{"id":23664,"date":"2018-01-01T23:24:11","date_gmt":"2018-01-01T21:24:11","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=23664"},"modified":"2018-01-01T23:24:11","modified_gmt":"2018-01-01T21:24:11","slug":"fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\/","title":{"rendered":"FDU-Inkingi:IJAMBO RYO KWIFULIZA ABANYARWANDA N\u2019INSHUTI Z\u2019U Rwanda UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2018"},"content":{"rendered":"<p><strong>Banyarwanda , banyarwandakazi, nshuti z\u2019u Rwanda<\/strong><\/p>\n<p>Kuri uyu munsi w\u2019itariki ya 31 Ukuboza 2017, mw\u2019izina ry\u2019umukuru w\u2019ishyaka FDU-Inkingi Victoire Ingabire Umuhoza, no mwizina ryanje bwite, nifulize abarwanashyaka ba FDU-inkingi, abanyarwanda dufatanije urugamba rwo kuzahura abanyarwanda mw\u2019icuraburindi ryo kuba baragizwe umunyago, abanyarwanda bose, n\u2019abakunda abanyarwanda bose, Umwaka mushya Muhire wa 2018.<\/p>\n<p>Muzawugiremo amahoro n\u2019amahirwe, uzabemo impinduka mwifuza yo kwipakurura ubucakara bw\u2019abigamba ko babagaruje umuheto; mukabaho mu bwisanzure mu bitekerezo, mutarara mwikanga umuhisi n\u2019umugenzi mukeka ko ari Umukada, maneko cyangwa Dasso uje kubashimuta; ntimwongere gupfukamira umutegetsi kugirango muramuke, cyangwa ngo bamwe bahabwe ibyo bataruhiye kubera ko barusha abandi gukeza ubutegetsi.<\/p>\n<p>Mboneyemo umwanya wo gusaba ko twafatanya tugashimira impirimbanyi za demokarasi ziri mu bihome, izaburiwe irengero, izahotowe cyangwa zitotezwa kubera kwamamaza amatwara yo gufasha abanyarwanda kwibohora ntibakomeze gufatwa nk\u2019amatungo nyirayo akuramo iryo ashatse igihe ashakiye.<\/p>\n<p>Twese tumaze kumenyera ko uvuze ibitagenda bamwegekaho ko ashaka kwoshya abaturage guhirika ubutegetsi buriho, nyamara Urukiko rwa Afrika rurengera uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu n\u2019ubw\u2019abaturage rwagaragaje ko, mu gihugu kigendera kuri demokarasi, ari uburenganzira bw\u2019umuntu kunenga ibitagenda . Byagaragaye kandi ko ushatse wese kuvuga ibitagenda mu Rwanda bamwegekaho ikirego cy\u2019uko afite umutwe w\u2019ingabo, kugira ngo bamuce umutwe. Kabone n\u2019iyo abashinjacyaha bataramenya n\u2019izina ryawo naho ubarizwa. Birazwi kandi ko abacamanza nabo bakomeje kwifata nk\u2019abari mu kwaha k\u2019ubutegetsi aho kurenganura abanyarwanda batitaye ku gitsure cy\u2019uwo ari we wese.<\/p>\n<p>Dutekereze kandi tuzirikane imiryango y\u2019izo ntwari itari kumwe n\u2019ababo kubera kurengera uburenganzira bwacu twese.<\/p>\n<p>Turashishikaliza ba mpemuke ndamuke , cyane abo umwe mu baminisitri ba FPR inkotanyi yise ko bashyize ubwenge mu gifu ko nabo bakwibohora mu mitwe bakumva ko nta kadashira. Tuributsa abarimo kwishora nu bikorwa by\u2019ubwicanyi bw\u2019abarwanyarwanda bazabibazwa..<\/p>\n<p>Banyarwanda banyarwandakazi<\/p>\n<p>Uyu mwaka ushize wa 2017 urangiye utwigishije byinshi, birimo ko:<\/p>\n<ul>\n<li>Ihindura ry\u2019itegeko nshinga no gufunga usepfuye wese ari ikimenyetso ko agatsiko ka FPR kafashe icyemezo cyo kuguma k\u2019ubutegetsi ubuziraherezo;<\/li>\n<li>Ibikorwa by\u2019ubutegetsi bwa FPR byerekanye uzaba wibeshye igihe ukomeje gutekereza ko :<\/li>\n<li>iyi ngoma izunamura icumu;<\/li>\n<li>agatsiko kari k\u2019ubutegetsi kifata nk\u2019ibimanuka kazageraho kakemera ko hari undi muntu uzi ubwenge ;<\/li>\n<li>agatsiko gategeka kazareka kuvuga ko ariko gafite ukuri;<\/li>\n<li>kazava ko gitekerezo ko uvuze ibidahuje nako aba ari gukwiza ibihuha bigamije gukangulira ingaruzwamuheto, zabaye iminyago, kwanga ubutegetsi;<\/li>\n<li>gashishikajwe no kurengera abatutsi cyane abacitse kw\u2019icumu;<\/li>\n<\/ul>\n<p>Tukaba twizera ko abantu bamaze kubona kandi ko twagushije ishyano ryo kugira ubutegetsi bwageze aho:<\/p>\n<ul>\n<li>umuco wo kurengera impfubyi n\u2019abapfakazi utakibaho,<\/li>\n<li>kurimbura imyaka bitakizira,<\/li>\n<li>gufunga ababyeyi byabaye umuco,<\/li>\n<li>abana bafatwa nk\u2019umwanda bagatwikwa ngo abashyitsi batababona,<\/li>\n<li>icyubahiro cy\u2019abatabarutse kitakibaho ahubwo imirambo igahindurwa ibicuruzwa bya politiki,<\/li>\n<li>kuroga, guhemukira uwaguhaye byahindutse uburyo bwo gutegeka,<\/li>\n<li>abana bigishwa kugambanira ababyeyi,<\/li>\n<li>abana bigishwa ko kwica uwo ari we wese udatekereza nka leta byemewe,<\/li>\n<li>Abihaye Imana bakoma mu mashyi iyo Prezida Kagame ashishikarije abanyarwanda kwica abo yita ko bagambaniye Urwanda asigaye yiyitiranya nacyo.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Iyi mivumo yose yugarije Urwanda igomba gushakirwa ibisubizo. Duhamagariwe twese gutabara vuba.<\/p>\n<p>Banyarwanda banyarwandakazi,<\/p>\n<p><strong>Igihe cy\u2019Impinduramatwara kirageze.<\/strong><\/p>\n<p>Ntabwo dukeneye imbunda n\u2019amasasu kugirango twikure m\u2019ubucakara. Impirimbanyi za demokarasi zirangajwe imbere na Mme Ingabire Umuhoza, Mlle Diane Rwigara, abayobozi ba FDU-Ikingi, n\u2019abandi benshi bafunzwe cyangwa batakaje ubuzima bwabo berekanye ko batagitinya FPR. Ubu leta y\u2019agatsiko ni yo ifite ubwoba, iriteranya buri munsi n\u2019ibihugu duturanye, n\u2019iby\u2019Iburayi.<\/p>\n<p>Ikinyoma yaririyeho kuva aya magingo kiragenda gihinduka wa mutego mutindi wica nyirawo.<\/p>\n<ul>\n<li>Hari ikinyoma ko hari ubutabera gakondo butaraboneka ahandi bufasha abanyarwanda kwiyunga, ko mu Rwanda umuntu yishyira akizana. Ejobundi urukiko rwa Arusha rwateye Urwanda ishoti rwerekana ko nta butabera nta demokarasi biba mu Rwanda.<\/li>\n<li>Ingoma ya FPR yari yaramenyereye gutera ubwoba, gucengera cyangwa gutanga ruswa ngo ibyemezo bigende uko ishaka , byarayipfubanye mu rukiko mpuzamahanga rwa Arusha. Ejo bundi byarabananiye, nubwo bari binjijemo umwe mu bacamanza, baciye urubanza rwa Prezida wa FDU-Inkingi uko barwumva.<\/li>\n<li>Abambari ba FPR bihaye gukanga no gutuka Human Rights Watch ngo ko ibasebya ko ntayica rubozo iba mu Rwanda, urwego rwa ONU rushinze gukurikirana iyica rubozo rwarabyemeje. Igitugu cya FPR nticyashoboye kuburizamo ko yamaganwa.<\/li>\n<li>Leta ya FPR yacuruzaga ko ari yo yahagaritse jenoside, none yarikanze itinya ko anketi y\u2019abacamanza b\u2019abafaransa ishobora kwerekana ukuri twese tuzi, ko FPR yahanuye indege ya Prezida Habyarimana kugirango habeho ubwicanyi bwibasiye abatutsi ibone impamvu yo kubura imirwano ifate ubutegetsi. Ubu irimo gushaka gukanga leta y\u2019ubufaransa ngo bahagarike anketi yibwira ko ari nko mu Rwanda. Iriyibagiza ko abadamu b\u2019abari batwaye indege ya Prezida Habyarimana aribo bashoje urubanza ko leta idashobora kuyihagarika.<\/li>\n<li>FPR yabaye rusahurira mu nduru, yiha kwigira wa mubyeyi ushaka kwerekana ko akunda umwana kurusha nyina yemera gufata impunzi zizaba zirukannywe muri Israyeli. Aliko byaje kugaragara ko harimo ubujura kuko Urwanda rumara kurya amafaranga yo kuzakira, bagapanga kuzohereza muli Uganda bakigera ku kibuga mu Rwanda , cyangwa bakamara igihe gito. Nkuko FPR yakoresheje ishavu ry\u2019abanyarwanda, jenocide, kugirango yice ikize, yakoresheje akababaro k\u2019impunzi zo muli Israyeli kugirango irye amafaranga ihawe na Israel kandi inacuze izo izo mpunzi uduke zihabwa zikigera mu Rwanda.<\/li>\n<li>Prezida Kagame kugirango yerekane ko ubutegetsi bwa FPR bukunda abanyafurika, yemeye gufata impunzi zo muri Libya itabanje kubaza cyangwa kugira inama ibihugu zavuyemo kuzifata. Izi neza ko nizihagera izaherako isaba infashanyo nkuko byagenze ku mpunzi z\u2019i Burundi.<\/li>\n<\/ul>\n<p>None se koko muzihangana kugeza ryari kwamburwa amasambu yanyu hirya no hino mu gihugu, akegulirwa abategetsi na bene wabo; kurebera imyaka yanyu irimo irarandurwa, umuntu ntaramirwe n\u2019ibyo yahinze, bakaguhingisha kw\u2019itegeko icyo udashaka, kandi wajya kugulisha ibyo usaruye FPR ikagutegeka aho ugulisha, ikaguha igiciro cya ntica ntikize; aho ukubitwa kubera ko utushyuye mutueli kubera ubukene.<\/p>\n<p>Muzihangana kugeza ryari kugurisha utwanyu ngo abana bige bazabone akazi, barangiza ntibakabone kubera ko ntacyo biga cyangwa kubera ko nta muntu ukomeye baziranye mw\u2019ishyaka rya FPR. Abana benshi badashobora kujya kw\u2019ishuri kuko baba baburaye, abagiyeyo nabo ntibigishwe bihagije. Abarimu nabo ubwabo baba bahangayikishijwe n\u2019amaramuko aho kwibanda mu kwongerera abana ubumenyi. Abihanganye bakigisha ntibabona imfashanyigisho zihabwa amashuri arimo abana b\u2019abategetsi n\u2019abanyamafaranga.<\/p>\n<p>Nyamara ubutegetsi bwa FPR bwirirwa bugura intwaro za rutura, aho kugulira abanyeshuri n\u2019amavuliro ibikoresho; aho gushakira abarimu agahimbazamusyi no gufasha amashuri n\u2019abana batishoboye kugira ngo ubumenyi busakazwe hose. Inzego z\u2019umutekano zabaye izo guhungabanya umutekano w\u2019abaturage, zabaye izo kurengera agatsiko kari ku butegetsi n\u2019ibyako.<\/p>\n<p>Abikolera ku giti cyabo bazageza he igihe bacuzwa udufaranga baba babonye biyushye akuya, ngo nibatange imisanzu ya FPR itagira uko ingano ihimbwa buri munsi .<\/p>\n<p>FPR ntiteze guhindura kamere. Uko irimo kwigwizaho ibintu ni nako igira ubwoba bwo kubitakaza, uko ikandamiza abo ikeka ko bayirwanya ni nako itinya kuva k\u2019ubutegetsi itinya ko izakurikiranwa. Yishyize mu mutego idashobora kwikuramo hatagize abayifasha kuvamo, kugira ngo igire icyo iramura kandi no kugira ngo abantu bahumeke. Ibikorwa yishoyemo byo gufata abantu bose yikanze itarebye igitsina, imyaka, ubwoko, uri mu ishaka cyangwa utarimo, ni ibimenyetso by\u2019ubwoba bukabije. Ubundi umuntu ku giti cye iyo akora nk\u2019ibyo bamushakira muganga ngo amufashe gusubiza ubwenge ku gihe. Kuba ntawatinyuka kugira inama aba bategetsi ni amakuba akomeye ku bantu bashaka kugoboka u Rwanda.<\/p>\n<p>Ni yo mpamvu, hamwe n\u2019andi mashyaka ari muri plateforme P5 igizwe Abanyarwanda b\u2019ingeri zose kandi b\u2019amoko yose (Abahutu, Abatutsi n\u2019Abatwa), baturuka mu turere twose tw\u2019u Rwanda, kandi baranzwe n\u2019amateka atandukanye yacu nk\u2019Abanyarwanda, twiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo tuzafashe abanyarwanda gushyiraho itegekonshinga, inzego z\u2019ubutegetsi n\u2019iz\u2019umutekano zumvikanweho; Inzego zirengera, zigatanga icyizere n\u2019ihumure ku Munyarwanda wese, bityo bigaca burundu ikibazo cy\u2019impunzi gikurura amakimbirane n\u2019imitwe y\u2019ingabo iharanira kuvanaho ku ngufu ubutegetsi bw\u2019igitugu; kandi hagashyirwaho uburyo butuma buri rwego rw\u2019ubutegetsi rwigenga ntiruvogerwe.<\/p>\n<p>Duhamagariye lero abanyarwanda bose, n\u2019andi mashyaka tutarafatanya, gukaza umurego kugira ngo uyu mwaka utaha buri munyarwanda azumve ko ahamagariwe gutabara urwatabyaye, agatera ingabo mu bitugu ziriya mpirimbanyi za demokarasi zifunze zirangajwe imbere na Mudatenguha, Madame Victoire Ingabire Umuhoza.<\/p>\n<p>Ntitubahamagariye gufata imbunda cyangwa kwica amategeko. Ahubwo nimwange gukora ibintu byose bidahuje n\u2019amategeko yanditse mu Rwanda, n\u2019amategeko mpuzamahanga urwanda rwasinye.<\/p>\n<ul>\n<li>Mwange:<\/li>\n<li>gukubitwa nk\u2019inyamaswa, uretse ko nazo bitakemewe kuzikubita;<\/li>\n<li>gutora uwo mudashaka;<\/li>\n<li>kubuzwa kuvuga icyo mutekereza;<\/li>\n<li>kujya mu ishyaka udashaka;<\/li>\n<li>gutanga imisoro utazi neza aho izakoreshwa;<\/li>\n<li>gupfukamira umuyobozi nkaho ari Imana yawe.<\/li>\n<\/ul>\n<p>Twibuke impunzi z\u2019abanyarwanda zugamijwe n\u2019amaherere yo gucyurwa ku ngufu kubera uburiganya bwa leta ya FPR zahunze. Ngo icyatumye zihunga ntikikiriho! Kandi barahunze ubwo butegetsi bwa FPR.<\/p>\n<p>Twibuke kandi mu mpera z\u2019uyu mwaka bagenzi bacu bavukijwe ubuzima bazira kutavuga rumwe cyangwa gukekwa ko batavuga rumwe na FPR. Twavuga nka JD Habarugira na Iragena Illumin\u00e9e ubutegetsi bwananiwe no gutanga umurambo we ngo ushyingurwe..<\/p>\n<p>Twibuke na bagenzi bacu bose bari mu gihome. Ubwitange bwabo ntibuzapfa ubusa.<\/p>\n<p>Dufite imigambi ihamye y\u2019ukuntu twasubiza ibintu mu buryo, ari mu bukungu, uburezi, ubuhinzi n\u2019ubuvuzi. Ikibazo cy\u2019impunzi twakirangiza kuko dukorana n\u2019abazihagarariye. Leta ya FPR niyemere tuze tubereke imigambi yacu maze dupiganwe. Ubutegetsi buratuzi, buzi ubushobozi, n\u2019ubumenyi dufite akaba ari nayo mpamvu badufungira abantu.<\/p>\n<p>Abayoboke bacu barimo kwiyongera buri munsi uretse ko tuzakora ku bundi buryo. Ni nayo mpamvu za maneko zisigaye zarakwiye ibyaro zibeshya ko twazitumye ngo babone uko bafata abarwanashyaka bacu. Ntibazi ko tubarusha kumenya ruriya Rwanda. Icyo baturusha ni ubwicanyi ariko murabona ko turimo kubatsinda nta sasu turashe. Biziyongera kurushaho.<\/p>\n<p>Tubifulije umwaka mushya muhire wa 2018, w\u2019impuka mu mahoro.<\/p>\n<p>Twese hamwe tuzatsinda.<\/p>\n<p>Bikorewe i Brusseli ku itariki ya 31 ukuboza 2017<\/p>\n<p><strong>Bukeye Joseph<\/strong><\/p>\n<p>visi-perezida wa kabiri w\u2019ishyaka FDU-Inkingi.<\/p>\n<p>infovp2@fdu-rwanda.com<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwanda , banyarwandakazi, nshuti z\u2019u Rwanda Kuri uyu munsi w\u2019itariki ya 31 Ukuboza 2017, mw\u2019izina ry\u2019umukuru w\u2019ishyaka FDU-Inkingi Victoire Ingabire Umuhoza, no mwizina ryanje bwite, nifulize abarwanashyaka ba FDU-inkingi, abanyarwanda dufatanije urugamba rwo kuzahura abanyarwanda mw\u2019icuraburindi ryo kuba baragizwe umunyago, abanyarwanda bose, n\u2019abakunda abanyarwanda bose, Umwaka mushya Muhire wa 2018. Muzawugiremo amahoro n\u2019amahirwe, uzabemo impinduka [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":23665,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[45],"tags":[],"class_list":["post-23664","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amatangazo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>FDU-Inkingi:IJAMBO RYO KWIFULIZA ABANYARWANDA N\u2019INSHUTI Z\u2019U Rwanda UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2018 - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"FDU-Inkingi:IJAMBO RYO KWIFULIZA ABANYARWANDA N\u2019INSHUTI Z\u2019U Rwanda UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2018 - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwanda , banyarwandakazi, nshuti z\u2019u Rwanda Kuri uyu munsi w\u2019itariki ya 31 Ukuboza 2017, mw\u2019izina ry\u2019umukuru w\u2019ishyaka FDU-Inkingi Victoire Ingabire Umuhoza, no mwizina ryanje bwite, nifulize abarwanashyaka ba FDU-inkingi, abanyarwanda dufatanije urugamba rwo kuzahura abanyarwanda mw\u2019icuraburindi ryo kuba baragizwe umunyago, abanyarwanda bose, n\u2019abakunda abanyarwanda bose, Umwaka mushya Muhire wa 2018. Muzawugiremo amahoro n\u2019amahirwe, uzabemo impinduka [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2018-01-01T21:24:11+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/bukeye.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"609\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"455\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"FDU-Inkingi:IJAMBO RYO KWIFULIZA ABANYARWANDA N\u2019INSHUTI Z\u2019U Rwanda UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2018\",\"datePublished\":\"2018-01-01T21:24:11+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\\\/\"},\"wordCount\":1553,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/01\\\/bukeye.png\",\"articleSection\":[\"Amatangazo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\\\/\",\"name\":\"FDU-Inkingi:IJAMBO RYO KWIFULIZA ABANYARWANDA N\u2019INSHUTI Z\u2019U Rwanda UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2018 - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/01\\\/bukeye.png\",\"datePublished\":\"2018-01-01T21:24:11+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/01\\\/bukeye.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2018\\\/01\\\/bukeye.png\",\"width\":609,\"height\":455,\"caption\":\"Bukeye Joseph, visi-perezida wa kabiri w\u2019ishyaka FDU-Inkingi.\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"FDU-Inkingi:IJAMBO RYO KWIFULIZA ABANYARWANDA N\u2019INSHUTI Z\u2019U Rwanda UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2018\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"FDU-Inkingi:IJAMBO RYO KWIFULIZA ABANYARWANDA N\u2019INSHUTI Z\u2019U Rwanda UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2018 - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"FDU-Inkingi:IJAMBO RYO KWIFULIZA ABANYARWANDA N\u2019INSHUTI Z\u2019U Rwanda UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2018 - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwanda , banyarwandakazi, nshuti z\u2019u Rwanda Kuri uyu munsi w\u2019itariki ya 31 Ukuboza 2017, mw\u2019izina ry\u2019umukuru w\u2019ishyaka FDU-Inkingi Victoire Ingabire Umuhoza, no mwizina ryanje bwite, nifulize abarwanashyaka ba FDU-inkingi, abanyarwanda dufatanije urugamba rwo kuzahura abanyarwanda mw\u2019icuraburindi ryo kuba baragizwe umunyago, abanyarwanda bose, n\u2019abakunda abanyarwanda bose, Umwaka mushya Muhire wa 2018. Muzawugiremo amahoro n\u2019amahirwe, uzabemo impinduka [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2018-01-01T21:24:11+00:00","og_image":[{"width":609,"height":455,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/bukeye.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"FDU-Inkingi:IJAMBO RYO KWIFULIZA ABANYARWANDA N\u2019INSHUTI Z\u2019U Rwanda UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2018","datePublished":"2018-01-01T21:24:11+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\/"},"wordCount":1553,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/bukeye.png","articleSection":["Amatangazo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\/","name":"FDU-Inkingi:IJAMBO RYO KWIFULIZA ABANYARWANDA N\u2019INSHUTI Z\u2019U Rwanda UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2018 - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/bukeye.png","datePublished":"2018-01-01T21:24:11+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/bukeye.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2018\/01\/bukeye.png","width":609,"height":455,"caption":"Bukeye Joseph, visi-perezida wa kabiri w\u2019ishyaka FDU-Inkingi."},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/fdu-inkingiijambo-ryo-kwifuliza-abanyarwanda-ninshuti-zu-rwanda-umwaka-mushya-muhire-wa-2018\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"FDU-Inkingi:IJAMBO RYO KWIFULIZA ABANYARWANDA N\u2019INSHUTI Z\u2019U Rwanda UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2018"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/23664","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=23664"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/23664\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":23666,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/23664\/revisions\/23666"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/23665"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=23664"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=23664"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=23664"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}