{"id":22204,"date":"2017-10-01T11:07:18","date_gmt":"2017-10-01T09:07:18","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=22204"},"modified":"2017-10-01T11:39:02","modified_gmt":"2017-10-01T09:39:02","slug":"mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo\/","title":{"rendered":"Mu w\u20191990, intambara yari ngombwa? Icyayiteye cyarakemuwe? Ese uyu munsi bwo ni ngombwa? Nta nzira iruta iyo?"},"content":{"rendered":"<p>Kuva mu w\u20191990, abanyarwanda ntibaca ku itariki ya mbere Ukwakira batayitekerejeho. Ni bwo FPR Inkotanyi yateye u Rwanda iturutse Uganda. Umunyarwanda yaragize ati: \u00ab\u00a0intambara irasenya ntiyubaka\u00a0\u00bb. Ni byo. Yaba abatangiza\u00a0 intambara, yaba n\u2019abayishorwamo, nta n\u2019umwe utayigiriramo amakuba, nta n\u2019umwe utayitakarizamo abe, nta n\u2019umwe uba wizeye kutayitakarizamo ubuzima bwe.<\/p>\n<p>Intambara isenya byinshi mu bikorwa by\u2019amajyambere kandi ihitana benshi barimo abasirikare n\u2019abasivili, igahitana abato n\u2019abakuru. Ese intambara yari ngombwa mu w\u20191990?\u00a0 Abateje iyo ntambara bavugaga ko ikibazo cy\u2019impunzi n\u2019akarengane byari byarananiranye mu nzira y\u2019amahoro. Ese uyu munsi byarakemuwe, nyuma y\u2019imyaka 27 yose? Impunzi z\u2019abanyarwanda ziracyahari ndetse ku munsi wa none ni nyinshi kuruta iza mbere y\u2019imyaka 1990. Ese uyu munsi hakwiye indi ntambara, cyangwa hari ubundi buryo bwiza bwo gukemura ibyo bibazo?<\/p>\n<p>Abakurikiye uko byari byifashe mbere y\u2019uko intambara y\u2019Ukwakira itangira, bemeza ko ikibazo cy\u2019itahuka ry\u2019impunzi mu nzira y\u2019amahoro cyarimo gishakirwa igisubizo. Bemeza ko hari harabaye inama zinyuranye hagati y\u2019Ishami ry\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), u Rwanda n\u2019ibihugu birukikije by\u2019umwihariko Uganda ahari impunzi nyinshi icyo gihe. Urebye, ngo abategetsi b\u2019u Rwanda bari bafite ubushake bwo kureba uko izo mpunzi zatahuka mu rwababyaye. Hagati aho hari n\u2019abemeza ko icyo kibazo kitashakiwe umuti ku buryo bwihuse, ko kandi kitahawe n\u2019uburemere gikwiye, bakongeraho ko mu kukiga hatashyizwemo ubushishozi.<\/p>\n<p>Ahagana mu w\u20191982 abanyarwanda bari barahungiye Uganda baratahutse, bashyirwa mu gice cyegereye Parike y\u2019Akagera. Nyamara, bivugwa ko iki gikorwa kitateguwe neza ku buryo izo mpunzi zaje gusubira iyo zavuye kuko zitaguwe nza mu rwababyaye icyo gihe. Nyuma ikibazo cyongeye gushakirwa umuti. Mbere gato y\u2019uko Inkotanyi zigaba igitero cya mbere, Yoweri Kaguta Museveni yari yasuye u Rwanda yizeza mugenzi we\u00a0 Yuvenali Habyalimana ko ntawatera avuye Uganda. Amakuru yo kugaba igitero yari yarageze mu gutwi kwa Habyalimana.\u00a0 Mu gihe rero impande zose zirebwa n\u2019iki kibazo zari mu nzira yo kugishakira umuti urambye, nibwo iyo ntambara yatangijwe na FPR Inkotanyi isobanura ko icyo kibazo cyarangaranywe n\u2019abagombaga kugikemura.<\/p>\n<p>Iyo ntambara yagejeje FPR Inkotanyi ku butegetsi mu w\u20191994. Ni intambara yahitanye abantu benshi, na n\u2019ubu umubare wabo ntuzwi neza. Yagize ingaruka zikomeye ku mibereho y\u2019abanyarwanda, ndetse igira n\u2019ingaruka zikomeye ku bihugu bituranye n\u2019u Rwanda, cyane cyane Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yitwaga Za\u00efre. Muri Kanama 1993, iyo ntambara imaze imyaka itatu, guverinoma ya Habyalimana na FPR Inkotanyi bashyize umukono ku masezerano y\u2019amahoro yo gusangira ubutegetsi no guhuza ingabo. Icyo gihe benshi mu banyarwanda bizeye ko inzira y\u2019amahoro igiye kugerwaho burundu.<\/p>\n<p>Muri Mutarama 1994, Perezida Habyalimana yarahiriye kwinjira muri guverinoma y\u2019inzibacyuho yaguye. Ubwo mu minsi ikurikiyeho, hagombaga no kurahira abagize guverinoma yari kuyoborwa na Faustin Twagiramungu, ikaba yari inarimo n\u2019andi mashyaka yari muri \u00ab\u00a0opposition\u00a0\u00bb ndetse na FPR Inkotanyi. Hagombaga no kurahira abagize Intekonshingamategeko, izo nzego zose zikaba zari kuba ziri mu nzibacyuho yaguye yagombaga kumara amezi 22, noneho hakaba amatora y\u2019umukuru w\u2019igihugu ndetse n\u2019amatora y\u2019abagize Intekonshingamategeko.<\/p>\n<p>Baca umugani mu kinyarwanda ngo\u00a0<strong>\u00ab\u00a0ishorewe na rushorera ntishoka aho ishaka\u00a0\u00bb<\/strong>. Byageze muri Mata 1994, izo nzego zindi zitararahira. Ibintu bizamo kidobya yatumye igihugu kigwa mu mahano y\u2019ubwicanyi ndengakamere bwageze no ku kigero cya jenoside ubwo tariki ya 06 Mata 1994, indege yari itwaye ba Perezida Yuvenali Habyalimana na Sibiriyani Ntaryamira w\u2019u Burundi yaraswaga, abari bayirimo bose bakahasiga ubuzima.<\/p>\n<p>Hari abari mu gisirikare cya FPR Inkotanyi bemeza ko icyo gikorwa cy\u2019iterabwoba cyo guhanura iyo ndege cyakozwe ku itegeko ryatanzwe na Jenerali Paul Kagame. Mu babyemeza harimo Jenerali Kayumba Nyamwasa, Major Jean Marie Micombero, Major Dr Th\u00e9og\u00e8ne Rudasingwa, n\u2019abandi.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/lecpinfo.com\/mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo\/\">Soma inkuru irambuye hano&gt;&gt;&gt;<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuva mu w\u20191990, abanyarwanda ntibaca ku itariki ya mbere Ukwakira batayitekerejeho. Ni bwo FPR Inkotanyi yateye u Rwanda iturutse Uganda. Umunyarwanda yaragize ati: \u00ab\u00a0intambara irasenya ntiyubaka\u00a0\u00bb. Ni byo. Yaba abatangiza\u00a0 intambara, yaba n\u2019abayishorwamo, nta n\u2019umwe utayigiriramo amakuba, nta n\u2019umwe utayitakarizamo abe, nta n\u2019umwe uba wizeye kutayitakarizamo ubuzima bwe. Intambara isenya byinshi mu bikorwa by\u2019amajyambere kandi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":22205,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[77],"tags":[],"class_list":["post-22204","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-isesengura"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Mu w\u20191990, intambara yari ngombwa? Icyayiteye cyarakemuwe? Ese uyu munsi bwo ni ngombwa? Nta nzira iruta iyo? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Mu w\u20191990, intambara yari ngombwa? Icyayiteye cyarakemuwe? Ese uyu munsi bwo ni ngombwa? Nta nzira iruta iyo? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kuva mu w\u20191990, abanyarwanda ntibaca ku itariki ya mbere Ukwakira batayitekerejeho. Ni bwo FPR Inkotanyi yateye u Rwanda iturutse Uganda. Umunyarwanda yaragize ati: \u00ab\u00a0intambara irasenya ntiyubaka\u00a0\u00bb. Ni byo. Yaba abatangiza\u00a0 intambara, yaba n\u2019abayishorwamo, nta n\u2019umwe utayigiriramo amakuba, nta n\u2019umwe utayitakarizamo abe, nta n\u2019umwe uba wizeye kutayitakarizamo ubuzima bwe. Intambara isenya byinshi mu bikorwa by\u2019amajyambere kandi [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-10-01T09:07:18+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2017-10-01T09:39:02+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/10\/emmanuel.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1444\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"722\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo\/\",\"name\":\"Mu w\u20191990, intambara yari ngombwa? Icyayiteye cyarakemuwe? Ese uyu munsi bwo ni ngombwa? Nta nzira iruta iyo? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/10\/emmanuel.jpg\",\"datePublished\":\"2017-10-01T09:07:18+00:00\",\"dateModified\":\"2017-10-01T09:39:02+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/10\/emmanuel.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/10\/emmanuel.jpg\",\"width\":1444,\"height\":722,\"caption\":\"Gen Emmanuel Habyalimana na Major Jean Marie Micombero\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Mu w\u20191990, intambara yari ngombwa? Icyayiteye cyarakemuwe? Ese uyu munsi bwo ni ngombwa? Nta nzira iruta iyo?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Mu w\u20191990, intambara yari ngombwa? Icyayiteye cyarakemuwe? Ese uyu munsi bwo ni ngombwa? Nta nzira iruta iyo? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Mu w\u20191990, intambara yari ngombwa? Icyayiteye cyarakemuwe? Ese uyu munsi bwo ni ngombwa? Nta nzira iruta iyo? - Umunyarwanda","og_description":"Kuva mu w\u20191990, abanyarwanda ntibaca ku itariki ya mbere Ukwakira batayitekerejeho. Ni bwo FPR Inkotanyi yateye u Rwanda iturutse Uganda. Umunyarwanda yaragize ati: \u00ab\u00a0intambara irasenya ntiyubaka\u00a0\u00bb. Ni byo. Yaba abatangiza\u00a0 intambara, yaba n\u2019abayishorwamo, nta n\u2019umwe utayigiriramo amakuba, nta n\u2019umwe utayitakarizamo abe, nta n\u2019umwe uba wizeye kutayitakarizamo ubuzima bwe. Intambara isenya byinshi mu bikorwa by\u2019amajyambere kandi [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-10-01T09:07:18+00:00","article_modified_time":"2017-10-01T09:39:02+00:00","og_image":[{"width":1444,"height":722,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/10\/emmanuel.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo\/","name":"Mu w\u20191990, intambara yari ngombwa? Icyayiteye cyarakemuwe? Ese uyu munsi bwo ni ngombwa? Nta nzira iruta iyo? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/10\/emmanuel.jpg","datePublished":"2017-10-01T09:07:18+00:00","dateModified":"2017-10-01T09:39:02+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/10\/emmanuel.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/10\/emmanuel.jpg","width":1444,"height":722,"caption":"Gen Emmanuel Habyalimana na Major Jean Marie Micombero"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mu-w1990-intambara-yari-ngombwa-icyayiteye-cyarakemuwe-ese-uyu-munsi-bwo-ni-ngombwa-nta-nzira-iruta-iyo\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Mu w\u20191990, intambara yari ngombwa? Icyayiteye cyarakemuwe? Ese uyu munsi bwo ni ngombwa? Nta nzira iruta iyo?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/22204","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=22204"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/22204\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":22207,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/22204\/revisions\/22207"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/22205"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=22204"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=22204"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=22204"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}