{"id":23652,"date":"2018-01-01T21:54:58","date_gmt":"2018-01-01T19:54:58","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=23652"},"modified":"2018-01-01T21:55:27","modified_gmt":"2018-01-01T19:55:27","slug":"2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\/","title":{"rendered":"2018: \u201cUMWAKA W\u2019IBINYOMA 7 URAGIYE , UMWAKA WO KWIZERA URAJE\u201d"},"content":{"rendered":"<p>2018: Ijambo rya Perezida wa Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro yifuriza Abanyarwanda umwaka mwiza.<\/p>\n<p>I.<\/p>\n<p>Banyarwandakazi,<br \/>\nBanyarwanda,<br \/>\nBaturanyi namwe ncuti z\u2019Abanyarwanda,<\/p>\n<p>Umwaka wa 2017 urahise, uwa 2018 nguyu uratangiye.<\/p>\n<p>Umwaka w\u2019ibinyoma 7 urashize, Umwaka wo KWIZERA uraje.<\/p>\n<p>Umwaka wa 2017 urahise ariko nk\u2019uko twese twakibonye usize wambitse urubindo umunyagitugu Paul Kagame. Hari impinduka zikomeye uyu mwaka weretse Abanyarwanda ku buryo nta wavuga ko atazibonye cyangwa acikwe n\u2019icyo zisobanuye. Izo mpinduka zikomeye mu myumvire y\u2019Abanyarwanda\u00a0 zabayeho kubera IBINYOMA birindwi by\u2019ingenzi\u00a0 umwaka wa 2017 usize ukubitiye ahakubuye ari nabyo byabindi nyine Umunyagitugu Paul Kagame yari yarubakiyeho ubutegetsi bwe. Reka tubyibukiranye muri make:<\/p>\n<p>1.Mythe yo kwita Paul Kagame ngo ni Umukiza warokoye abatutsi ishiranye na 2017<\/p>\n<p>Umuntu wese wakurikiranye amateka y\u2019intambara umutwe wa FPR-Inkotanyi washoje mu mwaka wa 1990 ntayobewe uburyo Kagame mu by\u2019ukuri atigeze ashishikazwa n\u2019ubuzima cyangwa imibereho myiza y\u2019abenegihugu bo mu bwoko bw\u2019Abatutsi, uretse kubahinduta ibikoresha n\u2019ikiraro yambukiyeho ashaka kwifatira ubugetsi bwose mu Rwanda. Kuba yarahemukiye Abatutsi benshi, bamwe akabarenganya mu buryo bunyuranye abandi akabica rubi, si nkuru mbarirano,\u00a0 byinshi twarabyinoneye n\u2019 amaso yacu!\u00a0Icyakora muri uyu mwaka ushize Paul Kagame yerekanye ko yarenze igaruriro mu kumara kwica muri 2015 umunyemari Rwigara Asinapoli wamufashije bitavugwa, agasubira inyuma akadurumbanya umupfakazi we, akamukoza isoni ntacyo amuhora, akamugaraguza agati imbere y\u2019abana n\u2019abashinyaguzi,\u00a0 akamujugunya mu buroko amjrenganya, none akaba ariho atera imirwi imitungo ya nyakwigendera, mbese nk\u2019uko n\u2019andi amabandi yose yitwaje intwaro yabigenza.<\/p>\n<p>Ubu bugizi bwa nabi burenze igipimo bwakorewe umuryango wa Rwigara bwakuye umutima Abanyarwanda batagira ingano bituma barushaho kumva neza ko burya bwose\u00a0 ikibazo nyamukuru gikomereye u Rwanda atari ugusubiranamo hagati y\u2019Abahutu n\u2019Abatutsi. Byatweretse bisasubirwaho ko ahubwo ibice bibiri by\u2019abenegiguhu bihanganye mu Rwanda ari RUBANDA IGOOKA (90%) ibangmiwe bitavugwa\u00a0 n\u2019 AGATSIKO K ABANYAMUTENGWE BAGASHIZE (10%), babandi barangwa no kurya ibyabo ariko bagakungahazwa n\u2019ibyo bambuye rubanda ku ngufu cyangwa ku mayeri.<\/p>\n<p>Kugeza uyu munsi agakomye kose mu gihugu byasobanurwaga n\u2019ikinyoma ngo ni uko hari Abahutu bishe n\u2019Abatutsi biciwe! Icyo kinyoma umwaka wa 2017 usize ugikubitiye ahakubuye. Munyarwanda kanguka, ibibazo dufite muri iki gihe birakomoka he ? Nta handi hatari kuri aka Gatsiko k\u2019abanyamurengwe bagashize kigaruriye inzego zose za Leta, kagakoresha ingufu z\u2019ubutegetsi muri gahunda yo guhamisha mu butindi, ubucakara n\u2019ubuja RUBANDA igooka.<\/p>\n<p>2.Ikinyoma cya kabiri cyari ukwemeza amahanga ngo ko Paul Kagame ari umuyobozi mwiza kandi ushishoza bidasanzwe (Vionnary Leader ). Umwaka 2017 usize ahubwo umwerekanye nk\u2019umunyagitugu kabuhariwe ugeretseho no kutamenya icyo kuba umukuru n\u2019umubyeyi w\u2019igihugu bivuga! Uyu mwaka uhise usize agaragaye nk\u2019UMUMAMYI utitaye na gato ku mibereho y\u2019abaturage ategeka nk\u2019aho ari ibisimba, ahubwo ushishikajwe cyane no kwikubira amasoko yose y\u2019igihugu, agakoresha inzego za Leta mu gusahura no kubungabunga inyungu ze bwite n\u2019iz\u2019umuryango zonyine.<\/p>\n<p>3.Kubeshya ko Kagame ari Umudemokarate w\u2019akataraboneka, ushyize imbere gahunda yo kubaka inzego zishingiye ku mahame ya kidemokarasi n\u2019imiyoborere myiza, ntawe uzongera kubyemera kereka atariboneye uko Kagame arangiza manda ze 2 yemererwaga n\u2019Itegekonshinga nyamara\u00a0 akabirengaho akarihindagura mu buryo bugayitse kugirango akunde azapfire mu ntebe ya Perezida wa Repubulika , ngo kuko ari we ushoboye kuyobora u Rwanda wenyine, naho miliyoni 12 z\u2019abandi benegihugu basigaye bakaba ari imbwa z\u2019imirizo gusa.<\/p>\n<p>4.Ikinyoma cya kane cyo kuvuga ko Kagame yagejeje u Rwanda ku iterambere ry\u2019indashyikirwa (Ibyagezweho) nacyo umwaka wa 2017 usize ucyise \u00ab\u00a0politiki mbisha yo gukina rubanda ku mubyimba\u00a0\u00bb mu gihe nyine uwa 2017 usize inzara yiswe \u201cNzaramba\u201d cyangwa \u201cWarwayeryari\u201d iyogoza ibintu n\u2019abantu mu gihugu cyose.<\/p>\n<p>5.Ariko ikinyoma cyakubitiwe ahareba i Nzega kikababazwa kurusha ibindi ni icyagatanu cyari kimaze imyaka 25 yose kigerageza kutwemeza ko Paul Kagame ari umugabo w\u2019intwari idakangwa urugamba . Umwaka wa 2017 watweretse neza kamere ye nyakuri yo kuba ahubwo ari UMUNYABWOBA n\u2019IKIGWARI kabuhariwe ugera aho atinya guhangana n\u2019undi mugabo mu matora akiyemeza gufungira ABATARIPFANA ho imipaka y\u2019igihugu, agahitamo kubuza amakompanyi y\u2019indege kwinjiza i Rwanda abana b\u2019impinja ngo hato batamubuza kwiyibira amajwi mu matora ya 2017 nk\u2019uko yabigize umwuga.<\/p>\n<p>6.Si abagabo bonyine atinya\u00a0 ! Bwa bugwari butagira imipaka bwa Paul Kagame bwatumye atinya guhangana na Madamu Victoire Ingabire mu mwaka wa 2010, ni nabwo bwamuteye guhinda imishyitsi imbere y\u2019umwari Diane Shima Rwigara\u00a0 bityo aho guhangana nawe mu matora ahitamo inzira igayitse yo kwambika uwo mwari ubusa mu bitangazamakuru, kumucuuza imitungo y\u2019umuryango we, kumutesha igihe mu manza zidashinga no kumufungisha mu gihe bizwi na bose ko ari inzirakarengane. Ninde se utabona ko ubu buryo bwo gutegeka igihugu ari urukozasoni?<\/p>\n<p>Aka karengane gakomeje gukorerwa Diane Shima Rwigara\u00a0 nako kerekanye bidasubirwaho ko u Rwanda rwigaruriwe n\u2019IKIGWARI gitunzwe no kwivuga ibigwi bitari ibyacyo.<\/p>\n<p>7.Ikinyoma cyo kudatinya intambara nacyo cyakubitiwe ahagaragara ku buryo noneho Kagame nawe ubwe yiyemerera mu mbwirwaruhame ko mu gihe abaturage b\u2019imbere mu gihugu bahagurukira kumuvudukana atabasha kubona uko asaza imigeri.<\/p>\n<p>Muri make gutamaza ibi binyoma birindwi turondoye byeretse buri munyarwanda wese ko iby\u2019ubutegetsi bwa Paul Kagame ntaho bigishingiye, ko umwaka wa 2017 uhise ari nka wo mwaka wa nyuma w\u2019ukwidegembya kw\u2019ingoma y\u2019Agatsiko k\u2019Abanyamurengwe bagashize, bityo ubu hakaba hatangiye igihe cyo guhagurutsa ingufu za \u201cRubanda igooka\u201d zitazabura guhenangura bidatinze iyi ingoma isa neza neza n\u2019iy\u2019Abidishyi.<\/p>\n<p>II.<br \/>\nBanyarwandakazi,<br \/>\nBanyarwanda,<br \/>\nBaturanyi namwe ncuti z\u2019Abanyarwanda,<\/p>\n<p>UYU MWAKA WA 2018 UJE, uzaniye rubanda impamvu ndwi zo KWIZERA, dukwiye kwakira neza no kwicengezamo.<\/p>\n<p>Koko rero umwaka wa 2018, urasa n\u2019uzanye intumbero yo gushyira ahabona Abalideri bashya, barangwa n\u2019imikorere mishya kandi iberanye n\u2019ibihe tugezemo. Muri urwo rwego, Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro izafasha abanyarwanda kwitabira gahunda y\u2019impinduka banyuze mu NZIRA NSHYA izarangwa n\u2019intambwe 7 z\u2019ingenzi zizubaka icyizere mu mitima y\u2019abanyarwanda bose:<br \/>\n1.Tuzashishikariza Abanyarwanda babyifuza duhereye ku batuye mu bihugu birangwamo ubwisanzure byo mu Bulayi na Amerika, cyane cyane urubyiruko, kwitabira umushinga twatekereje tugasanga wabafasha kwiyongerera ubushobozi mu mutungo kugira ngo bazabone ya maboko yo gutigisa ingoma y\u2019iterabwoba yabambuye ibyabo, irabakenesha, ibahindura inkomamashyi n\u2019abagererwa kandi nyamara bafite igihugu cyakabaye kibaha amahirwe yo kwiteza imbere. Ushaka kwinjizwa muri uwo mushinga yakwihutira kwegera Umujyanama ushinzwe iyo gahunda mu biro bya Perezida wa Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro. Ntawujuje ibisabwa uzahezwa.<\/p>\n<p>2.Hazaterana Inama mpuzamahanga ku irimburambaga ryakozwe n\u2019umutwe w\u2019ingabo zikora gicancuro za Paul Kagame mu kwezi kwa Mata 1995, mu nkambi y\u2019impunzi i Kibeho. Uwo munsi amahanga azarushaho kumenya neza ishyano u Rwanda rwagushije ryo gufata abana b\u2019intama ukabaragiza ikirura.<\/p>\n<p>3.Urukiko rwa Rubanda ruzatangira kuburanisha imanza z\u2019abategetsi bakidegembya kandi bararimbuye abaturage bakagombye kurinda no kurengera. Ibimenyetso ubushinjacyaha bukuru bumaze gukusanya bikaba byerekena ko Umunyagitugu Paul Kagame azaza ku isonga ry\u2019abazakurikiranwa n\u2019Urukiko rwa rubanda.<\/p>\n<p>4.Hazashyirwaho itangazamakuru ribereyeho guhugura Abanyarwanda mu byerekeye uburenganzira bwabo, kumenya no kwakira amateka agoye yaranze igihugu cyacu , gutabariza abakorerwa urugomo, kuvuganira abarengana, gususurutsa Abanyarwanda, gukomeza kubahumuriza no kubakomezamo icyizere cy\u2019ejo hazaza hatekanye. Iyi \u00ab\u00a0Radiyo-televiziyo uRwanda\u201d tumaze icyumeru kimwe dutangije ku mugaragaro igiye guhabwa ingufu kugirango izagire uruhare rugaragara mu gusohoza iyo nshingano.<\/p>\n<p>5.Mu buryo budasanzwe kandi bwihariye, Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro izatsura umubano n\u2019Abanyemari bakomeye ku isi bashobora kuzatera inkunga ifatik gahunda nyakuri zo kuzahura ubutunzi bw\u2019abaturage no gufasha Abanyarwanda benshi kwikura mu bukene.<\/p>\n<p>6. Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro izatera inkunga igaragara umushinga wose ugamije guhirika bwangu \u201cubutegetsi-bwibano\u201d bwa Paul Kagame n\u2019Agatsiko ke k\u2019Abanyamurengwe bagashize, hashyizwe imbere umutekano w\u2019abaturage n\u2019ubusugire b\u2019igihugu cyacu.<\/p>\n<p>7. Tuzihatira gutsura umubano wihariye n\u2019ibihugu bikikije u Rwanda kugirango dufatanye kubaka ingamba zigamije guhagarika iterabwoba n\u2019umutekano muke wabaye karande mu Karere k\u2019ibiyaga bigari mu gihe bizwi na bose ko imyinshi muri iyi mitwe y\u2019iterabwoba iteza akaduruvayo mu Karere kacu\u00a0 ishingwa ikanaterwa inkunga na Leta y\u2019umunyagitugu Paul Kagame\u00a0 wibwiraga ko we, ahari, ari ikigirwamana .<\/p>\n<p>III. UMWANZURO<\/p>\n<p>Banyarwandakazi,<br \/>\nBanyarwanda,<br \/>\nBaturanyi namwe ncuti z\u2019Abanyarwanda ,<br \/>\nRevolisiyo ya rubanda igooka ntikiri umugani, ndetse dore turayikozaho imutwe y\u2019intoki; irashoboka mu Rwanda kurusha uko bamwe bakomeje kubyibeshaho. Kuko twe tuzi neza ko abenegihugu bemera kuyigiramo uruhare bamaze kuba benshi cyane, ndetse n\u2019amahanga afite inyungu mu Rwanda akaba yiteze ko ishobora gutangira umunsi uwo ariwo wose, intambwe igiye gukurikiraho ni uko amatsinda y\u2019abiteguye yatinyuka kandi agatinyurira abandi ibikorwa byo KWIVUMBURA ku butegetsi bw\u2019igitugu bwa Kagame, ku mugaragaro. Ngo ukomeza guhishira umurozi cyane ejo akakumara ku rubyaro.<\/p>\n<p>Uko byamera kose , sinasoza iri ijambo ntifurije umwaka mwiza mwebwe mwese mwifuriza ibyiza igihugu cyacu\u00a0 cy\u2019u Rwanda:<\/p>\n<p>1.Umwaka mwiza ndawifuriza abenegihugu bahinduwe ABAZUNGUZAYI na politiki mbisha yabambuye ubutaka,ibibanza , amazu\u2026byabo bakabura ahandi berekera. Turifuriza Abazunguzayi umwaka mwiza kuko berekanye ubutwari , mu gutinyuka kumenyekanisha akarengane gakabije bagirirwa. Mufite ingufu zitangaje, ntimugatezuke ku rugamba rwo kurengera uburenganzira bwanyu n\u2019ubw\u2019abanyu.<\/p>\n<p>2.Umwaka wa 2018 uzabe uwo gusubirana ubwigenge ku MFUNGWA zose zikomeje kuborera muri za Kasho zizwi n\u2019izitazwi kimwe no mu magereza anyanyagiye hirya no hino mu gihugu. Abaministri babiri ba Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro bafunzwe aribo Nyakubahwa Madame Victoire Ingabire na Nyakubahwa Deogratias Mushayidi turabazirikana ku buryo bw\u2019umwihariko kandi tubijeje ko tugiye gushyira ingufu nyinshi mu kubavuganira no guharanira ko bafungurwa bidatinze.<\/p>\n<p>3.Uwa 2018 uzasige ABAHINZI-BOROZI basubiranye ukwishyira ukizana mu guhinga no korora uko babishatse, mu buryo bubafitiye akamaro. Igifitiye umuturage umwe akamaro kikagirira igihugu cyose.<\/p>\n<p>4.Umwaka wa 2018 uzabere ABACURUZI b\u2019abanyarwanda umwaka w\u2019urwunguko rukomeye, bave ku ngoyi y\u2019imisoro inyuranyije n\u2019inyurabwenge, amahoro, amakoro n\u2019impano by\u2019urudaca bitangwa ku ngufu bishyirwa mu bigega bya nyirarureshwa bimena mu mifuka bwite y\u2019Abagize Agatsiko k\u2019Abanyamurengwe bagashize.<\/p>\n<p>5.Uyu mwaka wa 2018 uzasige MWALIMU yashubijwe ishema rimukwiye ngo abone uko arerera u Rwanda rw\u2019ejo ruzira umwiryane n\u2019ubwikanyize.<\/p>\n<p>6.Umwaka mushya wa 2018 uzabere IMPUNZI zose z\u2019Abanyarwanda uwo guharanira gusubira mu gihugu cy\u2019isezerano, nta pfunwe, nta n\u2019iterabwoba bashyizweho.<\/p>\n<p>7.Umwaka wa 2018 uzabere URUBYIRUKO RWAKENESHEJWE umwaka w\u2019amizero yo kuronka umwuga n\u2019umurimo urutunze.<\/p>\n<p>8.Uyu mwaka mushya wa 2018 uzahishurire Ingabo z\u2019igihugu cyacu ibanga rigira riti \u00ab\u00a0ubwenge burarahurwa\u00a0\u00bb bityo nabo bazakore akantu karimo ubwenge, bange agasuzuguro , basigeho gukomeza kuba abacakara b\u2019Umuntu umwe n\u2019abajura kabuhariwe bamukikije,bagaruke ku nshingano yabo y\u2019ibanze yo kubungabunga ubusugire bw\u2019igihugu, kurinda inyungu rusange n\u2019umutekano wa rubanda.<\/p>\n<p>Harakabaho Repubulika y\u2019u Rwanda<br \/>\nHarakabaho ubwisanzure mu Rwatubyaye.<\/p>\n<p>Imana twemera irengere buri munyarwanda kandi ihe umugisha u RWANDA.<\/p>\n<p>Paris , taliki ya 1\/1\/2018, saa 00:00<br \/>\n<strong>Padiri Thomas Nahimana,<\/strong><br \/>\nPerezida wa Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>2018: Ijambo rya Perezida wa Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro yifuriza Abanyarwanda umwaka mwiza. I. Banyarwandakazi, Banyarwanda, Baturanyi namwe ncuti z\u2019Abanyarwanda, Umwaka wa 2017 urahise, uwa 2018 nguyu uratangiye. Umwaka w\u2019ibinyoma 7 urashize, Umwaka wo KWIZERA uraje. Umwaka wa 2017 urahise ariko nk\u2019uko twese twakibonye usize wambitse urubindo umunyagitugu Paul Kagame. Hari impinduka zikomeye [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":14822,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[47],"tags":[],"class_list":["post-23652","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-abanyapolitiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>2018: \u201cUMWAKA W\u2019IBINYOMA 7 URAGIYE , UMWAKA WO KWIZERA URAJE\u201d - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"2018: \u201cUMWAKA W\u2019IBINYOMA 7 URAGIYE , UMWAKA WO KWIZERA URAJE\u201d - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"2018: Ijambo rya Perezida wa Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro yifuriza Abanyarwanda umwaka mwiza. I. Banyarwandakazi, Banyarwanda, Baturanyi namwe ncuti z\u2019Abanyarwanda, Umwaka wa 2017 urahise, uwa 2018 nguyu uratangiye. Umwaka w\u2019ibinyoma 7 urashize, Umwaka wo KWIZERA uraje. Umwaka wa 2017 urahise ariko nk\u2019uko twese twakibonye usize wambitse urubindo umunyagitugu Paul Kagame. Hari impinduka zikomeye [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-01-01T19:54:58+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2018-01-01T19:55:27+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/Nahimana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"435\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"413\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"2018: \u201cUMWAKA W\u2019IBINYOMA 7 URAGIYE , UMWAKA WO KWIZERA URAJE\u201d\",\"datePublished\":\"2018-01-01T19:54:58+00:00\",\"dateModified\":\"2018-01-01T19:55:27+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\\\/\"},\"wordCount\":1686,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/08\\\/Nahimana.jpg\",\"articleSection\":[\"Abanyapolitiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\\\/\",\"name\":\"2018: \u201cUMWAKA W\u2019IBINYOMA 7 URAGIYE , UMWAKA WO KWIZERA URAJE\u201d - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/08\\\/Nahimana.jpg\",\"datePublished\":\"2018-01-01T19:54:58+00:00\",\"dateModified\":\"2018-01-01T19:55:27+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/08\\\/Nahimana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/08\\\/Nahimana.jpg\",\"width\":435,\"height\":413,\"caption\":\"Padiri Nahimana Thomas\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"2018: \u201cUMWAKA W\u2019IBINYOMA 7 URAGIYE , UMWAKA WO KWIZERA URAJE\u201d\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"2018: \u201cUMWAKA W\u2019IBINYOMA 7 URAGIYE , UMWAKA WO KWIZERA URAJE\u201d - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"2018: \u201cUMWAKA W\u2019IBINYOMA 7 URAGIYE , UMWAKA WO KWIZERA URAJE\u201d - Umunyarwanda","og_description":"2018: Ijambo rya Perezida wa Guverinoma y\u2019u Rwanda ikorera mu buhungiro yifuriza Abanyarwanda umwaka mwiza. I. Banyarwandakazi, Banyarwanda, Baturanyi namwe ncuti z\u2019Abanyarwanda, Umwaka wa 2017 urahise, uwa 2018 nguyu uratangiye. Umwaka w\u2019ibinyoma 7 urashize, Umwaka wo KWIZERA uraje. Umwaka wa 2017 urahise ariko nk\u2019uko twese twakibonye usize wambitse urubindo umunyagitugu Paul Kagame. Hari impinduka zikomeye [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-01-01T19:54:58+00:00","article_modified_time":"2018-01-01T19:55:27+00:00","og_image":[{"width":435,"height":413,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/Nahimana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"2018: \u201cUMWAKA W\u2019IBINYOMA 7 URAGIYE , UMWAKA WO KWIZERA URAJE\u201d","datePublished":"2018-01-01T19:54:58+00:00","dateModified":"2018-01-01T19:55:27+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\/"},"wordCount":1686,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/Nahimana.jpg","articleSection":["Abanyapolitiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\/","name":"2018: \u201cUMWAKA W\u2019IBINYOMA 7 URAGIYE , UMWAKA WO KWIZERA URAJE\u201d - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/Nahimana.jpg","datePublished":"2018-01-01T19:54:58+00:00","dateModified":"2018-01-01T19:55:27+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/Nahimana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/Nahimana.jpg","width":435,"height":413,"caption":"Padiri Nahimana Thomas"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/2018-umwaka-wibinyoma-7-uragiye-umwaka-wo-kwizera-uraje\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"2018: \u201cUMWAKA W\u2019IBINYOMA 7 URAGIYE , UMWAKA WO KWIZERA URAJE\u201d"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/23652","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=23652"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/23652\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":23654,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/23652\/revisions\/23654"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/14822"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=23652"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=23652"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=23652"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}