange, n\u2019Abagenga b\u2019iyi si y\u2019umwijima, n\u2019izindi Roho mbi zo mu kirere. Nuko rero nimwitwaze intwaro z\u2019Imana, kugirango muzashobore gukomera ku munsi mubi, muzatsinde mudacogoye. Ngaho rero, nimuhagarare gitwari! UKURI\u00a0 mukugire nk\u2019umukandara mukenyeje, UBUTUNGANE mubwambare nk\u2019ikoti ry \u2018icyuma, UMWETE WO KOGEZA INKURU NZIZA Y\u2019AMAHORO ubabere nk\u2019inkweto mu birenge. Ariko cyanecyane muhorane UKWEMERA, kubabere nk\u2019ingabo izazimya imyambi igurumana ya Nyakibi. Nimwakire ingofero y\u2019Umukiro, n\u2019inkota muhawe na Roho, ariyo JAMBO RY\u2019IMANA. Igihe cyose muhore musenga kandi mwambaza kuburyo bwose mubwirijwe na Roho, mubyitondere kandi musabire ubutitsa abatagatifujwe bose \u201c.<\/p>\n<p>Nge numva aya amagambo rero ari ay\u2019ukuri, atera n\u2019ubugabo kandi ko yageza ku mugambi w\u2019ubuzima. Ninayo mpamvu natangiye mvuga mumutwe w\u2019iri jambo nti:\u201d ivanjili si umugani n\u2019ukwemera si inzozi\u00a0: ni ubuzima<\/p>\n<p>Ngaho rero nk\u2019uko byahoze, kuva kuri Yezu igihe uwanyu afashwe ntimukamutererane, mujye mumuba hafi mwitwaje ziriya ntwaro. Nimwongera kumva mu Rwanda hari uwo baje gufata mukarengane, mwikore mumushyigikire,\u00a0 mumwome munyuma n\u2019iyonka , ababeshyerwa mubavugire, abafunze mubasure maze murebe ngo ikibazo kirakemuka.Ubutwari nibusimbure ubwoba maze ukuri guhemure ikinyoma.<\/p>\n<p>Bakristu bavandimwe, bino, byatumye nibukako nka Kizito tutamweretse urukundo, mu bihe bikomeye kandi ngo inshuti uyibona mu byago, muribuka ubwinshi bw\u2019abantu babaga bari mubitaramo bye, afunzwe se nakoze iki, wakoze iki? Twoye gukora amakosa kabiri, dutangire ubu twibohore. Muribuka aririmba Inuma y\u2019amahoro, muribuka atwibutsa ubukristu na bwa bubabare Bikiramariya atubwira agira ati urupfu nicyo kibi kiruta ibindi ariko rutubera inzira igana ikiza kiruta ibindi? Ariko ntiyavugaga gupfa uhagaze mu mwiryane,ubusambo,ishyari, ubugome n\u2019andi mabi nkayo. Yavugaga kuba imfura ikunda ukuri n\u2019ubutabera ntiyanduranye byaba ngombwa ikabizira.<\/p>\n<p>Mugusoza ndagirango mbibutseko Pahulo atubwirako tugomba guhagurukira ibinyabubasha ko tutagomba guhangana n\u2019abantu, ari nayo mpamvu natwe ntawe ufite uburenganzira bwo kudukumira igihe cyose dukereye ukuri dutabara inzira karengane cyangwa tugiye kurengera ubutabera. Dushirike ubwoba, dukore ibitureba, twibohore maze nanone nk\u2019uko dukunda kubibyina kanyobwe kanyobwe abafitanye ibibazo babikemure.<\/p>\n<p>Mukomere mugire Yezu na Mariya.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p><strong> Padiri Athanase MUTARAMBIRWA<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwanda mwese ndabaramukije .Ubundi kera mu Rwanda indamukanyo zacu zari\u00a0: \u00ab\u00a0Gira impagarike, gira ubugingo, gira umugabo, mashyo, murakoma, muraho, murakomeye\u00a0? Ariko igihe cyarageze haza ubukirisitu buduha indi ndamukanyo kuko nibwirako twari twahinduye uburyo bwo kubona ibintu n\u2019ubwo kubaho\u00a0; none kenshi dusigaye turamukanya tuti\u00a0: Yezu akuzwe, Yesu ashimwe, Gira Yezu na Mariya. Izo zikaba indamukanyo zerekanako [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":21930,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"video","meta":{"footnotes":""},"categories":[79],"tags":[],"class_list":["post-21928","post","type-post","status-publish","format-video","has-post-thumbnail","hentry","category-iyobokamana","post_format-post-format-video"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>IVANJILI SI UMUGANI N\u2019UKWEMERA SI INZOZI : NI UBUZIMA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ivanjili-si-umugani-nukwemera-si-inzozi-ni-ubuzima\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"IVANJILI SI UMUGANI N\u2019UKWEMERA SI INZOZI : NI UBUZIMA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwanda mwese ndabaramukije .Ubundi kera mu Rwanda indamukanyo zacu zari\u00a0: \u00ab\u00a0Gira impagarike, gira ubugingo, gira umugabo, mashyo, murakoma, muraho, murakomeye\u00a0? Ariko igihe cyarageze haza ubukirisitu buduha indi ndamukanyo kuko nibwirako twari twahinduye uburyo bwo kubona ibintu n\u2019ubwo kubaho\u00a0; none kenshi dusigaye turamukanya tuti\u00a0: Yezu akuzwe, Yesu ashimwe, Gira Yezu na Mariya. Izo zikaba indamukanyo zerekanako [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ivanjili-si-umugani-nukwemera-si-inzozi-ni-ubuzima\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-09-08T10:24:50+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/sddefault-13.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"640\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"480\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ivanjili-si-umugani-nukwemera-si-inzozi-ni-ubuzima\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ivanjili-si-umugani-nukwemera-si-inzozi-ni-ubuzima\/\",\"name\":\"IVANJILI SI UMUGANI N\u2019UKWEMERA SI INZOZI : NI UBUZIMA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ivanjili-si-umugani-nukwemera-si-inzozi-ni-ubuzima\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ivanjili-si-umugani-nukwemera-si-inzozi-ni-ubuzima\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/sddefault-13.jpg\",\"datePublished\":\"2017-09-08T10:24:50+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ivanjili-si-umugani-nukwemera-si-inzozi-ni-ubuzima\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ivanjili-si-umugani-nukwemera-si-inzozi-ni-ubuzima\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ivanjili-si-umugani-nukwemera-si-inzozi-ni-ubuzima\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/sddefault-13.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/sddefault-13.jpg\",\"width\":640,\"height\":480},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ivanjili-si-umugani-nukwemera-si-inzozi-ni-ubuzima\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"IVANJILI SI UMUGANI N\u2019UKWEMERA SI INZOZI : NI UBUZIMA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"IVANJILI SI UMUGANI N\u2019UKWEMERA SI INZOZI : NI UBUZIMA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ivanjili-si-umugani-nukwemera-si-inzozi-ni-ubuzima\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"IVANJILI SI UMUGANI N\u2019UKWEMERA SI INZOZI : NI UBUZIMA - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwanda mwese ndabaramukije .Ubundi kera mu Rwanda indamukanyo zacu zari\u00a0: \u00ab\u00a0Gira impagarike, gira ubugingo, gira umugabo, mashyo, murakoma, muraho, murakomeye\u00a0? Ariko igihe cyarageze haza ubukirisitu buduha indi ndamukanyo kuko nibwirako twari twahinduye uburyo bwo kubona ibintu n\u2019ubwo kubaho\u00a0; none kenshi dusigaye turamukanya tuti\u00a0: Yezu akuzwe, Yesu ashimwe, Gira Yezu na Mariya. Izo zikaba indamukanyo zerekanako [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ivanjili-si-umugani-nukwemera-si-inzozi-ni-ubuzima\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-09-08T10:24:50+00:00","og_image":[{"width":640,"height":480,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/sddefault-13.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ivanjili-si-umugani-nukwemera-si-inzozi-ni-ubuzima\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ivanjili-si-umugani-nukwemera-si-inzozi-ni-ubuzima\/","name":"IVANJILI SI UMUGANI N\u2019UKWEMERA SI INZOZI : NI UBUZIMA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ivanjili-si-umugani-nukwemera-si-inzozi-ni-ubuzima\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ivanjili-si-umugani-nukwemera-si-inzozi-ni-ubuzima\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/sddefault-13.jpg","datePublished":"2017-09-08T10:24:50+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ivanjili-si-umugani-nukwemera-si-inzozi-ni-ubuzima\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ivanjili-si-umugani-nukwemera-si-inzozi-ni-ubuzima\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ivanjili-si-umugani-nukwemera-si-inzozi-ni-ubuzima\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/sddefault-13.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/sddefault-13.jpg","width":640,"height":480},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ivanjili-si-umugani-nukwemera-si-inzozi-ni-ubuzima\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"IVANJILI SI UMUGANI N\u2019UKWEMERA SI INZOZI : NI UBUZIMA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/21928","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=21928"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/21928\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":21929,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/21928\/revisions\/21929"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/21930"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=21928"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=21928"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=21928"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}