{"id":22438,"date":"2017-10-19T09:55:49","date_gmt":"2017-10-19T07:55:49","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=22438"},"modified":"2017-10-19T09:55:49","modified_gmt":"2017-10-19T07:55:49","slug":"rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\/","title":{"rendered":"Rubavu: Abagororwa baravuga ko hari abakoze Genocide bicaranye na Kagame muri Leta!"},"content":{"rendered":"<p>Bamwe mu bagororwa bafugingiye muri gereza nkuru ya Rubavu bavuze ko kimwe mubituma ubumwe n\u2019 ubwiyunge butagerwaho 100% ari uko hari abo bafatanyije muri jenoside yakorewe abatutsi bafite imyanya ikomeye mu buyobozi bw\u2019 u Rwanda.<\/p>\n<p>Aba bagororwa babitangarije Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y\u2019 ubutabera Isabelle Kalihangabo ubwo yari yabasuye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2017.<\/p>\n<p>Umwe mu bagororwa yagize ati\u00a0<i>\u201cAbanyarwanda bakunze kubeshywa byinshi barimo natwe, twe dufungiye icyaha cya jenoside twarabeshywe dushyirwamo ingengabitekerezo ya jenoside, turayonka turayikurana, bituma tujya muri bene wacu turabamara. N\u2019 ubu rero mu Rwanda igituma ubumwe n\u2019 ubwiyunge butagerwaho 100% ni uko hakirimo abanyakinyoma\u201d<\/i><\/p>\n<p>Yakomeje agira ati\u00a0<i>\u201cHari Abanyarwanda hari hanze ubutabera butakozeho, bakingiwe ikibaba kandi aribo ba nyirabayazana. Iyo bicaranye na Nyakubahwa perezida wa Repubulika baganira nawe bamwumvisha ko ari abantu ariko ni ibirura. Niba twari kumwe nabo muri za mitingi zadushishikarije kwica abatutsi muri 94, niba bo baranatangiye kera muri za ndirimbo zabo z\u2019 abaparimehutu, ndetse bamwe muri bo bakaba baratangiye gutwika kera ari abasore muri za 59 ntabwo ari bakagombye no kuba abajyanama muri iki gihe\u201d<\/i><\/p>\n<p><strong>Aba bagororwa basanga hakwiye kubaho ubutabera kuri bose ntihagire abakingirwa ikibaba.<\/strong><\/p>\n<p>Ati\u00a0<i>\u201cNiba twaraserukaga ngo tugiye muri za mitingi, twagera mu Ruhengeli tukitakuma imbere ya Habyalimana n\u2019 ayo mahiri ngo ni nta mpongano, bamwicaye iruhande (Habyalimana), ubungubu bakaba bicaye iruhande rwa Nyakubahwa perezida wa repubulika bamubeshya, ibyo ntabwo bikwiriye gukomeza kuba mu gihugu nyakubahwa munyamabanga\u201d<\/i><\/p>\n<p>Nk\u2019 uko byumvikana mu nkuru y\u2019 ijwi ry\u2019 Amerika uyu mugororwa yakomeje avuga ko abo bantu aribo bari bahagarariye imishinga yatangaga imipanga n\u2019 amamodoka yatwaraga abantu mu gihe cya jenoside.<\/p>\n<p>Undi mugororwa yafashe ijambo avuga ko mu bo bafatanyije hari abicaye muri guverinoma batinya kuvuga ukuri no kubasabira imbabazi.<\/p>\n<p>Yagize ati\u00a0<i>\u201cTwebwe turatekereza ko hariho na bamwe bicaye muri guverinoma batinya kugaragaza ukuri ngo banatuvugire, badusabire n\u2019 imbabazi. Abatanzweho amakuru nabo bazakurikiranywe be gukomeza gukingirwa ikibaba noneho na babandi bahemukiwe baruhuke\u201d<\/i><\/p>\n<p>Madamu Isabelle Kalihangabo wari uyoboye itsinda ry\u2019 abasuye gereza, yavuze ko ikiza ari uko icyaha cya jenoside kidasaza, yongeraho ko Leta y\u2019 u Rwanda nta muntu n\u2019 umwe ishobora gukingira ikibaba yarakoze icyaha gikomeye nka jenoside.<\/p>\n<p>Yagize ati\u00a0<i>\u201cIkiza cy\u2019 amategeko yacu ni uko icyaha cya jenoside kidasaza. Igihe icyo ari cyo cyose amakuru abonekeye umuntu arakurikiranwa, niba hari abantu waba uzi bari mu buyobozi bw\u2019 igihugu cyangwa afite amakuru y\u2019aho ubuhamya bwaboneka wayatanga ku buyobozi bwa gereza natwe bukayatugezaho tukabikurikirana. Nta narimwe Leta yacu yifuza ko hari umuntu n\u2019 umwe waba warakoze icyaha cy\u2019 indengankamere nka kiriya utakurikiranwe\u201d<\/i><\/p>\n<p>Ibi bitandukanye n\u2019 ibyo Habyarimana Jean Damascene wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y\u2019 igihugu y\u2019 ubumwe n\u2019 ubwiyunge kuri ubu uhagarariye u Rwanda muri Congo Brazzaville yasubije umunyamakuru wari umubajije impamvu hari abahabwa imyanya muri Leta batabanje kugezwa imbere y\u2019 ubutabera ngo baryozwe ibyaha baba barakoze.<\/p>\n<p>Icyo gihe Habyalimana yasubije ko ari tekinike ya Leta y\u2019 u Rwanda yo kurwana urugamba rw\u2019 abacengezi.<\/p>\n<p>Yagize ati\u00a0<i>\u201cKiriya kibazo cy\u2019 abantu bagaruka barakoze nabi, imikorere yacu yo kugira ngo umuntu niba avuga ati ndashaka kugaruka mu rwambyaye, nakoze amakosa ndasaba imbabazi, hariho abamwakira bamumanika, bamushyira mu buroko, kera umuntu yaratahaga bakamushyira mu buroko ntuzamenye aho yagiye ariko ubu turamwakira ahubwo akajya kuri televiziyo agatanga ubuhamya\u201d.<\/i><\/p>\n<p>Yunzemo ati\u00a0<i>\u201cAri intambara y\u2019 abacengezi muzi uko yanganaga, ari intambara ya FDLR iyo hadakoreshwa iyo tactique ntabwo urwo rugamba tuba twararutsinze. Mu madini babyita kubabarira ariko mu rugamba rwo kwibohoza ni urugamba nk\u2019 urundi.\u201d<\/i><\/p>\n<p>Nubwo bamwe mfungwa n\u2019 abagororwa bafungiye muri gereza ya Rubavu bavuga ko kudahanwa kwa bamwe ari intambamyi ku bumwe n\u2019 ubwiyunge, komisiyo y\u2019 igihugu y\u2019 ubumwe n\u2019 ubwiyunge ivuga ko igipimo cy\u2019 ubumwe n\u2019 ubwiyunge kigomba kugera kuri 95% muri uyu mwaka wa 2017.<\/p>\n<p>Gereza ya Rubavu ifungiwemo 6280, barimo 2459 bafungiye icyaha cya jenoside muri bo batatu ntabwo barakatirwa.<\/p>\n<p>Bimwe mu bibazo abafungiye Nyakiriba bagaraza harimo icyo kutagira imodoka zihagije zo kubageza ku nkiko, ubwinshi bwabo, no kutagira ibirwamirwa bihagije. Ibi ngo bikomeza kuba intambanyi ku butabera bwihuse bakeneye.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Bamwe mu bagororwa bafugingiye muri gereza nkuru ya Rubavu bavuze ko kimwe mubituma ubumwe n\u2019 ubwiyunge butagerwaho 100% ari uko hari abo bafatanyije muri jenoside yakorewe abatutsi bafite imyanya ikomeye mu buyobozi bw\u2019 u Rwanda. Aba bagororwa babitangarije Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y\u2019 ubutabera Isabelle Kalihangabo ubwo yari yabasuye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":22439,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[30],"tags":[],"class_list":["post-22438","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-rwanda"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Rubavu: Abagororwa baravuga ko hari abakoze Genocide bicaranye na Kagame muri Leta! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rubavu: Abagororwa baravuga ko hari abakoze Genocide bicaranye na Kagame muri Leta! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Bamwe mu bagororwa bafugingiye muri gereza nkuru ya Rubavu bavuze ko kimwe mubituma ubumwe n\u2019 ubwiyunge butagerwaho 100% ari uko hari abo bafatanyije muri jenoside yakorewe abatutsi bafite imyanya ikomeye mu buyobozi bw\u2019 u Rwanda. Aba bagororwa babitangarije Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y\u2019 ubutabera Isabelle Kalihangabo ubwo yari yabasuye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-10-19T07:55:49+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/10\/isabelle.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"800\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"598\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Rubavu: Abagororwa baravuga ko hari abakoze Genocide bicaranye na Kagame muri Leta!\",\"datePublished\":\"2017-10-19T07:55:49+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\\\/\"},\"wordCount\":654,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/10\\\/isabelle.jpg\",\"articleSection\":[\"Rwanda\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\\\/\",\"name\":\"Rubavu: Abagororwa baravuga ko hari abakoze Genocide bicaranye na Kagame muri Leta! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/10\\\/isabelle.jpg\",\"datePublished\":\"2017-10-19T07:55:49+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/10\\\/isabelle.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/10\\\/isabelle.jpg\",\"width\":800,\"height\":598,\"caption\":\"Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y\u2019ubutabera Isabelle Kalihangabo\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rubavu: Abagororwa baravuga ko hari abakoze Genocide bicaranye na Kagame muri Leta!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rubavu: Abagororwa baravuga ko hari abakoze Genocide bicaranye na Kagame muri Leta! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rubavu: Abagororwa baravuga ko hari abakoze Genocide bicaranye na Kagame muri Leta! - Umunyarwanda","og_description":"Bamwe mu bagororwa bafugingiye muri gereza nkuru ya Rubavu bavuze ko kimwe mubituma ubumwe n\u2019 ubwiyunge butagerwaho 100% ari uko hari abo bafatanyije muri jenoside yakorewe abatutsi bafite imyanya ikomeye mu buyobozi bw\u2019 u Rwanda. Aba bagororwa babitangarije Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y\u2019 ubutabera Isabelle Kalihangabo ubwo yari yabasuye kuri uyu wa Gatatu tariki 18 [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-10-19T07:55:49+00:00","og_image":[{"width":800,"height":598,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/10\/isabelle.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Rubavu: Abagororwa baravuga ko hari abakoze Genocide bicaranye na Kagame muri Leta!","datePublished":"2017-10-19T07:55:49+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\/"},"wordCount":654,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/10\/isabelle.jpg","articleSection":["Rwanda"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\/","name":"Rubavu: Abagororwa baravuga ko hari abakoze Genocide bicaranye na Kagame muri Leta! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/10\/isabelle.jpg","datePublished":"2017-10-19T07:55:49+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/10\/isabelle.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/10\/isabelle.jpg","width":800,"height":598,"caption":"Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y\u2019ubutabera Isabelle Kalihangabo"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rubavu-abagororwa-baravuga-ko-hari-abakoze-genocide-bicaranye-na-kagame-muri-leta\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rubavu: Abagororwa baravuga ko hari abakoze Genocide bicaranye na Kagame muri Leta!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/22438","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=22438"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/22438\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":22440,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/22438\/revisions\/22440"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/22439"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=22438"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=22438"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=22438"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}