{"id":23397,"date":"2017-12-11T10:46:11","date_gmt":"2017-12-11T08:46:11","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=23397"},"modified":"2017-12-11T10:47:00","modified_gmt":"2017-12-11T08:47:00","slug":"namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\/","title":{"rendered":"\u201cNamaze gutera ishoti\u201d ishyirwaho ry\u2019urwego rwo kurwanya iyicarubozo: Evode Uwizeyimana"},"content":{"rendered":"<p>Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y\u2019Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n\u2019andi mategeko avuga ko atazigera ategura itegeko rishyiraho urwego rushinzwe kurwanya iyicarubozo.<\/p>\n<p>Uwizeyimana Evode yabirahiriye Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n\u2019Ubwuzuzanye bw\u2019Abagabo n\u2019Abagore mu Iterambere ry\u2019Igihugu mu minsi ishize.<\/p>\n<p>Komisiyo yarimo yumva ibisobanuro bye ku mushinga w\u2019itegeko rigena ibyaha b\u2019ibihano. Evode yavuze ko u Rwanda rwashyizeho inzego zitandukanye zigamije kurengera uburenganzira bwa muntu, gushyiraho urundi rwego ngo byaba ari ugushaka guhangira abantu akazi.<\/p>\n<p>Yagize ati \u201cIcyo kintu muzaba mureba nikigera muri komisiyo iwanyu aha ngaha. Dufite Komisiyo y\u2019Uburenganzira bwa muntu. Iryo tegeko ryayo turarifite n\u2019icyo kintu cyatunaniye kugishyiramo. Ntibadusobanurira icyo kintu kindi bashaka kurema twe turavuga ngo dufite Komisiyo y\u2019Uburenganzira bwa muntu ifite mu nshingano ibi n\u2019ibi.<\/p>\n<p>Harimo kuba bizatwara ingengo y\u2019imari, kereka niba ari \u2018job creation\u2019 (kwihangira akazi). Nababwiye ko ntazigera mbiha umugisha n\u2019iryo tegeko ntazaribazanira ririmo icyo kintu. N\u2019abo muri Komisiyo y\u2019Uburenganzira bwa muntu babe babyumva hakiri kare, rwose.\u201d<\/p>\n<p>Imvano y\u2019iki kibazo ni umunyamategeko wo muri Komisiyo y\u2019Uburenganzira bwa Muntu, Ngabonziza Theophile, wari muri ibyo biganiro, wavuze ko hagakwiye gushyirwaho itegeko ryihariye ku cyaha cy\u2019iyicarubozo na cyane ko hazajyaho urwego ruzaba rushyinzwe kugenzura ibyo byaha, aho ngo ruzajya rusura aho abafungwa bafungiye ndetse n\u2019ahandi.<\/p>\n<p>Yagaragaje ko hari amasezerano mpuzamahanga adahatirwa yo muri 2002 yo kurwanya iyicarubozo u Rwanda rwashyizeho umukono ateganya ko urwo rwego rwajyaho, anasobanura ko imyiteguro yo kurushyiraho igenda neza.<\/p>\n<p>Yagize ati \u201cAmasezerano y\u2019inyongera adahatirwa yo mu mwaka wa 2002 u Rwanda rwashyizeho umukono ateganya ko ibihugu byashyize umukono kuri ayo masezerano bigomba gushyiraho urwego rugomba kugenzura iyubahirizwa ry\u2019ayo masezerano kandi rufite n\u2019ububasha bwo gusuzuma ahantu hose hafungiye abantu cyangwa ahandi aho ari ho hose hakekwa iyicarubozo. Ni muri urwo rwego Komisiyo y\u2019Uburenganzira bwa Muntu hanifujwe ko kubera urwo rwego ruzajyaho, ngira ngo gushyiraho urwo rwego bigeze ahantu hashimishije, ngira ngo itegeko rizaza aha ngaha muzabireba, ku bw\u2019ibyo ngibyo, hanifuwe ko hajyaho itegeko ry\u2019iyicarubozo ukwaryo\u2026\u201d<\/p>\n<p>Minisitiri Evode yabaye nk\u2019utera utwatsi iki cyifuzo avuga ko hari Komisiyo y\u2019Igihugu y\u2019Uburenganzira bwa muntu bikaba biri mu nshingano zabyo kureba ko bwubahirizwa, ashimangira ko niba hari aho inshingano zayo zitagera hazavugururwa itegeko riyishyiraho aho gushyiraho urwego rushya.<\/p>\n<p>Yagize ati \u201cKomisiyo y\u2019Uburenganzira bwa muntu niba bashaka ko tuvugurura itegeko riyigenga tukagura manda yayo tuzabishyiramo ariko kuvuga ngo tugiye kurema ikindi kintu, icyo kintu bazana ni ikintu bavuga ngo kizaba gishinzwe ngo kureba ibikorwa by\u2019iyicarubozo, ngo kureba ibikorwa ry\u2019izimira ry\u2019abantu [\u2026] Nonese musanzwe mukora iki? Niba ibyo bintu bitari mu nshingano zanyu nka komisiyo, ntabwo ari cyo natekereje kuganira uyu munsi ariko mu itegeko rihari narangije kubitera ishoti. Bazabinyuze ahandi. Ariko ikigaragara dushobora gufata itegeko tukagura manda ya komisiyo y\u2019uburenganzira bwa muntu kuko ifite ishingano yo kugenzura iyubahirizwa ry\u2019uburenganzira bwa muntu.\u201d<\/p>\n<p>Yatanze urugero rw\u2019inzego za Leta zashyizweho hirindwa ko byazajya bitanga raporo zabyo z\u2019ibikorwa muri za minisiteri, ahubwo zikabitanga mu Biro by\u2019Umukuru w\u2019Igihugu no mu Nteko Ishinga Amategeko. Ngo byari bigamije kwirinda ko ba minisitiri bazajya bivanga mu mikorere yabyo.<\/p>\n<p>Uretse Komisiyo y\u2019Uburenganzira bwa muntu, Minisitiri Evode yatanze izindi ngero nka Komisiyo y\u2019Igihugu y\u2019Ubumwe n\u2019Ubwiyunge, Urwego rushyizwe kureba iyubahirizwa ry\u2019ihame ry\u2019uburinganire, Komisiyo y\u2019Igihugu yo kurwanya Jenoside n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Mu minsi ishize itsinda ry\u2019impuguke z\u2019akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu zaje mu Rwanda zigamije kugenzura ibikorwa by\u2019iyicarubozo rikunze kuvugwa. Gusa iki gikorwa nticyageze ku musozo kuko izo mpuguke zahise zisubirira i Geneve mu Busuwisi, ziza gutangaza ko Leta y\u2019u Rwanda yabashyizeho amananiza yo kugera ahafungirwa abantu ndetse no kuba nta bwisanzure zari zifite mu kuganiriza abatangabuhamya.<\/p>\n<p>Bidateye kabiri Guverinoma yahise itangaza ko ibyo izo mpuguke zavuze atari byo, aho ngo yazifashije mu buryo bushoboka bwose.<\/p>\n<p>Guhagarika uru ruzinduko kw\u2019izi mpuguke byanaje nyuma y\u2019aho Inteko Ishinga Amategeko y\u2019u Rwanda isabye Guverinoma ko igomba kureba amasezerano yagiranye n\u2019Umuryango ushinzwe uburenganzira bwa muntu wa Human Rights Watch.<\/p>\n<p>Ni nyuma y\u2019aho muri Nyakanga 2017, uyu muryango usohoye icyegeranyo kivuga ko mu Rwanda abajura bicwa.<\/p>\n<p>Komisiyo y\u2019Igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu na yo yahise ikora ubushakashatsi, ivuga ko ibyo \u201cHRW\u201d yavuze ari ibinyoma kuko ngo hari abantu yavuze ko bishwe n\u2019inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda kandi bakiriho.<\/p>\n<p>Human Rights Watch yakunze gusohora raporo ishinja Leta y\u2019u Rwanda kuniga ubwisanzure bwa politiki n\u2019ubwitangazamakuru, ubushize yavuze ko igisirikari gikorera iyicarubozo abakekwaho ibyaha kugira ngo babyemere banatange andi makuru akenewe.<\/p>\n<p>U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko uyu muryango ukora raporo zidashingiye ku kuri, rugasaba abasoma raporo zabo kudatwarwa n\u2019amarangamutima y\u2019abazandika kuko ngo nta cyiza barwifuriza.<\/p>\n<p>Source: izuba Rirashe<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y\u2019Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n\u2019andi mategeko avuga ko atazigera ategura itegeko rishyiraho urwego rushinzwe kurwanya iyicarubozo. Uwizeyimana Evode yabirahiriye Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n\u2019Ubwuzuzanye bw\u2019Abagabo n\u2019Abagore mu Iterambere ry\u2019Igihugu mu minsi ishize. Komisiyo yarimo yumva ibisobanuro bye ku mushinga w\u2019itegeko rigena ibyaha b\u2019ibihano. Evode yavuze ko u Rwanda rwashyizeho inzego [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":11036,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[30],"tags":[],"class_list":["post-23397","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-rwanda"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>\u201cNamaze gutera ishoti\u201d ishyirwaho ry\u2019urwego rwo kurwanya iyicarubozo: Evode Uwizeyimana - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"\u201cNamaze gutera ishoti\u201d ishyirwaho ry\u2019urwego rwo kurwanya iyicarubozo: Evode Uwizeyimana - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y\u2019Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n\u2019andi mategeko avuga ko atazigera ategura itegeko rishyiraho urwego rushinzwe kurwanya iyicarubozo. Uwizeyimana Evode yabirahiriye Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n\u2019Ubwuzuzanye bw\u2019Abagabo n\u2019Abagore mu Iterambere ry\u2019Igihugu mu minsi ishize. Komisiyo yarimo yumva ibisobanuro bye ku mushinga w\u2019itegeko rigena ibyaha b\u2019ibihano. Evode yavuze ko u Rwanda rwashyizeho inzego [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-12-11T08:46:11+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2017-12-11T08:47:00+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/08\/Evode-Uwizeyimana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"640\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"640\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"\u201cNamaze gutera ishoti\u201d ishyirwaho ry\u2019urwego rwo kurwanya iyicarubozo: Evode Uwizeyimana\",\"datePublished\":\"2017-12-11T08:46:11+00:00\",\"dateModified\":\"2017-12-11T08:47:00+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\\\/\"},\"wordCount\":783,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/08\\\/Evode-Uwizeyimana.jpg\",\"articleSection\":[\"Rwanda\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\\\/\",\"name\":\"\u201cNamaze gutera ishoti\u201d ishyirwaho ry\u2019urwego rwo kurwanya iyicarubozo: Evode Uwizeyimana - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/08\\\/Evode-Uwizeyimana.jpg\",\"datePublished\":\"2017-12-11T08:46:11+00:00\",\"dateModified\":\"2017-12-11T08:47:00+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/08\\\/Evode-Uwizeyimana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/08\\\/Evode-Uwizeyimana.jpg\",\"width\":640,\"height\":640,\"caption\":\"Evode Uwizeyimana\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"\u201cNamaze gutera ishoti\u201d ishyirwaho ry\u2019urwego rwo kurwanya iyicarubozo: Evode Uwizeyimana\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"\u201cNamaze gutera ishoti\u201d ishyirwaho ry\u2019urwego rwo kurwanya iyicarubozo: Evode Uwizeyimana - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"\u201cNamaze gutera ishoti\u201d ishyirwaho ry\u2019urwego rwo kurwanya iyicarubozo: Evode Uwizeyimana - Umunyarwanda","og_description":"Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y\u2019Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n\u2019andi mategeko avuga ko atazigera ategura itegeko rishyiraho urwego rushinzwe kurwanya iyicarubozo. Uwizeyimana Evode yabirahiriye Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n\u2019Ubwuzuzanye bw\u2019Abagabo n\u2019Abagore mu Iterambere ry\u2019Igihugu mu minsi ishize. Komisiyo yarimo yumva ibisobanuro bye ku mushinga w\u2019itegeko rigena ibyaha b\u2019ibihano. Evode yavuze ko u Rwanda rwashyizeho inzego [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-12-11T08:46:11+00:00","article_modified_time":"2017-12-11T08:47:00+00:00","og_image":[{"width":640,"height":640,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/08\/Evode-Uwizeyimana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"\u201cNamaze gutera ishoti\u201d ishyirwaho ry\u2019urwego rwo kurwanya iyicarubozo: Evode Uwizeyimana","datePublished":"2017-12-11T08:46:11+00:00","dateModified":"2017-12-11T08:47:00+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\/"},"wordCount":783,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/08\/Evode-Uwizeyimana.jpg","articleSection":["Rwanda"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\/","name":"\u201cNamaze gutera ishoti\u201d ishyirwaho ry\u2019urwego rwo kurwanya iyicarubozo: Evode Uwizeyimana - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/08\/Evode-Uwizeyimana.jpg","datePublished":"2017-12-11T08:46:11+00:00","dateModified":"2017-12-11T08:47:00+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/08\/Evode-Uwizeyimana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/08\/Evode-Uwizeyimana.jpg","width":640,"height":640,"caption":"Evode Uwizeyimana"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/namaze-gutera-ishoti-ishyirwaho-ryurwego-rwo-kurwanya-iyicarubozo-evode-uwizeyimana\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"\u201cNamaze gutera ishoti\u201d ishyirwaho ry\u2019urwego rwo kurwanya iyicarubozo: Evode Uwizeyimana"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/23397","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=23397"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/23397\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":23398,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/23397\/revisions\/23398"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/11036"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=23397"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=23397"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=23397"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}