{"id":23464,"date":"2017-12-14T17:25:29","date_gmt":"2017-12-14T15:25:29","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=23464"},"modified":"2017-12-14T17:25:29","modified_gmt":"2017-12-14T15:25:29","slug":"ubutumwa-kwisaburu-yimyaka-irindwi-yihuriro-nyarwanda-rnc","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-kwisaburu-yimyaka-irindwi-yihuriro-nyarwanda-rnc\/","title":{"rendered":"UBUTUMWA KW\u2019ISABURU Y\u2019IMYAKA IRINDWI Y\u2019IHURIRO NYARWANDA (RNC)"},"content":{"rendered":"<p>Banyarwandakazi, Banyarwanda, Bayoboke namwe Bakunzi b\u2019Ihuriro Nyarwanda, Bavandimwe dufatanyije urugamba rwo kuvana u Rwanda ku ngoyi y\u2019igitugu, nshuti z\u2019u Rwanda, kuri iyi sabukuru y\u2019imyaka irindwi Ihuriro Nyarwanda rimaze rishinzwe, mw\u2019izina ry\u2019ubuyobozi bukuru bw\u2019Ihuriro no mw\u2019izina ryanjye bwite ndabasuhuje kandi mbifurije amahoro n\u2019amahirwe aho muri hose.<\/p>\n<p>Ndashimira cyane abanyarwandakazi n\u2019abanyarwanda b\u2019ingeri zose banze kuba imbata z\u2019icuraburindi biyemeza guhagurukana ibakwe, bagana Ihuriro bahujwe n\u2019umugambi wo guharanira uburenganzira bwabo n\u2019ubw\u2019abanyarwanda bose. Ndabashimira uburyo bitanga batizigamye, amanywa n\u2019ijoro, n\u2019uburyo bashyira hamwe imbaraga zabo, ubwenge bwabo n\u2019ubundi bushobozi bwabo bwose kugira ngo akarengane, uburyamirane n\u2019ibindi bibi byose byimakajwe n\u2019ingoma y\u2019igitugu bicike mu rwa Gasabo, maze abanyarwanda bazashobore kwishyira no kwizana mu gihugu cyabo.<\/p>\n<p>Ndabashimira urukundo bafitiye u Rwanda n\u2019abanyarwanda, rwatumye biyemeza gutanga igiciro icyo aricyo cyose kugira ngo igihugu cyacu kizacane ukubiri burundu n\u2019amateka y\u2019ubutegetsi bubi yakiranze kuva cyera kugeza magingo aya.<\/p>\n<p>Aha mboneyeho kwunamira intwari zose zatanze ubuzima bwazo kuri uru rugamba, harimo abavandimwe bacu Patrick Karegeya, umwe mubashinze Ihuriro na Jean Damasc\u00e8ne Habarugira, umuyoboke w\u2019ishyaka FDU-Inkingi, bahitanywe n\u2019abicanyi b\u2019agatsiko kari k\u2019ubutegetsi i Kigali.<\/p>\n<p>Mfashe mu mugongo imfubyi n\u2019abapfakazi, n\u2019imiryango yose yabuze ababo, ari abishwe imirambo yabo ikagaragara, ari n\u2019abashimuswe bakaburirwa irengero nka Emmanuel Nkubana, Rwalinda Michael na Illumin\u00e9e Iragena, bazize guharanira ko abanyarwanda bagira ubwisanzure.<\/p>\n<p>Ndihanganisha kandi inzirakarengane zose zifungiye mu mabohero no mu mazu y\u2019iyicwa rubozo anyanyagiye hirya no hino mu gihugu zizira ibitekerezo byazo no gushakira abanyarwanda amahoro. Aha navuga nka perezida w\u2019ishyaka PDP-Imanzi D\u00e9o Mushayidi, pr\u00e9sidente w\u2019ishyaka FDU-Inkungi Victoire Ingabire, visi-perezida waryo wa mbere Bonifasi Twagirimana, n\u2019abayoboke baryo batandatu: Ndayisenga Papias, Nsabiyaremye Gratiani, Mbarushimana Evode, Gasengayire Leonille, Ufitamahoro Norbert na Twagirayezu Fabien; nkavuga Jenerali Frank Rusagara, Colonel Tom Byabagamba, Colonel Rugigana Ngabo, Lieutenant Joel Mutabazi, Kizito Mihigo, Diane Rwigara hamwe n\u2019umubyeyi we Adeline Rwigara.<\/p>\n<p>Ihuriro ribijeje ko ritazatatira igihango abo bavandimwe bacu batangiye ubuzima bwabo cyangwa bagafungwa bakababazwa bikomeye, ko rizarangiza urugamba batangiye kandi ko igihe nikigera ibigwi byabo bizandikwa mu mateka y\u2019intwari zitangiye igihugu.<\/p>\n<p>Bavandimwe dufatanyije urugamba, ku munsi nk\u2019uyu w\u2019isabukuru y\u2019Ihuriro Nyarwanda, ni ngombwa ko dusubiza amaso inyuma, tukareba aho tugeze ikivi twateruye cyo kubohoza u Rwanda ku ngoyi y\u2019agatsiko, tukanasuzuma intera isigaye ngo tucyuse maze amahoro, ubumwe n\u2019ubwisanzure, aribyo ntego z\u2019Ihuriro Nyarwanda, byimakazwe mu rwatubyaye.<\/p>\n<p>Mbere na mbere ariko, birakwiye ko tubanza kwibutsa muri macye impamvu zatumye Ihuriro rishingwa, tukanagaragariza buri wese ko izo mpamvu zikiriho, zikomeye kandi ko zigenda zongera ubukana.<\/p>\n<p>Nk\u2019uko bigaragarira mu nyandiko itangaza ishingwa ryaryo, Ihuriro Nyarwanda ryavutse kubera amabi menshi aranga ubutegetsi bw\u2019u Rwanda, harimo guhohotera uburenganzira bw\u2019ikiremwa muntu, gutegekesha igitugu, kuziza abantu ibitekerezo byabo, gucecekesha itangazamakuru ryigenga, kwikubira umutungo w\u2019igihugu, kwimakaza akarengane, n\u2019ibindi bikorwa biganisha u Rwanda muyandi makuba ndengakamere.<\/p>\n<p>Ikigaragarira buri wese, ni uko muri izo mpamvu zose nta n\u2019imwe yavuyemo. Byonyine turebye ibyabaye muri uyu mwaka wa 2017, dusanga ahubwo ibyo twanengaga dushinga Ihuriro bigenda birushaho gushinga imizi :<\/p>\n<p>&#8211; Abicishije mu ngirwamatora yabaye mu kwa munani, perezida Paul Kagame yiyimitse nk\u2019umukuru w\u2019u Rwanda ubuzima bwe bwose. Nkaho bitamuhagije, yanahise ata mu munyururu umwe mubari bifuje gupiganwa nawe, Diane Rwigara na bamwe mu muryango we, amuziza ko yatinyutse kuvuga akarengane n\u2019ibindi bibazo bikomeye biri mu gihugu.<\/p>\n<p>&#8211; Abahagarariye ishyaka FDU inkingi mu Rwanda na bamwe mu bayoboke baryo barafunzwe, abandi baricwa, abandi baburirwa irengero.<\/p>\n<p>&#8211; Imiryango iharanira uburenganzira bw\u2019ikiremwa muntu yongeye gushyira hanze ibyegeranyo byerekena ukuntu inzego zitwa ko zishinzwe kurinda umutekano w\u2019abaturage ahubwo zibica umunsi k\u2019uwundi.<\/p>\n<p>&#8211; Ubutegetsi bw\u2019u Rwanda bwanze ko impuguke z\u2019umuryango w\u2019Abibumbye zisura ahavugwa ko hakorerwa iyica rubozo, kubera gutinya ko amahano ndengakamere ahakorerwa ajya hanze akagaragazwa imbere y\u2019isi yose.<\/p>\n<p>&#8211; Leta ya Kigali yakomeje umuco wayo mubi wo guteza umutekano muke mu bihugu bituranye narwo, kuburyo ubu u Rwanda ntarwinyagamburiro rusigaranye, kuko rwaterewe icyizere n\u2019ibindi bihugu byo mu karere k\u2019ibiyaga bigari byose. Ibivugwa cyane muri iki gihe ni umwuka mubi uri hagati y\u2019u Rwanda na Uganda, kuva aho udutsiko tw\u2019abicanyi ba Leta ya Kigali tuvumburiwe, abari batugize bakagezwa imbere y\u2019inkiko.<\/p>\n<p>Igitangaje ni uko aho kwikosora, Leta y\u2019agatsiko ishaka kugereka kubatavuga rumwe nayo ayo mabi ikorera mu karere no mu Rwanda. Nkaba mboneyeho akanya ko gusaba abanyarwanda aho bava bakagera, kudufasha kwamaganira kure imigambi mibisha ya Leta y\u2019agatsiko yo kugerageza gusiga ibara umuntu wese cyangwa umutwe wa politiki utavuga rumwe nayo, ibagerekaho gushinga cyangwa gushyigikira imitwe y\u2019iterabwoba. Uko gushaka kwivanaho ibikorwa by\u2019iterabwoba Leta ya Kagame ikora mu Rwanda no mu karere k\u2019ibiyaga bigari ikabyegeka ku bandi, Ihuriro Nyarwanda ribyamaganye ryivuye inyuma. Ihuriro ryacu ntiryigeze riba, kandi nta na rimwe rizaba umutwe w\u2019iterabwoba.<\/p>\n<p>Hejuru y\u2019ibi bibi byose bikomeje gukorwa na Leta y\u2019agatsiko, hiyongereyeho ko abanyarwanda basigaye babwirwa ko u Rwanda atari igihugu cyabo. Mu gihe yiyamamazaga i Karongi kw\u2019itariki ya 27 nyakanga 2017, perezida Kagame yarihanukiriye avuga ko ngo ibyo kugira igihugu kikaba icya banyiracyo, abanyarwanda, bitarenze imyaka makumyabiri n\u2019itatu, ni ukuvuga guhera muw\u2019 1994. Mu mpera z\u2019ukwezi gushize, mu kiganiro yahaye urubyiruko, ministre w\u2019Ingabo James Kabarebe yarongeye abisubiramo abishimangira, we ahubwo anahera muri 1987 avuga ko mbere y\u2019icyo gihe u Rwanda nk\u2019igihugu rutabagaho, ko ngo nta identity igihugu cyari gifite y\u2019abanyarwanda. Umuntu akaba yakwibaza niba abari batuye mu Rwanda mbere ya 1994 batari abanyarwanda. Ibi byaje byiyongera ku mvugo yo kwita abanzi b\u2019u Rwanda abantu bose batavuga rumwe n\u2019ubutegetsi bwa Kigali, ukibaza ukuntu haba hariho abanyarwanda bakwanga igihugu cyabo kiziritsemo amateka yabo n\u2019ayabasekuruza babo bikagushobera.<\/p>\n<p>Iyo umuntu yitonze agasesengura izi mvugo zitangaje, asanga perezida Kagame yaragezeho akiyitiranya n\u2019u Rwanda. Mu myumvire ye, niwe Rwanda kandi wenyine, akaba ariyo mpamvu yumva ko ariwe ntangiriro n\u2019iherezo ryarwo. Ni nayo mpamvu, mu gihe abanyarwanda bagirirwa nabi buri munsi, avuga ko u Rwanda rufite amahoro n\u2019umutekano kubera ko we arinzwe. Mu gihe ubukene n\u2019inzara byazahaje abaturage, avuga ko u Rwanda rukize kuko we yigwijeho imitungo avoma mu mitsi ya rubanda.<\/p>\n<p>Ibi byose birerekana ko impamvu zatumye Ihuriro rishingwa aho kugira ngo zigabanuke, ahubwo ibintu bigenda bidogera kurushaho.<\/p>\n<p>Icyiza ni uko muri iyi myaka irindwi ishize rivutse, Ihuriro rimaze kuba ubukombe rikaba ryiteguye gukura abanyarwanda mu kangaratete, no kugarura umubano mwiza hagati y\u2019u Rwanda n\u2019ibindi bihugu, byaba ibyo mu karere k\u2019ibiyaga bigari cyangwa ibya kure.<\/p>\n<p>Ubu ryagabye amashami hirya no hino nk\u2019igiti cy\u2019inganzamarumbo, rishyiraho intara n\u2019uturere mu bihugu by\u2019amahanga cumi na bitatu, udashyizemo mu bihugu by\u2019iburasirazuba bw\u2019Afrika no mu Rwanda nyirizina. Aho hose niko abahagarariye Ihuriro n\u2019abayoboke baryo bakora bivuye inyuma ibikorwa bya Diplomasi n\u2019ubundi buvugizi, kugira ngo amahanga asobanukirwe neza n\u2019impamvu ubutegetsi bw\u2019i Kigali bugomba guhinduka.<\/p>\n<p>Nibanze kuri uyu mwaka wa 2017, nababwira ko usigiye akarusho Ihuriro Nyarwanda. Abayobozi bakuru bagize Biro politiki yaryo bahuriye muri Afurika y\u2019Epfo mu kwezi kwa munani, bafata ingamba zikomeye zo kwihutisha urugamba banatanga umurongo uhamye w\u2019uburyo izo ngamba zizashyirwa mu bikorwa. Muri uwo mwiherero, banemeje inyandiko nyinshi zizatuma imikorere myiza y\u2019Ihuriro izakomeza gutera imbere. Bashimangiye kandi icyemezo cyo gukomeza guteza imbere ubufatanye n\u2019andi mashyirahamwe, ari aya politiki cyangwa aya sosiyete sivile, nk\u2019uburyo bwo kwongera ingufu n\u2019umuvuduko mu gutabara abanyarwanda. Aha nabamenyesha ko muri uyu mwaka wa 2017, ubufatanye n\u2019indi mitwe ya politiki duhuriye mu mpuzamashyaka P5 bwarushijeho gutera intambwe ishimishije, kandi harateganywa kwongera ibikorwa bishingiye kuri ubwo bufatanye mu minsi iri imbere.<\/p>\n<p>Uyu mwaka wa 2017 unarangiye Biro politiki yemeje Umushinga w\u2019umuryango-Nyarwanda ubereye buri wese (projet de soci\u00e9t\u00e9\/social project) ukubiyemo icyo Ihuriro Nyarwanda riteganyirije abanyarwanda muri buri rwego rw\u2019ubuzima bw\u2019igihugu, tukaba tuzawubamulikira mu minsi ya vuba.<\/p>\n<p>Banyarwandakazi, Banyarwanda, bayoboke namwe bakunzi b\u2019Ihuriro Nyarwanda, bavandimwe dufatanyije uru rugendo, ibimenyetso by\u2019ibihe birerekana ko ubutegetsi bw\u2019agatsiko k\u2019i Kigali bugenda bumungwa kurushaho, ko intwaro zabwo z\u2019iterabwoba n\u2019ikinyoma zitazashobora kuburinda igihe kirekire. Ibyo bimenyetso birerekana kandi ko ibikorwa by\u2019abifuza impinduka byagize umusaruro ushimishije. Ibi ariko ntibidutere kwirara, ahubwo bitubere impamvu yo kwongera imbaraga no gushishikariza bagenzi bacu bataraza k\u2019urugamba rwo kwibohoza kutugana, bumve ko gutabara ari none atari ejo. Impinga tuyigeze kure, ariko hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo twuse ikivi. Mw\u2019izina ry\u2019ubuyobozi bukuru bw\u2019Ihuriro no mw\u2019izina ryanjye bwite, ndangije ubu butumwa nifuriza isabukuru nziza abayoboke n\u2019abakunzi b\u2019Ihuriro Nyarwanda.<\/p>\n<p>Mugire amahoro<\/p>\n<p>Umunyamabanga mukuru w\u2019Ihuriro Nyarwanda<br \/>\n<strong>Dr Emmanuel Hakizimana<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwandakazi, Banyarwanda, Bayoboke namwe Bakunzi b\u2019Ihuriro Nyarwanda, Bavandimwe dufatanyije urugamba rwo kuvana u Rwanda ku ngoyi y\u2019igitugu, nshuti z\u2019u Rwanda, kuri iyi sabukuru y\u2019imyaka irindwi Ihuriro Nyarwanda rimaze rishinzwe, mw\u2019izina ry\u2019ubuyobozi bukuru bw\u2019Ihuriro no mw\u2019izina ryanjye bwite ndabasuhuje kandi mbifurije amahoro n\u2019amahirwe aho muri hose. Ndashimira cyane abanyarwandakazi n\u2019abanyarwanda b\u2019ingeri zose banze kuba imbata z\u2019icuraburindi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":7082,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[45],"tags":[],"class_list":["post-23464","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amatangazo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>UBUTUMWA KW\u2019ISABURU Y\u2019IMYAKA IRINDWI Y\u2019IHURIRO NYARWANDA (RNC) - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-kwisaburu-yimyaka-irindwi-yihuriro-nyarwanda-rnc\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"UBUTUMWA KW\u2019ISABURU Y\u2019IMYAKA IRINDWI Y\u2019IHURIRO NYARWANDA (RNC) - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwandakazi, Banyarwanda, Bayoboke namwe Bakunzi b\u2019Ihuriro Nyarwanda, Bavandimwe dufatanyije urugamba rwo kuvana u Rwanda ku ngoyi y\u2019igitugu, nshuti z\u2019u Rwanda, kuri iyi sabukuru y\u2019imyaka irindwi Ihuriro Nyarwanda rimaze rishinzwe, mw\u2019izina ry\u2019ubuyobozi bukuru bw\u2019Ihuriro no mw\u2019izina ryanjye bwite ndabasuhuje kandi mbifurije amahoro n\u2019amahirwe aho muri hose. Ndashimira cyane abanyarwandakazi n\u2019abanyarwanda b\u2019ingeri zose banze kuba imbata z\u2019icuraburindi [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-kwisaburu-yimyaka-irindwi-yihuriro-nyarwanda-rnc\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2017-12-14T15:25:29+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/RNC-new-logo1.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"718\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"542\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-kwisaburu-yimyaka-irindwi-yihuriro-nyarwanda-rnc\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-kwisaburu-yimyaka-irindwi-yihuriro-nyarwanda-rnc\/\",\"name\":\"UBUTUMWA KW\u2019ISABURU Y\u2019IMYAKA IRINDWI Y\u2019IHURIRO NYARWANDA (RNC) - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-kwisaburu-yimyaka-irindwi-yihuriro-nyarwanda-rnc\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-kwisaburu-yimyaka-irindwi-yihuriro-nyarwanda-rnc\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/RNC-new-logo1.jpg\",\"datePublished\":\"2017-12-14T15:25:29+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-kwisaburu-yimyaka-irindwi-yihuriro-nyarwanda-rnc\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-kwisaburu-yimyaka-irindwi-yihuriro-nyarwanda-rnc\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-kwisaburu-yimyaka-irindwi-yihuriro-nyarwanda-rnc\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/RNC-new-logo1.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/RNC-new-logo1.jpg\",\"width\":718,\"height\":542},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-kwisaburu-yimyaka-irindwi-yihuriro-nyarwanda-rnc\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"UBUTUMWA KW\u2019ISABURU Y\u2019IMYAKA IRINDWI Y\u2019IHURIRO NYARWANDA (RNC)\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"UBUTUMWA KW\u2019ISABURU Y\u2019IMYAKA IRINDWI Y\u2019IHURIRO NYARWANDA (RNC) - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-kwisaburu-yimyaka-irindwi-yihuriro-nyarwanda-rnc\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"UBUTUMWA KW\u2019ISABURU Y\u2019IMYAKA IRINDWI Y\u2019IHURIRO NYARWANDA (RNC) - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwandakazi, Banyarwanda, Bayoboke namwe Bakunzi b\u2019Ihuriro Nyarwanda, Bavandimwe dufatanyije urugamba rwo kuvana u Rwanda ku ngoyi y\u2019igitugu, nshuti z\u2019u Rwanda, kuri iyi sabukuru y\u2019imyaka irindwi Ihuriro Nyarwanda rimaze rishinzwe, mw\u2019izina ry\u2019ubuyobozi bukuru bw\u2019Ihuriro no mw\u2019izina ryanjye bwite ndabasuhuje kandi mbifurije amahoro n\u2019amahirwe aho muri hose. Ndashimira cyane abanyarwandakazi n\u2019abanyarwanda b\u2019ingeri zose banze kuba imbata z\u2019icuraburindi [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-kwisaburu-yimyaka-irindwi-yihuriro-nyarwanda-rnc\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2017-12-14T15:25:29+00:00","og_image":[{"width":718,"height":542,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/RNC-new-logo1.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-kwisaburu-yimyaka-irindwi-yihuriro-nyarwanda-rnc\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-kwisaburu-yimyaka-irindwi-yihuriro-nyarwanda-rnc\/","name":"UBUTUMWA KW\u2019ISABURU Y\u2019IMYAKA IRINDWI Y\u2019IHURIRO NYARWANDA (RNC) - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-kwisaburu-yimyaka-irindwi-yihuriro-nyarwanda-rnc\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-kwisaburu-yimyaka-irindwi-yihuriro-nyarwanda-rnc\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/RNC-new-logo1.jpg","datePublished":"2017-12-14T15:25:29+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-kwisaburu-yimyaka-irindwi-yihuriro-nyarwanda-rnc\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-kwisaburu-yimyaka-irindwi-yihuriro-nyarwanda-rnc\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-kwisaburu-yimyaka-irindwi-yihuriro-nyarwanda-rnc\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/RNC-new-logo1.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/RNC-new-logo1.jpg","width":718,"height":542},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-kwisaburu-yimyaka-irindwi-yihuriro-nyarwanda-rnc\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"UBUTUMWA KW\u2019ISABURU Y\u2019IMYAKA IRINDWI Y\u2019IHURIRO NYARWANDA (RNC)"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/23464","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=23464"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/23464\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":23465,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/23464\/revisions\/23465"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7082"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=23464"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=23464"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=23464"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}