{"id":22079,"date":"2017-09-22T21:57:08","date_gmt":"2017-09-22T19:57:08","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=22079"},"modified":"2017-09-22T21:57:08","modified_gmt":"2017-09-22T19:57:08","slug":"ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\/","title":{"rendered":"ISHYANO : NYIRARUGANZU NYIRARUMAGA NGO AKURE BIKIRA MARIYA KU NTEBE!"},"content":{"rendered":"<p><em>KAGAME NA FPR YE BIYEMEJE KUBA IMANA MU RWANDA BASIRIBANGA KILIZIYA, NDETSE BATI SI BIKIRAMARIYA NYINA WA JAMBO AHUBWO NI NYIRARUGANZU NYIRARUMAGA WABONEKEYE I KIBEHO<\/em><\/p>\n<p><em>Burya koko ngo urwishigishiye ararusoma, kandi ngo akabi gasekwa nk\u2019akeza. Ibi tubona abakuriye kiriziya y\u2019u Rwanda nibo babihaye icyuho.<\/em><\/p>\n<p>Umwami Rudahigwa yaragije u Rwanda Kirisitu Umwami, Perezida Habyarimana yaragije u Rwanda Bikiramariya Nyina wa Jambo, none turuzi Perezida Kagame we ashaka kuruhubuza mu biganza bya Yezu na Bikiramariya akarwihera Nyirarumaga Nyiraruganzu\u00a0! Aranakataje rero ntimugire ngo arakina, icyo apfa na Yezu na Bikiramariya nicyo atabwira abanyarwanda.<\/p>\n<p>Uyu Nyirashyano ushaka kuvanaho Bikiramariya ubundi ni muntu ki, ese ingoma ya Ruganzu yabaye Ngoma ki\u00a0(atubabarire ntacyo dupfa nawe ahubwo abashaka gukorera coup d\u2019etat Bikiramariya nibo baduteye kumubona dutya. Barashaka gukora nk\u2019ibyo ku rucunshu ahari\u00a0)? yaranzwe n\u2019iki\u00a0? Ruganzu ubwe yapfuye ate? n\u2019ingabo ze zamurindaga zashize zite nk\u2019izihanzweho n\u2019amadayimoni\u00a0? Abatazi amateka bayabaze neza uko byagendekeye izo ngabo, kuko shitani itihishira. Ruganzu yarihanukiriye ati\u00a0: \u00ab\u00a0Ingoma idahoora iba ari igicuma\u00a0!\u00a0\u00bb. Arigisha <em>vengeance<\/em> ubwo akaba yarayitojwe. Ibyo sibyo Yezu na Bikiramariya badushishikariza.<\/p>\n<p>Dore bijya kuzamba abasenyeri, abapadiri n\u2019ababikira babayemo ibice bibiri\u00a0ariko byose bihuriza hamwe guhuhura Kiliziya y\u2019u Rwanda no guha imbaraga umwishi wayo akaba n\u2019uwa rubanda rw\u2019abanyagihugu.<\/p>\n<p>Byumvikane ko barimo abatarabyemeye bakaguma ku isezerano ryabo, maze bakicwa, abandi bagahutazwa, abandi bagafungwa, abandi bagahunga, abandi bakambikwa ibisebo, abandi bagahatirwa kwegura cyangwa se bagateshwa umutwe ngo bigizweyo, \u2026 Aba ntitubatindaho muri iyi nyandiko kuko urugero batanze ni rwiza kandi akababaro kabo n\u2019akabandi banyarwanda benshi Imana irakazi. Mu bahotowe cyangwa se ababujijwe uburenganzira bwo kwivuza na DMI\/FPR kuko batari agati gakozwa mu mwanda, kuko baharaniye kwiyubaha no kubaha Imana n\u2019abantu harimo\u00a0: musenyeri Focas Nikwigize, musenyeri Sibomana (kinyamateka), musenyeri Mubirigi F., Padiri Kayumba (groupe sc. Butare), \u2026 barimo abahutu n\u2019abatutsi kandi ni benshi cyane ntitwabarondora ngo tubarangize, barishwe kiliziya nyarwanda iryumaho ngo ititeranya kubera bya bice bibiri twavuze tugiye kugarukaho hasi aha. Ntitwirirwa twibutsa ko mbere y\u2019aba Kiliziya y\u2019u Rwanda yaciwe umutwe ubwo abayikuriye bahotorwaga bunyamaswa i Gakurazo. Abakuru ba Kiliziya nabwo bararuciye bararumira, habe no kurega ingabo n\u2019umutwe wa politiki byabishe mu nkiko, habe no gusaba abakirisitu kubyamagana ku mugaragaro. Icyakurikiyeho ni ukwica uruhongohongo n\u2019abandi uko imyaka igenda ihita indi igataha.<\/p>\n<p>Mu bice bibiri by\u2019abihaye Imana twavuze rero byonkeje ishyano harimo\u00a0: Igice kimwe kigizwe n\u2019abihayimana b\u2019abatutsi biyumvise mu bwoko cyane maze bakivana ku Mana bakisenyera muri FPR buhumyi bazi ngo bashyitse mu nstinzi babaye intyoza mu bandi bazi gusangira ku by\u2019ingoma. Ingero ni nyinshi mu basenyeri, abapadiri, ababikira, abafurere, \u2026 Ikindi gice kigizwe n\u2019abihayimana b\u2019abahutu biyumvise mu bwoba cyane maze bakivana ku Mana bakisenyera munsi y\u2018ibirenge bya FPR buhumyi ngo babe abanyarwanda b\u2019inyaryenge muri bwa bucakura bwo kwirinda kubaha Imana ngo uko zimye niko zitambirwa maze hakabaho guha urubuga ishyano ryaguye.<\/p>\n<p>Iyi myitwarire yatumye Kiliziya y\u2019u Rwanda ijegajega ku mpamvu nyinshi, ariko twavuga nk\u2019eshatu gusa mu zindi\u00a0:<\/p>\n<ul>\n<li>Impamvu ya mbere\u00a0: Abihayimana bagiranye, hagati yabo, imibanire mibi cyane, bishingiye ku moko, ndetse bikagera n\u2019aho bamwe bashinja abandi ibinyoma cyangwa se bagambanira abihaye Imana bagenzi babo ngo bicwe cyangwa basuzuguzwe\u00a0;<\/li>\n<li>Impamvu ya kabiri\u00a0: bamwe binjiye ishyamba ry\u2019Intore bigira intore za FPR biyemeza kuyikorera buhumyi, maze bahabwa amabwiriza, baba biyemeje kubangikanya Imana na Mamo. Ingaruka zikaba zose;<\/li>\n<li>Impamvu ya gatatu\u00a0: Vatikani yagiye itseta ibirenge kubera kwirinda kwiteranya na ba mpatsibihugu bimitse umwicanyi mu Rwanda, na ruswa yatangwaga ikora akazi kayo. Vatikani isa n\u2019itegereje ko amerika na Kanada n\u2019ubwongereza batanga \u00ab\u00a0go ahead\u00a0\u00bb ko ubwicanyi bwa FPR bukurikiranwa maze ikabona kuvuga akayiri ku mutima. Nayo business z\u2019ibi bihangange bibangamira \u00ab\u00a0justice internationale\u00a0\u00bb mu nyungu za Kagame, ntiziyigwa nabi, ubanza ibonaho aka cumi.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Ikibabaje, aho gusaba abahotozi kwaka imbabazi z\u2019abasenyeri n\u2019abanyarwanda bishe, ahubwo leta y\u2019abahotozi yasabye Kiliziya ngo gusaba imbabazi. Ni uko za ntore zabo (burya intore y\u2019umuhotozi nayo iba yabaye nk\u2019umuhotozi direct ou indirect\u00a0!), zigwiriye muri Kiliziya zikikiriza cyangwa se zikarya iminwa kubera igihango cya kabiri zarahiriye\u00a0: gusezerana imbere y\u2019Imana hanyuma ukarengaho ukanasezerana n\u2019uwahotoye abashumba ba Kiliziya y\u2019Imana kuzamukorera buhumyi. Abandi nabo ubwoba ntibutume bavuga, bakoma amashyi gusa cyangwa se bakaryumaho bakemera ibije byose, kandi ataricyo gikwiye.<\/p>\n<p>Leta iti \u00ab\u00a0twiyamye kiliziya\u00a0\u00bb abihayimana bati \u00ab\u00a0uvuze neza mwidishyi\u00a0\u00bb, ni uko bagakoma yombi ngo bakomeze bibereho biteranya n\u2019Imana.<\/p>\n<p>None amazi atangiye kubarengera no kurengana inkombe kiliziya aho Kagame atangiye kuyibwira, abinyujije mu bo akura umutima, ko atari Bikiramariya ahubwo ari Nyiraruganzu II Nyirarumaga \u00a0wabonekeye i Kibeho.<\/p>\n<p>Ubu ejobundi bazatubwira ngo icyo gihe cya cyera cya Nyiraruganzu hahanuwe ko hazaza Mesiya umutabazi ariwe Kagame ubungubu. Ntitubigire ibikino kuko uyu mugabo ntacyo agitinya kuva aho yimeje gusuzugura Imana mu guhotora abashumba bayo ntagire inkurikizi y\u2019ako kanya. Twibuke ko ejobundi muri america yabwiye umunyamakuru n\u2019abariho bamwumva ko u Rwanda rutari rukiriho mu myaka makumyabiri n\u2019itatu ishize, ubwo yavugaga mu wa 1994, mbese ko ariwe waruremye bundi bushya. Urwo Imana yaremye rwavuyeho, ubu dufite urwaremwe na Kagame\u00a0! Mbese ni Umuremyi nk\u2019Imana nyirijuru\u00a0! Twibuke ibinezaneza byamusagaga hose iyo abashinyaguzi b\u2019intore z\u2019inkomamashyi n\u2019abasaza rukukuri barimo n\u2019abayoboye za kaminuza, bamubwiraga ngo Uri Yezu, uri murumuna w\u2019Imana, uri murumuna wa Yezu, uri Messiya, iyo tukubonye tubona uri Imana gusa, ni we Mana\u00a0\u00a0 (Ndandambara \u2026). Ibi ni ukwigerezaho kandi Kagame ashatse yagabanya aya marere, kuko Imbaraga zizamuhutaza si iziraswa na katiyusha, ni Ububasha butabonekera amaso asanzwe\u00a0!\u00a0 NI inama tumugira, ayumvise yakira kandi niba adashaka kuyumva, nakataze. Niyubahe Imana yicishe bugufi, naho nashaka Intebe y\u2019Imana n\u2019intebe y\u2019umuntu azayibura nabi cyane. Guhanantura Imana ku ntebe ntazabibasha, kuko amarira amaze gutuma ashoka nk\u2019imigezi mu bana b\u2019Imana amaze kuba menshi cyane.<\/p>\n<p>Kagame arashaka kuzitwa Umuremyi waremye u Rwanda. Nyirarumaga aho bukera nawe azasimbuzwa Umwegakazi Kanjogera cyangwa Umwegakazi Nyiramongi Nyiramavugo, maze rubure gica\u00a0! Urubanza ruzace Imana yonyine kuko ariyo ifite ijambo rya nyuma! Cyangwa se ababangikanye bajye bavuga ko Nyiramongi, Nyirarumaga na Kanjogera aribo ba nyina w\u2019Imana yaremye u Rwanda ariyo Kagame Pawulo\u00a0! wow\u00a0!!!\u00a0 birabe ibyuya\u00a0! Muri make Kagame aravuga ko yasanze urwanda rutariho we akarurema\u00a0! Sinzi niba nawe ubwe aba yumva ibyo avuga neza. None ko rutariho yari mu biki\u00a0? yarwaniraga iki kitariho\u00a0? bite bye\u00a0? Twongere twibuke ko Kagame yahanantuye inzibutso ndangamurage zikomeye mu gihugu, ibyo abantu bibukiragaho amateka n\u2019imitsindo, hamwe yitwaje imirimo y\u2019amashanyarazi, ahandi kubaka imihanda n\u2019ibindi, kandi yagacishije amayira ahandi. Ibyo byose ni ukuvanaho u Rwanda. Ubundi ibiriho byose mu Rwanda bikazaba ariwe byitirirwa, mu byifuzo bye.<\/p>\n<p>Ibi birasa n\u2019ibintu byateguwe cyera, ubu abanyarwanda bagomba kuba bamaze igihe bategurirwa gukorerwa \u00ab\u00a0brain-washing\u00a0\u00bb cyangwa se \u00ab\u00a0lavage de cerveau\u00a0\u00bb bakavanwamo Bikiramariya bagacengezwamo Nyirarumaga, bakavanwamo Yezu bagacengezwamo Kagame. Amateka arahimbwa andi akavanwaho, ubundi abakoma amashyi bakayakoma. Ariko gutuka Roho Mutagatifu uwashaka yabyirinda. Iyi ni inama.<\/p>\n<p>Abazimyiza imoso cyane ni abasenyeri n\u2019ab\u2019ihayimana bihaye kwiyibagiza isezerano ryabo, bagatwarwa n\u2019ububwa n\u2019ubuswa. N\u2019ubwoba. N\u2019ivanguramoko, n\u2019umutima muke, bakirundurira mu kuzimu kwa Kagame na FPR, none bakaba bagiye kwisanga bagaraguzwa agati mu rwondo rw\u2019Imanza zo kubatesha agaciro, ndetse no guhatirwa kwihakana no guhakana \u00ab\u00a0Uwo Bemeye\u00a0\u00bb ngo bamamaze Nyirarumaga! Bakiyibagiza ko abashumba n\u2019abihayimana na cyera na kare mbere yabo, mu bihe by\u2019itotezwa rya Kiliziya, banze kuruca ngo barumire bamwe bakicwa bakitwa aba martyrabandi bakihambira ku Mana nyirijuru aho kwiyomeka kuli satani nyirukuzimu n\u2019abagotewe mu bikorwa byayo. Aba basenyeri n\u2019abihayimana bagombye kuba bakangurira Kagame na FPR kugandukira Imana no kureka kwica no go kureka kwigerezaho batoteza kiliziya y\u2019Imana, kandi bakabigira ku mugaragaro bashikamye bashize amanga.<\/p>\n<p>Amaherezo, Site ya kibeho izavanwaho isigare ari indaro yo guterekeramo uyu Nyabingi mushya Kagame yadukanye! Niho bigana, kandi ibi bizaba bitesheje agaciro Kiliziya gatulika y\u2019Urwanda cyane. Nibyo byifuzwa. Hakazasigara ya madini n\u2019aba pasitori bajya gufata amabwiriza n\u2019impamba mu Bunyamabanga bukuru bwa FPR, bakigisha ibyo barahiriye, uwanzi akajyanwa mu ibagiro, akanigwa cyangwa se akarogwa.<\/p>\n<p>Banyarwanda nimucyo dusengere ikigihugu cyacu.<\/p>\n<p>Nyagasani natabare<\/p>\n<p><strong>Bamara<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>KAGAME NA FPR YE BIYEMEJE KUBA IMANA MU RWANDA BASIRIBANGA KILIZIYA, NDETSE BATI SI BIKIRAMARIYA NYINA WA JAMBO AHUBWO NI NYIRARUGANZU NYIRARUMAGA WABONEKEYE I KIBEHO Burya koko ngo urwishigishiye ararusoma, kandi ngo akabi gasekwa nk\u2019akeza. Ibi tubona abakuriye kiriziya y\u2019u Rwanda nibo babihaye icyuho. Umwami Rudahigwa yaragije u Rwanda Kirisitu Umwami, Perezida Habyarimana yaragije u [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":1,"featured_media":22080,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[79],"tags":[],"class_list":["post-22079","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-iyobokamana"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>ISHYANO : NYIRARUGANZU NYIRARUMAGA NGO AKURE BIKIRA MARIYA KU NTEBE! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"ISHYANO : NYIRARUGANZU NYIRARUMAGA NGO AKURE BIKIRA MARIYA KU NTEBE! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"KAGAME NA FPR YE BIYEMEJE KUBA IMANA MU RWANDA BASIRIBANGA KILIZIYA, NDETSE BATI SI BIKIRAMARIYA NYINA WA JAMBO AHUBWO NI NYIRARUGANZU NYIRARUMAGA WABONEKEYE I KIBEHO Burya koko ngo urwishigishiye ararusoma, kandi ngo akabi gasekwa nk\u2019akeza. Ibi tubona abakuriye kiriziya y\u2019u Rwanda nibo babihaye icyuho. Umwami Rudahigwa yaragije u Rwanda Kirisitu Umwami, Perezida Habyarimana yaragije u [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-09-22T19:57:08+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/kibeho.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"900\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"506\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"headline\":\"ISHYANO : NYIRARUGANZU NYIRARUMAGA NGO AKURE BIKIRA MARIYA KU NTEBE!\",\"datePublished\":\"2017-09-22T19:57:08+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\\\/\"},\"wordCount\":1312,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/09\\\/kibeho.jpg\",\"articleSection\":[\"Iyobokamana\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\\\/\",\"name\":\"ISHYANO : NYIRARUGANZU NYIRARUMAGA NGO AKURE BIKIRA MARIYA KU NTEBE! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/09\\\/kibeho.jpg\",\"datePublished\":\"2017-09-22T19:57:08+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/09\\\/kibeho.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/09\\\/kibeho.jpg\",\"width\":900,\"height\":506},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"ISHYANO : NYIRARUGANZU NYIRARUMAGA NGO AKURE BIKIRA MARIYA KU NTEBE!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03\",\"name\":\"therwd\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"ISHYANO : NYIRARUGANZU NYIRARUMAGA NGO AKURE BIKIRA MARIYA KU NTEBE! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"ISHYANO : NYIRARUGANZU NYIRARUMAGA NGO AKURE BIKIRA MARIYA KU NTEBE! - Umunyarwanda","og_description":"KAGAME NA FPR YE BIYEMEJE KUBA IMANA MU RWANDA BASIRIBANGA KILIZIYA, NDETSE BATI SI BIKIRAMARIYA NYINA WA JAMBO AHUBWO NI NYIRARUGANZU NYIRARUMAGA WABONEKEYE I KIBEHO Burya koko ngo urwishigishiye ararusoma, kandi ngo akabi gasekwa nk\u2019akeza. Ibi tubona abakuriye kiriziya y\u2019u Rwanda nibo babihaye icyuho. Umwami Rudahigwa yaragije u Rwanda Kirisitu Umwami, Perezida Habyarimana yaragije u [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-09-22T19:57:08+00:00","og_image":[{"width":900,"height":506,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/kibeho.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwd","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\/"},"author":{"name":"therwd","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"headline":"ISHYANO : NYIRARUGANZU NYIRARUMAGA NGO AKURE BIKIRA MARIYA KU NTEBE!","datePublished":"2017-09-22T19:57:08+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\/"},"wordCount":1312,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/kibeho.jpg","articleSection":["Iyobokamana"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\/","name":"ISHYANO : NYIRARUGANZU NYIRARUMAGA NGO AKURE BIKIRA MARIYA KU NTEBE! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/kibeho.jpg","datePublished":"2017-09-22T19:57:08+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/kibeho.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/09\/kibeho.jpg","width":900,"height":506},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyano-nyiraruganzu-nyirarumaga-ngo-akure-bikira-mariya-ku-ntebe\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"ISHYANO : NYIRARUGANZU NYIRARUMAGA NGO AKURE BIKIRA MARIYA KU NTEBE!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/fb2f15ed128358755edd6c892420fb03","name":"therwd","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/22079","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/1"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=22079"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/22079\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":22081,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/22079\/revisions\/22081"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/22080"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=22079"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=22079"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=22079"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}