{"id":2346,"date":"2012-10-30T16:18:46","date_gmt":"2012-10-30T14:18:46","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=2346"},"modified":"2012-10-30T16:18:46","modified_gmt":"2012-10-30T14:18:46","slug":"ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\/","title":{"rendered":"Ikimenyetso kiragaragaye: mu Rwanda nta  butabera buharangwa!"},"content":{"rendered":"<p>Ntawe ugishidikanya ko ubucamanza mu Rwanda bubogamiye ku butegetsi bwa Perezida Pahulo Kagame ko kandi budashishikajwe n\u2019ubutabera. Mu gihe urubanza rumaze, ntitwahwemye kubereka ko Urukiko Rukuru, rutigeze rwemera ibimenyetso byagiye bitangwa n\u2019ababuranira Madame Victoire Ingabire, bagaragaza ko ari umwere mu byo aregwa. Ahubwo Urukiko Rukuru rwihaye ubushobozi budafite, bwo kwakira ibirego by\u2019ibikorwa  bishobora kuba byarabaye mbere y\u2019uko itegeko ribihana rijyaho, cyangwa se kwakira ibirego rudafitiye ubushobozi.<!--more--><\/p>\n<p>Byagaragaye ko impapuro zitemewe zavuye mu Buholandi, zigenewe kwerekana imikoranire hagati ya Madame Victoire Ingabire n\u2019umutwe w\u2019inyeshyamba FDLR, ari impimbano. Umushinjacyaha ntiyigeze ashyira ahagaragara ibimenyetso bihama Madame Victoire Ingabire. Kuba Urukiko Rukuru rwaragiye rwirengagiza ibyo rugezwaho n\u2019ababuranira  Madame Victoire Ingabire, kuba urubanza rutagendera ku mategeko agenga imiburanishirize y\u2019imanza, no kuba Urukiko Rukuru rwiha uburenganzira bwo kwakira  ibirego by\u2019ibikorwa byabaye itegeko ribihana ritarajyaho, ibyo byose bigaragaza ko Urukiko Rukuru rwashyize inzitizi mu rubanza rwa Madame Victoire Ingabire.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo ubutegetsi bwa Pahulo Kagame bwateganyaga ko urubanza rwa Madame Victoire Ingabire rujya mu rwego rw\u2019imanza zisanzwe, byagiye bigaragara kenshi ko ubutegetsi bwivanze muri ruriya rubanza.<\/p>\n<p>Kuba  umutangabuhamya  Michel Habimana, wari waje gushinjura Madame Victoire Ingabire, ahohoterwa mu buroko, avoka we umuburanira adashobora kumugeraho, kandi urukiko rutabizi, ibyo byatumye Madame Victoire Ingabire ava mu rubanza ku mugaragaro kw\u2019italiki ya 16 Mata 2012. Michel Habimana yaje gusobanurira urukiko ibyamubayeho, n\u2019ukuntu icyumba yarimo cyajagajazwe. Mu gusaba kugira icyo ageza ku rukiko, Madame Victoire Umuhoza yasobanuye ko ibyabaye kuri Michel Habimana birenze urugero, ko hari inzitizi nyinshi zagaragaye mu rubanza rwe, ko nta kizere afite ko abatangabuhamya bandi bazahabwa urubuga bahabwa n\u2019amategeko bwo gushinjura uregwa. Yafashe rero icyemezo cyo kutazongera kwitaba urukiko, kubera ko abona nta butabera ashobora kubona mu Rwanda; kubera ko ubucamanza bubogamye kandi butigenga.<\/p>\n<p>Ibyaha Madame Victoire Ingabire, umuyobozi mukuru wa FDU-Inkingi, aregwa, birimo guhungabanya umutekano wa Leta, kubiba amacakubiri, n\u2019ingengabitekerezo ya Jenoside, byagaragaye ko ari umugambi w\u2019ubutegetsi wo kumucecekesha burundu, kubera ko atavuga rumwe n\u2019ubutegetsi.<\/p>\n<p><strong>Mu by\u2019ukuri, uru rubanza ni urwa politiki.<\/strong><\/p>\n<p>Madame Ingabire Victoire arazira ko yatinyutse kuvugira ku butaka bw\u2019u Rwanda ko ubutegetsi bwa Pahulo Kagame burenganya rubanda ibi birenze urugero, ko hagomba ubwiyunge mu Banyarwanda, ko hifuzwa ubutabera  burengera abiciwe bose, ko kandi abantu bose bagize uruhare mu bwicanyi bwabaye, babiryozwa. Ubutegetsi rero bugamije gutera ubwoba abandi Banyarwanda bafite igitekerezo cyo guhaguruka nka Madamu Victoire Ingabire, bakiyemeza guhangana n\u2019ubutegetsi bw\u2019igitugu bwa FPR. Ubutegetsi buragaragaza ko butemera na gato kugirana imishyikirano n\u2019amashyaka atavuga rumwe nabwo, mu miyoborerere y\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Kuri FDU-Inkingi, biragaragara ko ubutegetsi bwa Kigali butazigera bufungura ku bwende bwabwo urubuga rwa politiki. Nyuma y\u2019imyaka ibiri n\u2019igice irenga ishyaka ryacu FDU-Inkingi ryatse kwemerwa nk\u2019ishyaka ryemewe mu gihugu, kugeza magingo aya, ubwo burenganzira bukaba butaratangwa, biragaragara ko ishyaka ryacu ritazigera ryemerwa n\u2019ubutegetsi bwa Prezida Pahulo Kagame. Kuva Leta icira Madamu Victoire Ingabire igihano gikomeye cyo gufungwa, kandi yariyatashye yimirije imbere kwandikisha ishyaka no kwiyamamariza mu mwanya wa Perezida y\u2019igihugu, ubutegetsi bwa Perezida Pahulo Kagame buragaciye ku mugaragaro kandi ku buryo budasubirwaho, ko inzira ya demokarasi, inzira y\u2019ubutabera, ukwishyira ukizana n\u2019ubwiyunge ku Banyarwanda, ntacyo bububwiye na gato. Tukaba dusaba abantu bose bakunda amahoro kandi bifuza ko imihererekane y\u2019ubutegetsi mu Rwanda yagenda mu nzira ya demokarasi, ko bamagana iyi mikirize y\u2019urubanza.<\/p>\n<p>Ubutegetsi bwa Kigali, yego bumaze gushyira ku kagozi Madamu Victoire Ingabire rumucira igihano cy\u2019igifungo kiremereye, ariko buribeshya ntibushobora kuvutsa Abanyarwanda ukwizera Madame Victoire Ingabire yabibye mu Banyarwanda, azanakomeza kubera urumuri.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo bigaragara ko ubutegetsi bw\u2019i Kigali bushyira imbere ingufu, bugamije kurwanya igitekerezo cyose kigamije gukemura mu bwumvikane ibibazo bya politiki, FDU-Inkingi ntizagwa muri uwo mutego. Inzira y\u2019ingufu no kumena amaraso ntizigera iba inzira ya politiki yacu. Ni ubutegetsi bwa Kigali buzayidushoramo, sitwe tuzayihitamo. N\u2019ubwo Perezida Pahulo Kagame yagaragaje kenshi ko adatinya kumena amaraso kugirango akomeze politiki ye y\u2019igitugu, FDU-Inkingi irahamya ko akaga Abanyarwanda bagize karenze kamere; amaraso yamenetse ni menshi. FDU-Inkingi iharanira ko isimburana ry\u2019ubuyobozi bw\u2019igihugu bukorwa binyuze mu nzira y\u2019imishyikirano. FDU-Inkingi irasaba Perezida Kagame kwemera mu mutuzo imishyikirano n\u2019andi mashyaka ya politiki arwanya imitegekere mibi y\u2019igihugu yagize akarima ke.<\/p>\n<p>Niyo mpamvu FDU-Inkingi ihamagariye Abanyarwanda ku buryo buranguruye kwima amatwi ingamba zose zizakoreshwa n\u2019ubutegetsi na ba rutwitsi batazatinda kwigaragaza, buririye kuri iyi mikirize iteye isoni y\u2019uru rubanza n\u2019uku gufunga urubuga rwa politiki, ngo barohe mu ntambara Abanyarwanda kugira ngo bagume cyangwa bajye ku butegetsi. Nyabuneka Banyarwanda mushishoze, inzira y\u2019intambara no kuvusha andi maraso, ku bantu bazi Leta ya Kagame, ni yo mahirwe ye. Si inzira yo kubohora abaturage twe dushobora guhitamo ku bwende bwacu kuko tuzi ko yagumisha Abanyarwanda ku ngoyi igihe kirekire aho kubagarurira agaciro.<\/p>\n<p>Igihe cy\u2019impindura y\u2019ubuyobozi bw\u2019igihugu cyageze. Prezida Pahulo Kagame ari mu mayira abiri kandi niwe uzagena inzira ahitiyemo abanyarwanda. Ashobora guhitamo inzira y\u2019imishyikirano n\u2019amashyaka ya politiki atavugarumwe na Leta ye kugira ngo tugenere hamwe imiyoborere y\u2019ubuyobozi bw\u2019igihugu: icyo gihe azaguma ku butegetsi. Ashobora na none guhitamo gukurura Abanyarwanda mu ntambara. Ni amahitamo ye, ariko amenye ko icyo gihe we na hehe n\u2019ubuyobozi bw\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Intabaza yavuze, Mwidishyi!<\/p>\n<p>Bikorewe i Lausanne mu Busuwisi, tariki ya 30 Ukwakira 2012.<\/p>\n<p>Dr. Nkiko Nsengimana<br \/>\nUmuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi<br \/>\n<a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/08\/images-11.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/08\/images-11.jpg\" alt=\"\" width=\"200\" height=\"117\" class=\"alignleft size-full wp-image-1121\" \/><\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ntawe ugishidikanya ko ubucamanza mu Rwanda bubogamiye ku butegetsi bwa Perezida Pahulo Kagame ko kandi budashishikajwe n\u2019ubutabera. Mu gihe urubanza rumaze, ntitwahwemye kubereka ko Urukiko Rukuru, rutigeze rwemera ibimenyetso byagiye bitangwa n\u2019ababuranira Madame Victoire Ingabire, bagaragaza ko ari umwere mu byo aregwa. Ahubwo Urukiko Rukuru rwihaye ubushobozi budafite, bwo kwakira ibirego by\u2019ibikorwa bishobora kuba byarabaye [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":2347,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64,63],"tags":[],"class_list":["post-2346","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","category-ubutabera"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ikimenyetso kiragaragaye: mu Rwanda nta butabera buharangwa! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ikimenyetso kiragaragaye: mu Rwanda nta butabera buharangwa! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ntawe ugishidikanya ko ubucamanza mu Rwanda bubogamiye ku butegetsi bwa Perezida Pahulo Kagame ko kandi budashishikajwe n\u2019ubutabera. Mu gihe urubanza rumaze, ntitwahwemye kubereka ko Urukiko Rukuru, rutigeze rwemera ibimenyetso byagiye bitangwa n\u2019ababuranira Madame Victoire Ingabire, bagaragaza ko ari umwere mu byo aregwa. Ahubwo Urukiko Rukuru rwihaye ubushobozi budafite, bwo kwakira ibirego by\u2019ibikorwa bishobora kuba byarabaye [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-10-30T14:18:46+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Ikimenyetso kiragaragaye: mu Rwanda nta butabera buharangwa!\",\"datePublished\":\"2012-10-30T14:18:46+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\\\/\"},\"wordCount\":872,\"commentCount\":1,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Amakuru\",\"Ubutabera\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\\\/\",\"name\":\"Ikimenyetso kiragaragaye: mu Rwanda nta butabera buharangwa! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-10-30T14:18:46+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"243\",\"height\":\"207\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ikimenyetso kiragaragaye: mu Rwanda nta butabera buharangwa!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ikimenyetso kiragaragaye: mu Rwanda nta butabera buharangwa! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ikimenyetso kiragaragaye: mu Rwanda nta butabera buharangwa! - Umunyarwanda","og_description":"Ntawe ugishidikanya ko ubucamanza mu Rwanda bubogamiye ku butegetsi bwa Perezida Pahulo Kagame ko kandi budashishikajwe n\u2019ubutabera. Mu gihe urubanza rumaze, ntitwahwemye kubereka ko Urukiko Rukuru, rutigeze rwemera ibimenyetso byagiye bitangwa n\u2019ababuranira Madame Victoire Ingabire, bagaragaza ko ari umwere mu byo aregwa. Ahubwo Urukiko Rukuru rwihaye ubushobozi budafite, bwo kwakira ibirego by\u2019ibikorwa bishobora kuba byarabaye [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-10-30T14:18:46+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Ikimenyetso kiragaragaye: mu Rwanda nta butabera buharangwa!","datePublished":"2012-10-30T14:18:46+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\/"},"wordCount":872,"commentCount":1,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Amakuru","Ubutabera"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\/","name":"Ikimenyetso kiragaragaye: mu Rwanda nta butabera buharangwa! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-10-30T14:18:46+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"243","height":"207"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ikimenyetso-kiragaragaye-mu-rwanda-nta-butabera-buharangwa\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ikimenyetso kiragaragaye: mu Rwanda nta butabera buharangwa!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2346","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=2346"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/2346\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=2346"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=2346"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=2346"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}