{"id":22852,"date":"2017-11-11T17:34:26","date_gmt":"2017-11-11T15:34:26","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=22852"},"modified":"2017-11-11T17:34:26","modified_gmt":"2017-11-11T15:34:26","slug":"mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\/","title":{"rendered":"MBWIRE UMWAMI UKO ABANDI BAMI BANTUMYE"},"content":{"rendered":"<p>By <strong>Jean-Jacques Bigwabishinze<\/strong><\/p>\n<p>Abandi bami bantumye,<br \/>\nNgo tanga ihumure mu gihugu !<\/p>\n<p>Umwami ni uganje ubu,<br \/>\nNaho abami ni rubanda,<br \/>\nAri bo bene Kanyarwanda,<br \/>\nIyo bava bakagera.<\/p>\n<p>Fungura Diane Nshimyimana,<br \/>\nUmwari wahagurukanye amatwara,<br \/>\nAgashaka kuyobora igihugu<br \/>\nAshize amanga nka Ndabaga !<\/p>\n<p>Fungura uwo mwari uteze igisingo,<br \/>\nAsubire mu be, abizihire;<br \/>\nReka u Rwanda rucune ituze,<br \/>\nAbana barwo baruteteremo !<\/p>\n<p>Rekura umubyeyi Mukangemanyi,<br \/>\nUrekere aho kumutoteza<br \/>\nNo kumugaraguza agati<br \/>\nYarategeye u Rwanda urugori !<\/p>\n<p>Ha agahenge abo kwa Rwigara,<br \/>\nWibahoza ku nkeke,<br \/>\nUbaziza ibitekerezo byabo,<br \/>\nKuko ukuri atari umwihariko wawe !<\/p>\n<p>Fungura D\u00e9ogratias Mushayidi<br \/>\nWarokotse icumu rya jenoside,<br \/>\nUbu akaba ashinzemo iry\u2019iyi ngoma,<br \/>\nImurega kurwanya ubutegetsi !<\/p>\n<p>Nyamara birazwi ko yazize agatsi,<br \/>\nKuko yashatse kunga Umuhutu n\u2019Umututsi,<br \/>\nInzego zose zikamuviraho inda imwe,<br \/>\nAkaba asigaye ari imbohe !<\/p>\n<p>Fungura Ingabire Umuhoza<br \/>\nWahohoteye huti huti,<br \/>\nAzira kuzirikana inzirakarengane<br \/>\nZose zavukijwe ubuzima !<\/p>\n<p>Fungura Kizito Mihigo<br \/>\nWaturushije twese ubutwari,<br \/>\nAkimakaza ubuvandimwe,<br \/>\nMuri gahunda ya \u00ab Ndi umuntu \u00bb !<\/p>\n<p>Wizimanganya imiryango<br \/>\nY\u2019abarokotse itsembabwoko;<br \/>\nWijugunya mu buroko uwarokotse,<br \/>\nWikohereza ku rugamba ba nyakamwe !<\/p>\n<p>Fungura abo banyamakuru,<br \/>\nBurya ni ijisho rya rubanda,<br \/>\nKuko ari bo bahwitura ubutegetsi,<br \/>\nBakaba ari ishyiga rya gatatu !<\/p>\n<p>Fungura izo mayibobo<br \/>\nN\u2019izo ndushyi z\u2019indaya,<br \/>\nKuko agaciro k\u2019igihugu<br \/>\nAri ukurengera abatifite !<\/p>\n<p>Fungura uzira akam\u00e0\u00e0ma wese<br \/>\nKubera amashyari na munyangire;<br \/>\nN\u2019uhamwa n\u2019icyaha yakoze,<br \/>\nAhabwe uburenganzira bwe !<\/p>\n<p>Fungura abakoze icyaha<br \/>\nCyo kuba bava inda imwe<br \/>\nCyangwa ari inshuti magara<br \/>\nZ\u2019abo mutavuga rumwe !<\/p>\n<p>Uwakora icyaha ku giti cye<br \/>\nYagihanirwa wenyine,<br \/>\nNtikigerekwe kuri se na nyina,<br \/>\nNo ku muryango akomokamo.<\/p>\n<p>Ubutabera butaboha,<br \/>\nKandi bubereye bose,<br \/>\nNi bwo buzana amahoro<br \/>\nN\u2019ihumure mu gihugu.<\/p>\n<p>Ubutabera butajegajega,<br \/>\nNtibuvugirwemo n\u2019ibikomerezwa,<br \/>\nBugaca imanza butabogamye,<br \/>\nNi yo ngabo ikingira rubanda.<\/p>\n<p>Reka ubutabera bwigenge,<br \/>\nKuko ari bwo nkingi ya mwikorezi,<br \/>\nIgihugu cyose gishingiraho,<br \/>\nUmuyaga uhushye ntugihungabanye !<\/p>\n<p>Ni bwo ruhimbi rwemaraye<br \/>\nRuterekwaho buri ngoma,<br \/>\nUbutegetsi bwose buhirimye<br \/>\nNtibuhitane abenegihugu.<\/p>\n<p>Abandi bami bantumye,<br \/>\nNgo tanga ihumure mu gihugu !<\/p>\n<p>Reka impunzi zitahe<br \/>\nZitaregura intwaro,<br \/>\nNgo zitahe zirwana<br \/>\nU Rwanda ruhazaharire !<\/p>\n<p>Uzazihe inda ya bukuru,<br \/>\nNtuzikureho amaboko;<br \/>\nSigaho guhuruza amahanga,<br \/>\nNgo ajye kuzimishaho amasasu !<\/p>\n<p>Maze uzihoze ku mutima,<br \/>\nNtuzigere uzitererana,<br \/>\nKuko ineza y\u2019izo mpabe<br \/>\nIri mu nshingano zawe !<\/p>\n<p>Abandi bami bantumye,<br \/>\nNgo wunge Abanyarwanda by\u2019ukuri,<br \/>\nMu ngamba zibahumuriza,<br \/>\nBitari amagambo gusa.<\/p>\n<p>Ubwiyunge nyakuri<br \/>\nNtibugaragazwa n\u2019imibare;<br \/>\nBushingira ku bikorwa<br \/>\nBitavangura abahemukiranye !<\/p>\n<p>Emerera uwapfushije wese,<br \/>\nHatitawe ku wamwiciye,<br \/>\nMaze aririre uwigendeye,<br \/>\nAnamuzirikane igihe abishatse !<\/p>\n<p>Bityo bose basende imisaka,<br \/>\nBave mu mihango yo kwirabura,<br \/>\nBak\u00eere batyo ihahamuka,<br \/>\nBabone no kubaka igihugu.<\/p>\n<p>Emerera Kiliziya Gatolika,<br \/>\nIshyingure abashumba bayo<br \/>\nBishwe n\u2019Inkotanyi i Gakurazo,<br \/>\nIbashyingure mu muco wayo !<\/p>\n<p>Emerera umubyeyi Mukashema,<br \/>\nNa we ashyingure umwana we,<br \/>\nRichard Sheja wicanywe na bo,<br \/>\nAkaba akiri mu cyobo rusange !<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019intambara ku Rucunshu,<br \/>\nUmugabekazi Nyirayuhi<br \/>\nYatanze ihumure mu gihugu,<br \/>\nNubwo imidugararo yakomeje.<\/p>\n<p>Abarwaniraga Musinga,<br \/>\nN\u2019abari ingabo za Mibambwe<br \/>\nBaguye ku rugamba,<br \/>\nBashyinguwe mu cyubahiro.<\/p>\n<p>Umugogo wa Rutarindwa,<br \/>\nWari wahiye urakongoka,<br \/>\nN\u2019ingoro ye yari umuyonga,<br \/>\nIryo vu rishyirwa mu nkangara.<\/p>\n<p>Bariyorana icyubahiro,<br \/>\nBarishyingura ishyanga,<br \/>\nMu mashyamba ya Tongo,<br \/>\nNgo atazateza impagarara.<\/p>\n<p>Kugirira inzika uwapfuye<br \/>\nNi iby\u2019umuntu w\u2019umutindi;<br \/>\nUwatabarutse wese arubahwa,<br \/>\nNgo aruhukire mu mahoro.<\/p>\n<p>Abandi bami bantumye,<br \/>\nNgo tanga ihumure mu gihugu !<\/p>\n<p>Mu kwigana isura ya Singapuru,<br \/>\nWisenya inzu y\u2019umuturage;<br \/>\nWikik\u00e2n\u00ec\u00ecra umugisha w\u2019undi,<br \/>\nNgo Umunyarwanda abigenderemo !<\/p>\n<p>Witesha abaturage umutwe,<br \/>\nUngo ubarutishe za nyirarureshwa<br \/>\nZ\u2019imishinga y\u2019amashanyarazi<br \/>\nN\u2019ibishushyanyo-mbonera by\u2019umujyi !<\/p>\n<p>Mwikwitwaza Kigali,<br \/>\nNgo mugaraguze agati<br \/>\nUmutindi nyakujya<br \/>\nMudasangiye amajyambere !<\/p>\n<p>Mwivogera Kavukire,<br \/>\nNgo abavire mu nzira,<br \/>\nMumucuze duke atunze,<br \/>\nMutitaye ku mategeko !<\/p>\n<p>Nimukataze mu iterambere<br \/>\nMudahutaza Kanyarwanda,<br \/>\nMutagereka amagorofa<br \/>\nKuri bene ngofero !<\/p>\n<p>Reka Umunyarwanda utishoboye<br \/>\nYishyire yizane mu gihugu cye,<br \/>\nNtacibwe muri Kigali,<br \/>\nAzira ko atambaye ibirato !<\/p>\n<p>Nta gihugu cyatera imbere<br \/>\nGihutaza umunyantege nke;<br \/>\nKigali ntiyagira amahoro<br \/>\nMu gihe igih\u00eaeza abakene.<\/p>\n<p>Reka umuturage utishoboye<br \/>\nAyishakiremo imibereho,<br \/>\nAdasagariwe n\u2019insoresore<br \/>\nZikora amarondo mu mihanda !<\/p>\n<p>Wirandura imyaka y\u2019umuhinzi,<br \/>\nEjo atazicwa n\u2019inzara,<br \/>\nAgasuhukira i Bugande,<br \/>\nKandi ataraye ihinga !<\/p>\n<p>Abandi bami bantumye,<br \/>\nNgo tanga ihumure mu gihugu !<\/p>\n<p>Wibuza umuturage amahwemo,<br \/>\nNgo ahore yiruka yahagira,<br \/>\nAhunga inzego z\u2019umutekano<br \/>\nNa za maneko zimugendaho !<\/p>\n<p>Buza inzego z\u2019iperereza,<br \/>\nIza gisiviri n\u2019iza gisirikare,<br \/>\nZirekere aho kunyereza abantu,<br \/>\nNgo baburirwe irengero !<\/p>\n<p>Nta mpamvu ituma Leta<br \/>\nIfunga abantu rwihishwa,<br \/>\nKandi ifite amategeko<br \/>\nAyitegeka gukorera mu mucyo !<\/p>\n<p>Dore igihugu nta m\u00eeikoro,<br \/>\nKandi gukena si ingeso;<br \/>\nNimusaranganye duke mufite,<br \/>\nImijyi ntiyibagirwe icyaro !<\/p>\n<p>Ntihabeho itsinda ry\u2019abaherwe,<br \/>\nBasesagura ibyo kwa Mirenge,<br \/>\nBakicwa n\u2019umurengwe,<br \/>\nRubanda yicira isazi mu jisho !<\/p>\n<p>Abami bantumye, ngo nkubwire<br \/>\nKo nta muturage ukwiye<br \/>\nGuhozwaho ikiboko cy\u2019umupolisi,<br \/>\nN\u2019inkoni z\u2019Inkeragutabara !<\/p>\n<p>Abandi bami bantumye,<br \/>\nNgo funga ib\u00e2agiro rya Kami,<br \/>\nAho inzirakarengane zicwa urubozo,<br \/>\nNgo zemere ibyaha zitakoze !<\/p>\n<p>Ntiwibagirwe Rubavu na Mukamira,<br \/>\nAho bene Kanyarwanda bagowe,<br \/>\nBakorerwa ibya mfura mbi,<br \/>\nBakabakamuramo amaraso !<\/p>\n<p>Funga bya bigo by\u2019urukozasoni,<br \/>\nIby\u2019i Gikondo no \u00abkwa Kabuga\u00bb<br \/>\nByahindutse inzu z\u2019ubucakara,<br \/>\nAho baryama bacurikiranye;<\/p>\n<p>Aho abahaboheye bacucikiranye,<br \/>\nAho inzego za Leta zigukorera<br \/>\nZica urubozo rubanda rugufi,<br \/>\nUwo zitishe zikamuvuna igufa !<\/p>\n<p>Wikohereza urubyiruko mu itorero,<br \/>\nAho rutozwa ibyo kwivugana<br \/>\nUmunyarwanda basangiye igihugu,<br \/>\nNgo nuko badatekereza kimwe !<\/p>\n<p>Abandi bami bantumye,<br \/>\nNgo wikoresha ingabo z\u2019igihugu<br \/>\nMu guhungabanya amahanga<br \/>\nMusanzwe muhahirana !<\/p>\n<p>Wica umuturage ururimi,<br \/>\nNgo umucecekeshe, aruce arumire,<br \/>\nAho kumuha urubuga na we,<br \/>\nNgo ateze imbere igihugu cye !<\/p>\n<p>Ntihemererwe kuvuga<br \/>\nAbakoma yombi bahakirizwa,<br \/>\nBakikiriza imbyino uteye,<br \/>\nBati \u00ab yego Mwidishyi ! \u00bb.<\/p>\n<p>Burya ibitekerezo bizima,<br \/>\nNi yo mabuye y\u2019agaciro<br \/>\nAtagora abayacukura,<br \/>\nAkazavamo umukiro !<\/p>\n<p>Abandi bami bantumye,<br \/>\nNgo tanga ihumure mu gihugu !<\/p>\n<p>Muri iyi manda wiyongeje,<br \/>\nWihe gahunda y\u2019ubugwaneza,<br \/>\nNtuzongere kuzinga umunya,<br \/>\nNo guhekenya amenyo uri ku ngoma !<\/p>\n<p>Niwisubiraho sinzakugaya,<br \/>\nUbe \u00abNyamutegera akazaza ejo\u00bb,<br \/>\nKuko abakuvukaho, bokabaho,<br \/>\nBazabaho neza waratuvuyemo.<\/p>\n<p>Ube nka wa mwana Mahero,<br \/>\nWarambiwe kuba igihararumbo,<br \/>\nAkareka umugambi yari afite<br \/>\nWo kw\u00eeig\u00ec\u00ecra i Bugande,<\/p>\n<p>Akibwira ati \u00ab ndi imbwa bikabije,<br \/>\nNgiye kubwira uwambyaye<br \/>\nKo kwigira icyohe<br \/>\nBikwiye undi utari jye ! \u00bb.<\/p>\n<p>Umuyobozi dukeneye,<br \/>\nSi uwitwara nk\u2019igitangaza,<br \/>\nNgo arangazwe n\u2019inyungu ze,<br \/>\nAho gucungura igihugu.<\/p>\n<p>Si ubanza kwiyibuka,<br \/>\nNgo yishakire amakuzo,<br \/>\nMaze aterere ku munigo<br \/>\nAbamugaya iyo migirire.<\/p>\n<p>Iyo ntebe y\u2019ubutware<br \/>\nNtiteshwe agaciro,<br \/>\nNgo impaca ziyicareho,<br \/>\nIbe inteko y\u2019ibicumuro !<\/p>\n<p>Niterekerwe ingenzi<br \/>\nIrangwa n\u2019ubumuntu,<br \/>\nIkagirira urugwiro<br \/>\nImbaga y\u2019Abanyarwanda !<\/p>\n<p>Maze uhereye mu mudugudu,<br \/>\nUkahuranya imirenge<br \/>\nN\u2019intebe z\u2019uturere,<br \/>\nUkagerekaho n\u2019intara,<\/p>\n<p>Kugera no mu ngoro<br \/>\nY\u2019umukuru w\u2019igihugu,<br \/>\nNtihakabeho guhuguza,<br \/>\nNo guhohotera umuturage !<\/p>\n<p>Urwego yabamo rwose,<br \/>\nNta mutegetsi n\u2019umwe<br \/>\nUfite mu nshingano ze<br \/>\nKuzimanganya imiryango !<\/p>\n<p>Inshingano y\u2019umuyobozi,<br \/>\nNi ukurinda buri muturage,<br \/>\nNtihagire umenerwa amaraso,<br \/>\nHabe n\u2019igitonyanga kimwe !<\/p>\n<p>Ndi intumwa y\u2019abami,<br \/>\nSindi umwihanduzacumu,<br \/>\nSinihutira kwanduranya,<br \/>\nNgo nshotore undusha imbaraga.<\/p>\n<p>Ntunyice ntagira igicumuro,<br \/>\nCa inkoni izamba sinzakuveba,<br \/>\nUnamura icumu rigica ibintu,<br \/>\nKugira neza si ubugwari !<\/p>\n<p>Umwami Rujugira yatumye umuntu,<br \/>\nArakugendera n\u2019i Burundi,<br \/>\nAjya kumutukira Mutaga,<br \/>\nNgo nyina aragatwara inda y\u2019indaro !<\/p>\n<p>Sebitungwa aramutanga,<br \/>\nAriko Abaganwa baramwamagana,<br \/>\nBati \u00ab intumwa irarabirwa ntiyicwa ! \u00bb,<br \/>\nUndi ataha i Rwanda ari mutaraga.<\/p>\n<p>Abandi bami bantumye,<br \/>\nNgo tanga ihumure mu gihugu !<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>By Jean-Jacques Bigwabishinze Abandi bami bantumye, Ngo tanga ihumure mu gihugu ! Umwami ni uganje ubu, Naho abami ni rubanda, Ari bo bene Kanyarwanda, Iyo bava bakagera. Fungura Diane Nshimyimana, Umwari wahagurukanye amatwara, Agashaka kuyobora igihugu Ashize amanga nka Ndabaga ! Fungura uwo mwari uteze igisingo, Asubire mu be, abizihire; Reka u Rwanda rucune ituze, [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":22853,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-22852","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>MBWIRE UMWAMI UKO ABANDI BAMI BANTUMYE - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"MBWIRE UMWAMI UKO ABANDI BAMI BANTUMYE - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"By Jean-Jacques Bigwabishinze Abandi bami bantumye, Ngo tanga ihumure mu gihugu ! Umwami ni uganje ubu, Naho abami ni rubanda, Ari bo bene Kanyarwanda, Iyo bava bakagera. Fungura Diane Nshimyimana, Umwari wahagurukanye amatwara, Agashaka kuyobora igihugu Ashize amanga nka Ndabaga ! Fungura uwo mwari uteze igisingo, Asubire mu be, abizihire; Reka u Rwanda rucune ituze, [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-11-11T15:34:26+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/d11.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1000\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"668\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"MBWIRE UMWAMI UKO ABANDI BAMI BANTUMYE\",\"datePublished\":\"2017-11-11T15:34:26+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\\\/\"},\"wordCount\":1105,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/11\\\/d11.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\\\/\",\"name\":\"MBWIRE UMWAMI UKO ABANDI BAMI BANTUMYE - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/11\\\/d11.jpg\",\"datePublished\":\"2017-11-11T15:34:26+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/11\\\/d11.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/11\\\/d11.jpg\",\"width\":1000,\"height\":668},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"MBWIRE UMWAMI UKO ABANDI BAMI BANTUMYE\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"MBWIRE UMWAMI UKO ABANDI BAMI BANTUMYE - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"MBWIRE UMWAMI UKO ABANDI BAMI BANTUMYE - Umunyarwanda","og_description":"By Jean-Jacques Bigwabishinze Abandi bami bantumye, Ngo tanga ihumure mu gihugu ! Umwami ni uganje ubu, Naho abami ni rubanda, Ari bo bene Kanyarwanda, Iyo bava bakagera. Fungura Diane Nshimyimana, Umwari wahagurukanye amatwara, Agashaka kuyobora igihugu Ashize amanga nka Ndabaga ! Fungura uwo mwari uteze igisingo, Asubire mu be, abizihire; Reka u Rwanda rucune ituze, [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-11-11T15:34:26+00:00","og_image":[{"width":1000,"height":668,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/d11.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"MBWIRE UMWAMI UKO ABANDI BAMI BANTUMYE","datePublished":"2017-11-11T15:34:26+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\/"},"wordCount":1105,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/d11.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\/","name":"MBWIRE UMWAMI UKO ABANDI BAMI BANTUMYE - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/d11.jpg","datePublished":"2017-11-11T15:34:26+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/d11.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/d11.jpg","width":1000,"height":668},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/mbwire-umwami-uko-abandi-bami-bantumye\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"MBWIRE UMWAMI UKO ABANDI BAMI BANTUMYE"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/22852","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=22852"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/22852\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":22854,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/22852\/revisions\/22854"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/22853"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=22852"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=22852"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=22852"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}