{"id":23003,"date":"2017-11-20T20:36:01","date_gmt":"2017-11-20T18:36:01","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=23003"},"modified":"2017-11-20T20:36:01","modified_gmt":"2017-11-20T18:36:01","slug":"leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\/","title":{"rendered":"Leta ya Isra\u00ebl igiye kohereza abimukira 40.000 mu Rwanda!"},"content":{"rendered":"<p>Guverinoma ya Israel yemeje ko mu mezi ane ari imbere igomba kuba yafunze inkambi y\u2019abimukira ya Holot, ababarirwa mu bihumbi 40 baturuka mu bihugu bya Afurika nka Eritrea na Sudan bakazoherezwa mu Rwanda, utemeye agafungwa .<\/p>\n<p>Ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel cyatangaje ko Guverinoma ya Israel yemeye guha u Rwanda amadolari 5,000 kuri buri mwimukira ruzemera kwakira ndetse nawe akazahabwa impamba ya 3,500 $ igihe azaba yemeye kugenda ku neza.<\/p>\n<p>Ibyo ngo biri mu mugambi icyo gihugu gifite wo gufunga inkambi ya Holot yashyirwagamo abimukira batemewe n\u2019amategeko bavaga muri Afurika, ikigo kiri mu butayu hafi y\u2019umupaka wa Misiri na Israel.<\/p>\n<p>Inama y\u2019abaminisitiri yari iyobowe na Minisitiri w\u2019Intebe, Benjamin Natanyahu, kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo yafashe icyo cyemezo nyuma y\u2019imyanzuro yari yagejejweho na ba Minisitiri Aryeh Deri ushinzwe imitegekere na Gilad Erdan w\u2019umutekano.<\/p>\n<p>Hagati aho ariko Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Impunzi muri Minisiteri y\u2019 Impunzi no kurwanya ibiza, Rwahama Jean Claude, mu magambo make yabwiye IGIHE ko ataramenya ibyo kuzana abo bimukira mu Rwanda, ati \u201cNta makuru mbifiteho njyewe!\u201d<\/p>\n<p>Mu ntangiriro z\u2019umwaka ushize, Minisitiri w\u2019Ububanyi n\u2019Amahanga, Louise Mushikiwabo, yabwiye itangazamakuru ko nta masezerano yari yakagezweho hagati y\u2019u Rwanda na Israel yo kwakira abo bimukira ariko yemeje ko byaganirwagaho.<\/p>\n<p>Yagize ati \u201cTuri mu bihugu byinshi byegerewe, ibi byabaye mu myaka nk\u2019ibiri cyangwa umwe n\u2019igice ushize. Ntabwo twashoboye kurangiza ibiganiro, ariko ni ukuri ko twegerewe na Israel nka kimwe mu bihugu yifuza kwimuriramo bamwe mu mpunzi ifite.\u201d<\/p>\n<p>Yongeyeho ko abayobozi bashinzwe abinjira n\u2019abasohoka mu Rwanda na Leta ya Israel baganiraga ku bijyanye n\u2019ibizaba bikubiye mu kwimura izo mpunzi, bityo bakazareba uburyo bashobora kuzanwa mu gihugu, imyifatire yabo n\u2019uburyo bazaba bitwa by\u2019igihe kirekire.<\/p>\n<p>Amakuru yatangajwe ahamya ko Israel yemeye no kwishyura itike y\u2019indege izageza aba bimukira mu Rwanda nubwo hatashyizwe ahagaragara amasezerano yabayeho hagati ya Guverinoma z\u2019ibihugu byombi.<\/p>\n<p>Ibtimes yo yatangaje ko inzego zishinzwe abinjira n\u2019abasohoka muri Israel zizatangira kuvana muri icyo gihugu abo bimukira mu byumweru bike biri imbere, aho \u201cabinjiye mu gihugu binyuranyije n\u2019amategeko bazaba bafite amahitamo yo gufungwa cyangwa kuva mu gihugu.\u201d<\/p>\n<p>Gusa uko kwirukana abimukira ngo ntikureba abagore, abana cyangwa abageze muri icyo gihugu kubera ingaruka z\u2019icuruzwa ry\u2019abantu. Ni kimwe n\u2019abantu basabye ubuhungiro ariko batarasubizwa.<\/p>\n<p>Mbere y\u2019uko uwo mwanzuro utorwa, Netanyahu yabwiye abaminisitiri ati \u201cUku kuvanwaho kugiye kuba bitewe n\u2019amasezerano mpuzamahanga nagezeho azatuma dutwara abimukira 40,000 bari basigaye mu gihugu bitemewe, bakagenda nta kubagisha inama,\u201d<\/p>\n<p>Ibyo bizatuma inkambi ya Holot ifungwa, amafaranga yahatangwaga ashyirwe mu zindi nzego no mu kubimura. Bibarwa ko Israel yayitangagaho nibura miliyoni 68 $ buri mwaka.<\/p>\n<p>Uyu mwanzuro ariko ntuvugwaho rumwe n\u2019imiyango iharanira uburenganzira bwa muntu yumva ko Israel ikwiye kurengera abantu bayihungiraho aho kubafunga.<\/p>\n<p>Mbere y\u2019uko icyo cyemezo gitorwa, Ishami ry\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye ryita ku mpunz i (UNHCR), ryasohoye itangazo ryamagana imyanzuro ya ba Minisitiri Aryeh Deri na Gilad Erdan, yasabaga ko abimukira bajyanwa mu bindi bihugu cyangwa bagahitamo gufungwa.<\/p>\n<p>Uwo muryango uvuga ko muri iyo gahunda ya Israel yatangiye mu 2013 kugeza muri Kamena 2017, hari abimukira bagera ku 4000 bahavanwe \u201cku bushake\u201d, bakajyanwa mu bihugu birimo u Rwanda na Uganda nubwo aha iri shami rigendera ku bivugwa mu itangazamakuru.<\/p>\n<p>Komiseri ushinzwe kurengera impunzi, Volker T\u00fcrk, yagize ati \u201cBitewe n\u2019ibanga iyo gahunda ikorwamo byakomeje kugora UNHCR gukurikirana no kugenzura imibereho y\u2019abantu bimuriwe muri ibyo bihugu bya Afurika. UNHCR, ihangayikishijwe n\u2019uko abo bantu bashobora kuba batarabonhye igisubizo kirambye ku bibazo bari bafite,\u201d<\/p>\n<p>UNHCR ivuga ko muri Israel hari abimukira baturuka muri Eritrea bagera ku 27500 n\u2019abava muri Sudani bagera ku 7800.<\/p>\n<p>Source:<a href=\"http:\/\/mobile.igihe.com\/amakuru\/article\/guverinoma-ya-israel-yemeje-ko-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda-100040\"> igihe.com<\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Guverinoma ya Israel yemeje ko mu mezi ane ari imbere igomba kuba yafunze inkambi y\u2019abimukira ya Holot, ababarirwa mu bihumbi 40 baturuka mu bihugu bya Afurika nka Eritrea na Sudan bakazoherezwa mu Rwanda, utemeye agafungwa . Ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel cyatangaje ko Guverinoma ya Israel yemeye guha u Rwanda amadolari 5,000 kuri buri mwimukira [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":23004,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[67],"tags":[],"class_list":["post-23003","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amahanga"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Leta ya Isra\u00ebl igiye kohereza abimukira 40.000 mu Rwanda! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Leta ya Isra\u00ebl igiye kohereza abimukira 40.000 mu Rwanda! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Guverinoma ya Israel yemeje ko mu mezi ane ari imbere igomba kuba yafunze inkambi y\u2019abimukira ya Holot, ababarirwa mu bihumbi 40 baturuka mu bihugu bya Afurika nka Eritrea na Sudan bakazoherezwa mu Rwanda, utemeye agafungwa . Ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel cyatangaje ko Guverinoma ya Israel yemeye guha u Rwanda amadolari 5,000 kuri buri mwimukira [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-11-20T18:36:01+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/arton100040.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"1000\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"562\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Leta ya Isra\u00ebl igiye kohereza abimukira 40.000 mu Rwanda!\",\"datePublished\":\"2017-11-20T18:36:01+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\\\/\"},\"wordCount\":599,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/11\\\/arton100040.jpg\",\"articleSection\":[\"Amahanga\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\\\/\",\"name\":\"Leta ya Isra\u00ebl igiye kohereza abimukira 40.000 mu Rwanda! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/11\\\/arton100040.jpg\",\"datePublished\":\"2017-11-20T18:36:01+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/11\\\/arton100040.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2017\\\/11\\\/arton100040.jpg\",\"width\":1000,\"height\":562},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Leta ya Isra\u00ebl igiye kohereza abimukira 40.000 mu Rwanda!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Leta ya Isra\u00ebl igiye kohereza abimukira 40.000 mu Rwanda! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Leta ya Isra\u00ebl igiye kohereza abimukira 40.000 mu Rwanda! - Umunyarwanda","og_description":"Guverinoma ya Israel yemeje ko mu mezi ane ari imbere igomba kuba yafunze inkambi y\u2019abimukira ya Holot, ababarirwa mu bihumbi 40 baturuka mu bihugu bya Afurika nka Eritrea na Sudan bakazoherezwa mu Rwanda, utemeye agafungwa . Ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel cyatangaje ko Guverinoma ya Israel yemeye guha u Rwanda amadolari 5,000 kuri buri mwimukira [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-11-20T18:36:01+00:00","og_image":[{"width":1000,"height":562,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/arton100040.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Leta ya Isra\u00ebl igiye kohereza abimukira 40.000 mu Rwanda!","datePublished":"2017-11-20T18:36:01+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\/"},"wordCount":599,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/arton100040.jpg","articleSection":["Amahanga"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\/","name":"Leta ya Isra\u00ebl igiye kohereza abimukira 40.000 mu Rwanda! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/arton100040.jpg","datePublished":"2017-11-20T18:36:01+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/arton100040.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2017\/11\/arton100040.jpg","width":1000,"height":562},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/leta-ya-israel-igiye-kohereza-abimukira-40-000-mu-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Leta ya Isra\u00ebl igiye kohereza abimukira 40.000 mu Rwanda!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/23003","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=23003"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/23003\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":23005,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/23003\/revisions\/23005"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/23004"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=23003"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=23003"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=23003"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}