{"id":22231,"date":"2017-10-02T19:23:28","date_gmt":"2017-10-02T17:23:28","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=22231"},"modified":"2017-10-02T19:23:28","modified_gmt":"2017-10-02T17:23:28","slug":"dr-muligande-yatunze-agatoki-minecofin-kuba-inyuma-yakaga-kaminuza-yu-rwanda-imazemo-iminsi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-muligande-yatunze-agatoki-minecofin-kuba-inyuma-yakaga-kaminuza-yu-rwanda-imazemo-iminsi\/","title":{"rendered":"Dr Muligande yatunze agatoki MINECOFIN kuba inyuma y\u2019akaga Kaminuza y&#8217;u Rwanda imazemo iminsi"},"content":{"rendered":"<p>Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y\u2019u Rwanda ushinzwe iterambere ryayo, Dr Charles Muligande avuga ko kuba amafaranga Leta yabageneraga yaragabanyijwe ari byo byatumye ihura n\u2019akaga.<\/p>\n<p>Mu buryo bweruye, Dr Muligande yagaragarije Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y\u2019imari n\u2019umutungo by\u2019Igihugu (PAC) inkomoko y\u2019ibibazo byugarije UR bijyanye no kutabasha guhemba abakozi bayo, kubura amazi n\u2019amashanyarazi bya hato na hato ndetse n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Dr Muligande wigeze no kuba Minisitiri w\u2019Uburezi mu bihe byashize, yabwiye abadepite ko mu gihe yayoboraga iyo minisiteri, ngo Leta yageneraga za kaminuza n\u2019amashuri makuru ya Leta amafaranga atunga umunyeshuri ndetse n\u2019amafaranga y\u2019ishuri.<\/p>\n<p><strong>Buri munyeshuri yagiraga ayo agenewe bitewe n\u2019amasomo yigaga muri kaminuza.<\/strong><\/p>\n<p>Ku bigaga ibijyanye n\u2019ubumenyi ndetse n\u2019ubuvuzi Leta yabishuyuriga miliyoni imwe n\u2019igice harimo ibihumbi 250 bitunga umunyeshuri ndetse na miliyoni imwe n\u2019ibihumbi 250 y\u2019ishuri.<\/p>\n<p>Ku bigaga ibitari siyansi, Dr Muligande yavuze ko bagenerwaga miliyoni imwe n\u2019ibihumbi 250 harimo ibihumbi 250 atunga umunyeshuri n\u2019ibihumbi 950 y\u2019ishuri.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo ngo ayo mafaranga yatangwaga gutyo, Dr Muligande avuga ko iyo bajyaga gusaba ingengo y\u2019imari muri MINECOFIN bahoraga babwirwa ko izo kaminuza zitwara amafaranga menshi.<\/p>\n<p>Aha ngo MINECOFIN ngo yazigereranyaga na Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yitunga kandi ikanahemba abakozi nta kibazo kivutse.<\/p>\n<p>Yagize ati \u201cMINECOFIN ivuga ngo kubera iki tubaha amafaranga menshi kandi ULK yo yaka make kandi igashobora kubaho, tukagerageza kubasobanurira tukababwira tuti \u2018Nyinshi muri izi kaminuza mutugereranya na zo nta nimwe yigisha amasomo y\u2019ubuvuzi, nta n\u2019imwe yigisha Civil Engineering,\u2019\u2026Ibyo ni ibintu bihenda cyane.\u201d<\/p>\n<p>Yunzemo ati \u201cIkindi izo kaminuza inyinshi ntizigira Human Resource Development (uburyo bwo kongerera abakozi ubumenyi). Twebwe nk\u2019ubu ngubu dufite abanyeshuri b\u2019abakozi ba kaminuza bigira impamyabushobozi z\u2019ikirenga, icyiciro cya gatatu cya kaminuza bagera kuri 260 bari hanze. Abo ngabo bose ukomeza kubahemba.\u201d<\/p>\n<p><strong>Isoko y\u2019uruhuri rw\u2019ibibazo<\/strong><\/p>\n<p>Dr Muligande avuga ko igitutu cya MINECOFIN cyakomeje bigera aho ya mafaranga bageneraga umunyeshuri agabanuka ku buryo buri munyeshuri hatitawe ku byo yiga agenerwa ibihumbi 600 gusa.<\/p>\n<p>Yagize ati \u201cIcyaje kuba rero uko nibaza ni uko iyo pression (igitutu) ya MINECOFIN ivuga ngo kubera iki, ngo muyagabanye, hashobora kuba haraje Minisitiri w\u2019uburezi mu biganiro bagiranye ararangara bamubwira ko bamuha ibihumbi 6000 arabyemera. Ariko UR ntabwo yigeze itegura umurongo wo gushingira kuri ayo mafaranga.\u201d<\/p>\n<p>Yavuze ko n\u2019Umuyobozi wa Kaminuza wungirije ushinzwe amasomo yari ahari muri ibyo biganiro.<\/p>\n<p>Akomeza avuga ko baje guhamagarwa mu masaha y\u2019igicuku bucya bajyana Ingengo y\u2019imari mu nama y\u2019Abaminisitiri baravuga ngo Minisitiri w\u2019Uburezi n\u2019uwa MINECOFIN bemeranyijwe ko bazabaha ibihumbi 600 kuri buri munyeshuri wiga ibijyanye n\u2019ubumenyi n\u2019ubuvuzi ndetse n\u2019uwiga ibindi byose.<\/p>\n<p>Yakomeje agira ati \u201cBitangira gupfa gutyo, UR iratangira irahagorerwa , mu by\u2019ukuri mu mwaka wa mbere wa 2015-2016, icyatumye ipfa kubaho gatoya ni ko mu mafaranga yari ifite harimo amafaranga angana na miliyari 8, niyo yatumye umwaka urangira\u201d.<\/p>\n<p>Dr Muligande avuga ko byageze aho za miliyari zirashira isigara nta yandi mafaranga ifite bituma uruhuri rw\u2019ibibazo ruyigeraho.<\/p>\n<p>Yagize ati \u201cUbu ngubu kuko nta yandi mafaranga yacu twari dufite ibibazo byatangiye mu kwezi kwa gatatu, mu kwezi kwa gatatu ntitwashoye guhembwa, abantu bashoboye guhembwa amafaranga y\u2019ukwezi kwa gatatu tariki ya 27 z\u2019ukwezi kwa kane.\u201d<\/p>\n<p>Ibyo ngo byarakomeje bigeza mu kwezi kwa kane aho ngo na ho batabashije guhembwa, aho ngo uko kwezi baguhembewe tariki 24 z\u2019ukwezi kwa gatanu.<\/p>\n<p>Abakozi ba Kaminuza y\u2019u Rwanda kandi ngo ukwezi kwa gatanu ngo baguhembwe tariki 28 z\u2019ukwezi kwa gatandatu.<\/p>\n<p>Ukwezi kwa gatandatu ngo baguhembwe tariki 29 z\u2019ukwa karindwi.<\/p>\n<p><strong>Mu kwezi kwa munani bahembwe amezi abiri<\/strong><\/p>\n<p>Muligande yavuze ko mu gihe UR yiteguraga umuhango wo kurangiza amasomo kw\u2019abanyeshuri, abakozi bayo bahembwe mu kwa munani amezi abiri.<\/p>\n<p>Dr Muligande yavuze ko mu myaka ibiri ishize kaminuza itigeze yoroherwa na gato, aho ngo n\u2019abanyeshuri batigeze biga uko bikwiye.<\/p>\n<p>Ati\u201dIbyo reka tubibwire abantu babimenye, mu by\u2019ukuri mu myaka ibiri ishize abanyeshuri bacu ntabwo bize neza. Umuntu wagombaga kujya muri laboratwari nk\u2019inshuro icumi mu isomo rye yagiyemo rimwe cyangwa kabiri.<\/p>\n<p>Yunzemo ati \u201cAbajyaga gukorera hanze y\u2019ishuri (field) ntabagiyeyo, hari n\u2019ubwo abana biteranyirizaga amafaranga ngo bagashyira lisansi mu modoka za kaminuza kugira ngo babashe kujya gukorera hanze y\u2019ishuri.\u201d<\/p>\n<p>Usta Kaitesi wahoze ayobora Kolei ya CASS avuga ko hari itandukaniro mu byo kaminuza yari yitezweho gukora ndetse n\u2019ibyo yahawe kugira ngo ibashe kubigeraho.<\/p>\n<p>Avuga ko kaminuzi idakwiye kubaho itabayeho, aho ngo bikwiye ko ihabwa ubushobozi ikuzuza neza inshingano zayo.<\/p>\n<p>Depite Karenzi Theoneste yavuze ko atiyumvisha uburyo kaminuza yahura n\u2019ibibazo biongana bityo abantu bakayitegaho ireme ry\u2019uburezi.<\/p>\n<p>Yanavuze ko hari n\u2019abarimu bakunze kugaragaza ko batabona amafaranga yabo y\u2019ubutumwa, aho ngo bitumvikana uburyo umukozi yakorana imbaraga ari mu mikorere nk\u2019iyo.<\/p>\n<p>Kugeza ubu UR ifite ibirarane bya miliyoni 300 z\u2019amanyarwanda by\u2019amafaranga y\u2019ubutumwa bw\u2019abakozi bayo.<\/p>\n<p>Umuyobozi wungirije w\u2019agateganyo ushinzwe imari n\u2019ubutegetsi muri UR, yavuze ko bagifite ibibazo mu gihe nta kirakosorwa ngo babashe kubona ingengo y\u2019imari ibafasha gukora neza.<\/p>\n<p>Abadepite bagize PAC basabye ko ibibazo bya kaminuza byashakirwa umuti kugira ngo ibashe gukora ibyo Abanyarwanda bayitegerejeho.<\/p>\n<p>Source: Izuba Rirashe<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y\u2019u Rwanda ushinzwe iterambere ryayo, Dr Charles Muligande avuga ko kuba amafaranga Leta yabageneraga yaragabanyijwe ari byo byatumye ihura n\u2019akaga. Mu buryo bweruye, Dr Muligande yagaragarije Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y\u2019imari n\u2019umutungo by\u2019Igihugu (PAC) inkomoko y\u2019ibibazo byugarije UR bijyanye no kutabasha guhemba abakozi bayo, kubura amazi n\u2019amashanyarazi bya hato [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":14871,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[80],"tags":[],"class_list":["post-22231","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibyo-twabasomeye-ibihwihwiswa"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Dr Muligande yatunze agatoki MINECOFIN kuba inyuma y\u2019akaga Kaminuza y&#039;u Rwanda imazemo iminsi - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-muligande-yatunze-agatoki-minecofin-kuba-inyuma-yakaga-kaminuza-yu-rwanda-imazemo-iminsi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Dr Muligande yatunze agatoki MINECOFIN kuba inyuma y\u2019akaga Kaminuza y&#039;u Rwanda imazemo iminsi - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y\u2019u Rwanda ushinzwe iterambere ryayo, Dr Charles Muligande avuga ko kuba amafaranga Leta yabageneraga yaragabanyijwe ari byo byatumye ihura n\u2019akaga. Mu buryo bweruye, Dr Muligande yagaragarije Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y\u2019imari n\u2019umutungo by\u2019Igihugu (PAC) inkomoko y\u2019ibibazo byugarije UR bijyanye no kutabasha guhemba abakozi bayo, kubura amazi n\u2019amashanyarazi bya hato [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-muligande-yatunze-agatoki-minecofin-kuba-inyuma-yakaga-kaminuza-yu-rwanda-imazemo-iminsi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-10-02T17:23:28+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/muligande.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"250\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"259\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-muligande-yatunze-agatoki-minecofin-kuba-inyuma-yakaga-kaminuza-yu-rwanda-imazemo-iminsi\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-muligande-yatunze-agatoki-minecofin-kuba-inyuma-yakaga-kaminuza-yu-rwanda-imazemo-iminsi\/\",\"name\":\"Dr Muligande yatunze agatoki MINECOFIN kuba inyuma y\u2019akaga Kaminuza y'u Rwanda imazemo iminsi - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-muligande-yatunze-agatoki-minecofin-kuba-inyuma-yakaga-kaminuza-yu-rwanda-imazemo-iminsi\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-muligande-yatunze-agatoki-minecofin-kuba-inyuma-yakaga-kaminuza-yu-rwanda-imazemo-iminsi\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/muligande.jpg\",\"datePublished\":\"2017-10-02T17:23:28+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-muligande-yatunze-agatoki-minecofin-kuba-inyuma-yakaga-kaminuza-yu-rwanda-imazemo-iminsi\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-muligande-yatunze-agatoki-minecofin-kuba-inyuma-yakaga-kaminuza-yu-rwanda-imazemo-iminsi\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-muligande-yatunze-agatoki-minecofin-kuba-inyuma-yakaga-kaminuza-yu-rwanda-imazemo-iminsi\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/muligande.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/muligande.jpg\",\"width\":250,\"height\":259,\"caption\":\"Dr Charles Muligande\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-muligande-yatunze-agatoki-minecofin-kuba-inyuma-yakaga-kaminuza-yu-rwanda-imazemo-iminsi\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Dr Muligande yatunze agatoki MINECOFIN kuba inyuma y\u2019akaga Kaminuza y&#8217;u Rwanda imazemo iminsi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Dr Muligande yatunze agatoki MINECOFIN kuba inyuma y\u2019akaga Kaminuza y'u Rwanda imazemo iminsi - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-muligande-yatunze-agatoki-minecofin-kuba-inyuma-yakaga-kaminuza-yu-rwanda-imazemo-iminsi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Dr Muligande yatunze agatoki MINECOFIN kuba inyuma y\u2019akaga Kaminuza y'u Rwanda imazemo iminsi - Umunyarwanda","og_description":"Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y\u2019u Rwanda ushinzwe iterambere ryayo, Dr Charles Muligande avuga ko kuba amafaranga Leta yabageneraga yaragabanyijwe ari byo byatumye ihura n\u2019akaga. Mu buryo bweruye, Dr Muligande yagaragarije Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y\u2019imari n\u2019umutungo by\u2019Igihugu (PAC) inkomoko y\u2019ibibazo byugarije UR bijyanye no kutabasha guhemba abakozi bayo, kubura amazi n\u2019amashanyarazi bya hato [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-muligande-yatunze-agatoki-minecofin-kuba-inyuma-yakaga-kaminuza-yu-rwanda-imazemo-iminsi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-10-02T17:23:28+00:00","og_image":[{"width":250,"height":259,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/muligande.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-muligande-yatunze-agatoki-minecofin-kuba-inyuma-yakaga-kaminuza-yu-rwanda-imazemo-iminsi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-muligande-yatunze-agatoki-minecofin-kuba-inyuma-yakaga-kaminuza-yu-rwanda-imazemo-iminsi\/","name":"Dr Muligande yatunze agatoki MINECOFIN kuba inyuma y\u2019akaga Kaminuza y'u Rwanda imazemo iminsi - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-muligande-yatunze-agatoki-minecofin-kuba-inyuma-yakaga-kaminuza-yu-rwanda-imazemo-iminsi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-muligande-yatunze-agatoki-minecofin-kuba-inyuma-yakaga-kaminuza-yu-rwanda-imazemo-iminsi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/muligande.jpg","datePublished":"2017-10-02T17:23:28+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-muligande-yatunze-agatoki-minecofin-kuba-inyuma-yakaga-kaminuza-yu-rwanda-imazemo-iminsi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-muligande-yatunze-agatoki-minecofin-kuba-inyuma-yakaga-kaminuza-yu-rwanda-imazemo-iminsi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-muligande-yatunze-agatoki-minecofin-kuba-inyuma-yakaga-kaminuza-yu-rwanda-imazemo-iminsi\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/muligande.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/muligande.jpg","width":250,"height":259,"caption":"Dr Charles Muligande"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dr-muligande-yatunze-agatoki-minecofin-kuba-inyuma-yakaga-kaminuza-yu-rwanda-imazemo-iminsi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Dr Muligande yatunze agatoki MINECOFIN kuba inyuma y\u2019akaga Kaminuza y&#8217;u Rwanda imazemo iminsi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/22231","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=22231"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/22231\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":22232,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/22231\/revisions\/22232"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/14871"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=22231"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=22231"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=22231"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}